Category: Uncategorized

  • Imbogo zatorotse Pariki y’Ibirunga zikomeretsa umuturage bikomeye nazo ziraraswa #rwanda #RwOT

    Izo mbogo zinjiye mu Midugudu ya Terimbere na Kabagabo mu Kagari ka Mugari, mu Murenge wa Musanze, aho zakomerekeje umusaza n’inka y’umuturage.

    Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu uwo musaza zakomerekeje yahise ajyanwa kwa muganga ngo yitabweho naho izo mbogo zo zikaba zarashwe kuko zari zimaze kugera kure mu baturage kandi kuzisubiza muri Pariki byari byananiranye.

    Yagize ati” Imbogo zakomerekeje umusaza witwa Semivumbi Felicien w’imyaka 70 y’amavuko imwe muri zo yamusanze aho yahiraga ubwatsi bw’amatungo mu murima w’ibigori uri hafi yaho yari iryamye mu gashyamba, iramutsikamira ku gitsitsi cy’igiti imuvuna ukuboko, bigaragara ko ashobora no kuba yagize n’ibindi bibazo akaba yahise yihutishwa ku Bitaro bya Ruhengeri naho bahise bamwohereza mu Bitaro bya CHUK.

    “Zakomerekeje kandi inka imwe ikaba iri kwitabwaho na Veterineri w’Umurenge. Nyuma yo kuraswa zajyanwe na RDB gutabwa mu Kinigi.”

    Si ubwa mbere ,Imbogo zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga zitoroka iyo Pariki zikinjira mu baturage zikabakomeretsa dore ko no mu mezi ashize imbogo yakomerekeje Umugore wo mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze uherutse gukomeretswa n’imbogo , yitabye Imana azize ibikomere yari yatewe n’iyi nyamaswa.

    Nyakwigendera Mukarugwiza Agnes witabye Imana afite imyaka 34, yari yakomerekejwe n’Imbogo ku Cyumweru tariki 29 Gicurari 2022, imusigira ibikomere bikomeye aho yari yamwangije inyama zo mu nda.

    Inkuru ya Jean Claude BAZATSINDA

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Imbogo-zatorotse-Pariki-y-Ibirunga-zikomeretsa-umuturage-bikomeye-nazo-ziraraswa

  • Uganda: Umubare w’abandura Ebola ukomeje kwiyongera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima mu gihugu cya Uganda rivuga ko abantu 11 bamaze kwicwa n’icyorezo cya Ebola mu Majyaruguru ya Uganda (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/Uganda-Umubare-w-abandura-Ebola-ukomeje-kwiyongera

  • Musanze : Ivuriro rimaze hafi Amezi 6 ridakora #rwanda #RwOT

    Iri Vuriro ryahoze rikorera mu Mudugudu wa Nyarubande mu Kagari ka Ninda rigafasha abaturage bo mu midugudu iryegereye bakabona ubuvuzi bw’ibanze aho gukora ingendo ndende berekeza ku bigo nderabuzima byo muri ako gace.

    Nyuma y’uko rifunze imirimo yaryo, hagiye gushira amezi atandatu ridakora kandi ryarajyaga ribafasha ntibarembere mu rugo .

    Uwineza Joseline ni umwe muri bo, yagize ati” Mbere twivurizaga hariya umuntu yaba afashwe n’uburwayi akagenda bakamuha ibinini akoroherwa ariko ubu hari n’abarembera mu rugo kuko kugera i Nyange bigorana cyane harimo urugendo rw’isaha n’igice urumva ko ku murwayi biba bitoroshye. Turasaba ko badusubiza ivuriro tukajya twivuza kare tutabanje kuremba.”

    Rwamakuba Emmanuel nawe yagize ati” Ubu kujya kwa muganga bisigaye bitugora cyane bitewe n’uko ari kure hari n’abarembera mu ngo kandi mbere umuntu yumvaga atameze neza akajya ku Ninda bakamuvura. Ababishinzwe bakwiye kureba uko badufasha bakatugarurira ririya vuriro ryahoze ridufasha mu kwivuza.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, yabwiye UKWEZI ko impamvu iryo vuriro ryari ritagikora ari uko ba rwiyemezamirimo bahakoreraga bagiye bananirwa bagahitamo kuhashyira umukozi wa Leta ariko ko nabyo byasabaga ko babanza kubyemererwa na RSSB kuri ubu bakaba baramaze kubyemeza igisigaye ari ukongera gukora nk’uko byahoze.

    Yagize ati” Ririya vuriro ryahoze rikora rigafasha abaturage mu kwivuza ariko ba rwiyemezamirimo bahakoreraga bagiye bananirwa duhitamo kuba tuhashyize umukozi wa leta kugira ngo akomeze gufasha abaturage bahivuriza. Nabyo byaje guhagarara kuko amabwiriza ya RSSB yerekana ko kugira ngo uhakorera yishyurwe tubanza kuba twarabisabye bakabitwemerera.“

    “Kuri ubu RSSB yamaze kutwemerera ndetse twandikiye n’Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyange ngo yoherezeyo umukozi ku buryo kuwa mbere tariki 26 Nzeri rizaba ryongeye gukora nk’uko byahoze abaturage bakongera kuhivuriza.”

    Poste de Sante ya Ninda yifashishwa n’abaturage bo mu Kagari ka Ninda batuye mu nkengero z’Ikirunga cya Gahinga iyo itari gukora bifashisha Ibigo Nderabuzima bya Gasiza na Nyange bageraho bakoresheje igihe kitari munsi y’isaha n’igice bitewe n’imiterere yaho.

    Inkuru ya Jean Claude BAZATSINDA

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Ivuriro-rimaze-hafi-Amezi-6-ridakora

  • Rubavu: Umusaza yaraye mu ihema nyuma y'uko ubuyobozi buteje cyamunara imitungo ye #rwanda #RwOT

    Umusaza witwa Sekidende Hamisi w'ahitwa Mbugangari mu karere ka Rubavu yaraye mu ihema ndetse agaburirwa n'abaturanyi be nyuma y'uko ubuyobozi bwe buteje cyamunara imitungo ye.

    Nkuko umunyamakuru wa Radio 10,Oswald Mutuyeyezu yabitangaje,uyu musaza ngo yasohowe mu nzu ze kuri uyu wa Gatanu ku ngufu za leta.

    Iyi Cyamunara y'imitungo ye ngo yabaye ikirego kiyihagarikisha kitaraburanwa kuko yabaye le 20/09/2021; urubanza rwo ruba ku wa 23/09/2021 ariko yararutsinzwe.

    Akarere ka Rubavu nako kemeje aya makuru kati “Mwaramutse Oswakim, ibi byabaye, habayeho gushyira mu bikorwa imyanzuro y'Urukiko, kandi ntawe ufite ububasha bwo kuyitambamira uretse Urukiko rwisumbuyeho. Mzee Sekidende twamugira inama yo kuba acumbitse ahandi mu gihe agikurikirana ibye mu nkiko, Murakoze.”

    Akarere kabajijwe icyo kafasha uyu muturage niba nta bushobozi afite,kagize kati “Yegera inzego z'ibanze zimwegereye, agafashwa iyo basanze koko ntabushobozi afite.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/rubavu-umusaza-yaraye-mu-ihema-nyuma-y-uko-ubuyobozi-buteje-cyamunara-imitungo

  • FDLR yanyomoje ibyavuzwe n’Umuvugizi wa Tshisekedi #rwanda #RwOT

    Ubwo yavugaga ku myanzuro yafashwe n’inama yahuje ba Perezida Felix Tshisekedi na Paul Kagame i New York muri leta zunze ubumwe z’Amerika, umuvugizi wungirije wa perezida wa Congo, Tina Salama, yavuze ko umutwe wa FDLR utagikorera ku butaka bw’icyo gihugu.

    Tina Salama yabwiye BBC News Day ko mu gufasha umutwe wa M23 u Rwanda rwateye DR Congo, ibyo leta y’u Rwanda yahakanye kenshi.

    Abajijwe icyo avuga ku mutwe wa FDLR leta y’u Rwanda ivuga ko uhungabanya umutekano warwo, Tina yavuze ko ibyo ari 'indirimbo u Rwanda rusubiramo kuva mu myaka 20 ishize'.

    Ati'[u Rwanda] Bitwaza FDLR ku kibazo cya M23 ariko nakubwira ko ntazi niba leta y’u Rwanda ifite ibihamya ko FDLR igikorera mu burasirazuba bwa DRC.

    'Ubu nakubwira ko nk’uko Perezida Tshisekedi yabivuze ntabwo tugifite FDLR ikorera mu burasirazuba bwa DRC.'

    Mu gihe Tina Salama avuga ko umutwe wa FDLR utagikorera ku butaka bwa RDC, umuvigizi w’uwo mutwe 'Cure Ngoma’, avuga ko ntaho bagiye.

    Yabwiye BBC ati'Twebwe aho turi turahari, nonese twagiye hehe ? Turi mu birindiro byacu turashikamye ntacyahindutse.'

    Ngoma yavuze ko bakurikiranye imyanzuro ya Perezida Tshisekedi na Kagame i New York, bakabifata 'nk’ibikurikira iriya myanzuro y’i Nairobi.'

    Leta y’u Rwanda ivuga ko FDLR ari ikibazo ku mutekano w’akarere n’u Rwanda by’umwihariko, Cure Ngoma we ati 'twabihakanye kuva cyera.'

    Ibihugu by’akarere byemeje gushyiraho ingabo zo kurwanya imitwe yo mu mahanga ikorera muri DRC irimo na FDLR, igihe izi ngabo zizatangira ibikorwa byazo ntabwo kiramenyakana.

    Kuri uwo mwanzuro, Ngoma ati : 'Nibiba ngombwa ko bafata ingamba zo kuturwanya natwe tugomba kwirwanaho birumvikana.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/FDLR-yanyomoje-ibyavuzwe-n-Umuvugizi-wa-Tshisekedi

  • Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 ntabwo azitabira CECAFA #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) y’abatarengeje imyaka 17 ntabwo izitabira imikino ya CECAFA izabera mu gihugu cya Ethiopia kuva tariki 30 Nzeri 2022, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amavubi-y-abatarengeje-imyaka-17-ntabwo-azitabira-cecafa

  • Huye: Abagore baranenga abagabo babo batakibashimisha mu buriri #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bategarugori bo mu Karere ka Huye, bavuga ko abagabo babo batakibashimisha mu buriri kuko bihutira ko ibyabo birangira bagahita bigendera, bagasiga bo ari bwo bagitangira kwinjira mu gikorwa.

    Aba bagore babwiye RADIOTV10 ko ibi bakorerwa n'abagabo babo, babiterwa n'ibiyobyabwenge banywa nk'inzoga z'inkorano.

    Umwe yagize ati 'Umugabo wanjye aho atangiriye kwinjira mu biyobyabwenge, nta gahunda uretse kuza yiryamira nk'intumbi, aho abyukiye agahita akujyaho ntakuvuga ngo aragutegura, nta byishimo by'uko nzi.'

    Bavuga ko bibagiraho ingaruka yaba iz'irari basigirwa n'ubushake bw'umubiri ndetse n'izo gukomereka kuko abagabo babo babikora batarajya mu mwuka wabyo.

    Akomeza agira ati 'None se hari ububobere buba bwari bwaje? Reka data, njyewe yarangizaga nkibishaka kuko yangiyeho tutabyumvikanye.'

    Undi mugore avuga ko kuko umugabo we aza yanyoye ibyo biyobyabwenge, anarangiza vuba mu gihe we aba ari bwo agitangira.

    Ati 'Nta minota, ni pikupikupiku we yarangiza agahita yigendera. Nta bushake nta bubobere nta buryohe, umva na kwa kundi bavuga ngo abadamu bagira ububobere, ahubwo ni amakakama masa.'

    Undi yagize ati 'Wenda agatangira afite imbaraga [ifite intege] noneho nawe ukumva ubushake buraje, bwamara kuza, we agahita acika intege, noneho wowe ugasigarana uburibwe.'

    Uyu mubyeyi avuga ko abagore batabyihanganiye, baca inyuma abagabo babo ku buryo ari yo ntandaro y'isenyuka ry'ingo rikomeje kugaragara muri aka gace.

    Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Kankesha Annoncitha avuga ko nk'ubuyobozi bagiye kurushaho kugenzura uko ingo zibanye.

    Ati 'Ni ikibazo gikomeye kuko kugira ngo ube umugabo n'umugore ni uko hari ikibahuza, iyo bitagenda neza rero bisaba ngo ayo makuru umuntu anayamenye.'

    Uyu muyobozi anasaba abahura n'iki kibazo kujya batinyuka bakabigaragaza kugira ngo bafashwe hakiri kare ingo zitarasenyuka.

    IVOMO: RADIOTV10

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/huye-abagore-baranenga-abagabo-babo-batakibashimisha-mu-buriri

  • Gen Muhoozi agiye kuza i Kigali kongera ubumenyi mu ‘Bworozi’ #rwanda #RwOT

    Lt Gen Muhoozi usanzwe ari n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, aheruka mu Rwanda muri Werurwe 2022, mu ruzinduko rw’iminsi itatu rwasojwe Perezida Paul Kagame amugabiye inka z’Inyambo. Yaje gutangaza ko inka Perezida Kagame yamugabiye ari 10.

    Icyo gihe bagiranye ibiganiro ku munsi wa mbere, ku wa Kabiri Lt Gen Muhoozi asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi n’ibindi bice bya Kigali birimo Kigali Arena.

    Mu muco Nyarwanda, kugabira umuntu inka z’inyambo ni ikimenyetso gishimangira umubano n’ubucuti biri hagati y’impande zombi.

    Inyambo ni ubwoko bw’inka zabayeho kuva kera mu Rwanda rwo hambere. Uwayigabiraga undi byabaga ari ikimenyetso cy’igihango gikomeye cy’umubano utajegajega bagiranye.

    Abahanga mu mateka bagaragaza ko inka y’u Rwanda ishimangira igihango cyo kutazahemukirana no kurushaho gufatanya muri byose.

    Lt Gen Muhoozi yanditse kuri Twitter ati “Nishimiye gutangaza ko vuba aha nzasura data wacu, Nyakubahwa @PaulKagame, kugira ngo nige biruseho ibijyanye n’ubworozi bw’inka. Nizeye guhura n’inshuto nyinshi i Kigali. Imana ihe umugisha Uganda n’u Rwanda !”

    Happy to announce that I will be visiting my uncle, H.E. @PaulKagame, soon to get more tips on cattle keeping.😊
    Look forward to meeting with more friends in Kigali. Godbless Uganda and Rwanda ! 🇺🇬 🇷🇼 💪 pic.twitter.com/UCxKP5QvG3

    — Muhoozi Kainerugaba ‘Rubereza’ (@mkainerugaba) September 23, 2022

    Gen Muhoozi yavuze ko i Kigali azabonana n’inshuti z enyinshi. Ati 'Imana ihe umugisha Uganda n’u Rwanda !'

    Ubutumwa bwe buherekejwe n’amafoto y’igihe aheruka mu Rwanda, akajyana n’umuryango wa Perezida Paul Kagame mu rwuri rwabo ruri i Gako mu Bugesera.

    Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, akaba n’umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni, aheruka mu Rwanda muri Weurwe 2022.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gen-Muhoozi-agiye-kuza-i-Kigali-kongera-ubumenyi-mu-Bworozi

  • U Rwanda ruravugwa mu mugambi wo guhirika Tshisekedi binyuze mu ifatwa ry’Umujyi wa Goma #rwanda #RwOT

    Tariki 19 Nzeri nibwo Lt Gen Yav Philemon yatawe muri yombi ashinjwa ubugambanyi bwo ku rwego rwo hejuru. Iki gihe kandi byanatangajweko uyu musirikare wayoboraga ibikorwa bya Gisrikare muri Kivu y’Amajyaruguru yakoranye n’igihugu cy’abaturanyi.

    Mu kiganiro Perezida Tshisekedi yahaye France 24 na RFI , yavuze ko icyo gihugu cyafatanyaga na Gen Yav ari u Rwanda na M23, avuga ko bamukoreshaga bagamije gufata umujyi wa Goma.

    Perezida Tshisekedi avuga ko amakuru ku itabwa muri yombi rya Gen Yav Irung Philemon yatanzwe n’abandi basirikare bakuru bagenzi be ngo bemeje ko ajya yibeta agahura mu ibanga na Gen Sultan Makenga.

    Yagize ati :'Ubwo nari mu mahanga nibwo namenye ko Gen Yav afunzwe. Amakuru namenye ni uko bagenzi be bamushinja kugamba no kugambirira korohereza umutwe wa M23 gutambuga ujya gufata umujyi wa Goma bikingiwe ikibaba n’u Rwanda. Ibindi biracyakorwaho iperereza nzamenya byinshi ninsubira mu gihugu'

    Lt Gen Yav Irung Philemon afunganwe n’abasirikare be 75 biganjemo abamurindaga bivugwa ko bamenye ko abonana na Gen Makenga ndetse bakagenda bamurinze ariko bakamuhishira.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko u Rwanda nta nkunga ruha M23, ndetse ko nta ngabo zarwo zagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bitandukanye n’ibikomeje kuvugwa.

    Raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye iheruka kuvuga ko Ingabo z’u Rwanda zagiye muri RDC, ndetse ko zagize uruhare mu kurwanya Umutwe wa FDLR na RUD Urunana.

    Minisitiri Dr Biruta yavuze ko icyakorwa cyose n’Ingabo z’u Rwanda, cyaba kigamije kubungabunga ubusugire bw’igihugu, no kurinda umutekano w’abaturage.

    Yagize ati 'UN iravuga ko ifite ibimenyetso bigaragaza ko Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Congo, icyo navuze aha ngaha cyasubizaga ikibazo cy’uko u Rwanda rwaba rushyigikira M23, navuze ko atari byo.'

    'Navuze ko icyakorwa cyose n’Ingabo z’u Rwanda cyaba kijyanye no kubungabunga ubusugire bw’igihugu ndetse no kurinda umutekano w’abaturage bacu.'

    Yavuze ko nubwo M23 ikomeje gutindwaho ihuzwa n’u Rwanda, yaturutse ku mutekano muke wakomeje kuranga Uburasirazuba bwa RDC, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ibyo ngo byari bifitanye isano n’Ingengabitekerezo ya Jenoside yimukiye muri RDC, ijyanywe na FDLR.

    Muri ibyo bibazo, ngo hari imitwe yagiye ishingwa mu buryo bwo kwirwanaho irimo na M23, ngo bahangane n’iyo yindi irimo FDLR.

    Minisitiri Dr Biruta yavuze ko umuntu ushaka ko Akarere kabona amahoro, agomba kureba ikibazo cya FDLR.

    Yakomeje ati 'Ni cyo kibazo gishamikiyeho n’ibindi byose. Imikoranire ya FDLR n’Ingabo za Congo na yo irazwi, n’izo raporo zivugwa nabyo birimo. Iyo bagiye bagashinguzamo M23 na Guverinoma y’u Rwanda, icyo biba bigamije ni ukwerekana ngo dore ikibazo ni kiriya, ariko hari n’ibindi bibazo byinshi.'

    Ni ibibazo ngo birimo amagambo akoreshwa muri Congo bivugwa n’abayobozi batandukanye bigamije gukurura urwango rureba cyane cyane abavuga Ikinyarwanda, by’umwihariko abatutsi, ari nabo bashinze M23.

    Minisitiri Dr Biruta yavuze ko gufata akabazo k’ejobundi ugasiga icyabiteye, bitazana umutekano urambye.

    Yavuze ko u Rwanda rukeneye umutekano kandi hari uburyo bwashyizweho n'akarere n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, u Rwanda rurimo kandi rwiteguye gutanga umusanzu kugira ngo umutekano ugaruke muri aka karere.
    Umutwe wa M23 umaze amezi arenga 3 ufashe umujyi wa Bunagana.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/U-Rwanda-ruravugwa-mu-mugambi-wo-guhirika-Tshisekedi-binyuze-mu-ifatwa-ry-Umujyi-wa-Goma

  • #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,870 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2022 mu Rwanda habonetse abantu babiri banduye Covid-19, mu bipimo 1,870 (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-babiri-banduye-babonetse-mu-bipimo-1-870