
Category: Uncategorized
-
Perezida Kagame yashimiye abamwifurije isabukuru nziza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida Paul Kagame yashimiye abamwifurije isabukuru nziza y’amavuko yizihije ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022. Umukuru w’Igihugu abinyujije kuri (…) -
Umwami Charles yatangiye kugurisha amafarashi yarazwe na nyina #rwanda #RwOT
Umwami Charles III arimo kugurisha amwe mu mafarashi yo gusiganwa yarazwe na nyina Umwamikazi Elizabeth II.Â
Uyu mwamikazi yari umworozi ukomeye w'amafarashi yo gusiganwa ndetse bizwi ko yakundaga kujya ku masiganwa yazo no kuzitwara.
Kuwa mbere, inzu ya cyamunara ya Tattersalls yatangaje ko irimo kugurisha amafarashi 14 'y'icyororo' y'Umwamikazi Elizabeth II.
Muri izo harimo iyitwa Just Fine, yatojwe n'uwitwa Sir Michael Stoute watoje izigera ku 100 z'ibwami zatsinze amarushanwa, n'iyitwa Love Affairs.

Jimmy George, umuvigizi w'iriya nzu y'ubucuruzi, yagize ati: 'Nta kidasanzwe. Buri mwaka bashoboraga kugurisha amafarashi.
'Umwamikazi yari afite iz'icyororo ze bwite, yarazororaga akazazigurisha. Ntabwo zose wazitunga.'
Umwamikazi, yari afite kandi ibiraro by'amafarashi mu gace ka Sandringham mu burasirazuba bw'Ubwongereza.
George avuga ko kugurisha izi farashi bidasobanuye ko ibwami batandukanye n'ibyo gusiganwa kw'amafarashi.
Ati: 'Buri mwaka benezo hari izo bagurisha. Umwami ubu arimo gukora ibyo abazifite bakora.'
Ibiraro by'amafarashi by'i Sandringham bizwiho korora amafaranshi yatsinze kenshi, Umwamikazi Elizabeth yabirazwe na se, Umwami George VI.

John Warren ukuriye ibikorwa bye byo gusiganwa kw'amafarashi yavuze ko aya matungo yari 'irembo ryiza' rye hanze y'indi mirimo kandi kubijyamo kwe byateye imbaraga zikomeye gusiganwa kw'amafarashi mu Bwongereza.
Ati: 'Nzi neza ko iyo Umwamikazi ataba yaravukiye kuba ku ngoma yari kuba umuntu wibera mu mafarashi. Byari ibintu gusa bimurimo.'
@BBC
The post Umwami Charles yatangiye kugurisha amafarashi yarazwe na nyina appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/10/24/umwami-charles-yatangiye-kugurisha-amafarashi-yarazwe-na-nyina/
-
Icyo Polisi ivuga ku Mashusho y’umugabo wagaragaye i Kigali aniga umwana bunyamaswa amushinja kwiba #rwanda #RwOT
Amashusho yashyizwe kuri Twitter n’Umunyamakuru wacu Ramesh Nkusi, agaragaza umugabo yashyize hasi umwana w’umuhungu bivugwa ko ari umwe mu bana bo ku muhanda.
Hafi y’uyu mugabo kandi haba hari undi umwana na we uri gukubitwa, bivugwa ko bari bafatanyije muri ubwo bujura babashinja.
Ibi byabereye mu Murenge wa Kimirongo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, aho uyu mugabo aba ari gukubita uyu mwana amubaza ngo 'Imyenda mwayishyize he ? [yamubazaga iyo yibye].'
@CityofKigali muri @Gasabo_District umurenge wa #Kimironko,
Umudugudu wu #Urugwiro,hagaragaye umugabo ari kuniga umwana,bivugwa ko yari yibye inkweto.Abaturage bavuga ko kwihanira n’ubwo bibujijwe,muri aka gace bikorwa ku manywa y’ihangu.@Rwandapolice @UrugwiroVillage @PudenceR pic.twitter.com/VNLcuifZ5Zâ” Ramesh Nkusi (@Rameshnkusi) October 24, 2022
Akomeza amutsindagira hasi, amusaba gukuramo inkweto yambaye ari na bwo ahita amuniga akamutsindagira hasi, umwana akumvikana nk’ugiye guhera umwuka.
Ramesh Nkusi washyize aya mashusho kuri Twitter, yayasangije inzego zirimo izishinzwe umutekano nka Polisi y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze nk’Akarere ka Gasabo n’ubuyobizi bw’Umujyi wa Kigali.
Yagize ati 'Abaturage bavuga ko kwihanira nubwo bibujijwe, muri aka gace bikorwa ku manywa y’ihangu.'
Polisi y’u Rwanda, yahise igira icyo ivuga kuri ubu butumwa bw’uyu munyamakuru. Iti 'murakoze ku makuru muduhaye tugiye kubikurikirana.'
-
Umwami w’u Bwongereza arimo kugurisha amafarashi 14 yarazwe na nyina #rwanda #RwOT
Uyu mwamikazi yari umworozi ukomeye w’amafarashi yo gusiganwa ndetse bizwi ko yakundaga kujya ku masiganwa yazo no kuzitwara.
Kuwa mbere, inzu ya cyamunara ya Tattersalls yatangaje ko irimo kugurisha amafarashi 14 'y’icyororo' y’Umwamikazi Elizabeth II.
Muri izo harimo iyitwa Just Fine, yatojwe n’uwitwa Sir Michael Stoute watoje izigera ku 100 z’ibwami zatsinze amarushanwa, n’iyitwa Love Affairs.
Jimmy George, umuvigizi w’iriya nzu y’ubucuruzi, yagize ati : 'Nta kidasanzwe. Buri mwaka bashoboraga kugurisha amafarashi.
'Umwamikazi yari afite iz’icyororo ze bwite, yarazororaga akazazigurisha. Ntabwo zose wazitunga.'
Umwamikazi, yari afite kandi ibiraro by’amafarashi mu gace ka Sandringham mu burasirazuba bw’Ubwongereza.
George avuga ko kugurisha izi farashi bidasobanuye ko ibwami batandukanye n’ibyo gusiganwa kw’amafarashi.
Ati : 'Buri mwaka benezo hari izo bagurisha. Umwami ubu arimo gukora ibyo abazifite bakora.'
Ibiraro by’amafarashi by’i Sandringham bizwiho korora amafaranshi yatsinze kenshi, Umwamikazi Elizabeth yabirazwe na se, Umwami George VI.
John Warren ukuriye ibikorwa bye byo gusiganwa kw’amafarashi yavuze ko aya matungo yari 'irembo ryiza' rye hanze y’indi mirimo kandi kubijyamo kwe byateye imbaraga zikomeye gusiganwa kw’amafarashi mu Bwongereza.
Ati : 'Nzi neza ko iyo Umwamikazi ataba yaravukiye kuba ku ngoma yari kuba umuntu wibera mu mafarashi. Byari ibintu gusa bimurimo.'
-
Bimwe mu byibwe muri RP-IPRC Kigali byamenyekanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, avuga ko mu bikoresho byibwe byatumye (…)
-
Uwashinjwaga kwibasira abo mu bwoko bwa Banyarwanda na Banyankole yasanzwe iwe yapfuye #rwanda #RwOT
Uyu muhungu wa Abdul Nadduli, yari asanzwe ari umwe mu mpirimbanyi za politiki muri Uganda.
Mu kwezi gushize kwa Nzeri, yari yafunguwe na Perezida w’Urukiko rwa Luwero, nyuma y’ibyumweru bibiri afunzwe akekwaho ibyaha birimo kubiba urwango hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yari yafunzwe kubera ubutumwa yatambukije kuri YouTube, bwumvikanamo amacakubiri no kwibasira abo mu bwoko bwa Banyankole na Banyarwanda.
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka NUP, David Rubongoya, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yemeje inkuru y’urupfu rw’uyu munyapolitiki.
Yagize ati 'Twabyukiye ku nkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umuvandimwe Jakana Nadduli.'
Yakomeje agira ati 'Umuryango we uravuga ko yasanzwe iwe yapfuye, nyuma y’iminsi micye afunguwe.'
Uyu munyamabanga Mukuru wa NUP, yavuze ko yaherukaga kuvugana na nyakwigendera Jakana ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize kandi ko yumvaga amerewe neza.
Jakana yari yoherejwe gufungirwa muri Gereza ya Butuntumula iherereye mu Karere ka Luwero nyuma y’ibyumweru bibiri atawe muri yombi.
Umuryango we ushinja inzego z’umutekano kumukorera iyicarubozi nyuma yo kumuta muri yombi.
Yari yarekuwe tariki 21 Nzeri 2022 nyuma yo gutanga ingwate ya Miliyoni 5 z’amashilingi ya Uganda.
-
Gen. Muhoozi yarezwe mu rukiko kubera amagambo yavuze ku gihugu cya Kenya #rwanda #RwOT
Gen. Muhoozi wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira k’ubutaka muri Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida, amaze iminsi atangaje ko we n’ingabo ze bafata umujyi wa Nairobi mu byumweru bibiri gusa, ibintu yanyujije k’urukuta rwe rwa Twitter.
Amakuru dukesha Nile Post avuga ko uyu munyamategeko witwa Apollo Mboya yagejeje iki kirego mu rukiko rwa Milimani. Ibyaha ashinja Gen Muhoozi bikubiye mu butumwa uyu mugabo yanditse kuri Twitter avuga ko ingabo za Uganda zafata Umujyi wa Nairobi mu byumweru bibiri.
Me Mboya yavuze ko ibyatangajwe na Gen Muhoozi ari ukuvogera ubusugire bwa Kenya.
Yagize ati :'Muhoozi Kainerugaba uri mu basirikare bakuru b’igihugu cy’igituranyi cya Uganda, yakoze ibyaha byo gutera ubwoba inzego z’umutekano no kuvogera ubusugire bwa Kenya nyuma yo kugaragaza umugambi we wo kugaba ibitero bigamije gufata Umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi mu byumweru bibiri.'
Mboya yakomeje avuga ko igiteye impungege kurushaho ari uko nyuma y’uko Gen Muhoozi atangaje ibi, Perezida wa Museveni akaba na se yahise amuzamura mu ntera amuha ipeti rya General, ibintu uyu munyamategeko agaragaza nko kumushyigikira.
Me Mboya kandi yavuze ko hakurikijwe ingingo ya 43 y’Igitabo cy’amategeko ahana muri Kenya, Gen Muhoozi akwiriye gukatirwa igifungo cya burundu.
Gen Muhoozi abinyujije kuri Twitter yagize icyo avuga kuri iki kirego, agaragaza ko 'abari kumujyana mu nkiko ahubwo ashobora kubata muri yombi'.
Gen Muhozi amaze kuvuga aya magambo bahise bamukura k’umwanya w’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira k’ubutaka, nyamara azamurirwa ipeti.
-
Swimming: Irushanwa ryo gushaka impano zizaha… – #rwanda #RwOT
Iri rushanwa ryitabiriwe n'amakipe icyenda agizwe na Cercle Sportif de Kigali, Cercle Sportif de Karongi, RWESERO SWIMMING CLUB, MUHAZI CANOE SPORTS CLUB, LES DAUPHINS SWIMMING CLUB, MAKO SHARKS SWIMMING CLUB, VISION JEUNESSE NOUVELLE SWIMMING CLUB, RUBAVU SPORTING CLUB na GISENYI BEACH BOYS.Â
Iri siganwa ryaranzwe no guhatana muri Metero (5000, 3000, 1000 na 800), Abasiganywe bahatanye mu byiciro by'imyaka 12 na 14, 15 na 17 ndetse na 18 kuzamura, mu byiciro byose haba mu bahungu n'abakorwa, uretse mu kiciro cya metero 5000 cyakinwe hatitawe ku byiciro.Â
Nyuma yo gusiganwa, hateranyijwe amanota n'imidari y'uko amakipe yitwaye, ikipe ya Cercle Sportif de Karongi niyo yahize izindi.Muri uyu mujyo wo gushaka abakinnyi bazitabira Imikino Olempike y'urubyiruko izabera i Dakar ho muri Senegal mu 2026, Byiringiro Christan w'imyaka 14 ukinira Ikipe ya Cercle de Karongi mu Kiciro cy'abagabo na Uwurukundo Ruth wa RUBAVU Sporting Club, nawe ufite imyaka 14, batoranyijwe nk'abahize abandi, ndetse banabihemberwa na Habyarimana Frolent, ushinzwe amashyirahamwe ya Siporo muri MINISPORTS ndetse na Madamu Umutoni Salama Visi Perezida wa Kabiri wa Komite Olempike y'u Rwanda, nabo bari baje kwirebera iyi mikino.
Abakinnyi basiganwe mu byiciro bitandukanye Nyuma y'iri rushanwa ryakiniwe mu mazi magari 'Open Water', biteganyijwe ko mu Ukuboza tariki ya 05 mu Mujyi wa Kigali, hazabera irushanwa naryo ryo muri uyu Mujyo, rigamije gushaka izi mpano no mu kiciro cy'Amashuri.
![]()
![]()
![]()
![]()
Uko abakinnyi basiganwe
Mu gusiganwa metero 1000 M
1. Mugwaneza Jean Bosco ukinira Vision Jeunesse
2. Bukombe Christian ukinira Karongi
3. Nyomungeri Shema na we ukinira Karongi
Muri metero 800
Hagati y’imyaka 12-14,
Byiringiro Christian ukinira c.s.k niwe wabaye uwa mbere, Mugwaneza Jean Bosco ukinira Vision aba uwa kabiri, naho Bukombe Christian aba uwa gatatu.
Mu bagore batarengeje imyakaÂ
12-14, Uwurukundo Ruth Rubavu Sporting Club yabaye uwa mbere, Emertha Akarikumutima aba uwa kabiri, naho Mushimiyimana aba uwa gatatu.
Muri metero 3000, Byiringiro Christian yabaye uwa mbere, Niyonsenga Jeanne aba uwa kabiri.
-
Mirafa yakoreye ubukwe n’umunya-Portugal muri Zambia, bwatashywe n’abarimo Rocky Kirabiranya #rwanda #RwOT
Umukinnyi w’umunyarwanda Nizeyimana Mirafa yaraye akoze ubukwe na Dos Santos, umuganga ukomoka muri Portugal bamenyaniye muri Zambia.
Ubu bukwe bukaba bwarabaye ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 23 Ukwakira 2022.
Ni ubukwe bwakagombye kuba bwarabaye tariki ya 3 Nzeri 2022 ariko buza gusubikwa, bukaba bwarabereye ahitwa Beit Shalom mu gace ka Kitwe.
Ni ubukwe bwitabiriwe na bimwe mu byamamare Nyarwanda nka Rocky Kirabiranya wagezeyo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Bakoze ubukwe nyuma y’uko indi mihango yari yarabaye, nk’uwo abayisilamu bakunda kwita ‘Kufunga Ndoa’ wabaye tariki ya 27 Gashyantare 2022 ubera muri Zambia mu karere ka Chibombo mu Mujyi wa Lusaka, mu Musigiti wa Al- Furqan (Masjid Al-Furqan).
Mu Gushyingo 2021 nibwo Nizeyimana Mirafa yafashe irembo rya Rosalyn Dos Santos uvuka kuri se w’umunya-Portugal na nyina ukomoka muri Zimbabwe.
Bagiye kubana nyuma y’imyaka 3 bakundana kuko bamenyanye umunsi wa mbere Mirafa agera muri Zambia.
Uyu mukinnyi aheruka kubwira ikinyamakuru ISIMBI ko icyo yamukundiye ari uko amukunda akanamukundira umuryango.
Ati”Ntabwo navuga ngo ni iki ng’iki namukundiye kurusha abandi, gusa nyine umutima ukunda ukurikira byinshi, namukundiye ko ari umukobwa wumva wubaha kandi unkundira umuryango, ni ikintu cyiza, hari n’abandi babifite ariko Imana ifite ukuntu ihuza abantu, buriya icyo namukundiye n’icyo namukurikiyeho ni Imana ikizi kuko ifite ukuntu ihuza abantu.'
Nizeyimana Mirafa ni umukinnyi wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Police FC, APR FC, Rayon Sports yavuyemo mu Gushyingo 2020 yerekeza muri Zambia mu ikipe ya Zanaco FC baje gutandukana muri Mutarama 2022 yerekeza muri Kabwe Warriors na yo yasojemo amasezerano.
Nizeyimana Mirafa yakoze ubukwe na Rosalyn Dos Santos
Byari ibyishimo bikomeye kuri bo -
Mu mukino w'umunsi wa 6 wa shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Espoir FC 3-0, abakunzi ba Gikundiro bifurije isabukuru nziza Perezida Paul Kagame #rwanda #RwOT
Kuri iki cyumweru tariki ya 23 Ukwakira 2022 nibwo hasojwe imikino y'umunsi wa gatandatu wa shampiyona y'u Rwanda, Primus National League aho Rayon Sports yatsinze Espoir FC 3-0.

Ni umukino wahuriranye n'isabukuru y'imyaka 65 ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu mukino abafana ba Rayon Sports bakaba baje bafite ifoto yifuriza isabukuru nziza umukuru w'igihugu.

Nk'uko bigaragara ku ifoto abakunzi ba Gikundiro bazanye kuri Sitade ya Kigali y'i Nyamirambo, aho kuri iyo foto hariho amagambo yo mu rurimo rw'icyongereza avuga yifuriza Isabukuru nziza, nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Uyu mukino Watangiye ku isaha ya Saa cyenda zo ku gucamunsi, Rayon Sports yatahukanye intsinzi y'ibitego bitatu ku busa bw'ikipe ya Espoir FC yo mu karere ka Rusizi.

Ni ibitego byatsinzwe na Raphael Olisseh ukina mu kibuga hagati, icyakabiri gitsindwa na Rutahizamu Mussa Esenu naho icyagashyinguracumu gitsindwa na myugariro Mucyo Didier.

Si uyu mukino w'umunsi wa gatandatu wabaye kuri iki cyumweru gusa kuko bugesera yatsinze Rwamagana ibitego 2-0, ni ibitego byatsinzwe na Makaya Mampuya na Cyubahiro Idarusi.

Ikipe ya Mukura VS yari yakiriye ku kibuga cya Sitade ya Kamena, iyi kipe ikaba yahatsindiwe na Kiyovu SC igitego kimwe kubusa cyatsinzwe na Bigirimana Abbedi usanzwe akina mu kibuga hagati.
Mu majyaruguru y'u Rwanda, Musanze FC yo yatsinzwe ikipe ya Sunrise FC igitego kimwe ku busa, ni igitego cyatsinzwe n'umukinnyi wo hagati mu kibuga Nshimiyimana Amran.

Kugeza ubu ku munsi wa gatandatu, ikipe ya Rayon Sports niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona y'agateganyo, mu mikino 5 imaze gukina ifite amanota 15 mu gihe Kiyovu SC uo ibarizwa ku mwana wa 2 n'amanota 13 naho Musanze FC irisanga ku mwanya 3 n'amanota 12.
The post Mu mukino w'umunsi wa 6 wa shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Espoir FC 3-0, abakunzi ba Gikundiro bifurije isabukuru nziza Perezida Paul Kagame appeared first on RUSHYASHYA.
Nyuma yo gusiganwa, hateranyijwe amanota n'imidari y'uko amakipe yitwaye, ikipe ya Cercle Sportif de Karongi niyo yahize izindi.
Abakinnyi basiganwe mu byiciro bitandukanye 


