Category: Uncategorized

  • Ubutumwa Shaddyboo yanditse yiyita Umwamikazi bwavugishije benshi barimo Dj Brianne #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bukomeje gutigisa imbugankoranyambaga aho benshi bahise bataka Dj Brianne bavuga ko adakwiye gusubizanya na Shaddyboo kuko ntacyo bahuriye ndetse ko atanabasha gufungura udushumi tw'inkweto ze.

    Mu butumwa Shaddyboo yari yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter yahamije ko ari Umwamikazi

    Ati” Ndi umwamikazi wa Kenya,Tanzania,Uganda,Congo,Burundi n'Urwanda, ntabwo nkeneye kubijyamo impaka hari ibimenyetso, murakoze”.

    I’m The Queen of the 🇰🇪🇹🇿🇺🇬🇨🇩🇧🇮🇷🇼East Africa.
    i don't debate facts , Thank you 🤩😘 pic.twitter.com/t3iSaS5BEM

    — Mbabazi Chadia (Shaddyboo) (@shaddyboo__92) October 4, 2022

    Ni ubutumwa butavuzweho rumwe, bamwe bemeza ibyo avuze ariko abandi babihakanira kure harimo na Dj Brianne umaze ubaka izina mu kuvanga imiziki.

    Dj Brianne yagize ati”Niba urimo kuvuga ko uri umwamikazi w'aba Slay Queen ntushobora no kuza mu icumi ba mbere beza, uranyumva? None hari ikindi ukora kikugira umwamikazi? Reka mbimenyeshwe ndagaruka mu nyuma”.

    If you’re talking about slay queens you can’t even come in top 10 of the best slays Right?
    So do you have anything else you do to make you the Queen?
    Let me know and I’ll come back later https://t.co/3UBLytjVoh

    — DeejayBrianne (@BrianneDeejay) October 5, 2022

    Ubutumwa bwa Dj Brianne bwazamuye impaka nyinshi bamwe bavuga ko arengereye ndetse ko imvugo ye y'umvikanyemo agasuzuguro bitari bikwiye kuri Shaddyboo cyane ko badahuje akazi.

    Shaddyboo nawe wahise yongera gutanga ubutumwa byagaragaye ko bugenewe Dj Brianne mu bitekerezo byinshi byari byatanzwe yavuze ko ntamwamikazi usubiranya n'abaseriveri.

    Mu butumwa Shaddyboo yanditse yagize ati”Nta mwamikazi usubizanya n'Abaseriveri be. Ndi umwamikazi w'Afurika y'Iburasirazuba”.

    Nta Mwamikazi usubizanya na
    Abaservants be .👸

    I’m The Queen of the East Africa .

    — Mbabazi Chadia (Shaddyboo) (@shaddyboo__92) October 5, 2022

    Dear @DeejayBrianne
    Ndashaka kukwibutsa ko Shaddyboo mudahanganye, kandi ko wowe utafungura nudushumi twinkweto ze, ikindi kandi nka kwibutsa ko kurya iryo yuzuye bikurinda kugira ishyari nkiryo ufite.🚮

    Murakoze cyane🙏

    — Debha🐺 (@Debhavan) October 5, 2022

    Dj Brianne ntiyemeranya na Shaddyboo wiyita Umwamikazi mu gihe icyo akora kitazwi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ubutumwa-shaddyboo-yanditse-yiyita-umwamikazi-bwavugishije-benshi-barimo-dj

  • Kanye West yagize icyo avuga ku mwambaro yambaye uriho amagambo yateje impaka #rwanda #RwOT

    Kwambara umwambaro uriho amagambo ya 'White Lives Matter' byafashwe nk'ibivuguruza intero ya 'Black Lives Matter' yavutse mu 2013 nyuma y'iraswa ry'umwirabura w'imyaka 17 witwaga Trayvon Martin arashwe n'umuzungu George Zimmerman.

    Nyuma y'impaka nyinshi zazamuwe ku mbuga nkoranyambaga uyu muraperi w'imyaka 45 yanze kuva ku izima avuga ko n'ubundi ibya 'Black Lives Matter' atabyemera.

    Mu butumwa yasangije abarenga miliyoni 17 bamukurikira kuri Instagram uyu muraperi yanditse agira ati 'Buri wese arabizi ko Black Lives Matter ari uburiganya. Noneho birarangiye.'

    Ibi birori byabaga ku nshuro ya cyenda mbere y'uko bitangira Kanye West yabwiye abari aho ko ari we muyobozi kandi ko ntawe ukwiye kumuyobora. Ati “Abantu bose bari hano bazi ko ndi umuyobozi… ntushobora kunyobora.'

    Candace Owens w'imyaka 33 nawe wari wambaye uwo mupira yashyigikiye Kanye West avuga ko Abanyamerika b'abirabura bakwiye gushishikazwa n'ibibazo by'umubyibuho ukabije, gukuramo inda ndetse n'ibyaha bikorwa hagati y'abirabura kuko byica abantu benshi kuruta abicwa na polisi.

    Kim Kardashian w'imyaka 41 inshuti ze zitangaza ko atatunguwe no kubona iriya foto ya Kanye West na Candace Owens muri Paris Fashion Week avuga ko n'ubundi uyu mugabo babyaranye ahora akora ibintu bituma avugwa.

    Imiryango itandukanye yashyize mu majwi intero ya 'White Lives Matter' nk'ivuguruza iya 'Black Lives Matter ' yakoreshejwe mu kwamagana ubugome, n'amagambo y'inzangano ku birabura.

    Amagambo yari ku myambaro ya Kanye West na Owens mbere yakoreshejwe na Ku Klux Klan n'indi miryango y'abahezanguni b'abazungu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/kanye-west-yagize-icyo-avuga-ku-mwambaro-yambaye-uriho-amagambo-yateje-impaka

  • Putin yizeje amahoro mu turere Uburusiya bwigaruriye #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize nibwo yatangaje ko Luhansk, Donetsk, Zaporizhzhia na Kherson ari ubutaka bw'Uburusiya nyuma y'amatora ya kamarampaka, ataremewe ku rwego mpuzamahanga.

    Putin yasezeranyije biriya mu gihe Ukraine yo ivuga ko yisubije ibice bimwe mu turere twa Luhansk na Kherson.

    Ukraine kandi iragenzura ibindi bice bitari bito muri buriya burere bundi bubiri, kandi imaze gufata ibindi bice muri Donetsk.

    Gusa umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, yavuze ko Uburusiya buzongera bukisubiza uduce twose twafashwe.

    Abajijwe ku gutsindwa guheruka, yabwiye abanyamakuru ati: 'Nta kwibeshya kuri hano. Hazaba ah'Uburusiya iteka ryose, hazagarurwa.'

    Mu ijambo yagejeje ku balimu ku munsi mpuzamahanga wabo kuwa gatatu, Putin yavuze ko ' azateza imbere yitonze' uduce twigaruriwe.

    Ariko Andrey Kartopolov, ukuriye komite y'umutekano mu nteko ishingamategeko (State Duma), yabwiye ikinyamakuru cya leta ko Uburusiya bukwiye guhagarika kubeshya ku birimo kuba ku rugamba, avuga ko Abarusiya atari ibicucu.

    Ariko nyuma Putin yagenje macye ku matsinda y'abo iyo ngingo ireba, kubera imyigaragambyo ikomeye mu Burusiya irwanya ibyo yasabye.

    Nyuma yasinye itegeko ribuza ibyiciro byinshi by'abanyeshuri kujya muri abo bakenewe ku rugamba, harimo abanyeshuri bagitangira amashuri makuru, hamwe n'ibyiciro bimwe by'abanyeshuri biga mu cyiciro cya gatatu bya kaminuza — nk'abari mu ishami rya siyanse.
    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/putin-yizeje-amahoro-mu-turere-uburusiya-bwigaruriye

  • Ubushinjacyaha bwasabiye Prince Kid gufungwa imyaka 16 #rwanda #RwOT

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije mu mizi Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] ufungiwe muri gereza ya Kigali.

    Uru rubanza rwabereye mu muhezo nubwo Ishimwe yifuzaga kuburanira mu ruhame kugira ngo Abanyarwanda bamenye uko ahabwa ubutabera.

    Yanavuze kandi ko ababyeyi b'abakobwa akekwaho gukorera ibyo akurikiranyweho, na bo bakeneye kumenya ibivugwa kuri iki kirego cy'ibikekwa gukorerwa abana babo.

    Ishimwe Dieudonne aregwa ibyaha bibiri birimo gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke biganisha ku mibonano mpuzabitsina.

    Mu rubanza rwamaze amasaha arenga arindwi (7), ISHIMWE Dieudonne uzwi nka Prince Kid,yaburanye n'Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy'igifungo cy'imyaka 16 biturutse ku mpurirane y'ibyaha bumushinja.

    Ubwo Prince Kid yahabwaga umwanya ngo agire icyo avuga ku gihano asabiwe, yasabye urukiko ko yazagirwa umwere kuko nta mpamvu n'imwe yafungwa imyaka 16 Ubushinjacyaha bugaragaza.

    Me Emeyline Nyembo umwe mu banyamategeko bunganira Prince Kid yasabye ko umukiriya we yazagirwa umwere urukiko nirwiherera.

    Umucamanza yumvuse impande zose apfundikira iburanisha, avuga ko urubanza ruzasomwa ku wa 28/10/2022 saa saba z'igicamunsi.

    Prince Kid kuva yatabwa muri yombi muri Gicurasi 2022 aburana ahakana icyaha ashinjwa agasaba ubutabera kukimuhanaguraho.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/ubushinjacyaha-bwasabiye-prince-kid-gufungwa-imyaka-16

  • Bisi yari itwaye abavuye mu bukwe yakoze impanuka abasaga 20 bahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

    Nibura abantu 25 bapfuye nyuma y'aho bisi yari itwaye abantu bari bavuye mu bukwe yarengaga umuhanda igahanuka ku manga ireshya na metero zikabakaba 500 ku musozi mu Buhinde.

    Aba bashyitsi bari batashye bavuye mu bukwe ahitwa i Laldhang mu karere ka Haridwar ubwo bisi yabagushaga bari mu muhanda w'ahitwa Pauri Garhwal.

    Nk'uko amakuru abitangaza, byibuze abantu 21 barokowe nyuma y'ubutabazi bwakozwe na abashinzwe ubutabazi mu gace,SDRF na polisi.

    Bisi yari itwaye aba bantu yerekeza mu mudugudu wa Bironkhal muri Uttarakhand ubwo impanuka yabaga.

    Icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana, ariko abayobozi ba leta bavuze ko barimo gukora iperereza ku byabaye.

    Umuyobozi mukuru wa polisi, Swatantra Kumar Singh, yatangarije ibiro ntaramakuru ANI ko igikorwa cyo gutabara cyakomeje kuri uyu wa gatatu.

    Amafoto yavuye aho byabereye yerekanaga ibisigazwa bya bisi yangiritse cyane iri ku musozi muremure kuko abashinzwe ubutabazi bafashaga gukuramo abarokotse.

    Umuyobozi w'intara ya Uttarkhand, Pushkar Singh Dhami, yavuze ko ubufasha bwose bushoboka buratangwa ku matsinda y'abatabazi kugira ngo bafashe.

    Umutekano wo mu muhanda mu Buhinde ni mubi cyane, kuko abantu barenga 100.000 bapfira buri mwaka mu mpanuka z'imodoka kubera gutwara nabi ndetse n'imihanda yangiritse.

    Bisi nibwo buryo bwo gutwara abantu bukoreshwa cyane mu Buhinde, cyane cyane mu mijyi mito. Ariko abashoferi akenshi basuzugura amategeko y'inzego z'umutekano bagapakira imodoka birenze ubushobozi bwazo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/bisi-yari-itwaye-abavuye-mu-bukwe-yakoze-impanuka-abasaga-20-bahasiga-ubuzima

  • Imiti y'inkorora yakorewe mu Buhinde iracyekwaho kwica abana #rwanda #RwOT

    Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima OMS ryatangaje ko hari ubwoko bune bw'imiti y'inkorora bushobora kuba bufitanye isano n'impfu z'abana 66 mu gihugu cya Gambia.

    WHO/OMS iragabisha amakungu ku bwoko bune bw'imiti y'inkorora inyuma y'aho ivugiye ko ishobora kuba ifitaniye isano n'impfu z'abana 66 mu gihugu ca Gambia.

    OMS yongerako ko iyo miti yakozwe na pharmacie yo mu Buhinde, yitwa Maiden Pharmaceuticals, ikaba itarashoboye gutanga ibyemeza ko uwo muti umeze neza.

    Iyo pharmacie ntacyo iratangaza ku bivugwa.

    Abategetsi b'Ubuhinde bavuga ko basabye OMS kwerekana ibyemezo by'isano hagati y'uwo muti hamwe n'izo mpfu.

    OMS ivuga ko iyo miti ari Promethazine Oral Solution, Kofexmalin Baby Cough Syrup, Makoff Baby Cough Syrup na Magrip na Cold Syrup.

    Itangazo rya OMS rivuga ko iyo miti uko ari ine iboneka muri Gambia, ariko 'ishobora kuba igurishwa ku masoko atazwi, mu bindi bihugu cyangwa uturere'.

    Iryo shirahamwe rivuga ko ikoreshwa ryayo rishobora gutuma haba ugukomereka gukomeye cyangwa urupfu, by'umwihariko ku bana.

    OMS itangaje ibi nyuma y'uko abategetsi bo mu rwego rw'ubuzima muri Gambia baboneye ukwiyongera kw'ibikomere ku bihaha by'abana bari musi y'imyaka itanu mu mpera z'ukwezi kwa karindwi.

    Reta ya Gambia yahise ihagarika ikoreshwa ry'imiti yose y'amazi irimwo paracetamol ica ihamagarira abantu gukoresha ibinini mu kimbo cyayo.

    OMS ivuga ko ibipimo by'iyo miti 'byemeje ko harimo urugero ruhanitse rw'imisemburo ya diethylene glycol na ethylene itera indwara.

    Iyo misemburo ni ubumara, ingaruka zayo 'harimo kubabara mu kaziba k'inda, kuyogwa, gucibwamwo, kunanirwa gusohora umwuka, kumeneka umutwe, guhungabana mu mutwe n'ibikomere ku mpyiko bishobora gutuma umuntu apfa.'

    OMS yavuze ko isesengura rya laboratwari ry'umushongi uvura inkorora wakozwe na Maiden, ryemeje ko urimo ibipimo bitemewe bishobora kuba ubumara mu mubiri kandi bikaba byakwangiza imbyiko. Abayobozi babiri muri minisiteri y'ubuzima mu Buhinde, bavuze ko ibihugu bitumizayo imiti, bibanza kuyisuzuma mbere yo kwemera ko ikoreshwa.

    @BBC 

     

    The post Imiti y'inkorora yakorewe mu Buhinde iracyekwaho kwica abana appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/10/06/imiti-yinkorora-yakorewe-mu-buhinde-iracyekwaho-kwica-abana/

  • Prof. Nshuti Manasseh yakiriye impapuro z’ uhagarariye Denmark mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof. Nshuti Manasseh, yakiriye kopi z’impapuro zemerera Signe Winding Albjerg kuba Ambasaderi (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/prof-nshuti-manasseh-yakiriye-impapuro-z-uhagarariye-denmark-mu-rwanda

  • Zephanie Niyonkuru wabaye umusifuzi wari Umuyobozi wungirije wa RDB yirukanywe #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yirukanye Niyonkuru Zephanie wari Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere (RDB), kubera amakosa y’imiyoborere yagaragaje mu bihe bitandukanye.

    Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Ministiri w’Intebe, Edouard Ngirente ni uko kubera imiyoborere idakwiye, Niyonkuru Zephanie yakuwe ku mirimo ye n’umukuru w’igihugu.

    Riragira riti “Perezida wa Repubulika yavanye ku mirimo Niyonkuru Zephanie wari Umuyobozi Wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, kubera amakosa y’imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragara.”

    Muri 2019 ni bwo Niyonkuru Zephanie yagizwe Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) asimbuye Emmanuel Hategeka wari uherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

    Niyonkuru Zephanie akaba yarabaye umusifuzi mpuzamahanga aho yasifuraga ku ruhande (umusifuzi w’igitambaro) akaba afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubukungu yakuye muri Kaminuza y’i Londres [SOAS University of London].

    Itangazo rivuga ko Zephanie yasezerewe

    Zephanie Niyonkuru yirukanywe ku mirimo ye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/zephanie-niyonkuru-wabaye-umusifuzi-wari-umuyobozi-wungirije-wa-rdb-yirukanywe

  • Uwari Umuyobozi Wungirije muri RDB yavanywe ku mirimo ye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Zephanie Niyonkuru wari Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) yavanywe ku mirimo ye. Itangazo ryashyizweho umukono na (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/uwari-umuyobozi-wungirije-muri-rdb-yavanywe-ku-mirimo-ye