Category: Uncategorized

  • Abadepite bemeje ivugururwa ry'Itegeko Nshinga – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga washyikirijwe Abadepite kuri uyu wa 31 Werurwe 2023, aho Guverinoma yari ihagarariwe na Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel.

    Hakurikije ibiteganywa n'Itegeko Nshinga byerekeye manda ya Perezida n'iy'Abagize Inteko Ishinga Amategeko, amatora y'Abadepite bazasimbura abari mu mirimo yagombye kuba muri Kanama 2023, na ho aya Perezida akaba muri Kanama 2024.

    Perezida Kagame ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 mu ngingo yaryo ya 175, yasabye ko ingingo z'Itegeko Nshinga zerekeye amatora y'Abadepite zahindurwa kugira ngo ahuzwe n'aya Perezida, kubera ko hari ibyiza byinshi byo kuyahuza yombi.

    Minisitiri Dr Ugirashebuja yasobanuriye abadepite ko mu mpamvu zatumye Perezida asaba guhuza igihe cy'amatora y'Abadepite n'aya Perezida harimo kugabanya igihe cyakoreshwaga mu gutegura ayo matora yombi n'ingengo y'imari yifashishwaga.

    Ati 'Igihe cy'amatora y'Abadepite nigihuzwa n'icy'amatora ya Perezida wa Repubulika, bizatuma ayo matora yombi ategurirwa icyarimwe, bigabanye igihe cyagakoreshejwe igihe yaba buri tora ryategurwa ukwaryo.'

    Ni ibintu avuga ko bisanzwe no mu bindi bihugu byaba ibyo mu Karere n'ahandi aho usanga manda ya Perezida n'iy'Abadepite zingana.

    Minisitiri Dr Ugirashebuja yavuze kandi ko izindi mpamvu zishingiye ku kugabanya ingengo y'imari yakoreshwaga n'igihugu ndetse n'iy'abiyamamaza muri rusange.

    Ati 'Ikindi ni Igihe cy'amatora y'Abadepite nigihuzwa n'icy'aya Perezida, ingengo y'imari yagendaga kuri buri tora izahuzwa, bityo bitume amafaranga yakoreshwaga mu bikorwa bijyanye n'amatora agabanuka.'

    Ingingo zisabirwa kuvugururwa no guhindurwa

    Minisiteri y'Ubutabera igaragaza ko guhuza amatora y'Abadepite n'aya Perezida wa Repubulika bituma hari ingingo z'Itegeko Nshinga zikwiye guhindurwa.

    Zirimo ingingo ya 75, ivuga ibyerekeranye n'Abagize Umutwe w'Abadepite n'itorwa ryabo. Iyi ngingo yongewemo igika cya kane gishya kugira ngo hahuzwe igihe cy'amatora y'Abadepite n'icy'amatora ya Perezida wa Repubulika.

    Icyo gika kivuga ko 'Itora ry'Abadepite bavugwa mu gika cya Mbere (a) cy'iyi ngingo rikorwa ku munsi umwe n'irya Perezida wa Repubulika.'

    Indi ngingo ni iya 79 igena ibijyanye n'iseswa ry'Umutwe w'Abadepite ku mpamvu z'amatora, aho yakuwemo igika cyateganyaga igihe amatora y'Abadepite akorwamo, kubera ko umunsi amatora y'Abadepite akorerwaho wateganyijwe mu ngingo ya 75.

    Icyo gika cyakuwemo cyavugaga ko 'Itorwa ry'abagize Umutwe w'Abadepite rikorwa mu gihe kivugwa mu gika kibanziriza iki, mbere y'uko manda yabo irangira.'

    Igika cyayo cya Mbere kivuga ko 'Ku mpamvu z'amatora, Perezida wa Repubulika asesa Umutwe w'Abadepite hasigaye nibura iminsi mirongo itatu (30) kandi itarenga iminsi mirongo itandatu (60) ngo manda y'abawugize irangire.'

    Ingingo ya 66 yo ivuga ko igihe cyo gutumiza inama ya mbere ya nyuma y'amatora y'abagize Inteko Ishinga Amategeko cyashyizwe mu minsi itarenze 15 nyuma y'itangazwa ry'amajwi rya burundu ku bireba Sena, no mu minsi itarenze 15 nyuma y'irahira rya Perezida wa Repubulika ku bireba Umutwe w'Abadepite.

    Ingingo ya 174 yo ivuga ku kugira ngo amatora y'Abadepite azabere rimwe n'aya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu 2024 bidateje icyuho cy'Inteko Ishinga Amategeko, mu Itegeko Nshinga hongewemo ingingo nshya y'inzibacyuho iteganya ko 'Abadepite bari mu myanya igihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangiye gukurikizwa bakomeza imirimo yabo kugeza igihe cy'iseswa ry'Umutwe w'Abadepite ku mpamvu z'amatora'

    Abadepite bakiranye yombi uyu mushinga

    Mbere yo gutora ishingiro ry'uyu mushinga, Abadepite bagaragaje ko ari igitekerezo cyiza ndetse bashima Umukuru w'Igihugu watekereje iri vugurura ry'Itegeko Nshinga.

    Depite Frank Habineza yagize ati 'Ndagira ngo mbanze mvuge ko umushinga w'itegeko ndawushyigikiye kubera ko ari mwiza kandi ufitiye Abanyarwanda bose akamaro.'

    Depite Safari Begumisa Théoneste ati 'Hari ikintu minisitiri yatubwiye kijyanye no kurengera amafaranga y'igihugu. Ingengo y'imari izasaguka, izagirira akamaro Abanyarwanda benshi.'

    'Ikindi Abanyarwanda ni ukubakiza guhora mu matora, amatora ya Perezida n'ay'Abadepite aregeranye, ugasanga bagiye mu matora amwe, mu minsi mike bakaba bagiye mu matora […] kandi byoroshye bishobora gukorerwa rimwe.'

    Depite Safari Begumisa yavuze ko urebye mu bihugu bitandukanye birimo Kenya n'ibindi byo muri Commonwealth u Rwanda rubarizwamo usanga amatora ya Perezida ahuzwa n'ay'Abadepite.

    Nyuma yo gusuzuma ishingiro ryawo, abadepite bawemeje ndetse bikaba biteganyijwe ko uzasuzumwa n'Inama y'Abaperezida igizwe na Biro za Komisiyo Zihoraho na Biro y'Umutwe w'Abadepite.

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel n’Umunyamabanga wa Leta muri iyo minisiteri ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Amb Nyirahabimana Solina

    Depite Frank Habineza (ubanza ibumoso) yashimye ishingiro ry’umushinga ugena ivugururwa ry’Itegeko Nshinga

    Bamwe mu badepite bagaragaje ko guhuza amatora yabo n’aya perezida bizarinda abaturage guhora mu matora

    Abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga

    Abagize Biro y’Umutwe w’Abadepite n’abari bahagarariye Guverinoma mu gusuzuma no kwemeza ishingiro ry’umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-bemeje-ivugururwa-ry-itegeko-nshinga

  • Kayonza: Gitifu w'Umurenge yirukanywe mu kazi kubera 'kwishyuza serivisi' – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo bivugwa ko yirukanywe mu mpera z'icyumweru gishize nyuma yo gufatirwa mu cyuho ari gukora amakosa y'akazi, ibi ngo bikaba atari inshuro ya mbere byari bibaye aho ngo yari yaranabanje kugirwa inama kenshi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yemereye IGIHE ko koko uyu wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge yirukanwe mu kazi gusa avuga ko yirukanywe yarabanje kuburirwa inshuro nyinshi.

    Yagize ati 'Icya mbere twavuga ko iyo ubuyobozi bugiye gufata icyemezo cyo kwirukana umukozi haba habanje kubaho kumugoragoza bukamugaragariza amakosa ashobora kugira ingaruka ku mitangire ye ya serivisi ndetse n'abaturage ayiha. Iyo ubwo bujyanama atabwubahirije cyangwa amakosa ntayakosore bigakomeza kwisubiramo habaho gusesengura amakosa aba yakoze hanyuma hagafatwa igihano.'

    Yakomeje avuga ko no kuri uyu muyobozi ariko byagenze ngo ndetse n'igihano yahawe cyemewe n'amategeko ngo kuko iyo urebye iteka rya Perezida rigena imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta cyane cyane mu ngingo yaryo ya 30 rigena ibihano ku makosa umukozi aba yakoze ariryo bashingiyeho ndetse no mu ngingo ya 20 igaragaza uruhurirane rw'amakosa agenda yisubiramo ibi akaba aribyo bashingiyeho bamwirukana.

    Yakomeje avuga ko amakosa uyu mukozi yakoze agira ingaruka ku musaruro wa serivisi aba akwiriye guha abaturage aho ngo ayo makosa ashobora no guhura n'ibyaha runaka.

    Ntabwo uyu muyobozi yasobanuye neza amakosa yakozwe n'uyu muyobozi gusa yemeje ko ari ajyanye na serivisi yari guha abaturage.

    Meya Nyemazi yasabye abandi bayobozi gukora inshingano zabo neza aho bakeneye ubufasha bakabwaka urwego rwisumbuyeho, bagaha abaturge serivisi nziza nta kindi bashingiyeho ngo kuko u Rwanda rwahisemo gushyira umuturage ku isonga.

    Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uyu muyobozi yazize guha abaturage serivisi akazibishyuza kandi bitemewe, mu byo ngo yakoraga harimo nko kwishyuza abashaka gusezerana n'izindi serivisi zitandukanye, bivugwa ko ngo hari n'ibindi byinshi yashinjwaga kutanoza mu kazi ke umunsi ku munsi.

    Karuranga Leo yanyuze mu mirenge itandukanye irimo Ndego, Kabare na Nyamirama yari amazemo nk'umwaka umwe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-gitifu-w-umurenge-yirukanywe-mu-kazi-kubera-kwishyuza-serivisi

  • Minisitiri Dr Utumatwishima yinjiye mu nshingano ashyize imbere kurandura ubushomeri mu rubyiruko – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangarije mu muhango w'ihererekanyabubasha wabaye hagati y'uwari muri iyi Minisiteri Rosemary Mbabazi wagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Ghana na Minisitiri Dr Utumatwishima Abdallah na Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 31 Werurwe 2023.

    Mbabazi yashyikirije MINUBUMWE ibigo bifitanye isano n'umuco, birimo Inteko y'Ururimi n'Umuco, Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu, Imidari n'Impeta z'Ishimwe n'Inama y'Igihugu y'Abahanzi, ihuriwemo n'ingaga zirindwi zikora ku ruganda ndangamuco.

    Hari kandi umushinga w'Itegeko wa politiki y'igihugu y'umuco, wari uri mu nzira zo kuvugururwa kugira ngo uruganda ndangamuco ruhabwe imbaraga kandi n'ururimi rw'Ikinyarwanda rurusheho gusigasirwa.

    Kuri Minisiteri y'Urubyiruko, bashyikirijwe Komisiyo y'Igihugu y'Urubyiruko, n'ibigo by'urubyiruko 32 biri hirya no hino mu gihugu.

    Minisitiri w'Urubyiruko, Dr Utumatwishima, yavuze ko inshingano yahawe zo kugeza urubyiruko aheza zikomeye cyane ariko yiyemeza gukomeza gushyira mu bikorwa ibikubiye muri Gahunda y'Imyaka irindwi ya Guverinoma n'iy'icyerekezo 2050.

    Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Dr Utumatwishima, yavuze ko ikibazo azakemura ku murongo wa mbere ari icy'ubushomeri mu rubyiruko.

    Yagize ati 'Urubyiruko icyo rukeneye kinini ni umurimo. Guhera Rusizi ukajya Nyagatare, Musanze na Bugesera icyo twifuza ni uko buri rubyiruko, buri wese yagira icyo akora. Yaba ari uwagiye mu ishuri, yaba ari uwaviriyemo mu mashuri abanza, yaba ari uwaviriyemo mu cyiciro rusange, icyo dushaka ni uko buri wese yabona icyo akora.'

    Minisitiri Dr Utumatwishima yongeyeho ko ushaka akazi na we agomba kubigiramo uruhare.

    Ati 'Kugira ngo ubone icyo ukora ugomba kugira uruhare na we ubishyiramo. Niba ukeneye icyo ukora kubera ko wize, ugomba kureba neza niba ibintu wize ubyumva. Niba utabyumva, icyo duteganya, tuzashaka uburyo tubategurira amahugurwa bakarishye ubumenyi, tubafashe ibyo batumva neza babyumve bitegura umurimo.'

    Ibi yabivuze mu gihe hari n'abavuga ko imbogamizi ikomeye ituma batigobotora ubushomeri ari ukubura igishoro, ariko Minisiteri y'Urubyiruko ngo nabyo izabivugutira umuti.

    Ati 'Niba uzi gukoresha amaboko ariko ukaba udafite ibikoresho, tuzakomeza gahunda zihari kugira ngo abantu babone ibyo gutangiriraho.'

    Minisitiri Dr Utumatwishima avuga ko ushaka gutera imbere agomba kubanza kunoza umurimo, bityo ngo urubyiruko rwifuzwa ni urudakoresha ibiyobyabwenge n'urutarangwa n'indi migirire idahwitse.

    Ati 'Nta murimo wigeze ugirira umuntu akamaro utanoze. N'urubyiruko ruri mu kazi aka kanya, nirunoze umurimo. Ntiwanoza umurimo utameze neza mu mutwe. Ntiwanoza umurimo ukoresha ibiyobyabwenge, usinda, ntiwanoza umurimo udakorera ku gihe. Ibyo byose biruzuzanya.'

    Mu mwaka wa 2022, igipimo cy'ubushomeri cyazamutseho gato ugereranyije n'uko cyari gihagaze mu mwaka washize aho cyari kuri 23,8% mu Ugushyingo 2021.

    Mu bagore cyakomeje kuba hejuru ni ukuvuga ko kiri kuri 28,3% ugereranyije na 20,9% ku bagabo. Iki gipimo ariko kiri hejuru mu rubyiruko ruri hagati y'imyaka 16 na 30 (29,7%).

    Dr Utumatwishima yasimbuye Rosemary Mbabazi wari Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco guhera mu 2017, we akaba yari avuye ku buyobozi bw'Ibitaro bya Rwamagana. Yarahiriye izi nshingano nshya ku wa 30 Werurwe 2023.

    Indi nkuru wasoma: Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Dr Utumatwishima, amwibutsa ko 'ari mu nshingano ziremereye'

    Minisitiri w'Urubyiruko, Dr Utumatwishima J. Nepo Abdallah, yatangaje ko mu nshingano zikomeye yahawe, azahera ku gukora igishoboka cyatuma urubyiruko rubona icyo gukora

    Abayobozi b’ibigo byari muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco na bo basinye mu muhango w’ihererekanyabubasha

    Minisitiri Dr Utumatwishima J Nepo Abdallah yasimbuye Rosemary Mbabazi wari umaze imyaka itanu mu nshingano za Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco

    Umuco wimuriwe muri MINUBUMWE n’ibigo biwubungabunga byose

    Nyuma y’ihererekanyabubasha hafashwe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-utumatwishima-yinjiye-mu-nshingano-ashyize-imbere-kurandura

  • Ibyamamare muri sinema muri Nigeria no mu Rwa… – #rwanda #RwOT

    Aba bakinnyi ba filime bakomeye muri Afurika bari i Kigali basuye urwibutso barimo Umunyarwenya Emmanuel Chukwuemeka Ejekwu, wamamaye nka Mr Funny cyangwa Oga Sabinus.

    Hari kandi Iniobong Edo Ekim na Ikechukwu Mitchel Ogbonna, wamamaye nka IK Ogbonna. Richard Mofe-Damijo RMD we ntabwo yabashije kujya ku Urwibutso, ariko nawe ari mu Rwanda.

    Abo mu Rwanda biganjemo abahatanye muri Rwanda International Movie Awards nka Mitsutsu, Miss Nyambo, Alliah Cool uri mu bari gukurikirana Rwanda International Movie Awards, Bahavu, Francis Zahabu n’abandi batandukanye.

    Bose batemberejwe mu Urwibutso rwa Kigali, berekwa amateka yaranze u Rwanda mu 1994.

    Nyuma y’iki gikorwa Alliah Cool mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko kuba yagenderewe n’aba bashyitsi baturutse muri Nigeria ari ibintu byamushimishije cyane.

    Ati “Ndishimye n’ubwo kureba ibintu bibabaje kubera kuba mbashije kuzana abantu bashobora gutuma amateka yabaye mu gihugu cyacu, amenyekanishwa biciye mu bantu nazanye mu Rwanda.”

    Yakomeje avuga ko kuba ibi byamamare byo muri Nigeria kuba byaje mu Rwanda, atari we wabigizemo uruhare ahubwo ari ubufatanye hagati ye na Ishusho Arts itegura Rwanda International  Movie Awards. Yavuze ko kuzana ibi byamamare kuri we abona bidahenze cyane ko ari byiza.

    Yagaragaje ko yahisemo gutumira ibi byamamare, kubera ari bamwe mu bantu bagezweho muri sinema ya Nigeria.

    Umunyarwenya Emmanuel Chukwuemeka Ejekwu wamenyekanye nka Mr Funny waje bwa mbere mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gusura Urwibutso yavuze ko ikintu yize ari uko abantu bakwiriye gushyira imbere ubumwe.

    Ati “Twese turangana, nyuma y’uko umuntu yaba areshya se cyangwa uko angana mu buryo bw’igihagararo.”

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023 nibwo aba bakinnyi ba filime baturutse i Lagos muri Nigeria, banyuze i Nairobi muri Kenya, bageze i Kigali.

    Aba bakinnyi bo muri Nigeria bitabiriye ibirori bya Rwanda International Movie Awards bizabera muri Crown Hotel ku wa 1 Mata 2023. Ni ibirori bizashimira abakinnyi ba sinema bitwaye neza kurusha abandi mu Rwanda, ndetse no hanze yarwo.

    Abarimo Bahavu Janette bari mu byamamare muri sinema nyarwanda byasuye UrwibutsoIki gikorwa cyitabiriwe n’ibyamamare muri sinema n’ibyo muri Nigeria IK Ogbonna uri mu byamamare bikomeye muri sinema ya Nigeria ubwo yasuraga urwibutsoIni Edo uri mu bagore bagezweho muri sinema muri Nigeria biturutse kuri  filime yakinnyemo zirimo n’iyitwa ‘Shanty Town’ iri mu zikunzwe kuri Netflix, ubwo yasuraga Urwibutso yavuze ko yakozwe ku mutima n’ibyabaye mu RwandaMr Funny yavuze ko ikintu gikomeye yize ari uko abantu bakwiriye gushyira imbere ubumwe Alliah Cool n’abashyitsi be ubwo basuraga Urwibutso Francis Zahabu ubwo we na bagenzi be basuraga Urwibutso Aba bakinnyi ba filime b’Abanyarwanda n’Abanya-Nigeria bose bunamiye inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso Uhereye ibumoso, Nyambo , Bahavu ndetse na Aisha ni bamwe mu basuye Urwibutso bazwi muri sinema nyarwandaMitsutsu yagaragazaga agahinda ku maso 

    Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo aba bakinnyi basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    AMAFOTO: Ngabo Serge-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127676/ibyamamare-muri-sinema-muri-nigeria-no-mu-rwanda-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-gisozi–127676.html

  • Mbabazi yahererekanyije ububasha na Min.Utuma… – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023, mu muhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Hon. Rosemary Mbabazi na Minisitiri mushya w'Urubyiruko Hon. Dr Utumatwishima Abdallah.

    Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter ya Minisiteri y'Urubyiruko, bavugamo ko kandi Hon. Mbabazi yashyikirije 'Dr. Bizimana Jean Damascene uyobora Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu inshingano z'Umuco.'

    Kuwa Kane tariki 30 Werurwe 2023, nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Minisitiri mushya w’Urubyiruko.

    Yamwibukije ko afite inshingano ziremereye kandi akwiye kubakira kubigezweho ndetse n’uburere ‘batwigisha’, mu rwego rwo gutegura urubyiruko rw’ejo hazaza n’uyu munsi.

    Umukuru w’Igihugu, yavuze ko yizeye ko Minisitiri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yumva neza inshingano zimutegereje ‘kandi yumva n’inshingano yo kuyobora, gufasha Igihugu kuyobora urubyiruko mu buryo bundi nabwo bukwiye kumvikana ko burimo inshingano ziremereye cyane’.

    Kagame yavuze ko urubyiruko ari ho ‘hazaza h’ejo ha buri gihugu’, ndetse n’abantu abo ari bo bose. Avuga ko hatarebwa ejo hazaza gusa, ‘tureba n’uyu munsi’.

    Yavuze ko urubyiruko rukenerwa ‘mu gihe kiri imbere kurushaho’, ari nayo mpamvu bisaba kubategura binyuze mu burere. Akomeza ati “Iyo ufite abantu bato, iyo ufite abana kugira ngo bakure neza bazagire akamaro mu bihe biri imbere biterwa n’uburere wabahaye, uburere butandukanye.”

    'Uburere bw’imico; imyifatire, ubushobozi, niho havamo amashuri, niho havamo kugira ubuzima bwiza, uba umwubaka ngo agire muri we gushobora ariko noneho bishingiye kuri za ndangagaciro ziba zikenewe mu bantu aho ari ho hose.”

    Umukuru w’Igihugu yasabye Minisitiri w’Urubyiruko Utumatwishima kuzuza inshingano ze, ashingiye ku bishya bigezweho ndetse n’ibiri mu burere.

    Ati “Ndizera ko muzakora mushingiye ku bishya bigezweho, ariko mutibagiwe iby’uburere butwigisha.”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127672/mbabazi-yahererekanyije-ububasha-na-minutumatwishima-minubumwe-ihabwa-ishingano-zumuco-ama-127672.html

  • U Buholandi: Amb. Nduhungirehe yakiriye Muyob… – #rwanda #RwOT

    Ambasaderi Nduhungirehe yanditse kuri konti ye ya Twitter akurikirwaho n'abantu barenga ibihumbi 192, avuga ko yishimiye kwakira mu Buholandi, Muyoboke Alex, David Bayingana ndetse na Julien Bmjizzo.

    Aba bombi bamaze igihe mu Buholandi mu bikorwa bitandukanye. Muyoboke yabwiye InyaRwanda ko ibiganiro byabo na Ambasaderi Nduhungirehe byibanze ku mikoranire.

    Yavuze ati 'Twaganiriye turebera hamwe uburyo twagira imikoranire n'Inganda Ndangamuco (Creative Industry) yacu na Europe (schengen).'

    Akomeza ati 'Hon. Ambasaderi Nduhungirehe Oliver murabizi ko ni umwe mu bayobozi bakuru bakunda umuziki na Siporo. Yatugiriye inama z'ingirakamaro.'

    Muyoboke yavuze ko bari mu biganiro n'abategura ibitaramo kandi bagashora imari mu bahanzi, bigamije kureba aho Israel Mbonyi azakorera ibitaramo.

    Yavuze ko Israel Mbonyi azakorera ibitaramo mu Bubiligi, mu Bufaransa n'ahandi bakiri mu biganiro. Ati 'Turimo no kureba tunaganira na ba Promoter batandukanye uburyo umuhanzi Israel Mbonyi azakoramo neza ibyo bitaramo bitandukanye, ikizaba ku ikubitiro harimo ikizaba tariki ya 11 Kanama 2023.'  

    Igitaramo cya Israel Mbonyi cyateguwe na Team Production isanzwe itegura ibitaramo i Brussels mu Bubiligi ihagarariwe na Justin Karekezi.

    Muyoboke ni we washinze inzu ifasha abahanzi ya Decent Entertainment Rwanda. Izina rye rirazwi mu Rwanda, binyuze mu bahanzi yakoranye barimo Dream Boyz, Urban Boyz, Social Mula, Oda Paccy, Davis D, Charly&Nina, Allioni n'abandi.

    David Bayingana ni umwe mu bashinze Radio B&B Fm-Umwezi, amaze imyaka myinshi mu itangazamakuru ry'imikino, kandi akorana n'ibigo bikomeye mu kwamamaza ibyo bakora nka Canal+ Rwanda n'abandi.

    Ni mu gihe Julien Bmjizzo yarambitse ikiganza ku ndirimbo z'abahanzi bakomeye mu Rwanda. Aherutse guhuriza hamwe abahanzi mu ndirimbo yakunzwe yise 'Kamwe'.

    Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Nduhungirehe Olivier yakiriye Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi bakomeye mu Rwanda

    Ambasaderi Nduhungirehe Olivier aganira na David Bayingana uzwi cyane mu itangazamakuru ry'imikino

    Ambasaderi Nduhungirehe Julien yakiriye Julien Bmjizzo uzwi cyane mu gutunganya indirimbo z'abahanzi 

    Muyoboke yavuze ko bari gutegura inzira y’ibitaramo Israel Mbonyi azakorera mu Bubiligi no mu Bufaransa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127674/u-buholandi-amb-nduhungirehe-yakiriye-muyoboke-david-bayingana-na-julien-bmjizzo-amafoto-127674.html

  • Yakuye se mu kaga! Bradford agiye kugeza mu Rwanda porogoramu izarokora imbata za 'betting' – #rwanda #RwOT

    Uyu mwongereza yakoze 'BetProtect', ayifashisha ngo yishyurire se wari wugarijwe n'imyenda yagiyemo kubera igihombo yatewe na 'betting.'

    Adam Bradford yishyuriye se hafi miliyoni 682 Frw ndetse byatumye ahindura intekerezo za bamwe mu bijyanye no gutega.

    Uyu rwiyemezamirimo yahawe na Nyakwigendera Umwamikazi w'u Bwongereza, Elisabeth II, igihembo gihabwa abakiri bato bagaragaje umuhate mu byo bakora, kizwi nka 'Queen's Young Leaders Award'.

    Isomo ryatumye Adam Bradford yiyemeza guhangana n'ikibazo cyo kubatwa n'imikino y'amahirwe, yaryize ubwo yabwirwaga ko se agiye gufungwa azira kwiba abakoresha be ibihumbi 50,000 by'ama-Euro, asaga miliyoni 68 Frw.

    Bradford wari ufite imyaka 21 yahise yiyemeza kwishyurira se imyenda yose abereyemo abantu, ahita ashinga porogaramu ikinirwaho imikino y'amahirwe yitwa 'BetProtect', agamije gufasha abantu kutazahura n'ibibazo nk'iby'umubyeyi we.

    Nyuma yo kugurisha iyo porogaramu kuri Sosiyete Mpuzamahanga ya Crucial Compliance ikorana n'ibigo bikomeye bikora imikino y'amahirwe, yatangiye gufasha urubyiruko kwihangira imirimo, afasha benshi mu Bwongereza, ndetse ubu ari gukorana n'abasaga 6000 bagitangira ubushabitsi mu Rwanda.

    Adam wavuwe indwara ya Autism afite imyaka 11, yagize ati 'Iyo uri gukina imikino y'amahirwe kuri internet ukoresheje porogaramu ya Crucial, ireba niba utari gutakaza byinshi mu buryo budasanzwe, ikoresheje Algorithms, niba ari mu gicuku, niba uri gukina mu buryo budasanzwe, bigafasha sosiyete kumenya uko yita ku mutekano w'umukiliya.'

    Yongeyeho ati 'Byose bigamije kurinda abantu kubatwa n'imikino y'amahirwe.'

    Adam yabwiye IGIHE ko ibikorwa bye byo gutanga ubujyanama mu Rwanda azabitangira mu mezi ya vuba hibandwa by'umwihariko ku bakiri bato mu bice by'icyaro.

    Yagize ati “Turashaka gutangiza gahunda imeze nk'ubuvuzi buzatanga ubujyanama hifashishijwe ikoranabuhanga ku bantu bashobora kuba bafite ibibazo. Turi gukorana n'ibigo by'ikoranabuhanga kugira ngo twumvishe urubyiruko ibibi biri mu kubatwa no gutega.''

    Adam Bradford agiye kugeza mu Rwanda porogoramu izarokora ababaye imbata kubera ibikorwa bya 'betting'

    Adam yakandagiye mu Rwanda bwa mbere muri Kamena 2022 aho yari yitabiriye Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bahuriye mu bivuga Icyongereza, Commonwealth yabereye i Kigali.

    Aha yahahuriye n'inshuti ye ya kera, Emmanuel Nshimiyimana, ufite umuryango ufasha urubyiruko rwo mu cyaro ibijyanye no gusoma no kwandika, bakiga kwihangira imirimo no gukoresha ikoranabuhanga.

    Ati 'Nashimishijwe cyane n'ibyo igihugu kiri gukora kuko twahoze twifuza gutanga amahirwe, gufasha abazadukurikira, tubagira inama kandi tukabatera inkunga. Numvise ngize impuhwe, mpita mfata umwanzuro mu masaha 48 gusa.'

    Adam avuga ko yabonye imiterere y'u Rwanda ari ahantu hameze neza, hatanga icyizere ku iterambere ry'ubuhinzi n'ikoranabuhanga.

    Ati 'Abantu baho [Rwanda] ni bamwe mu ba mbere bagira urugwiro ku Isi kandi nagenze henshi, ni abantu beza, nta na kimwe batagukorera.'

    Bitandukanye n'ahandi yasangaga bamutegeye ibiganza ngo abahe agafaranga barebe ko bakwikora ku munwa, mu Rwanda aho yanyuze henshi si ko yabibonye.

    Ati 'Bari kwiyubaka ngo bazabe igicumbi cy'ikoranabuhanga, bityo hari amashuri yigisha ibya porogaramu za mudasobwa, aho bategurira ba rwiyemezamirimo, n'imishinga igitangira kandi natwe ni ho tugiye kwinjirira.'

    Ibikorwa by'ubukerarugendo byamubereye urukerereza

    Nyuma yo gutembera mu misozi inyuranye y'u Rwanda, Adam akarara mu misozi yo mu Majyaruguru y'u Rwanda yabonye inyamaswa yumvaga ari inzozi kuzabona mu buzima bwe.

    Ati 'Intare n'inkende ntibikiri inzozi, ntuye inyuma y'ikirunga muri Pariki, ni imwe muri Pariki zimaze igihe kinini. Harimo ingagi, kandi ndizera ko ugenze metero nke cyane ushobora guhita uzigeraho.'

    Adam avuga ko amateka ye ari kuyateguramo filime izasohoka muri uyu mwaka ariko ikazibanda cyane ku ndwara ya Autism yarwaye akiri muto.

    Adam Bradford yahawe igihembo n’Umwamikazi w'u Bwongereza, Elisabeth II, kubera umurava yagaragaje mu bikorwa bihindura sosiyete

    Adam ari kumwe n’urubyiruko rwo mu Rwanda batangiye gukorana imishinga itandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yakuye-se-mu-kaga-bradford-agiye-kugeza-mu-rwanda-porogoramu-izarokora-imbata

  • Umusifuzi wasifuye umukino wa Benin n’u Rwanda yasogongejwe igihano cya mbere #rwanda #RwOT

    Umusifuzi ukomoka muri Botswana, Joshua Bondo wasifuye umukino ubanz wa Benin n’u Rwanda, bitunguranye yambuwe umukino yagomba gusifura uzahuza ASKO na FAR Rabat.

    Ibi bike nyuma y’uko tariki ya 22 Werurwe 2023 yasifuye umukino w’umunsi wa 3 mu itsinda L wahuje Benin n’Amavubi muri Benin kuri Stade del’Amitié yaje guha Muhire Kevin ikarita y’umuhondo ku munota wa 52 ariko muri raporo ntiyayitangamo.

    Muhire Kevin wari wahawe indi ku mukino wa Senegal yari kuba yujuje amakarita 2 y’umuhondo atamwemerera gukina umukino wa Benin wabaye tariki ya 29 Werurwe 2023 i Kigali.

    Kuko Joshua Bondo iyi karita atayitanze muri raporo, CAF yoherereje FERWAFA ibaruwa igaragaza ko Sahabo Hakim ari we nyine utemerewe gukina uyu mukino.

    Kevin Muhire yaje gukina uyu mukino maze nyuma y’umukino Benin ihita irega muri CAF ko u Rwanda rwakinishije umukinnyi ufite umuziro.

    Uyu musifuzi n’ubundi byari byitezwe ko azahanwa, bitunguranye yahambuwe umukino wo mu itsinda C rya CAF Confederation Cup yagombaga kuzasifura ku Cyumweru tariki ya 2 Mata 2023.

    Ni umukino ASKO de Kara yo muri Togo izakiramo FAR Rabat yo muri Maroc.

    CAF yahisemo gusimbuza itsinda ry’abasifuzi ryari riyobowe na Joshua Bondo, Souru Phatoane wo muri Lesotho wari umusifuzi wa mbere w’igitambaro, Mogomotsi Morakile wo muri Botswana wari umusifuzi wa kabiri w’igitambaro Tshepo Mokani Gobagoba wo muri Botswana wari umusifuzi wa 4.

    CAF yavuze ko ari impamvu za tekinike gusa bikekwa ko bifite aho bihuriye n’amakosa yakoze ku mukino wa Benin n’Amavubi, yahise asimbuzwa abanya-Ghana.

    Umukino wahawe Charles Benie Bulu uzaba ari umusifuzi wo hagati, abasifuzi b’igitambaro ni Paul Kodzo Atimaka na Tijani Mohammed ni mu gihe umusifuzi wa 4 ari Abdul Latif Qadiri. Bose bakomoka muri Ghana.

    Joshua Bondo yasogongejwe ibihano bya mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/umusifuzi-wasifuye-umukino-wa-benin-n-u-rwanda-yasogongejwe-igihano-cya-mbere

  • Umugore wa Nyakwigendera Petero Nkurunziza yasubije abakomeje kumubwira ko yishwe #rwanda #RwOT

    Kuva Pasiteri Denise Nkurunziza apfakaye, akomeje igikorwa cyo kwigisha ijambo ry'Imana nka pasiteri w'itorero ry'Urutare “Eglise du rocher”, akanakurikirana irerero ry'impfubyi yubatse i Buye, muri komine Mwumba, mu burasirazuba bw'igihugu.

    Prezida Pierre Nkurunziza yitabye Imana tariki umunani z'ukwezi kwa gatandatu mu 2020.

    Icyo gihe we na Denise Nkurunziza bari bavuye mu bitaro ku murwa mukuru wa Kenya, Nairobi.

    Avuga ko amaze kumenya ko umugabo we yitabye Imana, yabigize ibanga.

    Agira ati:”Nabimenye ari mu gitondo, ariko naje kubivuga ku mugoroba w'umunsi ukurikiyeho.

    “Sinari gutanga igihugu kubivuga, kuko yari uw'igihugu.”

    Denise Nkurunziza ariko, avuga ko ibyo byabaye amaze iminsi mu masengesho yo gusaba Imana gushima mu bibi no mu byiza.

    Uyu mubyeyi w'abana batanu, ubu ukora akazi ko kwigisha ijambo ry'imana agira ati:”Uwabimbwiye yansabye gusenga ngo kuko agiye muri koma. Hari mu gitondo. Ariko njyewe nari numvise ijwi rimbwira ko kabaye. Nmpia nshimira Imana.

    “Nhise nshyira amaboko hejuru nshimira Imana ndayibwira nti urakoze, urakoze… sinavuze icyo nyishima ariko nakomeje kuvuga nti urakoze.

    “Uwabimbwiye naramubwiye nti ntimubure kwakira ishyaka ry'Imana.”

    Madamu Denise Nkurunziza avuga ko mu ijoro yari yavuganye n'umugabo we, amubwira ko yataramye cyane arimo kuganira na bagenzi be ko arushye, yumva ashaka kuryama, basezeranaho.

    Amaze kwitaba Imana abantu bonyine yashoboye kumenyesha iyo nkuru y'umubabaro, n'abana be ba mbere, ariko abihanikiriza kutabivuga mbere y'uko igihugu gisohora itangazo.

    Agira ati:”Nahamagaye umuhungu wanjye mukuru wari i Bujumbura,mubwira ko se arembye, ko yihuta kumureba mu bitaro i Karusi.

    “Ariko naramwihanangirije ko ataza kwinjira mu bitaro atambonye. Inzira yose nakomeje kumuhamagara mubaza aho ageze.

    “Ageze aho bahagarika imodoka ku bitaro (Parking), naramurindiriye arangiza guparika mpitamumenyesha iyo nkuru ko se yitabye Imana.Mubwira ko yagerageza kwihangana akifata kigabo. Kandi nabajije abari bahari, yarihanganye.”

    Avuga ko nyuma yahise ahamagara n'umukurikira wiga I London mu Bwongereza icyo gihe, bose abasaba kwihangana.

    Madamu Nkurunziza yavuze ko yahise ajya i Bujumbura kuyobora ikiriyo kandi abakijemo bose bafatanyaga amasengesho ndetse akababwiriza ijambo ry'Imana.

    Ati:”Abantu bazaga ari benshi, cyane cyane ku mugoroba. Tugasangira isengesho, kandi akaba ari njyewe wigisha.Byarabafashije na bo kwihangana. “

    Avuga ko no ku muriro hariho abahungabanye, ariko yamara guhaguruka akavuga ijambo, babona atari kurira, bikabakomeza.

    Denise Nkurunziza avuga ko yashimiye Imana kuba umucgabo we atarapfuye urupfu rw'agashinyaguro, ari na yo mpamvu ataha amatwi abavuga ko yishwe.

    Agira ati:”Nababwiye ko batanzanira amagambo yo kuvuga ngo yishwe n'uyu n'uriya…None se nyo nabyemera ho ko ari bo bamwishe, bagakora ibipimo,yazuka akaba muzima?”

    Bitandukanye n'abandi bagore b'abakuru b'igihugu Uburundi bumaze kugira, Denise Nkurunziza we s'umurwanashyaka w'Ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi.

    Abajijwe impamvu,yagize ati “Njyewe ninjiye mubyo gukorera Imana nta shyaka ndimo.

    Ikigo cy'imfubyi 'Le bon Samaritain' (Umusamariya mwiza) cyubatswe i Buye, muri komine Mwumba, mu burasirazuba bw'Uburundi, ubu kirimwo imfubyi 58, abandi umunani bari mu miryango yemeye kubarera.

    Pasiteri Denise Nkurunziza avuga ko abo bana abakura hirya ni hino mu gihugu.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/umugore-wa-nyakwigendera-petero-nkurunziza-yasubije-abakomeje-kumubwira-ko

  • Bienvenue Redamptus wamenyekanye cyane kuri RBA yasezeranye imbere y’amategeko (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Bienvenue Redamptus wamamaye cyane kuri RBA yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Igihozo Divine.

    Ni umuhango wabaye ejo hashize ku wa Kane tariki 30 Werurwe 2023, aho wabereye ku Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Bienvenue na Divine bahisemo kubana akaramata nyuma y’imyaka itatu bakundana.

    Bienvenue Redamptus yamenyekanye cyane mu kigo cy’itangazamakuru (RBA) aho yakoraga kuri televiziyo by’umwihariko mu makuru.

    Uyu mugabo wakoreye iki kigo igihe kinini asigaye akora mu kigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (Rwanda Energy Group) mu ishami rya 'External Link Departement’.

    Redemptus afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2012.

    Ubwo bari bategereje gusezerana

    Yamanitse akaboko yemeza ko bazatandukanywa n’urupfu

    Byari ibyishimo kuri bo

    Bahise babinywera

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bienvenue-redamptus-wamenyekanye-cyane-kuri-rba-yasezeranye-imbere-y-amategeko-amafoto