Category: Uncategorized

  • Umuyobozi ukomeye muri Congo yishongoye ku Rwanda #rwanda #RwOT

    Christophe Lutundula yagize ati 'U Rwanda ruzohereza ingabo ku butaka bwarwo, ku mupaka kugira ngo rurinde urubibi rwarwo. Ni ikintu gikomeye. U Rwanda ntabwo ruzinjira ku butaka bwa Congo.'

    Mu mpera z’Icyumweru gishize, Perezida wa Congo, Felix Tshisekedi yemeje itegeko ryo kwakira ziriya ngabo, zizaba zifite amezi atandatu ashobora kongera.

    Christophe Lutundula yavuze ko ingabo z’u Burundi zamaze koherezwa aho zigomba kuba ziri mu misozi yo muri Teritwari ya Uvira.'

    Kenya ingabo zayo zizajya muri Kivu ya Ruguru by’umwihariko muri Rutshuru ahamaze iminsi habera imirwano y’inyeshyamba zirimo M23.

    Uganda ingabo zayo zisanzwe muri Congo, ngo zizaguma mu gace ka Ituri.

    Sudan y’Epfo na yo izohereza ingabo ku mipaka isanzwe ihuza Congo, na kiriya gihugu mu majyaruguru.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umuyobozi-ukomeye-muri-Congo-yishongoye-ku-Rwanda

  • Ukraine ikomeje kwigaragaza mu itangazamakuru nk'iyazengereje Uburusiya #rwanda #RwOT

    Perezida wa Ukraine yavuze ko abasirikare b'iki gihugu bafashe ahantu hanini kurushaho bahambuye Uburusiya, mu gihe bakomeje igitero cyabo cyo kubwigaranzura.

    Volodymyr Zelensky yavuze ko muri uku kwezi kwa cyenda abasirikare ba Ukraine bafashe ubutaka buri ku buso bwa kilometero kare (km²) zirenga 6,000 babwambuye Uburusiya, mu burasirazuba no mu majyepfo.

    Uburusiya bwemeye ko bwatakaje imijyi ikomeye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw'akarere ka Kharkiv, mu cyo inzobere mu bya gisirikare zibona nk'ishobora kuba intambwe ikomeye muri iyi ntambara.

    Uburusiya buvuga ko gusubira inyuma kw'abasirikare babwo muri ako karere mu minsi ya vuba aha ishize ari “ukwisuganya”, mu ntego yo kwibanda ku turere twa Luhansk na Donetsk two mu burasirazuba bwa Ukraine.

    Ibi Uburusiya buvuga byasuzuguwe n'imbere mu Burusiya, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bo mu Burusiya bavuga ko ibyo bivugwa ko ari ukuhava “biteye isoni”.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ukraine-ikomeje-kwigaragaza-mu-itangazamakuru-nk-iyazengereje-uburusiya

  • Abanyamulenge 2 bamaze amezi Atatu baburiwe irengero basanzwe ari imirambo #rwanda #RwOT

    Aba bagabo 2, Nkundabatware Gitongo n’uwitwa James bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bivugwa ko bashimuswe n’ubuyobozi bw’Intara ya Maniema bubinyujije mu mutwe w’Aba Mai Mai byose biba bihagarikiwe na Burugumesitiri wa Komini Salamabira, Lusaka Kibundula.

    Kuva kuwa 18 Kamena 2022, aba basore ngo ntibongeye kuboneka, ndetse imiryango yabo ngo yagerageje gutanga ikirego kwa Guverineri w’Intara ya Maniema abizeza ko agiye gutegeka uwo Burugumesitiri akarekura abo bantu.

    Ibi ngo siko byagenze kuko ibyo Guverineri yavuze bitigeze bishyirwa mu bikorwa.

    Bivugwa ko ku munsi w’Ejo aribwo imirambo y’aba basore yabonywe, barishwe bashyingurwa mu cyobo cya Komini Salamabila, y’Intara ya Maniema.

    Mu bandi bashinjwa kugira uruhare mu ishimutwa ry’aba basore bo mu bwoko bw’Abanyamulenge barimo uwitwa Jean Paul nawe bivugwa ko ayobora Segiteri imwe yo muri Komini Salamabila.

    Icyo Abanyamulnege bahurizaho, ngo ni uko aba basore bajyanywe nta cyaha bakoze uretse kuba ari abo mu bwoko bw’Abatutsi, ari nacyo bakeka ko baba barazize.

    Asosiyasiyo Mahoro y’Abyanyamulenge ivuga ko aba bantu bishwe bakwiye guhabwa ubutabera cyane ko ababigizemo uruhare bose bazwi bityo bakwiye gukurikiranwa.

    Ni kenshi Anyamulenge bakunze gukorerwa iyicarubozo n’abarwanyi b’imitwe y’aba Mai Mai. Ibi byatumye Abanyamulnege bashinja imitwe y’Ubwirinzi nayo ibarwa nk’iyitwaje intwaro ,muri yo twavuga nka Twirwaneho ya Col Makanika na Gumino ya Col Nyamusaraba.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Abanyamulenge-2-bamaze-amezi-Atatu-baburiwe-irengero-basanzwe-ari-imirambo

  • Yvette wa Nzaramba yavuze ibanga ari gukoresh… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko kuwa 11 Kanama 2022, Bizow Bane ari we wari uyoboye, Yvette wa Nzaramba yamaze kumucaho.

    Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Yvette wa Nzaramba yavuze ko nta bidasanzwe ari gukora, nubwo abantu batiyumvisha ukuntu amajwi ye akomeje kuzamuka.

    Ati:'Hari abari kuvuga ngo ndi umurozi, ngo iwacu ni abakire n’ibindi byinshi, gusa ni urukundo rw’abantu, nta banga rirenze nakoresheje. Nanjye ndatunguwe, ndi gukora nk'iby’abandi, gu-sharing-a mu nshuti n'abavandimwe.'

    Aboneraho kandi gushima abakomeje kumutora, ati: 'Ndabakunda cyane kandi urukundo bakomeje kunyereka sinzarupfusha ubusa kandi bakomeze bantore uko bashoboye kugira ngo tubashe kukijyana'

    Mu busanzwe Yvette wa Nzaramba yavukiye mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Muhanga ahitwa mu Ruhina, gusa ababyeyi be basigaye batuye muri Kenya.

    Yize amashuri abanza Saint Dominic yahoze ari ERG, ayisumbuye yayize ku bigo birimo APEKI Tumba na GS Indangaburezi mu Ruhango.

    Kuri ubu yiga mu mwaka wa gatatu mu ishami ry'icungamari muri Kaminuza ya Mount Kenya.

    Akoresha imbuga nkoranyambaga zigenda zinamufasha kwinjiza amafaranga zirimo Tiktok afiteho abamukurikira ibihumbi 18.1 kimwe na Instagram akurikirwa n'ibihumbi 17.9.

    Gutora mu bihembo bya Tiktok Rwanda birakomeje aho uzahiga abandi azegukana akayabo ka Miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda.

    KANDA HANO UTORE UWO UKUNDA MU BIHEMBO BYA TIKTOK RWANDA

    Yvette wa Kayumba ni we uyoboye abandi mu matora y’ibihembo bya Tiktok RwandaYashimye abakomeje kumutora asaba ko bongera imbaraga kugira ngo azegukane igikombeAri mu bakobwa bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga yatangiye gukoresha cyane muri ‘Guma mu Rugo’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120887/yvette-wa-nzaramba-yavuze-ibanga-ari-gukoresha-ngo-ayobore-abandi-mu-matora-yibihembo-bya–120887.html

  • Saranda uzwi muri The Secret na Indoto az… – #rwanda #RwOT

    Saranda, ni umukobwa ukuri muto w'impano ikomeye muri sinema. Azwi cyane muri Filime y'uruhererekane yitwa 'The Secret' ndetse na 'Indoto' ica kuri Televiziyo Rwanda.

    Akina muri 'The Secret' ari umukobwa wakomerekeye mu rukundo nyuma yo gukunda umuhungu akamwimariramo, ariko uwo muhungu akamuhemukira akaryamana n'inshuti ye magara.

    Avuka mu muryango w'abana 6 (abahungu 3 n'abakobwa 3), we akaba umwana wa 5. Yavukiye mu karere ka Nyagatare, ubu atuye ku Kimironko muri Kigali. Yizemuri Fawe Girls School ku Gisozi,kaminuza ayisoreza muri Davis College aho yize amahoteli n'ubukerarugendo.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Saranda yateguje umuvugo w'uruhererekane yise 'A-lot like life' [Byinshi ku buzima] uzajya usohoka buri kuwa Gatatu saa Munani z'amanywa. Yavuze ko uyu muvugo ari inkuru mpamo y'ubuzima bushaririye yanyuzemo mu bihe bishize.

    Asohoye integuza y’uyu muvugo nyuma y'amajoro n'amanywa yamaze ategereje umunsi nk'uyu asohoreyeho iyi nkuru y'ubuzima bwe.Avuga ko mu mezi 8 ashize, yari mu gahinda kenshi, yigunze, arambiwe kugerageza no guhora arira. Yishatsemo imbaraga, arirwanirira, intambara yari arimo irarangira ndetse akira ibikomere.

    Saranda ni izina rikomeye muri cinema nyarwanda

    Yavuze ko agarutse ku bantu be bari baramubuze ndetse yanzura kubasangiza ubuzima bushaririye yaciyemo, akaba azabasangiza ibi bihe binyuze mu muvugo w’uruhererekane. Ati 'Muri cyo gihe ni bwo natangiyekwandika. Abenshi iyo bababaye bararira cyangwa bagashakauburyo,njyewe kwandika 'byambereye umukiza''.

    Ntasobanura neza ikintu cyamukomerekeje, gusa yavuze ko atari ibikomere by'urukundo nk'uko abikina muri filime The Secret, ahubwo ni ibikomere byo mu buzima busanzwe. Yasanze atakwihererana uburyo bwamufashije gukira ibikomere nyuma yo gusanga buri gufasha benshi, ni ko kwandika umuvugo wuje amagambo ahumuriza.

    Ati 'Maze gukira ibikomere naje kubona ko abantu benshi nabo bababaye, baca mu byo naciyemo,natangiye kuzajya nandika amagambo nihumuriza mbicishije ku mbuga zanjye abantu bakabikunda, bagakora 'repost'(nabo bakabisangiza ababakurikira). Reronabikuye mu nyandiko mbishyira mu majwi n'amashusho ari yo 'A lot like life'.

    Ati “Muri 'Alot like life' (byinshi ku buzima) harimo ‘Heartbreaks’, ‘Patience’, ‘Overthinking’, ‘Self doubts’, byose bizaba bikubiyemo'. Yavuze ko yifashishije Tessy [Gatesi Kayonga] bakinana muri The Secret 'kuko ni inshuti yanjyeya hafi yabanye nanjye ndimo guca mu bihe byari binkomereye. Ikindi gukorana n'umuntu muziranye cyane birafasha'.

    Uyu mukobwa avuga ko atazi niba 'hari ukeneye kumva uyu munsi' amagambo ye ahumuriza, gusa yizeye ko benshi bazafashwa. Asezeranya abantu ko yiteguye gusubizanya umutima mwiza buri umwe wese uzamwandikira (DM) ubutumwa bugufi ku mbuga nkoranyambaga.

    Saranda yavuze ko gukora imivugo (Poems)yabitangiye mu mwaka wa 2018, ubu akaba amazegukora imivugo itanu (5) ifite amajwi n'amashusho. Avuga ko yandika imivugo 'ngamije gusana imiti ikomeretse'.

    Intangiriro y’urugendo rwa Saranda muri sinema no mu busizi

    Mu mwaka wa 2020 ni bwo yatangiye gukina filime, ubu amaze gukina muri ebyiri ari zo 'The Secret' na 'Indoto series' ica kuri Televiziyo Rwanda. Abajijwe filime akunda cyane muri izi zombi, yagize ati 'Zose narazikunze'.

    Yasobanuye ko impamvu azikunda zose ari ukuberako akinamo ubuzima bw'abantu babiri batandukanye (different character). Muri 'The Secret', akina ari umuntu uhurira n'ibibazo mu rukundo ariko akongera akiyubaka, hanyuma muri 'Indoto' agakina ari umukozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubugenzacyaha (RIB). Ati 'Rero harimo 'character development''.

    Icyakora filime 'The Secret' y'Ikigo TopLine, ni yo filime yamwubakiye izina mu buryo bukomeye dore ko ari umwe mu bakinnyi bayo b'imena. Yavuze ko abakinnyi bose y'iyi filime, abakunda kuko 'bose ni abahanga mu mikinire yabo'.

    Saranda avuga ko nta 'Role model' wihariye afite muri sinema ahubwo ko buri muntu weseari icyitegererezo kuri we 'kuko bose mbigiraho byinshi bitandukanye cyane ko baba bafite ‘character’ zitandukanye. Bimpa kwiga nkamenya'.

    Saranda ari mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane

    Aherutse gusoza Kaminuza mu bijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo

    Yiyemeje guhumuriza abari mu bibazo bitandukanye binyuze mu busizi

    Avuga ko yamaze gukira ibikomere yahuye nabyo mu mezi 8 ashize

    Ni umuhanga cyane muri sinema ndetse benshi bamufatiraho icyitegererezo

    Saranda ubwo yashyikirizwaga impano y’igihangano yakorewe na Cedric Artist 

    Saranda na Tessy ugaragara muri iki gisigo basanzwe ari inshuti magara

    REBA HANO INTEGUZA Y’IGISIGO SARANDA AZAJYA ASOHORA BURI WA GATATU

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120890/saranda-uzwi-muri-the-secret-na-indoto-azanye-umuvugo-wuruhererekane-a-lot-like-life-washi-120890.html

  • #NTARUNGU! Injira mu cyumweru cyakazi wumva… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'akaruhuko kuri bamwe na Weekend yo kuryoshya ku bandi, abantu benshi bakenera gutangirana akazi n'indirimbo nshya ziba zasohotse. Ibi bigerwaho bakora ibikorwa byinshi biruhura umutwe birimo no kumva umuziki, nka kimwe mu bintu bizwiho kugira uruhare rufatika mu gufasha abantu kuruhuka mu gihe bahuye n'akazi katoroshye cyane ko aba ari kuwa mbere.

    Bitewe n’uko Weekend iba yabaye ndende kuri bamwe ntibabashe gutera akajisho ku mbuga nkoranyambaga ngo bumve cyangwa ngo barebe indirimbo nshya zasohotse, niyo mpamvu inyaRwanda.com yaguteguriye #NTARUNGU.

    “Hashtag” ya Christopher

    Hashize iminsi itatu gusa Christopher, asohoye indirimbo Hashtag. Kuva iyi ndirimbo yasohoka, yamaze kwerekana uwo Christopher ari we nyuma yo gusohora indirimbo eshatu zose zikakirwa mu buryo budasanzwe kuva yagaruka. Kugeza ubu iyi ndirimbo ye imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 300, ikaba imaze gushyirwaho ibitekerezo (Comments) birenga 1,500 by'abayikunze.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA CHRISTOPHER HASHTAG

    “Urabinyegeza” Bruce Melodie

    Igitangaza nk'izina rye, ubwo turavuga Bruce Melodie kizigenza mu muziki nyarwanda, ni umwe mu bihariye ibyiza n'igikundiro babikesha umuziki mwiza, akaba yariyemeje kuticisha irungu abakunzi be aho adasiba kubaha indirimbo nshya. 

    Mu minsi micye ishize yahuriye n’ibihe bikomeye i Burundi aranafungwa, ariko akimara gufungurwa ahita akora igitaramo cy’amateka. Icyo gitaramo cyakurikiwe n’indirimbo nshya.

    Mu gihe gito yamaze muri icyo gihome yahandikiye indirimbo y'ibyo yahaboneye, ndetse imaze gukundwa cyane n’abarenga ibihumbi 180, ikaba imaze gutangwaho ibitekerezo birenga 1400.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA BRUCE MEOLODIE URABINYEGEZA

    “Bikaze” ya B Threy

    B Threy cyangwa se Boss Mukuru wamamaye mu itsinda rya KinyaTrap, ni umuraperi ukunzwe ndetse ubimazemo n'igihe. Afite indirimbo nshya “Bikaze” iri mu zakiriwe neza.

    Mu bihe bishize, uyu muhanzi yafashe rutemikirere yekerekeza muri Uganda, ahakorera iyi ndirimbo yise “Bikaza”. Yabwiye inyaRwanda.com ko iyi ndirimbo iri kuri Mixtape ya “Muheto wa mbere” ndetse akaba ari gutegura ibindi bintu bishya bizanyura buri umwe.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA B THREY BIKAZE

    “Aruta bose” – Charles Kagame Ft Savant Ngira

    Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Charles Kagame, uherutse kurushinga mu birori byabereye muri Kenya no mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo nshya “Aruta bose” yakoranye n’umuramyi Savant Ngira. Charles Kagame yamamaye cyane mu ndirimbo yise “Amakuru” yaryoheye benshi kuva akiyisohora kugeza n’uyu munsi.

    REBA HANO INDIIRMBO “ARUTA BOSE” YA CHARLES KAGAME FT SAVANT NGIRA

    “Ok” ya Lil John afatanyije na Marina

    Muri iki cyumweru gishyize kandi hasohotse indirimbo yiswe Ok, imaze kujya mu mitwe y'abatari bake. Imaze kurikoroza ndetse ivugisha abatari bake bitewe n'icyanga cyayo ku wuyumva. Iyi ndirimbo yakozwe na ProduceR Lil John ndetse aba ari nawe uyiririmbamo mu ijwi ryuzuye ubuhanga, afatanyije na Marina umwamikazi w'ijwi wongeyemo icyanga muri yo.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA LIL JOHN NA MARINA OK

    “Quality” ya Kenny Sol na Double Jay

    U Rwanda n'u Burundi nka bimwe mu bihugu bihuje ururimi, byongeye guhuzwa ndetse bihurira ku rurimi mu ndirimbo z'abahanzi bo mu bihugu byombi ari bo Kenny Sol na Double Jay. Iyi ndirimbo bakoranye yuje ubwiza ubuhanga n'igikundiro. Ni indirimbo bigaragara ko ifite amashusho ahenze ndetse biha agaciro gakomeye cyane Kenny Sol ukomeje kuba impirimbanyi y'iterambere rya muziki nyarwanda.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA KENNY SOL NA DOUBLE JAY OK

    “Kigali” ya Nel Ngabo

    Nel Ngabo waraye yerekanye ubuhanga mu bitaramo ari gukorera muri Amerika no muri Canada, yongeye kurikocora mu ndirimbo Kigali, ihamya ubudahangarwa mu miririmbire by'uyu muhanzi. Iyi ndirimbo ye imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 50. Ni imwe mu ndirimbo nziza ushobora kumva ndetse ikaba ari indirimbo wumva inyigisho zayo ushobora kugenderaho.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA NEL NGABO KIGALI

    “Imbere” muri njye ya Oda Paccy

    Oda Paccy agize atya aragarutse nyuma y'igihe ijwi rye ritumvikana mu myidagaduro yo mu Rwanda, azana indirimbo iri mu njyana neza neza isa n'iyo abantu bamukundiyeho. Uyu mwamikazi w'injyana ya Hiphop yagaragarijwe igikundiro abwirwa ko yari akumbuwe cyane. Mu masaha macye amaze asohoye iyi ndirimbo, yakuriwe ingofero ku bw’iyi ndirimbo igaragaramo Mwiseneza Josiane.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA ODA PACCY IMBERE MURI NJYE

    “Bodidi” ya Babo

    Iminsi itatu ishize yihariwe no gusohorwamo indirimbo nshya, Babo yasohoyemo iyitwa Bodidi ifite amashusho ari ku rwego ruhambaye mu Rwanda. Iyi ndirimbo ikoranye ubuhanga ni imwe mu nziza ushobora kumva mu gihe uri mu kazi ndetse unawunyuka, na cyane ko ari indirimbo y'umuhanzikazi uri kwinjizamo abantu ibikorwa byiza.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA BABO BODIDI

    “Touch The Sky” (EP) ya Ariel Wayz

    Reka tuvuge ku muzingo mushya wa Ariel Wayz yise Touch The Sky. Ushobora kuwumva wose bitewe n'uko ari mwiza. Indirimbo ziriho ni esheshatu. Ni umuzingo witondewe kugira ngo wengeke. Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com, Ariel Wayz yashimye abakunzi b'umuziki nyarwanda muri rusange uburyo bamaze kwakira iyi Ep ye nshya.

    KANDA HANO UREBE EP YA ARIEL WAYZ TOUCH THE SKY

    “Ntunkinishe” ya Mani Martin na Bushali

    Mani Martin ufatwa nk’mwami w'ijwi yahuje imbaraga n'umwami w'injyana ya KinyaTrap, bakorana indirimbo bise “Ntunkinishe” imwe mu z’amateka kandi zikomeje kwerekwa urukundo. Ni indirimbo yakiriwe neza ndetse ishimwa na benshi bayitaka amashimwe basaba aba bahanzi gukomeza kubaha ibyishimo mu bihe bitandukanye by'indirimbo zabo.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA MANI MARTIN NA BUSHALI NTUNKINISHE

    “Rwa Hip Hop (Album)” ya Racine 

    Racine yakoze mu nganzo asohora umuzimgo witwa “Rwa Hip Hop”, imwe muri Album nziza ndetse zifite n’ubusobanuro. Uyu muraperi yahurije abahanzi batandukanye kuri iyi Album maze yerekana ko umuziki akora awushoboye kandi ko adateze gutatira igihango yahawe n’abafana be.

    KANDA HANO UREBE ALBUM YA RACINE RWA HIP HOP

    “Inshuti yanjye” ya Yverry

    Amaze kwibaruka, agira atya amutura indirimbo! Uwo ni Yverry wakoze indirimbo yatuye umugore we. Ni indirimbo yanamwifashishijemo mu mashusho yayo. Yakiriwe neza n'abatari bake, bitewe n'isezerano aba aha umugore we bamwe bati ‘natwe ni kuriya twakabikoze’. 

    Iyi ndirimbo imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 120. Ni imwe mu nziza ndetse zumvikanamo amagambo amwe yo mu ndirimbo ya Buravan Malaika aho aba abwira umugore we.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA YVERRY INSHUTI YANGE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120883/ntarungu-injira-mu-cyumweru-cyakazi-wumva-indirimbo-nshya-zabarimo-bruce-melodie-b-threy-c-120883.html

  • Alpha yatangiye kumenyekanisha album ya Gospe… – #rwanda #RwOT

    Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo nka 'Amashimwe', yavuze ko mu Ukwakira 2022 ari bwo azashyira ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki iyi album ye nshya.

    Alpha avuga ko abantu bashobora gutangira kuyigura igihe izasohoka bakazaba aba mbere mu kubona kopi yayo.

    Yavuze ko yamaze gukora imirimo yose yasabwaga kuri iyi album. Ku buryo nta gisibya mu Ukwakira 2022 izasohoka.

    Muri aya mashusho, avugamo ko nyuma yo gushyira hanze iyi album azagenda asohora buri ndirimbo mu buryo bw'amashusho mu rwego rwo kumenyekanisha izi ndirimbo ziyikubiyeho.

    Alpha avuga ko iyi album ye izaba iriho indirimbo 12 zirimo imwe yakoranye na Producer Chrisy Neat wo muri studio Ibusimuzi.

    Ni indirimbo avuga ko iri mu njyana atigeze aririmbaho kuva yakora umuziki nk'umwuga. Ati 'Kuva natangira umuziki wanjye. Ni ubwa mbere naririmbye muri iyi njyana.'

    Uyu muhanzi avuga ko amashusho y'iminota irenga ine yasohoye, ari imwe mu nzira yatangiye yo kumenyekanisha no guteguza iyi album ye.

    Ni ibikorwa avuga ko azakomeza gukora mu rwego rwo gushishikariza abantu kugura album ye.

    Alpha avuga ko aya mashusho yafashe ari imwe mu nzira yatangiye yo kumenyekanisha album ye.

    Uyu muhanzi yavuze ko Producer Chrisy Neat ari we wabaye umuhuzabikorwa kuri iyi album ye.

    Ati “Munshyingikire. Munsengere. Mugumane nanjye. Imana ibahe umugisha. Sinjye uzabona mbagejejeho iyi album. Ndabakunda.”

    Yavuze ko uko iminsi yicuma azagenda agaruka kuri iyi album ye. Ati 'Nzakomeza no kubivugaho mu gihe kiri imbere.

    Alpha yasabye abantu gushyigikira album ye. Album ye iriho indirimbo ‘Son of a King’, ‘Wow’ yitiriye album, ‘Hashindwi’, ‘Hakuna’ na Goodluck na Gozbert, ‘Victorious’ na Princess, ‘Iradukunda’, ‘Amina’ yakoranye na Keilla, ‘Zura’, ‘Ishimwe’, ‘Ndaje’, ‘Ni wewe’ na ‘Siku yangu’.

     

    Alpha yatangaje ko mu Ukwakira 2022 ari bwo azashyira hanze album ye ya Gospel 

    Alpha avuga ko indirimbo yakoranye na Chrisy Neat ikoze mu njyana atigezeho aririmbamo kuva yakwinjira mu muziki 

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘SON OF A KING’ YA ALPHA


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120901/alpha-yatangiye-kumenyekanisha-album-ya-gospel-izasohoka-mu-ukwakira-120901.html

  • Kruger National Park Entrance Fee 2022 price #rwanda #RwOT

    Kruger National Park safari Entrance Fee 2022 price/cost.Everyone deserves some […]

    The post Kruger National Park Entrance Fee 2022 price appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/kruger-national-park-entrance-fee/