
Category: Uncategorized
-
Abarimu bose bazaba bahawe mudasobwa mu myaka ibiri iri imbere – REB #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana, avuga ko mu myaka ibiri iri imbere abarimu bose bazaba (…) -
Perezida Kagame yaganiriye na Macron w’u Bufaransa na Tshisekedi wa DRC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahuye na bagenzi be, Emmanuel Macron w’u Bufarana na Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (…)
-
U Rwanda rurafatanya na ONU kwitegura guhangana n’ibyorezo byakwaduka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu mwaka wa 2019 ni bwo icyorezo cya Covid-19 cyadutse. Ibihugu byinshi byaratunguwe, bisanga bititeguye, bituma iyo virusi ikwira hirya no hino ku Isi mu (…)
-
Gushinja u Rwanda ntibikemura ikibazo cya Congo – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yabwiye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN), ko ‘umukino wo gushinjanya’ utakemura ikibazo cy’umutekano muke mu (…)
-
Real Foundation yegukanye irushanwa rya Kabuye Youth League #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Irushanwa ry’umupira w’amaguru mu bakiri bato rya Kabuye Youth League, ryateguwe n’ikipe ya Esperance isanzwe ikina no mu cyiciro cya kabiri, ryegukanywe (…)
-
Minisitiri Dr Bizimana yasabye Abanyarwanda kwamagana abashaka kubabuza Amahoro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu butumwa Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwa n’Inshingano mboneragihugu Dr Jean Damascene Bizimana yagejeje ku Banyarwanda ku munsi mpuzamahanga w’Amahoro, (…)
-
Edouce Softman agiye gukora ubukwe na Rwiriri… – #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022 nibwo Edouce yasohoye impapuro z'ubutumire (invitation), avuga ko ubukwe bwabo buzaba ku wa 3 Ukuboza 2022.
Ni nyuma y'iminsi hafi 24 ishize uyu muhanzi afashe icyemezo cyo kwambika impeta Rwiririza, mu birori byabereye muri imwe muri hoteli iri hafi y'ikiyaga cya Kivu ku Gisenyi, mu karere ka Rubavu mu Burengerazuba.
Ubwo yambikaga impeta umukunzi we, Edouce yavuze ko abonye umugore w'ubuzima bwe bwose. Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo nka 'Akandi ku mutima', 'Oxygen', 'My love' n'izindi.
Ku wa 28 Kanama 2022, Rwiririza Delice yanditse kuri konti ye ya Instagram [Ni wo munsi yambikiweho impeta], avuga ko yabwiye 'Yego' umukunzi we w'ubuziraherezo.Â
Yungamo ati 'Ndagukunda cyane mukunzi. Sinjya ntekereza ubuzima tutari kumwe. Ndagukunda byimazeyo.'
Rwiririza yitabiriye Miss Rwanda 2020 ahagarariye Intara y'Iburengerazuba, abasha kugera mu cyiciro cya nyuma cy'abakobwa 20 bagiye mu mwiherero.
Uyu mukobwa aherutse gusoza amasomo muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’ikoranabuhanga (UTB), aho yize ibijyanye na 'Airport Operation'.
Aherutse no gusoza amasomo muri 'Hospitality Management, Sales and Marketing (Kuva 2019 kugeza 2021)’ yize mu ishuri Excellent Talent Pool.
![]()
![]()
![]()
![]()
Ku wa 28 Kanama 2022 nibwo Edouce yateye ivi yambika impeta Rwiririza
![]()
Edouce Softman yatangaje amatariki y'ubukwe n'umukunzi we Rwiririza   Â
![]()
Rwiririza Delice yitabiriye irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda 2020
![]()
Ku wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza 2022, nibwo Edouce azakora ubukwe na Rwiririza  Â
![]()
![]()
![]()
Rwiririza aherutse gusoza amasomo muri Excellent Talent Pool
-
Makanyaga agiye kwizihiza imyaka 50 amaze mu buhanzi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umuhanzi Makanyaga Abdoul yatangaje ko mu kwezi k’Ukwakira 2022 azizihiza isabukuru y’imyaka 50 amaze ari umuhanzi. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, (…)
-
Jenerali uvugwaho gushaka guhirika Tshisekedi ku butegetsi arashinjwa no kwica abagore 6 b’Abanyamulenge #rwanda #RwOT
Santos Mufashi ,Umuyobozi wa Sosiyete Sivili i Minembwe , avuga ko ubwo Lt Gen Yav Irung wayoboraga akarere ka gatatu muri FARDC ari umwicanyi ruharwa.
Akomeza avuga ko tariii ta 31 Kamena 2021 ubwo yari yasuye agace ka Minembwe agamije kureba uko umutekano wabo uhagaze nyuma y’ibitero Abanyamulenge bagabweho n’aba-Mai Mai, abasirikare bamurinda bishe abagore 5 b’Abanyamulengehbari bavuye nabo bavuye gusenga, byose bibera mu maso ye nyamara ntihagira icyo abikorwaho.
Bagendeye kuri ibi, Sosiyete sivili basabye ko ibirego byo kwica aba bantu bavuka i Minembwe n’ibibazo byose Abanyamulenge bahura nabyo muri rusange bikwiriye kwiyongera ku byaha aregwa maze agakanirwa urumukwiye.
Ku munsi w’Ejo kuwa 20 Nzeri 2022, nibwo hamenyekanye ko Lt Gen Yav Philemon Irung uyobora Akarere ka 3 mu gisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yafunzwe akurikiranweho ibyaha by’ubugambanyi bukomeye bugamije gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.
Binakekwa ko bimwe mubyahereweho akekwa ari ibiganiro bivugwa ko yagiranye na Komanda wa M23, Gen Sultan Makenga bitazwi neza icyo byari bigamije.
Akarere (Region Miltaire) ka Gatatu muri FARDC Lt Gen Irunga yayoboraga , gahuza ingabo zikorera mu ntara 4 zo mu burasirazuba, bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo arizo, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Maniema na Ituri.
Lieutenant-General Philémon Yav Irung, umuyobozi w’akarere ka gatatu ka FARDC ndetse n’ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DRC, yatawe muri yombi akekwaho ubugambanyi no gushaka guhirika ubutegetsi.
Uyu mu Jenerali uri mu bakomeye mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo amaze iminsi ibiri afungiwe muri Gereza nkuru ya Makala i Kinshasa.
Ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 19 Nzeri 2022 nibwo yatawe muri yombi, akekwaho ubugambanyi n’umugambi wo guhirika ku butegetsi Perezida Antoine Felix Tshisekedi.
Ubugambanyi ngo yabukoranye na kimwe mu gihangange cyo hanze y’igihugu mu mugambi wo kwirukana ku butegetsi Perezida Tshisekedi.
Lt Gen YAV kandi akekwaho urupfu rwa Brig Gen Ghislain Tshinkobo Mulamba wishwe n’uburozi. Ni dosiye yafungishije abasirikare bakomeye muri FARDC.
-
Sandra Teta akomeje kuryoherwa n'ubuzima i Kigali(AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Nyuma y'amezi macye Sandra Teta ageze mu Rwanda akomeje kugaragaza ko yishimiye kandi anyuzwe no kuba ar mu Rwamubyaye.
Sandra Teta yaje mu Rwanda nyuma y'iminsi mike abo mu muryango we inshuti nabandi bamutabariza aho byavugwaga ko akubitwa n'umugabo we Weasel kuburyo byashoboraga gutuma ahasiga ubuzima.
Ibi byamenyekanye nyuma y'amafoto n'amashusho byagaragaye Sandra Teta afite ibikomere ku mubiri wose ndetse amakuru avuga ko ari ibintu bihoraho mu gihe ari kumwe n'umugabo we.

Nyuma yuko Sandra w'abana babiri akomeje gutabarizwa umuryango we wafashe umwanzuro ujya kumuzana ndetse amakuru avuga ko yazanye n'abana be bose.
Sandra Teta nta kintu yigeze avuga ku byamukorewe ndetse no kuba yageze mu Rwanda gusa mu minsi itatu ishize akomeje kugaragaza ko yishimiye ubuzima arimo mu Rwanda ndetse ni umwe mu bitabiriye umukino wa Patriots BBC na REG BBC.
Andi mashusho amugaragaza yishimye ari kumwe n'inshuti ye Sherry Uwase barimo babyina bigaragara ko Teta amaze kugarukana umunezero.


Imwe mu mafotoya Sandra ya vuba ari mu Rwanda

Ifoto yagaraje Sandra Teta yakubiswe na Weasel babyaranye abana babiri

Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/sandra-teta-akomeje-kuryoherwa-n-ubuzima-i-kigali-amafoto













