
Category: Uncategorized
-
Rayon Sports itsinze Espoir FC, Kiyovu Sports itsinda Mukura VS #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Espoir FC 3-0, Kiyovu Sports ikura amanota i Huye itsinze Mukura VS 1-0 mu mikino (…) -
Umuhanzi Mahoro Isaac yasobanuye ubutumwa buri mu ndirimbo ye nshya 'ISEZERANO’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu nkuru Kigali Today iherutse gutangaza ijyanye n’ikiganiro yari yagiranye n’umuhanzi Mahoro Isaac, yari yavuze ko yitegura gusohora indirimbo nyinshi, (…)
-
IPRC Kigali yafunzwe by’agateganyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yamenyesheje abanyeshuri, abakozi b’ishuririkuru rya RP-IPRC ishami rya Kigali, ndetse n’Abaturarwanda muri rusange, ko iryo (…)
Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/iprc-kigali-yafunzwe-by-agateganyo
-
Kim wifurijwe isabukuru nziza nabarimo Kanye… – #rwanda #RwOT
Kim Kardashian yakoze birori byitabiriwe n'ibyamamare, byiganjemo abo mu muryango wabo.
Mu bitabiriye harimo Kourtney Kardashian, Travis Barker, Kris Jenner, Corey Gamble, Kendall Jenner n'inshuti za hafi.
Mu butumwa bukora ku mutima, nyina yamwifurije umunsi mwiza w'amavuko agira ati: 'Umunsi mwiza ku mwiza wanjye Kimberly.'
Akomeza agira ati: 'Kim Kardashian uracyari agakobwa kanjye gato kandi cyo kimwe uri umugore w'umunyembaraga nzi.'
Yongeraho ati: 'Buri kimwe ukinyuranamo umucyo, uri urugero rwiza rwo gukomera no kwihangana.'
Mu bandi bamwifurije isabukuru nziza, harimo imfura ye North West wifashishije amashusho yanyujije ku rubuga rwa Tik Tok.
North yifashishije amashusho y'ibihe byiza yagiranye n'umubyeyi yongeraho ati:'Umunsi w'amavuko wa Mama kuri Tik Tok.'
Ibirori by'isabukuru ya Kim Kardashian bikaba byabereye muri Calabas nyuma y'uko yari avuye mu mukino w'umwana we yanahuriyemo na Kanye West.
Kanye na Kim bakaba bari bicaye begeranye n'ubwo nta biganiro bagiranye, ariko mbere yo gutandukana Kanye ngo yabanje kumwifuriza isabukuru nziza anamushima kubw'abana babo bane.
Kris Jenner ari mu bitabiye ibirori by’isabukuru y’umukobwa weÂ
Corey Gamble uzwi mu bucuruzi unakundana na Kris Jenner ari mu bari babucyereye
Kendall Jenner yari yambariye ibirori
Kris Jenner na Corey barebana akana ko mu jisho
Travis Barker na Kourtney Kardashian bari bambaye imyambaro y’umukara harimo igera ku birenge![]()
Stephanie wahoze akorera Kim Kardashian mbere yo gutangira kwikorera yari mu bitabiye ibirori
Malika na Khadijah impanga zizwi cyane muri filimi y’umuryango waba Kardashian, bari babucyereye![]()
Mbere gato y’isabukuru y’amavuko ya Kim Kardashian, yabanje guhurira na Kanye mu mukino aho byemezwa ko yamwifurije isabukuru nziza bagiye gutandukana.
-
IPRC Kigali yafunzwe by'agateganyo #rwanda #RwOT

The post IPRC Kigali yafunzwe by'agateganyo appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/10/23/iprc-kigali-yafunzwe-byagateganyo/
-
Nyabihu: Polisi yafatanye umugore udupfunyika 3892 tw'urumogi #rwanda #RwOT
Polisi y'u Rwaanda ifatanyije n'abaturage mu karere ka Nyabihu, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Ukwakira,bafashe umugore w'imyaka 36 y'amavuko afite udupfunyika tw'urumogi 3892 bakunze kwita bule ubwo yari arushyiriye abakiriya mu Karere ka Musanze.
Yafatiwe mu mudugudu wa Kageri, akagari ka Kora, mu murenge wa Jenda, ahagana saa saa Kumi n'ebyiri za mu gitondo ari mu modoka yavaga mu mujyi wa Rubavu yerekeza i Musanze.
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Iburengerazuba, yavuze ko biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage, hahise hatangira ibikorwa byo gufata uwacyekwagaho ibiyobyabwenge.
Yagize ati:' Twahamagawe n'abaturage batubwira ko hari umuntu uteze imodoka itwara abagenzi rusange yo mu bwoko bwa Hiace yavaga mu karere ka Rubavu yerekeza i Musanze afite ibiyobyabwenge.'
Yakomeje agira ati:' Twahise dutegura igikorwa cyo kumufata, dushyira bariyeri mu Kagari ka Kora, ubwo imodoka bari batubwiye ihageze turayihagarika, mu gihe dusaka abagenzi tugeze ku gikapu cya Yamfashije dusanga hapakiyemo urumogi udupfunyika 3892 niko guhita rufatwa nawe arafungwa.'
Akimara gufatwa yavuze ko ari umuntu atabashije kumenya imyirondoro ye wari urumuhereye mu Karere ka Rubavu ngo arumugereze i Musanze atavuze n'igihembo bari bumvikanye yari bumuhe.
Yahise ashyikirizwa urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Jenda kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho.
CIP Rukundo, yashimiye umuturage watanze amakuru ibiyobyabwenge bigafatwa bitarakwirakwizwa mu baturage, asaba abaturage muri rusange gukomeza gutanga amakuru mu rwego rwo gukomeza kubihashya.
Yaburiye abakomeje umugambi wo kwijandika mu biyobyabwenge kubizibukira kuko amayeri bakoresha agenda avumburwa ku bufatanye n'abaturage.
Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
-
Kicukiro: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Karambo biyemeje kwihutisha imihigo no gusigasira ibyagezweho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Kagari ka Karambo, Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, bahuriye mu Nteko Rusange y’Umuryango wa FPR Inkotanyi (…)
-
Umukinnyi wa Chelsea yahaye imyenda yose abafana asigara yambaye akenda k'imbere gusa #rwanda #RwOT
Umukinnyi wo hagati wa Chelsea,Mateo Kovacic yakoze agashya aha abafana imyenda yose yari yambaye hanyuma asigarana umwenda w'imbere gusa.
Ibi byabaye nyuma y'aho iyi kipe yari imaze kunganya igitego 1-1 na Manchester United ku kibuga cya Stamford Bridge muri shampiyona.
Kovacic winjiye mu kibuga asimbuye Cucurella ku munota wa 35,yashimiye abafana uko bamwakiriye abaha umupira n'ikabutura yari yambaye hanyuma asigarana ikariso gusa aba ariyo yinjirana mu rwambariro.
Ababareba babonye byinshi muri Korowasiya kuruta uko bumvikanye ku wa gatandatu banganyije na Manchester United igitego 1-1.
Kunganya kw'ibi bigugu kwatumye Chelsea iguma hejuru ya United ku rutonde rwa Premier League.
Gusa inota rimwe gusa niryo ritandukanya aya makipe abiri ari kurwanira kuza mu myanya 4 ya mbere muri shampiyona nyuma y
Chelsea imaze gukina imikino 11yahise ifata umwanya wa kane.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2022,Ikipe ya Liverpool yatsinzwe muri Premier League na Nottingham Forest igitego 1-0 cyatsinzwe na Taiwo Awoniyi.
Manchester City yatsindiye Brighton & Hove Albion ku kibuga Etihad Stadium ibitego 3-0 byatsinzwe na Erling Halaand watsinze 2 na Kevin de Bruyne. Everton yihereranye Crystal Palace kuri Goodison Park ikayitsinda ibitego 3-0.



Kris Jenner ari mu bitabiye ibirori by’isabukuru y’umukobwa weÂ
Corey Gamble uzwi mu bucuruzi unakundana na Kris Jenner ari mu bari babucyereye
Kendall Jenner yari yambariye ibirori
Kris Jenner na Corey barebana akana ko mu jisho
Travis Barker na Kourtney Kardashian bari bambaye imyambaro y’umukara harimo igera ku birenge
Stephanie wahoze akorera Kim Kardashian mbere yo gutangira kwikorera yari mu bitabiye ibirori
Malika na Khadijah impanga zizwi cyane muri filimi y’umuryango waba Kardashian, bari babucyereye