List of the top 10 richest celebrities in the Philippines [â¦]
The post Top 10 Richest Celebrities In The Philippines 2022 appeared first on UGWIRE.
Source : https://ugwire.com/richest-celebrities-philippines/
List of the top 10 richest celebrities in the Philippines [â¦]
The post Top 10 Richest Celebrities In The Philippines 2022 appeared first on UGWIRE.
Source : https://ugwire.com/richest-celebrities-philippines/
Hashize iminsi Nahimana Thomas na John Williams biyegereza abana bo mu muryango wa Rashid Hakuzimana ufungiye Mageragere, bigira umuvugizi wuyu muryango ndetse banashora abana ba Rashid mu bikorwa bya politiki y'urwango.
Umwe mu bana ba Rashid witwa Djibril w'imyaka 21 yiyemereye ko bajya bahabwa ubufasha na Padiri Nahimana ndetse n'umuhezanguni Ntwali John William. Ubu ibyananiye Nahimana na Ntwali bahisemo kubishoramo abana ngo kuko ntawabakoraho.
Mu byo babagiriye inama bwa mbere ni uko buri mwana wa Rashid yashinga YouTube Channel ariko noneho byagera ku mukobwa wa Rashid we akaba n'umuhanzi ukurikiranwa na John Ntwali William.
Uyu mwana w'umukobwa witwa Assia Hakuzimana ntabwo aziko ari hagati y'ibirura bibiri usibye ingengabitekerezo babaswe n'ingeso y'ubushurashuzi.
Twabagejejeho uburyo Ntwali John William abeshya abana bo mu kabari yivugisha icyongereza akavuga ko aruwo mu gihugu cya Kameruni.
Nahimana ushimishwa no guhamagara Assia Hakuzimana kuri Whats App Video ni umugabo wiyitaga umupadiri akabyara aho ageze hose. Ubu mu Bufaransa yatandukanye n'umugore witwa Claire bafitanye abana babiri b'abakobwa ariko mu Rwanda naho yahasize abana babiri. Abo nababashije kumenyekana.
Turaburira umukobwa wa Rashid Hakuzimana ko kwiyegereza John Ntwali William ari ukwiyegereza ikirura, azakwangiza ejo akujugunye. Nubwo uyu muryango ubona Ntwali John William nk'umuvugizi wabo n'ikiraro cyo kubona amafaranga, umugore wa Rashid agomba no kumenya ibi bikurikira. Usibye kubashyira muri politiki mbi y'ivangura no guhakana Jenoside umukobwa we Assia araraye ntabwo yiriwe.
Rushyashya ibaye ibaburiye.
The post Turaburira umukobwa wa Rashid uri hagati y'ibirura bibiri, Nahimana na Ntwali Williams appeared first on RUSHYASHYA.
Abanyamakuru babiri bakunzwe cyane mu Rwanda mu gisata cy’imikino bakaba ba nyiri radiyo ya B&B FM, Bayinga David na Bagirishya Jean de Dieu [Castar] basoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Kaminuza yo muri Espagne.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Ukwakira 2022 ni bwo aba bagabo bombi bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (Master’s Degree) bakuye muri Kaminuza yitiriwe Handrik Johannes Cruiff wabaye umukinnyi w’ikirarangirire muri Barcelona.
Iyi Kaminuza ya Johan Cruyff Institute iherereye mu Mujyi wa Barcelona, aba bagabo bakaba basoje amasomo mu micungire ya siporo ari na wo mwihariko w’iyi kaminuza.
Jado Castar na David Bayingana bakoranye kuva kuri Radio Salus, radiyo ya Kaminuza y’u Rwanda, baje kuyivaho baza i Kigali, Bayingana ajya kuri Voice of Africa, Castar na we ajya kuri Radio 10 aho Bayingana yamusanze, bahavuye bajya gushinga Radio ya bo, ya B&B FM aho ibiganiro byinshi biyigize ari ibya Siporo.

Nyuma y’imyaka 5, Bugesera FC yongeye kubasha gutsinda APR FC, hari mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 2 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2022-23.
Uyu munsi nibwo habaye ikirarane cy’umunsi wa 2 wagombaga kuba warakinwe tariki ya 8 Nzeri 2022 ariko uza gusubikwa bitewe n’uko APR FC yari mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League.
Ni umukino Bugesera FC yagiye gukina ikumbuye intsinzi kuri APR FC cyane ko imyaka yari ibaye 5 itayitsinda kuko yaherukaga kuyitsinda 15 Kamena 2017 muri shampiyona ya 2016-17.
Ubuyobozi bwa Bugesera FC bukaba bwari bwashyiriyeho iyi kipe agahimbazamusyi kadasanzwe aho ako bari basanzwe babona bari bagakubye kabiri kava ku bihumbi 30 kagera ku bihumbi 60 ni mu gihe umutoza we yari yashyiriweho ibihumbi 500.
APR FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 26 gitsinzwe na Nshuti Innocent, iki gitego cyaje kwishyurwa na Vincent Adams mu minota y’inyongera y’igice cya mbere.
Ku munota wa 48, rutahizamu wa Bugesera FC, Ssentongo Farouk yatsindiye Bugesera FC igitego cya kabiri, APR FC igerageza kukishyura biranga maze umukino urangira ari 2-1, Bugesera FC isubiramo ibyo yakoze muri 2017 kuko nabwo yari yayitsinze 2-1.
Bugesera FC itsinze APR FC nyuma y’imyaka 5 itayitsinda kuko kuva muri Mutarama 2017 aya makipe amaze guhura inshuro 15, Bugesera FC yatsinzemo umukino 1, APR FC itsindamo imikino 12 banganya imikino 2 gusa. Muri iyi myaka yose uyu mukino wabonetsemo ibitego 39, APR FC yatsinzemo 30 n’aho Bugesera atsindamo 9.



Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard yakiriye Bwana Jonathan Nzayikorera, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere uhagarariye ibihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukwakira 2022.
Ibiganiro byabo byibanze ku kureba inzego Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, yarushaho gutera inkunga mu Rwanda.
 Jonathan Nzayikorera avuga ko iyi banki isanzwe ifatanya na Leta y'u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by'itarambere birimo ibikorwa remezo.



The post Minisitiri Dr. Ngirente yakiriye Umuyobozi Nshingwabikorwa muri BAD appeared first on FLASH RADIO&TV.
Ubushinjacyaha bwasabiye iki gihano uyu mugabo mu rubanza rwabaye ku ya 04 Ukwakira 2022 mu Rrukiko Rwisumbuye rwa Rusizi.
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mwana wasambyijwe na se, yamubyaye akiri umusore, yamara gushaka umugore akamuzana iwe, ubundi agatangira kujya amusambanya mu mwaka wa 2019.
Buvuga ko nyuma yuko uyu mugabo yaje gutera inda uyu mwana we, umugore w’uyu mugabo agahita ajya kumurega ariko akaza gutotezwa n’umuryango bituma aza kumushinjura ndetse n’inda yari yarateye uwo mwana iburirwa irengero.
Ubushinjacyaha buvuga ko iyo nda ishobora kuba yarakuwemo, buvuga ko uyu mugabo yongeye gutera inda umwana we mu kwezi kwa Gatandatu (Kamena) 2020, yaje kuvukamo umwana w’umuhungu wavutse muri Werurwe 2021.
Ibi byatumye abaturanyi batanga amakuru, inzego z’ubutabera zihita zitangira kubikurikirana.
Ubushinjacyaha buvuga ko bushingiye ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya ndetse n’ibimenyetso bya gihanga bya ADN/DNA byagaragaje ko umwana wavutse ari uw’uriya mugabo, uregwa akwiye guhamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana.
Ubushinjacyaha bwasabiye uyu mugabo gufungwa imyaka 25 bushingiye ku ngingo ya 4 y’itegeko y’itegeko No 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.