Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA), cyashyize gitangaza igihe kizashyirira hanze amanota y'abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta mu mashuri abanza no mu kiciro rusange.
Amanota y'ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n' ibisoza icyiciro rusange cy' amashuri yisumbuye azatangazwa ku wa kabiri tariki ya 27/09/2022 guhera saa 15:00 z' amanywa.
Iki kigo kibinyujije kuri Twitter cyagize kiti “NESA yishimiye kumenyesha abanyeshuri, ababyeyi, abarezi ndetse n'abafatanyabikorwa mu burezi ko amanota y'ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n'ibisoza icyiciro rusange cy' amashuri yisumbuye azatangazwa ku wa kabiri tariki ya 27/09/2022 saa Cyenda (15h00).”
Umwaka w'amashuri 2022/2023 uratangira kuri uyu wa Mbere,tariki ya 26 Nzeri 2022.
Mu mwaka w'amashuri ushize,abanyeshuri biyandikishije ko bazakora ibizamini bisoza amashuri abanza bari 229,859.
Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ku kibazo cy'umutekano muke muri RDC ikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23.
Mu kiganiro cyihariyeyagiranye na Al Jazeera, Perezida William Ruto nibwo yabigarutseho ndetse ashimangira ko ubwo yaganiraga na Perezida Kagame yamubwiye adaciye ku ruhande ko ntacyo u Rwanda ruhuriyeho n'umutwe wa M23.
Ibi William Ruto, yabihereye ku kibazo umunyamakuru yari amubajije, niba yarakurikiye ibirego RDC yakomeje gushinja u Rwanda, kuba rutera inkunga umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n'Ingabo za FARDC mu burasirazuba bwa Congo.
Umunyamakuru ati: 'Waba warakuriye ibyo birego? ese urakeka ari ukuri?'
Perezida William Ruto yamusubije agira ati: 'Nagize umwanya wo kuganira na Perezida Tshisekedi, ngira n'umwanya wo kuganira na Perezida Kagame. Perezida Kagame ntiyaciye ku ruhande ko ntacyo bafite bahuriyeho na M23. Hari abafite ukundi babibona, gusa ariko ntidushaka kujya mu mikino yo kwitana ba mwana no gutungana intoki, dukeneye kunga amaboko tugakemura ibibazo.'
Iki kibazo cy'umukino wo kwitana ba mwana no gutungana intoki, Perezida Paul Kagame na we yakigatutseho ubwo yari mu nteko rusange ya 77 ya UN.
Umukuru w'Igihugu, ubwo yagarukaga ku bibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yagaraje ko ikintu kibura kandi kihutirwa ari ubushake bwa politiki ngo ibibazo by'umutekano bikemuke burundu kuko umukino wo gukomeza kwitana ba mwana atari cyo gisubizo.
Perezida Ruto, yakomeje avuga ko ikiza ari uko aba bakuru b'ibihugu bombi bafite ubushake mu gukemura ibi bibazo nk'akarere.
Ati: 'Icyiza ni uko ba Perezida bombi, Kagame na Felix Tshisekedi bafite ubushake bwo kugira ngo dukemure ibi bibazo nk'akarere. Ibihugu byacu byose birimo gutanga ingabo zo kugarura amahoro mu karere.'
Perezida Ruto yavuze kandi ko shimangiye ko ibiganiro bya Nairobi, byari bihagarariwe na Uhuru Kenyatta, byatanze umusanzu ukomeye. Ndetse akomeza ashimangira ko guverinoma ye izakomerezaho mu gutuma ibyo biganiro bitanga ibisubizo mu gushakira amahoro RDC.
Perezida w'Umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele arashishikariza abakunzi n'abafana b'ibikorwa by'Uyu muryango kwitabira gahunda za Leta kuko aribyo bituma bakomeza kuba abanyarwanda beza bafasha igihugu cyabo kugera ku iterambere.
Ibi, Uwayezu yabigarutseho mu gikorwa cy'umuganda usoza ukwezi kwa Nzeli byanahuriranye na gahunda ngarukamwaka yiswe' Gikundiro ku Ivuko' ikubiye mu masezerano y'imyaka 4 akarere ka Nyanza kasinyanye n'uyu muryango mugari w'Ikipe ya Rayon Sport.
Umuganda wahuje Abakinnyi, Abayobozi, Abafana n'abakunzi b'ikipe ya Rayon Sports.
Yagize ati' Twishimira ko dufitanye imikoranire myiza n'Akarere ka Nyanza muri gahunda zose zijyanye no kwegera abaturage kandi tukabegereza ikipe yabo bakunda. Si aha honyine gusa, n'ahandi hose bashoboka tuzajyayo tugamije kuyibegereza no gushakashaka ubushobozi bwo kuyifasha gukomeza gukomera kurushaho'.
Yongeyeho ko umukunzi cyangwa umufana wa Rayon sports, akwiye kumva neza ko adakwiye kujya agendera kure ibikorwa byose yegereza na Leta kuko biba bigamije impinduka nziza ku buzima bwe, ko kandi kutitabira ibikorwa byateguwe uri umukunzi wa Rayon Sports bigayitse cyane kuko kugera ku iterambere byakugora. Ahamya ko aho ariho bibukiranyiriza gahunda z'Ubunyarwanda zigamije kugera ku ntego nziza igihugu gitegura.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko abaturage batuye i Nyanza bakwiye kubyaza umusaruro kandi bakitabira gahunda zose Leta, bakagira isuku, bakohereza abana ku ishuri kandi bakitabira ibikorwa bijyanye n'ubuhinzi bw'igihembwe cya mbere cya 2023A.
Mayor Ntazinda.
Meya Ntazinda, yongeyeho ko ubuyobozi bukomeza kubashakira ibyishimo ikipe ya Nyanza FC itarabasha kubaha, bagakorana na Rayon Sports mu rwego rwo kubafasha mu bikorwa by'ubukangurambaga ku bukerarugendo bushingiye ku muco n'amateka.
Abaturage bishimira ibikorwa akarere gakorana na Rayon sports?
Ntirenganya Jean Pierre, avuga ko atuye mu kagali Nyanza, Umudugudu wa Kavumu. Ahamya ko bashimira ubuyobozi bw'akarere ka Nyanza bwatekereje gukorana amasezerano y'ubufatanye n'ikipe ifanwa na benshi muri aka karere, ko ndetse ari byiza kuba irimo kugira uruhare mu bukangurambaga bugamije impinduka ku baturage.
Mukantwari Zainat, yagize ati' Nibyo twahawe ubutumwa butandukanye muri uyu muganda, ariko buri muturage wese akwiye kuraga ibyiza umwana we kandi ntahandi tubikura ni mu nama nk'izi, noneho iyo haje nk'ikipe ya Rayon abenshi muri twe twakuze dukunda biba umwanya mwiza wo guhuriramo n'ubuyobozi n'iyi kipe. Â Byadufashije kubona n'abayobozi b'i Kigali bakorera mu nzego zitandukanye'.
Rayon Sports ku Mutima.
Umuyobozi mukuru w'Ishami rishinzwe imitangire ya Serivisi, Imiyoborere myiza na JADF mu kigo cy'Igihugu cy'Imiyoborere (RGB), Afrika Alexis avuga abaturage bakwiye kugandukira gahunda z'ibikorwa bigamije imiyoborere myiza no kwimakaza iterambere ry'Igihugu, bishingiye ku muturage nk'intangiriro ya byose.
Muri iyi gahunda ya Gikundiro ku Ivuko, ubuyobozi bw'ikipe n'abakinnyi bayo bakoranye umuganda usoza ukwezi n'abaturage bo mu murebge wa Bweramana ho mu kagali ka Kavumu, bakomereza ku nzu ndangamateka yahoze ari urukiko rw'Umwami ndetse bakomereza mu Rukari. Ibi birori, byasojwe n'umukino wa Gicuti wahuruje abakunzi ba Rayon Sports Fc na Nyanza Fc kuri sitade ya Nyanza ku i saa 15:00â².
Nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Al Ahly yari amaze guhesha ibikombe 2 bya CAF Champions League, Pitso Mosimane yakomeje kuvuga mu makipe atandukanye yo mu Barabu ndetse n’ahandi ku Isi, ariko bikarangira nta n’imwe asinyiye.
Kuri iki cyumweru nibwo ikipe ya Al-Ahli Saudi FC yatangaje ko uyu mugabo ukomoka muri Afurika Y’Epfo, yagizwe umutoza mushya w’ikipe ya mbere. Inshingano za mbere uyu mutoza yahawe, harimo kugarura ikipe mu cyiciro cya mbere, nyuma y'aho imanutse mu cyiciro cya kabiri mu mwaka w’imikino 2021-2022.
Al-Ahli Saudi FC yahaye ikaze ndetse inatangaza ku mugaragaro ko Pitso Mosemane ari umutoza mushya wayoÂ
Al-Ahli Saudi FC kuva yashingwa mu 1937 ni ubwa mbere yari imanutse mu cyiciro cya kabiri, byateye umujinya abafana bayo ndetse basaba ubuyobizi bw’ikipe ko bagomba kugarura ikipe vuba na bwangu.
Pitso Mosimane w’imyaka 58 afatwa nk’umutoza wa mbere muri Afurika Y’Epfo ndetse no muri Afurika muri rusange, nyuma y’amakipe yaciyemo arimo Mamelodi Sundowns na Al Ahly kandi zose akazihesha ibikombe bya CAF Champions League.
Pitso yabaye umutoza wa mbere muri Afurika utwaye ibikombe 2 bya CAF Champions League mu makipe abiri atandukanye, ndetse aba umutoza wa CAF mu 2016, akaba yari amaze imyaka 2 muri Al Ahly yagezemo mu 2020.
Pitso yaro yagiriye ibihe byiza mu ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri