
Category: Uncategorized
-
Tubabajwe no kubura umuhanzi ukiri muto – Minisitiri Mbabazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi yavuze ko u Rwanda rubuze umuhanzi mwiza wakundaga Igihugu. Minisitiri Rosemary Mbabazi yifatanyije (…) -
Abantu bamwe basubiye mu rugo batinjiye mu mugoroba wo gusezera kuri Yvan Buravan, witabiriwe n’ibyamamare (AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Uyu munsi nibwo habaye umugoroba wo gusezera mu buryo bwa rusange ku muhanzi Yvan Buravan uheruka kwitaba Imana azize kanseri y’Urwagashya tariki ya 17 Kanama 2022.
Uyu muhango wabereye muri Camp Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Kanama 2022, witabiriwe n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye yaba muri sinema, muri siporo ndetse no mu muziki yabarizwagamo.
Nk’uko byari biteganyijwe saa 17h abantu bari bamaze kugera kuri Camp Kigali, polisi y’igihugu ibafasha kwinjira hirindwa umuvundo.
Saa moya zibura iminota mike ahari hateguwe kubera uyu muhango hari hamaze kuzura kandi hanze hari hakiri n’abandi, ibi byanatumye hari abasubira mu rugo batabashije kwinjira.
Ni umuhango ukaba watangijwe n’isengesho rya Pasiteri Samuel.
Hagiye hakurikiraho indi mihango harimo ubuhamya bwa Bruce Intore warebereraga inyungu ze mu muziki, ikigeranyo ku buzima bwe.
Haririmbwe kandi indirimbo za Yvan Buravan bikozwe na bamwe mu bahanzi nka Big Time yaririmbwe na Ariel Ways, Malaika na Yverry, Twaje na Ruti Noel, Ni Yesu na Israel Mbonyi, Serge na Prosper Nkomezi, Gusakara yaririmbwe n’ishuri ryo ku Nyundo.
Biteganyijwe ko ku wa Gatatu tariki ya 24 Kanama 2022 ari bwo hazabaho umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma ndetse no kumushyingura.
Abantu bo bari benshi
Ahateguwe hari huzuye
Abakunzi n’inshuti za Yvan Buravan zamusezeyeho
Mbabazi Shadia [Shaddyboo] yari ahari
Ketty Bashabe na we yari yaje mu mugoroba wo gusezera kuri Yvan Buravan
Umunyarwenya Nkusi Arthur
Ariel Ways na we yari ahari
Umuhanzi Muneza Christopher yari ahari
Yverry umwe mu bahanzi baririmbye indirimbo za Yvan Buravan
Israel Mbonyi na we yaririmbye indirimbo ya BuravanSource : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uyu-munsi-nibwo-habaye-umugoroba-wo-gusezera
-
Itangazo: NDIKUBWIMANA IMFURA Yves yasabye guhindura amazina akitwa IMFURA Yves #rwanda #RwOT
Uwitwa NDIKUBWIMANA IMFURA Yves yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa IMFURA Yves mu bitabo by'irangamimerere.
Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina menshi cyangwa maremare.
Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

-
Huye: Bifuza gutunganyirizwa ibishanga kugira ngo bajye bahinga no mu mpeshyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abahinga mu bishanga bya Gasuma na Ruhoboba mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, barifuza gutunganyirizwa ibi bishanga ku buryo bajya babasha kubona (…)
-
Sobanukirwa indwara y’umuvuduko muke w’amaraso (Hypotension) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Akenshi abantu bakunze kuvuga ku muvuduko ukabije w’amaraso ari wo 'Hypertension’ ariko ntibakunze kwibaza kuri uwo muvuduko igihe wabaye muke ari byo byitwa (…)
-
Me Evode avuga ko itegeko ryo mu Rwanda ridasobanura ibiterasoni bihanwa,avuga ku ifungwa rya Liliane #rwanda #RwOT
Urubanza ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo ruregwamo Mugabekazi Liliane wavuzwe cyane kubera ikanzu yajyanye mu gitaramo yagaragazaga ibice bimwe by'ibanga, rwaravuzwe cyane mu cyumweru gishize.
Uyu mwari w'Umunyurwandakazi ukurikiranyweho icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame, waburanishijwe tariki 18 Kanama 2022 mu rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro, yari yasabiwe gufungwa by'agateganyo ndetse Umucamanza apfundikira uru rubanza yemeza ko rwagombaga gusomwa ejo ku wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022.
Isomwa ry'uru rubanza ryaje kuba ku munsi wakurikiye uw'iburanisha mu buryo butunguranye, Urukiko rwemeza ko uyu mukobwa arekurwa agakurikiranwa ari hanze.
Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo yaryo y' 143 ifite umutwe ugira uti 'Gukora ibiterasoni mu ruhame', ivuga ko 'Umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igihano cy'igifungo kitari munsi y'amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).'
Umunyamategeko Me Evode Kayitana usanzwe akora akazi ko kunganira abandi mu mategeko, mu kiganiro yagiranye na TV10, yavuze ko itegeko ryo mu Rwanda ridasobanura mu buryo butomoye iby'iki cyaha.
Me Evode Kayitana avuga ko ubundi itegeko rishyiraho ibyaha n'ibihano, avuga ko ibyaha bigombwa kwandikwa mu buryo bwumvikana.
Ati 'Kwica ni ukwica, gutanga sheki itazigamiye birumvikana, gufata ku ngufu birumvikana ariko hari igihe ibyaha bimwe na bimwe binanirana kubisobanura, bakavuga batiâ¦tuvuge 'ibiterasoni' cyangwa bakavuga ngo 'n'ibindi bisa na byo' ntabwo wamenya ibyo ari byo.'
Uyu munyamategeko avuga ko nko mu Bihugu bimwe ahagiye haba imanza zabaga ziburanishwamo ibyaha nk'ibi, bagiye bagaragaza ibikorwa bigize iki cyaha cyo gukora ibiterasoni.
Ati 'Nko kwambara ubusa mu ruhame, cyangwa kwerekane igitsina mu ruhame, ibyo ni ibyaha bagiye bahana muri iki cyaha cyo gukora ibiterasoni.'
Me Evode Kayitana uvuga ko hari n'Ibihugu byagiye bishyiraho urutonde rw'ibikorwa bigize ibiterasoni, yagize ati 'Ariko mu Rwanda bavuga ibiterasoni gusa ntabwo itegeko rivuga ibyo biterasoni ni ibihe.'
Avuga ko ubusanzwe inzego nyubahirizategeko ari zo ziba zikwiye kureba mu bushishozi bwazo, zikareba niba icyo gikorwa giteye isoni koko, zikaba ari zo zijyana mu rwego rw'ubucamanza uwakoze icyo gikorwa.

Me Evode Kayitana avuga ko iri tegeko riteganya iki cyaha, ryashyizweho rigamije kurengera imyifatire iboneye mu muryango nyarwanda hagendewe ku muco.
Ati 'Birumvikana nta Gihugu cyabaho abantu bambara ubusa, kugeza ubu iki Gihugu ntakibaho ku Isi.'
Uyu munyamategeko usanzwe akora akazi ko kunganira abakekwaho ibyaha, avuga ko aramutse avuze agendeye mu murongo w'umwuga we, abona ibyakozwe na Mugabekazi Liliane, bitagize icyaha.
Ati 'Kuko iki cyaha gishingira ku muco w'Igihugu. Ibiterasoni mu muco nyarwanda ni ibihe? Byatuma umuntu ajya muri Gereza [â¦] nk'umwavoko ashobora kuvuga ati 'uriya mukobwa bafunze ejobundi ukuntu yari yambaye, njye ndabona wenda umwana wanjye ntiyabyambara ariko ntibyatuma umuntu ajya muri Gereza'.'
Src:Tv10
-
Abahanzi, inshuti n’umuryango barasezera kuri Buravan #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022, muri Camp Kigali, abahanzi batandukanye, inshuti n’imiryango barakora igitaramo cyo kunamira no gusezera ku (…)
-
Amafoto â Tuyisenge Arsène wa Rayon Sports yongerewe mu ikipe y'igihugu Amavubi yitegura gukina na Ethiopia mu gushaka itike yo gukina CHAN2023 #rwanda #RwOT
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yatangiye imyitozo yitegura gukina n'ikipe y'igihugu ya Ethiopia mu irushanwa ryo guhatanira gukina imikino y'igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere muri shampiyona z'iwabo.

Ni imyiteguro yatangiye tariki ya 21 Kanama 2022, ikaba ibera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ndetse aba bakinnyi bakaba bacumbitse kuri Ste Famille Hotel aho bitegura guharuka mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu.

Nyuma yaho abakinnyi 24 bahamagawe n'umutoza mukuru w'Amavubi, Carlos Alos Ferrer, gusa nyuma yaho habayeho impinduka z'uko myugariro Bishira Latif asimbuye Ndizeye Samuel utarabonye ibyangombwa byo kuba yakinira ikipe y'igihugu.
Undi mukinnyi winjiye mu mwiherero w'ikipe y'igihugu ni Tuyisenge Arsene usanzwe ukinira ikipe ya Rayon Sports mu gice gisatira uciye ku ruhande, uyu mukinnyi akaba yitabajwe nyuma yaho byavugwaga ko Niyonzima Olivier Sefu agomba gusimburwa kuko ngo yagize ikibazo cy'imvune.

Amakuru, RUSHYASHYA yamenye ni uko uyu mukinnyi Sefu ukina hagati mu kibuga ngo ntakibazo cy'imvune yagize ahubwo uyu rutahizamu Arsene yifujwe n'umutoza mukuru ngo bafatanye imyitozo.

Amavubi aritegura kwerekeza mu gihugu cya Tanzania aho uyu mukino ubanza uzabera kuri Benjamin Mkapa Stadium mu mujyi wa Dar Salam, ni umukino uzakinwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Kanama naho uwo kwishyura wo uzakinwa ku ya 3 Nzeri 2022.
The post Amafoto â” Tuyisenge Arsène wa Rayon Sports yongerewe mu ikipe y'igihugu Amavubi yitegura gukina na Ethiopia mu gushaka itike yo gukina CHAN2023 appeared first on RUSHYASHYA.
-
Abanyarwanda baba mu mahanga basabwe kutarebera abasebya igihugu – #rwanda #RwOT
Ni ubutumwa bwatanzwe ubwo hatangizwaga umuryango wiswe 'Rwanda my home country- protect the brand' mu cyumweru gishize.
Uyu muryango washinzwe n'abanyarwanda baba mu mahanga ndetse no mu gihugu, ufite intego yo kurinda ndetse no gusigasira izina ryiza u Rwanda rufite binyuze mu kurumenyekanisha ku banyarwanda n'abanyamahanga batarufiteho amakuru ahagije cyangwa se banayafite ariko afutamye.
Umuyobozi w'uyu muryango Nsengiyumva Rutsobe, yavuze ko nk'abanyarwanda baba mu mahanga ahabera ibikorwa byinshi bigamije gusebya no guharabika igihugu, bagiye na bo gutanga umusanzu wabo mu kuvuguruza ndetse no guhangana n'abakora ibyo bikorwa.
Rutsobe avuga ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ari ishema ndetse akaba ari n'ikirango kibaranga nk'abanyarwanda.
Akomeza avuga ko bo bagiye kurwanira icyo kirango bagahangana n'abashaka kugisiga icyasha.
Rutsobe kandi avuga ko uyu muryango uzaba ushingiye mbere na mbere ku gukunda igihugu ndetse udakorera inyungu bityo umuntu wese ubishaka azawujyamo ariko adategereje inyungu ahubwo ari ugutanga umusanzu mu kurinda no gusigasira ishusho y'u Rwanda.
Marie Neige uri mu batangije uyu muryango asanga bikwiye ko abanyarwanda baba mu mahanga nabo bahaguruka bagahangana n'abakwirakwiza amakuru y'ibihuha ku Rwanda ndetse n'abarusebya.
Avuga ko uyu muryango uzatanga umurongo mwiza ku bifuza gutanga umusanzu wabo mu guhangana n'abashaka kwangiza isura y'u Rwanda mu mahanga.
Masamba Intore uri mu bashinze uyu muryango, avuga ko ubu u Rwanda rufite izina rikomeye ku ruhando mpuzamahanga.
Ati 'Hanze hari abantu bashinze amatorero yamaramaje atagira ikindi akora uretse kwanga u Rwanda no kurwangiza'.
Akomeza avuga ko uyu muryango washinzwe kugira ngo uhuze abantu bose baganire u Rwanda ndetse barwamamaze.
Nsengiyumva Rutsobe uyobora umuryango Rwanda my home country- protect the brand yashishikarije ubishaka kuwujyamo
Marie Neige uri mu bashinze uyu muryango yavuze ko uzatanga umusanzu mu guhangana n’abasebya u Rwanda
Massamba Intore yashimye uyu muryango avuga ko uziye igihe
Ngabonzima Bosco ari mu bashinze uyu muryango
Abanyarwanda baba mu mahanga basabwe kutarebera abasebya igihugu -
Bugesera: Biyemeje guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwiyemeje guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri, bakarisubizwamo, ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo (…)