
Category: Uncategorized
-
Uganda: Uduce turimo Ebola twashyizwe muri Guma mu Rugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yashyizeho ibyumweru bitatu bya Guma mu Rugo mu turere twa Mubende na Kassanda twugarijwe n’icyorezo cya (…) -
APR FC yemeje ko umutoza Adil Erradi Mohamed na Kapiteni wayo Manishimwe Djabel bahagaritswe, Tonny Kabanda agirwa umuvugizi w'agateganyo #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatandatu Ubuyobozi bw'ikipe y'ingabo z'igihugu APR F.C bwakoranye inama n'abatoza bungirije ndetse n'abakozi b'iyi kipe basobanurirwa gahunda zitandukanye zirimo n'ihagarikwa ry'Umutoza Adil Erradi Mohamed .

Ni inama yayobowe na Chairman w'ikipe y'ingabo z'igihugu, Lt Gen MK MUBARAKH aho yatangiye yibutsa abari mu nama amateka n'icyerekezo by'ikipe y'ingabo z'igihugu aboneraho no kubabwira impamvu batabona Umutoza mukuru muri iyo nama.
Yagize ati 'nk'uko bamwe muri aha mubizi, iyi kipe yashinzwe mu gihe cy' Urugamba rwo kubohora igihugu, kuva yashingwa imaze gutwara ibikombe bitandukanye yaba ibikinirwa mu gihugu ndetse n'ibyo mu karere'.

'Mukurikije ayo mateka mbanyuriyemo, APR F.C ni ikipe ifite uko ibayeho, ifite n'amahame igenderaho cyane nk'ikipe ya gisirikare iyo rero umwe mu bayikoramo atabashije kubaha no gukurikiza ayo mahame, hari igihe biba ngombwa ko umuha umwanya akitekerezaho ari nabyo byabaye kuri Adil Erradi umutoza mukuru'.
'Ndagira ngo nkureho urujijo nabasobanurire neza ko umutoza Adil atirukanywe ahubwo yabaye ahawe umwanya kugira ngo yitekerezeho agire nibyo akosora mbere y'uko azagarurwa mu kazi'.

Umuyobozi wa APR F.C, Lt Gen MK MUBARAKH yavuze ko atari umutoza wahawe ibihano by'imyifatire gusa, ko ahubwo na kapiteni wa APR F.C nawe yahagaritswe mu gihe cy'ukwezi kubera imyitwarire itari myiza yagaragaje.
Yagize ati 'Iyo uri umuyobozi ukora ibishoboka byose kugira ngo abo uyoboye ubabere urugero rwiza, Manishimwe Djabel nka kapiteni afite amakosa yakoze imbere y'abo ayoboye n'imbere y'abatoza bose ibyo rero ntabwo nka APR F.C twabyihanganira'.

Umuyobozi w' APR F.C kandi yaboneyeho kwibutsa abatoza basigaye mu nshingano ko urugamba rwa Shampiyona rugikomeje abibutsa ko bafite umukino w'ikirarane kuri uyu wa Mbere ugomba kubahuza na Police FC.
Mbere yo gusoza inama Umuyobozi yahaye umwanya abari mu nama kugira ngo nabo batambutse ibitekerezo byabo ku ikibitiro umutoza wungirije Ben Moussa yashimiye Umuyobozi wa APR F.C ku nama nziza abagiriye.

Ati 'ndagira ngo mbashimire cyane ikiganiro cyiza mutuganirije guhera ku mateka y'ikipe mudusangije ndetse n'inama nziza mutugiriye ni ugukomeza gukorera hamwe, guhuza no gufatanya kugira ngo ibintu byose bigende neza.Mu gusoza inama Lt Gen MK MUBARAKH Umuyobozi wa APR F.C yashimiye abatoza ndetse n'abakozi b'iyi kipe yongera kwizeza abatoza ko ahari igihe cyose baba bamukeneye ababwira ko niyo yaba atari hafi ko Umunyabanga Michel Masabo ahari.

Yaboneyeho kubwira abitabiriye ndetse n'abandi bose ko bwana Tony Kabanda yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi wa APR F.C w'agateganyo guhera uyu munsi.
The post APR FC yemeje ko umutoza Adil Erradi Mohamed na Kapiteni wayo Manishimwe Djabel bahagaritswe, Tonny Kabanda agirwa umuvugizi w'agateganyo appeared first on RUSHYASHYA.
-
APR FC yabonye umuvugizi mushya #rwanda #RwOT
Tony Kabanda wari umukozi wa APR FC ushinzwe itangazamakuru ni we wagizwe umuvugizi w’agateganyo w’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.
Ibi byatangarijwe mu nama yahuje abakinnyi n’abakozi ba APR FC yari iyoboye n’umuyobozi w’iyi kipe, Lt Gen Mubarakh Muganga yabaye ku munsi w’ejo hashize.
Ni inama yamenyesherejemo abakinnyi ko APR FC yahagaritse umutoza Adil Erradi Mohammed kugira ngo yitekerezeho ariko atirukanywe. Yanababwiye ko kapiteni w’iyi kipe Manishimwe Djabel na we yahagaritswe ukwezi bitewe n’amakosa yakoreye imbere y’abatoza n’abo ayobora, ikipe igiye kuba iyoborwa na Ben Moussa umutoza wungirije.
Lt Gen Mubarakh Muganga akaba yaboneyeho kubabwira ko Tony Kabanda ubu ari we muvugizi w’agateganyo wa APR FC, uyu mugabo akaba ari we wari ushinzwe itangazamakuru muri APR FC.
Tony Kabanda akaba asimbuye Kazungu Claver wari umuvugizi w’iyi kipe ariko akaba yaravuye kuri izi nshingano muri Nyakanga 2021, kuva icyo gihe nta muvugizi iyi kipe yari ifite.
Tony Kabanda yagizwe umuvugizi w’agateganyo wa APR FCSource : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yabonye-umuvugizi-mushya
-
APR FC yemeje ko yahagaritse umutoza Adil Mohamed na Manishimwe Djabel #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikipe ya APR FC yemeje ko yahagaritse umutoza mukuru Adil Erradi Mohamed ndetse na kapiteni wayo Manishimwe Djabel kubera (…)
-
Jimmy Gatete yakomoje ku biganiro yagiranye na Perezida Kagame #rwanda #RwOT
Jimmy Gatete wahoze akinira ikipe y’igihugu Amavubi, avuga ko ubwo aheruka guhura na Perezida Paul Kagame nta biganiro byihariye bagiranye birebana n’umupira w’u Rwanda ahubwo byari muri gaunda itumye ari mu Rwanda ijyanye n’igikombe cy’Isi cyabahoze bakina umupira w’amaguru.
Ku wa Kane w’iki cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2022 Jimmy Gatete ari kumwe n’abandi bakanyujijeho mu mupira w’amaguru muri Afurika n’u Bufaransa, bahuye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame baganira kuri gahunda y’igikombe cy’Isi cy’abahoze bakina umupira w’amaguru kizabera mu Rwanda muri 2024.
Jimmy Gatete akaba yavuze ko guhura na Perezida ari iby’agaciro ndetse akaba ari n’ibintu bidasanzwe, gusa ngo nta kintu cyihariye baganiriye ku mupira w’amaguru w’u Rwanda byose bikaba bijyanye na gahunda yabazanye mu Rwanda.
Ati 'Ni byiza, buriya iyo umukuru w’igihugu aguhaye umwanya mukabonana ni ibintu bidasanzwe, ni byiza cyane ariko nta kintu cyihariye gusa twaganiraga muri rusange byerekeye iyi gahunda turimo ntabwo ari umupira wo mu Rwanda nubwo bigendana, nta kintu twavuganye kijyanye n’umupira w’u Rwanda gusa dufite amahirwe ko dufite perezida ukunda umupira, akurikirana ibintu agira gute ndabizi ko ni yo tutabiganira aba aturi inyuma.'
Jimmy Gatete ari mu Rwanda kuva tariki ya Ukwakira 2022 aho yaje mu gikorwa cya 'Legends In Rwanda’, akaba ari igikorwa cyo gutangiza kumugaragaro urugendo ruganisha ku gikombe cy’Isi cyabahoze bakina umupira w’amaguru kizabera mu Rwanda muri 2022.
Jimmy Gatete avuga ko ari iby’agaciro kuba yarahuye na Perezida KagameSource : http://isimbi.rw/siporo/article/jimmy-gatete-yakomoje-ku-biganiro-yagiranye-na-perezida-kagame
-
Umugabo wavugaga ko arambiwe ubuzima yiyahuriye ku muriro w'amashanyarazi #rwanda #RwOT
Ku wa gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2022, umugabo witwa Kofi Kakra,yiyahuye mu muriro w'amashanyarazi ngo kubera ibibazo yari afite.
Uyu mushoferi wa bisi w'imyaka 24,yuriye ipoto rifatirwaho umuriro ahitwa Kasoa Galileya. Galileya iherereye nyuma y'imisoro ya Kasoa,mu mujyi wa Accra.
Umugabo ngo yiyahuye ku muriro w'amashanyarazi kubera ibibazo by'ubukungu biri muri Ghana.
Bamwe mu babibonye bavuga ko yavuze ko arambiwe ubuzima. uyu mugabo yagaragaye yurira hejuru ku ipoto rinini yihuta cyane mu gihe abahisi n'abagenzi bageragezaga kumubuza arabyanga.
Muri videwo yashyizwe hanze,hagaragayemo imodoka ya Polisi ya Ghana yari ije gutabara kugira ngo ifashe uyu mugabo mbere y'uko ashyira ubuzima bwe mu kaga.
Uyu mugabo byarangiye akoze ku ipoto ryarimo umuriro mwinshi w'amashanyarazi ahita aturika.
-
Mason Greenwood agiye gutangira kuburana ku byaha birimo gufata ku ngufu ashinjwa #rwanda #RwOT
Mason Greenwood guhera kuwa mbere aratangira kwitaba urukiko kubera ibyaba aregwa byo gusagarira umukunzi we.
Ubushinjacyaha bwa Crown bwatangaje ko uyu mukinnyi w'umupira w'amaguru wa Manchester United, Mason Greenwood, agiye gutangira gukurikiranwaho icyaha cyo gushaka gufata ku ngufu,guhohotera,n'imyitwarire mibi.
Uyu rutahizamu wa Man Utd, ufite imyaka 21, yafunzwe amajoro 3 muri gereza nyuma y'uko abapolisi binjiye mu rugo rwe i Bowdon, muri Greater Manchester , muri Mutarama.
Polisi uyu munsi yemeje ko Greenwood akurikiranyweho ibyaha birimo gushaka gufata ku ngufu,gukubita no gukomeretsa umuntu no guhatira no kugerageza kugenzura undi muntu
Bije nyuma yo gufatwa muri iki gitondo akekwaho kuba yaravuganye n'uwahohotewe.
Ibyaha bivugwa ko byakorewe umugore umwe kandi bivugwa ko byabaye hagati ya tariki ya 1 Ukuboza 2018, na 15 Ukwakira 2022.
Greenwoo ashinjwa ko yamaze imyaka 4 ahoza ku nkeke uyu mukobwa ndetse agerageza kumutegeko uko agomba kwitwara aho ngo yagerageje kumufata ku ngufu kuwa 21 Ukwakira 2021.
Uyu musore yahagaritswe muri United kuva mu mpera z'uyu mwaka ariko ngo aracyahembwa ibihumbi bye 75 by'amapawundi ku cyumweru kugeza igihe ibi birego bizamuhama.
-
Tumaini Byinshi yashyize hanze indirimbo nshy… – #rwanda #RwOT
Mu kiganiro na inyaRwanda, Tumaini Byinshi yagize ati “Umwambi, Inspiration [inganzo] yayo yavuye mu Ijambo ry'Imana ryanditse muri 1 Samweli 3. Ni ndirimbo ya nyuma igize album yanjye ya mbere nise “ABAFITE IKIMENYETSO”. Iyi ndirimbo nayikoreye muri Leta ya Utah, Salt Lake City ku nyanja y’umunyu”.
Yavuze ko amashusho y’iyi ndirimbo yamutwaye imbaraga nyinshi kuko “nifuza ko iba video iri ku rwego rwiza kandi ndashimira Imana ko byagenze nk’uko nabyifuzaga. Kuko yakiriwe neza cyane, abantu bayishimiye barimo barampamagara tukaganira, nkumva ko yabakoze ku mutima.”
Iyi ndirimbo igiye hanze mbere gato y’igitaramo afite mu mujyi wa Indianapolis muri Leta ya Indiana kizaba ku cyumweru tariki ya 16/10/2022. Ni muri Touryise #IkimenyetsoTour, igamije kuzenguruka America yose ndetse ikazakomereza hanze yayo.
“Mbwira ko ari wowe umpamagayee!. Mbwira ndi kumva ijwi sinkubone. Ndabaza ko hari uwumvise iryo jwi bati reka ntawe uguhamagaye. Ni wowe mwami ntegereje nyambika intwaro zikwiriye ntazakorwa n’isoni mu isi yabizera” Amwe mu magambo agize indirimbo “Umwambi”.
![]()
Tumaini Byinshi yamamamaye mu ndirimbo “Abafite Ikimenyetso”
![]()
Tumaini Byinshi hamwe n’umugore we
REBA HANO INDIRIMBO “UMWAMBI” YA TUMAINI BYINSHI
-
Robertinho yafashije Vipers SC kwinjira mu matsinda ya CAF Champions League bwa mbere mu mateka yayo #rwanda #RwOT
Ikipe ya Vipers SC yo muri Uganda itozwa na Robertinho wakunzwe na benshi mu Rwanda ubwo yatozaga Rayon Sports, yageze bwa mbere mu mikino y'amatsinda ya CAF Champions League.
Iyi kipe igeze kuri aka gahigo ikuyemo igihangange mu karere TP Mazembe yo muri DRC.
Vipers SC yari yanganyije 0-0 mu mukino ubanza I Kampala,nta mahirwe yahabwaga imbere y'iki kigugu cyo muri RDC ariko umutoza Robertinho n'abakinnyi be bagerageje kwihagararaho basoza umukino nta gitego binjijwe,kuko warangiye ari 0-0.
Muri uyu mukino wabereye I Lubumbashi,Vipers SC yanganyije 0-0 biba ngombwa ko habaho gutera penaliti yinjiza 4-2 za Mazembe yahise isezererwa yerekeza muri CAF Confederations Cup.
Penaliti za Vipers SC zinjijwe na Bright Anukani,Dissan Galiwango,Ashraf Mandela na Olivier Osomba mu gihe TP Mazembe yaterewe na Tandi Mwape na lody Likonza bazihushije mu gihe 2 zayo zinjijwe na Ernest Luzolo na Issama Mpeko.
Vipers SC yageze mu matsinda ya CAF Champions League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo.
Iyi kipe yashinzwe yitwa Bunamwaya FC mu mwaka wa 1969 hanyuma mu myaka mike ishize ihindurirwa izina yitwa Vipers SC.
Ni ikipe y'uwahoze ayobora FUFA, Lawrence Mulindwa,ifite ishuri ry'umupira rikomeye rya St Marry's Kitende.Ikinamo Abubakar Lawal wakiniraga AS Kigali.
Umutoza Robertinho wayifashije gukora aya mateka,muri 2018 yagejeje Rayon Sports muri 1/4 cya Confederations Cup,bwa mbere mu mateka y'ikipe yo mu Rwanda.
Robertinho yabwiye abanyamakuru nyuma y'uyu mukino ko yaje muri uyu mukino yiyemeje gusatira ndetse yizera ko mu mupira w'amaguru nta kidashoboka.
Yavuze ko yizera abakinnyi be ndetse yubaha uwo bagiye guhura wese ariyo mpamvu yabigezeho.
Amateka ayakomereje Uganda kuko yahesheje Vipers SC igikombe cya shampiyona giheruka.
Icyakora yari amaze iminsi nta byangombwa ndetse uyu munsi nibwo CAF yari yamwemereye gutoza yicaye ku ntebe bwa mbere.
-
Abagera kuri 50 bakomeje mu irushanwa rya On… – #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa 14 Ukwakira 2022 mu ishuri rya Elite Music rwagati mu Mujyi wa Kigali muri Centre Missionaire Lavegerie, habereye amajonjora y'irushanwa rya One Nyota Music Competitition ryari ryariyandikishijemo abanyempano 214 baturutse hirya no hino mu gihugu.
Gusa aba bose ntabwo babashije kuhagera. Abashishije kunyura imbere y'Akanama Nkemurampaka ni 85 biganjemo abo mu mujyi wa Kigali na bacye baturutse mu Ntara mu turere turimo Rusizi, Nyamagabe, Huye na Bugesera. Buri muhanzi yahabwaga iminota iri hagati y'ibiri n'itatu.Â
Nyuma yuko bose bamaze kuririmba ari na ko bagenda babwirwa ibyo gukosora mu gihe baba bakomeje, ku isaha ya saa kumi n’imwe ishyira saa kumi n'ebyiri z’umugoroba, habayeho umwiherero w'Akanama Nkemurampaka.
Ku isaha ya saa moya na makumyabiri ni bwo buri umwe yabwiwe amanota y’ibyo yakoze, abagera kuri mirongo itanu (50) akaba aribo bakomeje. Uwitwa Ntagungira Sam ni we wahize abandi, umukobwa waje imbere akaba ari Muhoza Simbi waje ku mwanya wa kane.
Abanyempano 50 bakomeje ni Samu Ntagungira, Idris Rukundo, Jabo Clever, Muhoza Simbi, Niyigena Eric, Joel Buntu, Niyonsaba Daniel, Gihozo Christian, Iradukunda Patrick, Charles Muhamiriza, Mbonyinshuti Rafiki, Ngamije Cedric, Irakoze Ange Regis, Nizeyimana Kennedy, Emmanuel Tuyishime, Uwineza Alice, Bizimana Olivier, Niwemugore Natete Nasila;
Rukundo Ishimwe Kevin na Ufitinema Daniel, Ngoga Freddy, Mupenzi Viateur, King Elliy, Nambajimana Innocent, Manzi Handsome, Malshal Mushaki, Umuhoza Clarisse, Gwizimpundu Aime Chartine, Yambabariye Junior, Jesus Marie Joseph, Bahizi Prince Victory, Byukusenge Malachie, Tuyikundire J.Francois Regis;
Hagenimana Jen Paul, Iradukunda Bennie, Ntihinyurwa Patrick Thiery, Ikuzwe Jimmy Leandre, Mugabo Aimable na Riziki Etienne, Ninyishu Benie, Niyodusenga Thierry, Mapenzi Rameck, Ingabire Claudine, Alexis Uwiringiyimana, Noel Bikorimana, Cyiza Fidele, Rutayisire J.Pierre, Lenny, Twiringiyimana Emmanuel na Rukundo Kenny Toussaiint.
Amatora aratangira kuri uyu wa 15 Ukwakira 2022, akaba ari bube mu buryo bw'ikoranabuhanga. Azasozwa kuwa 30 Ukwakira 2022. Nyuma hazakurikiraho ibindi byiciro bizasozwa no kumenya uwahize abandi.
Uzahiga abandi, azitabwaho mu bikorwa by'umuziki we bya buri munsi mu gihe cy'umwaka, akorerwe ndirimbo z'amajwi n'amashusho anafashwe kuzimenyekanisha, kimwe n'abandi babiri bazakorerwa indirimbo z'amajwi n'amashusho.
Wabakurikirana ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram
Abahanzi berekanye impano zidasanzwe mu njyana zitandukanye
Harimo n’abaririmbaga banicurangiraÂ
Mu bahanzi bitabiriye harimo abasanzwe bafite indirimbo zabo
Hari n’abitabiriye bavuye mu NtaraÂ
Umuntu yari yemerewe kuririmba indirimbo ye cyangwa gusubiramo iy’abandi
Nadia Kangabe uri mu banyamakuru bahagaze neza mu myidagaduro nyarwanda ni umwe mu bari bagize Akanama Nkemurampaka
Umuyobozi w’ishuri rya Elite Music ari mu bari bagize Akanama Nkemurampaka
Umwe mu ba Dj bazwi kuri Flash TV ari mu basusurukije amarushanwa
Umunyamakurukazi Nina ni we wari MC w’irushanwa ![]()
![]()
![]()
![]()
Nta rungu ryari rihari ku bitabiriye iki gikorwa
AMAFOTO: Uwimpuhwe Aline-NKUNDA CREATION


Abahanzi berekanye impano zidasanzwe mu njyana zitandukanye
Harimo n’abaririmbaga banicurangiraÂ
Mu bahanzi bitabiriye harimo abasanzwe bafite indirimbo zabo
Hari n’abitabiriye bavuye mu NtaraÂ
Umuntu yari yemerewe kuririmba indirimbo ye cyangwa gusubiramo iy’abandi
Nadia Kangabe uri mu banyamakuru bahagaze neza mu myidagaduro nyarwanda ni umwe mu bari bagize Akanama Nkemurampaka
Umuyobozi w’ishuri rya Elite Music ari mu bari bagize Akanama Nkemurampaka
Umwe mu ba Dj bazwi kuri Flash TV ari mu basusurukije amarushanwa
Umunyamakurukazi Nina ni we wari MC w’irushanwa 


