Category: Uncategorized

  • Umusirikare Mukuru wa Congo yiyunze kuri kuri M23 #rwanda #RwOT

    Amakuru aturuka muri DR-Congo ,yemeza ko Col Bernald Maheshe yavuye mu Murwa mukuru wa Kinshasa kuwa 17 Nzeri 2022 atorotse, dore ko atari yemerewe kurenga umujyi wa Kinshasa, ahita ajya mu mutwe wa M23 anyuze mu gihugu cya Congo Brazaville.

    Kuki yahisemo kujya muri M23 ?

    Col Bernard Maheshe akomoka mu gace ka Minova, akaba yararwanye ku ruhande rw’umutwe wa AFDL wa Laurent Desire Kabila wakuye Mubotu Seseko ku butegetsi abifashijwemo n’u Rwanda na Uganda.

    Ubwo Joseph Kabila yajyaga ku Butegetsi, Col Maheshe yaje kuba umutoni kwa Perezida Joseph Kabila ariko mu 2012 aza gutabwa muri yombi afungwa imyaka 7 ,afunguwe ahita yirukanwa muri FARDC azira kuba umwe mu bashinze umutwe wa M23 wari ugizwe n’abahoze muri FARDC bari bigometse ku Butegetsi.

    Yahoze akorana byahafi na Gen Sultan Makenga, ubwo bose bari bakiri mu ngabo za Leta (FARDC )nyuma y’amasezerano yo kuvanga ingabo umutwe wa CNDP wari wagiranye na Leta ya DRCongo.

    Mbere yo gufungwa Col Maheshe yari umuyobozi wa Segiteri ya 9 y’Ingabo za FARDC muri teritwari ya Uvira ho Mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo

    Yafunguwe mu mwaka wa 2019 ku mbabazi za Perezida Felix Tshisekedi ,ariko ahabwa amabwiriza yo kutarenga Umujyi wa Kinshasa ndetse anashirirwaho ba maneko bashinzwe gukurikirana ingendo ze.

    Bivugwa ko Col Maheshe wari ucungishijwe ijisho, yabashije guca murihumye inzego zishinzwe umutekano, akanyura muri Congo Brazavile ,aho yahise ava akajya mu Burasirazuba bwa DRCongo kwifatanya na M23.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umusirikare-Mukuru-wa-Congo-yiyunze-kuri-kuri-M23

  • Abafana binjiye mu kibuga bahondagura abakinnyi babo n'abatoza #rwanda #RwOT

    Ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Colombia yahuye n'akaga gakomeye ubwo abafana bayo 1,400 bayiteye mu kibuga bakubita abakinnyi babo n'abatoza.

    Deportivo Cali, isanzwe iri ku mwanya wa nyuma muri Categoria Primera A ya Colombia,yari yerekeje kuri Estadio Doce de Octubre guhangana n'ikipe ya Cortulua kuwa gatatu.

    Ikipe ya Cortulua yari mu rugo yafunguye amazamu ku munota wa 20 w'umukino gitsinzwe na Wilder Guisao hanyuma Feiver Mercado ashyiramo ikindi cyabahesheje amanota atatu kuri penaliti.

    Ariko, ku munota wa 81 umukino wahagaritswe ubwo itsinda rinini ry'abafana bisutse mu kibuga.

    Abantu bagera ku 1400 binjiye mu kibuga – abenshi muri bo bakaba bari abafana ba Deportivo Cali – batangira gutuka no gukubita abakinnyi n'abatoza.

    Umusifuzi na benshi mu bakinnyi bahunze ariko bamwe bafashwe n'abafana barakubitwa.

    Rutahizamu wa Deportivo Cali, Teofilo Gutierrez, yagerageje guhunga itsinda ry'abafana bari bafite umujinya mwinshi bamukubise imigeri.

    Umutoza Mayer Candelo nawe yakomeretse muri ibyo bitero.

    Deportivo Cali yashyize ahagaragara itangazo risaba abayobozi b'inzego z'ibanze kugira icyo bakora kugira ngo ibintu nk'ibi bitazongera kubaho mu gihe kiri imbere.

    Rigira riti: “Umuryango wa siporo wa Cali, Komite Nyobozi, Perezida Luis Fernando Mena, Abakozi babigize umwuga, abayobozi n'abakozi bamaganye byimazeyo igitero, ihohoterwa n'ubugome ikipe yacu yahuye nabwo mu mukino waduhuje na Cortulua.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abafana-binjiye-mu-kibuga-bahondagura-abakinnyi-babo-n-abatoza

  • Hagiye kuba Miss World Paradise mu gihe u Rwa… – #rwanda #RwOT

    Embrace Africa imaze imyaka itandatu yohereza abakobwa guhagararira ibihugu byabo hirya no hino ku Isi, mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye kandi akomeye.

    Irushanwa rya Miss World Paradise batangaje ko bagiye gutegura, rizabera mu gihugu cya Namibia ku nshuro yaryo ya mbere. Rigamije guteza imbere ubukerarugendo muri rusange.

    Ibihugu birenga 30 kuri ubu byatangiye gutegura amarushanwa y'imbere mu gihugu, azasiga hamenyekanye abazabihagararira muri Miss World Paradise rizaba muri Gicurasi 2023.

    Biteganyijwe ko ibihugu 80 byo ku Isi ari byo bizitabira iri rushanwa. Kuri ubu mu Rwanda, hategerejwe amabwiriza agenga amarushanwa y'ubwiza ari nayo azatuma amarushanwa nka Miss Global Beauty, Miss Rwanda, Miss Earth Rwanda, Mister Rwanda n'andi yemererwa gukora hakaba hanatorwa umukobwa witabira Miss World Paradise.

    Miss Ndekwe Paulette uri mu bagize Embrace Africa, yabwiye InyaRwanda ko umukobwa uzahagararira u Rwanda muri iri rushanwa azatorwa igihe amabwiriza agenga amarushanwa azaba yatangajwe, kuko ari bwo bizaba bitanga uruhushya.

    Avuga ko iri rushanwa rizafasha benshi mu bakobwa gukabya inzozi zabo. Ati 'Kandi icyo twifuza ni uko twagaragara mu marushanwa mpuzamahanga (nk’u Rwanda) nk’ibindi bihugu kuko nabyo bigira umumaro mu iterambere ry’Igihugu, ni inzozi zidakwiye kwirengangizwa kuko urubyiruko rutari rucye rwifuza guhagararira U Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga.'

    Uyu mukobwa avuga ko igihe amabwiriza azaba asohotse azakurikizwa, hagatorwa umukobwa uzahagararira u Rwanda Muri Miss World Paradise 2023.

    Amarushanwa y'ubwiza mu Rwanda yahagaritswe ku wa 9 Gicurasi 2022. Arebwa n'iki cyemezo arimo Miss Earth Rwanda, Miss Supranational, Miss Global Beauty Rwanda na Mister Rwanda [Biteguraga kujya mu mwiherero 'Boot Camp'] n'andi.

    Ubwo Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco yashyiraga hanze itangazo rihagarika ibikorwa bya Miss Rwanda, Inteko y'Umuco yandikiye abategura Mister Rwanda ubutumwa bwa email ko bagomba kuba basubitse umwiherero wari ugiye kuba (Boot Camp).

    Kuva icyo gihe byavuzwe ko hari amabwiriza agenga amarushanwa y'ubwiza mu Rwanda ari gutegurwa n'Inteko y'Umuco, ariko amaso yaheze mu kirere.

    Kuba amarushanwa y'ubwiza yarahagaritswe mu Rwanda, byagize ingaruka kuri Umulisa Charlotte wagombaga guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational yasojwe mu mu gihe gishize mu gihugu cya Poland.

    Mbere y'uko irushanwa risozwa, uyu mukobwa yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko atagihagarariye u Rwanda, kubera ko amarushanwa y'ubwiza mu Rwanda yahagaritswe.

    Umukozi w'Inteko y'Umuco uri mu kanama gashinzwe gukurikirana ibihembo by'abitabiriye Miss Rwanda, Utamuriza Urusaro Carine wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2009, yavuze ko aya mabwiriza ari kunozwa, hanarebwa ibikeneye kuvugururwa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121222/hagiye-kuba-miss-world-paradise-mu-gihe-u-rwanda-rutarakomorera-amarushanwa-yubwiza-121222.html

  • Tonzi na Alpha bamaze iminsi i Burayi mu biru… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Tonzi yavuze ko yibarutse umukobwa. Yavuze ko bishimiye kwakira impano nziza Imana ibahaye. Ati “Mutima wanjye himbaza Uwiteka,..Zaburi 103. Turakwakiriye kibondo, mpano nziza ihebuje itangwa n’Imana”.

    Uyu muhanzikazi ukunzwe cyane mu ndirimbo “Ushimwe”, yashimiye cyane umugabo we Alpha Gatarayiha ku bwo kumuhesha umugisha wo kwibaruka umukobwa wa gatatu.

    Tonzi yabwiye inyaRwanda yibarutse umwana w’umukobwa witwa Gatarayiha Mwiza Talya. Uyu mwana abaye umukobwa wa gatatu yibarutse nyuma ya Gatarayiha Holy Grania wavutse mu 2016 na Gatarayiha Given Galta wabonye izuba mu 2013. Bakuru ba Talya, bavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Tonzi yibarutse umukobwa wa gatatu nyuma y’uko yari yagiye i Burayi mu biruhuko n’umugabo we ndetse no mu bukwe bw’umuvandimwe we. Yahakoreye ibikorwa by’umuziki birimo ‘Collabo’ ndetse na EP izasohoka vuba hamwe n’amashusho yayo. 

    Iyi EP, yatunganyijwe na Producer Didier Touch mu buryo bw’amajwi, amashusho akorwa na Julien B na Carpet. Iriho indirimbo y’ishimwe ku Mana ku bwa byinshi yamukoreye. Yateguje ibikorwa byinshi bijyanye n’umuziki nk’uko yiyemeje kuticisha irungu abakunzi b’umuziki we.

    Tonzi yibarutse umukobwa

    Tonzi yibarutse kuri uyu wa Kane

    Tonzi hamwe n’umugabo we Alpha

    Tonzi na Alpha bungutse umukobwa wa gatatu wiyongera kuri Holy na Given

    AMAFOTO YA TONZI NA ALPHA BARI MU BIRUHUKO 

    Bamaze iminsi mu biruhuko i Burayi

    Tonzi yateguje indirimbo nshya z’amashimwe

    REBA HANO “UMUGISHA” YA TONZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121221/tonzi-numugabo-we-alpha-bibarutse-umukobwa-wa-gatatu-121221.html

  • Handball: Amashuri abiri yo muri Gatsibo yegu… – #rwanda #RwOT

    Imikino y’ibigo by’amashuri byitwaye neza mu bihugu byayo mu Karere ka CECAFA, ikomeje kubera mu gihugu cya Tanzaniya aho uyu munsi wari uw’ibitangaza ku Rwanda. Mu mikino ya Handball, kuri uyu wa kane nibwo hakinwaga imikino ya nyuma ndetse no guhatanira umwanya wa gatatu, aho mu bahungu Ecole Secondaire de Kigoma yo mu karere ka Ruhango yatangiye yegukana umwanya wa gatatu itsinze Hospital Hill yo muri Kenya amanota 26 kuri 23.

    Nyuma y’uyu mukino hahise hakurikiraho umukino wa nyuma mu bakobwa, aho Kiziguro SS yatsinze Kawanda amanota 19 kuri 15 ndetse ihita yegukana igikombe. Ntabwo byagarukiye aho, kuko abanyarwanda bari muri Tanzaniya bakomerejeho ibyishimo ku mukino wa nyuma mu bahungu.

    Uyu mukino wagiye kuba u Rwanda ruri guhabwa amahirwe, kuko bari bamaze kubona ko amakipe yarwo ari hejuru cyane. ADEGI Gituza yaje gutsinda Dynamic yo muri Uganda, iyitsinze ibitego 26 kuri 24.

    ADEGI Gituza yegukanye igikombe cya Handball mu bahungu

    Kiziguro ss niyo yegukanye igikombe cya HandBall mu bakobwa


    Kiziguro SS yegukanye igikombe idatsinzwe umukino n’umwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121218/handball-amashuri-abiri-yo-muri-gatsibo-yegukanye-feasssa-iri-kubera-muri-tanzaniya-121218.html

  • Mu ndirimbo Radiyo, Alyn Sano yaririmbye ku… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 22 Nzeri 2022, nibwo uyu mukobwa yashyize hanze amashusho y'iyi ndirimbo yakozwe n'umuhanzi Chriss Eazy.

    Ni nyuma y'amezi atatu yari ashize uyu mukobwa ashyize hanze indirimbo 'Fake Gee', igikunzwe muri iki gihe. Ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe, uko iminsi yagiye yicuma kugeza n'ubu.

    Alyn Sano yabwiye InyaRwanda ko ashingiye kuri gahunda yihaye mu muziki we, yari yaratinze gusohora indirimbo.

    Ati 'Ahubwo naratinze. Naratinze, ndamutse mfite ubushobozi nanjya nsohora indirimbo buri kwezi.'

    Uyu mukobwa avuga ko ibyo yaririmbye byuzuzanya n'indirimbo ye 'Fake Gee', ari nayo mpamvu aririmbamo kuri wa mukobwa yaririmbye mu ndirimbo 'Fake Gee' noneho unezerewe mu rukundo, nyuma yo gutandukana n'umusore akabona undi umumara ipfa.

    Yavuze ati 'Ni uwo 'Fake Gee' nyine navuze ubushize (Mu ndirimbo Fake Gee). Ni wa mukobwa watandukanye n'umusore nyuma akaza kubona undi bakundana, akamunezeza ku buryo ubu ashimangira ko aryohewe. Ni ugushimira uwo muntu mukundana nyine, uri kumubwira ngo wowe umeze neza ntabwo uri nk'uwubushije.'

    Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba agira ati “Kwanza urabashije sha aah. Uzimya ibyo wakije rata. Nturi nk’utwo navuze Last time [Mu ndirimbo Fake Gee]. Tumwe dukoramo nk’utwana. Shyira shene iri trend now. Komeza uzengurutse tha line. Birasamira calm down. Cana vuba please baby.'

    Urubuga rwa Youtube rugaragaza ko indirimbo ya mbere Alyna Sano yasohoye yitwa 'Nta bisa', imaze imyaka itanu isohotse.

    Uyu mukobwa avuga ko kuva kuri iriya ndirimbo twavuze haruguru kugeza ku ndirimbo ari gusohora muri iki gihe, azifata nk'iziri kuri Album ye ya mbere.

    Akavuga ko ari gutekereza gutegura izindi ndirimbo nshya zizaba ziri kuri album ye ya kabiri, ataramenya igihe azayishyirira hanze.    

    Alyn Sano yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Radiyo' 

    Alyn yavuze ko ari uruhererekane rw'inkuru yaririmbye, rugeze aho umukobwa yishimira ko yabonye umumara ipfa 

    Alyn yavuze ko indirimbo amaze gusohora azifata nka album ye ya mbere

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'RADIYO' YA ALYN SANO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121219/mu-ndirimbo-radiyo-alyn-sano-yaririmbye-ku-mukobwa-wabonye-umumara-ipfa-video-121219.html

  • Nyagatare: Uruganda rwa kawunga rukeneye imashini yumisha umusaruro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu cyanya cyahariwe inganda mu Kagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare, hashize amezi atatu hatangijwe uruganda rukora ifu ya kawunga, ariko kubera (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/nyagatare-uruganda-rwa-kawunga-rukeneye-imashini-yumisha-umusaruro