Category: Uncategorized

  • Hari imashini igura Miliyoni 700! Nyuma yo ku… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 24 Kanama 2022 muri Kigali Convetion Center habereye ubukangurambaga bwa Menya RFL, bwitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Mayor w'umujyi wa Kigali.

    Ni ubukangurambaga bwatangiye nk'ibisanzwe abayobozi bafata ibyo kurya bya mu gitondo (Breakfast), kugira ngo binjire muri ubu bukangurambaga bameze neza, cyane ko baba bazindutse.

    Nyuma yo gufata ifunguro rya mugitondo abayobozi batandukanye binjiranye akanyamuneza muri ubu bukangurambaga bayobowe na Kigali Protocal, kompanyi ya mbere mu Rwanda mu bijyanye na Protocol, igenda ibereka ibyicaro, maze batangirana Morale yo ku rwego rwo hejuru yaterwaga na Tuyisenge Intore.

    Ni ubukangurambaga bwatangijwe n'umuyobozi w'umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa maze avuga ko inshingano z'umujyi abereye umuyobozi ari ukwita ku baturage bityo ko n'ubu bukangurambaga bukwiye kugera ku baturage bose bakabasha gusobanukirwa.

    Umuyobozi w'umujyi wa Kigali yafunguye ubu bukangurambaga mu mujyi wa Kigali

    Lt Col Dr Charles Karangwa, Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL), yagaragaje ko RFL yishimiye umusaruro uva mu muri ubu bukangurambaga 'Menya RFL' asaba abayobozi batandukanye kuba abigisha beza b'abaturage.

    Umuyobozi mukuru wa RFL yavuze ko imbaraga leta y'u Rwanda yashyize muri iyi laboratwari ari nazo ishyira mu butabera, anakomoza ku mashini ya miliyoni 700 iri muri iyi laboratwari.

    Umuyobozi wa RFL asobanura byinshi kuri ubu bukangurambaga

    Dr Karangwa kandi yavuze ko ubu n'amahanga yamaze kurabukwa serivisi za Rwanda Forensic Laboratory kuko ibihugu byinshi ubu biri kubagana.

    RFL itanga serivisi zitandukanye zirimo ADN (Gupima uturemangingo ndangasano); gusuzuma uburozi n'ingano ya alukoro mu mubiri; gupima ibiyobyabwenge n'ibinyabutabire n'izindi.

    Inzego zishinzwe umutekano zari zihari ku bwinshi

    Laboratwari y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera imaze imyaka itanu itanga serivisi zitandukanye, kandi uzikeneye akazibona mu gihe kitarenze iminsi irindwi.

    Hari abayobozi batandukanye 

    Abayobozi batandukanye bafataga ikaramu bakandika kugira ngo bashyire impamba abaturage


    Umuyobozi wa RFL yongeye guha umukoro abayobozi wo kujya gusobanurira neza abaturage asaba abashaka kuza gusura laboratwari ko imiryango ifunguye

    Inzego zitandukanye z'abayobozi zari zateranye



    AMAFOTO: Sangwa Julien inyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120284/hari-imashini-igura-miliyoni-700-nyuma-yo-kuzenguruka-intara-zigera-muri-3-ubukangurambaga-120284.html

  • Kigali: Impuguke zirashakira hamwe umuti w'ikibazo cya interineti ihenze muri Afurika #rwanda #RwOT

    Impuguke mu ikoranabuhanga zagaragaje ko hakwiye kugira igikorwa, umugabane wa Afurika ukagira interineti ihendutse kandi yihuta.

    Byagarutsweho kuri uyu wa 24 Kanama 2022, mu biganiro bibera hano i Kigali bihuje impuguke mu ikoranabuhanga, ziturutse hirya no hino ku Isi.

    Interineti ihenze kandi igenda gahoro, ni ikibazo gisa n'igisangiwe n'ibihugu byinshi bya Afurika.

    Chance Maurice Niyonzima ni umunyeshuri muri Kaminuza hano mu Rwanda naho  Gracia MULUME ni umuturage wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo wiga mu Rwanda.

    Niyonzima ati 'Mu Rwanda interineti hari ukuntu ihenze, kuburyo buri muturage wese atabasha kuyigondera.'

    Mulume ati 'Usibye no kuba interineti igenda gahoro, usanga inahenze hamwe na hamwe,iyo uguze yose ugacibwa amafaranga menshi cyane.'

    Ibigo bitanga serivise z'ikoranabuhanga bigaragaza ko hakenewe imikoranire hagati yabyo  kugira ngo  bibashe gutanga interineti yihuta kandi ihenduke. 

    Alexis Kabeja akuriye ikigo Liquid Intelligent Technology mu Rwanda   

    Ati 'Iyo habayeho 'interconnectivity' mu Rwanda n'izindi kompanyi ziri muri Uganda, Tanzaniya na Kenya muburyo duhanahana 'traffic' bifite icyo byungura. Atari gusa abatanga interineti ahubwo bigira n'inyungu nziza kukoresha iyo serivise, kubera ko ikiguzi cya interineti kigenda kigabanuka, ariko nanone ukabona serivise nziza.'

    Kuri ubu mu Rwanda hateraniye inama y'iminsi itatu, irebera hamwe ibimaze gukorwa mu gukwirakwiza interineti muri Afurika n'imbogamizi zikirimo.

    Ni inama isanze gusakaza interineti kuri uyu mugabane, bikomwa mu nkokora n'ubucye bw'ibikorwaremezo by'itumanaho.

    Guverinoma y'u Rwanda yagaragaje ko kwiyongera kw'ibigo bishora imari mu rwego rw'Ikoranabuhanga, aribyo bizatuma abaturarwanda nabanyafurika muri rusange babona interineti ihendutse.

     Iradukunda Yves, ni Umunyamabanga Uhoraho muri Minisitiri y'Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo.

    Ati ' Mu Rwanda nk'uko mubizi hashize imyaka 20 turi muri gahunda zitandukanye, kugira ngo buri munyarwanda abashe kubona ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi. Iyo tubirebye rero n'igiciro cya interineti kigenda kigabanuka ninabyo twavugaga hano, uko hagenda haboneka amakompanyi ashyira imari muri ibi bikorwaremezo twavugaga zifasha abaturage kubona interineti.'

    Yakomeje agira ati 'Ibyo rero birakomeza n'ubundi ari nabyo biri n'amahirwe ku Rwanda kuba amakompanyi y'itumanaho ari hano kugira ngo tubashe kuganira ku ishoramari ryanatuma n'icyo giciro kirushaho kugabanuka.Duhagaze neza rero nk'u Rwanda urebye no mubindi bihugu, ariko haracyari akazi kenshi ko gukora by'umwihariko kugira ngo  igiciro cya interineti kigabanuke n'uburyo interineti igera ku bantu'.

    Raporo ngarukamwaka ku biciro bya interineti, Worldwide Mobile Data Pricing, yerekanye ko mu 2021 u Rwanda ruhagaze ku mwanya wa 70 ku Isi, n'uwa 13 muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, mu kugira interineti ihendutse.

    Daniel Hakizimana

    The post Kigali: Impuguke zirashakira hamwe umuti w'ikibazo cya interineti ihenze muri Afurika appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/08/24/kigali-impuguke-zirashakira-hamwe-umuti-wikibazo-cya-interineti-ihenze-muri-afurika/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kigali-impuguke-zirashakira-hamwe-umuti-wikibazo-cya-interineti-ihenze-muri-afurika

  • Haruna Niyonzima yashimiye umutoza w'ikipe y'Igihugu wongeye kumugirira icyizere #rwanda #RwOT

    Ubwo yahabwaga inshingano z'umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu, Carlos Alós Ferrer ntabwo yigeze yitabaza Haruna Niyonzima mu ikipe yahamagaye mu guhangana na Mozambique ndetse na Senegal mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika imikino yabaye muri Kanama 2022.

    Ubwo yahamagaraga ikipe y'igihugu yitegura Ethiopia mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cy'abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN), yahamagaye Haruna Niyonzima.

    Haruna yavuze ko umupira ari umukino umuntu akina buri wese areba, guhamagarwa kwe akaba yari abikwiriye bitewe n'uko yitwaye, yashimiye umutoza kuba yarongeye kumugirira icyizere akamuhamagara.

    Ati 'mbere na mbere ndabanza mushimire umutoza, icyiza cy'umupira ni umukino umuntu akina buri wese areba, kuba umutoza yarampamagaye ni uko hari icyo yambonyemo, ni uko hari ibyo yabonye nshoboye, nkaba mbimushimira mbikuye ku mutima, ibindi byose ntabwo njya nita ku magambo y'abantu kuko umutoza ni we ureba, ni we ufata umwanzuro njyewe rero nk'umunyarwanda icyo mba ngomba gukora ni ugutanga ibyo mfite mbiha igihugu cyanjye.'

    Amavubi arahaguruka uyu munsi mu Rwanda yerekeza muri Tanzania aho Ethiopia izayakirira ku wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2022 ni mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 3 Nzeri 2022.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/haruna-niyonzima-yashimiye-umutoza-w-ikipe-y-igihugu-wongeye-kumugirira

  • Ingabire Victoire Umuhoza ngo azasubiza u Rwanda muri Jenoside niba adahawe ubutegetsi. Ese   kuki 'IVU' ridashyirwa mu kimpoteri  nk'indi myanda yose, rigakomeza gutumukira abantu? #rwanda #RwOT

    Umugore witwa Ingabire Victoire Umuhoza'IVU', yigize umwiyahuzi  ku buryo avuga akanakora ibyo yishakiye, nta kwikanga ibihano. Icyo Abanyarwanda bibaza rero, ni icyamumaze ubwoba kugeza n'ubwo yivugira ko bazasubira  mu kaga nka Jenoside, niba adahawe ubutegetsi.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, IVU yasabye ko imiyoborere y'u Rwanda ihinduka,ikinjizwamo n'inkoramaraso, bitaba ibyo Igihugu kigasubira mu mateka ashaririye cyanyuzemo. Ubu bushotoranyi noneho burenze ubwo twari tumumenyereyeho.

    IVU ni umwe mu bashinze bakanayobora imitwe y'abajenosideri mu mashyamba ya Kongo, nka RDR yaje kuvamo ALIR. Iyi ALIR  nayo yabyaye umutwe w'iterabwoba wa FDLR, umufatanyabikorwa wa FDU-Inkingi nayo yashinzwe ikanayoborwa na Ingabire Victoire.

    Ngabo abicanyi bagenzi be asabira kugirana ibiganiro na Leta, bakinjizwa mu butegetsi, bitaba ibyo u Rwanda rukorama.

    Iyi nkunguzi y'umugore yirirwa ibeshya ibitangazamakuru mpuzamahanga ngo yafunzwe izira amaherere, yirengagije ko   yahamijwe ibyaha birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, no gukorana n'imitwe y'iterabwoba. Bimwe mu bimenyetso byamuhamije ibi byaha akanabihanirwa, byatanzwe n'Ubuholandi yarokoreragamo amahano ngo ni politiki, nyamara abamugera hafi batubwiye ko yirirwa avuga ngo u Rwanda ntirwatinyuka gufunga Umuholandi!

    Ese IVU ajya yibuka ko kuba yarafunguwe atarangije igihano ubwabyo byagombye gutuma yigengesera kugirango adasubizwa muri gereza. Nako ngo yishingikirije abavuzanduru nka ba Judi Rever na  Kenneth Roth wa Humana Rights Watch, ngo bazasakuza umunsi  IVU ryashyizwe  mu kimpoteri nk'indi myanda yose. Umuheto woshya umwambi bitazajyana.

    Umwe  mu bamaganye amagambo ya IVU asaba ko u Rwanda rusubira mu manga rwavuyemo, ni Minisitiri Jean Damascène BIZIMANA ufite mu nshingano ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Uku kwamagana umugome ni byiza, ariko tibyagombye kugarukira aha. Byagombye gukurikirwa no gusaba abo bireba kubahiriza amategeko ahana umuntu wese ubangamiye ubumwe bw'Abanyarwanda. Gukomeza kurebera uyu mwanzi w'amahoro, ni ukwambura agaciro abahasize ubuzima bayaharanira.

    Imyaka Ingabire Victoire yakatiwe ntimwemerera gukora politiki. Nyamara abirengaho akiyita 'umunyapolitiki', ayo matiku we yita'politiki' akanayakorera mu ishyaka'DALFA-Umurinzi'(impanga ya FDU-Inkingi) ritemewe n'amategeko.

    Iki nacyo ni icyaha cyagombye kumusubiza aho yavuye ku mpuhwe za Perezida wa Repubulika, wamudohoreye agirango azikosora none amweretse ko akabaye icwende katoga!

    Ingabire Victoire ushobora kwipfusha ubusa uko ubishaka, kwigira icyomanzi ni uburenganira bwawe uretse ko bitanakwiye umukecuru nkawe. Icyakora, ikizira kikanaziririzwa ni ukubahuka ubumwe bwacu. Niba inzego zibishinzwe kububungabuga zitubahirije inshingano ngo zigushyikirize ubutabera, abaturage tuzazibaza impamvu, muri bwa burenganzira twemerewe bwo kubaza ibidukorerwa.

    The post Ingabire Victoire Umuhoza ngo azasubiza u Rwanda muri Jenoside niba adahawe ubutegetsi. Ese   kuki 'IVU' ridashyirwa mu kimpoteri  nk'indi myanda yose, rigakomeza gutumukira abantu? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingabire-victoire-umuhoza-ngo-azasubiza-u-rwanda-muri-jenoside-niba-adahawe-ubutegetsi-ese-kuki-ivu-ridashyirwa-mu-kimpoteri-nkindi-myanda-yose-rigakomeza-gutumukira/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingabire-victoire-umuhoza-ngo-azasubiza-u-rwanda-muri-jenoside-niba-adahawe-ubutegetsi-ese-kuki-ivu-ridashyirwa-mu-kimpoteri-nkindi-myanda-yose-rigakomeza-gutumukira

  • Nziza Desire yakoze ubukwe bwa kabiri (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’Umurundi Nziza Desire yakoze ubukwe bwa kabiri, ni nyuma y’uko umwaka ushize yari yapfushije umugore we.

    Nziza Desire akaba yakoranye ubukwe na Amina Nzeyimana, ni ubukwe bwabereye muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam.

    Ubu bukwe bwe bukaba bwarabaye ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki ya 18 Kanama 2022.

    Akoze ubukwe nyuma y’uko muri Nyakanga 2021 yari yapfushije umugore we wa mbere, Inarukundo Bijoux azize uburwayi, hari nyuma y’amezi 8 gusa bakoze ubukwe.

    Nziza Desire wakunzwe mu Burundi no mu Rwanda kubera indirombo ze zirimo ‘Kula kulipa’ ni umuvandimwe wa Dr Claude na we wanditse izina mu muziki.

    Nziza akaba asanzwe afite umwana w’imyaka 14 yabyaranye n’umuhanzikazi w’icyamamare mu Burundi, Natacha.

    Uyu muhanzi usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gukora ubukwe biteganyijwe ko aza guhaguruka Dar es Salaam mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira ku wa Kane asubira muri Amerika.

    Nziza Desire yakoze ubukwe bwa kabiri

    Yashakanye na Amina Nzeyimana

    Inshuti n’abavandimwe bari baje kumushyigikira

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nziza-desire-yakoze-ubukwe-bwa-kabiri-amafoto

  • Ubuyobozi bwihanangirije abarimo Kim Kardashian bakomeje kurenga kumabwiriza yashyizweho #rwanda #RwOT

    Ni amabwiriza yashyizweho mu gihe uburengerazuba bwa Leta zunze ubumwe za Amerika bukomeje guhura n'amapfa, kubera ihindagurika ry'ibihe rishingiye ku bikorwa bya muntu.

    Ibyo byatumye Leta ya Califonia ishyiraho gahunda yo gusaranganya amazi ku baturage, hashyirwaho ingano urugo rudakwiye kurenza.

    Nyamara ingo zisanga 2000 ziri mu majyaruguru ya Los Angeles zizwiho kugira ubusitani butoshye, pisine (piscine) n'ibindi bikorwa bikenera amazi menshi, zakomeje gukoresha amazi arenze ayateganyijwe mu mabwiriza.

    Inyubako ya Kim Kardashian mu gace ka Hidden Hills, ku mazi yagombaga gukoresha yarengejeho litiro miliyoni 1.05 muri Kamena, mu gihe Kourtney Kardashian we yarengejeho litiro hafi 100.000.

    Inzu ya Sylvester Stallone wamamaye nka 'Rambo' ifite agaciro ka miliyoni $18 iri muri Hidden Hills, yo yarengeje igipimo kuri 533 ku ijana, ni ukuvuga ko harenzeho litiro ibihumbi 104.5.

    Abaturanye n'ibi byamamare bavuga ko amabwiriza yashyizweho ntacyo yahindura, kuko gucibwa amande ntacyo bibatwaye cyane ko bafite umufuka uremereye.

    Abashinzwe amazi ahabwa uduce twa Calabasas na Hidden Hills, mu ngamba bafashe harimo gushyiraho ibyuma bigezura ingano y'amazi akoreshwa muri utwo duce, ku buryo bishobora no kuyafunga bitewe no kurenza cyane ingano y'amazi yagenwe.

    Uhagarariye Kim Kardashian ntacyo aratangaza kuri iki kibazo, naho umwunganizi mu mategeko wa Stallone, avuga ko hashobora kuba habayeho kutamenya neza ko ibi bishobora kwangiza byinshi.

    Mu nyubako harimo ibiti 500 n'ubusitani by'umukiriya we, gusa ngo yamaze kubaka uburyo bushya bwo kuhira budakoresha amazi menshi.

    Abandi bari gukorwaho iperereza ku ikoreshwa ry'amazi muri Los Angeles ni umunyarwenya Kevin Hart na Dwyane Wade wahoze akina basketball.

    Umuvugizi w'ubuyobozi bwa Las Virgenes, Mike McNutt yavuze ko yizeye ko ibyamamare biza kumva ko bifite inshingano yo gutanga urugero rwiza muri rubanda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ubuyobozi-bwihanangirije-abarimo-kim-kardashian-bakomeje-kurenga-kumabwiriza

  • Yatamajwe n’ibimenyetso bya RFL : Umusaza w’i Gicumbi arashinjwa gusambanya umwana w’umukobwa akamutera inda #rwanda #RwOT

    Uyu musaza ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 mu cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba cyasomwe kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022.

    Ubushinjacyaha buvuga ko icyaha gikekwa kuri uyu wa mugabo, cyakozwe mu kwezi k’Ukuboza 2020 ubwo uyu mugabo yasangaga uyu mukobwa aho yahiraga ubwatsi bw’amatungo akamukangisha umuhoro amusaba ko baryamana.

    Buvuga ko uyu mwana w’umukobwa, yabyemeye kubera ubwoba ndetse byarangira, uyu mugabo akamusaba kutazabihingutsa kuko naramuka abyumvise ngo azamwica.

    Uyu mwana koko yanaryumyeho aho amariye kubona ko atwite, abibwira uyu mugabo wamasambanyije, ahita amwigarika ahubwo amusaba kubeshyera umusore baturanye akaba ari na mwene wabo.

    Ubushinjacyaha buvuga ko uyu musore na we yabihakanye, bigatuma hiyambazwa ibizamini bya gihanga bya Laboratwari y’ibimenyetso y’Igihugu (RFL) yemeje ko umwana wavutse ari uw’uyu mugabo uri gukurikiranwaho iki cyaha.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Yatamajwe-n-ibimenyetso-bya-RFL-Umusaza-w-i-Gicumbi-arashinjwa-gusambanya-umwana-w-umukobwa-akamutera-inda

  • Rayon Sports FC yatumiye ikipe ya Kenya Police FC mu rwego rwo kurushaho gukomeza kwitegura neza imikino ya shampiyona y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yateguye umukino wa gishuti uzayihuza na Police FC yo mu gihugu cya Kenya aho iyi kipe ya Gikundiro yamaze kwemeza ko uyu mukino uzakinirwa kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa gandatu.

    Uyu mukino Gikundiro igiye gukina uje ari uwa kabiri mpuzamahanga nyuma yaho Rayon Sports yakinnye na Vipers Sports Club yo muri Uganda, ni umukino nawe wabereye i Nyamirambo urangira Vipers itsinze igitego kimwe ku busa.

    Nk'uko Rayon Sports yabitangaje, uyu mukino uzakinwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Kanama 2022 ukabera ku Sitade ya Kigali i Nyamirambo aho bazakina ku isaha ya saa kumi nebyiri z'umugoroba.

    Nkuko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Rayon Sports, kwinjira kuri uyu mukino ni amafaranga ibihumbi bitatu (3000 Frw) ahasanzwe, 5000 Frw ahatwikiriye, 10 000Frw muri VIP ndetse n'amafaranga ibihumbi 20 000 muri VVIP.

    Amakuru RUSHYASHYA yamenye ni uko ikipe ya Kenya Police FC izagera mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki ya 25 Kanama 2025.

    The post Rayon Sports FC yatumiye ikipe ya Kenya Police FC mu rwego rwo kurushaho gukomeza kwitegura neza imikino ya shampiyona y'u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-fc-yatumiye-ikipe-ya-kenya-police-fc-mu-rwego-rwo-kurushaho-gukomeza-kwitegura-neza-imikino-ya-shampiyona-yu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-fc-yatumiye-ikipe-ya-kenya-police-fc-mu-rwego-rwo-kurushaho-gukomeza-kwitegura-neza-imikino-ya-shampiyona-yu-rwanda

  • Amavubi yerekeje muri Tanzania (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu (Equipe CHAN) yerekeje muri Tanzania aho igiye gukina na Ethiopia umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma mu gushaka itike ya CHAN 2023.

    Saa 12h50 ni bwo biteganyijwe ko Carlos Alos Ferrer ahagarukana n’abasore be bose uko ari 25 yahamagaye mu kwitegura uyu mukino.

    Biteganyijwe ko nibagerayo bari bukore imyitozo muri Gym ni mu gihe ku munsi w’ejo saa 18h bazakorera imyitozo kuri Uwanja wa Mkapa, ikibuga kizakira uyu mukino ku munsi wo ku wa Gatanu. Umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 3 Nzeri 2022.

    Abakinnyi 25 umutoza yahagurukanye

    Abanyezamu

    Mvuyekure Emery (Police FC)
    Ishimwe Pierre (APR FC)
    Ntwali Fiacre (AS Kigali)

    Ba myugariro

    Ganijuru Elie (Rayon Sports)
    Niyomugabo Claude (APR FC)
    Nkubana Marc (Police FC)
    Serumogo Ally (Kiyovu Sport)
    Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports)
    Niyigena Clément (Rayon Sports FC)
    Buregeya Prince (APR FC)
    Ndayishimiye Thierry (Kiyovu Sport)
    Bishira Latif (AS Kigali)

    Abakina hagati

    Niyonzima Haruna (As Kigali)
    Nsabimana Eric (Police FC)
    Tuyisenge Arsene (Rayon Sports)
    Niyonzima Olivier (As Kigali)
    Mugisha Bonheur (APR FC)
    Ruboneka Jean Bosco (APR FC)
    Nishimwe Blaise (Rayon Sports FC)
    Niyibizi Ramadhan (As Kigali)

    Ba rutahizamu

    Tuyisenge Jacques (As Kigali)
    Iradukunda Jean Bertrand (Kiyovu Sport)
    Muhozi Fred (Kiyovu Sport)
    Nshuti Dominique Savio (Police Fc)
    Ndayishimiye Dominique (Police Fc)

    Kapiteni Haruna Niyonzima

    Umutoza w’Amavubi Carlos Alos Ferrer

    Niyonzima Olivier Seif

    Myugariro Rwatubyaye Abdul

    Nkubana Marc

    Umunyezamu Ntwari Fiacle

    Nshuti Dominique Savio yajyanye n’abandi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yerekeje-muri-tanzania-amafoto

  • Ruhango : Abagizi ba nabi batemye Umupolisikazi bikabije , Ashobora gukurwaho ikiganza #rwanda #RwOT

    Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Mudugudu wa Rusororo, Akagari ka Kirengeri mu Murenge wa Byimana, saa kumi n’ebyeri n’igice z’umugoroba (18h30) wo ku wa Kabiri tariki 23 Kanama, 2022.

    Mukeshimana Claudine yavaga ku kazi atashye iwe mu rugo.

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byimana buvuga ko ubwo yerekezaga iwe mu rugo yahuye n’umugabo witwa Renzaho Emmanuel wari ufite igari biba ngombwa ko aricunga bagenda n’amaguru bombi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana Mutabazi Patrick yabwiye UMUSEKE ko bageze imbere gato bahuye n’abantu batatu barabasunika bagwa hasi batangira kubatema bahereye kuri Mukeshimana Claudine, bamutemye mu mutwe no ku kaboko bikabije bamwambura telefoni n’igikapu yari afite.

    Gitifu yavuze ko uyu Renzaho Emmanuel we yakomeretse byoroheje.

    Yagize ati : 'Mukeshimana yahise ajyanwa mu Bitaro bya Kabgayi kugira ngo yitabweho naho Renzaho yoherezwa mu Kigo Nderabuzima cya Byimana.'

    Mutabazi avuga ko aho abo bombi batemewe ari hafi y’urugo rw’umuturage witwa Bienvenue Marie Claudine.

    Amakuru yavugaga ko Mukeshimana Claudine abaganga banzuye kumukuraho ikiganza cy’akaboko katemwe ariko Umuyobozi w’Ibitaro yabihakanye.

    Dr Muvunyi Jean Baptiste Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi yatubwiye ko ikiganza kitaravaho burundu ko barimo gukora ibishoboka byose ngo bamuvure.

    Gusa yavuze ko cyangiritse bikomeye ndetse akaba yanakomerekejwe umutwe bikabije.

    Mukeshimana Claudine yari aherutse mu butumwa bw’akazi hanze y’Igihugu mu minsi ishize.

    Cyakora abatuye muri ako gace bavuga ko hakunze kubera urugomo rw’abantu bitwaje intwaro gakondo bagatema abantu bakabambura n’ibyo bafite.

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byimana buvuga ko abakekwaho iki cyaha cyo gutema abantu bahise birukanka, iperereza rikaba rikomeje.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Ruhango-Abagizi-ba-nabi-batemye-Umupolisikazi-bikabije-Ashobora-gukurwaho-ikiganza