Category: Uncategorized

  • Ababiligi bemerera abagizi ba nabi gukorera politiki ku butaka bwabo amateka azabarega ubufatanyacyaha #rwanda #RwOT

    Ububiligi ni kimwe mu bihugu bicumbikiye abasize bakoze ibyaha mu Rwanda, barimo abajenosideri n'abakomokaho, ubu bakaba barigize impirimbanyi za 'demukarasi n'uburenganzira bwa muntu'.

    Icyita rusange abo bagizi ba nabi basangiye, ni ugusebya u Rwanda no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo bagakwirakwiza Jenoside bihimbiye ngo yakorewe Abahutu.

    Gucumbikira abakurikiranyweho ibyaha bikomeye nka Jenoside, aho kubashyikiriza ubutabera, ubwabyo binyuranyije n'amahame ndetse n'amategeko mpuzamahanga Ububuligi bwemeye gukurikiza. Kureka abo banyabyaha bagakorera politiki ku butaka bwawe byo ni agahomamunwa, ndetse uba uri umufatanyacyaha.

    Dore nk'ubu abategetsi b'Ububiligi bemereye inkoramaraso gukorera imyigaragambyo i Buruseli tariki 01 Ukwakira 2022. Kimwe mu bigamijwe ngoni kwibuka 'Jenoside yakorewe Abahutu', Ububiligi bwirengagije ko Umuryango w'Abibumbye wemeje, mu buryo budasubirwaho, ko mu Rwanda habaye Jenoside imwe rukumbi yakorewe Abatutsi. Ese Abategetsi b'Ububiligi baba bazi neza amateka n'imigambi mibisha y'abo bahimbye imvugo ya 'Jenoside yakorewe Abahutu', cyangwa barayirengagiza?

    Reka tubabwire bimwe mu biranga abo bagome bagize Ububiligi ikibuga bakiniraho politiki y'amacakubiri.

     FDU-Inkingi ni ishyaka mpezanguni ryashinzwe na Ingabire Victoire Umuhoza muw' 2006, rikaba rifite icyicaro mu Bubiligi. Ku ikubitiro, abayoboke baryo bakomokaga mu mashyaka y'abajenosideri nka MRND, CDR, PARMEHUTU, aho ayo mashyaka yaje kwihuriza mu buhungiro agashinga rimwe rya RDR ryaje kubyara ALIR na FDLR n'izindi nkoramaraso bahuje imyumvire. Iri shyaka ryubakiye ku ngengabitekerezo ya jenoside, amacakubiri no guhembera urwango.

    Ubwo Ingabire Victoire warishinze yagarukaga mu Rwanda yavuzeko ashaka urwibutso rwa 'Jenoside yakorewe Abahutu', agamije gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi. FDU-Inkingi kandi buri kwezi ikusanya amafaranga yo gutunga Ingabire, andi akoherezwaga muri FDLR.

    Jambo Asbl ni itsinda rikorera mu Bubiligi, rikaba ryarashyiriweho guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko benshi mu barigize bafitanye isano y'amaraso n'abajenosideri. Abatangije iri tsinda bakomoka kwa Dominiko Mbonyumutwa, wari ku isonga mu batangije ivangura mu Rwanda.  Abandi barigize ni abana b'abahoze ari abategetsi basize bakoze jenoside, benshi bakinakurikiranywe mu nkiko. Aha Twavuga nka Kayumba Placide ubu wasigariyeho Ingabire Voctore mu kuyobora parmehutu nshya ariyo FDU-Inkingi. 

    Ikindi cyiyongera kuri ibi, ni uko batigeze barekura umurage wa Parmehutu wo gukomera amashyi abakoloni b'Ababiligi.

    RIFDP ni itsinda ry'abahezanguni b'abagore-gito babaswe n'amacakubiri, bakaba inkwakuzi mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni abambari n'abanyeshuri ba Ingabire Victoire Umuhoza ari nawe washinze iryo tsinda, rikaba rikora akazi ko kumushakira inkunga y'amafaranga. Undi mujyanama wihariye w'iri tsinda-gore, ni Ndereyehe Ntahontuye Charles wahungiye mu Buholandi nyuma yo kwijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari ISAR. 

    Uyu Ndereyehe wamenyekanye cyane mu nyigisho zo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bigaragara ko ari uburyo bwo gucuruza no gushaka amaramuko, yacengeje amahame ye muri RIFDP ku buryo bukomeye. 

    CLIIR ni akarima k'umutekamutwe Matata Joseph akoresha avoma amafaranga mu bazungu, ababeshya ko ari impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu na demokarasi, ngo kuko arwanya 'umuco wo kudahana' mu Rwanda. Nyamara nawe ubwe ntabwo abashije kwihana, ngo areke imyitwarire y'urukozasoni yamuranze mu buzima bwe bwose. Nubwo agaragara nk'uwataye umutwe, Joseph Matata ni umwarimu w'ingengabitekerezo ya jenoside ndetse akaba umucengezamatwara wa Hutu pawa. Joseph Matata aherutse guhabwa gasopo n'inzego z'umutekano z'Ububiligi, ashinjwa gukomeza guhembera amagambo y'urwango no gukwiza amacakubiri. Yamenyeshejwe ko nabikomeza amategeko y'Ububiligi atazamurebera izuba. None yongeye yubuye umutwe ngo arashaka urukiko ruzemeza ko habaye genocide ebyiri.

    Mouvement Idamange: Iri ni itsinda ry'abatekamutwe rishingiye ku Banyarwanda bigize indakoreka, Aba ni bamwe mu bashutse Idamange Yvonne ko bazamuha amafaranga akishora mu byaha byamuhesheje igifungo cy'imyaka 15,  mu gihe ba Norman Ishimwe sinamenye bamushutse barimo kwinywera umuvinyu i Burayi. Nyuma yo kubona ko afunzwe bahisemo gushinga iri tsinda kugirango babone uko barikoresha mu kwishakira amaramuko, babeshya ngo baraharanira uburenganzira bwa muntu.

    Ngibyo rero ibisahiranda bitunzwe n'ibisabano n'ibisahurano, byitwaje iturufu yo guharabika uRwanda, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni inkorabusa ariko kuko kuva bahunga u Rwanda ubu bakaba baramarishije isi ibirenge, nta gihe batigaragambije ariko imyaka ibaye 29 nta kigaragara bagezeho, kuko nta mpamvu n'imwe bafite yo kwigaragambya. N'ubu rero baracurangira abahetsi, kuko nta muntu ushyira mu gaciro wakumva amahomvu yabo.

    The post Ababiligi bemerera abagizi ba nabi gukorera politiki ku butaka bwabo amateka azabarega ubufatanyacyaha appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ababiligi-bemerera-abagizi-ba-nabi-gukorera-politiki-ku-butaka-bwabo-amateka-azabarega-ubufatanyacyaha/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ababiligi-bemerera-abagizi-ba-nabi-gukorera-politiki-ku-butaka-bwabo-amateka-azabarega-ubufatanyacyaha

  • Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Singapore #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ari mu ruzinduko agirira mu gihugu cya Singapore guhera kuri uyu wa 30 Nzeri kugeza tariki 02 Ukwakira 2022. Muri uru (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yagiriye-uruzinduko-muri-singapore

  • AMAHANO i Karongi : Uwafungiwe Jenoside yateye Igisongo mu Gitsina cy’Umugore amuziza kumwima icyo yise ‘Imyaka’ #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Bubazi mu Murenge wa Rubengera ku gicamunsi cyo ku wa 27 Nzeri 2022.

    Abaturanyi b’uyu mugore bavuga ko umugabo umaze umwaka umwe afunguwe kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi, yagiye mu rugo rw’uyu mugore amusaba ko amuha ku myaka, undi amusubiza ko atumvise neza icyo ashatse kuvuga, niko kumwerurira ko ashaka ko baryamana.

    Umugore ngo yaramuhakaniye, umusaza aragenda agaruka yitwaje igisongo akimutera mu myanya myibarukiro.

    Abaturanye n’uyu mugabo mu Mudugudu wa Remera mu Kagari ka Gacaca, bavuze ko no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yasambanyaga abagore ku ngufu akanabatera ibisongo mu gitsina.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bubazi, Mudaheranwa Emmanuel yavuze ko uyu mugabo asanzwe afite imyitwarire itari myiza.

    Yagize ati “Uyu mugabo asanzwe adashobotse ntaramara n’imyaka ibiri afunguwe kubera ibyaha yakoze muri Jenocide yakorewe abatutsi. Abaturage baduhamagaye batubwira ko uwatewe igisongo ari gutaka, tuhageze dusanga aravirirana cyane tumushyira mu ngobyi tubona uburyo ameze atagerayo. Twitabaje Polisi izana imodoka tumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Rubengera birananirana yoherezwa ku Bitaro bya Kibuye ari naho akirembeye. Ukekwaho gukora iki cyaha yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Rubengera.”

    Gitifu yasabye abaturage kutijandika mu bikorwa by’ubusambanyi n’ubushoreke kuko bisenya umuryango nyarwanda.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/AMAHANO-i-Karongi-Uwafungiwe-Jenoside-yateye-Igisongo-mu-Gitsina-cy-Umugore-amuziza-kumwima-icyo-yise-Imyaka

  • N'iki Abanyarwanda bazungukira ku isoko rusange ry'Afurika Minicom yatangiye kubakangurira? #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze, yatangije ubukangurambaga bugamije guhamagarira Abanyarwanda kumenya no kubyaza amahirwe Isoko Rusange rya Afurika [Africa Continental Trade Free Trade Area]

    Ni ubukangurambaga buje nyuma y'Amezi 2 gusa iri soko ritangiye gukora ku mugaragaro, Amasezerano yo kuri shyiraho yategetse ko muri Nyakanga 2022, aribwo ibihugu bya Afurika bitangira gukora ubucuruzi n'ubuhahirane hagendewe ku biteganywa n'amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika.

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze, yabwiye itangazamakuru ko Urwanda rwifuza ko Abikorera bamenya amahirwe iri soko rihatse maze bagatangira kuribyaza umusaruro, dore ko Leta yatangiye gukora ibyo isabwa n'amategeko arigenga.

    Yavuze ko kugeza ubu ubwikorezi bworohejwe, aho Rwandair yashyizeho ibiciro byihariye kubashaka kohereza ibicuruzwa hanze y'u Rwanda, kandi ko inzego zose zishishikarizwa gutangira gutekereza uburyo bakwagura isoko no mu bindi bihugu ngo babone inyungu.

    Kurundi ruhande ariko, MINICOM ntisobanura neza uburyo Isoko Rusange rya Afurika rizoroshya ibiciro bihanitse ku isoko imbere mu gihugu byatuma Abanyarwanda barishishikarire.

    Asubiza kuri iki, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Dr Jean-Chrysostome yavuze ko ibiciro bihanitse ku isoko bitaturutse ku mubano w'ibihugu bituranyi utifashe neza gusa, ahubwo ngo icyorezo cya Covid n'intambara Uburusiya bwateje kuri Ukraine.

    Yongeyeho ko kuba ibicuruzwa byarakomorewe kwinjira mu Rwanda bivuye Uganda bitavuze ko ibiciro byagabanuka, kuko ngo ibibazo byatumye bizamuka impande zombizi zirabihuje.

    Gusa ngo umuti wo kubikemura ntawundi uretse kongera ibihingwa imbere mu gihugu no kugerageza kwihaza mu biribwa bivuye mu gufatanya mu buhinzi no guteza imbere ubuhinzi muri rusange.

    Ubusanzwe tariki 1 Mutarama 2021, nibwo amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika [Africa Continental Trade Free Trade Area], yatangiye kubahirizwa. Ni ukuvuga ko kuva icyo gihe imbogamizi zirimo imisoro, amategeko n'ibindi bitandukanye byatumaga ubucuruzi hagati ya Afurika bugenda biguru ntege byagakwiye kuba byarakuweho.

    Icyorezo cya Covid-19 n'izindi mbogamizi zatumye bitagenda bityo kuko kugeza ubu iri soko bimeze nk'aho ritaratangira ariko hari icyizere cy'uko mu kwezi gutanga inzozi abakurambere ba Afurika barose zizaba impamo.

    Ku ruhande rw'u Rwanda, rumaze igihe rutegura gahunda ihamye igaragaza umurongo ngenderwaho w'uko ruzaba ruhagaze kuri iri soko. Ni gahunda igaragaza inyungu u Rwanda ruzaba rufite kuri iri soko, ibyo ruzarijyanaho, ibizava mu bindi bihugu biza imbere mu gihugu n'ibindi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/n-iki-abanyarwanda-bazungukira-ku-isoko-rusange-ry-afurika-minicom-yatangiye

  • Bacyumva irekurwa rya Ndimbati, bamwe basazwe… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki  29 Nzeri, nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye umwanzuro w’urubanza Ubushinjacyaha bwaregagamo Ndimbati ibyaha byo gusambanya umwana no Gusindisha umwana.

    Ndimbati yatawe muri yombi muri Werurwe 2022, akorwaho iperereza n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, mbere yo gushyikiriza Ubushinjacyaha Dosiye ye.

    Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwabanje gukatira Ndimbati gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, nyuma aburana mu mizi mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ari narwo rwanzuye ko arekurwa.

    Ubwo icyemezo cy’urukiko cyasomwaga hakemezwa ko Ndimbati afungurwa, abakunzi be, abo mu muryango we ndetse na bamwe mu bo bahurira muri Sinema n’imyidagaduro muri rusange basazwe n’ibyishimo ndetse bamwe mu bo byarenze bagaragaza amarira.

    Ibyishimo byagaragazwaga mu buryo butandukanye

    Nk’uko byari byategetswe n’urukiko, Uwihoreye Jean Bosco ‘Ndimbati’ yasohotse muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere ahashyira i Saa Moya n’igice z’umugoroba (19:30′).

    Ndimbati utigeze ugaragara mu isomwa ry’urubanza, yageze mu mujyi wa Kigali Ahagana i Saa Mbiri yakirirwa n’abakunzi be benshi bari bamushagaye.

    Ababyeyi bashimiye Imana muri ubwo buryo

    Djihad umenyerewe mu biganiro byo kuri YouTube yari yakurikiye ibya Ndimbati kuva ku munsi wa mbere

    Amza USA cyane na Ndimbati yari ahari

    Umufasha wa Ndimbati byamurenze

    Me Bayisabe Irene wunganiye Ndimbati mu mategeko na we yakubitaga igitwenge

    Byari ibyishimo bikomeye kumva ko Ndimbati afungurwa

    REBA HANO UKO BYARI BIMEZE UBWO NDIMBATI YAVAGA I MAGERAGERE

    AMAFOTO: NGABO Serge

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121432/bacyumva-irekurwa-rya-ndimbati-bamwe-basazwe-namarangamutima-basuka-amarira-amafoto-121432.html

  • Muraho neza, yambiii! Ndimbati yahaye intashy… – #rwanda #RwOT

    Urukiko rukimara gutangaza iyi nkuru nziza ku bakunzi ba Ndimbati ku gicamunsi cy’uyu wa Kane tariki 29 Nzeri, abantu batandukanye berekanye ibyishimo byinshi, bamwe barabyina abandi batanguranwa kujya kuri Gereza ya Mageragere aho yari afungiye.

    Mu kumanuka imihanda ya Nyamirambo, amashusho yagiye agaragaza Ndimbati mu modoka nziza ava kuri Gereza, yagendaga asuhuza abantu n’ubwuzu bwinshi.

    Mu butumwa anyujije kuri konti ye ya Twitter akimara kugera iwe mu rugo, yatanze intashyo, maze ashimira Imana, avuga ko idakora nk'abantu. Ndimbati ati: 

    MURAHO NEZA NSHUTI ZANJYE? YAMBIIII. BURYA IMANA NTABWO IKORA NK’ABANTU, UBU NANJYE NAGARUTSE MU GIHUGU. MWARAKOZE CYANE MWESE KUNSENGERA NO KUMBA HAFI. MU BY’UKURI MWANYERETSE URUKUNDO. NDABIBASHIMIYE CYANE MBIKUYE KU MUTIMA. UBU NTAKUREBA IBYAHISE AHUBWO REKA TUREBE ICYAKUBAKA GUSA.

    Ndimbati yarekuwe mu isomwa ry'urubanza ryabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 29 Nzeri 2022 ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ari narwo rwaburanishije urubanza rwe ku wa 13 Nzeri 2022. Icyo gihe Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 25.

    Kuwa Mbere tariki 28 Werurwe 2022 ni bwo hasomwe urubanza rwa Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati, ukurikiranyweho icyaha cyo gusindisha no gusambanya umwana w'umukobwa utarageza imyaka y'ubukure rumukatira gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.

    Ndimbati afunguwe nyuma y’amezi 6 yari amaze mu gihome kuko yatawe muri yombi tariki 10 Werurwe 2022. Icyo gihe umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yahamirije inyaRwanda.com ayo makuru, ati 'RIB yafashe umugabo witwa Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati w'imyaka 51 acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.'

    Ndimbati yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe hari hagikomeje iperereza kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Ndimbati yafunguwe

    REBA AMASHUSHO YA NDIMBATI ARIMO GUTEMBEREZWA MURI KIGALI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121431/muraho-neza-yambiii-ndimbati-yahaye-intashyo-abanyarwanda-mu-mihanda-ya-nyamirambo-121431.html