Category: Uncategorized

  • Anne Kansiime yazanye abanyarwenya babiri nyu… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo ashyira mu ishusho yo kwishimira 'ibyo twagezeho' nyuma y'imiraba. Ati 'Tariki 25 Nzeri bizaba ari umunsi mwiza.'

    Uyu mugore yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Nzeri 2022, ari kumwe n'abandi banyarwenya babiri b'abanya-Uganda.

    Yabwiye itangazamakuru ko yishimiye kugaruka i Kigali nyuma y'imyaka itanu yari ishize adataramira mu Rwanda. 

    Ati 'Ndumva nishimye birenze. Ndabinginze, namwe mutekereze kubyo nateguye mu myaka itanu ishize. Ndashaka kubamenyesha ko hari byinshi byahindutse [Yazunguje ikibuno].'

    Nkusir Arthur wateguye iki gitaramo, yavuze ko hari gahunda yo gukorana na Anne Kansiime muri gahunda yo guteza imbere abanyarwenya, yaba abo mu Rwanda n'abo muri Uganda.

    Yavuze ko iki gitaramo kizagaragaramo abanyarwenya umunani bo mu Rwanda n'abanyarwenya batatu bo muri Uganda.  

    Kansiime yavuze ko yari akumbuye Abanyarwanda mu buryo bwihariye. Kuri we, avuga ko kuri iki Cyumweru, ari umwanya mwiza wo guhura n'abafana be.

    Yavuze ko n'ubwo akora ibitaramo ibitaramo imbona nkubone ibizwi nka 'Stand Up' atari byo akunda cyane, kuko aba yumva yashyira imbaraga mu gukora urwenya atambutse kuri Youtube, kuko bitamugora cyane ugereranyije no gutegura ibya 'Stand Up Comedy'.

    Anne aherutse kwifashisha imbuga nkoranyambaga ze zirimo Facebook, agaragaza ko atiyumvisha ukuntu imyaka itanu ishize adataramira Abanyarwanda akunda.

    Kuri we, atekereza ko bitewe n'igihe gishize, byarenga kuba igitaramo ahubwo bikaba inama ngari imuhuriza hamwe n'abafana ndetse n'abakunzi b'inganzo ye.

    Iki gitaramo kizagaragaramo Andrew Ondongo, Okello Hillary, Merci, Herbert, Admin, Tycoon, Joseph n'abandi. Kwinjira ni 20,000 Frw ndetse na 10,000 Frw. 

    Anne Kansiime yageze i Kigali yakirwa na Nkusi Arthur watumiwe muri iki gitaramo cya Seka Live 


    Kansiime ni we munyarwenya Mukuru muri iki gitaramo

    Nkusi Arthur yavuze ko bari mu biganiro na Kansiime bigamije guteza imbere abanyarwenya bo muri Uganda no mu Rwanda 

    Kansiime yazanye n'abanyarwenya babiri mu Rwanda, mu rwego rwo kubamenyereza ikibuga 

    Kansiime avuga ko afite inkuru nyinshi zo kubwira Abanyarwanda nyuma y'imyaka itanu yari ishize atabataramira

     

    Nkusi Arthur ni we watwaye mu mudoka Anne Kansiime amugeza kuri hotel acumbitsemo

     

    Ibyishimo ni byose kuri Anne Kansiime wagarutse i Kigali nyuma y'igihe kinini



    KANDA HANO UREBE AND MAFOTO MENSHI

    AMAFOTO: Dox Visual

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121278/anne-kansiime-yazanye-abanyarwenya-babiri-nyuma-yimyaka-itanu-adataramira-i-kigali-amafoto-121278.html

  • Ms_Shamy yaguze ibihangano bya Zaba na Nkusi… – #rwanda #RwOT

    Shamy ni umunyarwandakazi ariko ubarizwa muri Nigeria. Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2022, ni bwo yagiranye amasezerano na Lynda ndetse na Zaba.

    Yatangiye gukurikirana ibikorwa bya Zaba na Lynda nyuma y'uko batangiye gushyira ahagaragara amashusho ya filime y'urukundo bise 'Love and Drama'.

    Kuva icyo gihe yatangiye ibiganiro n'aba bombi, bemeranya ko ashora imari mu bikorwa by'aho hanyuma nawe akabicuruza ku mbuga zitandukanye.

    Zaba yabwiye InyaRwanda ko bagiranye amasezerano na Ms_Shamy hashize iminsi bakora kuri filime yabo bise 'French Kiss', ari nayo bagiye guheraho bafatira amashusho mu Mujyi wa Dubai.

    Ati 'Ni kuvuga ngo ubu ibyo twinjiza byose bigiye kujya biba ibye harimo kwamamaza ndetse n'ibiva mu bihangano dukora.'

    'Uhereye kuri filime twitegura gusohora yitwa 'French Kiss', gusa we yanze ko isohoka avuga ko amashusho yayo ya nyuma twayakuramo tukayafatira i Dubai.'

    Uyu munyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime, avuga ko kugirana amasezerano na Ms_Shamy bigiye kubafasha kugera ku isoko rya filme muri Nigeria.

    Zaba na Lynda baherutse guhurira muri filime 'Love and Drama', igaruka ku buzima bw'abo abantu benshi batamenye ndetse na Umukundwa Clemence [Cadette].

    Ni nyuma y'imyaka ibiri yari ishize abantu bibaza kuri aba bombi. Ni nyuma y'amafoto yagiye asohoka bari kurya ubuzima. Ibintu byagiye bituma bamwe bavuga ko bari mu rukundo.

    Si ibi gusa, kuko hanasohotse amafoto ya Zaba Missed Call ari kumwe na Nkusi Lynda bambaye imyenda y'abageni, benshi batekereza ko bakoze ubukwe. Ariko nyuma byaje kugaragara ko byari filime.

    Aba bombi bakomeje gucudika, bahuza urugwiro mu bihe bitandukanye bituma benshi bacyeka ko bari mu rukundo. Byanashimangiwe n'ukuntu Zaba yari ashyigikiye uyu mukobwa muri Miss Rwanda 2022.

    Iyi filime yabanje gutambuka ku rubuga rwa Zanatalent nyuma inyuzwa kuri shene ya Youtube. 


    Zaba na Nkusi Lynda bavuga ko bamaze gufasha amashusho ya filime yabo nshya bise ‘French Kiss’ 

    Shamy wagiranye amasezerano na Zaba na Lynda yo gucuruza ibihangano byabo 

    Shamy ni umunyarwandakazi ariko ubarizwa mu gihugu cya Nigeria

    Umunyarwenya Zaba Missed Call ugaragara cyane mu bitaramo bya 'Seka Live' n'ahandi


    Zaba yavuze ko amasezerano bagiranye na Shamy agiye kubafasha kwisanga ku isoko ryo muri Nigeria 

    Nkusi Lynda witabiriye Miss Rwanda 2020 na Miss Rwanda 2022 amaze igihe yinjiye mu mwuga wo gukina filime. Muri iki gihe akina muri filime zirimo 'Bamenya' n'izindi 

    Nkusi Lynda ari mu bakinnyi b'imena 'Love and Drava' yahuriyemo na Zaba. Inkuru ya filime yubakiye kuri aba bombi 

    REBA HANO AGACE KA FILIME LYNDA YAHURIYEMO NA ZABA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121275/ms-shamy-yaguze-ibihangano-bya-zaba-na-nkusi-lynda-121275.html

  • Aline Gahongayire yafashije abafite ubumuga a… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2022, ku biro by'Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe kugarurira icyizere bamwe mu bafite ubumuga bw'ingingo batoranyijwe muri aka karere n'ahandi.

    Gahongayire uzwi mu ndirimbo zirimo 'Ndanyuzwe', yatanze aya magare afatanyije n'umuryango wa Gikirisitu Food for Hungry, usanzwe ufasha abababaye, ukora ibikorwa by'ubutabazi, kandi ugaharanira iterambere ry'abaturage hirya no hino ku Isi.

    Uyu muryango ukorera mu bihugu 18 naho mu Rwanda ukorera mu turere dutanu. Ukorana n'ibigo bitandukanye n'imiryango nterankunga, ndetse na za Minisiteri zitandukanye n'Inama Nkuru y'Abafite ubumuga.

    Umuryango 'Ndi ineza' watanze amagare 30, hakiyongeraho andi 40 azatangwa mu Karere ka Gasabo. Igare rimwe rifite agaciro k'amafaranga ibihumbi 450 Frw.

    Nyuma yo gutanga aya magare, Gahongayire yagize ati 'Iyo tubonye amagare hari ibindi byinshi biba biri hejuru y'amagare, nko kuyageza aho agomba kugera n'ibindi byose.'

    Asobanura ko hari indi mishinga bakorera mu byaro kandi ko amagare azasigara bazayageza ku bantu bafite ubumuga batuye mu cyaro.

    Ubuyobozi bwa Food for The Hungry bushima Ndineza Organization kubera imikoranire myiza bafitanye, nko kuba batangira raporo ku gihe ndetse no gutanga amazina y'abagenerwabikorwa.

    Umuhuzabikorwa wa Food For The Hungry mu Rwanda, Ndayisaba Faustin, yagize ati 'Mu izina rya Food for the hungry ndashimira Aline Gahongayire n'umuryango ayobora kuko dukorana neza.'

    'Atangira raporo ku gihe kandi n'amazina y'abahawe amagare twayabonye hakiri kare. Icyo dufatanyamo na Ndineza Organization n'uko badushakira abagenerwabikorwa hanyuma bakadufasha kugeza inyunganirangingo ku bo zigenewe.'

    Gacamumakuba Davide utuye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, uri mu bahawe igare, yashimye ubugwaneza n'umutima wo gutekereza ku bantu bafite ubumuga biranga Gahongayire.

    Dusabimana Abdul utuye mu murenge wa Kinyinya yishimiye igare yahawe kuko ngo kuva mu 1982 yagenderaga mu mbago.

    Ati 'Kuva mu 1982 nagenderaga mu mbago ahubwo zagezeho ziza gusaza ahubwo nari maze imyaka itatu nicaye hasi kuko ntashoboraga kugenda. Ndashimira Gahongayire umpaye igare ryo kugenderamo kandi rizamfasha gukora ibinteza imbere.'

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yashimye abafatanyabikorwa b'Akarere ka Gasabo bafatanya muri byose.

    Avuga ko Ndineza Organization yabahaye amagare nk'inyunganirangingo ku bantu bafite ubumuga 30, ariko ngo bakaba bongewe andi 40 nyuma yo kugaragaza ko hari abantu bafite ubumuga 125 bakeneye amagare.

    Ni ku nshuro ya kabiri, Gahongayire ahaye amagare abafite ubumuga, kuko mu Ukwakira 2020 yakoze igikorwa nk'iki.

    Ndineza Organazation' ni umuryango washinzwe na Gahongayire, usanzwe ufasha abana n'ababyeyi, abana bahohotewe n'abandi.

    Aline avuga ko mu myaka itandatu ishize uyu muryango ukora, bahuye n'ibicantenge byinshi ariko 'Uyu munsi ndashima Imana ko hari abantu benshi bishimye, hari abantu benshi banezerewe, abo niyo ntsinzi yacu.'

    Yavuze ko hari abana basubije mu ishuri, hari imiryango itandukanye bagaruriye icyizere cy'ubuzima, bituma barushaho gukomeza gukora n'ubwo hari ibicantege byinshi mu nzira bacamo.   

     

    Gahongayire yatanze amagare 70 ku bafite ubumuga bw’amaguru bo muri Gasabo    

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yashimye abafatanyabikorwa b'akarere ka Gasabo bafatanya muri byose 

    Umuhuzabikorwa wa Food for The Hungry mu Rwanda, Ndayisaba Faustin 

    Byari ibyishimo ku bafite ubumuga bw’amaguru bahawe amagare 

    Ni ku nshuro ya kabiri Gahongayire atanze amagare ku bafite ubumuga 

    Umwaka ushize Gahongayire yatanze amagare 20, harimo 10 yo muri Gasabo na 10 yo muri Nyarugenge 

    Gahongayire azwi cyane mu ndirimbo 'Hari impamvu pe', 'Nzakomeza' n'izindi








    AMAFOTO: Zamdah

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121270/aline-gahongayire-yafashije-abafite-ubumuga-abaha-amagare-afite-agaciro-ka-miliyoni-31-frw-121270.html

  • Nyamagabe: Banyuzwe n’ubukangurambaga ‘Menya… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 23 Nzeri, ni bwo Ubuyobozi bwa ‘Rwanda Forensic Laboratory’ bwakomereje urugendo rw’ubukangurambaga kuri Stade y’Akarere ka Nyamagabe iri mu Murenge wa Gasaka, ahari hateraniye benshi biganjemo urubyiruko.

    Muri ubu bukangurambaga bwiswe ‘Menya RFL’ aturage basobanuriwe gahunda na Serivisi z’iyi Laboratwari ndetse bashishikarizwa kuyigana mu gihe cyose baba bakeneye gukoresha isuzuma runaka mu byo ikora.

    Abakozi ba RFL bafatanyije n’abahanzi; Senderi Hit, Knowless Butera, Masamba Intore ndetse na MC Anitha Pendo mu gusobanura buri ngingo kuri Serivisi zitandukanye zitangwa n’iyi Laboratwari.

    Senderi Hit aririmba

    Abaturage basobanuriwe uko RFL Ipima Uturemangingo Ndangasano (ADN), Ingano ya Alukolo mu maraso, Ibiyobyabwenge n’ibinyabutabire, Inyandiko zigibwaho impaka n’ibikumwe, Ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga, Inkomere n’imibiri y’abapfuye, Ibyahumanijwe na Mikolobe ndetse n’ibimenyetso by’imbunda n’amasasu.

    Nyuma yo gusobanurirwa Serivisi za Rwanda Forensic Laboratory no kurangirwa aho ikorera iruhande rw’ibitaro bya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, abatuye i Nyamagabe biyemeje kugana iyi Laboratwari kuko bumvise ko hari ibyo ikora basanzwe bakenera.

    Mukasine Mediatrice yagize ati “Ni ubwa mbere numvise iki kigo ariko kiranejeje kuko numvise zikenewe. Hari nk’uko umukobwa aterwa inda ariko uwayimuteye akamwihakana, ubu tubonye inkuru nziza y’uko iki kigo kigaragaza ibimenyetso bya nyabyo ku buryo ntawuzongera kwihakana umwana cyangwa kumwitirirwa ataramubyaye.”

    Mediatrice yahawe igikapu cya RFL na Anitha Pendo 

    Dufitumukiza Jean De Dieu we yagize ati “Birashimishije kuba iki kigo gihari kuko izi Serivisi twazibona mu Rwanda tutabanje kujya mu bihugu byo hanze. RFL ni igisubizo ku rubyiruko by’umwihariko kuko izi Serivisi akenshi zikenewe natwe. Ndashishikariza urubyiruko kugana iki kigo mu gihe cyose hari impaka cyabasha gukemura.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire mu Murenge wa Gasaka, Bwana Sebintu Jean De Dieu, yavuze ko banejejwe n’uko i Nyamagabe hasobanuriwe gahunda za RFL ku buryo abaturage bazayigana ikabafasha mu gukemura ibibazo.

    Yagize ati “Twakiriye neza kuba habonetse umwanya wo gusobanurira abaturage Serivisi iki kigo gitanga, ni amahirwe kandi ni umugisha twagize wo kwakira iki kigo mu Karere kacu ka Nyamagabe by’umwihariko mu Murenge wa Gasaka.”

    Yakomeje ati “Hari nk’ubwo Umusore atera umukobwa inda, hakazamo kumwihakana, ubu ni amahirwe no basobanukiwe aho kugana kugira ngo bahabwe ubutabera bwuzuye. Natwe tuzakomeza ubukangurambaga mu nteko z’abaturage ku buryo bose bazamenya Serivisi iki kigo gitanga.”

    Dr. Kabera Justin uyobora ishami ripima ibinyabutabire ari na we wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa RFL yavuze ko iyi Laboratwari yahisemo gukora ubukangurambaga mu bice bitandukanye by’igihugu mu gusobanurira abaturage Serivisi zayo kuko ari bo zigenewe.

    Dr. Kabera Justin 

    Yavuze ko ubu bukangurambaga bukomeje kugira umusaruro ku kigo ndetse no ku baturage, ati “Aho twagiye tunyura hose, abaturage baho bajya baduhamagara bagakomeza kudusobanuza ndetse bagashimira ko basobanuriwe Serivisi zacu, bigaragaza ko bazishimiye. Twavuga ko biri gutanga umusaruro mwiza ku baturage ndetse no ku kigo.”

    Rwanda Forensic Laboratory ifite icyicaro gikuru ku Kacyiru ho mu Mujyi wa Kigali, ikomeje gahunda z’ubukangurambaga kuri Serivisi zayo, aho abakozi bayo bafatanya n’abahanzi b’ibyamamare kuzenguruka mu turere dutandukanye, basobanura gahunda zayo ndetse bashishikariza abaturage kuyigana.

    Knowless Butera avuga ibya RFL

    Masamba Intore acinya akadiho

    Icyapa cyanditseho Serivisi za RFL

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121271/nyamagabe-banyuzwe-nubukangurambaga-menya-rfl-bahiga-guca-impaka-121271.html

  • Ish Kevin yaje avuye mu bitaro, ibyuma by’abazungu biratenguha Sauti Sol igezweho, Christopher akurirwa ingofero (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu gitaramo cyo gusoza umwaka w’imikino wa Basketball cyatumiwemo itsinda ry’abahanzi bakomeye muri Kenya, Sauti Sol beretswe urukundo rudasanzwe nubwo mbere y’uko bajya ku rubyiniro ibyuma by’abazungu byabanje kubatenguha amajwi akabura.

    Nyuma y’umukino w’intoranywa muri shampiyona ya Basketball 2021-22 “All Star Game 2022” aho Team Mpoyo yatsinze Team Steve amanota 126-116, hari hatahiwe abanyabirori, Kigali Arena hahise hakomereza igitaramo cya Sauti Sol yo muri Kenya aho yafashijwemo n’abahanzi Nyarwanda Meneza Christopher na Ish Kevin.

    Umuhanzi wa mbere yageze ku rubyiniro saa 21h20′ ari we Ish Kevin.

    Uyu musore ukunzwe n’abiganjemo urubyiruko nubwo ari we wabanje ku rubyiniro ntabwo byamutwaye imbaraga nyinshi ngo abe yamaze gushyira abari muri Arena mu mwuka w’igitaramo, yageze ku ndirimbo ‘Amakosi’ biba ibindi muri Kigali Arena yaririmbanye n’abakunzi be. Ubwo yarimo aririmba iyi ndirimbo yikubise hasi ku rubyiniro inshuro 2.

    Yageze ku ndirimbo VIP yakoranye na Yvan Buravan uheruka kwitaba Imana, yasabye abari muri Kigali Arena gucana amatoroshi ya telefoni za bo maze bagaha icyubahiro uyu muhanzi witabye Imana mu kwezi gushize kwa Kanama.

    Mu minota 30 yamaze ku rubyiniro, mbere yo kuvaho yabwiye abakunzi b’umuziki we ko yaje avuye mu Bitaro.

    Ati “ndagira ngo mbabwire ko naje mvuye mu bitaro. Ndarwaye ariko kubera urukundo mbakunda sinari gusiba kuko namwe muba mwaje kutureba kubera urukundo.”

    Ish Kevin yahise asaba abakunzi be kuririmbana na we indirimbo “No Cap” ari yo yasorejeho.

    Ngo yaje avuye mu bitaro

    Ish Kevin yabasabye gucana urumuri hibukwa Yvan Buravan

    Saa 21:55′ umuhanzi Muneza Christopher yari ageze ku rubyiniro, yakirwa n’amashyi menshi cyane y’abari muri Kigali Arena.

    Uyu muhanzi waririmbye mu buryo bwa Live, yahereye ku ndirimbo ye “Byanze”, akomereza kuri “Abasitari” yishimiwe na benshi.

    Ibintu byahinduye isura ubwo yageraga ku ndirimbo “Ndabyemeye” agahita akurikizaho “Uwo munsi” ndetse na “Ndamukunda”.

    Yahise akurikizaho indirimbo yakoranye n’umuraperi Danny Nanone yitwa “Iri Joro” yahagurukije imbaga, byahumiye ku mirari ubwo yari ageze ku ndirimbo “Ijuru Rito”.

    Yahise akurikizaho “Nibido”, amaze kuyiririmba yahise atungurana ahamagara ku rubyiniro Producer Element maze aririmbira abakunzi be indirimbo ye ikunzwe cyane “Kashe”.

    Yakomereje ku ndirimbo ye ikunzwe cyane yahagurukije Kigali Arena yose “Mi Casa” akurikizaho “Simusiga” imaze imyaka 4 isohotse.

    Christopher mu minota 38 yamaze ku rubyiniro yayisoreje ku ndirimbo “Hashtag”, yavuye ku rubyiniro benshi batabishaka.

    Christopher yemeje abari bitabiriye iki gitaramo

    Iki gitaramo cyari kitabiriwe ku rwego rwo hejuru

    Hahise hakurikiraho Dj Marnaud wahawe umwanya ngo asusurutse abari muri Kigali Arena mu gihe cy’iminota 45.

    Ubwo Marnaud yari avuye ku rubyiniro ibyuma bisohora amajwi byagize ikibazo maze abari muri Kigali Arena batangira kuririmba indirimbo zitandukanye, bamwe ukumva baririmba bati “oyeeee! Oyeee! Oyeeee!” Abandi na bo bati “murera, murera!” Ni ikibazo cyamaze iminota 11.

    Saa 23:31′ nibwo itsinda rya Sauti Sol ryageze ku rubyiniro ryakiranwa urugwiro rwinshi cyane, baje mu mwambaro wa Made In Rwanda, banzitse n’indirimbo ya bo 'Extravaganza’.

    Bamaze kuyiririmba basabye mu kinyarwanda bagize bati “mwiriwe?” Bakomeje bavuga ko bishimiye gutaramira mu Rwanda.

    Baririmbye indirimbo zitandukanye za bo zakunzwe nka 'Insecure’, ‘Short N Sweet’ bahuriyemo n’umuhanzi 'Nyashinski’ ndetse na ‘Kuliko Jana’ yakiranywe urugwiro n’abari muri Kigali Arena.

    Bomereje kuri 'Isabella', 'Feel My Love', 'Nerea', 'Melanin' bahuriyemo na Patoranking zishimiwe cyane. Baririmbye kandi 'Live and Die in Africa'

    Ubwo bari bageze ku ndirimbo “Nerea” bakoranye na Amos & Josh yasohotse muri 2015, Kigali Arena yitereye ibicu bitewe n’uko baririmbyemo Perezida Paul Kagame. Ni ku nkuru y’umusore aba abuza umukobwa gukuramo inda yamuteye kuko uwo mwana ashobora kuzaba igihangange.

    Indirimbo yabo “Suzanana” na yo yanyeganyeje inkuta za Kigali Arena. Aba bahanzi bakaba bamaze ipfa abitabiriye igitaramo bataha banyuzwe.

    Sauti Sol yishimiwe muri Kigali Arena

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ish-kevin-yaje-avuye-mu-bitaro-ibyuma-by-abazungu-biratenguha-sauti-sol-igezweho-christopher-akurirwa-ingofero-amafoto

  • Sylvester Stallone [Rambo] yiyunze n'umugore we nyuma y'ukwezi basabye gatanya #rwanda #RwOT

    Kizigenza mu gukina amafilimi arimo ay'imirwano,Sylvester Stallone uzwi cyane nka Rambo yiyunze n'umugore we Jennifer Flavin.

    Aba bombi bahagaritse gutandukana hashize ukwezi kumwe basabye ubutane

    Sylvester w'imyaka 76 na Jennifer w'imyaka 54 barahuye, baraganira kandi bakemura ibyabatandukanyaga, nk'uko umuvugizi wabo yabitangaje.

    Ibi byamamare byombi byishimye cyane nyuma yubwiyunge bwabo.

    Abafana bahwihwishije ko biyunze mu ntangiriro z'iki cyumweru nyuma y'uko uyu mukinnyi wa firime ashyize hanze amafoto yabo ya kera kuri Instagram ye.

    Ku ya 19 Kanama, Jennifer yasabye ubutane nyuma y'imyaka 25 yari amaze ashyingiranwe n'uyu mugabo wamenyekanye mu mafilimi nka “Rambo,Rocky,The Expendables n'ayandi.

    Urukiko rwo muri Florida rwatangaje ko aba bombi bemeye ko kubw'inyungu zabo n'umuryango wabo bemeye gucoca ibibazo byabo aho gutandukana.

    Madamu Jennifer yasabye gatanya ashinja Sylvester Stallone gusesagura umutungo w'urugo bikashora mu bukene.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/sylvester-stallone-rambo-yiyunze-n-umugore-we-bari-bamaze-ukwezi-basabye

  • Indege yashinze izuru mu mazi nyuma yo kurenga ikibuga [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ingendo z'indege za kompanyi ya EasyJet ziva ahitwa London Gatwick zerekeza mu majyepfo y'Ubufaransa zahagaritswe muri iki gitondo nyuma y'aho indege itwara imizigo yarenze umuhanda wayo maze ishinga izuru mu kiyaga cyo hafi y'ikibuga.

    Ikibuga cy'indege cya Montpellier,kiri ku nkombe ya Mediterane, cyafunzwe kugeza igihe kitazwi.

    Inkeragutabara zasohoye abantu batatu bari muri iyi Boeing 737 nta kibazo na kimwe bagize nyuma y'iyi mpanuka yabaye mbere yuko bucya.

    Iyi ndege ya West Atlantic yari ivuye i Paris Charles de Gaulle yerekeza i Montpellier mu masaha yo mu gitondo cy'uyu munsi,yageze ku kibuga mbere ya saa cyenda za mu gitondo.

    Ariko uru rugendo rwasojwe nabi kuko iyi ndege yashinze izuru mu mazi nyuma yo kurenga umuhanda wayo.

    Abayobozi bemeje ko bane mu bagize itsinda ry'iperereza mu by'ikirere mu Bufaransa bageze aho byabereye.




    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/indege-yashinze-izuru-mu-mazi-nyuma-yo-kurenga-ikibuga-amafoto

  • Dani Alves yahishuye uko Cristiano Ronaldo yanze kumusuhuza bahuriye mu birori #rwanda #RwOT

    Myugariro Dani Alves yahishuye ko akunda ndetse yishimira uwahoze ari mukeba we Cristiano Ronaldo nubwo ngo yigeze kwanga kumusuhuza mu birori byo gutanga Ballon d'Or.

    Aba bombi bakaba bari bahanganye cyane muri Espagne kuko umwe yakiniraga FC Barcelona undi Real Madrid zihora zihanganye muri La Liga.

    Uyu Myugariro ukomoka muri Brazil, Alves yabwiye Marca ko amakimbirane hagati y'amakipe yabo yatumye adashobora na rimwe kwerekana ko yubaha Ronaldo, ariko ubu yabitangaza ku mugaragaro ko amwubaha.

    Yagize ati: 'Nkunda Cristiano. Ubu ntitukiri muri Barca cyangwa Madrid, nshobora kuvuga, kuko byahoze bisa nkaho bidashoboka. Cristiano n'urugero rwiza kuri twese tudafite ubuhanga bwinshi cyane, ko binyuze mu gukora cyane, ushobora guhangana n'abeza.

    Ndamwubaha cyane kandi nagize amahirwe yo kubimubwira. Hari igihe, kubera guhangana, nagiye kumusuhuza, aranyirengagiza.

    'Habayeho impaka zitigeze zimenyekana,ubwo twari mu rwambariro rwa Ballon d'Or twagize' guterana amagambo '. Nasuhuje abantu bose aranyirengagiza kubera guhangana kwa Barca-Madrid.

    Ndamuzi, kuko ibyo nakoze byose mu buzima bwanjye byari bishingiye ku gukora cyane. Nk'umukinnyi, ndi hafi ya Cristiano kurusha Messi, kubera gukora, ntabwo ari ukubera impano. Leo yavukanye impano , ku rwego ashobora kugeraho wenyine. '

    Uyu mukinnyi ukina inyuma iburyo w'imyaka 39, kuri ubu ari mu ikipe ya UNAM yo muri Mexico kandi yizeye kuzabona umwanya mu ikipe y'igihugu cye mu gikombe cy'isi cya Qatar kizaba mu Gushyingo n'Ukuboza.

    Alves yahamagawe inshuro 124 mu ikipe y'igihugu kandi najya mu gikombe cy'isi, azaba ari umwe mu bakinnyi bakuze muri irushanwa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/dani-alves-yahishuye-uko-cristiano-ronaldo-yanze-kumusuhuza-bahuriye-mu-birori

  • Mu mukino wakurikiranywe na Jeannette Kagame, Team Mpoyo yakosoye Team Steve (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa All Star Game 2022 wabereye muri Kigali Arena wakurikiranywe na Jeannette Kagame, “Team Mpoyo” yatsinze “Team Steve” amanota 126-11.

    Uyu munsi nibwo habaye umukino w’intoranywa muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22 “All Star Game” ukaba wahuje team Mpoyo Axel na Hagumintwari Steve.

    Ikipe ya Axel Mpoyo yari igizwe na; Kendall Gray (Patriots BBC), Adonis J. Filer (REG BBC), Cleveland Thomas Jr (REG BBC), Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (REG BBC), Shyaka Olivier (REG BBC), Sangwe Armel (APR BBC), Kaje Elie (REG BBC), Niyonkuru Pascal (REG BBC), Nkusi Arnaud (APR BBC), Kabare Hubert (IPRC Huye BBC) na Munyeshuri Thierry (Espoir BBC).

    Ikipe ya Hagumintwari Steve yo yari igizwe na; Ndizeye Ndayisaba Dieudonné (Patriots BBC), Ntore Habimana (Patriots BBC), Perriere Steven (APR BBC), Beleck Bell Engelbert (REG BBC), Bush Wamukota (Patriots BBC), Uwitonze Justin (IPRC Kigali BBC), Kubwimana Kazingufu Ally (APR BBC), Aganze Espoir (UGB BBC), Kamondoh Frank (Shoot 4 the stars), Muteba Tresor (Tigers BBC) na Turatsinze Olivier wa IPRC Kigali BBC.

    Uyu mukino ukaba wabanjirijwe no kurushanwa mu byiciro bitandukanye birimo ‘Slum Dunk’ yegukanywe na Thomas Cleveland no gutsinda amanota 3 aho Ndizeye Dieudonne yahize abandi.

    Uyu mukino uba utarimo ihangana ryinshi ahubwo uba ugamije kwishimisha, wakurikiranywe na Jeannette Kagame umufasha wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul.

    Agace ka mbere k’umukino karangiye Team Steve iri imbere n’amanota 34 kuri 26 ya Team Mpoyo.

    Agace ka kabiri Team Mpoyo yigaranzuye Team Steve maze binyuze mu manota 3 yatsinzwe n’abarimo Adonis na Nshobozwabyosenumukiza bagatsinze ku manota 41- 20, bagiye kuruhuka ari 67 ya Team Mpoyo kuri 54 ya Team Steve.

    Agace ka 3 Team Mpoyo yatsinze amanota 20 kuri 31 ya Team Steve biba 87 kuri 85 ya Team Steve. Mu gace ka nyuma Team Steve yagerageje gukuramo ikinyuranyo biranga biranga umukino urangira Team Mpoyo itsinze ku manota 126-116.

    Kendall Gray usanzwe ukinira Patriots BBC ni we wabaye umukinnyi w’iri rushanwa rya All Star Game 2022, ni na we watsinze amanota menshi muri uyu mukino aho yatsinze amanota 29 ni mu gihe Ndizeye Dieudonne wa Team Steve yatsinze 24.

    Nyuma y’uyu mukino hakaba hagiye gukurikiraho igitaramo kiri buririmbwemo n’itsinda ry’umuziki muri Kenya rya Sauti Sol aho aribufashwe n’abahanzi Nyarwanda barimo Ish Kevin, Christopher n’abandi.

    Hahembwe abakinnyi bitwaye neza muri shampiyona mu bagabo n’abagore

    Ikipe y’umwaka mu bagore

    Nsanzabaganwa Nelly (APR WBBC), Sandra Kantore Domi (REG WBBC), Nezerwa Ignes (REG WBBC), Betty (APR WBBC) na Mireille Nyota Muganza (REG WBBC)

    Igihembo cy’umukinnyi watsinze amanota 3 inshuro nyinshi yabaye Micomyiza Cisse wa The Hopps Rwanda ni mu gihe uwatsine amanota menshi yabaye Mireille Nyota Muganza wa REG WBBC, uwugariye neza yabaye Mugwaneza Charlotte wa APR WBBC

    Jane Dusabe wa The Hopps Rwanda yabaye umukinnyi ukiri muto utanga icyizere n’aho Mugwaneza Nyota Mireille ni we wabaye umukinnyi w’umwaka mu cyiciro cy’abagore.

    Umutoza w’umwaka yabaye Esperance Mukaneza utoza ikipe ya REG WBBC.

    Nelly Nsanzabaganwa wa APR WBBC

    Micomyiza Cisse asanzwe akinira The Hopps Rwanda

    Kantore Sandra wa REG WBBC yaje mu ikipe y’umwaka

    Ikipe y’umwaka mu bakobwa

    Ikipe y’umwaka mu bagabo

    Adonis Fier (REG BBC), Gasana Kenneth (Patriots BBC), Hagumintwari Steve (Patriots BBC), Axel Mpoyo (REG BBC) na Manga Pitchou (REG BBC)

    Umukinnyi wahembwe nk’uwatsinze amanota 3 menshi ni Thierry Munyeshuri wa Espoir BBC ni mu gihe uwatsinze amanota menshi ari Frank [Commando] wa Shoot 4 Stars ni na we wahawe igihembo cy’umukinnyi wugariye neza.

    Olivier Turatsinze wa IPRC Kigali yahembwe nk’umukinnyi ukiri muto utanga icyizere.

    Umukinnyi wahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2021-22 yabaye Axel Mpoyo wa REG BBC.

    Ikipe y’umwaka mu bagabo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/mu-mukino-wakurikiranywe-na-jeannette-kagame-team-mpoyo-yakosoye-team-steve-amafoto