Category: Uncategorized

  • Uwari Perefe wa Gikongoro wakatiwe imyaka 20 n’Urukiko rwo mu Bufaransa yarekuwe nyuma y’amezi 2 , Haravugwa uburwayi #rwanda #RwOT

    Bucyibaruta yarekuwe n’Urukiko ku mpamvu zirimo uburwayi yakunze kugaragaza, aho bivugwa ko kuva yafungwa yagiye agira uburwayi bwa hato na hato akajyanwa kwa muganga inshuro zitandukanye.

    Urukiko rwafashe icyemezo cyo kurekura uyu mugabo w’imyaka 78 mu gihe hagitegerejwe icyemezo ku bujurire bwe ku gifungo cy’imyaka 20 yakatiwe n’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris.

    Arekuwe nyuma y’amezi abiri akatiwe iki gihano dore ko uru Rukiko rwafashe icyemezo cy’iki gifungo tariki 12 Nyakanga z’uyu mwaka wa 2022.

    Ubwo yakatirwaga iki gifungo cy’imyaka 20, yahise ahabwa iminsi 10 yo kuba yakijuririye, akaza no kubyubahiriza akajurira.

    Umuryango ufite inshingano zo gushakisha abakekwaho jenoside yakorewe abatutsi baba mu Burayi, CPCR watangaje ko iyi myitwarire ya Bucyibaruta igaragaza gushaka guhunga kurangiza igihano yakatiwe bityo ko biteye impungenge.

    Bucyibaruta arekuwe mu gihe i Kigali mu Rwanda hari kubera inama y’abashakashatsi n’inzobere mu by’amateka zo mu Rwanda no mu Bufaransa, bari kugirana ibiganiro bigamije gukomeza inzira yo kugararaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni inama yateguwe n’abarimo Prof Vincent Duclert wakoze raporo yagaragaje ko u Bufaransa bwagize uruhare ntashidikanywaho mu mateka y’ibyabaye mu Rwanda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Uwari-Perefe-wa-Gikongoro-wakatiwe-imyaka-20-n-Urukiko-rwo-mu-Bufaransa-yarekuwe-nyuma-y-amezi-2-Haravugwa-uburwayi

  • Ruhango: Hamaze kwakirwa ibibazo bisaga 650 bibangamiye abaturage mu cyumweru kimwe #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi micye umukuru w'Igihugu, Paul Kagame asuye tumwe mu turere two mu ntara y'amajyepfo mu rwego rwo kwegera abaturage, kubumva no kubakemurira ibibazo bitandukanye biba bitarakemuwe n'inzego z'ibanze. Nyuma y'uko asoje uruzinduko rwe, mu karere ka Ruhango hatangijwe Ukwezi kw'imiyoborere, hagamijwe kwegera abaturage bakabumva, bakabafasha gukemura ibibazo. Mu cyumweru kimwe gusa, hakiriwe ibisaga 650.

    Muri uru rugendo, Umukuru w'Igihugu yasabye abayobozi kwegera abaturage no kwirinda kubasiragiza mu gihe baje babagana babakeneyeho serivisi. Yanibukije kandi abaturage ko hari ibyemezo bifatwa ku bibazo byabo birimo n'ibiba byaciye mu nkiko bitajya bisubirwamo, bigomba kwemerwa uko byaciwe ahubwo abantu bakareba niba nta karengane kabayemo.

    Meya Habarurema.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko muri iki cyumweru cya mbere cy'Ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza bagiye bahura n'abaturage bafite ibibazo bagerageza kubikemura ndetse n'ibifite za birantega babagiriye inama zo kugana inkiko kubatari barigeze bazigana, abandi babaha igihe ntarengwa cyo kubikemura.

    Yagize ati' Ukwezi kwa Nzeli buri mwaka tukugenera ibikorwa byihariye byo kwita ku miyoborere myiza aho twegera abaturage tukabumva. Baba bafite ibibazo bibabangamiye ndetse n'ibindi bitandukanye ariko aho twanyuze hose twagiye tubona abaturage bacu bafite ibibazo bamaranye igihe kirekire. Twagerageje kubikemura ariko ibitarashobotse twabihaye izindi nzego zirimo n'inkiko kubera uburemere, ariko hari n'ibyo twahaye igihe kugirango byitabweho by'umwihariko binakemurwe neza'.

    Abaturage bitabiriye inama n'abobozi baje kubafasha kumva no gukemura ibibazo.

    Muri uru rugendo rwo kwegera abaturage hagamijwe ku bumva no kubafasha gukemura ibibazo bitandukanye bahura nabyo, Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango ahamya ko babonye ibibazo bitandukanye by'ubuzima birimo ibyo kutagira amacumbi, abayafite ariko bashaka gusanirwa, ibyiciro by'ubudehe, ababurana ingurane z'ibyo bangirijwe n'imiyoboro y'amazi n'amashanyarazi, ibibazo bijyanye n'ubutaka n'ibibazo byo mu miryango, byose birenga 650. Avuga kandi ko bazakomeza kubyakira kugeza mumpera z'uku kwezi kwa Nzeri.

    Meya Habarurema, yibutsa abaturage ko mbere yo kujya mu nkiko zaba iz'Abunzi n'Izisanzwe ko bakwiye kujya babanza kwiyambaza inzego z'ibanze, ariko kandi bakajya banemera ibyemezo bafatiwe aho gukomeza kuruhanya kuko usanga bibasiragiza kandi bagakwiye kwikorera akazi kabo.

    Abaturage bakiriye bate kwegerwa n'abayobozi ?

    Majyambere Stanislas afite imyaka 46 yabwiye intyoza ko iki gikorwa ari cyiza kuko ibibazo by'abaturage byakirwa kandi bigasobanuka neza mu ruhame hatabayeho kukwihugikana, aho usanga akenshi umuturage agira ubwoba agataha ntacyo avuze kubera kutisanzura. Asaba ko byarushaho guhabwa umwanya ufatika maze buri muturage agatanga ikibazo cye kigakemurwa ataratangira gusiragizwa ajya ku biro gushaka umuyobozi akenshi ukamubura.

    Uwimana Clemence, avuga ko kwegera abaturage hagamijwe ku bumva no kubafasha gukemura ibibazo ari byiza cyane. Asaba ko ababishinzwe bareba uko byajya bikorwa nibura rimwe mu gihembwe, abaturage bakavuga ibibazo byabo.

    Muri uku kwezi kw'imiyoborere, bazita no ku bindi bikorwa biteza imbere abaturage bikazamura ibipimo by'Imibereho yabo barimo ijyanye n'Ubuhinzi, Ubworozi, Ubwisungane mu kwivuza, Ejo Heza, Isuku n'Isukura, amashanyarazi ndetse n'ibindi bibazo bwite bya buri muntu.

    Abayobozi batandukanye bitabiriye kwegera abaturage no kubafasha gukemura ibiba.

    Mu cyumweru cya mbere, basuye imirenge ya Mbuye, Kinazi na Ntongwe haboneka ibibazo 149, mu murenge wa Ruhango gusa habonetse ibibazo 45 naho mu murenge wa Kabagali hahuriye umurenge wa Bweramana na Kinihira haboneka ibibazo 223, mu murenge wa Byimana hahuriye imirenge ya Mwendo na Byimana haboneka ibibazo 239. Uku kwezi kwahariwe ibikorwa by'Imiyoborere myiza kuzasozwa tariki ya 30 Nzeli 2022. Ni Ukwezi gufite insanyamatsiko igira iti 'Dutange Serivisi nziza, dukemura ibibazo by'abaturage ku gihe'.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2022/09/14/ruhango-hamaze-kwakirwa-ibibazo-bisaga-650-bibangamiye-abaturage-mu-cyumweru-kimwe/

  • Ababyeyi barasabwa kubahiriza ingengabihe y’ingendo z’abanyeshuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyaraye gisohoye itangazo ryerekana uko abanyeshuri bazagenda mu kujya gutangira (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/ababyeyi-barasabwa-kubahiriza-ingengabihe-y-ingendo-z-abanyeshuri

  • Ubushinjacyaha bwasabiye Ndimbati gufungwa imyaka 25 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yasabiwe gufungwa imyaka 25, ku cyaha akurikiranyweho cyo kunywesha umwana inzoga no kumusambanya, nk’uko (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/ubushinjacyaha-bwasabiye-ndimbati-gufungwa-imyaka-25

  • #COVID19: Umuntu umwe yabonetse mu bipimo 2,331 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, akaba yabonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-umuntu-umwe-yabonetse-mu-bipimo-2-331

  • Polisi y’ u Rwanda yasezeye ku bapolisi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 13 Nzeri 2022, Polisi y’u Rwanda, yasezeye ku mugaragaro ku bapolisi 155 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu muhango wabereye ku (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-y-u-rwanda-yasezeye-ku-bapolisi-bagiye-mu-kiruhuko-cy-izabukuru

  • Umunyarwanda w’imyaka 29 yagizwe umwarimu muri kaminuza ya MIT #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kaminuza ya Massachusetts yigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga yashyizeho umushakashatsi muri siyansi w’umunyarwanda ufite imyaka 29 y’amavuko nk’umwarimu mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ikoranabuhanga/ubumenyi/article/umunyarwanda-w-imyaka-29-yagizwe-umwarimu-muri-kaminuza-ya-mit

  • UCL: Bayern Munich yatsinze Barcelona ibitego… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri, imikino ya UEFA champions League yakinwaga ku munsi wayo wa 2 w’amatsinda aho umukino w’umunsi Bayern Munich yari yakiriye FC Barcelona irimo Lewandowski wakiniraga Bayern.

    Abakinnyi Bayern Munich yabanje mu kibuga: Neuer; Pavard, Upamecano, Hernández, Davies; Kimmich, Sabitzer; Sané, Müller, Musiala; Mané

    Umukino watangiye ku isaha ya 21:00 PM za hano mu Rwanda, aho amakipe yombi yatangiye yanze kwirekura byaje no kubakurikirana kugera aho igice cya mbere kinarangira amakipe anganya ubusa ku busa, ariko ku munota wa 22 Pavard yagize ikibazo cy’imvune asimburwa na Mazaoui.

    • Bayern Munich ubu imaze gutsinda imikino 2 mu itsinda

    Abakinnyi Barcelona yabanje mu kibuga: Ter Stegen; Kounde, Araujo, Christensen, Alonso; Gavi, Busquets, Pedri; Raphinha, Lewandowski, Dembélé

    Igice cya kabiri cyatangiranye n’umupira uri hejuru ku ikipe ya Bayern Munich yokeje igitutu.Ku munota wa 50 gusa Hernandez yafunguye amazamu, mugihe FC Barcelona igishakisha uko yahita igaruka mu mukino ikanishyura igitego, bahise bayikibita igitego cya kabiri cyatsinzwe na Sane ku munota wa 64.

    Barcelona yabaye nk’icika intege ariko abakinnyi nka Lewandowski Dembele nakomeza guhanyanyaza.

    Lewandowski ntabwo bya muhiriye

    Ku munota wa 62 De Jong yinjiye mu kibuga ku ruhande rwa Barcelona asimbuye Gavi. Ferran Torres nawe yinjiye mu kibuga asimbuye Raphinha. Ki ruhande rwa Bayern Munich Gnabry yinjiye mu kibuga asimbura Sadio Mane naho Eric Garcia asimbura Christensen ku ruhande rwa Barcelona.

    Izi mpinduka zose ntakinti nakimwe zahinduye ku mukino kuko iminota 90 y’umukino yarangiye Umusifuzi yongeraho iminota 3 nabwo umukino urangira ari ibitego 2 bya Bayern Munich ku 0 bwa FC Barcelona.

    Indi mikino uko yagenze:

    Viktoria Plzen 0-2 Inter Milan
    Sporting 2-0 Tottenham
    Liverpool 2-1 Ajax
    Leverkusen 2-0 Atletico
    FC Porto 0-4 Cl Brugge
    Marseille 0-1 Frankfurt

    Indi mikino y’umunsi wa kabiri wa UEFA champions League iraba kuri uyu wa gatatu kuva saa 19:45 pm za Kigali.

    Liverpool yagarutse neza nyuma yo gutsindwa umukino ubanza 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120948/ucl-bayern-munich-yatsinze-barcelona-ibitego-2-0-liverpool-yiyunga-nabafana-120948.html

  • Gasogi United yatsinze Bugesera FC, Sunrise F… – #rwanda #RwOT

    Wari umunsi wa gatatu wa shampiyona wakomezaga, aho Bugesera FC yari yasuye Gasogi United kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ishaka amanota 3 ya mbere nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports mu mukino ufungura.

    Umukino watangiye ku isaha ya saa 15:00 PM aho Bugesera FC yari yakoze impinduka zirimo Ruhinda Faruku wabanje mu kibuga, Hoziana Kennedy abanza hanze.

    Abakinnyi Bugesera FC yabanje mu kibuga

    Nsabimana Jean
    Muhinda Brian
    Kato Samuel
    Nkurunziza Seth
    Ishimwe Saleh
    Vincent Adams Kofi
    Mucyo Aime
    Odili Chkuma
    Ssentongo Faruku
    Nyandwi Theophile 

    Amakipe yatangiye gukina ubona igisobanuro cy’umupira ntacyo, ndetse kuri buri kipe abakinnyi bagaragaza kutamenyerana. Gasogi United yageragezaga kunyuza umupira hasi, mu gihe Bugesera FC yateraga imipira miremire imbere ishaka Ruhinda Faruku wari wabanje ku icyenda.

    Abakinnyi Gasogi United yabanje mu kibuga

    Cuzuzo Aime Gael
    Habimana Hussein
    Kwizera Aimable
    Bugingo Hakim
    Nizigiyimana Abdul Karim
    Niyitegeka Idrissa
    Ngono Guy Herve
    Hamiss Hakim
    Ravel Max well Djoumekou
    Rugangazi Prosper
    Niyongira Dany

    Ku munota wa 39 w’igice cya mbere ni bwo Gasogi United yafunguye amazamu ku gitego kimwe rukumbi cyaranze uyu mukino, cyatsinzwe na Ravel Max well. Amakipe yombi yagiye kuruhuka aterekanye umukino ushamaje ariko Gasogi United yari iyoboye umukino.

    Mu gice cya kabiri amakipe yombi yatangiye gukora impinduka, Ndayiragije Etienne wa Bugesera FC yakuyemo Muhinda Brian, Kevin yinjira mu kibuga, mu gihe Ishimwe Saleh yasimbuwe na Mampuya. 

    Igice cya kabiri Bugesera FC yagerageje gushaka uko yatangira kuganza Gasogi United ariko ukabona ko rwego rw’abakinnyi bayo ruri hasi.

    Ku munota wa 72 Gasogi United nayo yakoze impinduka Kaneza yinjira mu kibuga asimbura Hakim. Bugesera FC nayo yahise ikora impinduka Ruhinda Faruku wari wagize umukino mwiza ava mu kibuga hijiramo Dushimirimana Olivier.

    Abakinnyi nka Odili Chkuma, Vincent Adams ku ruhande rwa Bugesera FC nibo wabonaga basigaye mu kibuga batanga itandukaniro, ndetse banyuzagamo bagatera amashoti ya kure gusa nayo atagiraga icyo atanga.

    Ku munota wa 81 Nyandwi Theophile ku ruhande rwa Bugesera FC yavuye mu kibuga hinjira Mustapha, naho Gasogi United ikuramo Rugangazi Prosper hinjiramo Ishimwe Kevin.

    Max well Djoumekou ubwo yari agiye gutsinda igitego cy’amateka ariko umupira uca kuruhande

    Ku munota wa 90 bamaze kongeraho iminota 4 y’inyongera, ku ruhande rwa Gasogi United Ngono Guy Herve yavuye mu kibuga asimburwa na Maripangu, Maxewell nawe asimburwa na Mugisha. Umukino warangiye bikiri igitego kimwe ku busa bwa Bugesera FC iba itsinzwe imikino 2 yikurikiranya, ndetse Gasogi United irara ku mwanya wa mbere.

    Umutoza Ndayiragije Etienne ntabwo ari kumva aho ibintu biri gupfira

    Undi mukino wabeye i Gisenyi, Etincelles FC yari iherutse kunganya na Gasogi United yafashe Sunrise FC iyitsinda ibitego 2-1 nayo ibona amanota atatu ya mbere, ibitego bikaba byatsinzwe na Moro ku munota wa 43, Nzabonimana ku munota wa 82 naho Sunrise FC itsindirwa na Nyamurangwa ku munota wa 84.

    Ubu Gasogi United iri ku mwanya wa mbere n’amanota 7 irusha inota 1 Rayon Sports na Kiyovu Sports, mu gihe ikipe iri ku mwanya wa nyuma ari Marine FC na Bugesera FC zitarabasha gutsinda umukino. 

    AMAFOTO: Ngabo Serge Mutuyimana 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120943/gasogi-united-yatsinze-bugesera-fc-sunrise-fc-igwa-hafi-yikivu-120943.html

  • Most Educated Kenyan Musicians and Celebs #rwanda #RwOT

    In East Africa, several celebrities have gained fame through entertainment […]

    The post Most Educated Kenyan Musicians and Celebs appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/most-educated-kenya-musicians/