Category: Uncategorized

  • Muhanga: RIB n'Ubuyobozi bw'Akarere bagaruje inzu y'umuturage yari igiye gutezwa cyamunara #rwanda #RwOT

    Umuturage witwa Murekasenge Denise, utuye mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe, Akagali ka Mubuga, Umudugudu wa Mapfundo ari mu byishimo nyuma yo guhabwa ihumure n'ubuyobozi ko inzu ye yarigiye gutezwa cyamunara itakibaye. Yari agiye kwangara azira ibihumbi 68 yarasigayemo uwo yabereye umupangayi mbere y'uko yubakirwa inzu n'umwana we ubu wiga muri Canada.

    Urwego  rw'Igihugu rw' Ubugenzacyaha-RIB, bwatangije ukwezi kwahariwe serivisi zitangwa n'uru rwego mu baturage, aho byanahuriranye n'Ukwezi kwa Nzeli gusanzwe ari ukw'Imiyoborere myiza y'Abaturage mu karere ka Muhanga, aho abayobozi begera abaturage bakumva ibibazo byabo ndetse bimwe bigakemurirwa mu ruhame.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline ndetse n'Umuyobozi muri RIB, Modeste Mbabazi bakemuye mu ruhame ikibazo cy'umuturage witwa Murekasenge Denise warugiye guterezwa cyumunara kubera amafaranga ibihumbi mirongo itandatu n'umunani (68000 frw) asigayemo uwo yakodeshaga ho mbere yuko yubakirwa inzu n'umwana we wiga ubuganga mu gihugu cya Canada.

    Inzu y'uyu muturage yari igiye gutezwa cyamunara ku rubanza avuga ko ataburanye.

    Uyu muturage ati' Bayobozi ndabatakambiye kuko ngiye gutwarwa umutungo wanjye navunikiye ku maherere. Hari abashaka kuntereza cyamunara kandi bakambwira ko naburanye urubanza, ntaburanye mu buzima bwanjye. Rwose ndimo ideni uwo narincumbitseho mbere, ariko namuhaye asaga ibihumbi 45, musigaramo amafaranga agera ku bihumbi 68 nibyo bigiye kuntereza cyamunara'.

    Akomeza avuga ko abizi neza ko arimo ideni, agasaba ko atakwangazwa we n'abana 8 yabyaye kuko nta handi yabajyana. Yagize ati' Ntabwo nifashije, ariko se ibihumbi 68 bitume mbura n'aho nabaga kuko batandeka ngo nyashake nyabahe, bo kunyirukana n'abana banjye ngo twangare! ndabajyana hehe?'.

    Kayitare Jacqueline/Mayor Muhanga.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yibukije abaturage ko bakwiye kujya birinda ibyatuma baterezwa ibyabo bivuye ku manza bishoramo nyuma bakaba umutwaro ku buyobozi, anabibutsa ko igihe bagiranye ikibazo na bagenzi babo bajya babanza kwiyambaza abahuza bakabagira inama.

    Yagize ati' Ntabwo twifuza abaturage bahora mu bibazo bitandukanye, rimwe na rimwe bituma bishora mu bibazo kuko iyo bagiye mu nkiko ntacyo twebwe dushobora guhinduraho kuko ubwabo biba byabananiye. Twifuza ko bo ubwabo bajya babanza gushaka ababagira inama, twebwe tukaza byarabananiye tukabagira inama bakiyunga batagombye kujya mu manza'.

    Umugenzuzi muri RIB, Mbabazi Modeste yibukije abaturage ko badakwiye guheranwa n'ibibazo, ko bakwiye kujya babivuga bigakemurwa ndetse ibidakemuwe bigashyikirizwa inzego bireba kugirango zibifateho umwanzuro. Yabibukije kandi ko nabo ubwabo bashobora kugira abajyanama babafasha.

    Modeste Mbabazi/RIB.

    Akomeza yemeza ko RIB, ifite inshingano zo kubumva ariko abibutsa ko bafite uburenganzira bwo guhabwa serivisi nziza, bityo bikababera umusingi mwiza wo kwanga akarengane na Ruswa kuko nta cyiza, ahubwo itera akarengane kuri bamwe. Yabashishikarije kujya batanga amakuru kugirango ibibazo bikemuke mu maguru mashya.

    Ubu bukangurambaga, bwakorewe mu karere ka Muhanga burakomereza mu karere ka Nyanza ndetse na Huye, aho baha rugari abaturage bakabaza ibibazo bibugarije. Benshi muri aba baturage, bemeza ko hari ibibazo byinshi usanga byarabuze ibisubizo, aho akenshi unasanga inzego z'Ibanze ziba zibizi ariko zikavuga ko biri mu nzira yo gukemuka.

    Ubu bukangurambaga bwa RIB, bufite insanganyamatiko igira iti' Guhabwa serivisi inoze ni uburenganzira, Turwanye Ruswa n'Akarengane'.

    Abaturage bari bitabiriye, bishimira ko bafashwa gukemura ibibazo baba bamaranye igihe.

    Hari imodoka nini zirimo ibiro bigendanwa, harimo abagenzacyaha bakira abaturage ntawumva ikibazo cy'undi.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2022/09/19/muhanga-rib-nubuyobozi-bwakarere-bagaruje-inzu-yumuturage-yari-igiye-gutezwa-cyamunara/

  • China: Imodoka yatwaye abaturage mu kato ka C… – #rwanda #RwOT

    Ku cyumweru tariki ya 18 Nzeri, imodoka yo mu bwoko bwa bisi yari itwaye abaturage bajyanwe mu kato ka Covid-19, yakoreye impanuka mu nzira nyabagendwa yo mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Guizhou mu Bushinwa, 27 bahasiga ubuzima, abandi 20 barakomereka. 

    Amakuru dukesha BBC avuga ko aka gace ka Guizhou kapfushije abantu babiri gusa bazize icyorezo cya Covid-19 mu myaka itatu cyimaze. Iyi mpanuka rero yateye umujinya inavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, banegura itegeko ryashyizweho muri Beijing rya “Zero-Covid”.

    Iri tegeko ryashyize uduce twinshi two muri iki gihugu muri Guma mu Rugo, abandi bashyirwa mu kato kandi nyamara hatagaragara ubwandu bwinshi. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi mpanuka yabaye mu rukerera rwo ku cyumweru.

    Mu mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 mu gihugu cyu Bushinwa, imodoka zitwara abagenzi ntabwo zemerewe kugenda mu muhanda hagati y’isaha ya 02:00 na 05:00, nyamara iyi mpanuka yabaye ku isaha ya 02:40 nyuma y’uko iyi bisi ihagurutse nyuma ya saa sita z’ijoro, byerekana ko yari yarenze ku mabwiriza. 

    Umukobwa umwe watangaje ko ari umwana w’umugore waguye muri iyi mpanuka, yanditse ku mbuga nkoranyambaga avuga ko adashobora kwakira urupfu rw’umubyeyi we. Yagize ati “Mama wanjye yagumye mu rugo ukwezi kose, nta hantu na hamwe yagiye, usibye kujya kwipimisha PCR, ariko yahise ajyanwa mu kato none arapfuye”. 

    Ku mbuga nkoranyambaga abantu bakomeje gusobanura uburyo budashimishije bajyanwamo mu kato, nko gushyirwa muri bisi imwe ibajyana ari benshi, batabasha kurambura amaguru mu gihe cy’amasaha 12, ntibahabwe icyo kurya, ntibemererwe kujya mu bwiherero cyangwa gufungura amadirishya kugeza bageze kuri hoteri bari bugemo mu kato.

    Abandi bakomeza bandika bati ” Ese ibi byose bizarangira ryari”. Mu gihe isi yose iri kugerageza kubana n’icyorezo cya covid-19, u Bushinwa bwo bukomeje gushyira imbere guhangana na covid-19 kurusha ibindi byose. 

    Nko muri Beijing abaturage barenga miriyoni 21, basabwa gukoresha isuzuma rya covid-19 rya PCR buri minsi itatu, kugirango babashe kwemererwa kwinjira mu nyubako rusanjye n’amaduka.   

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121121/u-bushinwa-imodoka-yari-itwaye-abaturage-bajyanywe-mu-kato-ka-covid-19-yakoze-impanuka-ihi-121121.html

  • Rutsiro: Kugaburira Inka indyo yuzuye byabateje imbere #rwanda #RwOT

    Abafashamwumvire bo mu karere ka Rutsiro bavuga ko umukamo w'inka zabo wiyongereye nyuma yo gusobanurirwa ko inka nayo ari kimwe n'umuntu ikenera indyo yuzuye.
    Muri 2017 nibwo abafashamyumvire batangiye guhugurwa n'umushinga RDDP wo guteza imbere umukamo mu Rwanda, ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye n'umuryango mpuzamahanga wita ku bworozi HEIFER International.

    Aborozi batoranyijwe bigishijwe ko inka igomba kuba ahantu hafite isuku kandi ikagaburirwa iryo yuzuye igizwe n'ibyubaka umubiriri, ibirinda indwara n'ibitera imbaraga.
    Uwimana Celestin wo mu murenge wa Ruhango avuga yavuze ko mbere yakamaga litiro 3 ariko ubu akaba asigaye akama litiro 15.
    Ati 'Twasanze inka nayo ari nk'umuntu ikenera indyo yuzuye, twaragaburaga gusa tukabona inka ihaze, twakama ntitubone umukamo ushimishije ariko ntitumenye ikibazo gihari'.
    Mukandori Eliane wo mu murenge wa Mushubati avuga ko mbere inka ze zarishaga ku musozi zataha akaziha imitumba akumva ko bihagije.
    Ati 'Ubu nateye ubwatsi bw'amoko yose, amakawa yanjye aho ari hose nateyemo kariyandara. Mbere nakama litiro eshanu ku nka imwe ubu ku nka imwe nkama litiro 10'.
    Umuhuzabikorwa w'umushinga RDDP mu karere ka Rutsiro, Munyaneza Jean Marie Noël avuga ko iyo inka iriye urubigo n'ibigorigori iba iriye ibitera imbaraga, yarya desmodium na mukuna ikabonamo vitamini.
    Abafashamyumvire 48 bigishijwe ko inka igomba kuba heza kandi ikagaburirwa indyo yuzuye

    Abafashamyumvire bigishijwe ko kugira ngo inka ikamwe igomba kuba yanyoye amazi menshi, banigishwa ko kugira ngo inka inywe amazi igomba kuba ryariye ubwatsi bwumye cyangwa bwumutse buyitera icyaka.
    Mu myaka 5 HEIFER International imaze guha abaturage bo mu karere ka Rutsiro inka zirenga 500 ndetse yanafatanyije na RDDP kwigisha abarozi kubaka ibiraro bya kijyambere mu rwego rwo kurinda inka indwara zikomoka ku mwanda by'umwihariko indwara y'ifumbi.
    Umukozi wa HEIFER International mu karere ka Rutsiro, Mutarambirwa Emmanuel yavuze ko muri aka karere hagaragaraga ikibazo cy'amata apfa kubera ifumbi.
    Ati 'Kubera ko abenshi nta biraro bya kijyambere bari bafite, wasangaga bakorera ifumbire mu kiraro inka ikirirwa ihagaze ku ifumbire ikanayiryamaho, bigatuma irwara ifumbi. Iyo amata arimo ifumbi akagera ku ikusanyirizo barayajugunya'.
    Habinshuti Felicien, umuyobozi w'ishami ry'ubutegetsi mu karere ka Rutsiro yasabye abafashamyumvire bahuguwe gusangiza ubumenyi abandi borozi, kugira ngo umukamo wiyongere, ufashe akarere kurwanya imirire mibi.
    Ati 'Abafashamyumvire turabasaba kudufasha mu bukangurambaga, bwo kwigisha bagenzi babo gufata neza amatungo bafite, kuko iyo amatungo afashwe neza, umukamo uriyongera, wakwiyongera ukadufasha mu mirire myiza'. 
    Mu karere ka Rutsiro hahuguwe abafashamyumvire 48 bigisha bagenzi babo binyuze mu matsinda 145 y'aborozi. Aya matsinda arimo aborozi barenga 1400.
    Ku mpuzandengo Umunyarwanda anywa litiro 72 z'amata ku mwaka, intego n'ukongera umukamo ku buryo umunyarwanda azajya anywa litiro 140 ku mwaka.

    The post Rutsiro: Kugaburira Inka indyo yuzuye byabateje imbere appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/09/19/rutsiro-kugaburira-inka-indyo-yuzuye-byabateje-imbere/

  • Manchester United yahuye n'uruva gusenya nyuma yo gutsinda Sheriff #rwanda #RwOT

    Abakinnyi n'abakozi ba Manchester United bahuye n'akaga nyuma yo kurya ibiribwa bakeka ko byari byanduye nyuma yo gutsinda ikipe ya Sheriff yo muri Moldova mu mikino ya Europa League.

    Iyi kipe nyuma yo gutsinda FC Sheriff ibitego 2-0 kuwa kane w'icyumweru gishize,yahise ifata indege yayo bwite.

    Ariko abagize ikipe batangiye kumva bamerewe nabi ku wa gatanu.

    Amakuru avuga ko abantu 12 bagize iyi kipe bahuye n'ingaruka.

    Iyi kipe iri gukora iperereza ngo irebe niba ari ibiryo iryo tsinda ryariye bari muri kiriya gihugu cyangwa mu ndege bari mu nzira bataha.

    Ku wa gatanu, abakinnyi bake basibye imyitozo kubera iyo mpamvu ariko bbagarutse mu myitozo kuwa Gatandatu,nubwo hatabuze abasiba.

    Abagizweho ingaruka n'ibyo biryo ntibarabasha kujya kwifatanya n'ibihugu byabo.

    Ntabwo biramenyekana niba ibi byari gutuma iyi kipe isiba umukino yari kwakiramo Leeds United gusa wasubitswe kubera impamvu z'umutekano.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-united-yahuye-n-uruva-gusenya-nyuma-yo-gutsinda-sheriff

  • APR FC yahannye abakinnyi 5 #rwanda #RwOT

    Ikipe y’ingabo z’igihugu, APR FC yahannye abakinnyi ba yo batanu aho yabohereje gukorera imyitozo mu ikipe ya kabiri ya yo ari yo Intare FC.

    Aba bakinnyi bose uko ari batanu boherejwe gukorera imyitozo mu Intare FC, amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI bivugwa ko boherejwe gukorerayo bitewe n’ikibazo cy’imyitwarire yaba mu kibuga ndetse no hanze ya cyo.

    Abo bakinnyi ni Nsanzimfura Keddy, Byiringiro Lague, Nizeyimana Djuma, Ishimwe Anicet na Nsengiyumva Parfait.

    Aba bakinnyi bose icyo bahuriyeho ni uko bamaze igihe batitwara neza mu kibuga kuko benshi batakibona umwanya wo gukina, gusa ibi bikaba bijyana n’imyitwarire ya bo yo hanze y’ikibuga ari na yo ubuyobozi bwa APR FC bwananiwe kwihanganira bahitamo kubohereza gukorera imyitozo mu Intare FC kugira ngo banitekerezeho.

    Ishimwe Anicet yoherejwe gukorera imyitozo mu Intare FC

    Nizeyimana Djuma na we yarahanwe

    Parfait kuva yagera muri APR FC kubona umwanya wo gukina byaranze, na we ari mu bahanwe

    Nsanzimfura Keddy ni we woherejweyo mbere y’abandi

    Byiringiro Lague bivugwa ko nyuma yo kuba bidahagaze neza mu kibuga no hanze yacyo ntabwo bimeze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yahannye-abakinnyi-5

  • Amarangamutima ya Dylan ukina muri Cyprus nyuma kongera guhamagarwa mu Mavubi, intego afite n’icyo abanyarwanda bamwitegaho #rwanda #RwOT

    Dylan Maes nyuma yo kongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi ariko batarengeje imyaka 23, avuga ko afite intego yo kuzakinira ikipe y’igihugu nkuru.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 21, ni we mukinnyi rukumbi ukina hanze y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 yitabaje mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 azakinamo na Libya tariki ya 24 na 27 Nzeri 2022.

    Dylan Georges Francis Maes yabwiye ISIMBI ko yishimiye kongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu, bagenzi be bakaba bamwakiriye neza gusa ngo ikirere cyamugoye.

    Ati “Nishimiye kugaruka, hari haciyeho imyaka 4, buri umwe anyitayeho nubwo tutavuga ururimi rumwe bampaye ikaze neza. “

    “Kuri njye ni impinduka by’umwihariko ikirere, ariko ndimo kugerageza kumenyera.”

    Avuga ko intego ye ari ugukora cyane kugeza akiniye ikipe y’igihugu nkuru.

    Ati “Nishimiye kugaruka, ubushize nari mu batarengeje imyaka 20, ubu ni mu batarangeje imyaka 23, ndashaka kwitwara neza ku buryo umunsi nzaba ndi mu ikipe y’igihugu nkuru, abakunzi b’ikipe y’igihugu bakwitega ko nzitwara neza uko nshoboye.”

    Dylan Maes ukinira ikipe ya Alki Oroklini muri Cyprus, yaherukaga mu Rwanda muri 2018 ubwo yari yahamagawe mu batarangeje imyaka 20 bakuwemo na Zambia mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, ni nabwo bwa mbere yari yahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi.

    Dylan Maes yishimiye kongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi

    Intego ni ugukinira Amavubi makuru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amarangamutima-ya-dylan-ukina-muri-cyprus-nyuma-kongera-guhamagarwa-mu-mavubi-intego-afite-n-icyo-abanyarwanda-bamwitegaho

  • Baraza wo muri Sout Saul yahishuye ijambo rikomeye yabwiwe na Perezida Kagame ubwo bari mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Itsinda rya Sout Sol ryari mu Rwanda Mu ntangiriro z'uku kwezi mu birori byo Kwita Izina abana b'Ingagi ku nshuro ya 18.

    Aba basore bagaragaje ko banyuzwe n'uburyo bakiriwe mu Rwanda ndetse n'ibihe byiza bahagiriye.

    Mu bihe bitandukanye bagiriye mu Rwanda harimo no gukorana Siporo rusange na Perezida Paul Kagame ndetse na Madamu Jeanette Kagame.

    Ni Siporo izwi nka 'Car Free Day' isanzwe iba kabiri mu kwezi imaze kumenyerwa hano mu Rwanda haba mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu tundi duce dutandukanye tw'Intara z'Igihugu.

    Itsinda rya Sout Sol ryagaragaje ko ryishimiye cyane iyi Siporo rusange ndetse babigaragaza nk'icyifuzo ko yageragezwa iwabo muri Kenya.

    Mu ibaruwa ndende Baraza wo muri iri tsinda yagarutse ku rugendo ruryoshye bagiriye mu Rwanda harimo no gukora Siporo.

    Baraza ati 'Kabiri mu kwezi, iyo perezida ahari akorana siporo n'abaturage mu mihanda ya Kigali. Ni umunsi wiswe 'Car Free Day' nta n'umwe utwara imodoka muri iyo mihanda kuva saa moya kugeza saa yine z'igitondo'.

    Haba kandi hari abaganga bo gusuzuma abaturage indwara zitandukanye. Mu mboni za Baraza, iyo ni yo 'Afurika dushaka twese yita ku baturage bayo'.

    Baraza avuga ko bitabiriye ubutumire bwo gukorana siporo n'Umukuru w'Igihugu na Madamu Jeannette Kagame. Yibuka ijambo Perezida Kagame yavuze akibakubita amaso, aho yagize ati “Mwaramutse Sauti Sol, murishimye?”.

    Baraza avuga ko nta kindi yibuka yasubije kitari ukumushimira ku bwo kubatumira. Mu nyandiko ye, yavuze ko Perezida akunda gukora urugendo n'amaguru, iyi ikaba ari siporo ikora ku ngingo zose kuva ku mutwe kugeza ku mano.

    Yavuze ko yakunze ukuntu abarinda Perezida Kagame bose barimo abasore n'inkumi bakiri bato, babangutse kandi bafite ubuzima bwiza.

    Abigereranya n'iwabo muri Kenya, akavuga ko ho umuntu uhabwa izo nshingano aba ari mu myaka 40, bikaba byerekana uko Kenya yita ku rubyiruko rwayo; kudaha amahirwe abakiri bato, kudashora imari mu rubyiruko n'abagore nk'uko u Rwanda rubikora. (atanga urugero rw'uko Umuyobozi wa RDB afite imyaka 31).

    Baraza avuga ko atiyumvishaga uko Perezida w'imyaka 64 agiye kugendana na we w'umusore muri siporo.

    Ati “Naribeshyaga kuko abarinzi bakiri bato, bafite ubuzima bwiza bambwiraga kwihuta”.

    Mu nzira aho banyuraga hari aho bageze bumva indirimbo ya Sauti Sol, yaba Perezida na Madamu we barahindukira babereka ko indirimbo yabo irimo gukinwa. Nk'abahanzi, nta kwakirwa neza kurenze uko.

    Ikindi Baraza yabonye ni uburyo ubwo bari bageze ku kilometero cya gatanu hari abashoramari b'abanyamahanga begereye Perezida bakamuganiriza.

    Muri iyo siporo, abaturage batari mu itsinda rimwe na Perezida bari ku kindi gice cy'umuhanda, bamubona bakamusuhuza na we akabikiriza.

    Sauti Sol yatunguwe n'uburyo Perezida yabonye umuryango wakoraga siporo agahagarara agafata ifoto na wo 'selfie', akabatera akanyabugabo.

    Baraza ati 'Imiyoborere ntabwo ari ukubaka ibikorwaremezo by'agatangaza muri buri ngengo y'imari ahubwo ni ugukangurira abantu gahunda runaka no kubabera urugero'.

    Baraza ntazibagirwa ijambo Perezida Kagame yamubwiye ubwo bari bagiye gusoza siporo ati 'Twese turabizi ko niba ushaka kwihuta genda wenyine, ariko niba ushaka kugera kure jyana n'abandi'.

    Baraza kandi avuga ko yatunguwe cyane n'uburyo bakiriwe mu Rwanda avuga kuri bo bumvaga bagomba kwakirirwa ahantu h'icyubahiro ariko byarengeje cyane uko babitekereza bitewe nuko mu Rwanda bakiriwe ahantu heza cyane kandi hahenze kuri we aribwo yari araye ahantu hahenze cyane.

    Ati 'Icyo navuga kuri Lodge; twari twiteze kwakirwa byiyubashye kuko Sauti Sol iriyubashye ariko ntabwo twari twiteze kwakirwa ku rwego rwa Singita. Hari ibice bibiri by'iyi Lodge, aho twararaga ni mu gice cyihariye cy'ibihumbi 25 by'amadolari ku ijoro rimwe. Byari ubwa mbere ndaye ahantu hahenze gutya. Ni ahantu hari byose ndetse n'umutetsi wihariye'.

    Baraza avuga ko ijambo Perezida Kagame yamubwiye ari isomo ryo kumva ko abo bakorana ari ingenzi kandi bazafatanya kugera kure kurenza kuba yagenda wenyine.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/baraza-wo-muri-sout-saul-yahishuye-ijambo-rikomeye-yabwiwe-na-perezida-kagame

  • Ibimenyetso byerekana ko umuntu yagize uburwayi bwo mu mutwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bumwe mu burwayi bwo mu mutwe umuntu amenya ko yaburwaye, ubundi bikamenywa n’abo bari kumwe kuko we atabasha kubyibonaho. Uburwayi bwo mu mutwe (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/ibimenyetso-byerekana-ko-umuntu-yagize-uburwayi-bwo-mu-mutwe

  • Imbogamizi ku rugendo rw’Amavubi U23 muri Libya, umukino wimuwe #rwanda #RwOT

    Umukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 uzahuza u Rwanda na Libya muri Libya wimuwe bitewe n’ibibazo bya Visa.

    Uyu mukino wagombaga kuzaba tariki ya 23 Nzeri washyizwe tariki ya 24 Nzeri bitewe n’uko kwinjira muri Libya bisaba Visa, ubuntu bamenye bakererewe.

    Mu kiganiro ISIMBI yagiranye na perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier yavuze ko ibi byose bifitanye isano n’intambara imaze igihe muri Libya bityo bikaba bitoroshye kubona indege ijyayo ndetse bikaba bisaba Visa.

    Ati “Harimo ikibazo gito cy’urugendo cyabaye, ngira ngo na byo ni byiza ko abanyarwanda babimenya, igihugu tuzahura na cyo twatomboye ni igihugu kirimo ibibazo by’intambara bishira ntibinashire neza bikongera bikagaruka, ntabwo kugerayo n’indege byoroshye, twaje kwisanga hari ibihugu bike indege za bo ziturukayo zijya muri Libya ariko bigasaba ko uba ufite VISA y’icyo gihugu.”

    Yakomeje kandi avuga ko byaje bibatunguye ariko Visa zikaba zirimo gushakwa.

    Ati “Ni ibintu byatuguyeho biza muri Weekend abantu banfunze ariko ubu nkeka ko nta n’ikibazo kiri buze kubaho VISA barimo kuzishaka, twaganiriye n’abatoza ndetse n’aba basore barabizi kwitoza ni ukwitoza barakomeza bitoze, icya ngombwa ni uko tugerayo igihe kigihari bakabasha gukina umukino wa bo.”

    Biteganyijwe ko nyuma yo kubona Visa banizeye ko zirara zibonetse, ikipe y’igihugu igomba guhaguruka ku wa Gatatu w’iki cyumweru ikunyura mu Misiri kuko ari ho byoroshye.

    Ati “Ubundi igihugu byoroha nakwita ko ari n’umuryango wa biriya bihugu by’abarabu kandi binatworohera kugerayo ni mu Misiri, ni n’aho n’ubundi itike za mbere twari twazivanye, twari twabonye tike zinyura mu Misiri.”

    “Baje kutumenyesha ko tutakwemererwa kuhanyura mu gihe tudafite Visa cyane ko ibaba umuntu afatiramo indege ijya muri Libya bisa nk’aho ari mu gihugu imbere umuntu agomba kuba yinjiyemo yabonye visa, n’ubu ni byo tukirimo ariko nta n’ikibazo kirimo mu bijyanye n’urugendo kuko izo visa zirimo zirashakwa kandi turizera ko buri bwire tuzibonye.”

    Basabye ko umukino wakigizwa inyuma kubera iki kibazo maze CAF na federasiyo ya Libya barabyemera.

    Ati “Wenda harimo impinduka gato umukino twawigije inyuma umunsi umwe kubera iki kibazo twabisobanuriye CAF irabyumva yemera ko twigiza inyuma umukino ku buryo bizafasha abakinnyi bacu kuruhuka n’aho ubundi byari bikomeye cyane. Ndashimira Federasiyo ya Libya na CAF babashije kutwumva.”

    Yavuze kandi ko nubwo umukino wo muri Libya wavuye tariki ya 23 ukajya 24 Nzeri, uwo mu Rwanda wo utazimurwa uzaba tariki ya 27 Nzeri 2022.

    Amavubi U23 umukino wa yo wimuwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imbogamizi-ku-rugendo-rw-amavubi-u23-muri-libya-umukino-wimuwe