
Category: Uncategorized
-
Dore amwe mu mafunguro y’ingenzi yongerera umubiri ubudahangarwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Iyo havuzwe abasirikare b’umubiri cyangwa ubudahangarwa bivuze insoro zera (globules blancs/white blood cells), arizo zifasha umubiri guhangana n’indwara (…) -
Hafashwe ingamba zo kwirinda ko Ebola yagera mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yasohoye itangazo ihumuriza Abaturarwanda bose ko nta cyorezo cya Ebola kiragaragara mu Rwanda. MINISANTE ishishikariza (…)
-
Babyeyi, ntimuhangayikishwe no kubura ibikoresho cyangwa amafaranga by’ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Buri mubyeyi aho ava akagera aharanira ko umwana we agira ubuzima bwiza, akiga nta nkomyi. Babyeyi, muri iki gihe cy’itangira ry’amashuri ntimuhangayikishwe (…)
-
Iburasirazuba: Imiryango 700 yasezeranye imbere y’amategeko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ku wa Mbere tariki ya 19 Nzeli 2022, mu Turere dutandatu kuri turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba, imiryango 700 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko (…)
-
Amakuru mashya ku rubanza rwa Shikama washinje Leta y’u Rwanda gukorera Jenoside Abaturage ba BANNYAHE #rwanda #RwOT
Uyu muturage witwa Shikama Jean de Dieu wo mu Mudugudu ya Kangondo II mu Kagari ka Nyarutarama, ahaherutse kwimurwa abari bahatuye kuko ari mu manegeka, bakajya gutuzwa ahakwiye, akurikiranyweho ibyaha bibiri ; icyo gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.
Ubushinjacyaha buvuga ko ibyaha bikekwa kuri Shikama, bishingiye ku majwi yifashe akayoherereza abantu batandukanye harimo Abanyamakuru n’abayobzi ndetse n’abandi bantu basanzwe aziranye na bo.
Ayo majwi arimo afite iminota icyenda ndetse n’afite iminota 11, hari aho Shikama Jean de Dieu yumvikana agereranya ijambo ry’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda ndetse n’ijambo rutwitsi riri mu byatije umurindi ikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ryavuzwe na Leon Mugesera wahamijwe ibyaha bya Jenoside agakatirwa gufungwa burundu.
Ubushinjacyaha buvuga ko ijambo ry’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda ridakwiye kugereranywa na ririya rya Mugesera kuko Mukuralinda yavugaga ko abari batuye muri kariya gace bagomba kuhimuka ku nyungu z’ubuzima bwabo kuko hashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga betewe n’imiterere yaho.
Mu gihe ijambo rya Dr Leon Mugesera yanise 'Amahembe ane ya Shitani’ ryumvikanagamo urwango yari afitiye Abatutsi ndetse anahamagarira Abahutu kwanga Abatutsi, rikaba riri no mu byatumye Jenoside ikoranwa ubukana.
Ubushinjacyaha bwavuze ko mu ijambo rya Mukuralinda nta na hamwe ryumvikanamo urwango cyangwa amacakubiri ahubwo ko ryumvikanamo urukundo Leta y’u Rwanda ikunda abaturage bayo kuko yavugaga ko bariya baturage bagomba kwimurirwa mu nzu nziza kandi ziri ahantu heza bubakiwe mu Busanza mu Karere ka Kicukiro.
Ubushinjacyaha bwabwiye Umucamanza ko ibyagezweho mu iperereza, bigaragaza impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho gukora ibi byaha ndetse ko n’ayo majwi ahari.
Bwavuze ko ibi yabivugaga yifashishije telefone igendanwa bityo ko aramutse akurikiranywe ari hanze yakomeza kubikora, ndetse ko bugikomeje kumukoraho iperereza, bugasaba ko yakurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30.
Shikama Jean de Dieu wemera ko ariya majwe ari aye, yavuze ko yayasohoye nk’umuntu wariho akorera ubuvugizi bagenzi be kandi ko iyi mpuruza ye yagize umumaro.
Yavuze ko gusenya Bannyahe byagombaga gukorwa n’ibimodoka binini (Tingatinga) bigera muri 20 ariko ko haje nke kandi ko byatewe n’impuruza yatanze.
Agaruka ku gufungwa by’agateganyo, Shikama Jean de Dieu yavuze ko nta rindi perereza rigikenewe ku Bushinjacyaha bityo ko nta mpamvu yakurikiranwa afunze ku mpamvu zo korohereza iperereza.
Umunyamategeko we witwa Me Innocent Ndihokubwayo yavuze ko umukiliya we afite n’urundi rubanza aburanamo n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ndetse ko no kwa Shikama ho hatarasenywa kubera icyo kibazo kikirimo cy’imanza zijyanye n’ingurane atemera.
Uyu munyamategeko kandi yavuze ko Shikama afite n’umuryango agomba kwitaho, bityo ko adakwiye gufungwa ahubwo ko akwiye kurekurwa akajya gukukirana ibyo byose.
Umucamanza wari umaze kumva impande zombi, yahise apfundikira urubanza, yanzura ko ruzasomwa tariki 26 Nzeri 2022.
Abavuga ko Perezida Kagame atazi ikibazo cya Kangondo baribeshya baba banakwiza ibihuha||Alain Muku
-
Nyuma ya General ushinjwa kuvugana na Gen Makenga, abandi Basirikare 75 bafatiwe i Goma bashinjwa gukorana na M23 #rwanda #RwOT
Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko aba basirikare bafatiwe mu Mujyi wa Goma kuri uyu wa Kane tariki 22 Nzeri 2022 .Ngo basanzwe bakorana bya hafi na Lt Gen Philemon Irung Yav ,Comanda mukuru wa rejiyo ya gatatu y’Ingabo za FARDC wari waranahawe inshingano zo kuyobora urugamba FARDC ihanganyemo na M23 , akaba nawe aheruka gutabwa muri yombi ashinjwa kugambanira igihugu no gukorana n’umutwe wa M23.
Lt Gen Philemon Irung Yav, yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuwa 20 Nzeri 2022 ,ashinjwa ubugambanyi no Gukorana n’umutwe wa M23 yari ashinzwe kurwanya.
Byavuzwe ko Lt Gen Irung Yav , yagiye aganira kenshi na Gen Sultan Makenga umugaba mukuru wa M23 , byanabaye intandaro y’itabwa muri yombi rya Gen Irung Yav.
Yafashwe n’abasirikare barinda Perezida Felix Tshisekedi , ahita ajyanwa muri Gereza ya Makala , mu gice cyayo Cya 8 gifungirwamo abahoze mu nzengo nkuru z’umutekano.
Byitezwe ko abandi basirikare nabo baza koherezwa gufungirwa i Kinshasa muri gereza ya Makala ,kugirango batangire gukurikiranwa n’ubutabera bwa gisirikare ,ku byaha bashinjwa by’ubugambanyi no gukorana na M23 bivugwa ko bafatanyije n’Umuyobozi wabo Lt Gen Philemon Irung Yav.

- Lt Gen Philemon Irung Yav aheruka gutabwa muri yombi azira kuvugana na Gen Makenga wa M23
-
Dore uko gahunda y’ingendo zo gusubira ku mashuri iteye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) cyatangaje ko kuva none tariki ya 22 Nzeri kugeza ku Cyumweru tariki ya 25 Nzeri 2022 (…)
-
Iburasirazuba: Abana 670 ntibiga kubera guterwa inda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba ababyeyi n’abandi bantu bose kugira uruhare rufatika mu kurera neza abana, hagamijwe (…)
-
Amajyaruguru: Kanyanga iza imbere mu bitera amakimbirane mu miryango #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yasabye abaturiye umupaka wa Uganda mu mirenge y’Akarere ka Burera na Gicumbi, kwirinda (…)
-
U Rwanda rugiye gutanga Inkunga ya Miliyari 3,2Frw mu kigega gikomeye #rwanda #RwOT
Iyi nkunga ya miliyoni 3,25 USD, yemejwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ubwo yitabiraga inama y’icyiciro cya karindwi cyo gukusanya inkunga y’ikigega Global Fund, yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022.
Izi miliyoni zatanzwe n’u Rwanda, ni inyongera ya 30% z’ayo rwari rwaratanze mu nama ya gatandatu iheruka aho rwari rwiyemeje gutanga miliyoni 2,5 USD.
Ibihugu byinshi byiyemeje kongera 30% by’amafaranga byari byiyemeje gutanga mu gikorwa nk’iki cya gatandatu kinaheruka, uretse Korea yazamuye ingano y’amafaranga aho yavuye kuri Miliyoni 25 USD ikagera kuri Miliyoni 100 USD.
Kenya yo yiyemeje kuzamura kuri inkunga yayo iva kuri Miliyoni 6 USD igera kuri Miliyoni 10USD.
Canada yo yiyemeje gutanga Miliyari 1,21 z’amadolari ya Canada, Komisiyo y’Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi yo yiyemeza Miliyoni 715 â¬, u Bufaransa bwiyemeza Miliyari 1.6 ⬠naho u Buyapani bwiyemeza gutanga Miliyari 1.08 USD.
Muri iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatatu kandi ; hakiriwe Ibihugu bishya umunani byiyemeje gutanga inkunga zabyo ari byo ; Cyprus, Ghana, Guinea, Indonesia, Malawi, Morocco, na Tanzania.