
Category: Uncategorized
-
Ruhango: Ubuyobozi bwategetse umugore guha umugabo inzu yo guturamo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango mu minsi ishize bwategetse umugore witwa Nyirahabimana Illuminée guha inzu yo guturamo umugabo we witwa Bizimana Daniel, mu (…) -
Mvukiyehe Juvenal wari Perezida wa Kiyovu Sports yeguye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mvukiyehe Juvenal wari Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports, kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri 2022, yatangaje ko yeguye kuri uyu mwanya kubera impamvu ze (…)
-
AMAYOBERA ku murambo w’umugabo wasanzwe mu rusengero wa ADEPR i Rusizi #rwanda #RwOT
Uyu murambo wagaragaye ahagana saa tatu n’igice z’ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 28 Nzeri 2022. Uyu mugabo abaturage bavuze ko badasanzwe bamuzi muri ako gace.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Butambamo,Uwamariya Laetitia yatangaje ko umuzamu w’uru rusengero ruri kubakwa n’umukuru w’umudugudu aribo ba mbere babamenyesheje iby’uyu murambo.
Ahamya ko uyu nyakwigendera ashobora kuba yishwe bitewe n’uburyo umurambo we wari umeze.
Yagize ati 'Ashobora kuba yishwe kuko kugeza uyu mwanya aho ari arasa nk’uhagaze ntanagana, amaguru ye arakora hasi kandi mu gatuza ntacyo yambaye. Anahafite agasebe kandi aracyambaye n’ingofero n’ipantalo ye yacitse.'
Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane umurambo wa nyakwigendera wari ukiri muri urwo rusengero, bategereje inzego z’ubugenzacyaha ngo zitangire iperereza.
Ivomo:Igihe
-
Kabuga Félicien yakoze nk’ibyo Rusesabagina yakoreye i Kigali mu 2021 #rwanda #RwOT
Saa yine za mu gitondo z’i Kigali ni bwo urubanza rwatangiye kuburanishwa ariko Kabuga yanze kurwitabira urubanza nk’uko byavuzwe n’umucamanza uyoboye uru rubanza, Iain Bonomy.
Umucamanza Iain Bonomy yavuze ko Kabuga ameze neza ariko yanze kwitabira urubanza cyangwa kurukurikirana ku bikoresho by’ikoranabuhanga by’urukiko. Nubwo bimeze gutya ariko, umucamanza Bonomy yanzuye ko iburanisha rikomeza. Ubushinjacyaha buhabwa umwanya ngo buvuze ibibanziriza urubanza.
Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) ruherutse gutera utwatsi ubusabe bw’umunyamategeko Philippe Larochelle, wasabaga ko urubanza rwa Kabuga Félicien ruhagarikwa, mu gihe hategerejwe icyemezo ku bujurire bwo guhindurirwa umwunganizi mu mategeko.
Ku wa 5 Nzeri 2022 ni bwo Me Larochelle yajuririye icyemezo cyo kwangirwa gusimbura Emmanuel Altit, nk’umwunganizi mu mategeko wa Kabuga.
Yavuze ko Kabuga yangiwe kwihitiramo umwunganizi, bikaba bifite ingaruka ku migendekere y’urubanza.
Larochelle kandi yavuze ko bizagira ingaruka ku bizava mu rubanza kuko Kabuga yahatiwe gutangira kuburana yunganiwe n’uwo atizera, bikaba bibangamiye uburenganzira bwe bwo kwiregura.
IRMCT ku wa 20 Nzeri 2022, yemeje ishingiro ry’ubujurire ku kunganira Kabuga mu mategeko, ariko itera utwatsi icyifuzo cy’uko urubanza ruba ruhagaze kugira ngo inzitizi zikemurwe.
Izi mpamvu hari abasanga ari zo zatumye Kabuga atitabira urubanza.
Nyuma y’icyemezo cyo gukomeza urubanza, ubushinjacyaha bwahawe umwanya buvuga ko Kabuga yateye inkunga Jenoside binyuze muri Radiyo ya RTLM yahamagariraga abahutu kwica abatutsi, gutera inkunga interahamwe, gutanga intwaro kuri za bariyeri no gushishikariza interahamwe kwica, zarangiza akazishimira.
Kabuga ashinjwa ibyaha birimo icyaha cya jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itsembatsemba, itoteza n’ubwicanyi nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe mu rwego rwa jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda, mu mwaka wa 1994.
Mu nyandiko y’ibirego havugwa ko Kabuga, afatanyije n’abandi bantu, yakoresheje radiyo RTLM mu buryo bugamije gushimangira urwango rushingiye ku moko hagati y’Abahutu n’abantu bafatwaga nk’Abatutsi no gusakaza ubutumwa burwanya Abatutsi hagamijwe gukora ibyaha byavuzwe haruguru.
Bivugwa kandi ko Kabuga yategetse, yafashije akanoshya Interahamwe zagize uruhare mu kwica no kugirira nabi abantu bafatwaga nk’Abatutsi mu Maperefegitura ya Kigali, Kibuye na Gisenyi.
Byongeye kandi, bivugwa ko, afatanyije n’abandi bantu, Kabuga yashyizeho ikigega cyo kurengera igihugu hagamijwe gukusanya amafaranga yo gushyigikira, mu rwego rw’imari n’ibikoresho, ibikorwa by’Interahamwe byo kwica no kugirira nabi Abatutsi.
Ashinjwa ko afatanyije n’abandi bantu, yiyemeje gutegura, gushyiraho no gutera inkunga y’imari umutwe w’abantu bitwaraga gisirikare bitwaga Interahamwe za Kabuga muri Segiteri ya Kimironko, i Kigali, wari ufite intego yo gushimangira urwango rushingiye ku moko hagati y’Abahutu n’Abatutsi muri Segiteri ya Kimironko kugira ngo bagere ku ntego yo gukora jenoside yibasiye abantu bafatwaga nk’Abatutsi.
Kabuga aregwa gutuma abantu bakora ibyaha, abahamagarira gukora jenoside cyangwa avuga amagambo arangwa n’itoteza mu nama zinyuranye n’ahantu hatandukanye mu Rwanda hagati ya Gashyantare cyangwa Werurwe 1994 na Gicurasi 1994.
RTLM yashinze afatanyije n’abandi bantu, yahamagariraga abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside mu biganiro byavugaga ku buryo bweruye ko abantu ari Abatutsi, ikaranga aho baherereye, igasobanura ko ari abanzi, ikanahamagarira abantu kubatsemba.
-
VIDEO : Amabanga akomeye kuri Apôtre Mutabazi, Iby’Ababyeyi be n’Uburwayi bwe #rwanda #RwOT
Karegeya Jean Baptiste yabwiye UKWEZI ko kuba Mutabazi avuga ko ari muri bake bakunda Perezida Kagame ari ukwibeshya kuko atari we wenyine watumye Ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ihindurwa ati” Iyo Umuntu yitandukanyije n’ubwenge bigakabya hari igihe umufata nk’ufite ikibazo cyo mu mutwe, wize ubwibatsi ,uhindutse umuvugabutumwa, ugeze aho kwibara muri bake bakunda Umukuru w’Igihugu”
”Umubare w’Abakunda Umukuru w’Igihugu ntabwo awuzi, cyakora wenda uw’abamwanga hari ibimenyetso, ariko umukuru w’Igihugu watowe hejuru ya 99% , Ingingo y’101 igahindurwa kugira ngo akomeze atuyobore , wowe ugashaka kubyiha byose kandi byaravuye mu bitekerezo by’Abanyarwanda bose, haba harimo ikibazo”
Karegeya yavuze ko ariya madeni Mutabazi yavuze ko afite ,Se Kabarera ayazi neza ashobora kuba ari aya kera ndetse ko uyu mubyeyi we ari Umukire uzwi mu Karere ka Gicumbi atabura ubwo bwishyu.
Uyu Munyamakuru avuga ko Mutabazi iyo ari iwabo I Byumba atavuga rwose kuko bamuzi cyane cyane ko anaturanye n’iwabo kandi umugore we akaba anakora ntakibazo bafite ati” Iyo ari I Byumba aba acecetse ariko ntaba yishimye, iyo ari i Byumba aba ameze nk’Inyoni iri mu mazi , yagera i Kigali akamera nk’Ifi mu mazi”
Akomeza avuga ko Se wa Mutabazi afite amafaranga menshi cyane ndetse ko abazi neza cyane ndetse na Nyina Umubyara uri mu kiruhuko cy’izabukuru yari umukozi wa Banki bityo ko batabura igishoro cyo kumuha ngo yikorere ariko ko yabananiye akanga ko bamuvuza.
Ahamya ko ikibazo ari uko Mutabazi atumva iwabo ko ntako batamugize yewe ngo bamusabye kuba yacuruza ibikoresho by’ubwubatsi mu mazu za Se nk’umuntu wize iby’ubwubatsi undi akabyanga bityo ko icyo we yakoze ari ukujya kure y’ababyeyi.
Uyu munyamakuru avuga ko kuvuga kuri Mutabazi akurikije uko azi Se umubyara bibabaje cyane ukuntu yabura ubwishyu bw’inzu mu gihe iwabo bafite imitungo igaragara ati” Akaza gufata ubugeto n’amazu Kabarera afite ?”
Avuga ko kuba Mutabazi avuga ko arimo gutegurwa kuzaba Umudepite ari uburwayi bwo mu mutwe cyane cyane ko n’uwo Ishyaka ryahisemo ariryo rimutangaza kandi nabyo bikajya hanze bamaze kurahira ndetse ko ntabanga riva I Rusororo ngo rirenge ku Murindi ati” None se FPR ikoresha abasazi se ? Keretse ari Mission spécifique gusa ni gake cyane”
Naho ibya Politiki byo ngo nabyo birimo ikibazo kuko ntapolitiki yo gusaba Perezida Kagame kumwishyurira amadeni.
Karegeya avuga ko icyo asaba ari uko Itangazamakuru ryakwima Mutabazi umwanya noneho inshuti ze magara zikaba zamwegera zikamuhuza n’ababyeyi be kandi ko ari ibintu byoroshye cyane.
Asaba Mutabazi kwirinda Camera ahubwo yakwegera umuryango we n’abana be cyane cyane ko uko azi Se Kabarera biteguye kumwakira .
Mutabazi Kabarira Maurice umaze kumenyerwa nka Apôtre Mutabazi yasohowe mu nzu yakodeshaga, ashinjwa kumara amezi menshi atayishyura kandi yarafungiranyemo ibikoresho bye.
Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter na YouTube, bamaze kumenyera uyu mugabo utavugwaho rumwe, wisobanura nk’Umushumba Mukuru w’Itorero New Covenant Kingdom Citizen na Minisiteri yitwa World Foundation.
Kuva mu 2020, uyu mugabo yakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube na Twitter atanga ibitekerezo, akenshi wasangaga bitavugwaho rumwe n’ababikurikira.
Ibya Mutabazi byarushijeho kudogera mu Cyumweru gishize, ubwo mu itangazamakuru havugwaga inkuru y’umugabo witwa Mukeshimana Célestin, umushinja kuba yaragiyeyo gukodesha inzu yo kubamo muri Nzeri 2021, ariko akaba ayimazemo umwaka atayishyura.
Uyu mugabo atuye mu Karere ka Gasabo, mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Murama, Umurenge wa Kinyinya.
Avuga ko ubwo Mutabazi yajyaga gukodesha inzu, yasize yishyuye amezi atatu gusa, ariko kuva ubwo ngo ntiyongeye kumubona kuko ngo yasize ayifunze akagenda.
Mukeshimana mu kiganiro na UKWEZI yatubwiye ko yagerageje kwitabaza ubuyobozi bw’inzego zitandukanye zirimo n’Abunzi biragorana. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Nzeri 2022, iyi nzu yafunguwe bigizwemo uruhare n’inzego zitandukanye, isubizwa nyirayo.
Mukeshimana yaduhamirije ko bijya gutangira yahamagaraga Apotre Mutabazi ntamufate kuri telefone igendanwa ndetse ngo bigera n’aho amuboloka. Ngo yamubaririje hose ndetse aza no kugera ku ivuko rye mu Karere ka Gicumbi nabwo ntayamufatisha ari nayo mpamvu yahisemo kwitabaza Itangazamakuru cyane ko ariryo uwo yashakaga yakudaga kugaragaramo.
Mukeshimana yabwiye Ukwezi ko umunsi umwe umugore we yigeze kumubaza impamvu Mutabazi atishyura inzu , undi amusubiza ko agomba gutuza kuko uretse kuba ari Umukozi w’Imana kandi ko yababwiye ko ari Umuntu Leta iri guteguramo kuzaba Umudepite.
APOTRE MUTABAZI YANANIYE ABABYEYI BE BASHATSE NO KUMUVUZA ARATOROKA||FPR NTIKORESHA ABASAZI|Karegeya
-
Umuhanzi Bruce Melody yishushanyijeho abana be #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umuhanzi Bruce Melody ubu agaragaraho ibishushanyo adasanzwe azwiho, harimo ibigaragaza amasura y’abana be. Bruce Melody amaze iminsi mu mahanga mu bikorwa (…)
-
Museveni: Nta Guma mu Rugo izashyirwaho kubera Ebola #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yavuze ko nta mpamvu yo gushyiraho ingamba zikarishye mu duce tw’Igihugu turimo Ebola kuko iyo virusi itandurira mu (…)
-
Musanze: Ibyangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga bikomeje kwiyongera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abaturage bo mu Karere ka Musanze, bakomeje kwibaza amaherezo y’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga, ikomeje kuhagwa ubudasiba, kugeza ubwo amazu 65 yari amaze (…)
-
Ikipe y'igihugu y'abahungu U19 muri Cricket yerekeje muri Nigeria guhatanira itike yo kuzakina imikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Nzeri 2022, nibwo ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 19 nibwo yerekeje mu gihugu cya Nigeria gukina imikino Nyafurika yo mu itsinda rya 2.
Usibye u Rwanda, muri iri rushanwa rigiye gukinwa rizitabirwa n'ibindi bihugu birimo Kenya,Sierra Leone,Ghana,Botswana,Malawi na mozambique.

Igihugu kizahiga ibindi kizazamuka mwitsinda ryambere aho bazahatana na Uganda,Tanzania na Zambia.Biteganyijwe ko iyo miikino izabera mugihugu cya Zambia ahazava ikipe imwe izahagarira umugabane wa Afurika mu mikino y'igikombe cy'isi.

MUSAALE Stephen uyobora ishyirahamwe ry'umukino wa cricket mu Rwanda, yibukije aba basore ko bagiye guhangana kandi ko bagomba gukora nkibyo bashiki babo bakoze,
Yabaseranyije ko nibagera ku mihigo biyemeje nabo nk'ubuyobozi bazashyira mungiro ibyo babasabye.
Uhagarariye abakinnyi BIMENYIMANA Yvan Vicent de Paul kapiteni w'iyi kipe yatangaje ko biteguye bihagije kandi ubuyobozi bwakoze buri kimwe cyose cyari gikenwe, akomeza avuga ko igisigaye ari ukujya guhangana kandi ko bazitwara neza.

Ku ruhande rwa MARTIN Suji Umutoza mukuru yatangaje ko abasore be batanga ikize kuko bagize igihe gihagije cyo kwitegura,ndetse baka baragize nigihe gihagije cyokwiga kumakipe bagiye guhura nayo.
Nk'uko byatangajwe n'ishyirahamwe ry'umukino wa Cricket mu Rwanda, iyi mikino izakinwa hagati ya tariki ya 30 Nzeri kugeza kuya 8 Ukwak
The post Ikipe y'igihugu y'abahungu U19 muri Cricket yerekeje muri Nigeria guhatanira itike yo kuzakina imikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika appeared first on RUSHYASHYA.
-
Rulindo: Imodoka 2 zagonganye umuntu umwe ahita ahasiga ubuzima #rwanda #RwOT
Impanuka ikomeye yabereye Shyorongi mu karere ka Rulindo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Nzeri 2022, yaguyemo umuntu umwe abandi 15 barakomereka cyane. Ikamyo yerekezaga Kigali yagonze Minibus yavaga Kigali yerekeza mu majyaruguru.
Polisi ivuga ko umuntu umwe mu bantu 18 bari muri iyo taxi minibus ahise yitaba Imana, abandi 15 barakomereka cyane.
Iyi nkuru turacyayikurikirana……….