Category: Uncategorized

  • Ifoto ye ateruye umwana ikunda gukora ku mitima y'abenshi ! Ubuhamya bwa Rtd captain Daphrosa #rwanda #RwOT

    Gusiga abana be batanu n'umugabo muri Uganda akaza ku rugamba rwo kubohora u Rwanda ntibyashimishije benshi. Ariko we yirengagije abamushinjaga kutita ku muryango, akurikiza icyo umutima we wamubwiraga ko cyari gikwiye.

    Abageze ku ngoro y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, babona ifoto y'umugore wambaye umwambaro wa gisirikare (Mukotanyi) ateruye umwana.

    Rtd Captain Daphrose Intaramirwa ni umubyeyi w'abana bane, kuko umwe yitabye Imana igihe yari ku rugamba. Kuri ubu ni umuyobozi w'umudugudu wa Barija B atuyemo.

    Avuga ko yatangiye urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990. Kujya ku rugamba yabanje kubyumvikanaho n'umugabo we kandi anamwemerera gusigarana abana.

    Yagiye ku rugamba rwo kubohora igihugu kandi nta wundi muntu wo mu muryango we ubizi uretse umugabo we.

    Igihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yatangiraga mu 1994, Captain Daphrose Intaramirwa yakuwe ku rugamba ahabwa inshingano zo kurera abana batoragurwaga hirya no hino, aho babaga basigaye nyuma y'uko ababyeyi babo bishwe.

    Avuga ko atibuka umubare w'abana yareze ariko ngo barengaga ijana

    Agira ati 'Igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, jye bankuye ku rugamba mpabwa inshingano zo kurera abana batoragurwaga hirya no hino ababyeyi babo bishwe n'interahamwe, bamwe babaga kuri hoteri Urumuri abandi bari i Kageyo.'

    Rtd Captain Intaramirwa iyo yibutse abo bana afatwa n'ikiniga, bitewe n'uko yababonaga icyo gihe, ngo hari n'abari bakeneye ibere.

    Ati 'Hari abo nashukishaga ibere, gusa ikinshimisha benshi bariho, bamwe ni abagabo abandi ni abagore bubatse ingo zabo.'

    Yemeza ko akivugana na bo kandi ahora abaremamo icyizere cy'imibereho myiza, kuko igihugu cyabonetse kandi ari cyiza.

    Umwana uri ku ifoto yitabye Imana
    Avuga ko yababajwe cyane n'umwana ugaragara ku ifoto amuteruye kuko ngo yitabye Imana azize uburwayi.

    Agira ati 'Uwo mwana namusigiwe na se umubyara ajya ku rugamba. Rurangiye yaraje ndamumuha ariko nyuma naje kumva ko yapfuye azize uburwayi.'

    Yemeza ko hari n'abana yareze batari ab'Abatutsi bicwaga, kuko umwana wese bahuraga na we udafite umubyeyi atamucagaho.

    Ku bwe ngo icyo ni icyemeza ko FPR Inkotanyi yatangiye urugamba rwo kubohora igihugu igamije gukiza Abanyarwanda ubutegetsi bubi.

    Ati 'Ntabwo twaje tugamije ubutegetsi, twaje gukiza Abanyarwanda ubutegetsi bubi. Niyo mpamvu igihe cya jenoside tutihutiye gufata ubutegetsi ahubwo twarokoraga Abanyarwanda bicwaga hirya no hino mu gihugu.'

    Avuga ko akunda by'umwihariko Perezida wa Repubulika Paul Kagame kubera imiyoborere ye myiza.

    Ati 'Afande yatuyoboye neza ku rugamba n'ubu atuyobora neza. Njye ndamukunda by'umwihariko n'ibitaragerwaho tuzabigeraho.

    Urwaza bwaki ni ubushake bwe, inka ziratangwa, abana bariga, isuku, iterambere n'ibindi.'

    Amashereka ye yahembuye benshi

    Mu masaha agera ku munani abanyamakuru bamaranye na Intaramirwa, bamusabye kubashushanyiriza uko ubuzima bwari bwifashe na bariya bana, ikibazo yagerageje gusubiza nubwo hari aho yageraga agafatwa n'ikiniga.

    Ati 'Ubuzima bwari bubi. Yego hari ibyo kurya nk'amata na celerac. Nagombaga konsa abari abana, rimwe na rimwe iyo nariraga nabo barariraga. Ariko baje kurokoka, ubu ni ababyeyi b'abagore n'abagabo. Ibi nibyo bituma nsabwa n'ibyiyumviro, iyo mpuye nabo turarira kubera ibyabaye ariko nkababwira ko dufite igihugu cyiza kizabitaho.'

    Hari amakuru avuga ko mu Urumuri aho uyu mubyeyi yabaga habaga imfubyi zigera ku 100, ubwo Jenoside yahagarikwaga muri Nyakanga, bamwe bakaba barajyanywe mu bigo by'imfubyi, abandi bagafashwa n'imiryango itegamiye kuri leta yari yaratangiye gukorera mu gihugu.

    Hari n'abanze gutandukana nawe ariko aza kubana nabo mu Mujyi wa Kigali, abandi bahujwe n'imiryango yabo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/ifoto-ye-ateruye-umwana-ikunda-gukora-ku-mitima-y-abenshi-ubuhamya-bwa-rtd

  • Karegeya yasuye Aline aho acumbitse ubwo yari akiva kuri Parike! Ngo yahaye imbabazi umugabo we Bertrand! #rwanda #RwOT

    Iby'amoko, kumutema intoki, kunuka imyanya y'ibanga!abavuga ko yashatse umugabo avuye mu buraya, ubuzima hari bamwe bavuga ko buhenze utatungamo umugore ngo birambe n'ibindi ku buzima uru rugo rwabayemo!

    Hagati aho ngo Aline na Bertrand bahuye ari “Pass” Bertrand ahawe n'abo yari abwiye ko ashaka umugore! Ni uko bamuzanira Aline! Ngo iki gihe Aline yari afite umwana umwe! Ariko abimenyesha Bertrand!

    Ibindi byose baganiriyeho nibyo Karegeya agarukaho muri iki kiganiro

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/karegeya-yasuye-aline-aho-acumbitse-ubwo-yari-akiva-kuri-parike-ngo-yahaye

  • Ubuhamya bwa Munyakazi Sadate wabonye ikizere cyo kubaho ahuye n'Inkotanyi #rwanda #RwOT

    Mu buhamya yatanze ku rugendo rutoroshye yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikanahitana benshi bo mu muryango we, Sadate warokowe n'Inkotanyi ari kumwe na murumuna we mu Ruhango ku wa 28 Gicurasi, yavuze ko yahisemo kugumana na zo ku rugamba rwo kubohora igihugu.

    Uyu mugabo yabwiye Inkotanyi ko ashaka kubana na zo, nyuma we n'abandi bajyanwa mu myitozo i Gako mu Bugesera.

    Munyakazi yavuze ko Ingabo zabohoye igihugu zishimiraga kubona hari umuntu zarokoye kuko ari yo ntego ya mbere zari zifite.

    Yakomeje ati “Batuvanye i Kibingo batujyana mu Ruhango, tuhageze bati n'ubundi na hano nta mutekano, murakomeza mujye i Kinazi, njye mpita mbabwira nti 'ariko njye ntabwo ntandukana namwe. Ndagumana namwe, ndashaka kubana namwe'. Akenshi nta n'amahitamo babaga bafite, ubusabe bwacu bwabaga nk'itegeko kuri bo. Ni bwo batujyanye mu bindi bikorwa.”

    Yavuze ko nubwo bamwe muri bo batajyaga ku rugamba ariko hari byinshi bafashaga bagenzi babo kuko bari bafite imirimo itandukanye muri icyo gihe.

    Ati “Igihe cyo kubohoza Butare, ubwo natwe twari dutangiye kubiyungaho nubwo tutajyaga ku rugamba. Igisekeje wenda kizwi n'abasirikare ni uko iyo umusirikare atagiye ku rugamba arababara. Habaga hari akandi kazi, mwashoboraga kumara iminsi itatu nta kuruhuka, ibiryo byari bikeya. Twaryaga impungure, bitabujije ko twabaga turinze ububiko bw'umuceri cyangwa isukari, bakakubwira ko ukuraho n'ikilo ahanwa bikomeye, icyo cyari ikinyabupfura abantu batozwaga.'

    'Iduka ryuzuyemo imyenda ariko ntabwo uri buze kujya kuyikuramo, ahubwo wowe urayirinda. Mu bo muri kurokora harimo imiryango y'abicaga cyangwa abicanyi mutanazi, ariko mufite intego yo kubarinda. Rwari urugamba navuga ko twari dufite ubushake ariko uburyo ari buke.'

    'Icya mbere, nta modoka zatwaraga abasirikare, mwagendaga n'amaguru, umunsi umwe cyangwa ibiri. Umwanzi yari afite ibikoresho, ubufasha, imbunda nini n'intoya, afite uburyo bwo kugenda ku buryo kugera ahantu byamworoheraga kurusha twe twagendaga n'amaguru. Iyo ugereranyije batayo z'Inkotanyi zari zihari, twari hagati ya 7000 n'ibihumbi 12.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ubuhamya-bwa-munyakazi-sadate-wabonye-ikizere-cyo-kubaho-ahuye-n-inkotanyi

  • Urukiko rwarekuye abakozi ba Nyanza na Gisagara bashinjwaga ibyaha birimo guhombya leta #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwafunguye abakozi batanu b'Akarere ka Nyanza na Gisagara barimo ba gitifu b'utwo turere twombi,bari bamaze iminsi bafungiye ibyaha birimo gutanga isoko ryo kubarura imitungo y'Uturere twabo ryarangiye bivugwa ko sosiyete yarikoze yishyuje amafaranga y'umurengera.

    Aba bakimara gufatwa,bahise bafungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, Kicukiro na Rwezamenyo.

    Aba bayobozi bafunzwe mu kwezi gushize,bari bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta mu itangwa ry'amasoko, gutanga inyungu zidafite ishingiro ndetse n'akagambane bagiranye na rwiyemezamirimo watsindiye isoko bigateza Leta igihombo.

    Gusa, iyo usomye neza dosiye y'aba bakozi, bisa nk'aho bari bakurikiranyweho icyaha kitaraba kuko bashinjwa guteza igihombo Leta kandi urubanza rwo kwishyurana n'uwakoze isoko rukiri mu rukiko rw'ubucuruzi.

    Ibi bivuze ko Leta ntacyo irahomba kuko itigeze yishyura uwo rwiyemezamirimo.

    Kugeza ubu nta makuru azwi yo gusezera cyangwa kwirukanwa ku kazi kuri aba bakozi bose bari bafunzwe, bivuze ko baza gusubira mu kazi kabo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urukiko-rwarekuye-abakozi-ba-nyanza-na-gisagara-bashinjwaga-ibyaha-birimo

  • Inyandiko y'ibanga yatangajwe yemeje ko abasirikare kabuhariwe bo mu burengerazuba bari muri Ukraine #rwanda #RwOT

    Ubwongereza ni kimwe mu bihugu byo mu burengerazuba bifite abasirikare kabuhariwe barimo gukorera muri Ukraine, nkuko bikubiye muri imwe mu nyandiko z'ibanga zibarirwa muri za mirongo zatangajwe ku mbuga za internet.

    Iyi nyandiko yemeje ingingo yari imaze umwaka urenga ihwihwiswa bucece.

    Izo nyandiko z'ibanga zatangajwe, zimwe zanditseho ngo “ibanga rikomeye”, zitanga ishusho irambuye ku ntambara yo muri Ukraine.

    Harimo nk'amakuru akomeye avuga ku myiteguro ya Ukraine y'igitero cyo kwigaranzura Uburusiya cyo muri uru rugaryi (printemps/spring).

    Leta y'Amerika ivuga ko irimo gukora iperereza ku watangaje izi nyandiko z'ibanga.

    Iyo nyandiko, yo ku itariki ya 23 Werurwe (3) uyu mwaka, irimo ko Ubwongereza ari bwo bufite umubare munini cyane w'abasirikare kabuhariwe bari muri Ukraine, 50.

    Bukurikiwe n'ibindi bihugu bihuriye mu muryango w'ubwirinzi bwa gisirikare bw'Uburayi n'Amerika (OTAN/NATO), ari byo Latvia (Lettonie), ifiteyo abasirikare 17, Ubufaransa bufiteyo 15, Amerika 14 n'Ubuholandi bufiteyo umwe, nkuko bikubiye muri iyo nyandiko.

    Iyi nyandiko ntivuga aho abo basirikare baherereye muri Ukraine cyangwa icyo barimo gukora.

    Iyo mibare y'abasirikare ishobora kuba ari mitoya, ndetse nta gushidikanya ko izagenda ihindagurika. Ariko abasirikare kabuhariwe, nkuko izina ryabo ribivuga, batanga umusaruro wo ku rwego rwo hejuru cyane.

    Kuba bari muri Ukraine bishobora gusamirwa hejuru n'Uburusiya, mu mezi ya vuba aha ashize bwavuze ko butarimo kurwana na Ukraine yonyine, ko na OTAN na yo burimo kurwana na yo.

    Bijyanye n'uko imikorere yayo isanzwe imeze ku ngingo nk'izo, minisiteri y'ingabo y'Ubwongereza nta cyo irabivugaho, ariko mu butumwa bwo kuri Twitter bwo ku wa kabiri yavuze ko itangazwa ry'amakuru avugwa ko ari ay'ibanga ryagaragaje icyo yise “urwego rukomeye rw'ibitari ukuri”.

    Yagize iti: “Abasomyi bakwiye kugira amakenga ku gusamira hejuru ibirego bishobora kuvamo gukwirakwiza amakuru atari ukuri agamije kuyobya ku bushake”.

    Nta kindi yasobanuyeho cyangwa ngo ivuge inyandiko nyirizina yari irimo kuvugaho. Ariko abategetsi bo mu biro bikuru by'ingabo z'Amerika – Pentagon – basubiwemo bavuga ko inyandiko z'ibanga zatangajwe ari iz'ukuri.

    Inyandiko imwe, ivuga mu buryo burambuye umubare w'abasirikare bishwe n'abakomeretse muri Ukraine ku mpande zombi zirwana, yagaragaye ko yahinduwe hagamijwe kuyobya.

    Abasirikare kabuhariwe b'Ubwongereza bagizwe n'imitwe myinshi y'intyoza mu gisirikare ifite ubuzobere mu nzego zitandukanye, ndetse bafatwa nka bamwe mu bashoboye cyane ku isi.

    Leta y'Ubwongereza ifite umurongo wo kutagira icyo itangaza ku basirikare kabuhariwe bayo, bitandukanye n'uko ibindi bihugu birimo n'Amerika byo bibigenza.

    Ubwongereza bukomeje gushyigikira Ukraine mu buryo bushimitse, ndetse ni cyo gihugu cya kabiri giha Ukraine imfashanyo ya gisirikare nyinshi, nyuma y'Amerika.

    Minisitiri w'ingabo w'Amerika Lloyd Austin yavuze ko minisiteri y'ubutabera y'iki gihugu yatangije iperereza ku byaha ndetse yavuze ko yiyemeje gutahura uwatangaje izo nyandiko z'ibanga.

    Yagize ati: “Tuzakomeza gukora iperereza ndetse twigizeyo buri kibuye cyose kugeza dutahuye uwabaye inkomoko y'ibi [dutahure] n'ingano yabyo”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/inyandiko-y-ibanga-yatangajwe-yemeje-ko-abasirikare-kabuhariwe-bo-mu

  • Abatwite gusa: Sobanukirwa ibyo kurya bitanu umugore utwite agomba kugendera kure kabone ntubwo yaba abikunda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nubwo umugore utwite asabwa kurya no kunywa bihagije kuko aba agaburira n'umwana uri munda, hari ibyo atemerewe kurya cyangwa kunywa mu gihe atwite kuko byagira ingaruka mbi ku mwana atwite. Ibintu bitanu umugore utwite atemerewe mu gihe atwite.

    1. Ntagombwa kunywa itabi

    Umugore utwite abujijwe kunywa itabi, kuko bishyira umwana n'umubyeyi mu byago binyuranye, nko kuba inda yakwivumbagatanya ikaba yavamo, umwana agapfira mu nda, cyangwa akavuka atagejeje igihe.

    Hari kandi n'ikibazo cy'uko umubyeyi utwite unywa atabi, akenshi abyara umwana ufite ibiro bicye bikabije.Abaganga bavuga ko ikibazo gikomeye cy'itabi ari uko bimwe mu birigize bishobora kunyura mu ngobyi y'umwana uri mu nda, bikamugiraho ingaruka mbi.

    2. Ntagomba kunywa inzoga

    Umugore utwite ntagomba kunywa inzoga, kuko ishobora gutuma umwana agira ibibazo by'indwara z'umutima bikazamukurikirana ubuzima bwe bwose.

    Abahanga bamwe mu buvuzi bavuga ko kunywa inzoga nkeya kandi inshuro nkeya ntacyo byatwara, hakabaho n'abaganga bavuga ko inzoga yaba ari mbi cyane mu gihembwe cya mbere (mu mezi atatu ya mbere y'isamwa ry'umwana), gusa nta bushakashatsi burabyemeza.

    Umuganga w'umunyamerika w'inzobere mu bijyanye n'ubuzima bw'abagore batwite n'abana bakiri mu nda witwa Krierger avuga ko ibyiza ari ukureka inzoga mu bihembwe byose umugore amara atwite, ni ukuvuga akamara amezi icyenda atanyoye inzoga.

    3.Kunywa amata adatetse cyangwa za foromaje

    Si byiza ko umugore utwite anywa amata adatetse kuko iyo amata adatetse aba kuko iyo amata adatetse aba yifitemo udukoko two mu bwoko bwa bagiteri twitwa 'listeria',dushobora gutera indwara, utwo dukoko kandi tuboneka no muri foromaje zatunganijwe nabi.

    Iyo amata atetswe arashyuha akagera ku rugero rw'ubushyuhe rwo hejuru, ku buryo utwo dukoko dupfa, icyo gihe rero uyanyoye nta kibazo yagira.

    4. Agomba kwirinda inyama zatunganirijwe mu ruganda cyangwa inyama zidahiye neza

    ' ubwo inyama zatunganirijwe mu ruganda zihuta gushya mu gihe umuntu adafite umwanya munini wo guteka, ariko si nziza ku mugore utwite, kuko hari ubwo ziba zongeyemo ibindi bintu byagirira nabi umubyeyi n'umwana atwite.

    Ikindi kandi hari abantu bakunda kurya inyama zidahiye neza, umugore utwite we, ntakwiriye kurya inyama zidahiye neza kuko ashobora yakuramo bagiteri yitwa 'listeria' iboneka mu nyama cyangwa amata bidatunganije neza. Iyo bagiteri ikaba itera indwara.

    5. Ntagomba kurya inyama z'umwijima

    Iyo umugore atwite hari ibyo kugabanya kurya, ariko n'ibyo agomba kuzinukwa burundu mu gihe cyose agitwite kugira ngo abungabunge ubuzima bw'umwana uri mu nda.

    Inyama z'umwijima ni zimwe mu biribwa umugore utwite atagomba gukoza mu kanwa ke.

    Zaba zitetse zihiye cyangwa zokeje, zishobora kwangiza ubuzima bw'umwana. Impamvu izo nyama ari mbi ku buzima bw'umwana ni uko zikungahaye cyane kuri Vitamine A.

    Iyo vitamin A ikaba ari mbi ku ruhu rw'umwana uri mu nda kuko ruba rworoshye cyane. Ibyiza ni ukutarya inyama z'umwijima n'ibindi bizishamikiyeho mu gihe cyose umugore atwite.

    Abaganga bavuga ko ubundi umugore utwite atagomba kurenza micrograme 800 za Vitamine A ku munsi, kandi akenshi iyo ngano ikenewe ya Vitamine A, iraboneka mu byo kurya bisanzwe.

    Source : https://yegob.rw/abatwite-gusa-sobanukirwa-ibyo-kurya-bitanu-umugore-utwite-agomba-kugendera-kure-kabone-ntubwo-yaba-abikunda/

  • Nyambo Jesca yatanze ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umukinnyikazi wa filime nyarwanda Nyambo Jesca wamamaye muri filime zitandukanye hano mu Rwagasabo yatanze ubutumwa bw'ihumure ku banyarwanda bose muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Nyambo Jesca avuga ko nk'amashami yashibutse ku giti cy'umuruho bakomeye kandi biteguye kurwanira urwababyaye kandi avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ikwiriye kutubera isomo ndetse tugahangana n'abakomeje kuyipfobya.

    Nyambo mu butumwa bwe yavuze ko dukwiye gufata mu mugongo cyane ababuze ababo ndetse no kubihanganisha muri ibi bihe bitoroshye turimo byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Source : https://yegob.rw/nyambo-jesca-yatanze-ubutumwa-bwihumure-ku-banyarwanda-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-ku-nshuro-ya-29-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • Wareka itabi ukarya intoryi! Menya isano rikomeye intoryi zifitanye n’itabi ku buryo byose ari nko kunywa itabi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko igihingwa k'intoryi gikungahaye kuri nicotine ikoreshwa mu itabi.

    Ubushakashatsi bwakomeje kugaragaza ko uyu musemburo ugaragara mu ntoryi uba utari mwinshi cyane ugereranyije n'uba mu itabi.

    Iri tabi tuzi nk'isigara ribamo milligrams 2 za nicotine mu gihe mu ntoryi habamo nanogram 100, bivuze ko iyo uriye intoryi 20 bingana no kunywa itabi rimwe.

    Gusa uyu musemburo wo mu ntoryi ntago wangiza nk'itabi kuko uyu musemburo ntabukana uba ufite.

    Kandi iyo uriye ikintu kirimo uyu musemburo wa nicotine kikugira imbata kuburyo uhora wifuza kukirya, niyo mpamvu iyo uriye intoryi uhora wumva wazirya, kandi iyo unyweye itabi uhuro ushaka kurinywa.

     

    Source : https://yegob.rw/wareka-itabi-ukarya-intoryi-menya-isano-rikomeye-intoryi-zifitanye-nitabi-ku-buryo-byose-ari-nko-kunywa-itabi/

  • Kwinginga abatabishaka tubyihorere- Minisitiri Bizimana avuga ku batavuga ahajugunywe abishwe muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze ku wa 11 Mata 2023, mu muhango wo kwibuka Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro ubwo Interahamwe n'abasirikare ba Leta ya Habyarimana bari bari babavanye muri ETO Kicukiro nyuma yo gutereranwa n'Ingabo za MINUAR.

    Mu byagaragajwe n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, harimo kuba kugeza uyu munsi hari abakomeje kwinangira ku gutanga amakuru y'abishwe muri Jenoside kandi batazwi aho bazi aho bajugunywe.

    Ati 'Tukaba dufite n'izindi mbogamizi kandi tutanacika intege zo gukomeza kubivuga, dusaba abafite amakuru, bazi amakuru y'ahantu hakiri imibiri y'abishwe muri Jenoside itaragaragara, tuyishyingure mu cyubahiro.'

    Yatanze urugero rw'imibiri yabonetse umwaka ushize, itarabonetse kubera amakuru yatanzwe ku bushake ahubwo ari amakimbirane ashingiye ku mitungo abantu bagiranye umwe akavuga ati ngiye kubivuga ko wubakiye hejuru 'y'imibiri'.

    Ati 'Kugeza uyu munsi, imibiri imaze kuboneka ni mbarwa. Si uko idahari, irahari myinshi ahubwo haracyari ubushake buke ari nabwo buzitira inzira turimo y'ubumwe n'ubwiyunge.'

    Meya Rubingisa yavuze ko kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mata 2023, nabwo hari indi mibiri yabonetse mu Kiyovu, ariko nabwo ari umuturage wubakaga inzu arayibona.

    Ati 'Aho rero ntabwo ducika intege ariko turacyafite urwo rugendo tugomba gukomeza gufatanya. Tukigisha n'urubyiruko kugira ngo narwo rushyire imbere gahunda yo kwiga amateka y'igihugu cyacu cyane cyane Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.'

    Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko mu myaka 29 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, leta y'ubumwe yashyize imbaraga mu kwigisha abantu no kubashishikariza kubohoka bagatanga ukuri kw'ibyayibayemo.

    Ku rundi ruhande ariko, ngo kuba hari abafite amakuru y'ahajugunywe imibiri y'abishwe bakaba batayatanga, ngo igihe kirageze ko abantu badakomeza kubinginga.

    Ati 'Imibiri, abafite amakuru ku bushake bajye bayatanga, abinangiye nabo nta mpamvu yo gukomeza kubinginga. Iyo winginze umuntu utabishaka ntabikora, bumve ko ari ngombwa, abafite ubumuntu, imibiri berekene aho iri.'

    Yakomeje agira ati 'Ibonetse ishyingurwe mu cyubahiro, ihabwe icyubahiro kiyikwiye, ariko no gukomeza kwinginga abatabishaka, umenya atari byo. Tuzakomeza twigishe kubana, koroherana, hanyuma ubwo abazajya muri iyo nzira bazakomeza bakorane na leta.'

    Minisitiri Dr Bizimana yashimangiye ko hakwiye kurushaho kwakira ko hari n'imibiri ishobora kutazaboneka kandi bidakwiye gukuraho gukomeza kunamira abo bataraboneka aho bajugunywe.

    Ati 'Gukomeza kwinginga igihe hari abatabishaka tubyihorere, turusheho no kwakira ko hari n'imibiri tutazabona, dukore icyunamo cyabo kandi tubabere ishema aho batari.'

    Umuryango Uharanira Inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi [IBUKA-Rwanda] ugaragaza ko kuba hari abagifite amakuru ku hajugunywe imibiri y'abishwe muri Jenoside bakaba banga kuyatanga bidindiza inzira y'ubumwe n'ubwiyunge.

    Abayobozi batandukanye bitabiriye urugendo rwo kwibuka

    Minisitiri Dr Bizimana acana urumuri rw’icyizere

    Abasenateri n’Abadepite bari mu bitabiriye umuhango wo kwibuka Abatutsi batereranwe n’Ingabo za MINUAR bakicirwa i Nyanza ya Kicukiro

    Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yitabiriye umuhango wo kwibuka Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro

    DCG Jeanne Chantal Ujeneza yitabiriye ibikorwa byo kwibuka Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam, yunamiye inzirakarengane ziciwe i Nyanza

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Ann Monique Huss., yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, yunamiye Abatutsi biciwe i Nyanza nyuma yo gutereranwa n’Ingabo z’igihugu cye

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, yahaye icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Amb Joseph Nsengimana yatanze ikiganiro ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umukozi wa IBUKA ushinzwe ibikorwa by’Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza, Ngabo Brave Olivier

    Umuhanzikazi Nyiranyamibwa Suzan yatanze ubutumwa bw’ihumure

    Perezida wa IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert, yavuze ko kudatanga amakuru y’ahajugunywe abishwe bidindiza urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yikomye abakomeje kwinangira ntibatange amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko igihe kigeze ngo kwinginga abinangiye bihagarare

    Amafoto: Nezerwa Salomon


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwinginga-abatabishaka-tubyihorere-minisitiri-bizimana-avuga-ku-batavuga

  • Kigali: Umukobwa yatewe icyuma n'umuntu utaramenyekana #rwanda #RwOT

    Umuntu utamenyekanye yateye Aloysia Mukeshimana w'imyaka 23, icyuma mu nda no mu ijosi, mu Mudugudu wa Itunda, Akagari ka Rubirizi, mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, bikaba byabaye mu ijoro ryakeye tariki 11 Mata 2023, ahagana saa mbili n'igice z'ijoro.

    Amakuru avuga ko uwo mujura yari yaje kare arihisha ashaka ko baza kumufungiranira mu nzu akabiba.

    Mu buryo butunguranye Mukeshimana yamubonye, undi amutera icyuma mu ijosi no mu nda.

    Yiga muri Ecole Sécondaire de Muhura mu Karere ka Gatsibo.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari ka Rubirizi witwa Bayingana Pierre Claver yabwiye Taarifa dukesha iyi nkuru ko icyo kibazo yakimenye.

    Ati ' Amakuru dufite avuga ko uwo mujura yabinjjiranye agira ngo baze kumukingirana ashiduka hari umwana umubonye undi ahita amutera ibyuma agira ngo asohoke yiruke.'

    Avuga ko byabaye hakiri kare kuko uwo mujura yashakaga ko ba nyiri urugo baza kumukingirana hanyuma akaza gucunga hagize usohoka agiye ku bwiherero nawe agahubukana icyo afashe cyose.

    Bayingana avuga ko abaturanyi b'urwo rugo batabaye basanga umujura yagiye, umwana ajyanwa kwa muganga.

    Asaba abaturage kutirara ngo bumve ko niba bakinze ku gipangu, gukinga izindi nzugi ntacyo bimaze.

    Ngo ubwo burangare no kwirara biha abajura urwaho rwo kwiba bitabagoye.

    Pierre Claver Bayingana avuga ko mu Kagari ayobora ubujura bukunze kuhavugwa ari ubukorwa n'abakozi bo mu rugo.

    Avuga ko kuba abakozi bo mu rugo baba bazi inzu yose n'imfunguzo zikinga ibyumba byose cyangwa byinshi, bibaha ubushobozi bwo kwiba cyangwa kwibisha ba nyiri urugo.

    Asaba ba nyiri ingo kujya bagira amakenga kandi abafite imodoka zirara ku muhanda bakazishakira abazamu bo kwiringirwa.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Mujyi wa Kigali witwa Chief Inspector of Police( CIP) Sylvèstre Twajamahoro avuga ko abaturage bagomba kuba maso.

    Ati 'Tusaba abaturage gukomeza kuba maso bakirinda ko abajura babaca mu rihumye bakabiba cyangwa bagakora ikindi kibi.'

    CIP Twajamahoro yibutsa abantu ko gutunga nomero ya telefoni ya Polisi nabyo ari ingenzi, mu rwego rwo gutabaza igihe cyose bibaye ngombwa.

    Polisi y'u Rwanda ivuga ko umunyabyaha wese bitazamugwa amahoro.

    The post Kigali: Umukobwa yatewe icyuma n'umuntu utaramenyekana appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/12/kigali-umukobwa-yatewe-icyuma-numuntu-utaramenyekana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kigali-umukobwa-yatewe-icyuma-numuntu-utaramenyekana