Category: Uncategorized

  • Uko gahunda yumugoroba wo gusezera umuririmb… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Kanama 2022, nibwo umuryango wa Buravan watangaje iyi gahunda “Commemoration of Yvan Buravan's Life.”

    Iyi gahunda igizwe n'isengesho, ubuhamya bw'abantu babanye na Buravan, abagize umuryango we, umunota umwe wo kumwibuka n'ibindi. 

    Uyu muririmbyi yitabye Imana mu rucyerera rwo ku wa 17 Kanama 2022, aguye mu bitaro byo mu Buhinde.

    Uko gahunda iteye yo gusezera kuri Buravan

    Saa 17:00- 18:00: Abantu bazaba bari kwinjira.

    Saa 18:00- 18:30: Hazaba haririmba itsinda rya Kingdom Choir.

    Saa 18: 30-18:45: Umuhanzi Kevin Kade azaririmba indirimbo yo kunamira Buravan hanacanwe urumuri.

    Saa 18: 45- 19:00: Marcel na Sandrine bazatangiza umuhango wo gusezera kuri Buravan.

    Saa 19: 00- 19:01: Hazafatwa umunota umwe wo kwibuka Buravan.

    Saa 19: 01- 19:06: Gusenga.

    Saa 19:06: 19:11: Umuhanzi Ruti Joel azaririmba indirimbo ‘Twaje’ mu rwego rwo kunamira Buravan.

    Saa 19: 11-19:21: Kubwiriza ijambo ry'Imana.

    19:21-19h: 30: Umuhanzi Yvery afatanyije na Peace Jolis bazaririmba indirimbo ‘Malaika’ ya Buravan.

    Saa 19:30-19: 35: Bruce Intore wabaye umujyanama wa Buravan azatanga ubuhamya ku buzima bw’uyu muririmbyi.

    Saa 19:35-19:40: Uncle Austin wafashije Buravan kugera kure mu rugendo rw’umuziki we, azatanga ubuhamya.

    Saa 19: 40-19:45: Umuhanzi Andy Bumuntu azaririmba indirimbo ‘Garagaza’ mu rwego rwo kunamira Buravan.

    Saa 19:45-19:55: Israel Mbonyi afatanyije na Serge na Prosper Nkomezi bazaririmba indirimbo ‘Ni Yesu'.

    Saa 19: 55-20:05: Uzaba ahagarariye Guverinoma azavuga ijambo.

    Saa 20:05: 20:10: Ubuhamya bwa mbere bw’abo mu muryango wa Buravan.

    Saa 20:10-20: 15: Ubuhamya bwa kabiri bw’abo mu muryango wa Buravan.

    Saa 20: 15-20:20: Ubuhamya bwa gatatu bw’abo mu muryango wa Buravan.

    Saa 20:20- 20: 25: Abanyeshuri bo ku ishuri rya muzika rya Nyundo bazaririmba indirimbo ‘Gusakara’ ya Buravan.

    Saa 20:25- 20: 45: Hazerekanwa inkuru mbarankuru (Documentary) ku buzima bwa Buravan.

    Saa 20: 45- 20:50: Umuhanzikazi Ariel Wayz azaririmba indirimbo ‘Big Time’ mu rwego rwo kunamira Buravan.

    Saa 20: 50-21:30: Umuhanzi Eli Bahati afatanyije na Fabrice na Gakondo bazaririmba indirimbo ‘Uko Ngusabira’.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022, haraba umuhango wo gusezera kuri Buravan

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120227/uko-gahunda-yumugoroba-wo-gusezera-umuririmbyi-buravan-iteye-120227.html

  • Ababikira bo muryango Yezu Umukiza bashimuswe… – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo gushimuta ababikira bo mu muryango wa Yezu Umukiza cyabaye ku Cyumweru tariki ya 21 Kamena 2022 mu ntara ya Imo, mu karere ka Okigwe -Umulolo ubwo ababikira bari bagiye  mu gitambo cya Misa, kugeza ubu ntiharamenyekana abashimuse abo Bihayimana.

    Ababikira  ba Yezu Umukiza mu itangazo ryabo bagaragaje akababaro batewe no kuburira irengero bagenzi babo, basaba ko barekurwa umutekano wabo udahungabanyijwe.

    Banditse ku mbuga nkoranyambaga zabo bati ” Dusabye  kudufasha gusenga amasengesho akomeye, kugira ngo ubuzima bwabo budahungabana kandi barekurwe mu maguru mashya.”

    Aba babikira bavuga ko mu muryango wabo biyemeje gufasha abakene, kwiyegurira Imana (kudashaka abagabo) no kubaha.”

    Ivomo: Catholicnews world.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120229/ababikira-bo-muryango-yezu-umukiza-bashimuswe-bagiye-mu-gitambo-misa-120229.html

  • Kamonyi: Ishuri ry'Umupira w'Amaguru rigiye guhindura byinshi, Pepiniere FC n'abandi babyungukiremo #rwanda #RwOT

    Kamonyi Football Academy( Ishuri ryigisha Umupira w'Amaguru rya Kamonyi) ryamaze gusinyana amasezerano n'Umutoza mukuru Muhire Hassan uzafasha mu kuzamura impano z'abakiri bato. Bizafasha abafite impano kuzamuka neza, bifashe ikipe ya Pepiniere kugira abakinnyi bashoboye kandi bazi umupira kuko bawukuriyemo bakawiga, ariko kandi binayinjirize kuko itaziharira yonyine abo bakinnyi, izajya inabatanga mu yandi makipe haba mu Rwanda no hanze.

    Munyankumburwa Jean Marie usanzwe ari Perezida w'ikipe ya Pepiniere FC izanakina Shampiyona y'Icyiciro cya 2 mu mwaka w'imikino wa 2022-2023 mu Rwanda, yabwiye intyoza.com ko iri shuri rifitiye akamaro Akarere ka Kamonyi n' Abanyarwanda muri rusange kuko nubwo ari iriri Kamonyi, abana bazaryigamo, bakarikuriramo bazatoranywa bavuye mu bice byose by'Igihugu.

    Ni ishuri rizigwamo n'abana bafite kuva ku myaka 5 y'Ubukure kugera kuri 17, aho icyiciro cya mbere gihera ku myaka 5-9, icya Kabiri kikava ku myaka 9-12, Icyiciro cya Gatatu kikava kuri 12-15, Icyiciro cya Kane kikava ku myaka 15-17, hamwe n'icyiciro cyakwitwa icya Gatanu kizaba kirimo abo kuva ku myaka 17-21, aba banyuma ari nabo bakinnyi bazaba babarizwa nyirizina mu ikipe ya Pepiniere FC.

    Jean Marie, avuga ko guhitamo Umutoza Hassan byatewe ahanini n'uko asanzwe azwiho kuba umutoza uzi kuzamura impano z'abana aho yagiye anyura hose. Azafatanya n'abamwungirije bagize amazina akomeye mu mupira w'Amaguru mu Rwanda kuko bose bakiniye ikipe y'Igihugu Amavubi. Abo ni; Kayihura Youssuf uzwi nka Chami, Ismail hamwe na Uwacu Jean Bosco.

    Munyankumburwa Jean Marie ibumoso, Hassan iburyo bamaze gusinyana amasezerano.

    Akomeza avuga ko nubwo basinyanye amasezerano y'imyaka ibiri n'aba batoza, gahunda ihari y'iri shuri ry'Umupira w'Amaguru ngo ni iy'igihe kirekire. Ahamya ko abo bizakunda ko bakomezanya bazakomeza kuko ababonamo abantu b'ingirakamaro kandi bafite ubunararibonye mu mupira w'Amaguru.

    Umutoza Hassan, avuga ko yanyuzwe n'umushinga yeretswe, ndetse n'ibiganiro yagiranye na Munyankumburwa Jean Marie ariwe Perezida wa Pepiniere FC ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere, bamufashije kumva neza icyerekezo cy'iri shuri n'umusanzu we mu kurigira ishuri ry'ikitegererezo mu mupira w'Amaguru.

    Umutoza Hassan n'Abamwungirije bari mu kibuga cy'Umupira cya Ruyenzi aho bazajya bakorera cyane akazi.

    Avuga ko iyi Academy y'Umupira w'Amaguru muri Kamonyi izafasha cyane Abanyakamonyi kuzamura impano z'Abana baho n'abandi bazava mu bice bitandukanye by'Igihigu bitewe n'uburyo bazigaragaza.

    Ahamya kandi ko ikipe nka Pepiniere izakomera kuko izaba ihazwa n'abava mu ishuri ryayo izaba inafashwamo n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi, ariko kandi n'andi makipe yaba ayo mu gihugu no hanze akaba azabyungukiramo akabona abakinnyi, ariko kandi n'ifaranga rikinjira.

    Mu ntangiriro z'iri shuri ry'Umupira w'Amaguru rya Kamonyi ( Kamonyi Football Academy), ntabwo ibyiciro byose bizatangirira rimwe. Hazabanza icyiciro cyo guhera ku myaka 5-9, ndetse no guhera ku myaka 9-12, ariko byose bibangikanye n'ikipe nkuru ya Pepiniere, ibindi bizagende bikorwa bijyanye n'uko byateguwe.

    Abana kuva ku myaka itanu kugera kuri 12 bazaba babarizwa muri iri shuri ry'Umupira w'Amaguru rya Kamonyi (Kamonyi Football Academy) bazaba bataha mu miryango yabo, bamwe bashobora kuzanwa n'ababyeyi bakabatahana cyangwa se ababaherekeje. Byumvikane ko aba hafi harimo n'abakwizana. Abandi bazaba bari muri iyi Academy bisumbuyeho mu myaka harimo abazishyurirwa amashuri kandi baba hamwe, bitabwaho nk'Abanyeshuri bari ku masomo. Iminota abana bato bemerewe gukoreshwa imyitozo, iri hagati ya 45-120 nkuko Umutoza Hassan yabibwiye umunyamakuru.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2022/08/14/kamonyi-ishuri-ryumupira-wamaguru-rigiye-guhindura-byinshi-pepiniere-fc-nabandi-babyungukiremo/

  • Perezida Kagame yaganiriye na Rob Walton wahoze ayobora Walmart – #rwanda #RwOT

    President Kagame met with Rob Walton, former Chairman of Walmart and current owner of Denver Broncos National Football league team. His visit to Rwanda includes touring both Akagera and Nyungwe national parks as part of his work with @AfricanParks pic.twitter.com/H4TIWvoUQL

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) August 22, 2022

    Rob Walton ni umwe mu banyamuryango b'icyubahiro b'Umuryango African Parks ushinzwe kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima. Uyu muryango niwo ucunga Pariki y'Akagera na Pariki ya Nyungwe.

    Perezida Kagame ahuye na Rob Walton nyuma yo guhura n'Igikomangoma Harry, uyobora umuryango African Parks.

    Rob Walton asanzwe ari umwe mu bagize Komite ishinzwe kwita ku bidukikije mu muryango yashinze Walton Family Foundation. Ni umwe mu batanze ubufasha bw'ingirakamaro mu guteza imbere pariki y'Akagera nkuko African Parks ibitangaza.

    Perezida Kagame na Rob Walton baganiriye ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima

    Perezida Kagame ubwo yakiraga Rob Walton


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-rob-walton-wahoze-ayobora-walmart

  • Gisagara: Abarenga 60 barembeye mu bitaro nyuma yo kunywa ikigage gihumanye – #rwanda #RwOT

    Ibyo biriro byo gukomezwa kw'abana byabereye mu rugo rwo mu Kagari ka Bweya mu Murenge wa Ndora, ku Cyumweru tariki ya 21 Kanama 2022.

    Kuri ubu barembaye mu bitaro bya Kibirizi, bafite ibimenyetso birimo kuribwa mu nda n'umutwe, kuruka, guhitwa no kwituma amaraso.

    Umukecuru wo muri urwo rugo yavuze ko bashigishe ikigage ariko bakeka ko hari umuntu waba yarashyizemo ibintu bihumanya.

    Yavuze ko abaturanyi bazindutse baza iwe gusogongera ikigage n'urwagwa bakomeza kukinywa kugeza nimugoroba ubwo batangiraga kuribwa mu nda.

    Ati 'Bigeze ku mugoroba abana batangira kubabara mu nda, numva ngo n'abandi bantu bari ku muhanda batangiye kuruka.'

    Ahagana saa Sita z'Ijoro nibwo bajyanywe kwa muganga kuko bari barembye.

    Barimo abana be, abakazana, abuzukuru, abana b'abaturanyi, inshuti n'abaturanyi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Imibereho Myiza y'Abaturage, Dusabe Denise, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu mu bitaro hamaze kugezwa abantu 68.

    Ati 'Ubu mu bitaro harimo 68 bari kwitabwaho n'abaganga. Hari bane barembye cyane.'

    Yahumurije abaturage avuga ko barakomeza kwitabwaho n'abaganga kandi ubuyobozi buri kubafasha kubona ubundi bufasha burimo ibiribwa n'ibindi bakeneye.

    Yabasabye kujya bagira isuku muri byose kandi igihe bateguye ibirori bakajya bitwararika kurushaho.

    Kugeza ubu bamwe mu bajyanywe mu bitaro babuze ibitanda baryamaho kubera ubwinshi bwabo kuko ku gitanda kimwe haryamyeho abarwayi babiri abandi bakaba baryamye hasi.

    Bamwe muri bo bagowe mo kwivuza kuko batatanze umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza.

    Bose uko ari 68 barwariye mu Bitaro bya Kibirizi

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-abarenga-60-barembeye-mu-bitaro-nyuma-yo-kunywa-ikigage-gihumanye

  • Umujyi wa Kigali ugiye gufasha abaturage bashaka kwiyubakira imihanda – #rwanda #RwOT

    Hashize igihe abaturage bo mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali bishakamo ubushobozi bakubaka imihanda ariko ntirambe kubera ubushobozi buke yaba ubwa tekiniki cyangwa amafaranga, bagasubira kugendera mu gitaka.

    Umujyi wa Kigali watangaje ko hari umushinga urimo gutegura mu mezi abiri ari imbere, aho uteganya gufatanya n'abaturage kwiyubakira imihanda.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa remezo mu Mujyi wa Kigali, Asaba Katabarwa Emmanuel, yabwiye IGIHE ko umujyi wiyemeje kugira uruhare mu bwitange bw'abaturage kugira ngo imihanda yubakwe neza ifite n'ubwiza buyibashisha kuramba.

    Katabarwa avuga ko izaba ari imihanda y'Umujyi wa Kigali ku buryo ikibazo cyabaho nyuma yo kuyubaka, umujyi ugomba kujya kuyisana.

    Ati 'Ni imihanda duteganya ko izaba igizwe n'inzira y'umuhanda usanzwe, ukagira inzira z'amazi, inzira z'abanyamaguru, amatara, ibyapa n'imirongo yabugenewe ku buryo aba ari umuhanda uri ku kigero cyo hejuru, kandi byose bigakorwa muri ya mikoro y'umuturage bitagiye kuba byamuremerera'.

    Yakomeje avuga ko uyu mushinga uri mu ngengo y'imari y'uyu mwaka, aho Umujyi wa Kigali ku bufatanye n'abaturage uteganya kubaka ibirometero bisaga 20.

    Ati 'Turateganya gushyiramo 50% y'ay'abaturage batanze. Abafite ubushake bwo gufatanya n'Umujyi wa Kigali twabakangurira y'uko batugana tukabaha amakuru ku bisabwa noneho bagatangira kwitegura kugira ngo mu mezi abiri ari imbere tuzatangirane nabo kubafasha kubaka imihanda yabo'.

    Mu ngengo y'imari y'uyu mwaka kandi Umujyi wa Kigali urateganya kubaka ibilometero 70 by'imihanda ku buryo uteganya kwimura abaturage bagera mu bihumbi hafi bibiri.

    Hari kwimura ahazubakwa amasangano yo mu Kabuga ka Nyarutarama n'imihanda ishamikiyeho, umuhanda wa Mulindi-Gasogi-Rusororo-Kabuga, Busanza-Muyange, Sonatubes-Sahara-Kabeza, Migina-Controle Technique, Nyabisindu unyura ku ivuriro rya Baho-RDB.

    Hari imihanda yo mu mudugudu wa Rwinyana (kwa Gaposho), uva Miduha-Mageragere.

    Umujyi wa Kigali ku bufatanye n'abaturage uteganya kubaka ibirometero bisaga 20


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-ugiye-gufasha-abaturage-bashaka-kwiyubakira-imihanda

  • Casemiro yasubije abamushinje kwerekeza muri United akurikiye amafaranga #rwanda #RwOT

    Umunya Brazil,Casemiro yavuze ko kwerekeza muri Manchester United bitatewe n'amafaranga yahawe akamuhuma amaso.

    Ibi yabitangaje kuri uyu wa mbere ubwo yasezeraga ku mugaragaro ikipe ya Real Madrid yakiniye mu myaka isaga 9 ishize.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 30, yatangaje ko yerekeje mu “ikipe ikomeye ku isi”ndetse agiye gukomeza gutwara ibikombe.

    United yemeye kwishyura agera kuri miliyoni 70 z'ama pound kuri Casemiro mu masezerano y'imyaka ine azatuma aba umwe mu binjiza amafaranga menshi muri iyi kipe ikomeye mu Bwongereza.

    Yagize ati: “Iyo biza kuba ari amafaranga nari kuba naragiye mu myaka ine cyangwa itanu ishize.

    Abantu batekereza gutyo baribeshya, ntibanzi na gato.Ikipe yamfashe neza cyane. Ni icyemezo cyanjye,n'inzira yanjye.”

    Nyuma yo kwinjira muri Real Madrid avuye muri Sao Paulo mu mwaka wa 2013, Casemiro yafashije Real Madrid gutwara UEFA Champions League inshuro eshanu, kongeraho La Liga inshuro eshatu na Cope del Rey imwe.

    Mu gusezera,Casemiro yavuze ko azakomeza kwishimira igitego cyose Manchester United itsinze ndetse n'ibikombe itwaye kuko ari ikipe y'ubuzima bwe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/casemiro-yasubije-abamushinje-kwerekeza-muri-united-akurikiye-amafaranga

  • Ibitaro bya Byumba bifite igihombo cya miliyoni 16Frw z'abivuza bagatoroka – #rwanda #RwOT

    Mu mwaka wa 2018/2019 ibi bitaro byambuwe agera kuri Miliyoni 7Frw, mu 2019/2020 byamburwa asaga miliyoni 5Frw naho mu 2020/2021 byamburwa miliyoni 4Frw.

    Ni igihombo kibangamiye imikorere y'ibitaro bya Byumba, kuko abarwayi baba bahawe imiti, serivisi n'ibindi, iyo bagiye batabyishyuye bituma ibitaro bigorwa no kurangura imiti yo gufasha abandi barwayi.

    Binabangamira izindi nshingano ibitaro bifite nko kwishyura amafaranga y'amashanyarazi, kugura umwuka wa oxygène w'abarwayi, gukoresha imbangukiratabara n' ibindi bikenerwa ku bitaro bya Byumba.

    Umuyobozi ushinzwe imari n'umutungo mu bitaro bya Byumba, Gatsinzi Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko iki kibazo cy'abajya kwaka serivisi kwa muganga bakagenda batishyuye kigomba guhagurukirwa n'inzego zose kugira ngo ibitaro bidakomeza guhura n'igihombo.

    Avuga ko iyo umuturage atishyuye bigira ingaruka ku bitaro kuko imiti bikoresha nabyo biyishyura.

    Ati 'Ibyo dukenera natwe bidusaba gutanga amafaranga, nko kugura imiti iba yabagenzeho no kwishyura umwuka w'abarwayi wa oxygène'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel avuga ko ikibazo cy'abaturage bambura ibitaro ugisanga kenshi kuri bamwe bakigenda biguruntege mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza, bityo ko hagikenewe ubukangurambaga no gufatanya kwishyuza abambuye ibitaro.

    Asaba abaturage kurushaho kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ababona badafite ubushobozi bwo kwishyura ibitaro bakajya baniyambaza ubuyobozi bukabafasha kuko hari ingengo y'imari yateganyirijwe gufasha abatishoboye, aho guhombya ibitaro.

    Meya Nzabonimpa asaba inzego zose gufatanya mu gushaka amakuru y'abambuye ahatangirwa serivisi z'ubuzima muri aka kerere n'aho babarizwa bakajjya kubishyuza.

    Asoza asaba inzego zose gufatanya kwishyuza amafanga abaturage bambuye ibitaro aho gukomeza kubishora mu gihombo.

    Umuturage wivuriza ku bitaro bya Byumba, Ngendahayo, yagaye bagenzi be bitabaza abaganga ngo babafashe gusubira mu buzima busanzwe ariko bamara guhabwa serivisi bakagenda batishyuye kandi hari na bagenzi babo baba bazajya kwivuza mu yindi minsi.

    Ati 'Bajye bazirikana ko uko bivuza bakishyura amafaranga bifasha n'abandi kuza kwivuza bakabona imiti'.

    Imibare igaragaza ko 98% y'abaturage bambuye ibitaro ari abadafite ubwisungane mu kwivuza naho 2% usanga bafite ubwisungane ariko bakaburaho make mu yo bishyura bakagenda bavuga ko bazagaruka kuyatanga ntibagaruke.

    Ibitaro bya Byumba bifite igihombo cya miliyoni 16Frw z'abivuza bagatoroka batishyuye

    Gatsinzi ushinzwe imari n’umutungo mu bitaro bya Byumba yavuze ko abatoroka batishyuye batuma ibitaro bigorwa no kugura imiti


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibitaro-bya-byumba-bifite-igihombo-cya-miliyoni-16frw-z-abivuza-bagatoroka