
Category: Uncategorized
-
Ingo zifite amashanyarazi ziyongereyeho hafi 8% mu mwaka umwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Raporo y’ibikorwa by’umwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022 ya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yerekana ko umwaka warangiranye n’ukwezi kwa Kamena (…) -
Intego yo kurandura ubukene bukabije muri 2030 ishobora kutagerwaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ingaruka za COVID-19 n’intambara yo muri Ukraine bishobora gutuma intego Isi yari yihaye yo kuba yaranduye ubukene bukabije muri 2030, itagerwaho nk’uko (…)
-
Muhanga: Muri RFTC Muhanga baritana ba mwana ku mikorere mibi na ruswa ihanugwanugwa #rwanda #RwOT
Abashoferi batwara imodoka muri Koperative RFTC itwara abagenzi mu buryo bwa Rusange i Muhanga, ntabwo bavuga rumwe n'ubuyobozi kuri ruswa bo bahamya ko bakwa, utayitanze akamburwa imodoka. Samuel Hatangimana, Perezida wa Koperative ahakana ibivugwa n'aba bashoferi, akemeza ko ababivuga ari abafite amakosa bagiye bakora kenshi bakihanangirizwa bakanga guhinduka bakamburwa imodoka batwaraga.
Hatangimana Samuel, aganira n' umunyamakuru wa intyoza.com kuri ibi bibazo bivugwa n'aba bashoferi yagize ati' Aba ba shoferi, bamwe muri bo bagiye bakora amakosa, ugasanga izi modoka batwarira Koperative yacu nta musaruro uboneka. Ntabwo dukwiye gukorera mu gihombo kuko izi modoka zigurirwa amapine ndetse n'amavuta kandi ugasanga bazanye amafaranga macye adakwiye'.

Samuel Hatangimana, avuga ko imikorere mibi ya bamwe mu bashoferi no kudashaka guhinduka aribyo bibatera ibyo bavuga. Akomeza avuga ko urebye urugendo izi modoka ziba zakoze n'amafaranga zitanga atajyane. Ahamya ko zakagombye kuba zitanga aruseho ariko ngo usanga ayo aba bamwe mu bashoferi bazana ari make cyane. Avuga ko nta wahakana ko nta bibazo bihari kugeza ubu ariko akemeza ko birimo gushakirwa umuti.
Ku bijyanye na ruswa abashoferi bavuga ko yakwa mu itangwa ry'akazi, agira ati ' Ababivuga ntabwo wababuza buriya bafite impamvu babivuga, ariko bashobora no kuba babiterwa no kuba twarabahagaritse, bamwe muri bo n'amasezerano yabo akaba yaseswa hakurikijwe amategeko kugirango akazi gakomeze'.
Kuki abashoferi bavuga ibi, kuki ruswa igaruka?
Bamwe mu baganirije umunyamakuru, bemeza ko hashize igihe bakora ariko bagakorera mu mwuka mubi wo kubabwira ko bazirukanwa, ndetse bamwe bikavugwa ko mbere yo gutanga amafaranga kuri Koperative babanza kugira icyo batanga kuri uyu muyobozi.
Umushoferi wahinduriwe izina akitwa Ngenzi, avuga ko yagiye abwirwa na Perezida Hatangimana Samuel ko azamwirukana kubera imikorere ye mibi kandi ngo agahora abimusubiriramo kuburyo byagiye binatuma akora atizeye ko ejo azagaruka.
Yagize ati' Nagiye mbwirwa nabi kandi bikantera ubwoba bw'uko nzirukanwa ndetse nahisemo gukora ibyo nagiye nsabwa kugirango ntirukanwa, ariko ntabwo wakora akazi ufite umutima uhagaze kuko nta musaruro wabona, uba utekereza ko ejo uzirukanwa'.
Undi wahawe izina rya Bigirimana ku mpamvu z'umutekano we, yagize ati' Njyewe na bagenzi banjye twagiye tubwirwa ko dukorera amafaranga make, bakatubwira ko dukorera amafaranga make bitewe n'urugendo dukora ndetse hahinduwe icyerekezo twajyagamo nabo babona ko ntakigenda, ariko niba ubuyobozi bubyumva bubanze nabwo buhindure imikorere'.

Aha ni mu marembo ya Gare ya Muganga, aho imodoka zisohokera. RFTC Muhanga ifite abanyamuryango 143 bamaze kugura imodoka 11 ndetse n'abakozi batandukanye harimo abatwara izi modoka 11. Hamaze gusezera abakozi babiri mu gihe umwe yahagaritswe.
Akimana Jean de Dieu
-
Ruhango: Umuyobozi yafashwe agiye gusambanya umugore w'abandi ngo yandike umwana we mu bafashwa #rwanda #RwOT
Umukozi ushinzwe ubuzima mu murenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango arashinjwa gusambanya umugore w'undi mugabo nka ruswa yo kugira ngo abashyirire umwana mu mushinga urihira amashuri abatishoboye.
Uyu mukozi ushinzwe ubuzima bahimba “Sante”ngo yafatiwe mu wundi murenge wa Kinihira mu kagari ka Nyakogo mu mudugudu wa Buhanda muri iki cyumweru, ngo yambaye ubusa buri buri bivugwa ko yari aje guhabwa ruswa y'igitsina yari yatse umugore ngo abashyirire umwana mu mushinga urihira abanyeshuri kuko uwo mwana yari agiye kwiga mu murenge uwo mukozi akoramo.
Hakizimana nyiri uwo mugore yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko yamufashe yambaye ubusa ari mu cyumba cye ndetse ngo Bwana Sante yari amaze iminsi aza mu rugo rwe kureba uwo mwana.
Uyu mugabo yagize ati “Twarimo guhinga n'umugore hanyuma saa sita turataha,njye nigira mu isoko.Ngeze hakurya mbona Sante aramanutse ageze aha ngaha mpita ngaruka,nkubise urugi icyumba ntabwo cyari gikinze mbona Sante n'umugore wanjye mu nguni,Sante yakuyemo imyenda yose.
Yamusabaga ko babanza kuryamana akabona kurihira uwo mwana.Imyenda nahise nyisohora nyishyira ahantu,ngarutse nsanga arimo aratakamba ngo mbabarira.Mpita nkomera [mvuza induru].Yahakuwe n'inzego za leta.”
Hakizimana yavuze ko uyu muyobozi yitwaje ububasha afite aramusuzugura ndetse ko byamubabaje cyane.
Umuyobozi bwa RIB ntibwahise butanga igisubizo niba uyu muyobozi yarafashwe agafungwa gusa umuyobozi w'Umurenge wa Kabagari,Gasasira F.Regis yabwiye TV1 ko uyu Sante yatawe muri yombi.
Ati “Ari muri RIB irimo iramukurikirana.Yitwa Nshimiyimana Alexis”.
Abaturage basabye ko uyu mwana wasabiweho ruswa y'igitsina yafashwa kurihirwa kuko ngo ababyeyi be batabasha kumurihira cyane ko ngo agiye mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye.
-
Nyagatare: Bashishikarijwe gusaba inguzanyo muri Banki ya Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yasabye abaturage b’Akarere ka Nyagatare kwifashisha amahirwe bahawe bakaka inguzanyo z’ubuhinzi n’ubworozi (…)
-
AGASHYA i Gicumbi : Inyana yavukanye imirizo 2 n’amaguru umunani #rwanda #RwOT
Uyu muturage yagize ati 'Ifite amaguru umunani aragaragara, imirizo ni ibiri ndetse ibihimba by’inyuma nabyo ni bibiri, uretse ko hagaragara umutwe umwe. Nyina yazibyaye byagombye ko bayibaga, gusa Veterineri wayibyaje yansobanuriye ko biterwa n’ukuremwa kwazo mu gihe ziba zikiri urusoro mu nda.'
Uyu mugabo yavuze ko asanzwe ari umworozi, gusa ngo ni ubwa mbere yari ahuye n’ibintu nk’ibi.
Umuganga w”amatungo Tuyishimire Valens wabyaje iyi nka, yavuze ko byagoranye kubyaza iyi nka kubera ko iyayo iremwe mu buryo budasanzwe.
Yavuze ko kuvuka inka iteye gutyo bidasanzwe gusa yemeza ko bishoboka bitewe n’uturemangingo tuba twakuze mu buryo butameze neza.
Ivomo:Rwandatribune
-
Afande Mubarakh yasabye imbabazi abafana ba A… – #rwanda #RwOT
Kuwa Gatanu, tariki 7 Ukwakira APR FC yatsinzwe umukino w’ikirarane wayihuje na Bugesera FC, benshi mu bafana bayo bababazwa no kubura amanota mu gihe mukeba Rayon Sports we ameze neza.
Gutsindwa na Bugesera FC, byaje bikurikiye undi mukino wa Shampiyona APR FC yatsinzemo Rwamagana FC bigoranye mu mpera z’icyumweru gishize, bikomeza gushyira akabazo ku musaruro wayo w’ahazaza.
Iyi mikino yombi kandi yabaye nyuma y’uko ikipe y’ingabo z’ u Rwanda iherutse gusezererwa mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League, aho yakuwemo na US Monastir yo muri Tunisia bahuriye mu ijonjora rya mbere.
Umusaruro utanejeje umaze iminsi muri APR FC niwo Lt Gen Mubarakh yavuzeho, asaba imbabazi abafana mu gihe ikipe igishaka umuti urambye uzazana umusaruro mwiza.
Mu butumwa yohereje kuri Radio Rwanda, yagize ati “Nsabye imbabazi abakunzi ba APR FC ko tutarabaha ibyishimo tubagomba mu mikino myinshi itambutse, kandi turi gushaka igisubizo cyabo kirambye.”
![]()
APR FC ntabwo yorohewe
Nubwo APR FC imaze imyaka itatu yikurikuranya ku gutwara igikombe cya Shampiyona, abafana bayo bagumya kugaragaza ko umusaruro bakeneye urenze uwo babona kuko badasiba kwerekana ko bakeneye kugera mu matsinda y’imikino Nyafurika.
Uretse ibyo kandi, benshi mu bafana bagaragaza ko ubusatirizi bwa APR FC bukeneye kongerwamo abakinnyi b’abanyamahanga mu rwego rwo kubona ibitego byinshi, nubwo ubuyobozi bukomeza gushimangira ko gahunda ari ugukoresha abakinnyi b’abanyarwanda.
APR FC izagaruka mu kibuga kuwa 12 Ukwakira 2022, aho izakirira Marine FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino uzatangira i Saa Cyenda z’amanywa (15:00).
-
Mu ikipe harimo ikibazo gikomeye â Umutoza Adil watunze agatoki bamwe mu bakinnyi ba APR FC #rwanda #RwOT
Umutoza wa APR FC nyuma yo gutsindwa na Bugesera FC, yavuze ko na we atazi ikibazo kiri muri iyi kipe kuko atavuga ko abakinnyi afite batazi umupira kandi ari bo beza mu gihugu.
Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 7 Ukwakira 2022, APR FC yari yasuye Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona w’ikirarane, Bugesera FC yaje gutsinda APR FC 2-1, yari imaze imyaka 5 itayitsinda.
Ni umukino APR FC yatakaje ariko na none ubona ko Bugesera FC yari yayirushije cyane, benshi mu bakinnyi ba APR FC wabonaga nta kwitanga bafite mu kibuga basa n’abakina batabishaka.
Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa APR FC, Mohammed Adil Erradi yavuze ko na we atazi ikibazo kiri mu ikipe ye kuko kuva ku mukino w’umunsi wa 4 baheruka gutsindamo Rwamagana City 3-2 atazi ikibazo kiri mu ikipe ye cyane ko adashidikanya ku bushobozi bw’abakinnyi be.
Ati 'Ntabwo nshidikanya ku bushobozi bw’abakinnyi, ntabwo nshidikanya ku guhuza umukino ku ikipe, mu by’ukuri hari ikibazo gikomeye mu ikipe, bakinnye umukino ubona nta cyizere bifitiye, ntabwo nzi icyabaye hagati y’umukino wa Rwamagana City n’uyu munsi, ntabwo nzi ngo habaye iki kubera ko kuva twakurwamo na US Monastir twakoranye n’abakinnyi imyitozo bisanzwe, sinzi aho biri gupfira.'
'Ntabwo abakinnyi bari 100%, hari ikibazo mu mutwe. Iyo umukinnyi adateguwe neza mu mutwe, mwabonye ko njye n’abo dufatanya twagerageje gushaka ibisubizo, abakinnyi bagerageje ariko wabibonaga ko hari ikibura by’umwihariko mu bijyanye no mu mutwe no kwitangira ikipe.'
Adil yakomeje ashimangira ko mu ikipe ye harimo ikibazo kuko utavuga ko Ruboneka, Djabel batazi umupira cyangwa se umunyezamu Ishimwe Pierre atazi izamu neza cyane ko ari abakinnyi beza mu gihugu.
Ati 'Mvugishije ukuri ntabwo wavuga ngo Bosco (Ruboneka) ntabwo azi gukina umupira, ntabwo wavuga ngo Djabel (Manishimwe) ntabwo azi gukina umupira, ntabwo wavuga ngo umunyezamu (Ishimwe Pierre) ntazi gufata umupira, ntabwo wavuga ibyo, ntiwavuga ko Claude (Niyomugabo) atari mu bihe bye, ntabwo wavuga ko Bonheur (Mugisha) atari mu bihe bye, ni abakinnyi beza mu gihugu, ni ikibazo, hari ikintu kibura mu bakinnyi, kwiburira icyizereâ¦'
Adil yavuze ko hagati y’amasaha 24 na 48 agiye gufata umwanya akiga neza ku kibazo k’iri mu ikipe gituma abakinnyi batitanga nk’uko byahoze ubundi abe yashaka igisubizo, gusa avuga ko igisubizo nta kindi ari ugutsinda.
Hari andi makuru avuga ko ishyamba atari ryeru hagati y’umutoza Adil n’abakinnyi bitewe n’uburyo abafatamo, bivugwa ko yagiye agirana ibibazo na bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe ndetse muri abo bakinnyi hakaba harimo n’abakinnyi bakuru, bikaba ari kimwe mu bishobora kuba bitera uku gucika intege kwa bamwe mu bakinnyi.
Ntabwo Adil wamwumvisha ko Djabel atazi gukina umupira
Ngo ntabwo wavuga ko Niyomugabo Claude atari mu bihe bye
Ntiwamwumvisha ko umunyezamu Ishimwe Pierre atazi izamu
Umushobozi bw’abakinnyi be ntabwo abushidikanyaho
Ku munsi w’ejo Adil yashatse ibisubizo birabura neza -
#COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 07 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, akaba yabonetse mu (…)
-
Rayon Sports na Kiyovu Sports zizahurira ku mukino wa nyuma wa Made in Rwanda Cup #rwanda #RwOT
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Musanze FC bigoranye kuri penaliti 4-2,bituma ikatisha itike yerekeza ku mukino wa nyuma wa Made in Rwanda Cup aho izahurira na Kiyovu Sports yo yatsinze Mukura igitego 1-0.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo hatangiye irushanwa rikinwe bwa mbere rya “Made in Rwanda” aho amakipe y'ibigugu mu Rwanda ariyo Kiyovu Sports na Rayon Sports arizo zizahatanira igikombe mu mukino uteganyijwe ku Cyumweru, tariki 9 Ukwakira 2022.
Umukino wa Kiyovu Sports na Musanze FC ni wo wabanje gukinwa kuri uyu wa Gatanu,urangira itsinze Mukura VS igitego 1-0 cyaturutse ku mupira wahinduwe na Serumogo Ali ku munota wa 80,Kayumba Soter aritsinda.
Nyuma y'aho,Rayon Sports yakinnye na Musanze FC saa moya n'igice z'umugoroba mu mukino witabiriwe cyane.
Rayon Sports yayoboye umukino ndetse irusha Musanze FC mu guhererekanya gusa ntiyabyaza umusaruro amahirwe yabonye.
Ku munota wa 27,Paul Were yazamukanye umupira awuha Mucyo Didier Junior awukata mu izamu hanyuma myugariro wa Musanze FC awugaruza ukuboko ariko umusifuzi ntiyatanga penaliti,hemezwa ko uyu mupira wari warenganye Mucyo mbere y'uko awutera.
Umukino wose waranzwe no kwiharira umupira kwa Rayon Sports ariko ba rutahizamu bayo barimo Onana bananirwa gutsinda mu izamu rya Musanze FC.
Iminota 90 y'umukino irangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Nkuko amategeko y'irushanwa abiteganya hahise hakurikiraho gutera penaliti maze zirangira Rayon sports itsinze Musanze FC 4-2.
Abateye penaliti za Rayon Sports
1. Ndekwe ☑️
2.Muvandimwe ❌
3.Mitima ☑️
4.Were Paul☑️
5.Onana☑️Abateye iza Musanze FC
1. Ben Ocen❌
2.Niyonshuti Gad ❌
3.Namanda Wafula☑️
4.Ntijyinama Patrick ☑️
