
Category: Uncategorized
-
Nyarugenge: Impanuka ikomeye yahitanye Shofer… – #rwanda #RwOT
Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Kanyinya mu muhanda uva mu mujyi wa Kigali werekeza mu Ntara y’Amajyaruguru, yatewe n’imodoka nini yataye umuhanda ikagonga Minibisi itwara abagenzi yerekezaga i Rulindo.
Umushoferi wa Minibisi witwa Majyambere Silamu yahise ahasiga ubuzima naho abagenzi 15 barakomereka aho hari bane bakomeretse ku buryo bukomeye.
Umuvugizi w'Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda Senior Superintendent of Police( SSP) René Irere yabwiye Taarifa ko mu bantu 17 bari bari muri minibisi itwara abagenzi, babiri gusa ari bo bavuyemo badakomeretse.
SSP Irere yavuze ko abakomeretse bajyanwe mu bitaro bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali ngo bitabweho n’abaganga, mu gihe hari gukorwa iperereza ku cyateje impanuka.
-
Abakoresha ikoranabuhanga bashyiriweho uburyo bwo kubacungira umutekano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abanyeshuri, abarezi ndetse n’abandi bose bakoresha ikoranabuhanga, bashyiriweho uburyo bwo gucungira umutekano ibyo bakora.
-
Uganda: Impanuka y’indege yaguyemo abantu 22 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yategetse Umugaba mukuru wungirije w’ingabo zirwanira mu kirere, Maj Gen Charles Okidi, gukora iperereza ku cyateye (…)
-
Cabo Delgado: Uburyo RDF yabohoje Umujyi wa Mocimboa da Praia (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mocimboa da Praia ni kamwe mu turere tubiri tw’Intara ya Cabo Delgado muri Mozambique turinzwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, ari zo Ingabo na Polisi by’u (…)
-
Colombia: Abaturage bigaragambije bamagana izamurwa ry’imisoro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abaturage babarirwa mu bihumbi bakoze imyigaragambyo bamagana ivugurura mu bukungu no mu mibereho myiza ryatangijwe na Perezida wa Colombia Gustavo Petro, (…)
-
Huye: Hasojwe amahugurwa yateguriwe abana bakina Karate #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ku Cyumweru mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda, hasojwe amahugurwa y’abana bakina karate basaga 214.
-
Lionel Messi mu nzira zo kuva muri Paris St-Germain #rwanda #RwOT
Umukinnyi ukomoka muri Argentine, Lionel Messi, ufite imyaka 35, yiteguye kuva muri Paris St-Germain mu mpeshyi kuko ngo atiteguye kongera amasezerano mashya.
Messi wari wasinye amasezerano y'imyaka 2 ubwo yavaga muri FC Barcelona muri 2021,ngo ntabwo azongera amasezerano mashya cyane ko ayo afite azageza muri 2023.
Biravugwa kandi ko Xavi Hernandez ashishikajwe no kumugarura kuri Camp Nou.
Umunyamakuru Marc Marba avuga ku by'uko Messi ashobora gusubira muri Barça, yatanze amakuru y'ingenzi kuri iki kibazo.
Uyu munyamakuru wa La Porteria avuga ko Messi adashaka kongera amasezerano muri PSG kandi iyi iraba shampiyona ye ya nyuma kuri Parc des Princes.
Messi yahuye n'ubuzima butoroshye mu mwaka we wa mbere muri Ligue 1. Ariko uyu munya Argentine yagarutse mu bihe bye muri uyu mwaka w'imikino ukomeje,kuko amaze kugira uruhare mu bitego 14 mu mikino 11 amaze gukina.
Nubwo Messi ashobora gusubira muri FC Barcelona ariko ngo ntashaka gusangamo myugariro Gerard Pique.
Umubano wa Messi na Pique wari wifashe nabi cyane mu minsi ya nyuma y'uyu munyabigwi muri Barcelona. Bombi ngo ntibavuganaga nkuko amakuru yabitangaje.
Visi perezida ushinzwe ubukungu muri Barcelona, Romeu abajijwe ku kugarura Leo Messi muri Kamena 2023,yagize ati”Kubera ko byaba ari ubuntu, rwose ni ikintu dushobora gukora. Ariko byaba ari icyemezo cya tekiniki, uko byagenda kose.
Hariho umushahara ntarengwa, twashyize ingufu mu mishahara muri iyi mpeshyi.”
-
Tombola ya Jackpot Lotto yahindutse 'Impamo Jackpot’, yongera amahirwe yo gutsindira kenshi miliyoni 15Frw #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikigo Carousel Ltd giteza imbere Tombola ya Inzozi Lotto cyatangaje ko Umukino wa Jackpot Lotto wasimbujwe uwa Impamo Jackpot hagamijwe ko Inzozi zo (…)
