Category: Uncategorized

  • Pelé ufatwa nk’umwami wa ruhago yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umunya-Brésil, Edson Arantes do Nascimento wamamaye nka Pelé, ufatwa nk’umukinnyi mwiza Isi yagize, yitabye Imana azize uburwayi.

    Uyu mugabo wari ufite imyaka 8, inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Ukuboza 2022.

    Yari amaze iminsi afite ikibazo cy’impyiko ndetse n’udusabo tw’intanga.

    Pelé muri Nzeri 2021 yabagiwe mu bitaro bya Albert Einstein muri Sao Paulo kugira ngo akurwe ikibyimba mu mara ye nyuma y’uko cyari kimaze kugaragara mu bizamini bisanzwe. Yongeye koherezwa mu bitaro mu mpera z’Ugushyingo 2022 akaba ari na ho yaririye iminsi mikuru.

    Umukobwa we, Kely Nascimento wakomezaga kubwira abantu iby’uburwayi bwa se, ni we watangaje ko se yapfuye kuri uyu wa Kane.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati “icyo tugomba gukora ni ukugushimira. Turagukunda ubuziraherezo. Ruhukira mu mahoro. “

    Ibitaro byemeje ko Pelé yitabye Imana nyuma y’uko bimwe mu bice by’umubiri bitari bigikora kubera ko kanseri y’amara yari yamaze gukwira ahantu henshi.

    Pelé akaba yari afite amateka yo kuba umukinnyi rukumbi wegukanye ibikombe by’Isi 3; 1958, 1962 na 1970.

    Pelé yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/pele-ufatwa-nk-umwami-wa-ruhago-yitabye-imana

  • Sheikh Musa Fazil Harerimana yagiriye inama ikomeye abadepite ayobora bakomeje kweguzwa n'ubusinzi #rwanda #RwOT

    Visi Perezida w'Inteko Ishinga amategeko, umutwe w'abadepite, Sheikh Musa Fazil Harerimana,yavuze ko abayobozi bakwiye kumva ko ari intumwa za rubanda, ko hari abantu benshi babareberaho baba abaturage babatoye ndetse n'imiryango yabo.

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye IGIHE nyuma yo kwegura kwa Depite Kamanzi Ernest wari uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko aho bivugwa ko yafunzwe kuri Noheli nyuma yo gufatwa atwaye imodoka yasinze.

    Yagize ati “Ubundi abadepite ni abaturage b'intore, batoranyijwe n'abandi. Bakwiye kuba bandebereho. Natwe dufite urwego rukurikirana imyitwarire yacu, ariko nyine abantu bakaba abantu. Abayobozi bakwiye kumva ko bagomba kuba bandebereho, kandi bakabareberaho mu byiza, ntabwo ari mu bibi.”

    Depite Kamanzi yabaye Umudepite wa Gatatu weguye ku nshingano ze mu gihe kitageze ku mezi abiri, ku mpamvu zifitanye isano n'ubusinzi.

    Aje akurikira Mbonimana Gamariel na Depite Habiyaremye Jean Pierre Célestin, we wagaragaye mu mashusho yafashwe n'abapolisi, atwaye imodoka yasinze

    Perezida Paul Kagame mu kwezi gushize yakomoje ku mudepite wanyoye inzoga ariko abapolisi bakamureka kubera ko afite ubudahangarwa, ibintu yavuze ko bitumvikana.

    Yagize ati “Bamupimye igipimo cyari kigiye guturika kubera inzoga yanyoye hanyuma baza no gusanga mu makuru bafite, bamufashe nk'inshuro eshanu, ubwo bwari ubwa gatandatu, babona imodoka igenda mu nzira ikubita hirya no hino, amahirwe agira ngira ngo nta muntu arica ariko ni yo maherezo, aziyica cyangwa yice undi muntu.”

    Icyo gihe hari ku wa 12 Ugushyingo 2022, ubwo yasozaga Ihuriro rya 15 ry'Umuryango Unity Club Intwararumuri.

    Perezida Kagame yavuze ko uko yumva ibintu, nubwo umuntu yaba afite ubudahangarwa bitavuze ko ashobora gukora ikosa nk'iryo inshuro nyinshi nta byemezo bimufatirwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/sheikh-musa-fazil-harerimana-yagiriye-inama-ikomeye-abadepite-ayobora-bakomeje

  • Menya amakosa akomeye ukwiye kwirinda gukora mu gihe warakaranyije n'umukunzi wawe #rwanda #RwOT

    1. Wimutesha umutwe umuhatiriza

    Hari abantu benshi bibeshya ko mu gihe bababaje abakunzi babo, guhora babahamagara cyangwa babandikira babasaba imbabazi aricyo kizatuma babasha kubababarira. Niba umukunzi wawe wamurakaje nibyo witerera agati mu ryinyo ni byiza ko umusaba imbabazi ariko kandi niba atarimo kukwereka ko ashaka kukuvugisha ndetse ukabona ko uburakari bwatumye yumva mwanahagarika gukundana, wowe tuza umureke amare igihe aturije aho utari, asubize ubwenge ku gihe niba koko agukunda azanagukumbura ariko kandi ntuzarekere burundu ujye ucishamo gacye gacye umwandikire umusuhuza, umubaza uko ameze ariko wirinda kongera kumuhendahenda ngo mukomezanye. Wowe icyo usabwa ni ukumwereka ko umutekerezaho kandi ko n'ubwo wamubabaje nta mutima mubi wabikoranye, kandi umwereke ko witeguye icyemezo cye n'ubwo utifuza kumubura.

    2. Irinde kwishora mu businzi n'ibindi bisa nabwo

    Kwiyahuza inzoga kuko umukunzi wawe yakurakariye cyangwa yakwanze sibyo bizakemura ikibazo, zirikana ko iyo abibonye bimubabaza kurushaho kandi akabona ko utagira kwihangana. Ibuka ko n'iyo yakureka burundu ukwiye kwita ku buzima bwawe no guharanira gutera imbere, nta gisubizo uzakura mu nzoga cyangwa ibiyobyabwenge ahubwo uzaba wiyongerera ibibazo. Ereka umukunzi wawe ko n'ubwo yakwanze cyangwa akaba yarakurakariye akagucikaho wowe ukiha agaciro kandi utigeze ureka kwiyitaho.

    3. Irinde kumwereka ko ubuzima bwawe bwageze ku musozo kubera we

    Niba umaze kubona ko umukunzi wawe yamaramaje kukureka ndetse atakikwifuza, mutere wowe kukwifuza kandi umwereke ko ubuzima butarangiye kubera we, umwereke ko kuba mutakiri kumwe bitagutereye icyizere ngo wihebe ahubwo kora ibishoka byose nawe abone ko uri uwo undi wese wifuza umukunzi yashima bityo anagire impungenge ko ashobora gutinda mu burakari akazagaruka abandi baragutwaye. Kumutera impuhwe umwereka ko byanze bikunze natakwemerera nta mahoro uzagira ntago byatuma ahita abona agaciro kawe nyakuri.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/menya-amakosa-akomeye-ukwiye-kwirinda-gukora-mu-gihe-warakaranyije-n-umukunzi-68231

  • Umunyamakuru akaba n’umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yambitse impeta umukunzi we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Rayon Sports akaba n’umunyamakuru, Nkurunziza Jean Paul yambitse impeta y’urukundo Nkusi Goreth [Gogo] bamaze igihe bakundana amusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera.

    Ni umuhango wabaye ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 28 Ukuboza 2022 muri Quiet Heaven Garden.

    Nyuma y’igihe bakundana Nkurunziza Jean Paul akaba yahisemo gusaba Gogo ko yamwemerera akazamubera nyina w’abana be maze igihe basigaje ku Isi bakakimarana undi arabyemera.

    Nkurunziza Jean Paul usanzwe ari n’umunyanyamakuru w’imikino ubimazemo igihe aho akorera Isango Star & TV amazeho imyaka itari mike, Gogo yahise amuha ikinganza maze amwambika impeta ya fiançailles.

    Yasabye Gogo ko yazamubera umugore

    Gogo byamutunguye abura uko yifata

    Yamwemereye maze amuha ikiganza amwambika impeta ya fiançailles

    Byari ibyishimo kuri Goreth Nkusi

    Bombi bari bamaze igihe kinini bakundana

    Igihe basigaje ku Isi bahisemo kukimara bari kumwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-akaba-n-umuvugizi-wa-rayon-sports-nkurunziza-jean-paul-yambitse-impeta-umukunzi-we-amafoto

  • Kigali City: Ubuyobozi bwamenyesheje abanyamu… – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Ukuboza 2022, bwashyize ahagaragara itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi wawo Pudence Rubingisa, wamenyesheje  abatuye umurwa mukuru w’Igihugu ko mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza 2022 rishyira Tariki 1 Mutarama 2023 hazaturitswa  urufaya rw’ ibishashi by’urumuri bizwi (Fireworks).

    Ibi bishashi  by’urumuri (Fireworks) bizaturitswa mu rwego rwo kwishimira gusoza umwaka wa 2022, ndetse no gutangira mu mwaka mushya wa 2023.

    Ubuyobozi bw’umujyi bwasabye abaturage bawutuye kutazikanga cyangwa ngo bakangarane, kubera ituritswa ry’ibyo bishashi by’umuriro ( Fireworks)

    Meya Rubingisa yamenyesheje abaturage batuye umujyi wa Kigali ko urufaya rw’ibishashi by’imiriro bizaturitswa saa sita z’ijoro zishyira Tariki ya 1 Mutarama 2023. Ibyo ibishashi bizaturikirizwa mu duce dutandukanye harimo kuri Kigali Convention Centre, BK Arena, Stade ya Kigali i Nyamirambo, ku musozi wa Bumbogo na Hotel des Mille Collines.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124386/kigali-city-ubuyobozi-bwamenyesheje-abanyamujyi-ko-hazaturitswa-ibishashi-byimiriro-124386.html

  • Undi Mudepite mu Rwanda YEGUYE ,harakekwa ka Manyinya #rwanda #RwOT

    Icyakora, hari amakuru ko yaba yeguye nyuma yo gufatwa atwaye imodoka, abapolisi bamupima bagasanga yanyoye inzoga.

    Kamanzi abaye Umudepite wa Gatatu weguye ku nshingano ze mu gihe kitageze ku mezi abiri, ku mpamvu byavuzwe ko zifitanye isano n’inzoga.

    Nyuma yo kwegura, uyu mudepite ntabwo ashobora gusimbuzwa kubera ko kuri mande ye hasigaye igihe kitagera ku mwaka.

    Mbere yo kuba umudepite muri Nzeri 2018, Kamanzi kuva mu 2017- 2018 yari Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Ntara y’Amajyepfo, n’umwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Undi-Mudepite-mu-Rwanda-YEGUYE-harakekwa-ka-Manyinya

  • Burundi:Umubyeyi yabyaye abana batandatu icyarimwe ahita asaba ubufasha #rwanda #RwOT

    Mu Burundi, umubyeyi ukomoka mu ntara ya Rumonge yibarutse abana 6 ku munsi wa Noheli. Bavukiye mu bitaro bya gisirikira bya Kamenge mu Murwa Mukuru Bujumbura.

    Se w'aba bana, Hasssan Ndayishimiye yabwiye Ijwi rya Amerika ko bari bazi ko bazabyara abo bana ndetse n'abaganga bababaye hafi.

    Ati “Ndashima Imana n'abaganga bamfashije.Abana baracyari mu mashini bameze neza.

    Uyu yavuze ko abana na nyina ubabyara bameze neza ariko asaba Leta kumugoboka kugira ngo abo bana azashobore kubatunga cyane ko uyu muryango wari usanganywe abandi bana batatu.

    Ati 'Njye nta bushobozi mfite ahubwo nagira ngo nsabe abantu bazamfashe mbone aho kuba n'abo bana no kubona uko abo bana bazabaho kuko njye ntishoboye.”

    Uyu mugabo yavuze ko ari ubwa kane yari agiye kubyara ndetse ko mu idini ye ya Isilamu abantu bari kumufasha kubona icyatunga umuryango we.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/burundi-umubyeyi-yabyaye-abana-batandatu-icyarimwe-ahita-asaba-ubufasha

  • Aba-Cadres ba FDLR i Goma mu mugambi wo gutera u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa biri gukorwa ku manywa y’ihangu n’aba 'Cadres' b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bafatanyije n’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

    Abari kwinjizwa muri FDLR biganjemo urubyiruko rw’impunzi zituye mu Mujyi wa Goma ndetse no mu duce two muri Teritwari ya Masisi.

    Bari kwizezwa ko igihe kigeze ngo batahe mu gihugu cyabo kandi bafite ubufasha bw’igisirikare cya RD Congo.

    Amakuru avuga ko ibyiciro bitatu bimaze kujyanwa mu myitozo, igiherutse cyahagurutse i Goma ku wa 27 Ukuboza 2022.

    Yagize ati 'FDLR ifite aba cadres bayo bakorana n’impunzi, birirwa bandika insoresore z’impunzi z’abanyarwanda, ubu hamaze kujyanwa ibyiciro bitatu.'

    Akomeza avuga 'Abahutu bo muri Goma na Masisi bari gutanga inkunga ndetse no kohereza abana babo mu barwanyi.'

    Imikoranire ya hafi ya FDLR n’ingabo za Leta ya Congo yagurutsweho n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR bafashwe n’umutwe wa M23 bashimangiye ko barimo gukorana na FARDC.

    Ni ibirego u Rwanda rwakomeje kugaragaza, nyamara RDC ikabihakana yigiza nkana ariko FDLR ntiyahwemye guhamya ubu bufatanye, bwafashe indi ntera nyuma yo kubura imirwano kwa M23.

    Ku wa 4 Ukuboza 2022 Perezida Félix Tshisekedi, yatangaje ko Perezida Kagame ari umwanzi wa Congo ndetse ko bikenewe ko Congo-Kinshasa ifasha 'Abanyarwanda' bakikiza ubuyobozi bwa Perezida Kagame.

    Kuva FDLR yagera muri RDC nyuma yo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, uyu mutwe wakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ku buryo watije umurindi ubwicanyi muri icyo gihugu.

    Kugeza ubu hari ubwoba ko muri RDC harimo gutegurwa ndetse no gushyirwa mu bikorwa umugambi wa Jenoside buhoro buhoro, wibasira Abanye-Congo b’Abatutsi.

    Ivomo:Umuseke

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Aba-Cadres-ba-FDLR-i-Goma-mu-mugambi-wo-gutera-u-Rwanda

  • Umusirikare wa RDF arashinjwa kwica umucuruzi akoresheje ‘ Imyitozo’ yahawe #rwanda #RwOT

    Ni urubanza rwatangiye ku buranishwa kuri uyu wa Gatatu, tariki 28 Ukuboza 2022, mu Kagari ka Gaseke, Umurenge Mutete mu Karere ka Gicumbi, aho abaturage bari bitabiriye iri buranisha babanje gusobanurirwa uko bagomba kwitwara harimo no kwirinda amarangamutima igihe cy’iburanisha.

    Ku saa 11:24 a.m nibwo iburanisha ryatangiye, ubushinjacyaha buhabwa umwanya busobanura ibyaha Cpl Turikumwe aregwa, maze Me Maj Rugamba Jaques umushinjacyaha mu Rukiko rwa Gisirikare avuga ko aregwa ibyaha byo gutoroka igisirikare no kwica umuntu biturutse ku bushake, agaragaza ko uyu musirikare yagiye aregwa imyitwarire mibi mu bihe bitandukanye mbere y’uko yica umuntu

    Ahagaragajwe ko muri Nyakanga 2022, Cpl Turikumwe yagiye kunywera inzoga Nyagatoma mu Murenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi, agasinda akahakorera urugomo, ibi kandi byabereye no muri Bumbogo mu Karere ka Gasabo, ibintu yakoze yatorotse igisirikare.

    Icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko kuwa 14 Ugushyingo 2022 ahagana saa 10:00 p.m, aribwo Cpl Turikumwe yagiye mu kabari ka Uwiragiye Clementine uzwi nka Mahirwe ari kumwe n’undi muntu baka inzoga, umukobwa wazitangaga abanza kwanga kubera ko yababonagamo ko bagasomyeho, gusa yaje kubaha inzoga za Skol na Virunga ariko igihe cyo kwishyura birananirana.

    Nibwo nyiri akabari Uwiragiye yasabye uyu musirikare ko yamwishyura amafaranga y’u Rwanda 6,900 Frw, gusa umubare ntibawemeranyije aribwo bahise baterana amagambo, kugeza naho abasangiraga nuwo musirikare harimo umugabo witwa Gahinda yamusabye gutanga umutuzo ariko undi abitera utwatsi avuga ko batamurusha amafaranga.

    Ahagana saa saba z’ijoro abasangiraga na Cpl Turikumwe basabye nyir’ akabari gufunga, gusa uyu musirikare yaje kubiyaka atera ingumi mu kirahure cy’urugi kirameneka maze afata igice kimwe akinyuza mu rugi kiragenda gifata Uwiragiye Clemantine mu muhogo, bihutira kumujyana kwa muganga ariko birangira apfuye.

    Ubushinjacyaha bukaba bwasobanuriye umucamanza ko ntakabuza kuba Cpl Turikumwe yishe umuntu ku bushake kuko ingabo za RDF hari imyitozo zihabwa igamije guhangana n’umwanzi harimo gukoresha imbunda, kwicisha umuntu umugozi, icyuma, ibuye no kwigishwa kuboneza mu cyico, aha rero akaba yarifashishije bumwe muri ubu buryo yatojwe yica umuturage yakabaye arinda.

    Ahawe umwanya wo kugira icyo avuga ku byaha aregwa, Cpl Turikumwe yemeye icyaha cyo gutoroka igisirikare ndetse anagisabira imbabazi avuga ko yabitewe n’umuntu wari wamubwiye ko yamuhuza na nyina kuko yarerewe kwa nyirakuru kandi imyaka ye yose akaba atari yagaca iryera nyina.

    Gusa iby’urugomo aregwa byo yabihakanye kuko ngo Bumbogo ubushinjacyaha buvuga kuva yavuka atarahagera, naho kuba yarishe umuntu ku bushake yagaragaje ko atabigambiriye ahubwo byatewe n’inzoga yari yanyoye.

    Kuba yarasohowe ariko akagaruka ku ngufu yavuze ko yari aje kwaka uyu mugore telefone ye bakoreshaga bumva umuziki, aribwo yakubise urugi ikirahure kigasanga Mahirwe kikamukomeretsa ku muhogo, avuga ko atari bubigambirire kandi itara ritarakaga.

    Cpl Turikumwe yagaragaje ko nawe yatewe ikibazo n’urupfu rwa nyakwigendera kuko batari basanzwe baziranye byatuma hari icyo baba bapfa.

    Me Niyotwagira Camille wunganira uyu musirikare yagaragarije Urukiko ko ibivugwa n’Ubushinjacyaha nta shingiro bifite kuko ibyabaye ari impanuka ndetse asaba ko icyaha cyahindurirwa inyito cyikitwa icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake.

    Ni mu gihe ubushinjacyaha bwo bwagaragaje ko igikoresho cyishe Mahirwe uyu musirikare yakoresheje ari ubuhanga afite mu kwica umuntu, umwe mu batangabuhamya bumviswe yavuze ko ku byo yabonye byarabaye nk’impanuka.

    Ubushinjacyaha bukaba bwasabiye Cpl Turikumwe igifungo cy’umwaka ku cyaha cyo gutoroka igisirikare, naho icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake asabirwa igifungo cya burundu.

    Uwunganira uyu musirikare yasabye Inteko iburanisha koroshya inyito y’ibyaha agahanishwa umwaka umwe w’igifungo, ndetse icyaha cyo gutoroka igisirikare agahanishwa umwaka umwe w’igifungo usubitswe.

    Abaregera indishyi bunganirwa na Me Augustin Nzabaramye basabye ko Cpl Turikumwe yatanga indishyi za miliyoni 10 Frw zizifashishwa zirera umwana wa nyakwigendera, impozamarira ya miliyoni ebyiri z’amafaranga kuri buri mubyeyi wa nyankwigendera, ndetse akanatanga miliyoni kuri buri muvandimwe uvukana na nyakwigendera. Abunganira , Cpl Turikumwe basabye urukiko kuzabisuzuma bakabyoroshya.

    Kuwa 6 Mutarama 2023, nibwo uru rubanza ruzasomwa mu ruhame ku saa saba i Gaseke mu Karere ka Gicumbi

    Ivomo:Umuseke

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Umusirikare-wa-RDF-arashinjwa-kwica-umucuruzi-akoresheje-Imyitozo-yahawe

  • Amafoto- Héritier Luvumbu wakiniye ikipe ya Rayon Sports yageze i Kigali aho aje gukinira iyi kipe ku nshuro ye ya Kabiri #rwanda #RwOT

    Ahagana saa Kumi n'Ebyiri n'iminota 34 zo  mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Ukuboza 2022 nibwo Umunye-Congo Héritier Luvumbu Nzinga yasesekaye mu Rwanda aho ategerejwe mu Ikipe ya Rayon Sports yakiniye igihe gito.

    Ubwo uyu mukinnyi yari ageze ku kibuga cy'Indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yakiriwe n'abiganjemo abayobozi b'ikipe ya Gikundiro, abakunzi ba Rayon Sports ndetse n'abanyamakuru batandukanye.

    Uyu mukinnyi wigeze gukinira Rayon Sports igihe kitari kinini ndetse akagiriramo ibihe byiza nyuma yaho yari yageze muri iyi kipe muri Mata 2021, nyuma y'amezi ane gusa uyu munyekongo yahise yerekeza Clube Desportivo Primeiro de Agosto yo muri Angola ayisinyira amasezerano y'umwaka umwe.

    Uyu rutahizamu w'imyaka 29 udafite ikipe kugeza ubu yaje i Kigali kumvikana n'ubuyobozi bwa Gikundiro kugirango ayigarukemo.

    Uyu mukinnyi wanyuze mumakipe atandukanye arimo As Vita Club yo muri Congo, akina muri Royale Union Saint-Gilloise yo mu Bubiligi n'andi arimo AS FAR yo muri Maroc.



    The post Amafoto- Héritier Luvumbu wakiniye ikipe ya Rayon Sports yageze i Kigali aho aje gukinira iyi kipe ku nshuro ye ya Kabiri appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-heritier-luvumbu-wakiniye-ikipe-ya-rayon-sports-yageze-i-kigali-aho-aje-gukinira-iyi-kipe-ku-nshuro-ye-ya-kabiri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-heritier-luvumbu-wakiniye-ikipe-ya-rayon-sports-yageze-i-kigali-aho-aje-gukinira-iyi-kipe-ku-nshuro-ye-ya-kabiri