Category: Uncategorized

  • Hamenyekanye indirimbo ya nyuma Yvan Buravan yasabye kumva #rwanda #RwOT

    Dushime Yvan Buravan wamaze iminsi avurirwa mu Buhinde,yasezeweho bwa nyuma aho abagize umuryango we n’inshuti bavuze byinshi ku buzima bwe n’iminsi ye ya nyuma.

    Mukuru wa Buravan yavuze ko habura iminsi itatu ngo arangize urugendo rwe ku isi, iby’imishinga y’imiziki yarabiretse ahubwo avuga ko ashaka kugaruka mu Rwanda ngo yamamaze ubwami bw’Imana.

    Ati ' Imana imfashe njye mu Rwanda kuvuga Yesu, kubera ko nta bundi bwishingizi dusigaranye uretse Imana yonyine, gusenga cyane nibyo byari bisigaye bimuha imbaraga.

    Mukuru wa Buravan avuga ko nubwo atashye ari muzima ngo avuge Yesu ariko ubutumwa bwo yarabutanze kuko hari abantu bitekerejeho kubera urupfu rwe.

    Mbere y’uko Yvan Buravan yitaba Imana yabanje gusaba ko mukuru we amwumvisha indirimbo yitwa Uko Ngusabira ya Elie Bahati, ubundi arataha.

    Umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri wari uw’amarira n’agahinda bivanze n’ibyishimo by’imyaka 27 Buravan yakoresheje neza, akayikoramo ibikorwa bizahoraho.

    Yvan Buravan yasezeweho nk’intwari ahanini bitewe n’ibihumbi by’abantu baje ahasanzwe habera ibitaramo bikomeye ari naho yamurikiye alubumu ye ya mbere,muri Camp Kigali.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Hamenyekanye-indirimbo-ya-nyuma-Yvan-Buravan-yasabye-kumva

  • Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zafatiwe ingamba #rwanda #RwOT

    Gahunda yo kuradura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina yita cyane ku bari mu byiciro by’abafite ibyago byinshi byo kwandura izo ndwara ndetse abayirimo baragaragaza uko yabafashije.
    Amakuru atangwa n’abibandwaho muri izi serivisi barimo abakora umwuga w’uburaya, abaryamana bahuje ibitsina, n’abakobwa babyaye batarageza imyaka y’ubukure yerekana ko izi gahunda zafashije benshi kumenya uko bahagaze, kandi boroherwa kubonera ubuvuzi ku gihe n’uburyo bwo kwirinda. Cyiza Donatila uri mu (…)

    – Ibikorwa

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4445

  • Rubavu : Amakuru Mashya ku Mukobwa washinje Gitifu w’Umurenge kumukura iryinyo amuziza kwanga ko baryamana #rwanda #RwOT

    Uwimanimpaye na bagenzi be bane bashinjwaga icyaha cyo gucura umugambi wo kurega undi bamubeshyera. Bose barekuwe by’agateganyo.

    Bagenzi be bari bakurikiranywe kuko bemeje ko uwo mukobwa yakubiswe agakurwa iryinyo na gitifu, mu gihe iperereza ryagaragaje ko atari ko byagenze.

    Umucamanza Tuyubahe Edison asoma urubanza, yavuze ko nta mpamvu zikomeye zatuma bakurikiranwa bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.

    Uwimanimpaye Claudine usanzwe ukora mu kabari, yafunzwe nyuma yo kuvuga ko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze muri Rubavu, yamukubise akamukura iryinyo amuziza ko yanze ko baryamana.

    Gitifu yahakanye ibi bimuvugwaho, avuga ko aya makuru yamuvuzweho ari umugambi mubisha w’abasanzwe bamuharabika.

    Yavuze ko hari igikorwa cy’ubugenzuzi cyakozwe n’ubuyobozi muri uyu Murenge wa Kanzenze cyo kureba niba abantu barikingije cyanageze mu kabari gakoramo uwo mukobwa.

    Ngo uyu mukobwa yabajijwe ibyangombwa bigaragaza ko yikingije ariko ntiyabigaragaza ngo ahubwo atuka abayobozi bari muri iki gikorwa, bituma ajyanwa mu kigo kinyuzwamo abantu by’igihe gito (Transit Center). Nyuma yaje kurekurwa.

    Bivugwa ko akimara gusohoka ari bwo hatangiye gucicikana amakuru yo kuba yarakubiswe na Gitifu akamukura iryinyo.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Amakuru-Mashya-ku-Mukobwa-washinje-Gitifu-w-Umurenge-kumukura-iryinyo-amuziza-kwanga-ko-baryamana

  • Umusirikare Mukuru wa RDF uherutse kuzamurwa mu Ntera na Perezida Kagame yahawe inshingano muri Mozambique #rwanda #RwOT

    Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, tariki 16 Kanama 2022, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye Eugene Nkubito wari ufite ipeti rya Brigadier General, amuha irya Major General.

    Maj Gen Eugene Nkubito wamaze guhabwa inshingano zo kuyobora inzego z’umutekano ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique ari kumwe na Maj Gen Innocent Kabandana, kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo muri Mozambique, Maj Gen Christovao Chume.

    Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko Maj Gen Eugene Nkubito na Maj Gen Innocent Kabandana bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique ku biro bye biherereye mu murwa mukuru w’iki Gihugu i Maputo.

    Ibiganiro bagiranye, byagarutse ku bikorwa byo guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado, ndetse Maj Gen Christovao Chume aboneraho gushimira umusaruro ushimishije umaze kugerwaho ku bufatanye bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique muri ibi bikorwa byo kurwanya ibyehebe i Cabo Delgado.

    Maj Gen Eugene Nkubito na Maj Gen Innocent Kabandana, kandi banahuye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse, Umuyobozi Mukuru wa Police y’iki Gihugu, Inspector General of Police Bernardino Raphaël ndetse n’umuyobozi mukuru wa Leta w’inzengo z’umutekano, Bernardo Lidimba.

    Bakiriwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano muri Mozambique

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umusirikare-Mukuru-wa-RDF-uherutse-kuzamurwa-mu-Ntera-na-Perezida-Kagame-yahawe-inshingano-muri-Mozambique

  • Cameroon: Abantu 20 barimo n'abageni bishwe n'ibyokurya bivugwa ko byashyizwemo uburozi #rwanda #RwOT

    Abantu bagera kuri 20, barimo umukwe n'umugeni we bapfuye nyuma yo kurya ifunguro ry'ubukwe bikekwa ko ryarimo uburozi.

    Ibi byabereye ahitwa i Mbalmayo, mu karere ko muri Cameroon rwagati,nkuko amakuru dukesha Afrikmag abitangaza . Mu minsi yashize, abantu benshi bivugwa ko bapfuye bazize uburozi muri iki gihugu.

    Kugeza ubu nta bisobanuro birambuye byatanzwe ku byabaye n'igihe byabereye, ariko amakuru avuga ko umubare w'abapfuye ushobora kwiyongera.

    Nk'uko umwe mu batanze amakuru abivuga, ubu bukwe bwari bwagenze neza ariko mu buryo butunguranye ibintu bihinduka nka bimwe biba muri firime ziteye ubwoba.

    Mu gihe bamwe bavuga ko urupfu rw'aba bantu rwatewe n'uburozi bwashyizwe mu byokurya, abandi bavuga ko cocktail yakorewe ubu bukwe,yakozwe mu mazi, isukari n'inzoga ikamara iminsi myinshi mbere yo kuyirya ariyo yateje ibi byago byose..

    Abandi bantu bavuga ko uwahoze ari umukunzi w'umukwe zrwe waroze ibi byokurya kubera agahinda kuko bamuteye indobo.

    Iperereza ryaratangiye kandi abantu benshi bamaze kubazwa.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/cameroon-ibiryo-byo-mu-bukwe-byarozwe-abantu-20-barimo-n-abageni-barapfa

  • Benshi bitabiriye umuhango wo gusezera ku murambo wa Yvan Buravan [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umuhango wo guha icyubahiro no gusezera ku muhanzi Yvan Buravan witabiriwe n'imbaga aho uri kubera muri Camp Kigali.

    Uyu mugoroba witabiriwe n'umuryango n'inshuti za Buravan, abakunzi b'umuziki ndetse n'abayobozi mu nzego zitandukanye cyane ko kwinjira byari ubuntu nubwo mbere hari habanje kuvugwa ibihuha ko bazishyura.

    Inkuru y'urupfu rw'Umuhanzi Burabyo Yvan wari uzwi cyane nka Yvan Buravan w'imyaka 27, yamenyekanye mu rukerera rwo ku wa 17 Kanama 2022, aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza uburwayi bwa Kanseri y'urwagashya.

    Iyi ni nkuru yashenguye imitima ya benshi bamukunze mu ndirimbo zitandukanye haba mu Rwanda no mu mahanga.

    Yvan Buravan urashyingurwa kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022,umubiri we wagejejwe ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo kuwa 19 Kanama 2022.





    AMAFOTO: IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/benshi-bitabiriye-umuhango-wo-gusezera-ku-murambo-wa-yvan-buravan-amafoto

  • Rubavu: Umukobwa wavugaga ko yakuwe iryinyo na Gitifu yafunguwe by'agateganyo – #rwanda #RwOT

    Uwimanimpaye na bagenzi be bane bashinjwaga icyaha cyo gucura umugambi wo kurega undi bamubeshyera. Bose barekuwe by'agateganyo.

    Bagenzi be bari bakurikiranywe kuko bemeje ko uwo mukobwa yakubiswe agakurwa iryinyo na gitifu, mu gihe iperereza ryagaragaje ko atari ko byagenze.

    Umucamanza Tuyubahe Edison asoma urubanza, yavuze ko nta mpamvu zikomeye zatuma bakurikiranwa bafungwa by'agateganyo mu gihe cy'iminsi 30.

    Uwimanimpaye Claudine usanzwe ukora mu kabari, yafunzwe nyuma yo kuvuga ko umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kanzenze muri Rubavu, yamukubise akamukura iryinyo amuziza ko yanze ko baryamana.

    Gitifu yahakanye ibi bimuvugwaho, avuga ko aya makuru yamuvuzweho ari umugambi mubisha w'abasanzwe bamuharabika.

    Yavuze ko hari igikorwa cy'ubugenzuzi cyakozwe n'ubuyobozi muri uyu Murenge wa Kanzenze cyo kureba niba abantu barikingije cyanageze mu kabari gakoramo uwo mukobwa.

    Ngo uyu mukobwa yabajijwe ibyangombwa bigaragaza ko yikingije ariko ntiyabigaragaza ngo ahubwo atuka abayobozi bari bari muri iki gikorwa, bituma ajyanwa mu kigo kinyuzwamo abantu by'igihe gito (Transit Center). Nyuma yaje kurekurwa.

    Bivugwa ko akimara gusohoka ari bwo hatangiye gucicikana amakuru yo kuba yarakubiswe na Gitifu akamukura iryinyo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-umukobwa-wavugaga-ko-yakuwe-iryinyo-na-gitifu-yafunguwe-by-agateganyo

  • Perezida Kagame yaganiriye na Schachter uyobora Charity Bids – #rwanda #RwOT

    Charity Bids yashinzwe mu 2008 ifite intego zo gufasha imiryango itegamiye kuri Leta gushakisha inkunga zitandukanye kugira ngo ikomeze ibikorwa byayo byo gufasha abababaye.

    Iki kigo gifite uburyo butandukanye burimo ubw'ikoranabuhanga bwifashishwa n'imiryango itegamiye kuri Leta ikagera kuri benshi bashobora gutanga inkunga n'ubundi bufasha bukenewe.

    Charity Bids kandi inifashisha ibyamamare bitandukanye mu bukangurambaga bugamije gufasha abantu runaka.

    Perezida Kagame yaganiriye na Israel Schachter uri mu bashinze Charity Bids


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-schachter-uyobora-charity-bids

  • Urwibutso Yvan Buravan asigiye Pasiteri Antoine Rutayisire – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana mu rukerera rwa tariki ya 17 Kanama 2022 afite imyaka 27 azize kanseri.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri habaye umuhango wo guha icyubahiro no gusezera uyu muhanzi, ubera muri Camp Kigali.

    Rev Pasteur Antoine Rutayisire yigishije ijambo ry'Imana muri iki gikorwa cyitabiriwe ku buryo bukomeye , avuga ko nubwo bigoranye kubwiriza ku munsi nk'uyu, ari ngombwa.

    Yihanganishije ababyeyi ba Yvan Buravan kuko nawe nk'umubyeyi yumva neza kubura umwana uko bimera.

    Past Antoine Rutayisire yatangiye avuga ukuntu yahuye na Yvan Buravan nubwo batamaranye umwanya uhagije.

    Ati 'Njyewe na Yvan Buravan twavuganye rimwe duhuriye kuri Kigali Convention Center. Mu mwanya muto twamamaranye yarambwiye ati 'Pastor tuzashakane ' gusa ntabwo byabaye yagize akazi kenshi. Ntabwo nanje namushatse na we ntiyanshatse none dore duhuriye aha. Ni kintu kibabaje ariko ntakundi'.
    Rutayisire yigishije ijambo yise 'Agaciro k'ubuzima cyangwa kubaho ubuzima butibagirana' yifashishije amagambo yasomye mu Baheburayo 11: 4-6.

    Yagize ati 'Iyo ubonye umuntu agiye akiri muto nka Yvan Buravan uravuga ngo agiye akare Imana yaturushije kumukunda ariko burya nta muntu ugenda kare , kuko agaciro k'ubuzima si umubare w'imyaka umara ku Isi ahubwo ni icyo uyikoraho '.

    Yasabye urubyiruko by'umwihariko kwigira kuri Buravan, bagakoresha neza igihe cyabo kuri iyi Si bakiri bato.

    Ati 'Iyo Buravan aza kubaho ubuzima bw'ubujura, bwo kunywa urumogi no gutera abakobwa inda ntabwo tuba twicaye hano twaje tungana dutya. Agaciro k'ubuzima si ubwinshi bw'imyaka yawe, ni icyo ushyira mu buzima muri iyo myaka wahawe. Icyo nicyo dukwiriye gutekerezaho. Abenshi bamara ubuzima bwabo bashaka kuvana byinshi mu buzima ariko ntacyo bashyiramo '

    Yakomeje agira ati 'Akenshi iyo tubonye abaririmbyi, abahanzi ntabwo tujya tubatekereza mu isura y'abantu bakunda Imana ariko iyo urebye abantu banyuze hano korali n'abandi bitwereka y'uko Yvan Buravan ari umuntu ukunda Imana.'

    Yavuze ko nubwo Buravan yaririmbaga indirimbo zisanzwe bitamukuyemo urukundo rw'Imana ari narwo rwibutso yasigiye abantu.

    Ati 'Ikintu cya mbere ni ukugira urukundo kandi ugakunda mugenzi wawe nkuko wikunda.'

    Yongeyeho ko 'Urubyiruko n'abandi ibi biri kubera hano bitubere ishuri ryo kubaho mu buzima bunezeza Imana , ubuzima bunezeza abandi aho kubaho ubuzima bwinezeza. Ibyo tuzaha abandi nibyo bizatuma twibukwa.'

    Umuhango wo guha icyubahiro Yvan Buravan witabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye baba abakuru n'abato, abayobozi, ibyamamare n'abandi.

    Buravan yashimiwe ubwitonzi n’ubumuntu byamuranze akiriho

    Ababyeyi b’umuhanzi Yvan Buravan bari bitabiriye uyu muhango wo kumuha icyubahiro

    Rutayisire yasabye urubyiruko kwigira isomo ku buzima bwaranze Yvan Buravan

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi ni umwe mu bifatanyije n’umuryango wa Buravan muri ibi bihe by’akababaro

    Ab’ingeri zose bari baje gufata mu mugongo umuryango wa Buravan no kumuha icyubahiro

    Abantu benshi guhera saa kumi z’umugoroba bari batonze imirongo kuri Camp Kigali bashaka guha icyubahiro Buravan

    Buravan yitabye Imana afite imyaka 27

    Rev Pasteur Antoine Rutayisire yavuze ko inshuro imwe yahuye na Buravan yabonye ari umuntu udasanzwe

    Amafoto: Shumbusho Djasiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urwibutso-yvan-buravan-asigiye-pasiteri-antoine-rutayisire

  • Amerika yasabye abaturage bayo kuva I Kiev vuba na bwangu #rwanda #RwOT

    Leta zunze ubumwe z'Amerika irasaba abaturage bayo bari i Kiev, umurwa mukuru wa Ukraine, kuhahunga bidatinze. Ifite impungenge ko Uburusiya bushobora kuharasa ibisasu byinshi muri iyi minsi.

    Ukraine izizihiza umunsi w'ubwigenge bwayo ejo kuwa gatatu. Leta ya Perezida Volodymyr Zelenskyy ivuga ko yiteze ko Uburusiya buzarasa cyane umurwa mukuru, Kiev. Si Ukraine yonyine ariko ifite impungenge. Izisangiye na Leta zunze ubumwe z'Amerika.

    Bityo, mu itangazo yashyize ahagaragara, ambasade ya Leta zunze ubumwe z'Amerika i Kiev ivuga ko “minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Amerika ifite amakuru nyayo yemeza ko “Uburusiya burimo butegura

    Kurasa ibisasu byinshi ku bikorwa remezo n'inyubakwa za guverinoma ya Ukraine muri iyi minsi.”

    Ambassade irasaba Abanyamerika bari muri Ukraine “kuvayo vuba vuba bidatinze, bakoresheje uburyo bwabo bwite bwose bashoboye.” Irabagira inama yo guhunga bakoresheje by'umwihariko inzira z'ubutaka.

    Naho leta ya Ukraine yabujije abaturage bayo gukora ibirori mu murwa mukuru ku munsi w'ubwigenge kugera ejobundi kuwa kane kubera impungenge z'ibisasu bya misile by'Uburusiya.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/amerika-yasabye-abaturage-bayo-kuva-i-kiev-vuba-na-bwangu