Category: Uncategorized

  • Banki ya Kigali yifatanyije n'Abanyarwanda kwishimira imyaka 20 ishize hatangijwe 'Kwita Izina' – #rwanda #RwOT

    Banki ya Kigali imaze igihe ari umuterankunga w'iki gikorwa, igaragaza ko byerekana ko icyerecyezo cy'u Rwanda cyo kurengera ibidukikije ndetse n'urusobe rw'ibinyabuzima bihura n'intego zayo.

    Gutera inkunga uyu muhango biri mu murongo mugari wa Banki ya Kigali wo kubungabunga ibidukikije no kwifatanya mu iterambere ry'u Rwanda binyuze muri gahunda izwi nka Nanjye ni BK.

    Banki ya Kigali kandi igira uruhare mu guteza imbere abaturage, gutera inkunga imishinga ibungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, kubungabunga amashyamba no gutanga amahirwe y'iterambere ku miryango ituriye hafi ya Pariki y'Ibirunga.

    Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko bizera ko gufata neza ubutunzi bw'u Rwanda ari ukubungabunga no gutegura ahazaza heza harwo.

    Ati 'Gushyigikira umuhango wa Kwita Izina byerekana uburyo turajwe ishinga no kurengera ibidukikije, guteza imbere abaturage no guharanira ishema ry'igihugu cyacu.'

    Kuva umuhango wo Kwita Izina watangira mu 2005, abana b'ingagi 397, ni bo bamaze guhabwa amazina.

    Kugeza uyu munsi kandi umubare w'ingagi wariyongereye uva kuri 880 wariho mu 2012, urenga 1063 ubu.

    Banki ya Kigali imaze imyaka 69 iha serivisi z'imari abayigana. Ifite abakiliya barenga miliyoni iha serivisi mu buryo butandukanye bubafasha kwiteza imbere.

    Imaze kwegukana ibihembo bitandukanye. Mu myaka ya 2021, 2024 na 2025 yagizwe banki yahize izindi mu Rwanda bihembo bizwi nka 'Euromoney Awards for Excellence'.

    Ibi bihembo bihabwa banki n'ibigo by'imari ku Isi biba byarahize ibindi binyuze mu guhanga udushya mu mezi 12 aba ashize.

    Global Finance Magazine iherutse gutangaza ko mu 2025 Banki ya Kigali yabaye banki yahize izindi mu Rwanda, biba ku nshuro ya gatanu.

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, mu bitabiriye umuhango wo kwita abana b’ingagi amazina

    Banki ya Kigali yishimira ko igikorwa cyo kwita abana b’ingagi amazina ukomeje gutera imbere babigizemo uruhare

    Banki ya Kigali imaze igihe iri mu baterankunga bakomeye mu gikorwa cyo kwita abana b’ingagi amazina


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/banki-ya-kigali-yifatanyije-n-abanyarwanda-kwishimira-imyaka-20-ishize

  • RDB yatangiye gukusanya 'Ibiryabarezi' ngo bibyazwe umusaruro – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa kigamije gukusanya Ibiryabarezi byose bikiri mu bacuruzi hirya no hino mu gihugu, nyuma y'aho Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM) ibihagaritse burundu mu mwaka wa 2022.

    Umuyobozi Mukuru w'Uruganda Enviroserve Rwanda, Mbera Olivier, yavuze ko ibikoresho bigize izo mashini bitunganywa bikoherezwa mu nganda bigakorwamo ibindi bikoresho aho kubirekera mu baturage ngo byangize ibidukikije.

    Ati 'Ibiryabarezi bikoresha amashanyarazi n'ikoranabuhanga, iyo tubikuye mu baturage rero turabishwanyaguza tugakuramo ibishobora kongera bigakoreshwa, n'ibifite ubumara bishobora kwangiza abaturage n'ibidukikije harimo nk'insinga, pulasitiki n'ibindi.'

    Umukozi Ushinzwe gukurikirana Ibikorwa by'Imikino y'Amahirwe muri RDB, Jacques Habyarimana, yavuze ko Ibiryabarezi byatangiye gukusanywa mu baturage, byakoraga mu buryo bunyuranyije n'amategeko aho hamaze kubarurwa ibigera kuri 8.200 mu gihugu hose harimo ibigera ku 1.000 by'abantu bari barahawe impushya nyuma bakazikoresha mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Yagize ati 'Ni imashini (Ibiryabarezi) zakoraga mu buryo bunyuranyije n'amategeko zatangiye kuvanwa mu baturage mu gihugu hose. Ariko harimo iz'abantu bari barahawe impushya na Leta zo gukora ibikorwa by'imikino y'amahirwe nyuma izo mpushya bakazikoresha mu buryo bunyuranyije n'amategeko, ndetse n'abandi bihaye uburenganzira bwo kuzikoresha.'

    Mu mezi abiri gusa Uruganda rwa Enviroserve Rwanda rutangiye ibi bikorwa, rumaze gukusanya Ibiryabarezi bigera ku 3.300 mu 7.200 bigomba gukusanywa mu gihugu hose, aho byatangiriye mu Mujyi wa Kigali, kuri ubu bikaba bigeze mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Ibikoresho bikoze izo mashini biratunganywa bigakoreshwa mu nganda

    Ibiryabarezi byatangiye gukusanywa

    Jacques Habyarimana, yavuze ko ibiryabarezi bimaze gukusanywa bigera ku 3.300

    Insinga barazitunganya zigakoreshwa mu bindi bikoresho aho kwangiza ibidukikije

    Umuyobozi Mukuru wa Enviroserve Rwanda, Mbera Olivier yavuze ko izo mashini zitunganywa zigakorwamo ibindi bikoresho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdb-yatangiye-gukusanya-ibiryabarezi-ngo-bibyazwe-umusaruro

  • Nyamasheke: Meya Mupenzi yasezeranyije imiryango yaburiye abayo mu mpanuka y'urukuta ubufasha – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Rwaramba, Akagari ka Bisumo, Umurenge wa Cyato ku wa 9 Nzeri 2025.

    Saa tanu z'amanywa nibwo abakozi bakoteraga urukuta rwubatswe ku rugomero rwa Nyirahindwe I batunguwe no kubona ruhirimye bamwe bariruka bararucika abandi rurabagwira.

    Urukuta rwaguye rwari rumaze ibyumweru bibiri rwubakwa. Uyu munsi hari abakozi bari munsi yarwo barukotera, abandi bari hejuru yarwo barundamo itaka.

    Belyse Uwingabiye, ushinzwe abakozi b'Ikigo DNG Ltd kiri kubaka uru rugomero yabwiye IGIHE ko kuri uru rukuta bari bahapanze abakozi 50 barimo abakoteraga amabuye arwubatse n'abashyiraga itaka hagati y'umukingo n'urwo rukuta.

    Ababonye iyi mpanuka batekereza ko itaka ryashyirwaga hagati y'umukingo n'urwo rukuta ariryo ryarusunitse bituma ruhirima, gusa hari n'abanenga uburyo rwari rwubatse kuko rwubatse ruhagaze, kandi ntirunashyirwemo fer à béton.

    Ndahayo Florien, ukuriye abafundi kuri iki cyubakwa yavuze ko ibyabaye ari impanuka isanzwe kuko bari bubatse urwo rukuta bagendeye ku bipimo by'ubutaka ndetse ko bubatse bubahiriza igishushanyo mbonera.

    Iyi mpanuka ikimara kuba, abagize inzego z'umutekano ingabo, police, Dasso, RIB n'inzego zibanze bihutiye kugera aho byabereye batangira iperereza ku cyateye iyi mpanuka.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yihanganishije ababuriye ababo muri iyo mpanuka avuga ko bategereje imashini yo kunganira abaturage mu gushaka abagwiriwe n'uru rukuta.

    Ati “Ubutumwa ku miryango yaburiye ababo muri iyi mpanuka ni ukubihanganisha. Birababaje natwe nk'ubuyobozi bw'Akarere n'izindi nzego, iyi ni inkuru y'inshamugongo. Turakomeza kuba hafi y'iyi miryango nk'ubuyobozi nk'uko bisanzwe mu muco w'Abanyarwanda”.

    Iyi mpanuka yahitanye abantu umunani abandi 13 barakomereka. Abakomeretse bajyanywe ku Bitaro bya Kibogora.

    Impanuka yabaye ku rugomero rwari rumaze imyaka ibiri rwubakwa

    Meya Mupenzi yihanganishije ababuriye ababo mumpanuka yahitanye abakozi umunani


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-meya-mupenzi-yasezeranyije-imiryango-yaburiye-abayo-mu-mpanuka-y

  • Prime Life Insurance yahembye abanyeshuri 15 bitwaye neza mu mushinga wa nkunganire shoferi – #rwanda #RwOT

    Ni ibihembo bahawe ku wa 9 Nzeri 2025, bihabwa icyiciro cya mbere cy'abanyeshuri bakoraga imenyerezamwuga muri iki kigo, aho 15 bitwaye neza bahembwe.

    Abazitwara neza kandi muri aya mahugurwa bazahabwa amahirwe yo kuba abakozi bahoraho ba Prime Life Insurance.

    Aba banyeshuri batangiye imenyerezamwuga muri Nyakanga 2025 ubwo hamurikwaga ubwishingizi bwa 'Nkunganire Shoferi' bwagenewe abatwara ibinyabiziga.

    Nkunganire Shoferi ni ubwishingizi buhabwa abatwara ibinyabiziga burengera ubuzima bwabo ndetse n'ubw'imiryango yabo igihe bakoze impanuka.

    Muri ubu bwishingizi, abashoferi bizigama mu byiciro bine bitewe n'ubushobozi bwabo, aho icyiciro cya make ari 3000 Frw ku kwezi, mu gihe icya menshi ari ibihumbi 10 Frw ku kwezi

    Umuyobozi Mukuru wa Prime Life Insurance, Habarurema Innocent, yavuze ko abanyeshuri bose muri rusange bagaragaje imyitwarire myiza gusa aba 15 ari bo babashije kugera ku ntego bari bihaye.

    Yakomeje avuga ko ibyo bitarangiriye aho kubera ko Prime Life Insurance izakomeza kubafasha kuba abacuruzi b'umwuga ndetse no kubona imirimo.

    Ati ' Nyuma yo kubaha ibihembo ndetse n'impamyabushobozi zerekana ibyo bakoze, ubu noneho dufunguye ikindi cyiciro kibaganisha ku kuba abacuruzi b'umwuga ndetse no kuvamo abakozi babyemerewe bacuruza ubwishingizi ku Banyarwanda.'

    Aba babyeshuri bahawe imenyerezamwuga binyuze mu bufatanye na Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Ubucuruzi n'Ubukungu, kuko bose ari abanyeshuri bari kurangiza amasomo muri iryo shami.

    Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubucuruzi n'Ubukungu muri iyi Kaminuza, Dr. Nkurunziza Joseph , yavuze ko aba banyeshuri barangije muri iki cyiciro berekana umusaruro uva mu gukorana hagati y'ibigo na Kaminuza.

    Ati 'Abenshi muri aba banyeshuri ni abasoje amasomo yabo bategereje guhabwa impamyabumenyi, bivuze ko urebye aba ari nk'aho bamaze kubona akazi binyuze muri aya mahirwe. Ibi rero byerekana ko ibigo by'abikorera iyo bihurije hamwe na kaminuza bitanga umusaruro ufatika.'

    Tuyishime Pacifique uri mu bagiye guhabwa amahugurwa yavuze ko icyamufashije muri iri menyerezamwuga bari bamazemo amezi abiri, harimo kudacika intege no kumenya intego ye ndetse ko ari byo yumva bizamufasha no muyandi mahugurwa bagiyemo.

    Ati 'Guhabwa aya mahirwe ni umugisha ukomeye, ubu tugiye kongera gushyiramo imbaraga kugira ngo twongere tugere ku ntego tuba twarihaye turebe ko twabona akazi.'

    Iri menyerezamwuga ryatangiranye n'abanyeshuri 78 baje kuvamo 15 bahize abandi mu gushyira mu bikorwa ibyo bigaga ndetse n'inshingano bari bahawe.

    Mu bikorwa aba banyeshuri bakoze harimo kumenyekanisha ubu bwishingizi, aho bwasangwa nko ku rubuga rwa Prime Life Insurance, n'ibindi.

    Iki kigo cyatangiranye n'abanyeshuri 78, gusa 15 muri bo ni bo babashije kugera ku ntego yabo

    Umuyobozi Mukuru wa Prime Life Insurance, Habarurema Innocent yavuze ko aba banyeshuri bagiye gufashwa kuba abacuruzi beza b'ubwishingizi

    Tuyishime Pacifique uri mu bahize abandi mu kugera ku ntego ye, yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu byo yakoraga kugira ngo azabashe kubona akazi gahoraho muri Prime Insurance

    Abanyeshuri bahize abandi bagiye guhabwa amahugurwa azabahesha amahirwe yo kuba abakozi ba Prime Life Insurance bitewe n'uko bayitwayemo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prime-life-insurance-yahembye-abanyeshuri-15-bitwaye-neza-mu-mushinga-wa

  • Qatar yarahiriye gusubiza igitero Israel yayigabyeho – #rwanda #RwOT

    Sheikh Mohammed bin Abdulrahman al-Thani yavuze ko ibyo Israel yakoze bishobora guhindura ibintu mu karere k'Uburasirazuba bwo Hagati, agaragaza ko ibyo ab'i Tel Aviv bakoze ari ibikorwa by'iterabwoba.

    Ku wa 9 Nzeri 2025 ni bwo Ingabo za Israel (IDF) ku bufatanye n''Urwego rushinzwe umutekano n'iperereza, Shin Bet, zagabye ibitero ku nyubako zo muri Qatar zarimo abayobozi ba Hamas.

    IDF yakoresheje indege z'intambara 15 zarashe ibisasu bigera kuri 10. Hamas yavuze ko abayobozi bayo barokotse iki gitero simusiga.

    Ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman al-Thani yagize ati 'Ubu ibintu byahinduye isura. Akarere kose gakwiriye kwifatanya mu kwamagana iyi myitwarire y'ubugizi bwa nabi.'

    Yanenze Minisitiri w'Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, avuga ko akomeje guteza ibibazo akarere agambiriye inyungu ze bwite. Yavuze ko Qatar izakomeza gukora uko ishoboye kose kugira ngo intambara ya Hamas na Israel ihagarikwe.

    Icyakora yemeje ko ibi bitero byahugabanyije cyane uburyo bwo kurangiza iyi ntambara hifashishijwe inzira ya demokarasi, ko bishobora kuba byahagaritse ibyo gukurikiza ubusabe bwa Donald Trump kugira ngo intambara ihagarare.

    Ati 'Ku bijyanye n'ibiganiro byari birimbanyije ntekereza ko nta gifite ishingiro ubu nyuma yo kugabwaho igitero kimeze kuriya.'

    Mu minsi mike ishize Trump yari yaburiye Hamas, avuga ko Israel yemeye ibyo yayisabye mu guhagarika intambara. Yasabye Hamas kurekura Abanya-Israel yashimuse ku wa 7 Ukwakira 2025.

    Nyuma gato Minisitiri w'Ingabo wa Israel, Israel Katz na we yari yatanze umuburo ujya gusa n'uwa Trump, abwira Hamas ko nitamanika amaboko izasenywa burundu.

    Hamas yavuze ko yiteguye kwicara ku meza y'ibiganiro nyuma yo kumva ibyo Amerika iyisaba.

    Minisitiri w'Intebe wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman al-Thani, yavuze ko ibitero Qatar yayigabyeho bitapfa kugenda gutyo gusa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/qatar-yarahiriye-gusubiza-igitero-israel-yayigabyeho

  • Trump yamaganye igitero Israel yagabye kuri Qatar – #rwanda #RwOT

    Trump yavuze ko icyemezo cyo kugaba igitero kuri Qatar cyafashwe na Minisitiri w'Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu wenyine.

    Ku wa 9 Nzeri 2025 nibwo Israel yagabye ibitero kuri Qatar ikoresheje indege z'intambara zigera kuri 15 zirasa ibisasu bigera ku 10.

    Ibi bitero byishe abantu benshi bo muri Hamas barimo n'umuhungu wa Khalil al-Hayya uri mu bayobozi bakuru b'uyu mutwe umaze imyaka ibiri uhanganye na Israel mu ntambara.

    Hamas yavuze ko abayobozi bakuru bayo barokotse iki gitero simusiga.

    Abinyujije kuri Truth Social, Trump yavuze ko kugaba ibitero kuri Qatar nk'inshuti ya Amerika, nta kintu byafasha Amerika cyangwa Israel mu kugera ku ntego ibi bihugu byihaye.

    Ati 'Qatar ni umufatanyabikorwa ukomeye akaba n'inshuti ya Amerika. Ntabwo nishimiye ahagabwe iki gitero. Ni icyemezo cya Minisitiri Netanyahu, ntabwo ari icyemezo cyafashwe nanjye.'

    Yavuze ko akimenya iby'iki gitero yahise ategeka intumwa ye yihariye Steve Witkoff, kuburira abayobozi ba Qatar, ariko ku bw'amahirwe make uwo muburo watanzwe amazi yarenze inkombe ku buryo igitero kitari kubasha guhagarikwa.

    Yavuze ko nta ko bisa gusenya Hamas, icyakora agaragaza ko ibyabaye yizera ko bigamije kugera ku mahoro arambye.

    Nyuma Trump yavuganye na Netanyahu, uyu muyobozi wo muri Israel agaragaza ko ibyakozwe byari bigamije amahoro.

    Perezida wa Amerika kandi yanavuganye n'abayobozi ba Qatar, abizeza ko ibyabaye bitazasubira ukundi.

    Trump yavuze ko yasabye Umunyamabanga wa Amerika Ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Marco Rubio, kurangiza amasezerano na Qatar ajyanye n'ubufatanye mu bya gisirikare.

    Minisitiri w'Intebe wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman al-Thani, yavuze ko ibyakozwe na Israel ari ibikorwa by'iterabwoba ndetse atanga umuburo ko igihugu cyabo gifite uburenganzira bwo gusubiza Israel.

    Yavuze ko Netanyahu ari umuntu wakunze kureba ku nyungu ze gusa, ko ibikorwa bye bikomeje guhungabanya umutekano w'akarere.

    Yavuze ko ibyakozwe bitesha agaciro ibiganiro byo guhagarika intambara muri Gaza no kurekura Abanya-Israel bashimuswe na Hamas.

    Trump yanenze igitero Israel yagabye kuri Qatar


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/trump-yamaganye-ibitero-israel-yagabye-kuri-qatar

  • Umusore w'i Nyamasheke ukekwaho uburwayi bwo mu mutwe yishe se – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Nyakagashikura, Akagari ka Mwezi Umurenge wa Karengera.

    Uyu musore w'imyaka 37 asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe bumufata rimwe na rimwe, akagira na nyina ufite ubwo burwayi.

    Ubwo bari mu gikoni batetse, umusore yabajije se impamvu atamuha umunani, se amusubiza ko azawumuha najya gushaka. Umusore yahise ajya mu nzu azana umupanga amutema ku kuguru se agwa hasi uwo musore akomeza kumutema mu mutwe.

    Ubwo ibyo byabaga nyina w'umusore yari ahari ariko asa n'utazi ibiri kuba kuko afite uburwayi bwo mu mutwe.

    Umukobwa w'umuturanyi niwe wahanyuze abona ibiri kuba ashatse gukangara uyu musore amubwira ko namwegera nawe amutema, uwo mukobwa yiruka ajya guhuruza abaturanyi bahagera umusaza amaze gushiramo umwuka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karengera, Mbanenande Jean Damascene yabwiye IGIHE ko abaturanyi bahuruye bafashe ukekwa ataracika, ndetse ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Karengera.

    Ati 'Abaturage twabasabye gufatanya mu kwicungira umutekano kugira ngo tugire umuryango utuje, tubasaba kunga ubumwe no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo niba ari abarwayi tubavuze'.

    Umurambo wa nyakwigendera Nsengumuremyi Edouard wajyanywe ku bitaro bya Bushenge gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa. Asize abana batanu n'abuzukuru.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusore-w-i-nyamasheke-ukekwaho-uburwayi-bwo-mu-mutwe-yishe-se

  • Nyamasheke: Babiri batawe muri yombi nyuma y'impanuka y'urukuta yahitanye abantu umunani – #rwanda #RwOT

    Ni impanuka yabaye ku wa 9 Nzeri 2025, Saa Tanu z'amanywa ubwo abo bakozi bari mu mirimo yo gukotera urwo rukuta rwubatswe ngo rufate ubutaka.

    Iyi mpanuka ikimara kuba abayobozi mu nzego z'umutekano, inzego z'ibanze, n'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) bageze aho byabereye batanga ubutumwa bw'ihumure.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yavuze hari abantu babiri batawe muri yombi mu rwego rw'iperereza.

    Ati “Kubera iperereza, n'abantu bapfuye hari abantu babiri bafashwe ariko mu rwego rw'iperereza”.

    Abatawe muri yombi ni gapita n'uwari ushinzwe imirimo.

    Abo bimaze kumenyekana ko bapfuye ni abantu umunani, naho abakomeretse bagera kuri 13 barimo umunani bakomeretse bikomeye bajyanywe ku bitaro bya Kibogora.

    Urukuta rwaguye rwari rumaze ibyumweru bibiri rwubakwa. Uyu munsi hari abakozi bari munsi yarwo barukotera, abandi bari hejuru yarwo bashyiramo itaka ryo ku rufata.

    Belyse Uwingabiye ushinzwe abakozi b'Ikigo DNG Ltd kiri kubaka uru rugomero yabwiye IGIHE ko kuri uru rukuta rwaguye bari bahashyize abakozi 50.

    Ndahayo Florien ukuriye abafundi muri iyi mirimo y'ubwubatsi, yavuze ko ibyabaye ari impanuka isanzwe kuko bari bubatse urwo rukuta bagendeye ku bipimo by'ubutaka ndetse ko bubatse bubahiriza igishushanyo mbonera

    Babiri batawe muri yombi nyuma y’impanuka yahitanye abantu umunani mu Karere ka Nyamasheke

    Uru rugomero rwari rumaze imyaka ibiri rwubakwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-babiri-batawe-muri-yombi-nyuma-y-impanuka-y-urukuta-yahitanye-abantu

  • Abapolisi 24 basoje amahugurwa yihariye mu bijyanye no gukoresha intwaro – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa y'icyiciro cya 5, yitabiriwe n'abagera kuri 24 mu gihe cy'amezi atatu, bize amasomo atandukanye arimo imyitozo ikomeza umubiri, kumasha no guhamya intego, amayeri y'urugamba, kunyura mu nzitane no guhangana n'abahungabanya umutekano ahantu hatuwe.

    Ubwo yasozaga amahugurwa ku mugaragaro; Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yashimiye abasoje amahugurwa ku bw'umwete, umurava n'imyitwarire myiza byabaranze mu gihe cy' imyitozo, abasaba gukomeza kurangwa n'umuhate mu rwego rwo kuzuza neza inshingano kinyamwuga.

    Ati 'Turabashimira kuba musoje amahugurwa ariko murasabwa kutirara kuko muracyafite igihe cyo gukomeza kwihugura, guhamya intego no kurushaho kuzamura urwego kugira ngo muzakomeze guhesha ishema Polisi y'u Rwanda n'igihugu muri rusange aho muzaba mukorera hose haba mu kazi ndetse no mu marushanwa aho musabwa kugaragaza ubumenyi n'ubushobozi mwungukiye muri aya mahugurwa.'

    IGP Namuhoranye kandi yabibukije kuzakorana neza na bagenzi babo basoje aya mahugurwa mu byiciro byabanje, ashimira n'abarimu babahuguye, yizeza ko ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda buzakomeza gushyigikira ikigo kugira ngo amahugurwa ahatangirwa kimwe no mu bindi bigo bya Polisi by'amahugurwa akomeze kugenda neza.

    Aya mahugurwa ahabwa abapolisi basanzwe bafite ubumenyi bw'ibanze mu bijyanye no gukoresha intwaro, aho abayitabiriye bayasoza bafite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa inshingano zose bahabwa zo kurinda umutekano w'abantu n'ibyabo, bakoresheje intwaro zidasanzwe, mu buryo budasanzwe kandi no mu bihe bigoye, bakabikora kinyamwuga bubahiriza uburenganzira bwa muntu.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yashimiye abasoje amahugurwa ku bw’umwete, umurava n’imyitwarire myiza byabaranze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-24-basoje-amahugurwa-yihariye-mu-bijyanye-no-gukoresha-intwaro

  • Ntwari Fiacre yakuriwe ingofero n’uwo bari bahanganye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Ntwari Fiacre yakuriwe ingofero na mugenzi we Washington Arubi wa Zimbabwe anamusaba umwambaro 'jersey’ nyuma y’umukino waraye ubahuje.

    Ejo hashize ku wa Kabiri Amavubi y’u Rwanda yakinaga na Zimbabwe umukino w’umunsi wa 8 mu itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

    Uyu mukino Amavubi yaje kuwitwaramo neza cyane aho yatsinze igitego 1-0 cya Mugisha Gilbert ku munota wa 40.

    Nubwo yatsinze benshi bongeye gutangarira akazi gakomeye umunyezamu Ntwari Fiacre yakoze kuri uyu mukino, aho hari imipira ikomeye yagiye abuza kwinjira mu izamu rye, yongeye gushimangira impamvu ari umunyezamu wa mbere w’Amavubi.

    Nyuma y’uyu mukino, yashimiwe n’umunyezamu mugenzi we wa Zimbabwe bari bahanganye Washington Arubi usanzwe ufatira Marumo Gallants muri Afurika y’Epfo ari na ho Ntwari Fiacre akina muri Kaizer Chiefs.

    Uyu munyezamu w’imyaka 40 mu kwereka Ntwari Fiacre ko yananyuzwe n’akazi yakoze, yamusabye umwambaro 'Jersey’ yakinanye uyu mukino undi arawumuha (bahita bagurana) ahita anawucokamo.

    Ntwari Fiacre yagize umukino mwiza

    Umunyezamu Washington Arubi yanyuzwe n’uko Fiacre yakinnye anamusaba jersey

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11822