
Category: Uncategorized
-
Mu Rwanda hatangiye inama y’Inteko ya EALA #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Guhera ku wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022, mu Rwanda hateraniye Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), mu (…) -
U Rwanda rwongeye kwamagana DRC irugira urwitwazo mu bibazo byayo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022, Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo yamagana Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yongeye (…)
-
U Rwanda rurashinja DR Congo kwivuguruza 'ighitamo inzira y’imirwano’ #rwanda #RwOT
Itangazo rya leta y’u Rwanda riravuga ibi mu gihe imirwano hagati y’ingabo za leta ya DR Congo (FARDC) n’umutwe wa M23 ikomeje kuyogoza muri Rutshuru aho imaze gutuma abarenga 23,000 bava mu byabo kuva kuwa kane.
Itangazo rya leta y’u Rwanda ryo kuwa mbere rishinja FARDC kurwana zifatanyije n’inyeshyamba za FDLR, zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Abategetsi ba DR Congo bo bakomeje guhakana ko ingabo za FARDC zikorana na FDLR.
U Rwanda rurashinja kandi ko 'ibitero bishya bya FARDC kuri M23â¦binyuranyije n’ibyumvikanyweho ku mutekano w’akarere, harimo iby’i Nairobi na Luanda.'
M23 na FARDC buri ruhande rushinja urundi kuba ari rwo rwateye urundi kuwa kane ushize imirwano mishya igatangira nyuma y’igihe cy’amezi ane y’agahenge mu ntara ya Kivu ya Ruguru.
Leta y’u Rwanda ivuga ko 'ibirego bihoraho bidafite ishingiro' birega u Rwanda gufasha umutwe wa M23 'bitakwihanganirwa'.
Itangazo rya leta y’u Rwanda kandi rikavuga ko ryamaganye ibikorwa 'bikomeje kandi bidafite ishingiro' byo kugira u Rwanda 'impamvu y’ibibazo bya politiki by’imbere muri RDC'.
Mu kiganiro aheruka guha BBC, Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko “twahisemo inzira ya diplomasi no guha M23 amahirwe yo guhitamo iyo nzira”
Gusa yongeyeho ko igihe byaba “bikabije, ntabwo twabura gukoresha ingufu ngo twisubize ubutaka bwacu”.
Nyuma y’iminsi icyo kiganiro kibaye, imirwano hagati ya M23 na FARDC yarubuye muri Rutshuru, itangazo rya FARDC ryo ku cyumweru ryavuze ko barimo kurwana na 'Rwanda Defence Forces' iri inyuma ya M23.
-
Inama y'intekorusange ya Gicumbi FC yasize uwari Visi Perezida wayo, Niyitanga Desiré atorewe kuyiyobora #rwanda #RwOT
Kuri iki cyumweru tariki ya 23 Ukwakira 2022, mu nzu mberabyombi y'akarere ka Gicumbi habereye inama y'intekorusange yahuje abanyumuryango b'ikipe ya Gicumbi FC, ni intekorusange yemerejwemo Niyitanga Desire nka Perezida w'iyo kipe.

Iyi nama y'intekorusange yateranye hategurwa umwaka w'imikino wa 2022-2023 mu kiciro cya kabiri aho iyi kipe izakina uyu mwaka ndetse hanaberamo amatora yo kuzuza kimite nyobozi ya Gicumbi FC.

Kuva muri Werurwe 2022, iyi kipe yayoborwaga na Asman nka Perezida w'agataganyo kuko yaje ku buyobozi bwayo asimbuye Urayeneza John wari weguye kubera ko yabonaga atazagera ku ntego z'ikipe yari mu kiciro cya mbere icyo gihe.
Niyitanga Desie wari Visi Perezida we mbere yo kwegura niwe waraye atorewe kuyobora ikipe ya Gicumbi FC yitegura gukina umwaka w'imikino wa 2022-2023 mu kiciro cya kabiri irwana no kuzagaruka mu kiciro cya mbere.

Muri iyi nama y'intekorusange kandi hatangarijwemo ko iyi kipe izahabwa n'akarere ka Gicumbi miliyoni 70Frw nk'ingengo y'imari mu kiciro cya kabiri, gusa kugeza ubu amakuru avuga ko hamaze gukoreshwamo miliyoni 40 Frw mu gihe umwaka w'imikino utaratangira.

Biteganyijwe ko imikino ibanza y'ikiciro cya kabiri izakinwa guhera ku itariki ya 29 Ukwakira 2022.
Dore komite yuzuye y'ikipe ya Gicumbi FC mu gihe cy'umwaka uri imbere:
Perezida: Niyitanga Desire
Visi-Perezida wa 1: Nkurunziza Fabien
Visi-Perezida wa 2: Nzaramba Lucie
Umwanditsi: Ntambara Emile
Umubitsi: Niyonsenga Consollee
Umujyanama: Urayeneza John
Umunyamategeko: Karanganwa Jean Bosco
The post Inama y'intekorusange ya Gicumbi FC yasize uwari Visi Perezida wayo, Niyitanga Desiré atorewe kuyiyobora appeared first on RUSHYASHYA.
-
Kamonyi-Musambira: Umugabo n'umugore bafunzwe bakekwaho kwica umwana w'imyaka 4 #rwanda #RwOT
Batuye mu Mudugudu wa Gacaca, Akagari ka Cyambwe, Umurenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi. Bari mu maboko ya RIB sitasiyo ya Musambira kuva ku wa gatanu w'icyumweru gishize, aho bikekwa ko bagize uruhare mu rupfu rw'umwana w'imyaka 4, umugore yari abereye Mukase.
Amakuru bamwe mu baturage bahaye Umunyamakuru wa intyoza.com ku wa Gatanu ubwo umugabo n'umugore bafatwaga bagashyikirizwa RIB, bavuga ko uyu Mukase( twirinze gutangaza amazina) w'umwana, yamukubise bikomeye bikagera aho umwana ajyanwa kwa muganga ariho yaje kugwa.
Bavuga ko bikimenyekana mu baturage, umugore yavuze ko umwana yaba yarahanutse ku rwego akitura hasi. Bamwe bavuga ko kwa muganga ataribyo babonye nubwo nta wemeza nyirizina icyo azi cyatangajwe no kwa muganga. Nyuma y'ibyo byasakujwe mu baturage ku rupfu rw'uyu mwana, ubuyobozi bwagiye gufata uyu mugore n'umugabo we bubashyikiriza RIB kugira ngo ikore akazi kayo.
Amakuru y'itabwa muri yombi ry'uyu mugabo n'ubugore, yemezwa kandi na Nyirandayisabye Christine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musambira nubwo avuga ko uko abaturage bayavuga nawe ariko yayumvise, ariko ko nk'ubuyobozi icyo bakoze ari ugufata umugore n'Umugabo bagashyikirizwa RIB ari nayo bitezeho kumenya by'ukuri icyabaye ku mwana.
Gitifu Nyirandayisabye yagize ati' Ndi kubyumva gutyo ntabwo nanjye nzi ngo ni ibiki?. Umwana bamujyanye kwa muganga, yaguye kwa muganga I Rukoma. Uko babivuga nanjye niko mbyumva. Birasaba ko kwa muganga na RIB aribo baduhereza amakuru arambuye. Ariko nyine ubwo nti wakumva amakuru ngo urekere aho!, twabashyikirije RIB'. Ibi yabibwiraga umunyamakuru ku wa gatanu bamaze kugeza aba babyeyi kuri RIB i Musambira.
Umwana w'itabye Imana ni Umukobwa w'imyaka 4 y'amavuko nkuko Gitifu w'aka kagari ka Cyambwe yabibwiye umunyamakuru. Amakuru agera ku intyoza.com ni ay'uko Mama wa nyakwigendera(umwana) yari yaragiye kwishakira ubuzima mu Mutara, atakibana n'uwo bamubyaranye kuko yari yarashatse undi, ari nawe bari kumwe banafatanywe, ukekwaho inkoni zakubitswe uyu mwana bikarangira aguye kwa muganga.
intyoza
-
Bataramanye bisanzuye na Perezida Kagame: Yam… – #rwanda #RwOT
Madamu Jeannette Kagame yabimburiye abandi kwifuriza isabukuru nziza Perezida Paul Kagame, mu butumwa yanyujije kuri Twitter ku Cyumweru. Yavuze ko buri gihe bimubera umugisha kwizihiza isabukuru ya Perezida Kagame.Â
Ati “Isabukuru Muyobozi mwiza, Umubyeyi, Sekuru w'abuzukuru bacu, ukaba n'umugabo wanjye. Imyaka 65 ni intera ikomeye ugezeho (milestone). Sinzahwema kukuvuga ibigwi ku muryango twahawe, uri impano idasanzwe kuri twe twese!'.
Ku mugoroba w’uyu wa Mbere abanyarwanda bataramanye na Perezida Kagame!
Ntabwo ari igitaramo cy’indirimbo, ahubwo ni icyo kuvuga ibigwi Perezida Kagame mu kwifatanya nawe ku munsi we mukuru ukomeye yizihijeho isabukuru y’imyaka 65. Iki gitaramo cy'ibyishimo bisendereye cyabereye kuri Twitter ku mugoroba w'uyu wa mbere tariki 24 Ukwakira 2022.
Cyatangiye ubwo Perezida Kagame yashimiraga abantu bose bamwifurije isabukuru nziza y'amavuko. Amagambo yakoresheje mu kubashimira, yakoze ku mitima ya benshi bitewe n'ukuntu yuje urukundo rwinshi, guca bugufi n'ishimwe rivuye rye rivuye ku ndiba y'umutima.
Perezida Kagame yatangiye avuga ko agiye gufata akanya gato ko kuvuga 'Murakoze cyane' ku bantu bose bamwoherereje ubutumwa bumwifuriza isabukuru nziza y'amavuko. Yabamenyesheje ko kugeza ubu ubuzima bwe bwuzuye kubera urukundo bamugaragarije.
Yavuze ko intsinzi yose yagize yagizwemo uruhare n'abanyarwanda. Yunzemo ati 'Aho natsinzwe, byabaye kubera njye gusa'. Yabifurije umugisha, ati 'Imigisha myinshi kuri mwese'.
![]()
Madamu Jeannette Kagame yafashije Perezida Kagame kwizihiza isabukuru y’imyaka 65
Nyuma yo kuvuga aya magambo yari amuri ku mutima, yeretswe urukundo rwinshi. Nkundimana uzwi cyane nka Nkunda-match i Kilinda, wamenyekanye cyane ku maradiyo atanga ibitekerezo, akaba n'umufana ukomeye wa Rayon Sports, yahise yerekana uburyo Gikundiro yizihije bikomeye isabukuru ya Perezida Kagame.
Yasangije abantu amashusho yafashwe ejo ku mukino Rayons Sports yanyagiyemo Espoir Fc ibitego 3-0, aho ku munota wa 65 abafana ba Gikundiro bahise bahanika amajwi bakifuriza Perezida Kagame isabukuru nziza. Babikoze ku munota wa 65 w'umukono, babihuza n'imyaka 65 Umukuru w'Igihugu yujuje. Bari banafite ifoto nziza cyane bakoreye Perezida Kagame.
Mu bandi bagaragarije Umukuru w'Igihugu amarangamutima yabo, harimo umukinnyi wa Filime akaba n'umunyarwenya Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge, wamwifurije kuramba.
Rwamucyo Nsengimana Jean de Dieu yanditse ati '23 Ukwakira, impundu zavuze urwunge i Rwandakuko rwari rwibarutse Intwari, Inkotanyi cyane. Ni uko maze aramasha, uruhembe arasaniyeho acyura inganji, maze u Rwanda rugwiza ibirindiro, abo rwibarutse tugwiza ibigwi, kubera uwo #Rudasumbwa. Isabukuru nziza #Rubimburiramihigo'.
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo,Gasana Richard, yifurije Perezida Kagame kuramba anavuga ko atigeze atsindwa rwose habe n'inshuro imwe. Ati “Ramba Nyakubahwa, ntabwo wigeze utsindwa, habe n'inshuro imwe. Turishimye'.
Kanyana Faith yagize ati 'Yoooo ngo aho natsinzwe ni ukubera njyewe gusa [where I failed it has been becauseof me alone]…… nubwo ntawe ukwiye guhakana ibyo uvuze ariko natwe twabigizemo uruhare!”.
![]()
Perezida Kagame yujuje imyaka 65
Umukoresha wa Twitter uzwi nka Sir. Uracyaryamye kuri uru rubuga, yirekuye arandika ati 'Nonese byasaba iki ngo ubutaha tuzasangire kuri 'tableau d’honneur''. Si we gusa ahubwo na Muhirwa yaryoheje iki gitaramo, ati “Ariko Nyakubahwa, umwaka utaha uzadutumire, keke y'isabukuru y'amavuko tuyirire mu ifamu'.
Niba udakoresha Twitter, warahombye kuko hahora ibiparu bishyushye! Uwitwa Livingman yagaragaje ko yanyuzwe cyane na keke [cake] yakoreshejwe ku isabukuru ya Perezida Kagame, abaza igiciro cyayo. Ati 'Nonese Papa Ange, uvugishe ukuri iriya keke wayiguze angahe, nanjye nshaka kuzakagura!' Yongeyeho ati 'Imigisha myinshi Papa, [mubyeyi], sogokuru'.
Rwaka Kagarama yabwiye Umukuru w'Igihugu ati “Namwe murakoze Mugaba Mukuru w’Inkotanyi zatubohoje sekibi w’Ubutegetsi bubi bwateye ubuhunzi, ubukene, ubujiji, irondakoko, kubura amahoro n’umutekano, na n’ubu mukaba mukataje kuduteza izindi ntambwe zituganisha heza kurushaho [â¦]. Murakarama mugwire mugwize imfura'.
Wilson Kubwimana yashimiye cyane Perezida Kagame anagaragaza ko ari we ukenewe mu matora ya Perezida azaba mu mwaka wa 2024. Yanditse ati 'Murakoze Nyakubahwa Mubyeyi, dukomeje kubifuriza isabukuru nziza. Imana ikomeze kubarinda, natwe tuzamuka mu iterambere rirambye mukomeje kutugezaho. Twagiye muri 2024'.
Irutabyose ati “Perezida wanjye [My President] yambiiiiii!! Rambira kubona ibyiza mubyeyi! Ndagukunda cyane mubyeyi!! Ni umugisha kukugira! Nubwo ijwi ryanjye ritagira aho rigera ariko icyo nzi cyo ni uko uzi neza ko abanyarwanda tugukunda!!'.
![]()
Perezida Kagame arashimirwa cyane n’abanyarwanda ku byiza byinshi amaze kugeza ku Rwanda
Claude Gakiza yavuze ko ari iby'agaciro kugira umukuru w'igihugu wegera abaturage yaba imbonankubone cyangwa ku mbuga nkoranyambaga. Yongeyeho ati 'Wakoze ibirenze ibyari byitezwe, kandi inzira uracyayikomeje. Nkwifurije kuguma mu buzima. Isabukuru nziza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika'.
Undi ati 'Ni ukuri ntacyo tugushinja Your Excellency! Uwari gukora ibirenze cyangwa ibingana n'ibyo wakoze, sinzi aho yari guturuka! Watabaye abanyarwanda isi yose yabatereranye! Warakoze cyane Mushumba mwiza. Imana iguhe umugisha n'abawe, iteka n'iteka'.
Undi yagize ati 'Nkunda u Rwanda, Imirimo Imana yabashinze binyuze mu mahitamo y’abanyarwanda murayuzuza uko bikwiriye. Murambire kubona ibyiza. Imana y’i Rwanda ibarindishe ubuntu bwayo hamwe n’abanyu bose. Turagukunda'.
Ken Sibanda wagaragaje ko atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko u Rwanda ari urugero rwiza aho imiyoborere igaragaza itandukaniro mu bihugu bigize umugabane wa Afrika.
Nzabandora Aime ati 'Imana ikomeze kuturindira umukuru w’igihugu dukunda kandi ikomeze kumuha ibyiza gusa, nk’uko adahwema guteza imbere abanyarwanda no kwifuza ko buri munyarwanda agira ubuzima bwiza!!! Turagukunda Perezida wacu'.
Nsabimana Elie yaditse ati 'Ni ukuri mubyeyi udukunda ndagushimira cyane ku bwo kuzirikana no kwitanga ugafata umwanya wo gushimira buri umwe utirengagije ko uba ufite imirimo myinshi. Njye mbona uri umubyeyi Imana yihereye abanyarwanda pe, tugukesha byinshi pe. Nyagasani akomeze aguhe kurama, urakabaho iteka ni ukuri'.
Yaje kugaruka agira icyo yisabira Umukuru w'Igihugu, ati 'Ese mubyeyi unyemereye wanyumva nkagusaba ukumva ikifuzo cyanjye. Mu by’ukuri najye nkaba nagira uwo mba we mbikesha wowe, ku bwanjye ni icyifuzo nk'umubyeyi, ngusaba ko wampa ishuri nkiga ibijyanye na 'Computer programming scholarship' ni ubusabe mbasabye [â¦.]'.
Umuhanzi Nzaramba yatangaje ko ashaka guha Perezida Kagame impano y'inka
Nzaramba Alexis uzwi nka King Nzamba mu muziki, utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yifurije Perezida Kagame isabukuru nziza, anatangaza ko ashaka kumuha inka. Yavuze ko akunda cyane Perezida Kagame afata nk'umubyeyi w'u Rwanda n’uw'ibindi bihugu byinshi.
Ati “Ndashaka kukwifuriza isabukuru nziza y'amavuko Mubyeyi w'u Rwanda n'ibindi bihugu byinshi. Ndagukunda kandi nzakomeza kubivuga. Uri Intwari y'ibisekuru byinshi, bikomeza! Ndashaka kuguha inka, ndabyiyumvamo, Imana imfashe ice inzira tuzahure, ndakwifuriza ibyiza byinshi'.
Nzaramba ushaka gutanga inka arazifite cyangwa yatebyaga?
Nyuma yo kubona uwitwa Nzaramba atangaje ko ashaka guha inka Umukuru w’Igihugu, twamubajije kuri iyi mpano ashaka gutanga. Uyu muhanzi yabwiye inyaRwanda ko afite byinshi ashimira Perezida Kagame birimo umutekano yagejeje ku Rwanda.
Avuga ko ari “umwe mu Banyamulenge batuye muri Amerika, bakunda u Rwanda banavuga ko u Rwanda ari iwabo”. Nubwo yavukiye muri DR Congo kubera amateka, avuga ko mu Rwanda “ni iwacu, turi abanyarwanda ijana ku ijana”.
Aragira ati “Mu muco wacu iyo ukunze umuntu, uramugabira, umuha inka, nk’uko nawe iyo akunze abantu arabagabira. Ndamukunda mu buryo bwanjye bwite nk’umuntu kubera ko ni ‘Role model’ wanjye [icyitegererezo]”.
Avuga ko hari byinshi amwigiraho kandi amukundira birimo gukorera abaturage ibyo bashaka. Ati: “Namwigiyeho byinshi nk’umuyobozi mwiza, imfura, umugabo uhagarara ku ijambo nk’umugabo kandi agakora ibyo abantu bose bifuza ko bakorerwa”.
Arakomeza ati “Njye naramukunze, numva nifuje kumuha inka. Nabaye mu Rwanda imyaka myinshi, ni igihugu nabayemo numva mfite umutekano wose, uwo rero ntabwo nawuterwaga n’abandi, ni ubuyobozi bwiza mu gihugu.”
Nzaramba uvuga ko afite inka zigera mu 100 z”inzungu, yatangaje ko inka ze ziba muri Uganda na cyane ko ari ho yakuriye akaba ari na ho afite ubutaka. Yavuze ko afite ifamu ebyiri zirimo inka z’inyana, amajigija, n’izindi.
Uyu mugabo uvuga ko nawe ari ‘Umwega’, yavuze ko aramutse ahuye na Perezida Kagame nk’uko yanabigaragaje kuri Twitter ko abyifuza cyane, yamugisha inama. Ati “Nifuza inama ze nyinshi ku buzima bwanjye bwite nk’umuntu n’ubundi buzima bwo hanze. Ndamukunda cyane mu buryo bugoye kuvuga”.
Incamake ku mateka ya Perezida Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 65
![]()
Tariki ya 23 Ukwakira 1957, ni bwo Kagame Paul yabonye izuba. Wari umunsi udasanzwe mu muryango w’ababyeyi be; Bisinda Asteria Rutagambwa na Rutagambwa Deogratias, wari wibarutse umwana uzacungura u Rwanda n'abarutuye.
Perezida Paul Kagame ni bucura mu muryango w'abana 6. Se akomoka mu muryango w'Umwami Mutara III Rudahigwa, naho Mama we akaba afitanye isano ya hafi n'Umwamikazi wa nyuma w'u Rwanda, Rosalia Gicanda.
Yashakanye na Jeannette Kagame mu mwaka wa 1989. Bafitanye abana 4; abahungu batatu n'umukobwa umwe. Kugeza ubu afite abuzukuru babiri bavuka ku buheta bwe bw'umukobwa witwa Ange Kagame, washyingiranwe na Bertrand Ndengeyingoma mu mwaka wa 2020.
Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Paul Kagame yaje kuba Visi Perezida w'u Rwanda guhera muri uwo mwaka kugera mu 2000. Ni inshingano yafatanyaga no kuba Minisitiri w'Ingabo. Tariki 22 Mata 2000 ni bwo yarahiriye inshingano zo kuba Perezida w'igihugu cy'u Rwanda.
![]()
Perezida Kagame yashimiye buri wese wamwifurije isabukuru
![]()
Perezida Kagame yaraswe amashimwe ku isabukuru ye
![]()
Nzaramba arashaka guha Perezida Kagame impano y’inka mu kumushimira
-
Umunyamakuru Cyuzuzo yakorewe ibirori bya Br… – #rwanda #RwOT
Ibi birori byabaye kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, byabereye kuri Muhazi Flowers Beach & Resorts, ku mucanga, ku mazi no mu bwato.
Cyuzuzo yahawe impano, anahabwa impanuro azashingiraho mu rugendo rushya rw'ubuzima agiye gutangira.
Umunyamakuru Niyongira Antoinette yagaragaje ifoto ya Cyuzuzo ari mu bwato, maze agira ati 'Aritegura kuba umugeni. Ndagukunda mukobwa.”
Umunyamakuru Jado Max ukorana ikiganiro na Cyuzuzo kuri Kiss Fm, we yanditse agaragaza ko atewe ishema n’intambwe mugenzi we ateye. Amwifuriza ibyishimo n’ibyiza gusa mu rugendo rushya agiye gutangira.
Bagwire Keza Joannah wabaye Miss Heritage 2015, yavuze ko atewe ishema na Cyuzuzo. Ati 'Ukwiye ibyishimo byose Isi itanga n’ibirenzeho. Ntewe ishema nawe.'
Cyuzuzo aritegura gukora ubukwe na Niyigaba Thierry Eric, wamwambitse impeta y'urukundo ku wa 5 Ukuboza 2021.
Uyu mukobwa yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye aho yubakiye izina birimo Isango Star, Radio 10 na Royal Fm.
Cyuzuzo anakora ikiganiro 'Ishya' gitambuka kuri Televiziyo Rwanda akorana n'abanyamakuru Aissa Cyiza, Michèle Iradukunda na Mucyo Christella.
Ni bucura mu muryango w'abana babiri. Mu 2014 yahawe impamyabumenyi ya Kaminuza mu itangazamakuru, nyuma anahabwa impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master's Degree] mu bijyanye n'Imibanire mpuzamahanga.
Cyuzuzo afite uburambe bw'imyaka irenga icyenda mu itangazamakuru ry'amajwi n'amashusho, akaba umuhanga mu Cyongereza n'Igifaransa. Â
 ![]()
Inshuti, abavandimwe, abo bakorana n'abandi batunguye Cyuzuzo bamukorera ibirori bya 'Bridal Shower'Â
![]()
Cyuzuzo yahawe impano n'impanuro azubakiraho mu rugendo rushya rw'ubuzima atangiyeÂ
![]()
Cyuzuzo yavuze ko afite inshuti nziza, zatumye yiyumva nk'igikomangomaÂ
![]()
![]()
Tariki 23 Ukwakira 2022… Umunsi ufite igisobanuro kinini mu buzima bwa CyuzuzoÂ
![]()
![]()
Cyuzuzo aritegura gukora ubukwe n’umukunzi we ThierryÂ
![]()
Cyuzuzo Jeanne D’Arc n’umunyamakuru Kamanzi Natasha wa Kigalitoday Â
![]()
Cyuzuzo n’umunyamakuru Antoinette Niyongira wa Kiss FM bakoranaÂ
![]()
Cyuzuzo na Rita UmuhireÂ
![]()
Cyuzuzo na Sifa Gaju UwaseÂ
![]()
Cyuzuzo na Christelle bahurira mu kiganiro ‘Ishya’ kuri Televiziyo RwandaÂ
![]()
Cyuzuzo na Nakure CaissyÂ
![]()
Jeanne D’Arc na Bumwe Ritha Clarisse
![]()
Cyuzuzo n’umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, Michelle IradukundaÂ
![]()
![]()
Jeanne D’Arc na Aissa Cyiza wa Royal Fm
![]()
![]()
![]()
![]()
-
Appollinaire Habonimana, Papy Claver, Gaby Ka… – #rwanda #RwOT
Ni ku nshuro ya gatanu iki giterane kigiye kubera mu Rwanda, kuva mu 2017 gitegurwa n'umuryango Heavenly Melodies Africa.
Mu 2020, cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Icyo gihe kitabiriwe n'abantu bo mu bihugu birenga 20, baganiriye ku musaruro wo gukorana nk'abantu bahuriye mu muziki w'indirimbo ziha ikuzo Imana.
Iki giterane cyubakiye ku ntego yo guhuza abaririmbyi ba Gospel ku rwego rwa Afurika, bakagira ubumwe, bagakorera hamwe kandi bagateza imbere Gospel, haba mu rusengero bakoreramo n'ahandi hanyuranye mu rwego rwo kwamamaza ingoma y'Imana.
Kitabirwa kandi n'abavugabutumwa. Ni n'umwanya wo kumenyana birushijeho hagati y'abitabira iki giterane. Hanagarukwa ku bibazo bimwe na bimwe bivugwa mu matorero, kenshi abantu batabonera umwanya wo kuganiraho mu buryo bwisanzuye.
Umuyobozi wa Overflow Africa Worship Conference, Nzeyimana Fabrice yabwiye InyaRwanda ko kuri iyi nshuro ya gatanu biteze umubare munini w'abashumba n'abaririmbyi bitabira iki gikorwa gihuriza hamwe abakozi b'Imana.
Avuga ko buri mwaka bunguka umunyamuryango mushya, kuko muri uyu mwaka iki giterane kizitabirwa n'igihugu cya Ethiopia, ni mu gihe umwaka ushize Kenya nayo yitabiriye.
Ethiopia izaba ihagarariwe n'Umushumba w'Itorero, Beza International Church, Zerrubel Mengistu. Uyu ni we watangije igikorwa 'Africa Arise' cyaje kuvamo 'Afurika Haguruka' ya Zion Temple.
Iri torero ashumbye rya Beza International rirazwi cyane muri Afurika, mu guhuza abashumba bo muri Afurika, kugira ngo bakorere hamwe.
Umuhanzi Mussle Fisseha ukorera muri iri torero nawe ari ku rutonde rw'abazitabira iki gikorwa.
Nzeyimana Fabrice ati 'Uyu mwaka turiteze kwaguka. Kubona ibyinshi byiza. Kandi turumva ko buri gihe iyo tubonye igihugu cyiyongereyeho baduhuza nk'abandi. Nk'aba twabamenye kubera ko twahuye n'abo umwaka ushize. Ni ukuvuga ngo igihugu kimwe kigenda kizana ikindi.'
Kuva iki giterane cyatangira cyitabirwa n'ibihugu birimo u Rwanda, Zambia, u Burundi, Uganda, Kenya na Tanzania. Ariko ubwo cyabaga mu buryo bw'ikoranabuhanga, kitabiriwe n'ibihugu 20 birimo nka Madagascar.
Nzeyimana avuga ko bitewe n'uko kwitabira iki giterane ari ubuntu, bagihura n'imbogamizi y'ubushobozi ari nayo mpamvu bari gutekereza kwagura iki giterane kikajya kibera no mu bindi bihugu bya Afurika.
Iki giterane kizaririmbamo abahanzi barimo Pompi n'umugore we Esther bazwi cyane mu bihugu byo muri Afurika y'Amajyepfo [Bo muri Zambia] n'umuhanzikazi akaba n'umwigisha, Antoinette Hansen wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzahugura abahanzi ku bijyanye n'umuziki.
Hari kandi Rebeka Dawn wo muri Kenya, Fabrice na Maya bazayobora iki gitaramo, Gisubizo Ministries izwi mu ndirimbo 'Amfitiye byinshi', 'Amaraso', 'Nguhetse ku mugongo' n'izindi, Papi Clever n'umugore we Dorcas bazwi mu ndirimbo 'Impamvu z'ibifatika', 'Amakuru y'umurwa' n'izindi na Gaby Kamanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Amahoro', 'Wowe', 'Arankunda' n'izindi.
Nzeyimana Fabrice avuga ko iyo asubije amaso inyuma kuva mu 2017 batangira iki giterane, ubu, bafite byinshi byo gushimira Imana cyane cyane ku mpinduka zakozwe mu bijyanye no gucuranga mu buryo bwa Live n'imyandikire indirimbo za gospel.
Habayeho kandi guhuza no gushyigikira abahanzi n'abakozi b'Imana, abakunzi b'indirimbo zihimbaza Imana, abahanzi bakomeye baje mu Rwanda bakorana indirimbo n'abo mu Rwanda n'ibindi.Â
Ati 'Muri macye muri Overflow turashaka gukuraho imbibi z'ibihugu kugira ngo abantu bakorane, basabane, dushyire ingufu hamwe.'
Yavuze ko gutegura iki giterane atari ibintu byoroshye, ariko bashima Imana kuko hari abumva neza intego y'iki giterane bakabashyigikira, binyuze mu buryo bwa Mobile Money na Airtel Money aho ukanda *544*511# ubundi ugashyigikira umurimo w'Imana. Igihe ukoresha uburyo bwa Visa Card unyura ku rubuga rwa https://hmafrica.com/donate.php
Habonimana Appolinaire wo mu Burundi watumiwe muri iki giterane azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Ndacafise impamvu' yo kuri album 'Muri wewe' yo mu 2015, 'Negereye intebe yawe', 'Imana niyo buhingiro' n'izindi zitandukanye zakomeje izina rye kuva mu myaka myinshi ishize ari mu muziki.
Uyu mugabo afatwa nk'umwe mu bagize igikundiro kidasanzwe mu muziki wa Gospel mu Burundi. Amaze kuririmba mu bitaramo bikomeye birimo n'iserukiramuco ry'indirimbo zihimbaza Imana yakoreye mu gihugu cya Canada.
Fabrice Nzeyimana n'umufasha we Maya Nzeyimana bazayobora iki giterane bamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka “Muremyi w'Isi”, “Yitwa Ndiho”, “Yesu Kiza”, “Ntawundi” n'izindi.
Iki giterane 'Overflow Africa Worship Conference' kizabera kuri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, kuva 28-30 Ukwakira 2022.
Ku wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, igikorwa cya mbere kizatangira saa moya za mugitondo kugeza saa tanu z’amanywa- ibiganiro bikomeze kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa tatu z’ijoro.
Ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, igiterane kizatangira saa mbili za mugitondo kugeza saa saba z’amanywa. Nyuma gisubukurwe saa kumi kugeza saa moya z’ijoro.
Ku Cyumweru ari nawo munsi wa nyuma, igiterane kizatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba kirangire saa moya z’ijoro.
![]()
Gisubizo Ministries izwi mu ndirimbo 'Amfitiye byinshi', 'Amaraso', n'izindi itegerejwe muri iki giterane gihuza abakora umuziki uhimbaza ImanaÂ![]()
Igiterane 'Overflow Africa Worship Conference' kigiye kuba ku nshuro ya gatanu nyuma yo gusubikwa mu 2021 kubera Covid-19Â
![]()
Umuramyi wamamaye mu Burundi, Apostle Appolinaire Habonimana ategerejwe muri iki giterane. Yaherukaga i Kigali mu giterane cya 'Women Foundation Ministries'Â
![]()
Papi Clever n'umugore we Dorcas bazwi mu ndirimbo 'Impamvu z'ibifatika', 'Amakuru y'umurwa' n'izindi. Baherutse mu bitaramo bakoreye mu BubiligiÂ
![]()
Umuramyi Gaby Kamanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Amahoro', 'Wowe', 'Arankunda', azahesha umugisha ubwoko bw'Imana muri iki giteraneÂ
![]()
Couple ya Nzeyimana Fabrice na Maya bazwi cyane mu ndirimbo nka 'Muremyi w'Isi' nibo bazayobora iki giterane kigiye kuba ku nshuro ya gatanu
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO “NEGEREYE INTEBE YAWE” YAÂ APPOLLINAIRE HABONIMANA
“>KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IMANA NIYO BUHUNGIRO'
REBA HANO INDIRIMBO 'MUREMYI W'ISI' YA FABRICE NA MAYA
REBA HANO INDIRIMBO 'MY HEART SINGS' Y'UMUNYA-ETHIOPIA MUSSIE FISSEHA
-
Umunyamakuru Cyuzuzo yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi byitabiriwe n’ibyamamare (AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Umunyamakuru wa Kiss FM, Cyuzuzo Jeanne d’Arc yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka “Bridal Shower” aho byitabiriwe na bimwe mu byamamare.
Uyu mukobwa unamenyerewe mu kiganiro 'Ishya’ gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda, aritegura kurushingana n’umukunzi we Thierry Eric Niyigana.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Cyuzuzo Jeanne d’Arc yasangije abamukurikira amafoto y’uyu muhango aho yagaragaje amarangamutima ye ku bwo kuba inshuti ze zamushyigikiye.
Ati 'Ku nshuti zanjye zidasanzwe. Mwakoze cyane !! mwatumye ngira ibihe byiza mu bukumi bwanjye.'
Uyu muhango ukaba witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye ariko n’ubundi byiganjemo abo mu gisata cy’itangazamakuru abarizwamo.
Ntabwo haramenyekana igihe ubukwe buzabera gusa bivugwa ko uyu mwaka ugomba kurangira akoze ubukwe. Bibaye nyuma y’uko mu Kuboza 2021 ari bwo Thierry yari yamwambitse impeta ya fiançailles amusaba ko yazamubera umugore undi akabyemera.
Cyuzuzo yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio 10 na Royal FM mbere y’uko yerekeza kuri KISS FM.
Rita Umuhire inshuti ya Cyuzuzo yari ahabaye
Antoinette Niyongira bakorana kuri Kiss FM yari yaje kumushyigikira
Umunyamakuru wa RBA, Michelle Iradukunda yari ahari na we
Mucyo Kago Christelle bakorana mu kiganiro Ishya
Cyuzuzo Jeanne d’Arc yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi
Umunyamakuru Aissa Cyiza na we yari ahabaye
Byabereye ku mazi








 

























