Category: Uncategorized

  • General wari ushinzwe kurwanya M23 yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi Tshisekedi #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha ikinyamakuru vraies-infos.net, avuga ko ifatwa rya Lieutenant Général Philemon Yav Irung, ryamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022.

    Iki kinyamakuru kivuga ko Lt Gen Philemon Yav Irung yahise ajyanwa muri Gereza ya Makala iri mu zikomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Umunyamakuru Steve Wembi yanditse agira ati 'Lt Gen Philemon Yav Irung uyu munsi yajyanywe muri Gereza ya Makala Pavillon 8. Impamvu yatumye afatwa : Kugambirira kugirira nabi Igihugu n’umukuru wacyo.'

    Mbere yuko ahabwa kuba komanda w’Ibikorwa bya Gisirikare mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, yari umuyobozi w’ibikorwa bya FARDC bya Zone ya gatatu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/General-wari-ushinzwe-kurwanya-M23-yatawe-muri-yombi-ashinjwa-ibyaha-birimo-kugambirira-kugirira-nabi-Tshisekedi

  • Abamotari 80 bafatiwe mu mujyi wa Kigali #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize abamotari 80 bafatiwe mu mujyi wa Kigali batwaye imizigo irenze ubushobozi bw'ibinyabiziga batwaye.

    Polisi y'u Rwanda yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya abantu batwara ibinyabiziga cyane cyane moto bagapakira imizigo irengeje ubushobozi bwa moto batwaye rimwe na rimwe ntibabashe kureba neza ibinyabiziga bibaturuka inyuma cyangwa nimero ziranga ibinyabiziga byabo ntizigaragare.

    Umuvugizi w'Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere, yavuze ko ibyo binyuranyije n'amategeko Kandi ko Polisi y'u Rwanda izakomeza ibikorwa byo kurwanya abica amatwi bagakomeza gukora bene ibi bikorwa.

    Yakomeje agira ati:' Mu bikorwa byakozwe mu cyumweru gishize, abamotari bagera kuri 80 bafatiwe mu mujyi wa Kigali, batwaye imizigo irenze ubushobozi bw'ibinyabiziga batwaye.'

    'Abamotari bafashwe ni abari batwaye imifuka minini kandi myinshi ku buryo yababuzaga kureba inyuma ngo babone ibindi binyabiziga bibaturuka inyuma ndetse bikagaragara ko byari bibabangamiye mu kuyobora neza moto bitewe n'uburemere bw'imizigo, rimwe na rimwe bikanateza impanuka.'

    'Moto zafashwe mu mujyi wa Kigali, inyinshi muri zo zafatiwe Downtown, Nyabugogo na Kimisagara, akenshi zikaba zari zitwaye ibiribwa.'


    Umuvugizi wa Polisi w'Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere, yagize ati:' Guheka imizigo irenze ubushobozi bwa moto ni imwe mu mpamvu ishobora guteza impanuka biturutse kuri bamwe mu batwara moto bishimira amafaranga bakirengagiza ubuzima bw'abantu batwaye ndetse n'abandi bakoresha umuhanda.'

    SP Irere yagiriye inama abazi ko bakoresha moto zabo mu gupakira imizigo irenze ubushobozi bwa moto zabo kubyirinda anasaba abazitega bazi ko bafite bene iyi mizigo rimwe na rimwe ihisha nimero ziziranga ko bitemewe Kandi ko biteza impanuka.

    Polisi y'u Rwanda, Ishami rishinzwe gucunga umutekano wo mu muhanda riributsa abatwara ibinyabiziga bitandukanye ko gutwara imizigo irengeje ubushobozi bwabyo rimwe na rimwe bigatera impanuka cyangwa bigahungabanya ubwisanzure bw'abagenzi ndetse  bigahisha nimero iranga ikinyabiga  bityo ikinyabiziga cyagize uruhare mu makosa yo mu muhanda ntikibashe kumenyekana bitewe n'umuzigo kikoreye ko bitemewe Kandi ko bihanirwa.

    SRC: RNP

    The post Abamotari 80 bafatiwe mu mujyi wa Kigali appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/09/20/abamotari-80-bafatiwe-mu-mujyi-wa-kigali/

  • Ubuhamya bubabaje bw’Umugabo w’Umuhanzikazi wo mu Rwanda witabye Imana bitunguranye #rwanda #RwOT

    Niyonkuru Innocent yabitangaje mu gitaramo cyo kwizihiza ubuzima bw’Umuhanzikazi Gisele Precious cyabaye ku Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022.

    Innocent wagarutse ku mateka y’urukundo rwe na Gisele Precious, yavuze ko yavuze ko bamenyanye muri 2013 ubwo bari bagiye mu gitaramo mu Mujyi wa Kigali, bakaza gukomeza kujya bavugana ubwo bombi bigaga mu mashuri yisumbuye.

    Yavuze ko mu kurambagizanya kwabo bagiye bahura n’imbogamizi zisanzwe ziba mu rukundo, rimwe na rimwe bakagirana ibibazo ariko bakabikura mu nzira bagasubirana.

    Ati 'Icyo Imana iba yarashyizeho ntawahindura umugambi wayo, kuko akenshi twagendaga dushwana nyuma tukongera tugasubirana.'

    Avuga ko yakundaga gusenga, Imana ikamubwira ko izamuha umufasha mwiza kandi wubaha Imana, ati 'Ariko kuko twakundaga guhura n’ibyo bibazo njye sintekereze ko ari we, kuko nyine twashwanaga, bikaba ngombwa ko umuntu akundana n’abandi, ariko Imana ni we yari yarateguye.'

    Niyonkuru uvuga ko ibyo bibazo baje kubirenga ndetse bakemeranya kubana bakanabigeraho, yavuze ko bibabaje kuba umufasha we yitabye Imana bamaranye igihe gito bashyingiranywe.

    Ati 'Ni igihe gito cyane, nta n’umwaka wari washira, tubanye amezi.'

    Avuga ko bashyingiranwa mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize wa 2021, bumvaga ko bubatse umuryango uzagera kuri byinshi kuko umugore we yarangwaga n’ishyaka.

    Ati 'Gisele yumvaga ashaka gukorera urugo rwe, Gisele yabaye ahantu ntekereza ko Papa atabaye. Aho nari maze kugera cyangwa se uko nari maze kuba kose, nabikeshaga we kuko hari ibyo nagenderagamo cyera ariko ubu yari amaze kunshyira ku murongo nk’umufasha we.'

    Ubwo bakoraga ubukwe mu mpera z’umwaka ushize

    Niyonkuru Innocent avuga ko umugore we witabye Imana, bari bafitanye imishinga myinshi yo guteza imbere urugo rwabo.

    Innocent usigiwe na Gisele uruhinja rutaruzuza ukwezi kumwe, yavuze ko ubwo yari atwite, bagiye kwa muganga bagasanga afite ikibazo, abaganga bakemeza ko bagomba kumubaga kugira ngo atahatakariza ubuzima, umwana avukira amezi arindwi.

    Avuga ko bavuye mu bitaro, Gisele yakomeje kwita ku mwana wabo, ndetse ko biri mu byatumye uru ruhinja rubasha kubaho.

    Ku munsi yitabiyeho Imana, yazindutse atameze neza ndetse yari amaze iminsi aribwa mu nda kubera kubagwa, bakaza gutumiza ibinini ndetse uburibwe bukagabanuka, ubundi akamuganiriza amubwira uburyo akunda abavandimwe be.

    Ati 'Ni naho yambwiye ko akunda Axele n’ubuzima yakuriyemo ko na we Mama we yitabye Imana amubyara, niho yakomeje ijambo arangije arambwira ngo 'ese nk’ubu ndamutse ngiye Yvette [umwana wabo] yazabaho ate ?’ ndamubwira nti oya ntabwo byashoboka.'

    Muri uwo mugoroba ni bwo yagiye mu bwogero, na we aguma muri salo, ati 'Arangije arampamagara ati 'cheri’ mu kumpamagara gutyo navuye muri salo niruka musanga asutamye, naramufashe mu biganza byanjye mwegamiza muri douche aricara niho nahamagaye Papa, duhamagara n’imodoka turebe uko twamujyana kwa muganga.'

    Niyonkuru ubwo yavugaga ubuhamya bwe n’umufasha we witabye Imana

    Avuga ko ako kanya yahise atangira gusenga ariko akumva isengesho ritari kugenda, bagahita bamujyana kwa muganga ari nabwo bababwiye ko byarangiye.

    Gisele Precious yashyinguwe kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022 mu irimbi rya Rugerero mu Karere ka Rubavu, mu muhango nubundi wavugiwemo ubuhamya bw’uburyo yakoreraga Imana.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ubuhamya-bubabaje-bw-Umugabo-w-Umuhanzikazi-wo-mu-Rwanda-witabye-Imana-bitunguranye

  • Ibimenyetso byerekana ko umuntu yagize uburwayi bwo mu mutwe #rwanda #RwOT

    Uburwayi bwo mu mutwe bugaragazwa no kuba imitekerereze, imyumvire, imikorere, imivugire, imibanire ye n’abandi, imyitwarire, bihinduka akenshi bikabonwa n’abo umuntu abana na bo ku buryo bashobora kumujyana kwa muganga.

    Umuforomo mu kigo cya Neuropyschiatric Hospital Caraes Ndera, Ndayisenga Theonetse, avuga ko ibimenyetso bigaragaza uburwayi bwo mu mutwe bijyana n’imiterere y’uburwayi. Ati : 'Bimwe mu biranga umuntu warwaye mu mutwe ni ukumva ibyo abandi batari kumva, kubona ibyo abandi batabona, kwihakana abo bava inda imwe abita abagome kuko aba ari mu isi ye abatarwaye batarimo'.

    Habaho kandi ibimenyetso bigaragazwa n’amarangamutima. Ati : 'Hari ubwo umuntu yiyumvamo ko ari Perezida kandi nta hantu na hamwe yigeze yiyamamaza cyangwa ngo ayobore urwego runaka, umusirikare runaka mukuru kandi atarigeze ajya ku rugamba na rimwe, ndetse ntabashe kwicara hamwe ahubwo akiyumvamo ubushobozi runaka agashaka kujya mu bintu byinshi icyarimwe'.

    Itsinda rya gatatu rirangwa no kugira ubwoba. Ati 'Uri muri icyo cyiciro we ahanini agira ubwoba muri we, akanga kujya ahabereye ikintu runaka kibi cyamuteye ihahamuka, akanga guhura n’abantu yabonye bagira nabi n’ibindi byose byatuma agira ubwoba'.

    Haba kandi itsinda rirangwa no kugaragaza imikorere y’umubiri bisanzwe : Ati 'Icyo gihe umuntu agaragaza ko ibice bimwe bye bitabasha gukora kandi nyamara yakorerwa ibizamini runaka bagasanga nta kibazo afite kuri bya bice by’umubiri avuga ko bidakora neza. Urugero ndwaye igifu sindya, sinzashaka umugabo sinabyara, simbasha guterura ukuboko kwanjye ntigukora n’ibindi'.

    Itsinda rya nyuma rigaragazwa n’ibiranga umuntu. Icyo gihe uwo muntu ashimishwa no kubabaza abandi, kubaho yishingikirije abandi.

    Ndayisaba avuga ko uwagaragaje bimwe muri ibyo bimenyetso kugira ngo wemeze ko arwaye ni uko byemezwa na muganga, ariko nanone hakaba hari ibyo washingiraho umujyana kwa muganga. Ati : 'Niba umuntu akubwiye ngo ndi perezida kandi uzi neza ko ntaho yiyamamaje ndetse ko atari ibihe by’amatora, icyo gihe ukwiye kugira impungenge ukamubaza bitewe n’uko usanzwe umuzi uzamenya impinduka umwerekeze ku kigo nderabuzima na bo bamujyane ahakwiriye habugenewe batangire kumwitaho'.

    Asaba itangazamakuru muri rusange kugira uruhare rwo kwigisha umuryango nyarwanda amakuru nyayo ku burwayi bwo mu mutwe bityo bizagabanye akato gahabwa abagize ubwo burwayi.

    Ivomo:Kigalitoday

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ibimenyetso-byerekana-ko-umuntu-yagize-uburwayi-bwo-mu-mutwe

  • AKUMIRO : Inzu ya miliyoni 16Frw yashyizwe muri Cyamunara ngo hishyurwe umwenda wa 68.000Frw ,Inzego zirimo RIB zirahagoboka #rwanda #RwOT

    Iyo cyamunara yari yatangajwe kugira ngo harangizwe urubanza Murekasenge Denyse na Minani Theoneste, batsinzwemo n’umuntu wabakodeshaga inzu babanje kubamo mbere yo kubaka iyabo, bimukiyemo bamusigayemo umwenda w’amafaranga ibihumbi 60 by’amezi ane.

    Murekasenge n’umugabo we bavuga ko batunguwe no kubona amatangazo ahamagarira ababifitiye ubushobozi, kugura umutungo wabo urimo n’inzu, kugira ngo harangizwe urubanza rwaciwe n’abunzi bo mu Murenge wa Shyogwe.

    Murekasenge w’imyaka 42 n’umugabo we bavuga ko bagize impungenge zikomeye z’aho bakwimukira n’abana babo umunani babyaye, igihe inzu bubakiwe n’umwe muri abo bana wiga muri Canada yaba itejwe cyamunara.

    Abo babyeyi bavuga ko nyuma yo kubona ayo matangazo Kigali Today ifitiye kopi, babuze uwabarenganura, bakagana Umurenge wa Shyogwe aho ubuyobozi bwawo bwahise butambamira iyo cyamunara, kugira ngo harebwe uko bakwishyura ku neza.

    Ikibazo cyageze gute kuri RIB n’ubuyobozi bw’akarere ?

    Mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa bya RIB bizamara ukwezi hirya no hino mu Gihugu, aho kuri uyu wa 19 Nzeri 2022 byabereye mu Karere ka Muhanga mu murenge wa Shyogwe, abo babyeyi bagaragarije ubuyobozi bw’akarere na RIB, impungenge bafite zo guteza cyamunara umutungo wabo, kandi bemera kwishyura ayo mafaranga.

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabajije Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mubuga aho batuye, impamvu urwo rubanza rwaciwe n’abunzi rutarangijwe ku rwego rw’umurenge n’akagari, kandi ari bo bafite izo nshingano.

    Basubije ko abo bishyuzwaga bari banze kwishyura ku neza, kandi amabwiriza y’imikirize y’imanza z’abunzi ateganya ko uwatsinze ashobora kwishakira umuhesha w’inkiko w’umwuga, cyangwa utari uw’umwuga kuko bose bemewe.

    Icyakora Gitifu w’uwo murenge yavuze ko yari yagerageje gutambamira cyamunara, ariko nta bwishyu bwari burakaboneka ku buryo hagaragaye impungenge z’uko yari kuzaba, abatsinzwe bakaba umutwaro wa Leta kandi byagakemutse mu bwumvikane.

    Iyi nzu yari igiye gutezwa cyamunara ngo hishyurwe 68,000frw

    Meya Kayitare yavuze ko iyo cyamunara yahagarara kubera ko akarere kadashobora kwita ku muryango w’abantu 10, bagurishirijwe umutungo wa miliyoni zisaga 16Frw ngo hishyurwe ibihumbi 68Frw, kuko waba ari umusaraba kurusha gushaka ubwishyu abafite umwenda bakishyura.

    Agira ati 'Twahisemo guhagarika iyo cyamunara kuko uwishyuza amafaranga ibihumbi 68Frw, uwakoze igenagaciro n’umuhesha w’inkiko w’umwuga, dushobora kuganira uko ikibazo gikemuka ariko tudasohoye abantu 10 mu nzu'.

    Yongeraho ko habayemo amakosa ku rwego rw’imikirize y’urwo rubanza, mu kunga abafitanye ikibazo kuko usibye kuba abunzi badafite ububasha bwo guca urubanza ku mutungo uri hejuru ya miliyoni eshatu, hatanabayemo kugera ku baturage mbere ngo bumvikane birinde imanza.

    Avuga ko n’ubwo uwareze afite uburenganzira ku mafaranga ye yari aberewemo, nta wakwemera ko uwo muryango wangara ku gasozi, ahubwo n’akarere gashobora kugira icyo kigomwa aho gukemura ibibazo byatejwe n’uburangare.

    Nyuma yo kwanzura ko umuhesha w’inkiko w’umwuga ntacyo azabaza ku kazi yari yatangiye gukora, no kuba umugenagaciro ntacyo azabaza kuri ako kazi yakoze, ahubwo ko Murekasenge n’umugabo bakwishyura ibihumbi 68frw, kuri uyu wa 20 Nzeri 2022 ku Murenge wa Shyogwe agahabwa uwabatsinze, abaturage n’abaregwaga bakomye mu mashyi bavuza n’impundu nyinshi.

    Murekasenge yagize ati 'Ndashimira RIB n’ubuyobozi bw’akarere kuko inzu yanjye bari bayijyanye, nibazaga aho nerekeza n’abana umunani. Ni akagambane nakorewe ngo bansahure ibyanjye, ntabwo nigeze menya ko narezwe mu bunzi kuko ntaho nari guhera ntajya kuburana, ahubwo babinyujije ku ruhande ntungurwa no guterezwa cyamunara'.

    Umugabo we ati 'Twari twagambaniwe ngo ibyacu bigende, dufite itungo mu rugo turarigurisha bucye twishyura, ubundi twari twagiye twishyura make make, ariko ntituyandike, ubwo rero tuhaboneye isomo ntabwo tuzongera kugira uwo duha amafaranga tutandikiranye'.

    Murekasenge ufite mikoro ageza ikibazo kuri RIB n’abanadi bayobozi

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/AKUMIRO-Inzu-ya-miliyoni-16Frw-yashyizwe-muri-Cyamunara-ngo-hishyurwe-umwenda-wa-68-000Frw-Inzego-zirimo-RIB-zirahagoboka

  • Umwamikazi Elizabeth yatabarijwe muri St Geor… – #rwanda #RwOT

    Yatabarijwe kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022 mu muhango witabiriwe n’Abanyacyubahiro batandukanye ku Isi. Aruhukiye muri Windsor. 

    Ni umuhango ubaye nyuma y’iminsi 11 atabarutse aho yari arwariye muri Scotland mu gace ka Aberdeenshire mu nyubako ya Balmoral. Wayobowe n’Umuyobozi w’Itorero Angilikani ku Isi, Justin Welby.

    Umubiri wa Queen Elizabeth wakuwe mu nyubako ya Balmoral, werekezwa muri Edinburgh mbere y’uko ugezwa mu Ngoro y'u Bwami bw'u Bwongereza bwa Buckingham ukaza kujyanwa mu nyubako ya Westminster.

    Isengesho rya nyuma ryo kumusabira ryabereye mu Kiliziya ya Westminster Abbey aho yavanwe ajya gutabarizwa muri Chapel ya St George iri muri Windsor.

    Ni igikorwa cyahagurukije ibikomerezwa bitandukanye cyane cyane muri politike bagiye kumuherekeza nka Perezida wa Amerika, Joe Biden, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, n’abandi.

    Uyu muhango wakurikiwe kandi na za miliyoni z’abaturage bari ku mihanda muri London n’abandi bari bawukurikiye binyuze mu ikoranabuhanga.

    Icyanya Umwamikazi aruhukiyemo gisanzwe kiruhukiyemo Abami barimo George III, IV, V ndetse n’umugabo we Prince Phillip.

    Umwamikazi Elizabeth II aruhukiye muri St George

    Umwami Charles III ntiyari yorohewe no guherekeza bwa nyuma umubyeyi we

    Ubwo umubiri w’Umwamikazi wari ugiye kururutswa

    Meghan Markel n’umugabo we Prince Harry bari mu baherekeje Elizabeth II

    Ni Abami benshi baruhukiye muri St George

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121125/umwamikazi-elizabeth-yatabarijwe-muri-st-george-aharuhukiye-abami-benshi-numugabo-we-amafo-121125.html

  • Gisle Precious witabye Imana agasiga uruhinj… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022 ni bwo Gisele yashyinguwe mu Karere ka Rubavu. Mu masaha ya mu gitondo, umubiri we wavanwe ku bitaro bya Gisenyi ujyanwa muri ADEPR Paroise ya Gisenyi ahabereye umuhango wo kumusezeraho.

    Saa munani zuzuye z’amanywa ni bwo umubiri we wajyanwe ku irimbi rya Rugerero. Imvura idasanzwe yaguye mu duce tumwe na tumwe tw’Akarere ka Rubavu, yatumye bamwe batinda kugera ku irimbi rya Rugerero, umuhango wo kumushyingura urangwa n’imvura idasanzwe.

    Uretse, kubura amagambo kw’abitabiriye uyu muhango wo gushyingura Gisele Precious kubera agahinda abasigiye, umwe mu bagize uyu muryango yikanze, yitura hasi ahita acyurwa. Gisele Precious yitabye Imana nyuma y’ibyumweru bitatu yibarutse imfura ye yavukiye amezi arindwi.

    Umugabo wa Gisele Precious, Niyonkuru Innocent, ashyingura umugore we

    Byari amarira n’agahinda mu gushyingura Gisele Precious

    IMANA IMWAKIRE MU BAYO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121127/gisele-precious-witabye-imana-agasiga-uruhinja-rwukwezi-kumwe-yashyinguwe-mu-marira-menshi-121127.html