
Category: Uncategorized
-
#COVID19: Abantu 2 banduye babonetse mu bipimo 2,064 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022 mu Rwanda habonetse abantu 2 banduye Covid-19 bakaba barabonetse mu (…) -
Amavubi yamaze kwerekeza mu gihugu cya Maroc [AMAFOTO #rwanda #RwOT
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu,tariki ya 17 Nzeri 2022, ikipe y'igihugu y'u Rwanda,Amavubi,yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Maroc aho igiye gukina imikino ya gicuti yose izabera i Cassablanca.
Ikipe yahagurukaye itsinda rimwe ry'abakinnyi bakina mu Rwanda batarimo abakinnyi ba AS Kigali na APR FC zifite imikino mpuzamahanga.
Amavubi ari kwitegura imikino ibiri ya gicuti harimo uwo azakina na Guinée équatoriale mu mpera z'icyumweru gitaha.
Umukino wa kabiri wa gicuti ntiharamenyekana ikipe izakina n'u Rwanda nubwo ari wo abakinnyi batarabona ibyangombwa bazakina nk'uko byatangajwe mu kiganiro n'itangazamakuru.
Abakinnyi bose bahamagawe:
Abanyezamu: Ntwali Fiacre (AS Kigali) na Kimenyi Yves (Kiyovu).
Ba myugariro: Omborenga Fitina (APR FC), Ndayishimiye Thierry (Kiyovu), Bryan Ngwabije (Andrezieux mu Bufaransa), Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat, Maroc), Niyomugabo Claude (APR FC), Manzi Thierry (nta kipe afite) Mutsinzi Ange (Trofense muri Portugal) na Serumogo Ally (Kiyovu).
Abakina hagati: Bizimana Djihad (Deinze, Belgique),Trey Ryan (Standard de Liege, Belgique), Niyonzima Ally (Bumamuru, Burundi), Rubanguka Steven (Zimbru Chișinău, Moldova), Nishimwe Blaise (Rayon Sports), Rafael York (Eskilstuna, Sweden), Ishimwe Girbert (Orebro Syrianska, Sweden), Sven Kalisa (Etzella Ettelbruck,Luxembourg).
Rutahizamu: Sahabo Hakim (Lille,France), Habimana Glen (Victoria Rosport, Luxembourg), Muhire Kevin (Al Yarmouk, Kuwait), Tuyisenge Arsene (Rayon Sports), Mugunga Yves (APR FC) na Kagere Meddie (Singida Big Stars, Tanzania).



-
Bushali yerekanye imfura ye, abitabye Imana b… – #rwanda #RwOT
Ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022, ryasize urwibutso rudasaza mu baraperi n'abafana babo nyuma yo gufatanyiriza hamwe gucengerwa n'iyi njyana, ikora ku nkuta z'umutima.
Ni mu gitaramo gikomeye cyiswe 'Rap City', cyabereye muri BK Arena. Mu bihe bitandukanye, bamwe mu baraperi baririmbye bumvikana ko n'ubwo injyana ya Hip Hop bakora idakunzwe cyane, bitazatuma bahindura umurongo ngo baririmbe iby'urukundo.
Saa kumi n'ebyiri n'iminota 40' (18h: 40'), nibwo iki gitaramo cyatangiye gitangijwe n'itsinda ry'ababyinnyi All Stars Dancers ryinjiye ku rubyiniro ribyina indirimbo zafashije benshi kwizihirwa. Iri tsinda ribarizwamo abasore n'inkumi b'i Nyamirambo.
Bisa n'aho ari cyo gitaramo cya mbere gihuje abaraperi mu Rwanda. Gusa, hari amasura atagaragara ku rutonde rw'abaririmbye barimo P Fla ukunze kwiyita 'Imana y'i Rwanda', Diplomate, Jayc n'abandi.
Cyatangiye kwamamazwa kuva mu byumweru bitatu bishize, giherekezwa n'amarushanwa y'abiyumvamo impano yo kurapa batondekanya amagambo.
Iki gitaramo cyatumye umuraperi Oda Paccy yongera kugaragara ku rubyiniro, nyuma y'igihe kinini cyari gishize atagaragara.
Anaherutse gushyira ahagaragara amashusho y'indirimbo yise 'Imbere muri njye'. Aririmba akomeza abari kunyura mu bihe birushya umutima.
Oda aherutse kubwira InyaRwanda, ko iyi ndirimbo ari ntangiriro y'ibintu byinshi 'ahishiye abafana be n'abakunzi b'umuziki.'
Mu gihe abantu bari bakinjira muri iki gitaramo, saa 19 n'iminota 22' Dj Toxxyk yageze ku rubyiniro avanga zimwe mu ndirimbo z'abahanzi bakunzwe.
Uyu mugabo yafashije benshi mu bahanzi gutera imbere, ahanini binyuze muri 'Mix' akora akazishyira ku mbuga zicururizwaho umuziki.
Yakirwa ku rubyiniro, abantu bacanye amatoroshi ya telefoni mu rwego rwo kumuha ikaze. Luckman Nzeyimana wari uyoboye iki gitaramo yagize ati 'Dj Toxxyk Imana yarakoze kuguha impano.'
'Rap City' yahaye umwanya abiyumvamo impano yo kurapa
Iki gitaramo cyateguwe gihuzwa n'irushanwa ryo kugaragaza impano mu rubyiruko. Byasabaga ko ushaka guhatana yiyandikisha, hanyuma akifata video aririmba imwe mu ndirimbo ashaka n'ibindi.
Umwe mu basore bageze mu cyiciro cya nyuma ni Kraft Mutabazi. Ahawe umwanya yaririmbye mu buryo bwa 'Free style' asaba abari muri iki gitaramo kumushyigikira, ubundi atondekanya amagambo menshi ari nako abantu bari bakimwumva neza.
Taz ni we wari utahiwe! Yaserutse yambaye nk'abaraperi aririmba indirimbo yumvikanishamo kwishimagiza, ibyivugo n'ibindi.
Undi wahatanye muri iri rushanwa ni Admire. Ageze ku rubyiniro yasabye abantu gukoma amashyi, ubundi aririmbira mu njyana yayo. Uyu musore yari yambaye isengeri, sheneti mu ijisho-Yisanishije n'abaraperi.
Byageze aho uyu musore ajya mu bafana, ubundi akaririmba kuri buri kintu cyose yabonaga iruhande rwe. Bigaragara ko uyu musore yarushije bagenzi be ushingiye ku kuntu yashyigikiwe.
Abafana nibo bahisemo uwatsinze- Luckman Nzeyimana wari uyoboye iki gitaramo, yasabye abantu kumufasha kumenya uwatsinze. Birangira umusore Admire ari we utsinze.
Uyu mushyushyarugamba, yavuze ko aba basore bageze mu cyiciro cya nyuma, bazakomeza gushyigikirwa mu guteza imbere impano yabo.
Admire yahembwe ibihembo birimo kujya agaragara mu bitaramo bitandukanye bibera muri BK Arena.Â
![]()
Kivumbi na Angel Mutoni bazamukiye rimwe ku rubyiniro:
Aba bahanzi binjiriye mu ndirimbo yabo bise 'Pull Up' bakoranye na Dj Toxxyk. Imaze imyaka ibiri isohotse, ndetse imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 500.
Nyuma yo kuririmbana iyi ndirimbo, Mutoni yavuye ku rubyiniro Kivumbi aranzika mu ndirimbo ze zirimo nka 'Hejuru', ‘Ntacyo nzaba’ yakoreye muri BK Arena mu byumweru bitatu bishize n'izindi.
Uyu muraperi yavuye ku rubyiniro akomerwa amashyi nyuma yo kuririmba indirimbo ‘Nakumena amaso’, yakoranye an Bushali. Ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane kuva mu mwaka umwe ushize. Ni umwe mu bamaze kugaragara mu bitaramo bikomeye muri uyu mwaka.
Dj Toxxyk yunamiye Buravan, Jay Polly, Dj Miller
Dj Toxxyk yavuze ko ari ishema kuba Abanyarwanda bahuriye hamwe mu kwizihiza injyana ya Hip Hop ‘ariko hari umuntu umwe uburamo, ari we Buravan’.
Yahise acuranga indirimbo ye yise “Bindimo', 'Oya' imaze imyaka ine isohotse,
Jay Polly-Uyu muraperi indirimbo ze ziracyari mu mitima y'Abanyarwanda- Hacuranzwe indirimbo yitwa 'Mumutashye' yakoranye n'itsinda rya Dream Boys.
Abari muri BK Arena bahurije hamwe, baririmba iyi ndirimbo bigeze ku gitero Jay Polly yaririmbye biba 'ibindi bindi'. Batondekanyije amagambo nk'uko Jay Polly yabiririmbye, biraryoha.
Dj Miller-Hacuranzwe indirimbo yitwa 'Stamina' yakoranye na Social Mula. Iri mu ndirimbo zakomeje izina ry'aba bombi kuva mu myaka itatu ishize. Toxxyk yacuranze kandi indirimbo z'abarimo Mahonimboni, K8 Kavuyo n'abandi.
Ariel Wayz yaririmbye indirimbo imwe, ava ku rubyiniro ashima uko yakiriwe. Â Uyu mwari uherutse gusohora EP yinjiriye mu ndirimbo 'Demo' yakoranye na Sagamba, Soldier Kig, Bruce The 1 st, Kivumbi King.
Umuraperi Zilha yageze ku rubyiniro agendera ku igare na bagenzi be. Yinjiriye mu ndirimbo ‘Twubahwe’ yasubiyemo, ayikorana na Mapy, B-Threy, Ish Kevin, Kenny K-Shot na Bushali. Imaze amezi abiri ariko imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 150.
Mu gitaramo hagati, yunamiye Jay Polly agira ati 'Jay Polly Imana iguhe iruhuko ridashira.'
Zilha yakorewe mu ngata na Mistaek ugezweho abicyesha indirimbo ye yise 'Ku cyaro' imaze amezi abiri isohotse. Iyi ndirimbo yahaye igikundiro cyihariye uyu musore, ahanini bitewe n'amagambo ayigize atera akanyabugabo.
Umuraperi B-Threy yinjiye ku rubyiniro yakuyemo imyenda yo hejuru. Yaririmbye indirimbo nyinshi ze zakunzwe zirimo nka 'Amabanga' aherutse gusohora.
Yaririmbye asaba abafana be gufatanya nawe gusingiza injyana ya Kinyatrap. B Threy yanaririmbye indirimbo ye yise 'Nicyo gituma'.
![]()
BK Arena na Banki ya Kigali bateguje ibitaramo bikomeye
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Banki ya Kigali, Benjamin Mutimura yavuze 'uyu ni umugoroba wo kubyina ntabwo ari umugoroba w'amagambo'.
Yavuze ko Banki ya Kigali ishimira urubyiruko rwitabiriye iki gitaramo 'kuba mwaje'. Benjamin Mutimura yavuze ko barajwe ishinga no guteza imbere abahanzi Nyarwanda. Ati 'Tugomba gufatanya kubateza imbere (Abahanzi Nyarwanda).'
Yavuze ko hari n'ibindi bitaramo bari gutegura, aho abafite ikarita ya Prepaid Car ya Banki ya Kigali bazinjirira ubuntu.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa BK Arena, Aaron Gaga yavuze ko afite icyizere cy'uko abitabiriye iki gitaramo banogewe, kandi bazakomeza gukora 'ibitaramo byinshi by'ubuntu'. Yashimangiye ko BK Arena ari inzu y'urubyiruko, ndetse mbere y'uko uyu mwaka urangira hari ibindi bitaramo bikomeye bateguye.
Oda Paccy yari akumbuwe
Uyu muraperikazi yinjiriye mu ndirimbo ye yise 'Ibyatsi' yabiciye bigacika hanze aha. Yageze ku rubyiniro abwira abafana be ko yari abakumbuye nyuma y'igihe.
Yari yambaye imyambaro yiganjemo ibara ry'umukara. Ati 'Twari dukumburanye cyane.'
Oda yanaririmbye indirimbo ye yise 'Imbere muri njye'. Yavuze ko yayihimbye mu rwego rwo gukomeza abafite umutima urushye muri iki gihe. Ati 'Iyi ndirimbo ibakore ku mutima mwese. Baza mugenzi wawe uti imbere muri wowe hameze gute.'
Oda Paccy yakorewe mu ngata na Ish Kevin. Yinjiye avuga ko injyana ya Hip Hop 'iri kugira ijambo mu Rwanda', asaba abakunzi be gufatanya nawe kubyemeza.
Yanzitse mu ndirimbo ye yise 'Amakosi' yakunzwe mu buryo bukomeye, 'No Cap' imaze umwaka isohotse n'izindi'.
Bushali yazanye imfura ye ku rubyiniro:
Uyu muraperi urangwa n'udushya mu bitaramo aririmbamo, yageze muri iki gitaramo ateruye umwana we w'imfura. Yari yambaye agatambaro gapfutse kugeza hafi y'umwana. Ati 'Umuhungu wanjye yifuzaga kubasuhuza.'
Umwana we yahise amuhereza B-Threy, maze aranzika mu ndirimbo yamwubakiye izina yise 'ku Gasima'.
Uyu muraperi yaririmbye atera amazi mu bafana be. Yanaririmbye indirimbo ‘Nituebue’ yakoranye na Slum Drip na B-Threy wamusanganiye ku rubyiniro.
Fireman wari umaze igihe, yinjiriye mu ndirimbo ze zo ha mbere. Ati 'Vayo vayo Godson’, ahera ku ndirimbo 'Ubuto bwanjye' yakoranye na Gloria Mukamabano, umunyamakuru wa RBA akaba n'Umuyobozi wa Televiziyo KC2.
Yakomereje ku ndirimbo 'Umuhungu wa muzika' yakoranye na Bruce Melodie. Yanaririmbye indirimbo 'Bafana Bafana' yakoranye na Butera Knowless na Bull Dogg, anaririmba indirimbo 'Nyamirambo' yakoranye na Safi Madiba.
Mu gitaramo hagati, yasabye gufatanya nawe guha Imana icyubahiro, ahita yanzika muri 'Itangisha' yakoranye na King James, anaririmba 'Kabiri' yakoranye 'n'umuvandimwe' Igor Mabano.
Uyu muraperi yasoreje ku ndirimbo 'Muzadukumbura' yakoranye na Nel Ngabo. Mbere yo kuyiririmba yagize ati 'Iyi ndirimbo tuyiture abavandimwe. Imana ibakire mu ijuru.'
Bull Dogg umaze imyaka irenga 10 mu muziki ni we wari utahiwe-Yageze ku rubyiniro abaza abafana be n'abakunzi b'umuziki niba bameze neza, ababaza niba biteguye kubaririmbira indirimbo zo muri 'Old school' cyangwa 'new school'.
Bull Dogg yaririmbye indirimbo ‘Uno’ yakoranye na Ariel Wayz na Bruce The 1st. Mbere y’uko ayiririmba yasabye aba bahanzi kumusanga ku rubyiniro.
Mu gitaramo hagati, Bull Dogg yasabye umunota wo kunamira umuraperi Jay Polly, ndetse asaba abambaye ingofero kuzikuramo.
Uyu muraperi yaririmbye muri iki gitaramo anizihiza isabukuru y'amavuko. Yavuze ko 'Akabi ntaho kajya' mu rwego rwo kumvikanisha ko agifite indi myaka myinshi imbere yo gukora 'ibintu birenze'.
Umuraperi Riderman yavugije umurishyo wa nyuma w'iki gitaramo- Uyu muraperi yageze ku rubyiniro ari kumwe na Siti True Karigombe akunze kwifashisha mu bitaramo n'ahandi.
Yinjiriye mu ndirimbo ye yise 'Igitende', abaza abafana be niba biteguye 'kurya show'. Akomereza ku ndirimbo yise 'Igicaniro' imaze imyaka 10 isohotse, ‘Ikinyarwanda’ yakoranye na Bruce Melodie,  ‘Inyuguti ya R’, ‘Horo’ n’izindi.
![]()
Angel Mutoni yahuje imbaraga na Kivumbi King baririmbana indirimbo yabo bise ‘Pull Up”
![]()
Kivumbi yaririmbaga asaba abafana be n’abakunzi b’umuziki gufatanya nawe kuririmba
![]()
Admire yahigitse bagenzi be mu irushanwa ryo kurapa, yahembwe kujya aririmba mu bitaramo bibera muri BK ArenaÂ![]()
Dj Toxxyk yafashe umwanya wo kunamira Buravan, Dj Miller na Jay Polly bitabye ImanaÂ
![]()
Luckman Nzeyimana wari umushyushyarugamba muri iki gitaramo kitabiriwe n’abiganjemo urubyirukoÂ
Zilha na bagenzi be bakuyemo ikabutura basigarana udukabutura duto tw’imbere. Izo bari bambaye bazijugunye mu bafana
![]()
Umuraperi Mistaek yari yambaye nk’ininja mu isura- Yanyuzagamo akajya mu bafana kuririmba naboÂ
![]()
Umuhanzikazi Ariel Wayz yaririmbye muri iki gitaramo, anahabwa umwanya wo kukiyobora
![]()
B-Threy yageze ku rubyiniro yakuyemo umwambaro yari yambaye hejuru. Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe kugera kuri ‘Nicyo gituma’
![]()
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Banki ya Kigali, Benjamin Mutimura
![]()
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa BK Arena, Aaron Gaga
![]()
Umuraperikazi Oda Paccy uherutse gusohora indirimbo ‘Imbere muri njye’ yagaragaje ko yari akumbuwe nyuma y’igihe kinini
![]()
Oda Paccy yeretswe ko yari akumbuwe mu bitaramo nk’ibiÂ
![]()
Umuraperi Ish Kevin yavuze ko Hip Hop iri gufata indi sura mu RwandaÂ
![]()
Bushali yatunguranye ku rubyiniro azana imfura ye ku rubyiniroÂ
![]()
Bushali yaririmbye indirimbo ze zirimo ‘Ku Gasima’ n’izindi  Â
![]()
Uyu muraperi yanaririmbye indirimbo ‘Nituebue’ yakoranye na Slum Drip na B-ThreyÂ
![]()
Fireman yaririmbye indirimbo ‘Nyeganyega’ ibintu bihindura isura muri BK ArenaÂ
![]()
Fireman yaririmbye nyinshi mu ndirimbo yakoranye n’abahanzi bagenzi beÂ
![]()
Bull Dogg ati “Amasengesho yanyu aracyandinze cyane.”Â
![]()
Bull Dogg yaririmbye indirimbo ‘Uno’ yakoranye na Ariel Wayz na Bruce The 1st BullÂ
![]()
Bull Dogg yunamiye Jay Polly umaze umwaka yitabye ImanaÂ
![]()
Iki gitaramo cyabaye umunyabugeni Richard Mwizerwa ari gushushanya
![]()
![]()
![]()
Riderman yashyize akadomo kuri iki gitaramo ahagana saa sita z’ijoro n’iminota 3Â
![]()
Umuraperi Karigombe yateguje igitaramo cye cyo kumurika album
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
-
Umukobwa wicuruza yemereye impano itangaje abakinnyi ba Leicester ngo batsinde Spurs #rwanda #RwOT
Umukobwa ufana Leicester bitangaje yemeye ko aha abakinnyi b'iyi kipe amafoto n'amashusho ye yambaye ubusa nibashobora gutsinda Tottenham kuri uyu wa gatandatu.
Bonnie Brown ucuruza amafoto ashotorana n'ay'urukozasoni yazanye uburyo budasanzwe bwo gufana ikipe ya Leicester City aho yababwiye ko nibaramuka batsinze Spurs araha buri mukinnyi wese wayo amafoto ashotorana.
Ikipe ya Brendan Rodgers itaratsinda na rimwe yicaye ku mwanya wa nyuma muri Premier League nyuma y'imikino itandatu imaze gukinwa ndetse yatsinzwe 5 inganya umwe.
Ibintu ntabwo byoroshye kuri the Foxes isabwa gutsinda Tottenham itaratsindwa na rimwe mu mukino wo ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu.
Nubwo ifite abakinnyi beza nka Jamie Vardy na James Maddison – Leicester ifite ibibazo byinshi muri uyu mwaka ndetse irashaka amanota kugira ngo igaruke mu bihe byiza.
Umukobwa witwa Bonnie, ukina filimi z'urukozasoni muri kompanyi yitwa Fanvue, yemereye abakinnyi na Rodgers kuzajya bareba amashusho na videwo se ku buntu igihe batsinda Spurs.
Uyu mukobwa w'imyaka 25 yinjiza buri kwezi ibihumbi 50 by'amapawundi kubera izi videwo ze
Uyu yanze gutangaza niba hari abakinnyi b'ikipe ya Leicester bamaze kwiyandikisha ku rubuga rwe ariko yizera ko impano yabahaye ishobora kubatera imbaraga bagatsinda Spurs.
'Ntabwo bakubwira abakinnyi' bamaze kunkurikira, ariko ndizera ko kubaha uburenganzira bwo kureba amashusho yanjye ubuzima bwabo bwose ku buntu nibatsinda Spurs muri wikendi birabatera imbaraga.
Kugeza ubu muri uyu mwaka w'imikino bitwaye nabi munsi ya Brendan, ku buryo mbona ko impano yanjye ishobora kubafasha kugaruka.”

-
Reba Uburanga bw'umukobwa wa Pep Guardiola ukomeje kuvugisha benshi [AMAFOTO] #rwanda #RwOT
Umukobwa w'umutoza Pep Guardiola witwa Maria Guardiola, ufite imyaka 21,akomeje kuvugisha benshi kubera uburanga bwe busembura abagabo.
Uyu mukobwa ashaka kubaka izina mu kumurika imideli mugihe papa we Pep akomeje kubaka ikipe yakwegukana igikombe cya Champions League uyu mwaka.
Uyu mukobwa ufite imisatsi y'umuhondo,akomeje gukundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kuko ubu afite abarenga 380.000 bamukurikira kuri konti ye ya Instagram.
Vuba aha, yatorewe kwerekana imyenda y'imbere [bikini] yambarwa n'abari koga, ibyo yabikoze mu buryo budssanzwe.
Uyu mukobwa yavuzwe bwa mbere ubwo yakundanaga n'uwahoze ari umukinnyi wa Spurs,Dele Alli ndetse bigeze kugaragara bari gusomana.
Uyu mukobwa ufana Man City itozwa na se,yagaragaye kuri stade ya Etihad yishimira intsinzi, mu gihe Erling Haaland bivugwa ko ariwe mukinnyi akunda.
Amashusho aheruka kujya hanze yamamaza Bikini niyo yatumye avugwa cyane ndetse bimwongerera igikundiro mu bagabo.




-
Nigeria:Umushinwa yafunzwe akekwaho kwica atemye ingoto umukobwa bakundana #rwanda #RwOT
Polisi ya Nigeria yafunze umugabo w'umushinwa ukekwaho kwica umukobwa witwa Ummukulsum Buhari bakundanaga w'umunya-Nigeria mu mujyi wa Kano mu majyarurgu y'icyo gihugu.
Amakuru aturuka mu binyamakuru byo muri Nigeria avuga ko uyu Mushinwa wari uzwi ku izina rya Geng yaje mu rugo rw'uyu mukobwa akomanga ku rugi n'uburakari bwinshi ahagana mu ma saa mbili z'ijoro,hanyuma asohoka mu nzu ahagana mu ma saa tatu z'ijoro.
Avuga uko byagenze, nyina wa nyakwigendera yavuze ko yamusohoye hanze maze yinjira mu cyumba cy'umukobwa we amutera icyuma kugeza apfuye.
Uyu mubyeyi yagize ati: 'Ubwo twari turambiwe gukomanga kwe, nasohotse hanze kumubwira ngo natuvire ku nzu , ariko aransunika, ahita yinjira mu cyumba cye aramwica.
Twahise dutangira gusakuza maze abaturanyi baradutabara baramufata.
Yahise [umukobwa]ajyanwa mu bitaro aho yaje kwemezwa ko yapfuye.”
Umuvugizi w'igikopolisi muri leta ya Kano yabwiye BBC ko uyu mugabo afunzwe kandi arimo kubazwa.
Bivugwa ko kuwa gatanu nijoro uyu mushinwa yakoresheje icyuma agakata ingoto uyu mukobwa.
Ntabwo hazwi neza icyateye ibi, abategetsi bavuga ko harimo gukorwa iperereza.
Icyakora ibinyamakuru bimwe biravuga ko Bwana Geng yamaze imyaka myinshi akundana na Madamu Buhari mbere yuko batandukana uyu mugore ashaka umunya Nigeriya wamuteretaga.
Urugo rwe ngo rwasenyutse vuba aha ubwo umugabo w'uyu mugore yavumbuye ibiganiro bye na Mr Geng muri terefone ye agakeka ko bagikundana.
Nyuma yo gutandukana, Bwana Geng yongeye kugaruka, ariko Madamu Buhari yanze kumuha karibu.
Mu myaka ya vuba, Abashinwa bariyongereye muri Nigeria â” aho bakora ubucuruzi abandi muri kompanyi z'ubwibatsi.
-
Ab’amikoro aciriritse bishimiye icyemezo cyo kunganya amafaranga y’ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Bamwe mu babyeyi bishimiye ibyemezo n’amabwiriza mashya ya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), aherutse gusohoka arebana n’imisanzu ndetse n’amafaranga y’ishuri (…)
-
Irushanwa rya Art Rwanda-Ubuhanzi ryasojwe mu majonjora ku rwego rw’Intara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ku wa kane tariki 15 Nzeri 2022, Irushanwa rya 'ArtRwanda-Ubuhanzi’ rizenguruka Igihugu cyose, ryasorejwe mu Mujyi wa Kigali mu majonjora yo ku rwego (…)
-
Mozambique: Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’abaturage mu muganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022, zafatanyije n’abaturage mu bikorwa (…)
-
Ihurizo rikomeye kuri APR FC mbere yo guhura na US Monastir (AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Mbere y’amasaha mbarwa ngo APR FC ihure na US Monastir mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, yahuye n’ikibazo ivunikisha rutahizamu wa yo, Mugunga Yves
Uyu munsi ni bwo APR FC yakoze imyitozo ya nyuma muri Tunisia mbere y’uko ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 18 Nzeri izahura na US Monastir mu mukino wo kwishyura.
Ni imyitozo itasojwe na rutahizamu Mugunga Yves wagize ikibazo cy’imvune yo mu ivi bituma asohorwa mu kibuga.
Uyu rutahizamu watsindiye APR FC igitego mu mukino ubanza amahirwe menshi ni uko atazagaragara mu mukino w’ejo.
Nyuma yo gutsinda umukino ubanza 1-0 wabereye mu Rwanda, APR FC ikaba isabwa kunganya gusa kugira ngo igere mu cyiciro gikurikiyeho aho ikipe izakomeza izahura na Al Ahly.
Abasore bose bariteguye
Rwabuhihi Aime Placide
Mugunga Yves yari yatangiye imyitozo neza
Mugisha Bonheur uzaba uyoboye abandi mu kibuga hagati
Buregeya Prince inkingi mu bwugarizi bwa APR FC
Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel
Umunyezamu wa mbere wa APR FC
APR FC irasabwa kunganya gusa
Ni uku yasohowe mu kibuga nyuma yo kugira imvuneSource : http://isimbi.rw/siporo/article/ihurizo-rikomeye-kuri-apr-fc-mbere-yo-guhura-na-us-monastir-amafoto
































