
Category: Uncategorized
-
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yashimiye abatumye YouthConnekt igenda neza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimiye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ritsura Amajyambere (UNDP), n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye (…) -
Nyarugenge: Rotary Club Kalisimbi yishyuriye mituweli abantu 200 batishoboye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umuryango Rotary Club Kalisimbi wishyuriye mituweli abantu 200 batishoboye bo mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, ndetse utanga n’inkunga (…)
-
Ubusesenguzi bwa Pastor Rutwaza ku ntambara y… – #rwanda #RwOT
Intambara zose zigira gitera. Impamvu z'intambara y'u Burusiya kuri Ukraine zose zaba impumvu polike, ubukungu cyangwa impamvu z'amateka, izavuzwe n'izitaravuzwe, naratekeje ngerageje kuzisesengura no kureba ishusho y'iyi ntambara, n'ishingiro ryayo n'aho igana, biransiga ndandika.
Abafaransa bagira umugani ugira uti; “Ushaka kwica imbwa ye ayishinja ibisazi” ('qui veut tuer son chien l'accuse de la rage'). U Burusiya, impamvu bwashyize imbere bujya gushoza intambara kuri Ukraine, Perezida Putin yarabanje yita Guverinoma ya Ukraine ko ari ubutegetsi bw'abanazi bakorera iyica rubozo na Genocide igice kimwe cy'abaturage bavuga ikirusiya, batuye mu Burasirazuba bwa Ukraine hitwa Donbas.
Igitondo cyo kuwa 24 Gashyantare 2022 u Burusiya bwatangaje ko bugiye gukora ibikorwa bya gisirikare byihariye bigamije kurwanya Guverinoma y'abanazi (special Military operation of demilitarize and Denazification of Ukraine).
Tuvuge ko ibyo Putin yaregaga Guveronoma ya Ukraine ari ukuri. Ariko ibaze ibi bibazo nka 2: ‘Ni gute Igihugu gikorera ibikorwa bya gisirikare mu kindi nta burenganzira cyabigihereye’? Ese umuntu wese uzi cyangwa uvuga ururimi rw'Ikirusiya aho yaba ari hose, u Burusiya buramurwanirira nubwo yaba ari umuturage w'ikindi gihugu?’
Mu mboni y'umwanditsi wigenga, mvuga ko iyi impamvu ari impamvu rwitwazo n'uko by’ukuri ibibazo byose Ukraine nk'igihugu kigenga cyagira by'Imbere mu gihugu mu gihe bitigeze birenga imbibi zayo ngo bivogere imbibi z'u Burusiya.
Numva uburyo bwose bwo kugikemura bukwiye kuba uburyo bwite bw'icyo gihugu n'abandi kiyambaje. Ukraine ntiyigeze itabaza u Burusiya kubafasha gukemura ibibazo by'imbere mu gihugu.
Nagira ngo mbibutse ko iyi si ifite uko iyoborwa byumvikanweho kandi bishyirwa mu mahame shingiro y'umuryango wa UN, ko buri gihugu ari ntavogerwa. Buri gihugu gifite ubudahangarwa n'ubusugire bungana n'ubw'ikindi gihugu, hatitawe ku ingano cyangwa gukomera mu bukungu cyangwa mu imbaraga za gisirikare.
Mu gihe Ukraine yari kuba yananiwe gukemura ibibazo byayo, hari kwitabazwa amategeko mpuzamahanga biciye mu miryango y'Akarere Ukraine iherereyemo cyangwa imiryango mpuzamahanga harimo n'Umuryango w'Abibumbye (UN).
Kuwa 24 Gashyantare 2022 Ingabo z'u Burusiya n'ubwema n'ubwemanzi, zifite imbunda, n'izindi ntwaro z'intambara za rutura zitera Ukraine. Kwinjira ku butaka bwa Ukraine ntibikwiye kwitwa ibikorwa byihariye bya gisikare ahubwo bikwiye kwitwa gutera Ukraine cyangwa gushoza intambara, kuvogera imbibe z'igihugu, kandi twabyita gukandagira ubusugire bw'ikindi gihugu. Ibi nibyo u Burusiya bwakoze kuri Ukraine bitabatijwe andi mazina.Â
Abantu nagiye mbona bashyigikira iki gikorwa kigayitse u Burusiya bwakoze, abenshi bagiye bashingira ko ngo na Amerika n'ibihugu by'ibihangange bijya bikora nk’ibyo u Burusiya bwakoze, bikivanga mu bibazo bwite bw'ibihugu cyangwa bigashoza intambara mu ibindi.
Bati rero kuko u Burusiya bubikoze buharanira gukomera n'inyungu zabwo bwite, nta cyaha. Mu mboni yanjye, mbona ikibi kidakwiye gusobanuzwa ikibi cy'undi, numva ari ibyo kunengwa tutitaye k'ubikoze wese cyangwa uwigeze kubikora.
Nk'umunyafurika, nababajwe n'imvugo ya Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burusiya, Sergey Lavrov, aho avuga ati 'Ubuzwa gusinzira n'amakimbirane y'u Burusiya na Ukraine namuha inama n'umuti wamufasha – ishyiremo ko ibi birimo kuba muri Africa, ishyiremo ko biri kubera mu Burasirazuba bwo hagati, ishyiremo ko Ukraine yahindutse Palestine, uburusiya bukaba America'.
Ibi bishatse kuvuga ko u Burusiya ntaho batandukaniye n'uwagiriye nabi Africa cyangwa uwagiriye nabi Palestine. Mu yandi magambo barahadutanze natwe dufata ahatwegereye cyangwa ahasigaye.Â
Bigaragara ko abayobozi ba Africa badakwiye kugwa mu mutego wose u Burusiya bwabashyiramo bwerekana ko bushaka kudukura munsi ya mpatsibihugu y'abanyaburayi na America kuko bose nta mpuhwe badufitiye.Â
Africa niyo mpamvu ikwiye guharanira politike inganyisha inyungu (win-win game) aho guhora muri politike yo gucinya inkoro, gutega amaboko gushyigikira aba cyangwa bariya. Ahubwo tugakora politike yishyira ikizana kandi ikemura ibibazo by'abayituye.
Uburusiya mu ishusho y'umugabo urya utwe akarya n'utw’abandi
Kenshi mu mvugo z'abayobozi b'u Burusiya bagiye bacikwa mu magambo bagaragaza ko Ukraine idakwiye kuba iriho, bagambiriye kwisubiza ubutaka bwabo cyangwa kugarura imbibe z'icyahoze ari Soviet Union (USSR).Â
Ubona ko iyi ntego bayototeye muri 2014 ubwo biyeguriraga igice cy'ubutaka bwa Creamia, babigezeho igihe bateraga igihugu cya Georgia, bakigarurira ibice by'ubutaka bwayo nka Abkhazia na South Ossetia bigize 20% y'igihugu cyose. Barongera batera igihugu cya Modova Biyegurira igice cya Transnistria
Kuvuga ko Intego nyamukuru y'u Burusiya ari ukugira ngo Ukraine n'ibindi bihugu bituranyi ntibibe ibinyamuryango wa NATO waba urebye hafi. Kuko nubwo nayo ari imwe mu mpamvu ariko siyo nyamukuru.Â
Byongeye kwigaragaza igihe muri Nzeri bayobora icyo bise kamarampaka (Referendum) mu duce tune (4) twa Ukraine; Luhansk, Donetsk, Kherson & Zaporizhia kugira ngo babone uko batwomeka ku Burusiya, nubwo ingabo z'u Burusiya zitagenzuraga utu duce twose, amatora yabaye ayobowe n'ingabo zabo.
Ikindi kikwereka ko iyi yari intego yabo nyamukuru ariko bakabeshya isi ko bagiye gukora ubutabazi ku baturage bavuga ururimi rw'Ikirusiya batuye muri Ukraine.Â
Nkuko tubibona ahandi, ibice bikeneye kwiyomora ku bihugu byabo, akenshi baba bifuza gutangira ibihugu byigenga. Ntaho wapfa kubona agace gashaka kuva ku gihugu kimwe ngo kiyomeke ku kindi gihugu. Byarashobokaga ko iyo koko abo baturage bari kuba bagowe bari guharanira kwibohora ngo bigenge. Ariko uburusiya bwabikoze bugamije kugera ku ntego n'inyungu zabwo bwite.
Ukraine n'ibihugu biyishyigikiye byiyita ‘Free world’ (isi yo kwishyira ukizana), nabo ntibashaka gutsindwa n'isi y'igitugu n'iterabwoba. Ibihugu byibumbiye muri NATO n'ibindi bihugu by'inshuti, bikomeje gushyigikira Ukraine mu buryo bwa gisirikare n'ubwirinzi, no mu bijyanye n'ubukungu.
Nyuma yo kwisubiza igice kinini ku butaka mu mahindura akomeye ya Ukraine yakoze kuva mu ntangiriro z'ukwezi kwa cyenda yaranzwe no gusubiza inyuma ingabo z'abarusiya, byateye benshi kugira ikizere ko u Burusiya bwaba bugiye gutsindwa iyi ntambara.
Impamvu iyi ntambara mbona ko isura intambara ya gatatu y'isi
Ibihugu by'uburengerazuba byagiye bigira uruhare muri iyi ntambara mu buryo buziguye, birinda kohereza ingabo kurwanira Ukraine, birinze guha Ukraine intwaro zirasa kure cyane kugira ngo Ukraine itazarasa mu Burusiya intambara ikajya ku rundi rwego rwisumbuyeho. Nubwo babyirinze rwose, ariko mbona intambara y'isi kugeza ubu ishoboka, nshigiye ku mpamvu nka 6:
Impamvu ya mbere: Kubona ibihugu byinshi byarafashe uruhande bibogamiyeho muri iyi ntambara. Ba minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga b'ibihugu byombi bagenze isi bashakisha ababashyigikira. By’umwihariko kubona igihugu cya Belarus kirimo kwitegura gutera Ukraine giturutse mu Majyaruguru.
Impamvu ya kabiri (2): Kubona u Burusiya bwemeza ku mugaragaro ko butwaye uduce 5 dufite ubuso 136,000 sq Km(52,510sq miles), bungana na 22% y'igihugu cya Ukraine, ikomekwa ku Burusiya burundu kandi Ukraine nayo yariyemeje ko izagarura buri metero yose y'ubutaka bwayo u Burusiya bwatwaye.
Impamvu ya gatatu(3): Ihangana z'ingufu za nikereyeri hagati y'u Burusiya na America aho Perezida Putin yemeje ko azakoresha intwaro yose afite ku bwo gutsinda iyi ntambara, America nayo ikamuha gasopo ko ibizayibaho niramuka ihirahiriye gukoresha intwaro z'uburozi bw'ingufu za nikereyeri ari agahoma munwa.
Impamvu ya Kane (4): Nyuma y'uko Ukraine irashe ikangiza ikiraro gihuza Creamia n'u Burusiya. U Burusiya bwarashe missiles 84 zirasa kure zo kwangiza Umurwa Mukuru wa Ukraine, n'ahandi. Nyuma y'amezi, mui Kyiv nta missile ziyigwamo, muri gitondo cyo kuri wa 10 Ukwakira 2022 u Burusyai bwaharashe missile 10, bigaragaza ko uko impande zombi zigenda zihimuranaho bidatinze bizarangira ibindi bihugu bibijemo.
Impamvu ya gatanu(5): Kubona Ukraine yararangije gusaba ku mugaragaro kwinjira muri NATO nabyo byakomeje intambara.
Impamvu ya gatandatu (6): Kubona Uburusiya bugiye kuyobora Akanama k'Umutekano ka UN. Aka kanama kazadindizwa n'ubuyobozi bw'u Burusiya gufata imyanzuro yafasha guhagariko iyi ntambara.
ICYAKORWA NGO INTAMBARA IHAGARARE
Uwatangije iyi ntambara ahagaritse cyangwa ahagaritswe, iyi ntambara yahagarara. Mbona ibikorwa bose harimo n'ibihano no gutera inkunga Ukraine, byose ari inzira ndende zigeza ku gisubizo ariko gikerewe nyuma y'igihombo kinini.Â
Mu isi habuze umuntu cyangwa igihugu cy'intwari itinyuka ndetse habuze n'ubushobozi buhagarika iyi ntambara. Gashozantamba atukwa ubwa cya gitutsi cy'abanyarwanda batukana batera ubuse bati 'urakicwa n'ikitakubashije'.Â
Ikindi mbona cyahagarika iyi ntambara, ni ukurekura igihugu cy'integenke kikayamanika kigahanagurwa ku ikarita y'isi amahoro, intambara ikarangira. Ariko ntibikabeho kuko igihugu ni Gakondo bwite, ntibikwiye ko isi turebera ibihugu bikomeye bikoresha ibyo byshatse ibihugu bito. Ukraine ni uburenganzira bwayo kwishyira ikizana muri byose yubahiriza uburenganzira bw'ibindi bihugu.
Igihe u Burusiya bwahagarika kurwana, intamba yarangira, ariko Ukraine guhagarika kurwana ubwayo yaba irangiye. Buri ruhande n'abarushyigikiye rufite uko rwifuza ko iyi ntambara yarangira ariko nta ruhande na rumwe rwifuza kurangiza iyi ntambara rutsinzwe cyangwa rwemeye kumanika amaboko.Â
Mugihe Intego u Burusiya bwatangiranye yo kwagura igihugu muri politike, ubutaka ndetse n'ubuhangange mu ihangana rikomeye buhanganyemo na Amerika (USA) n'ibihugu bihuriye muri NATO, izo ntego zitaragerwaho biragoye ko u Burusiya bwahagarika kurwana.Â
Ibindi byiringiro byo kurangira kw'iyi ntambara, kwari kuba iyo abaturage b'u Burusiya badahunga, ahubwo bagahangana no guhindura ubutegetsi buriho, u Bushinwa n'ibindi bihugu bishyigikiye u Burusiya bikabuva inyuma, byakwihutisha gutsindwa kwabwo, intambara ikarangira.
![]()
Pastor Rutwaza Rodrigue, umwanditsi akaba n’umusesenguzi
![]()
Rutwaza yagaragaje ibyakorwa intambara y’u Burusiya na Ukraine igahagarara
Yanditswe na Rutwaza Rodrigue
-
Rubavu – Amagana bitabiriye ubukangurambaga b… – #rwanda #RwOT
Ku mugoroba wa tariki 14 Ukwakira 2022, ikigo cya Rwanda Forensic Laboratory cyakomereje ubukangurambaga mu Karere ka Rubavu, aho abaturage basobanuriwe Serivisi zose iki kigo gitanga.
Guhera i Saa Munani z’amanywa (14:00), abakozi ba RFL ndetse na bamwe mu byamamare bizwi mu myidagaduro bari batangiye ibikorwa by’ubukangurambaga i Rubavu, aho abantu benshi bari bateraniye iruhande rw’isoko rya Mbugangari.
![]()
Abitabiriye bari benshi cyane
Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr. Karangwa Charles, yasobanuriye abaturage bitabiriye ‘MENYARFL’ serivisi zinyuranye zitangwa n’iki kigo, anabasaba kuzigana kugira ngo zibafashe kubona ubutabera bunoze, ashimangira ko nta muntu ukwiye kurengana kandi izi serivisi zihari.
Dr. Karangwa yunganiwe na MC Anita Pendo wayoboye gahunda, MC Galaxy watanze ikaze ndetse n’abahanzi; Eric Senderi, Knowless Butera na Tom Close, bose basusurukije abantu mu bihangano, bakanahurira ku butumwa busobanura imikorere ya RFL.
Hasobanukwe uko RFL ipima Uturemangingo Ndangasano (ADN), Ingano ya Alukolo mu maraso, Ibiyobyabwenge n’ibinyabutabire, Inyandiko zigibwaho impaka n’ibikumwe, Ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga, Inkomere n’imibiri y’abapfuye, Ibyahumanijwe na Mikolobe ndetse n’ibimenyetso by’imbunda n’amasasu.
![]()
Dr. Karangwa uyobora RFL asobanura birambuye Serivisi zayo
Nyuma yo kumva ubutumwa, bamwe mu batuye mu Karere ka Rubavu baganiriye na InyaRwanda bavuze ko RFL yabegereje ibisubizo ku mpaka zigibwaho na benshi ndetse rimwe na rimwe zigateza amakimbirane, biyemeza kuyigana mu rwego rwo kwirinda urujijo.
Nsabimana Ezekiel w’imyaka 55 y’amavuko yagize ati “Hari igihe abantu bagira urujijo ku bintu nk’ibi byo kuba umuntu yatera undi inda ntibabyumve kimwe, ugasanga bitehe amahane hagati yabo, kino kigo cyatweretse ko nitujya tukigana hatazongera kubaho ibibazo.”
Mukamana Ernestine w’imyaka 38 we yagize ati “Ibi bintu ni byiza cyane kuko bizajya bituma tumenya ukuri, hari nk’igihe umuntu arwara agapfa, abantu bagasigara bari kuvuga ko ari uburozi bwamwishe ariko nubundi bitizewe neza, ubu ndatekereza ko buri muntu ushaka kumenya ukuri azajya yerekeza muri RFL bakamubwira ibya nyabyo.”
![]()
RFL yakiranwe urugwiro
Iyi ‘Rwanda Forensic Laboratory’ ifite ubushobozi bwihariye bwo gupima ku mugabane w’Africa, ifite icyicaro gikuru ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo, aho ikorera iruhande rw’ibitaro bikuru bya Kacyiru. Ikorana n’inzego zitandukanye z’igihugu zirimo iz’ubuvuzi, umutekano, ubutabera ndetse n’izindi mu rwego rwo kugeza Serivisi zitagira amakemwa ku baturage.
![]()
![]()
![]()
MC Anitha Pendo yayoboye ibirori, umufana we aramusengera
![]()
![]()
![]()
![]()
Itsinda ry’ababyinnyi rya Afro Hits ryashimishije abanya-Rubavu
![]()
![]()
![]()
Rubavu ni Umujyi w’imyidagaduro
![]()
![]()
![]()
Senderi Hit wamamaye mu ndirimbo zishishikariza abantu gukunda yari ahabaye
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
Muyombo Thomas ‘Tom Close’ umuhanga mu buvuzi no mu muziki yishimiwe bikomeye
![]()
DR Karangwa uyobora RFL yatanze ubusobanuro n’ikaze muri RFL
![]()
![]()
![]()
Knowless Butera, umwe mu bagore bakunzwe mu muziki w’ u Rwanda yari ahari![]()
![]()
![]()
Kubera ubwinshi bw’abantu, kureba neza byasabaga guhagarara ahirengeye
![]()
![]()
![]()
![]()
AMAFOTO: Cyiza Emmanuel
-
Iburasirazuba: Bizihije umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro baremera abatishoboye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, mu Ntara y’Iburasirazuba byaranzwe no kumurika bimwe mu bikorwa by’abagore harimo iby’ubukorikori, (…)
-
#Volleyball: Amakipe ya APR yatsindiwe ku mukino wa nyuma muri Tanzania. #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatanu i Arusha muri Tanzaniya hasojwe irushanwa ngarukamwaka ryo guha icyubahiro uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, Mwalimu Julius Nyerere (…)
-
Gakenke: Banki y’Isi yashimye uko inkunga itanga ikoreshwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abakozi ba Banki y’Isi, mu ruzinduko baherutse kugirira mu Karere ka Gakenke, bashimye uburyo imishinga iteramo inkunga akarere ikomeje gufasha abaturage mu (…)
-
Rubavu: Bagiye gushyira ubwiherero rusange ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bugiye gushyira ubwiherero rusange ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ndetse bunahongerere umutekano kuko hasurwa (…)
-
General Muhoozi ari mu ruzinduko mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
General Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni, kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira, yageze mu Rwanda mu rugendo rwihariye, nk’uko (…)
-
Gen. Muhoozi yarikoroje nyuma yo gutangaza ko… – #rwanda #RwOT
Ni ubutumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram na Twitter aho yifashishije ifoto y'umukobwa w’inzobe cyane wambaye imyenda imufashe cyane, ukabona imyanya ye y’ibanga iragaragara. “Bakobwa, nkeneye gusinzira mu mahoro, mureke kunzamurira amarangamutima kubera amafoto yanyu y’ikimero”.
Nyuma y'ubwo butunwa, abantu benshi bakamejeje bamwe bati: “Konti ye bayibye”, abandi bunga mu rye nabo bavuga ko babuze ibitosi. Honore Claude yanyuze kuri Instagram ya InyaRwanda, avuga ko Rumaga yabivuze neza ati ‘Umugore si umuntu’. Ati “Umugore ugamburuza General sha”.
Gen. Muhoozi, imfura ya Perezida wa Uganda, akunda kuvugisha abatari bake cyane cyane kuri Twitter akoresha cyane. Ushatse umwite umutaramyi ukomeye mu Isi ya Twitter. Byinshi mu byo atangaza, bisetsa ndetse bigatangaza abakunzi b’imyidagaduro.
Urugero muri Gashyantare uyu mwaka, yatangaje ko intambara akeneye hagati y’u Rwanda na Uganda ari iyo kugaragaza uburanga bw’abakobwa bo muri ibi bihugu byombi, iryo rushanwa rikaba muri mwaka. Yahise aritangiza anashyiraho Akanama Nkemurampaka.
Aherutse kuzamurirwa ipeti avanwa kuri Lieutenant General agirwa General, ariko yahise avanwa ku nshingano zo kuba umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda.
![]()
General Muhoozi yavugishije abatari bake
![]()
Muhoozi aherutse kuzamurwa mu ntera agirwa ‘General’



































