Top 20 most visited and popular websites in France in [â¦]
The post Most Visited Websites in France 2022 Top 20 Popular appeared first on UGWIRE.
Source : https://ugwire.com/most-visited-websites-france-list/
Top 20 most visited and popular websites in France in [â¦]
The post Most Visited Websites in France 2022 Top 20 Popular appeared first on UGWIRE.
Source : https://ugwire.com/most-visited-websites-france-list/


APR FC yerekeje muri Tunisia n’abakinnyi 25 gukina umukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League na US Monastir.
Uyu mukino uzaba tariki ya 18 Nzeri 2022, ni nyuma y’umukino ubanza wabereye i Huye tariki ya 10 Nzeri ikaza no kuwutsinda 1-0.
APR FC ikaba yahagurutse mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri aho yahagurukanye abantu 41 barimo abakinnyi 25, abagize technical staff 11, komite 3 ndetse n’abanyamakuru 2.
APR FC ikaba isabwa muri uyu mukino kunganya gusa kugira ngo igere mu cyiciro gikurikiyeho aho ikipe izarenga iki cyiciro izahura na Al Ahly.
Urutonde rw’abakinnyi 25 APR FC yahagurukanye
TUYIZERE J. Luc
ISHIMWE J. Pierre
MUTABARUKA Alexendre
OMBOLENGA Fitina
NIYOMUGABO Claude
NDAYISHIMIYE Dieudonne
ISHIMWE Fiston
RWABUHIHI Aime Placide
NSABIMANA Aimable
ISHIMWE Christian
BUREGEYA Prince
MUGISHA Bonheur
NDIKUMANA
RUBONEKA Bosco
MANISHIMWE Djabel
NIYIBIZI Ramadhan
BYIRINGIRO Gilbert
ITANGISHAKA Blaise
NSHIMIYIMANA Yunusu
MUGISHA Gilbert
KWITONDA Allain
MBONYUMWAMI Taib
MUGUNGA Yves
NSHUTI Innocent
BIZIMANA Yannick
Technical Staff
MOHAMMED ADIL ERRADI
Benmoussa Abdesattar
Pablo Sebastien Morchon
MUGABO Alex
Maj. UWANYIRIMPUHWE J.Paul
Lt Dr URWIBUTSO Ernest
Capt. TWAGIRAYEZU JACQUES
KOKO Dickjekain
HABUMUGISHA ERNEST
NSHIMIYIMANA STEVEN
UWIHANGANYE HARDI
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yahagurukanye-abakinnyi-25-yerekeza-muri-tunisia-amafoto
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yari yakomeje hakinwa imikino y’umunsi wa 3, Bugesera FC byakomeje kwanga itsindwa na Gasogi United ni mu gihe Sunrise FC yatsindiwe i Rubavu ku Kivu na Etincelles.
Uyu munsi hakaba habaye imikino 2 y’umunsi wa 3, nyuma y’uko Bugesera FC yatsinzwe na Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa mbere, ntikine na APR FC mu mukino w’umunsi wa 2 kubera wahindutse ikirarane, uyu munsi yari yasuye Gasogi United kuri Stade ya Kigali.
Iyi kipe itaragize intangarugero nziza za shampiyona, benshi bari biteze kureba uko yitwara kuri uyu mukino, gusa nabwo ntibyaje kuyihira kuko yatsinzwe na Gasogi United 1-0.
Iki gitego cyatsinzwe na Ravel Max Djoumekou ku munota wa 41, Bugesera FC yagerageje gushaka uko yishyura biranga neza umukino urangira ari 1-0.
Sunrise FC na yo yari yasuye Etincelles ikaba yaje kuhatsindirwa ibitego 2-1. Ni ibitego bya Smaila ku munota wa 43, Prosper witsinze ku munota wa 82 ni mu gihe Moses Nyamurangwa ari we watsindiye impozamarira Sunrise ku munota wa 84.
Imikino y’umunsi wa 3
Ku wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2022
Gasogi United 1-0 Bugesera FC
Etincelles FC 2-1 Sunrise FC
APR FC vs Police FC (warasubitswe)
Ku wa Gatatu tariki ya 14 Nzeri 2022
Rayon Sports vs Rwamagana City
AS Kigali vs Musanze FC (warasubitswe)
Espoir FC vs Mukura VS
Gorilla FC vs Kiyovu Sports
Rutsiro FC vs Marines

Uyu muhanzi ukunzwe n'abatari bake hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo yaciye amazimwe ku bibazaga ku mukunzi we ndetse nabandi bamwiyitirira agaragaza umukobwa bari mu rukundo.
Davis D yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira amafoto amugaragaza ari kumwe n'inkumi y'uburanga ndetse ashimangira ko ari we wa mbere mu buzima bwe.
Muri ayo mafoto Davis D agaragara asa nuha ururabo umukunzi we bahagaze ahantu heza cyane hari umunara muremure mu Bufaransa arangije ashyiraho ubutumwa bugira buti”Number One”.

Davis D yerekanye umukobwa bari mu rukundo nyuma y'igihe abazwa ku byerekeranye n'umukunzi we ndetse n'abakobwa benshi bagiye bamwiyitirira ariko ntagire icyo abitangazaho.
Davis D ni umwe mu bahanzi beza u Rwanda rufite ndetse ukomeje no kugira uruhare mu gutumbagiza umuziki Nyarwanda abinyujije mu bitaramo bitandukanye agenda akorera ku mugabane w'u Burayi ndetse n'ahandi.
Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-davis-d-yerekanye-umukobwa-yihebeye
Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022 ahagana saa sita z’ijoro muri Lodge iherereye muri aka Kagari ka Kanserege.
Imvaho Nshya dukesha aya makuru, ivuga ko uyu nyakwigendera yari yaje kwaka icumbi mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nzeri 2022 ari kumwe n’umukobwa bari bazanye mu modoka y’uyu mugabo.
Uyu mugabo usanzwe aza kuruhukira muri iyi lodge, asanzwe atuye mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Gasabo aho afite urugo yabanagamo n’umugore we.
Abakozi b’iyi Lodge bavuga ko ahagana saa sita z’ijoro, umukobwa wari wazanye na nyakwigendera, yaje kumusiga mu cyumba barimo, ajyana imfunguzo z’iki cyuma.
Bavuze ko baje kugira ikikango kuko bategereje ko uyu mugabo asohoka ngo atahe bagaheba, bakaza gukomanga ngo bamenye amakuru ye, bagakomanga ariko ntihagire ukoma.
Baje kwiyambaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwaje bagasanga uyu mugabo yapfiriye mu cyumba yari arimo nyuma yuko bafunguye bakoresheje izindi mfunguzo kuko izindi uwo mukobwa yari yazitwaye.
Ubwo basangaga nyakwigendera yapfuye, bamusanze aryamye mu gitanda mu gihe imyenda yari yayikuyemo imanitse ndetse bagasanga icupa ry’inzoga na Jus muri iki cyumba.
Kuko aba bombi ntaho bari babanje kwiyandika, ntawabashije kumenya imyorondoro y’uwo mukobwa, wahise utangira gushakishwa ndetse RIB ikaba yahise itangira iperereza ku cyaba cyahitanye nyakwigendera.
Umurambo w’uyu mugabo wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma hamenyekane icyo yazize.
Uyu musore witwa Ngirababyeyi wari uzwi ku izina rya Ndiyeranja, biravugwa ko yishe nyina witwa Mugengarugo Epiphanie tariki 5 Nzeri 2022.
Amakuru abaturanyi ba Mugengarugo bahawe n’umwe mu bana be avuga ko, uyu Ndiyeranja mbere y’uko yica nyina yabanje gutuma mushiki we kuri butike kugura umuceri.
Bati :' Mushiki we yatubwiye ko musaza we Ndiyeranja yaje mu rugo atuma ako gashiki ke umuceri ku muhanda, agarutse asanga mu nzu nini babagamo na nyina harimo amaraso menshi, abajije musaza we Ndiyeranja amubwira ko ayo maraso ari ay’urukwavu. Yaje kongera kumutuma ku muhanda agarutse asanga amaraso yayahanaguye ahita akinga iyo nzu nini babagamo aragenda maze we na musaza we wundi bakurikirana bajya kuryama mu nzu yo mu rugo bategereza ko agaruka baramuheba'.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Niyibaha Thomas, yabwiye Kigali Today ko Ngirababyeyi yavukanaga n’abana batatu, ari na we mukuru ufite imyaka 26, agakurikirwa n’umuhungu ufite imyaka 17 ndetse n’umuhererezi w’umukobwa ufite imyaka 14 y’amavuko.
Gitifu Niyibaha avuga ku ifatwa rya Ngirababyeyi wari umaze igihe ashakishwa n’inzego zishinzwe umutekano, yagize ati :'mu gitondo cyo ku wa Gatandatu i saa mbili n’igice, nibwo Polisi, DASSO, Irondo n’inzego z’ibanze bafashe uwitwa Ngirababyeyi bakunda kwita Ndiyeranja w’imyaka 26 y’amavuko'.
Akomeza agira ati :'Ngirababyeyi yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB Nyange, aho batangiye iperereza akaba na we yiyemerera icyaha avuga ko hari amafaranga nyakwigendera yari amubikiye yamwimye'.
Gitifu avuga ko uwo muryango wabaga mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ukaba wafashwaga n’inzego z’ubuyobozi , dore ko nyakwigendera yashyinguwe n’inzego z’ubuyobozi ndetse n’abaturage, akongeraho ko abo bana bazakomeza kwitabwaho n’ubuyobozi mu nkunga y’ingoboka ndetse hakurikizwe amategeko mu kubafasha.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wemeye kuzatanga imfashanyo nshya ku gisirikare cy’igihugu, nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyabaye mu cyumweru gishize.
Ikinyamakuru Africa News, cyatangaje ko Joseph Borrell ushinzwe ububanyi n’amahanga muri EU, uri mu rugendo rw’iminsi ibiri muri Mozambique, yabonanye na Perezida Filipe Nyusi hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Veronica Macamo, ku murwa mukuru Maputo.
Uwo mudiplomate yemeye ko uwo muryango ugiye kuzatanga izindi mfashanyo za gisirikare zifite agaciro ka miliyoni 15 z’amadolari ya Amerika.
Ayo madorali atanzwe mu rwego rwo gufasha ingabo zo mu karere ka Afurika, zirimo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado.
Urwo rugendo rwa Borrell rubaye nyuma y’iyicwa ry’umubikira w’umutaliyani mu gitero cyabereye mu ntara ya Nampula, nyuma yaho umutwe wa Leta ya kiyisilamu uza kwigamba ko ari wo wagikoze.