Turamenyesha ko uwitwa IGABE Liana mwene NAYIGIZENTE Theogene na IGABE Marie Grace, utuye mu Mudugudu wa Karukamba, Akagari ka Kamutamu, Umurenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo IGABE Liana, akitwa IGABE TONA Liana mu gitabo cy’irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Izina niswe n’ababyeyi.
Uyu mwene Gakumba Pascal na Dusabe Thérèse washakanye na Muyizere Lin bivugwa ko yize amashuri abarirwa ku ntoki kuko yarangije amashuri abanza gusa maze ikizamini cya Leta kiramugaragura niko kujya kwiga imyuga aho yize ububoshyi bw'uduseke.Â
Yaje kujya mu Buholandi mu 1993, byitwa ko agiye gusura benewabo babagayo, ari nabwo genocide yakorewe abatutsi yabaye muri 1994 adahari, nyamara mbere yo kugenda nyina Dusabe Thereza yari yamusobanuriye neza urwango agomba kwanga abatutsi, ndetse anamuha urugero agira uruhare rutaziguye mugutsemba abatutsi mucyahoze ari komini Butamwa, ubu ni mu karere ka Nyarugenge.Â
Ingabire Victoire yakoze uko ashoboye ahungishiriza nyina mu Buholandi, aho nawe yabaga.Â
Ese byagenze gute ngo hatangire imyaka 25 irenga y'ubupfapfa kuri uyu mugore wabuze gihana?Â
Nyuma yo kugirwa inama na nyina warusize yoretse imbaga muri Butamwa, Ingabire yinjiye muri politiki y'ubuhemu mu 1995 ajya mu ishyaka ryitwa 'Rassemblement Republicain pour la Democratie au Rwanda' (RDR) ryari rimaze gushingwa n'abagenocidaire bari basize bakoze Genocide mu Rwanda. Kuva mu 1997 yahise aribera umuyobozi mu ishami ryo mu Buholandi, naho mu 2000 yabaye Perezida w'izi nkoramaraso ku isi hose.
Imyaka 27 izira akabyizi
Uhereye muri 1995, wakwibaza icyo ingabire yagezeho, uretse guhembera amacakubiri, no gukwirakwiza ingenga bitekerezo ya genocide. Ingabire yagiye muri politiki afite umugambi muremure, wo kugarura politiki ya Hutu pawa na Parmehutu, kugirango barangize neza genocide yahagaritswe na FPR-Inkotanyi.Â
Ingabire yakoze uko ashoboye ngo ahurize hamwe abo bari kumwe mumugambi wo kugaruka kurangiza genocide, nyamara ntakamenye ko u Rwanda rwahindutse. Muri 2002 ubwo hashingwaga FDLR igizwe n'abagenocidaire n'imizi yabo, Ingabire nawe yari arimo guhuza abacivil ba Hututu pawa, nuko muri 2006 abahuriza muri FDU-Inkingi igizwe n'abanyapolitiki bose bari muri guvernoma yateguye ikanakora Genocide.
FDU-Inkingi utatandukanya n'umutwe w'iterabwoba FDLR, ni umwana wa RDR. Umugambi wa Ingabire Victoire wahanze mugushinga FDU-Inkingi ni ugushaka inkungafaranga n'inkunga dipolomasi, maze bagashyigikira abavandimwe ndetse n'abana babo muri FDLR ngo baze guhungubanya u Rwanda.
Mu 2006 ni bwo yatangije anayobora FDU-Inkingi yari igizwe n'abavuye muri ayo mashyaka yayibanjirije, kandi ubutindi bw'abari bagize aya mashyaka nibwo Ingabire yashakaga gusuka ku Rwanda mu 2010, ubwo yazaga kwiyamamaza kuyobora u Rwanda.Â
Mu 2009, Ingabire Victoire yasezeye ku kigo yakoreraga, yenda igipfurumba cyuzuye ubugome, urwango, amacakubiri n'ingengabitekerezo ya jenoside ngo aje guhatanira kuyobora u Rwanda.
Ibi byose yabipfunyitse mu kinyoma yifashishije akarimi gashyenga ngo ari guharanira demokarasi n'uburenganzira bwa muntu, ariko ntibyatinze, maze impyisi itamururwaho uruhu rw'intama barayimenya.
Burya koko ngo 'Nyakibi ntirara bushyitsi' Muri 2010 ubwo Ingabire Victoire yagarukaga mu Rwanda, ingengabitekerezo ya jenoside yari ajunditse yigaragarije ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi, ubwo yavugaga ko 'yifuza ko habaho n'urwibutso rw'abahutu ngo nabo bajye bibukwa'
Nonese ko jenoside zabaye ku Isi zose zizwi, iyi genocide yakorewe abahutu yabereyehe? Yemejwe n'uruhe rukiko?, uku niko ingabire rero ahembere inzangano n'amacakubiri ngo abashe kugera kugarura hutu pawa, nyamara magingo aya izi nzira ziradadiye.Â
Ibi byagaragajwe n'urukiko ubwo rwamuhamyaga ibyaha birimo ingengabitekerezo ya genocide no gukorana n'imitwe y'iterabwoba maze agabwa imyaka 15 i Mageragere ngo yitekerezeho anahinduke.
Igika cya gatanu cy'inigingo ya 81 mu Itegeko Rigenga Amatora, kivugako uwiyamamriza kuba Umukuru w'Igihugu agomba kuba 'atarigeze akatirwa burundu igihano cy'igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu' nyamara Ingabire Victoire Umuhoza yakatiwe imyaka 15.Â
Burira buracya, imyaka mfabusa kuri ingabire iguma kwiyongera!
Muri 2018, Ingabire Victoire yandikiye Perezida wa Repubulika asaba imbabazi kugira ngo arekurwe. Muri Nzeri 2018, Inama y'Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika yahaye imbabazi abagororwa 2140. Ingabire Victoire na we yari muri aba.
Aha urwego yari agezeho, ni urwo kugirirwa icyizere n'umusazi wirukanywe mu gipadiri Nahimana Thomas, wamugize minisitiri mu gatsinda k'indindagire, ziyise Guverinoma y'u Rwanda ikorera mu Buhungiro.Â
Muri 2019, Ingabire yaje kujijisha, ashinga anayobora Dalfa-Umurinzi ngo byitwe ko yavuye muri FDU-inkingi igizwe na barukarabankaba n'imizi yabo. Mu rugendo rwe ntiyizegeze ahamya akarenge hamwe, yaranzwe no gusembera nk'umugisha mucye, mbese nk'umugore wananiwe urushako. Ese nk'ubwo yabuze n'abahannyi? Ariko ngo ntawe uhana uwahanutse.
Nyamara byaratahuwe ko hari inama za FDU-Inkingi yayoboye nyuma ngo yo kurisezeraho. Ndetse kugeza ubu atunzwe n'ingemu y'amafaranga bakusanya buri kwezi bakamwoherereza. Muri make n'intumwa ya FDU-Inkingi I Kigali mu Rwanda.
Aha ni ku itariki 3/7/2022, ubwo yarimo kugeza ijambo kubanyamuryango ba FDU-Inkingi mu Bubiligi.
Aracyaririra kuyobora u Rwanda nyamara nawe atarabasha no kwiyobora. Imyaka isaga irenga 25 ntacyo ageraho kandi n'ubundi u Rwanda yifuza koreka rwo rukataje mu iterambere.
Inzu zo mu kajagari ko mu midugudu ya Kangondo na Kibiriraro kazwi cyane nka 'Bannyahe' zamaze gusenywa 'zose' nk'uko bamwe mu bari bahatuye ndetse n'abategetsi babivuga.
Ku cyumweru, Jean de la Paix Barawugira yabwiye BBC ati: 'Ubu nta nzu n'imwe ihari.
Abareze leta, bitegayijwe ko umwanzuro w'urukiko usomwa kuwa gatanu utaha tariki 23 Nzeri, gusa byitezwe ko iby'uru rubanza bishobora gufata igihe kirekire no mu zindi nkiko.
Leta ivuga ko aba barimo kwimurwa “ku bw'inyungu rusange no gutuzwa neza”, naho bamwe muri bo bakavuga ko bari kwimurwa kubw'inyungu z'abashoramari bashaka ubutaka bwabo.
Sena y'u Rwanda kuwa gatandatu yasohoye itangazo rivuga ko 'yashimye igikorwa cya guverinoma cyo gutuza neza' abaturage bari batuye muri Kangondo na Kibiraro.
Itangazo rya Sena ntacyo rivuga ku buryo aba baturage bimuwemo bamwe muri bo binubira.
Abatashimye ingurane bahawe mu Busanza nubwo bategereje umwanzuro w'urukiko bumvikana kenshi batabaza Perezida Paul Kagame bavuga ko barengana.
Kuri iki cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2022, amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika yakinaga imikino yo kwishyura, muri CAF Champions League ikipe ya APR FC yasezerewe na US Monastir itsinzwe 3-0, naho AS Kigali yo yabonye itike nyuma yo gusezerera ikipe ASAS Djibouti Telecom.
Mu mukino wo kwishyura wabereye i Huye, ikipe ya AS Kigali ibifashijwemo na Kalisa Rachid yabonye igitego kimwe cyagaragaye muri uyu mukino cyanatumye iyi kipe y'abanyamujyi yerekeza mu ijonjora rya Kabiri rya CAF Confederations Cup.
Gutsinda kwa AS Kigali bitumye izahura n'ikipe ya Al-Nasr yo muri Libya mu ijonjora rya kabiri ryo muri iki cyiciro, ni umukino ubanza uzabera muri Libye tariki ya 7 Ukwakira naho uwo kwishyura uzaba kuya 14 Ukwakira 2022.
Nyuma y'iyi tsinzi, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa abinyujije kuri Twitter yagize ati, 'Mwakoze AS KigaliFC kubw'intsinzi y'uyu munsi! Amahirwe masa mu cyiciro gikurikiye! Muhetse u Rwanda'.
Umujyi wa Kigali nawo usanzwe utera inkunga iyi kipe ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter bagize bati, 'Murakoze cyane bahungu b'umujyi wa Kigali muduhesheje ishema. Mukomeze mukotane no mubindi byiciro bikurikira tubari inyuma.'
Kuri APR FC, ikipe y'ingabo z'igihugu yari ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League yaraye isezerewe na US Monastrir ku giteranyo cy'ibitego 3-1, ni nyuma yaho mu mukino wo kwishyura APR FC yatsinzwe 3-0.
Iyi kipe ya APR FC ikaba isezerewe mu ijonjora rya mbere ry'iyi mikino Nyafurika ikaba igomba kugaruka mu Rwanda igakomeza kwitegura imikino ya Shampiyona igomba gukomeza mu ntangiriro z'umwezi gutaha k'Ukwakira.
APR FC yari yihaye intego zo kurenga imikino y’amatsinda ya Champions League, birangiye itabigezeho nyuma yo kugorwa n’Umwarabu wabatsinze ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino 2. Wari umukino wo kwishyura wabereye muri Tunisia, aho APR FC yagiyeyo ifite impamba y’igitego kimwe cyatsinzwe na Mugunga Yves kuri Sitade ya Huye.
Ntabwo byasabye iminota myinshi kuko Zied Aloui ku munota wa gatanu gusa yahise aha ikaze APR FC, ayitsinda igitego cya mbere. Aha imibare yari icyoroshye kuri APR FC kuko iyo birangira uko, bari kujya muri penariti.
Ku munota wa 27 Houssem Teka yaje gutsinda igitego cya kabiri, cyahise gitangira gushyira ikipe ya APR FC ahabi kuko aho byari bigeze yasabwaga nibura kwinjiza igitego mu izamu rya Us Monastir. Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 2 bya Us Monastir ku 0 bwa APR FC, ariko bikaba ibitego 2-1 mu mikino yose.
Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga:
30.ISHIMWE Pierre (GK) 13.NIYIGENA Clement 18.BUREGEYA Prince (C) 06.UWINEZA Placide 25.OMBOLENGA Fitina 03. NIYOMUGABO Claude 15.MUGISHA Bonheur 27. RUBONEKA J.Bosco 05.ISHIMWE Christian 17.NSHUTI Innocent 29. MUGUNGA Yves
Mu gice cya kabiri APR FC yagarutse nibura ishaka igitego kimwe kuko cyari kuyifasha kuguma mu mukino, ariko imipira igana mu izamu igumya kubura.
Ku munota wa 67 Omar Bouraoui yaje gusonga APR FC ayitsinda igitego cya gatatu, cyahise gikura iyi kipe yambara Umweru n’umukara mu mukino. APR FC yari yatangiye ifite abakinnyi bagera kuri 7 bakina bugarira, kugera ku munota wa 70 yari itangiye kubona ko bitari buze koroha kuko Us Monastir yari yabimye ubwinyagamburiro bwo gukina. Ku munota wa 95 Niyigena Clement yaje kubona ikarita y’umutuku, ndetse umukino uhita urangira.
Iminota y’umukino yarangiye ari ibitego 3-0, bituma APR FC isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi. Nyuma y'aho umutoza Adil abonye ibyangombwa, ubuyobozi bwa APR FC bwari bwatangaje ko ikipe bayisabye kurenga imikino y’amatsinda ya CAF Champions League, gusa ntabwo byaboroheye.Â
Iki gitaramo cyiswe “Gisele Precious Farewell Concert” kiraba kuri iki Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022 kuva saa cyenda z’amanywa kugeza saa tatu z’ijoro. Kirabera kuri ADEPR Gisenyi. Kiraza kuririmbamo abahanzi nka Alexis Dusabe, Bosco Nshuti, Aline Gahongayire, Esther Niyifasha, Precious Band, Bethel choir na Bethlehem choir. Haraza gutangirwamo ubuhamya ndetse n’ijambo ry’Imana.
Kuwa Mbere ariki 19 Nzeri 2022 ni bwo Gisele Precious azashyingurwa. Saa mbiri zuzuye za mu gitondo ni ugufata umubiri we ku bitaro bya Gisenyi, saa tatu zuzuye bakomereze mu rusengero rwa ADEPR Paroise Gisenyi, hanyuma saa munani zuzuye habe umuhango wo kumushyingura mu irimbi rya Rugerero. Gukaraba bizabera kuri ADEPR Paroise Gisenyi.
Gisele Precious yavutse tariki 08 Ukuboza 1995, yitaba Imana tariki 15 Nzeri 2022. Inshuti y’umuryango wa Gisele Precious, yabwiye InyaRwanda ko uyu muramyi atari arwaye. Yavuze ko yaguye mu bwogero arimo koga ahita ajyanwa kwa muganga mu bitaro bya Gisenyi ari na ho yaguye.
Tariki 18 Ukuboza 2021 ni bwo Nsabimana Gisele wari uzwi nka Gisele Precious yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Niyonkuru Innocent mu muhango wabereye muri ADEPR Gatenga.
Uyu muhanzikazi yitabye Imana nyuma y’ibyumweru bitatu yari amaze yibarutse imfura ye dore ko yibarutse tariki 28/08 uyu mwaka.
Gisele Precious yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo: “Imbaraga” yamwinjije byeruye mu muziki, “Inzira zayo”, “Niwe”, “Shimwa”, “Urampagije”, “Nashukuru”, “Mbega urukundo” na “Umurasaba” yari aherutse gushyira hanze ari nayo yakunzwe kurusha izindi zose yakoze.
Yari umuhanga cyane mu miririmbire ye ndetse yari muri bacye baririmba banicurangira gitari. Asize umurage mwiza mu bari bamuzi urimo ubwitonzi no gukunda Imana bikomeye.
Mu bijyanye n’umuziki we, hari ibyo azahora yibukirwaho birimo igitaramo gikomeye yakoreye ku Isibo Tv mu bihe bya Guma mu Rugo, aho yari kumwe na Gaby Kamanzi ndetse na Aline Gahongayire.
Gisele Precious yitabye Imana mu buryo butunguranye
Igitaramo cyo gusezera Gisele Precious kiraba kuri iki Cyumweru
Mu Rwanda, ikinamico zizwi ni izitambuka kuri Radio zumvikanamo abakinnyi b'abahanga biherekezwa n'amajwi yumvikanisha ubutumwa baba bashaka gutanga n'ibindi.
Umukinnyi wa filime Mazimpaka Jones Kennedy we aherutse gutangiza ikinamico zitambuka kuri Televiziyo, mu mushinga yise 'Tarama Nige Editions'.
Ikinamico zo kuri Televiziyo zifite umubare munini w'abazikunda, mu bihugu hafi ya byose byo mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba n'ahandi.
Itorero rya Mashirika ni bo bigeze kugerageza gukora ikinamico za Televiziyo, ariko baza gucika intege ahanini bitewe n'uko abantu batahise babikunda no kuba byari bishya mu maso yabo, dore ko bamenyereye ikinamico zo kuri Radio.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Clapton yavuze ko ibi bitaramo by'ikinamico bizajya bibera ahantu hamwe ku gihe kizwi gihoraho hagamije gususurutsa 'Abanyarwanda binyuze mu ikinamico zikorwa imbona nkubone'.
Ati 'Ni ibitaramo bizajya biba bikabera aho, abantu tukabakinira imikino itandukanye ijyanye n'ibihe tugezemo cyangwa ingingo runaka iyo ari yo yose  tugamije kubasetsa, no kubigisha ubuzima muri rusange.'
Yavuze ko ibi bitaramo by'ikinamico bizagaragaramo abakinnyi basanzwe bakina ikinamico, n'abandi bashaka gukuza iyi mpano. Anavuga ko izi kinamico zizakinamo abakinnyi ba filime basanzwe bakorana, n'abandi 'tuzagirana imikoranire'.
Uyu mugabo avuga ko ibi bitaramo by'ikinamico bizajya bikorwa na kompanyi yashinze ya DayMakers. Yongeraho ko yashingiye ku 'busabe bw'abantu benshi, bw'uko nta hantu babona' bashobora gusohokera bagiye kureba ikinamico imbona nkubone.
Clapton avuga ko n'ubwo hakenewe inzu zahariwe ikinamico, bazakora uko bashoboye bagakorera aho byashoboka mu rwego rwo gufasha abakunda iyi nganzo.
Ati 'Kuko umuco w'ikinamico ntabwo ukwiye gucika, usaga ikinamico nyinshi zibera kuri Radio izindi zibera mu Ntara hari abagiye kwigisha ibintu runaka ariko nta hantu hahoraho hazwi, umuntu ashobora kugenda akareba. Amatsinda akora ikinamico arahari, ariko itandukaniro ryacu ni uko ari iminsi ihoraho cyangwa se igihe gihoraho abantu bazajya bajya kuyireba bakayihasanga.'
Abasirikare ba Ukraine bari mu butumwa bwa ONU bwo kugarura amahoro muri DR Congo babuvuyemo barataha ku busabe bwa leta yabo, nk'uko bitangazwa na MONUSCSO.
Umunya-Bresil General Marcos Da Costa umugaba w'ingabo za MONUSCO yashimye umusanzu ingabo za Ukraine zatanze mu myaka 10 zimaze 'zifasha abaturageba DR Congo'.
UN igaragaza ko Ukraine yari ifite abasirikare 250 muri MONUSCO, barimo abagore babiri.
Iri niryo tsinda nini ry'ingabo za Ukraine ziri mu butumwa bwa ONU ryari rigizwe n'abasirikare b'inzobere muri kajugujugu z'intambara, Ukraine kandi yari ifite kajugujugu umunani muri MONUSCO, nk'uko amakuru yayo abyerekana.
MONUSCO ivuga ko kajugujugu za Ukraine zari zigize hafi 1/3 cya kajugujugu zayo muri DR Congo.
Inzobere mu byo kubungabunga amahoro icyo gihe zagaragaje impungenge ku bikorwa by'ingabo za MONUSCO mu burasirazuba bwa DR Congo mu gihe ingabo za Ukraine zaba zitashye.
Ukraine ubu ihugiye mu bitero bya gisirikare byo kwigaranzura Uburusiya mu burasirazuba bwayo.
Mu minsi ishize ingabo zayo zivuga ko zabashije gusubiza inyuma iz'Uburusiya no kwigarurira ibice bimwe n'imijyi byari byarafashwe n'Abarusiya.
Perezida Vladimir Putin w'Uburusiya akomoza kuri uku kwigaranzura k'Uburusiya yavuze ko nta kimwihutisha, kandi ko kugeza ubu Uburusiya butarakoresha ingufu zabwo zose.
MONUSCO, bumwe mu butumwa bwa UN bwo kubungabunga amahoro bunini ku isi, burimo kugenda bufunga gahoro gahoro nyuma y'imyaka 22 muri iki gihugu.