
Category: Uncategorized
-
#COVID19: Mu Rwanda abanduye babiri babonetse mu bipimo 1,347 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 29 Nzeri 2022 mu Rwanda habonetse abantu babiri banduye Covid-19, mu bipimo 1,347 (…) -
Abafite ubumuga barasaba ko imodoka zitwara abagenzi zashyirwamo uburyo buborohereza kuzigendamo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abafite ubumuga barasaba ko imodoka zitwara abagenzi zashyirwamo uburyo buborohereza kuzigendamo, kuko izikoreshwa zitaborohereza mu gihe bakeneye gutega. (…)
-
Judith yahishuye indirimbo akunda ya Safi Madiba wahoze ari umugabo we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli, Judith Niyonizera, wahoze ari umugore wa Niyibikora Safi Madiba waririmbaga mu itsinda rya Urban Boys, yahishuye (…)
-
Shampiyona ya Volleyball yagarutse mu isura nshya, amakipe 13 yamaze kwiyandikisha #rwanda #RwOT
Shampiyona ya Volleyball igiye gutangira aho biteganyijwe ko izajya ikinwa mu buryo “Ligue” aho izahera Gisagara na Huye.
Ni shampiyona izatangira mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 1 Ukwakira.
Nk’uko byasobanuwe na perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), Ngarambe Raphael, ni uko ubu buryo buzafasha abakinnyi kugira imikino myinshi.
Ati “Kuri uyu wa Gatandatu turatangirira i Gisagara na Huye, murabizi dukora Shampiyona mu buryo bwa 'Ligue’, impamvu zabyo ni uko mu mpera z’icyumweru twagira imikino myinshi. Twasanze biriya by’imikino ibanza n’iyo kwishyura hari abakinnyi badakina. Ariko iyi 'Ligue’ imeze nk’irushanwa ryo mu mpera z’icyumweru, urangiza 'weekend’ umukinnyi akinnye imikino nk’umunani.'
Biteganyijwe ko iyi shampiyona izasozwa mu Kuboza 2022 maze hakabaho akaruhuko gato maze muri Mutarama 2023 hagatangira indi.
Ubu buryo buzakoreshwa, bumeze nk’ubuheruka gukinwamo irushanwa ryari ryateguwe na Forzza Bet byarangiye ribazwe nka Shampiyona ya 2021/22.
Uretse shampiyona muri uyu mwaka hateganyijwe andi marushanwa nka Tax Payers Tournament na Carre d’As.
Bitandukanye n’ibyo abantu batekerezaga ko shampiyona yatinze gutangira, Ngarambe Raphael yavuze ko itatinze gutangira kubera ko hari imyiteguro myinshi irimo kubanza gusoza umwiherero wahuje abakiri bato bagera kuri 72 muri Christ Roi, imikino ihuza amashuri na FEASSSA.
Kugeza ubu amakipe 7 mu bagabo ari yo; Gisagara VC, REG VC, APR VC, IPRC Ngoma VC, IPRC Musanze VC, Kirehe VC na KVC na 7 mu bagore; APR, RRA, Ruhango, IPRC Kigali, IPRC Huye na Ste Bernadette- Kamonyi ni yo yamaze kwiyandikisha.
Gusa perezida wa FRVB yavuze ko aya makipe akiri make bifuza ko yakwiyongera akaba menshi.
Ati “Byaba byiza natwe ni byo twifuza ko amakipe yaba menshi. Ni yo mpamvu duhaguruka tukajya gusura ibigo runaka, tugakora ubuvugizi kugira ngo abe yakwiyongera kuko ni bwo Shampiyona ikomera n’Ikipe y’Igihugu igakomera.'
Yavuze ko hari amakipe yanditse asaba kuba abanyamuryango yifuza gukina shampiyona arimo na Police VC ndetse akaba yaranemejwe mu nteko rusange ariko bakaba bagitegereje ko aziyandikisha.
Bagaragaje kandi ko bafite imbogamizi z’ibibuga muri Kigali aho Petit Stade na NPC zakoreshwaga ubu zirimo kuvugururwa ni mu Kigali Arena ihenze, gusa bakaba barimo bashaka ibisuzo ngo n’abanya-Kigali bazaryoherwe n’uyu mukino.
Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphael yasobanuye aho imyiteguro ya shampiyona igeze
Abanyamakuru basobanuriwe byinshi kuri shampiyona ya Volleyball igiye gutangira -
Miss Léa yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi(AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyamabaga ze yashimiye abakobwa bose bamuteguriye ibirori byo gusezera ubukumi.
Mu ijoro ryo ku wa 16 Nyakanga 2022 nibwo Umutesi yambitswe impeta na Peter Nasasira ubwo bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko y'uyu musore.

Ku gicamunsi cyo ku wa 23 Nzeri 2022 basezerana imbere y'amategeko mu muhango wabereye ku Murenge wa Kimihurura.

Peter Nasasira asanzwe akora akazi ko kuyobora ba mukerarugendo basura ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda.
Ubukwe bw'aba bombi buteganyijwe ku wa 2 Ukwakira 2022.




Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-lea-yakorewe-ibirori-byo-gusezera-ku-bukumi-amafoto
-
Muhanga: Abagore batanu batawe muri yombi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Polisi mu Ntara y’Amajyepfo iratangaza ko yataye muri yombi abagore batanu bafatanywe magendu y’imyenda ya caguwa itemewe, ku wa 28 Nzeri 2022, bakaba (…)
-
Kapiteni wa Rayon Sports na rutahizamu Moussa Camara ntibari muri 21 berekeje i Rubavu #rwanda #RwOT
Rayon Sports yamanukanye abakinnyi 21 yerekeza i Rubavu aho ifiteyo umukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona na Marines.
Uyu mukino ukaba uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 1 Ukwakira 2022 kuri Stade Umugande.
Rayon Sports itaratsindwa umukino n’umwe muri shampiyona yamanukanye abakinnyi 21.
Umutoza mu bakinnyi yamanukanye ntibarimo kapiteni w’iyi kipe, Rwatubyaye Abdul kubera akabazo k’imvune afite akaba yiyongera kuri Ganijuru Elie na we umaze iminsi afite ikibazo cy’imvune.
Ntibarimo kandi rutahizamu Moussa Camara bivugwa ko yumva ataragera ku rwego rwo kuba yatangira gukina.
Bitewe n’ibibazo kandi by’abanyamahanga hari abakinnyi basigaye barimo umunyezamu Ramadhan Kabwili na rutahizamu Boubacar Traoré.
Abanyamahanga bamanukanye ni Rafael Osalue, Onana Léandre Willy Essomba, Moussa Esenu, Paul Were na Mbirizi Eric.
Yamanukanye kandi abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu barimo Hakizimana Adolphe umuzamu w’Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 na Rudasingwa Prince, Nishimwe Blaise waruri mu Mavubi makuru na Tuyisenge Arsène.
Abakinnyi Rayon Sports yahagurukanye
Hakizimana Adolphe, Hategekimana Bohneur, Ndekwe Felix, Esenu Musa, Onana Leandre, Iraguha Hadji, Kanamugire Roger, Mbirizi Eric, Mitima Isaac, Mucyo Didier Junior, Mugisha François, Muvandimwe JMV, Ndizeye Samuel, Nishimwe Blaise, Nkurunziza Félicien, Rafael Osaluwe, Rudasingwa Prince, Tuyisenge Arsène, Paul were, Eric Ngendahimana na Iradukunda Pascal.
-
Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Busanza bashyikirijwe ibiribwa (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasuye imiryango 1,068 imaze kwimukira mu Mudugudu wa Busanza muri Kicukiro iturutse mu (…)
-
Uwihoreye Jean Bosco (Ndimbati) yagizwe umwere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yagizwe umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku cyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka 18 y’ubukure (…)
Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/uwihoreye-jean-bosco-ndimbati-yagizwe-umwere
-
NDIMBATI agizwe umwere urukiko rutegeka ko ahita ataha #rwanda #RwOT
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Uwihoreye Jean Bosco wamamaye muri sinema nyarwanda nka Ndimbati, rusaba ko ahita arekurwa.

Isomwa ry’urubanza ryabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Nzeri 2022 ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ari narwo rwaruburanishije ku wa 13 Nzeri 2022. Icyo gihe Ubushinjacyaha bwasabiye Uwihoreye gufungwa imyaka 25.Ryabaye uregwa atari mu Rukiko, icyakora umwunganira we Me Bayisabe Irene we yari yitabiriye iburanisha. Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha, nta witabiriye isomwa ry’uru rubanza.
Umucamanza yatangiye asoma uko iburanisha ry’urubanza rwa Uwihoreye ryagenze, uyu mugabo akaba yari akurikiranyweho ibyaha byo gusindisha umwana witwa Kabahizi Fridays yarangiza akamusambanya, bikavamo kubyarana abana babiri b’impanga.
Nubwo Uwihoreye adahakana kuba yararyamanye na Kabahizi, yavuze ko uwo mukobwa bahuye afite imyaka y’ubukure, mu gihe Ubushinjacyaha bwagaragaje ko baryamanye akiri umwana.
Uwihoreye yari yagaragarije Urukiko ko umukobwa bahuye yavutse tariki ya 1 Mutarama 2002 bityo kuba bararyamanye ku wa 2 Mutarama 2020, uyu mukobwa yari yujuje imyaka 18.
Ni mu gihe Ubushinjacyaha bwagaragazaga ko yavutse ku wa 7 Kamena 2002, nk’uko bwanabigaragaje mu byemezo bitandukanye ariko bikagenda bishidikanywaho.
Urukiko rushingiye ku kuba Uwihoreye yarahuye na Kabahizi afite indangamuntu igaragaza ko yavutse ku 1 Mutarama 2002, rwasanze ko nubwo hari indi ndangamuntu igaragaza ko yavutse ku wa 7 Kamena 2002, ikwiye guhabwa agaciro ari iyo uwo mukobwa yari afite igihe bahuraga.
Urukiko rwavuze ko rutanyuzwe n’ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha byagaragazaga ko Uwihoreye yaryamanye na Kabahizi ku wa 24 Ukuboza 2019 aho kuba tariki 2 Mutarama 2020 nk’uko Uwihoreye yabivugaga.
Urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaja nta shingiro gifite, rwemeza ko Uwihoreye ari umwere ndetse rutegeka ko arekurwa akimara gusomerwa.
src: igihe
Source : https://imirasire.com/?NDIMBATI-agizwe-umwere-urukiko-rutegeka-ko-ahita-ataha