Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame na Antonio Guterres baganiriye ku kubungabunga amahoro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, byibanze ku musanzu w’u Rwanda mu kubungabunga (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-na-antonio-guterres-baganiriye-ku-kubungabunga-amahoro

  • Jose Mourinho yagaragaye mu mashusho y'indirimbo y'Umuraperi ukomeye #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umutoza wa Chelsea na Manchester United, Jose Mourinho, ubu uri gutoza AS Roma,yagaragara mu buryo butangaje mu mashusho y'indirimbo y'Umuraperi Stormzy.

    Uyu munya Portugal w'imyaka 59 y'amavuko yagaragaye mu mashusho y'umufana wa Red Devils [United], Stormzy mu ndirimbo aheruka gukora yise 'Mel Made Me Do It'.

    Mourinho yaciye ibintu mu kiganiro n'abanyamakuru nyuma y'umukino wa shampiyona wo muri 2014, ubwo yanengaga imisifurire mu mukino wa shampiyona wahuje Chelsea yatozaga na Aston Villa.Icyo gihe yagize ati 'Nahisemo kutavuga. Ndamutse mvuze naba ndi mu bibazo bikomeye. '

    Ayo magambo ya Mourinho,Umuraperi Stormzy yayashyize mu ndirimbo agira ati “Nahisemo kutavuga nkaho Ndi Jose”.

    Ubwo aya mashusho yajyaga hanze,Mourinho yagize ati “Byari byiza gufata aya mashusho ndi mu ndirimbo ya Stormzy yasohotse uyu munsi.Nagize ibihe byiza.”

    Muri aya mashusho,Mourinho agaragara ashyize urutoki ku munwa nk'uri gucecekesha umuntu aho yagaragazaga ko atagomba kuvuga nkuko amagambo y'iyi ndirimbo yavugaga.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/jose-mourinho-yagaragaye-mu-mashusho-y-indirimbo-y-umuraperi-ukomeye

  • FA imereye nabi Cristiano Ronaldo kubera urugomo yakoze #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukinira ikipe ya Manchester United, Cristiano Ronaldo,ari gukurikiranwa n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza kubera amashusho yagaragaye amena telefone y'umufana washakaga kumufotora.

    Video yasangiwe ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko Ronaldo yamennye iki gikoresho cy'uyu mwana ubwo yavaga mu kibuga nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 na Everton muri Mata.

    Ronaldo w'imyaka 37, yaje gusaba imbabazi ku mbuga nkoranyambaga.

    Yaburiwe n'abapolisi kubera iyi myitwarire ye yo muri Kanama.

    FA yagize ati: “Byagaragaye ko imyitwarire y'uyu rutahizamu nyuma y'ifirimbi ya nyuma itari yo kandi yarimo urugomo.”

    Manchester United yavuze ko bazashyigikira Ronaldo ku gisubizo azatanga kuri iki kirego.

    Gutsindwa na Everton uwo munsi byagize ingaruka ku cyizere cya United cyo kujya mu gikombe cya Champions League.Yarangije ku mwanya wa gatandatu.

    Abinyujije ku rubuga rwa Instagram nyuma y'ibyabaye, Ronaldo yavuze ko “nibytoroshye guhangana n'amarangamutima mu bihe bigoye nkibyo twahuye nabyo”.

    Yongeyeho ati: “Nubwo bimeze bityo ariko, buri gihe tugomba kubahana, kwihangana no gutanga urugero ku bakiri bato bose bakunda umukino mwiza.

    “Ndashaka gusaba imbabazi kubera uburakari bwanjye, kandi niba bishoboka, ndashaka gutumira uyu mufana kureba umukino kuri Old Trafford nk'ikimenyetso cyo kwiyunga n'ubunyamwunga.”

    Uru ni urubanza rutigeze rubaho mbere kandi rufatwa nk'urudasanzwe, bityo hazaba iburanisha kugira ngo bimenyekane niba Ronaldo yemera icyo kirego cyangwa atacyemera.

    Bishobora kurangira ahawe ibihano birimo guhagarikwa imikino cyangwa kuburirwa.

    Eric Dier wa Tottenham yahagaritswe imikino ine mu myaka ibiri ishize ubwo yinjiraga mu bafana kugira ngo ahangane n'umufana wari ugiye gukubita umuvandimwe we.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/fa-imereye-nabi-cristiano-ronaldo-kubera-urugomo-yakoze

  • Lt Gen.Muhoozi agiye gusura u Rwanda azanwe n'impamvu itangaje #rwanda #RwOT

    Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko mu minsi mike azagirira uruzinduko mu Rwanda kugira ngo yige byinshi ku bworozi bw'inka.

    Muhoozi, ibi yabinyujije mu butumwa yashyize kuri Twitter ye, kuri uyu wa gatanu tariki 23 Nzeri. Avuga ko uru rugendo azarwungukiramo izindi nama zijyanye n'ubworozi.

    Lt Gen Muhoozi yagize ati 'Nishimiye gutangaza ko vuba aha nzasura data wacu, Nyakubahwa Paul Kagame, kugira ngo nunguke izindi nama zijyanye n'ubworozi bw'inka.'

    Yakomeje avuga ko yiteguye guhurira I Kigali n'inshuti nyinshi. Ati 'Imana ihe umugisha Uganda n'u Rwanda!'

    Uruzinduko rwa mbere rwabaye ku ya 22 Mutarama 2022, yakirwa na Perezida Kagame bagirana byari bigamije gusubiza mu buryo umubano w'u Rwanda na Uganda.

    Uru ruzinduko rwatanze umusaruro kuko, ku ya 4 Werurwe 2022, inama y'abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje ko imipaka yo k'ubutaka yongeye gufungura. Icyemezo bivuze ko cyarebaga n'imipaka ya Kagitumba na Gatuna, iri hagati yu Rwanda na Uganda.

    Lt Gen Muhoozi usanzwe ari n'Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2022, mu ruzinduko rwe bwite nk'uko icyo gihe byatangajwe na Ambasade ya Uganda.

    Uru ruzinduko rwasojwe Perezida Paul Kagame amugabiye inka z'Inyambo, ndetse aza gutangaza ko inka Perezida Kagame yamugabiye ari 10.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/lt-gen-muhoozi-agiye-kongera-kugaruka-mu-rwanda-azanwe-n-impamvu-itangaje

  • Amavubi yaguye miswi na Equatorial Guinea, rutahizamu Gerard ariyerekana(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu Amavubi yanganyije na Equatorial Guinea ubusa ku busa mu mukino wa gicuti wabereye muri Maroc.

    Ni umukino wa gicuti wateguwe mu rwego rwo gufasha ibihugu byombi kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’iri mu minsi iri imbere.

    Nko ku ruhande rw’u Rwanda wari umwanya mwiza wo kureba abakinnyi bashya bahamagawe bwa mbere uko bitwara.

    Amakipe yombi yatangiye akinira mu kibuga hagati aho ku ruhande rw’u Rwanda, Rafael York ari mu bakinnyi bagaragazaga kwihutisha umukino.

    Iminota 45 y’umukino yarangiye nta kipe n’imwe ibonye uburyo bukomeye bwabyara igitego, amakipe ajya kuruhuka.

    Mu gice cya kabiri umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yagaruye ikipe yari yatangiranye umukino. Ku munota wa 58 Amavubi yakoze impinduka, Mugunga Yves ava mu kibuga asimburwa na Gerard, Djihad Bizimana na we asimburwa na Ally Niyonzima utaherukaga gukinira Amavubi.

    Nyuma y’izi mpinduka, Amavubi yatangiye gukina ndetse Ally Niyonzima akanyuzamo agatera imipira miremire igana imbere y’izamu.

    Ku munota wa 65 nabwo Amavubi yakoze impinduka, Nishimye Blaise na Habimana binjiye mu kibuga basimbura Rubanguka Steve na Kagere Meddie.

    Habimana na we wari wiyeretse abanyarwanda bwa mbere, ntabwo yagaragaje itandukaniro rikomeye nk’uko Mugenzi we Gerard yerekanye ko hari byinshi yafasha mu busatirizi bw’u Rwanda. Iminota 90 y’umukino yarangiye nta kipe irebye mu izamu, amakipe yombi atandukana anganya ubusa ku busa.

    Rubanguka Steve ntiyari aherutse mu Mavubi

    Mutsinzi Ange Jimmy wa CD Trofense muri Portugal

    Omborenga Fitina yari yagiriwe icyizere cyo kubanza mu kibuga

    Kapiteni Meddie Kagere yagerageje biranga

    Djihad Bizimana yarwanye intambara itoroshye mu kibuga hagati

    Mugunga Yves mu bakinnyi ba Equatorial Guinea

    Rafael York umwe mu bakinnyi b’u Rwanda bitwaye neza

    Rutahizamu mushya wa Mavubi, Gerard Bi Goua Gohou yatanze akazi kuri Guinea

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yaguye-miswi-na-equatorial-guinea-rutahizamu-gerard-ariyerekana-amafoto

  • Ruhango:  Umuryango ' Twubake Ubumwe n'Ubwiyunge '  wateguye Ubudehe bwo guhingira Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi  #rwanda #RwOT

    Kuri Uyu wa kane tariki ya 22, Nzeli 2022, mu Karere ka Ruhango,Umurenge wa Buhoro, Umuryango utari uwa Leta witwa TWUBAKE UBUMWE N'UBWIYUNGE ufatanyije n'akarere ka Ruhango wateguye igikorwa cy'Ubudehe cyo guhingira Madamu Uwamahoro Marie Claire warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

    Uwamahoro Marie Claire wahawe umubyizi ukomeye mu budehe

    Uwamahoro yahingiwe Umurima  ungana na Hegitari zirenga ebyiri, aho umurima wahinzwe ugaterwamo imbuto y'Imyumbati igezweho  yitwa Norcas. Iki gikorwa cyiza cyahawe agaciro k'amafaranga ibihumbi magana cyenda (900,000Frw)

    Uwamahoro wahawe umubyizi ahoberana na Mugorewase Rachel washinze Umuryango Twubake Ubumwe n'Ubwiyunge

    Ni ubudehe bwitabiriwe n'abaturage bo mu Ruhango barenga 300 bayobowe n'abayobozi mu nzego za Leta zitandukanye by'umwihariko mu bagize akarere ka Ruhango kugeza ku rwego rw'Umudugudu, cyitabiriwe kandi n'abakuriye iby'Ubuhinzi n'ubworozi kugirango bamukorere ibikora byujuje ubuziranenge mu by'Ubuhinzi

    Abaturage bafatanya n'abayobozi mu gikorwa cy'Ubudehe

    Nyuma yo guhinga uwo murima ndetse no kumuremera ibindi, abaturage bashimiwe igikorwa bitabiriye bakomeza gushimirwa igikorwa cyo kunga ubumwe n'Ubwiyunge nk'inkingi yo kubanisha abanyarwanda by'umwihariko abanyaRuhango, Akimara kubona uburyo aabaturage barikuye mu ntagara bakamuhingira bashishikaye umurima bakaurangiza Madame Uwamahoro byaramurenze arishima ashimira abaturanyi be beza bakomeje kumuba hafi ndetse n'Ubuyobozi bwite bwa Leta bwamutekereje

    Mugorewase Rachel ahinguye

    Uwamahoro yashimiye Umuryango TWUBAKE UBUMWE N'UBWIYUNGE agira ati ' Uyu murima wari warananiye kuwuhinga nkajya mpitamo kuwatisha, ndahamya ko ari umusingi w'Umusanzu mpawe ntabo nzacika integer kuko mwandemeye kandi mu mpa n'imbuto nziza yera'

     Madamu Mugorewase Rachel ukuriye uyu muryango TWUBAKE UBUMWE N'UBWIYUNGE yatangarije abitabiriye icyi gikorwa ko ari inshingano z'abanyarwanda bose kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari inzira nziza yo gushimangira ubumwe n'Ubwiyunge. Agira ati ' Nitwebwe banyarwanda turebwa n'iki gikorwa cyo gufasha abarokotse aho bari hose tukabereka urukundo tutaberetse ubwo bicwaga muri Jenoside, ntabwo bihagije kubahingira kandi umutima wabo ufite intimba yo kuba abenshi batarabwira aho ababo biciwe ngo bashyingurwe mu cyubahiro, nitutabafasha nta muntu uzava ikantarange ngo aze afashe abaturanyi bacu'

    Mugorewase Rachel Yashishikarije urubyiruko kujya mu ngamba bagashyigikira ibikorwa byiza bya Leta y'Ubumwe, bagasenyera umugozi umwe mu kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda bwari bwarashenywe na Politike mbi yaranze u Rwanda mbere y'uko rubohorwa, avuga ko bikwiye kubana mu mahoro n'ubwumvikane, tukagira u Rwanda rutarangwamo amacakubiri ukundi

    Mugorewase Rachel asoza ashimira Ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi zabohoye abanyarwanda bose ntae usigaye inyuma zikabakura ishyanga bagataha by'umwihariko abari barahungiye mu mashyamba ya Kongo,avuga ko we by'umwihariko yatashye mu ndenge ava Kongo kandi yari yarahunze inkotanyi agenda n'amaguru, akavuga ko cyizira ko uwaguhaye amata wamwima amatwi, Umuryango TWUBAKE UBUMWE N'UBWIYUNGE uzashyigikira gahunda zose za Leta nziza kandi utazahwema kuvuga ibyiza u Rwanda rwagejeje ku baturage.

    Umuyobozi w'Umurenge wa Ruhango Bwana Nemeyimana Jean Bosco yashimye cyane iki gikorwa avuga ko Umuryango TWUBAKE UBUMWE N'UBWIYUNGE ari indashyikira kuko urimo gufasha umuryango nyaranda kongera gusangirira kuntango imwe y'amahoro, yagize ati ' Iyo umunyarwanda wese akomeretse ava amaraso ntawe uva amazi, icyo ni ikiranga ko turi umwe, dushyire hamwe dufashanye dutezanye imbere twubake igihugu cyacu, duhe ababyiruka umurage mwiza'.

    Nyuma y'icyo gikorwa abitabiriye ubudehe basangiye ikigage,n'Ubundi bwoko butandukanye bw'inzoga ndetse n'umutobe nk'uko Umuco n'amateka abitwereka mu bihe byashize.

    The post Ruhango:  Umuryango ' Twubake Ubumwe n'Ubwiyunge '  wateguye Ubudehe bwo guhingira Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi  appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ruhango-umuryango-twubake-ubumwe-nubwiyunge-wateguye-ubudehe-bwo-guhingira-uwarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ruhango-umuryango-twubake-ubumwe-nubwiyunge-wateguye-ubudehe-bwo-guhingira-uwarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Gen Muhoozi Kainerugaba agiye kugaruka i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko mu minsi mike azagirira uruzinduko mu Rwanda, akaba ateganya ko azungukiramo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/gen-muhoozi-kainerugaba-agiye-kugaruka-i-kigali

  • Menya inguzanyo wasaba muri Banki ya Kigali ukishyurira umwana ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Banki ya Kigali (BK Plc) yamaze ababyeyi impungenge z’aho bakura ibikoresho n’amafaranga y’ishuri ibashishikariza kugana ishami ryayo riberegeye bagahabwa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwamamaza/article/menya-inguzanyo-wasaba-muri-banki-ya-kigali-ukishyurira-umwana-ishuri