Category: Uncategorized

  • Kamonyi-Runda: Ntawe ukwiye kwanduza umwenda w'Umuryango RPF-Inkotanyi bitewe n'ingeso ze- Uzziel Niyongira #rwanda #RwOT

    Mu mvugo yihaniza, yihanangiriza bamwe mu banyamuryango ba RPF-Inkotanyi bashobora kuba bateshuka ku ntego zo gukora ibyiza, Niyongira Uzziel umuyobozi ( Chairman) w'Umuryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi, kuri uyu wa 17 Nzeri 2022 mu nama y'Inteko rusange y'Umuryango RPF-Inkotanyi mu murenge wa Runda, yibukije ko' Umuryango urakomeye, ufite imbaraga kandi uyoboye Igihugu neza'. Ntawe ukwiye guhirahira yanduza umwenda wawo bitewe n'ingeso ze.

    Niyongira Uzziel, Umuyobozi (Chairman) w'Umuryango RPF-Inkotanyi, akaba n'Umuyobozi w'aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, yibukije Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu murenge wa Runda bitabiriye inama y'inteko rusange ko mu gihe Igihugu gishishikajwe no gushyira imbere isuku no gutanga Serivise nziza, nta munyamuryango ukwiye gusigara inyuma cyangwa se ngo abe nk'indorerezi, ko buri wese asabwa kuba ku isonga muri gahunda zose Igihugu gishyize imbere mu kubaka u Rwanda rubereye buri wese, aho n'abanyamahanga bagera bakifuza kuguma.

    Uzziel, ahamya ko Umwambaro w'Umuryango ukwiye guhora wera, atari uko ari umweru, ahubwo mu magambo n'ibikorwa, ku mutima no ku mubiri, ariko kandi no mu kuwambara ngo nta mwanda.

    Yasabye ko nta munyamuryango ukwiye guhirahira yanduza umwambaro w'Umuryango, byaba uw'inyuma ugaragara ndetse n'ibyo buri wese afite imbere muri we kuko ari umwambaro utaboneshwa amaso ariko ubasha kugaragarira mu mvugo n'ibikorwa. Asaba buri wese kuba urugero rwiza aho yaba ari hose, mu mvugo n'ibikorwa.

    Yagize ati' Nk'Inkotanyi za Kamonyi, za Runda ni mushyire imbaraga mu gukemura ibibazo by'abaturage, bagubwe neza kandi bishimire ko bayobowe neza. Ifoto tubaha niyo babonamo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika'.

    Abanyamuryango bitabiriye inama y'Inteko rusange wabonaga bacyeye ku maso no ku mubiri.

    Yakomeje ati' Uyu mwenda w'Umuryango buri wese yambaye, ari uwaba uri hano inyuma muri kureba, ari ibikurimo nk'umunyamuryango, mujye mwirinda kuwanduza. Tujye duhora twirinda kwanduza Umuryango, nkuko mujya mubona inzego z'Umutekano, Ingabo na Polisi badashobora kwemera ko iriya mpuzankano yabo yandura, n'Umuryango mubifate mutyo'.

    Yagize kandi ati' Jya wirinda kwanduza Umuryango bitewe n'ingeso zawe. Urasabwa niba uri Umunyamuryango kugira indangagaciro. Umuryango urakomeye, Ufite Imbaraga kandi uyoboye Igihugu neza, abawurimo mwese murasabwa kujya muri uwo murongo mugakora cyane Igihugu tugakomeza kugiha iterambere twifuza '.

    Niyongira Uzziel, yashimiye by'Umwihariko Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu Murenge wa Runda uruhare bakomeje kugaragaza mu bikorwa bigamije iterambere n'imibereho myiza y'Abaturage, asaba akomeje ko buri wese akwiye gushishikazwa no kubona buri muturage amerewe neza, aharanira gufatanya n'abandi mu kubaka iterambere rirambye. Yibukije ko nta munyamuryango ukwiye kuvuga ko nta mwanya afite kuko ngo umwanya uva mu mwanya, igihe kikava mu gihe. Biyemeje ko mu nama y'Inteko rusange zizakurikira bazajya babanza gusura bimwe mu bikorwa by'indashyikirwa byagezweho bakabona kuza gutangira inama, baniyemeza kandi kurushaho gukora neza no kubera abandi urugero.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2022/09/18/kamonyi-runda-ntawe-ukwiye-kwanduza-umwenda-wumuryango-rpf-inkotanyi-bitewe-ningeso-ze-uzziel-niyongira/

  • AS Muhanga yasinyishije Bate Shamiru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Muhanga ibarizwa mu cyiciro cya kabiri, yasinyishije umunyezamu Bate Shamiru nyuma yo gutandukana na AS Kigali yakiniraga mu mwaka ushize (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/as-muhanga-yasinyishije-bate-shamiru

  • FDA yahagaritse umuti wari umaze imyaka myinshi ukoreshwa mu kuvura inkorora #rwanda #RwOT

    Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge bw'imiti n'ibiribwa FDA cyahagaritse umuti usanzwe ukoreshwa mu kuvura inkorora abana n'abantu bakuru.

    Iki kigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n'imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), kivuga ko cyahagaritse ikwirakwiza n'ikoreshwa ry'imiti ya Broncalène Enfants Sirop na Broncalène Adultes Sirop, kubera ingaruka ishobora kugira ku bayikoresha.

    Ikigo gishinzwe kugenzura imiti n'ibindi bikoresho byo mu rwego rw'ubuzima mu Bufaransa (ANSM) nacyo giheruka guhagarika ikwirakwizwa n'ikoreshwa ry'iyi miti ivura inkorora, kubera ikinyabutabire cya pholcodine cyifashishwamo.

    Ni imiti yaherukaga no guhagarikwa n'uruganda Melisana Pharma rusanzwe ruyikora.

    Ibaruwa yashyizweho umukono n'Umuyobozi mukuru wa Rwanda FDA, Dr. Emile Bienvenu, yakomeje iti “Ikurwa ku isoko ry'iyo miti ryashingiye ku byavuye ku byavuye mu bushakashatsi kuri iyo miti, aho byagaragaye ko bimwe mu biyigize (pholcodine) bitera ingaruka zikomeye (anaphylactic reaction) mu gihe uwayifashe ahawe imiti ikoreshwa mu gutera ikinya.”

    “Rwanda FDA ikuye ku isoko imiti ya Broncalène Enfants sirop na Broncalène Adultes sirop yose, kubera ingaruka zishobora kuba ku bayikoresha.”

    Yahise isaba abinjiza imiti mu gihugu bose, farumasi ziranguza, izidandaza, amavuriro ya Leta n'ayigenga, guhagarika gutanga no kugurisha iyo miti, bakayisubiza aho bayiranguriye.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/fda-yahagaritse-umuti-wari-umaze-imyaka-myinshi-ukoreshwa-mu-kuvura-inkorora

  • Umurindi w’Abaraperi muri BK Arena wanyuze abitabiriye igitaramo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igitaramo RAP City Season 1 cyahurije hamwe Abaraperi bakomeye hano mu Rwanda, mu ijoro ryo ku wa 17 Nzeri 2022, cyanyuze abakunzi b’iyo njyana bitabiriye (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/umurindi-w-abaraperi-muri-bk-arena-wanyuze-abitabiriye-igitaramo

  • 'Spider-Man' yizihije isabukuru y'imyaka 60 yurira igorofa y'inzu 48 #rwanda #RwOT

    Umugabo w'inzobere mu kurira uzwi nka 'Spider-Man' w'Ubufaransa yizihije isabukuru y'imyaka 60 yurira igorofa y'inzu 48 zigeretse i Paris nta kintu cy'ubwirinzi afite.

    Alain Robert yuriye Tour TotalEnergies hagati muri Paris nta migozi cyangwa ibifashi akoresheje.

    Yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: 'Ndashaka guha abantu ubutumwa ko imyaka 60 ntacyo ivuze. Ushobora gukomeza siporo, ugakora ibintu bitangaje.'

    Ageze ku gasongero k'iyo gorofa bivugwa ko yahise atabwa muri yombi.

    Mbere, Robert yari yaruriye kenshi iyi gorofa ya Tour TotalEnergies. Kuri iyi nshuro byamufashe iminota 60 gusa ngo agere ku gasongero, nk'uko ikinyamakuru Defence 92 kibivuga.

    Nyuma yo kuyurira yagize ati: 'Mu myaka myinshi ishize niyemeje ko ningira imyaka 60 nzongera nkurira iriya gorofa nanone kuko 60 isobanuye imyaka y'ikiruhuko cy'izabukuru mu Bufaransa kandi numva ari ikintu cyiza.'

    Yongeraho ko intego y'uko kurira yari no kwibutsa abantu ibibi byo gushyuha kw'isi, nk'uko Reuters ibivuga.

    Robert arazwi mu kurira inzu ndende ku isi. Muzo yahangaye harimo  Burj Khalifa y'i Dubai — inzu ndende kurusha izindi ku isi — yuriye akagera ku gasongero.

    Akenshi akora ibi bikorwa bye atabanje kumenyesha cyangwa gusaba uruhushya, ibyatumye agenda afatwa agafungwa bya hato na hato.

    #BBC 

    The post 'Spider-Man' yizihije isabukuru y'imyaka 60 yurira igorofa y'inzu 48 appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/09/18/spider-man-yizihije-isabukuru-yimyaka-60-yurira-igorofa-yinzu-48/

  • Bimenyimana Bonfils Caleb yarebye mu izamu bw… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino we wa mbere abanje mu kibuga, nyuma yo kugurwa na Kaizer Chiefs muri Kanama uyu mwaka. Imikino ibiri yaheruka, uyu musore yinjiraga mu kibuga asimbuye mu buryo bwo kumenyera shampiyona. 

    Mu ijoro ryatambutse ubwo Kaizer Chiefs yakinaga umukino wa shampiyona w’umunsi wa 8 bahuragamo n’ikipe ya SuperSport United, umutoza wa Kaizer Chiefs yafashe umwanzuro wo kubanza mu kibuga Caleb wamenyekanye cyane muri Rayon Sports. Nta kuzuyaza, uyu musore nawe yahise asubiza umutoza ko icyizere yamugiriye yari agikwiye.

    SuperSport United niyo yafunguye amazamu ku munota wa 15, igitego cyari gitsinzwe na Margeman. Ku munota wa 40 gusa Bimenyimana Bonfils Caleb yaje gufungura amazamu, ndetse amakipe yombi ajya kuruhuka banganya igitego kimwe kuri kimwe.

    Mu gice cya kabiri ku munota wa 54, Caleb yaje kubona penariti yateye neza cyane kiba igitego cya kabiri cya Kaizer Chiefs, cyanatumye yegukana amanota atatu.

    Kuri ubu ku rutonde rwa shampiyona Kaizer Chiefs iri ku mwanya wa 9 n’amanota 11, aho irushwa amanota 5 na Mamelodi iri ku mwanya wa mbere.

    Bimenyimana nyuma yo gutsinda igitego cya mbere 

    Bimenyimana Bonfils Caleb nyuma yo gutsinda igitego cya 2 

    Caleb yavuye mu kibuga ku munota wa 73 

    Caleb yatangiye kumenyera shampiyona ya Afurika Y’Epfo 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121077/bimenyimana-bonfils-caleb-yarebye-mu-izamu-bwa-mbere-kuva-yagera-muri-afurika-yepfo-121077.html

  • Tunisia: Mugunga Yves wa APR FC yavunikiye mu myitozo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mugunga Yves akaba rutahizamu w’ikipe ya APR FC, yavunikiye mu myitozo ya yanyuma bakoze ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022, ubwo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/tunisia-mugunga-yves-wa-apr-fc-yavunikiye-mu-myitozo

  • Mu Rwanda hatangijwe ubushakashatsi ku ndwara y’imidido #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibitaro bikuru bya Ruhengeri ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), binyuze mu kigo cyayo gishinzwe ubuzima (RBC) na Kaminuza y’u Rwanda, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/mu-rwanda-hatangijwe-ubushakashatsi-ku-ndwara-y-imidido

  • Makanyaga yateguye ibitaramo byo kwizihiza im… – #rwanda #RwOT

    Amateka ye agaragaza ko amaze imyaka 55 yunze ubumwe n'umuziki. Imyaka itanu ya mbere yayibayemo yiga ibicurangisho by'umuziki no kuririmba.

    N'aho imyaka 50 ari nayo agiye kwizihiza, yatangijwe no gukora umuziki mu buryo bw'umwuga ubwo yaririmbaga muri Orchestre imwe n'abarimo Sebanani Andre witabye Imana, aho amajwi y'indirimbo zabo bayafatiraga kuri Radio Rwanda.

    Inganzo ye yatumye ataramira abakomeye n'aboroheje, ari nayo mpamvu yahisemo gutegura ibitaramo nk'ibi byo kwizihiza uruhare umuziki wagize ku buzima bwe.

    Ni ibitaramo yakabaye yarakoze mu mwaka wa 2020, akomwa mu nkokora n'ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 zari zakajijwe muri icyo gihe.

    Kuva icyo gihe yatangiye guhitamo uturere azakoreramo ibi bitaramo bye, abahanzi bazamuherekeza n'ibindi.

    Ni nabwo yatangiye gushyira akadomo ka nyuma kuri album ye, yakubiyeho indirimbo ze zakunzwe ndetse n'izindi nshya abantu batarumva.

    Shema Flavien uri mu bari gutegura iki gitaramo, yabwiye InyaRwanda ati 'Ubwo uwo mushinga wari uwo kugira ngo yizihize imyaka 50 anasohore album ye nshya, iriho na za ndirimbo zakozwe neza.'

    Akomeza ati 'Kuri album hariho indirimbo nshyashya n'izindi yakoze abantu batarumva. Imyaka 50 tugiye kwizihiza, ni ukuva yinjiye muri 'Band' ya mbere yacuranganyemo n'abarimo Sebanani André, iyo myaka itanu yindi ni imyaka yigaga umuziki, mu mateka ye, acuranga ahantu mu tubari, ariko umuziki we utaratangira kugira ibihangano.”

    Imyaka 50 ari mu muziki yuzuye mu 2020. Shema avuga ko bahisemo ko ibi bitaramo bibera mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda, 'kubera ko akundwa n'abantu b'ingeri zinyuranye'.

    Ati 'Twifuzaga ko atari igitaramo cyo gutegura isabukuru ye gusa, ahubwo no kwizihiza umuziki Nyarwanda muri rusange'.

    Makanyaga azakora ibi bitaramo ari kumwe n'abahanzi bagezweho mu Rwanda n'abari mu kigero cye, 'mu rwego rwo gusangira ibyishimo n'abanyarwanda aho bari hose'.

    Ibi bitaramo bizabera Musanze, Huye, Rubavu na Kigali, bizatangira mu Ukwakira bisozwe mu Ugushyingo 2022.

    Muri ibi bitaramo azanacuruza iyi album kandi ayitangemo impano ku bantu banyuranye, kandi azayishyira ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.

    Ni album yakozweho na ba Producer batandukanye, cyane cyane Trackslayer wamufashije gusubiramo nyinshi mu ndirimbo ze zo ha mbere zakunzwe. 

    Makanyaga Abdul agiye kwizihiza imyaka 50 amaze atanga ibyishimo ku bisekuru byombi 

    Muri ibi bitaramo, Makanyaga Abdul azanamurika album ye nshya iriho indirimbo ze zakunzwe

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'URUKUNDO' YA MAKANYAGA ABDUL

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121071/makanyaga-yateguye-ibitaramo-byo-kwizihiza-imyaka-50-mu-muziki-anamurika-album-121071.html