Category: Uncategorized

  • Koreya y'Epfo :Umuryango wagenewe akayabo na Leta nyuma yo kwibaruka #rwanda #RwOT

    Inkuru dukesha Ikinyamakuru Aljazeera isobanura iby'uko guhabwa amafaranga na Guverinoma ku babyeyi bibarutse umwana mushya mu muryango, aho cyaganiriye n' umugabo witwa Kwon Jang-ho n'umugore we Cho Nam-hee bafite umwana w'amezi 17 witwa Ju-ha.

    Aganira n'icyo kinyamakuru, Kwon, ukora kuri Radio aho muri Koreya y'Epfo, yagize ati, 'Kurera umwana muri Koreya, ni ibintu bishoboka iyo udakunda kugura ibintu bitari ngombwa, ukabyaza umusaruro inkunga itangwa na Guverinoma'.
    Cho we yavuze ko Leta ibafasha no kubona ibikinisho by'abana batabiguze. Yagize ati, 'Mu nyubako yacu harimo na 'Centre' ifashwa na Leta, aho ushobora kujya ugatira ibikinisho by'abana ku buntu'.

    Kwon yagize ati, 'Ninde utabona ko bikenewe se? Ni byiza ko guverinoma itanga inkunga zimwe na zimwe ku miryango ishaka abana, ariko hari n'ibindi bikwiye kwitabwaho mu gushaka umuti w'ikibazo cy'umubare muto w'abana bavuka'.
    Koreya y'Epfo, nk'igihugu gifite umubare muto cyane w'abana bavuka, gihanganye n'ikibazo cy'uko abaturage batiyongera uko bikwiye, ndetse n'ubukungu bumeze nabi.

    Mu 2022, impuzandengo y'abana umugore wo muri Koreya y'Epfo abyara yaragabanutse igera kuri 0.78, ivuye kuri 0.81 mu mwaka wabanje wa 2021.

    Uretse amafaranga ahabwa umuryango wibarutse umwana, hari n'ibindi ababyeyi bahabwa cyangwa se bakorerwa mu rwego rwo kubashishikariza kongera umubare w'abana bavuka muri icyo gihugu, muri ibyo, ngo harimo amafaranga yo gukurikiranwa kwa muganga ku mugore utwite, ikiguzi cyo kwivuza ku bafite ibibazo by'ubugumba, kwishyura serivisi z'abafasha mu kwita ku bana (babysitting services) n'ibindi.

    N'ubwo guverinoma y'icyo gihugu ikora ibishoboka byose ngo ishishikarize abaturage kubyara, ariko ngo hari abatakwemera kubyara uko byagenda kose.
    Uwitwa Cho Joo-yeon, w'imyaka 39 ukora akazi k'ubusemuzi mu Murwa mukuru wa wa Koreya y'Epfo Seoul, amaze imyaka 10 ashatse, ariko ngo nta mafaranga Leta yatanga yatuma ahindura intego yihaye yo kutazigera abyara umwana n'umwe kuko byamwicira umwuga akora.

    Yagize ati, 'Kugira umwana ni inshingano ikomeye, ngendeye no ku buryo ababyeyi bandezemo…, sinzigera nifuza kuba umuntu utwite. Sinzemera guhara umwuga wanjye kubera umwana'.

    Mu bushakashatsi bwakozwe umwaka ushize wa 2022, bukozwe n'ikitwa 'Government Policy Coordination' aho muri Koreya y'Epfo, bwagaragaje ko abagera kuri 36.7 % bafite imyaka iri hagati ya 19-34 bavuze ko batifuza kuzagira abana.

    Seoul ni umujyi ufite umubare muto cyane w'abana bavuka ku mwaka kurusha indi Mijyi n'Intara zo muri icyo gihugu, abantu 6/10 mu rubyiruko bavuze ko batifuza kubyara.

    Ku bakobwa n'abagore bakiri bato b'Abanya- Koreya y'Epfo, 4% gusa ni bo babona urugo no kubyara abana nk'ikintu cya ngombwa, mu gihe abandi babona ibyo atari ibintu bya ngombwa mu buzima bwabo nk'uko byagaragajwe muri raporo y'ubushakashatsi bwiswe 'Korean Association for Social Welfare Studies'.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/koreya-y-epfo-umuryango-wagenewe-akayabo-na-leta-nyuma-yo-kwibaruka

  • Bagiye kurekurwa bamwe mu bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi! Biteguwe gute hanze? #rwanda #RwOT

    Banwe mu bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi bagiye kurekurwa barangije igihano!

    Ese koko baragorowe? Bateguwe gute ngo babashe hano hanze? Ko hari abaje nyuma bakongera kwica hakozwe iki gikosora ibi bibazo?

    Ese uretse aba Jenoside ab'ibyaha bisanzwe, abarekurwa bakabisubiramo imibare ingana iki?

    Ese koko izi gereza zacu ziragororora? Hakorwa iki? Tubane mu kiganiro

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/bagiye-kurekurwa-bamwe-mu-bagize-uruhare-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Bahavu yitabaje RIB ku kibazo cyimodoka yats… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com, umugabo wa Bahavu bafatanya mu bikorwa bitandukanye by’akazi bakora, yagize ati: 'Twitabaje RIB, gusa ubu batubwiye ko ejo kuwa 15 Mata 2023 ari bwo bazayiduha, turategereje.'

    Kuwa 01 Mata 2023 ni bwo urugendo rw'ibihembo bya Rwanda International Movie Awards rwashyizweho akadomo mu mugoroba wabereye umugisha Bahavu Jannet nyiri filime ‘Impanga Series’ ikunzwe bikomeye.

    Muri ibi bihembo yegukanye icy'umukinnyikazi mwiza w'umwaka, icya filime nziza y'uruhererekane ariyo yabaye “Impanga Series”.

    Yanegukanye igihembo cy’icyiciro cya 'People's Choice' cyari gihataniwe n'abakinnyikazi n'abakinnyi ba filime nyarwanda bagera kuri 20, ni nacyo cyari gihazwe amaso kuko ari cyo cyagombaga guhesha ucyegukana imodoka.

    Iyi modoka ya Miliyoni 13Frw, igomba gutangwa na Ndoli Simba Safaris imwe mu makompanyi ahagaze neza mu kugurisha no gukodesha imodoka mu Rwanda.

    Izahabwa Bahavu Jannet wahize abandi mu matora aho yatowe n'amajwi arenga ibihumbi 50, bivuze ko abamutoye bose bakoresheje amafaranga asaga Miliyoni 5Frw.

    Bahavu Jannet n’umugabo we Fleury wahamije ko bitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo bahabwe ibyo batsindiyeBahavu yishimiye umugoroba w’ibihembo bya RIMA ashimira Imana yamushoboje akegukana ibihembo bitandukanyeAha yaganiraga n’itangazamakuru ashima abafana bamutoye n’Imana ikomeje kumuteza intambweAbafana, inshuti n’abavandimwe ba Bahavu barabyinnye karahava ubwo yegukanaga imodoka 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128037/bahavu-yitabaje-rib-ku-kibazo-cyimodoka-yatsindiye-atarahabwa-mu-bihembo-bya-rima-128037.html

  • Sandra Teta yagaragaye asomana na Weasel wem… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amezi menshi, Sandra Teta yongeye gusubirana na Weasel. Aba bombi bari bagiranye ibibazo byafashe intera muri Nyakanga 2022. Teta yari aherutse gusura Uganda, gusa icyo gihe ntabwo yahatinze.

    Mu kiganiro n’ibitangamakuru byo muri Uganda, Weasel yemeje ko Sandra Teta bongeye gusubirana ndetse ko yari amukumbuye cyane. 

    Mu magambo ya Weasel ati: 'Ntabwo yari yaragiye bya nyabyo. Yari mu biruhuko by'igihe gito ariko twari dukumburanye ubu tumeranye neza.'

    Atanyuze ku ruhande ubwo yabazwaga ikintu yari akumbuye cyane kuri Sandra Teta yagize ati: 'Nari nkumbuye ibiryo byiza yateguye, ibindi bisigaye ndumva ntiteguye kuba nabishyira mu itangazamakuru.'

    Mu byishimo byinshi amwenyura bidahagarara, Weasel yashimangiye ko bombi bitegura kwereka abantu ibirori. 

    Sandra ari mu banyarwandakazi bafite izina rihagaze neza mu myidagaduro nyarwanda kuva mu myaka itari micye ishize.

    Yanyuze mu marushanwa y'ubwiza anakundana n'ibyamamare bitandukanye.

    Kuri ubu afitanye abana 2 na Weasel nubwo uyu mugabo asanzwe afite abana bivugwa ko barenga 10, gusa we yemeza ko afite 4.

    Hasohotse amashusho ya Teta na Weasel basomana mu gihe amakuru yisubirana ryabo akomeje gutigisa imbuga nkoranyambagaAkanyamuneza kongeye kuba kose nyuma y’amezi agera ku icyenda Weasel na Teta bafitanye ibibazoNubwo basanzwe babana banafitanye abana 2, Weasel yatangaje ko bitegura kwereka ababyeyi n’inshuti ibirori by’ubukwe bwabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128031/sandra-teta-yagaragaye-asomana-na-weasel-wemeje-ko-bongeye-gusubirana-128031.html

  • Marina yakomeje ababyeyi biciwe abana muri Je… – #rwanda #RwOT

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yatwaye ubuzima bw'abarenga miliyoni. Yakoranywe ubukana ndengakamere, kuva ku mwana, abari mu nda, abakuze, abasheshe akanguhe n'abandi bishwe mu mugambi wo kurimbura abatutsi.

    Inzibutso zimwe na zimwe nk'urwa Ntarama zibitse amateka agaragaza ibikuta byatembyeho amaraso, byakubitwagaho abana b'impinja kugeza bashizemo umwuka. Ni amateka asharira, yakozwe mu gihe cy'iminsi 100.

    Ariko amateka agaragaza ko abanyapolitiki bateguye umugambi wa Jenoside bawenyegeje mu gihe cy'imyaka 35-uko ubutegetsi bwagiye busimburana.

    Marina yabwiye InyaRwanda ko mu gihe nk'iki u Rwanda n'inshuti bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, azirikana ababyeyi biciwe abana muri Jenoside.

    Atanga ihumure kuri bo, kandi abasaba gukomeza gutwaza mu rugendo rwo kwiyubaka mu bumwe n'ubwiyunge.

    Ati 'Hora Mubyeyi ihorere wowe wabuze ibibondo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Warababajwe ushengurwa n'agahinda, ariko igihe ni iki ngo ubeho wongere ubeho intimba wagize, guhangayika humura ntibizongera turahari turagushyigikiye turi imbaraga zawe, komera wiyubake ntibizongera ukundi.'

    Imibare igaragaza ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hapfuye abarenga miliyoni, barimo ibihumbi 230 bari abana bari munsi y'imyaka 9. Ni mu gihe 53% by'abishwe bari munsi y'imyaka 24.

    Muri Mata 2019, Perezida w'Umuryango w'Abapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi (AVEGA), Valérie Mukabayire, yabwiye KT ko urwango rwigishijwe hakoreshejwe imiyobora itandukanye, rwatumye abicanyi bica ntawe bababariye.

    Yabivuze muri aya magambo ati 'Bari baracengejwemo n'itangazamakuru ribiba urwango ko uwica inzoka adasiga amagi yayo, biha Interahamwe imbaraga zo kwica abana, impinja n'ibitambambuga kuko ngo bari kuzabatambamira mu bihe bizaza.'

    Yakomeje avuga ko interahamwe zica impinja zavugaga amagambo yicuza bagira bati 'Kagame na Rwigema ntibahunze ari abana babahetse, izi nkotanyi zidutera zose ntizahunze bazihetse?'

    Mukabagire Clautilde uri mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yari afite abana bane mu gihe cya Jenoside. Avuga ko babiri bishwe areba, bagenda bataka.

    Ati 'Nabonye Interahamwe zita abana banjye mu rwobo ari bazima. Bagiye bataka kugeza ubwo tutari tugishobora kumva amajwi yabo.' 

    Muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, Marina yihanganishijwe ababyeyi biciwe abana 

    Marina yatanze ihumure ku babyeyi, abasaba gukomeza gutwaza mu rugendo rw'icyizere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128033/marina-yakomeje-ababyeyi-biciwe-abana-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-128033.html

  • Zuchu yaguze igitonore cyimodoka yo mu bwoko… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore w'umunyempano bikomeye mu muziki, yasangije abamukurikira mu masaha macye amashusho mato yerekana ko yamaze kwibikaho indi modoka.

    Muri aya mashusho agaragara ari kumwe na nyina na we usanzwe ari umunyabigwi mu muziki, Khadija Kopa, bikaba bigaragara ko Zuchu yifuje kuyiganura ari kumwe n'umuntu yitaho bwa mbere mu buzima.

    Zuchu kugeza ubu ari mu bahanzi bahagaze neza mu Karere akaza n'imbere mu bahanzikazi bakomeye muri Afrika bitewe n'ubuhanga bwe uburyo aririmbamo n'injyana akoresha.

    Zimwe mu ndirimbo z'uyu muhanzikazi zanyuze benshi hashingiwe ku buryo zikinwa zinitabirwa kumvwa no kurebwa ku mbuga zicururizwaho umuziki, harimo 'Sukari' na 'Cheche'.

    Muri Werurwe 2021, Zuchu yanditse amateka yo kuba umuhanzikazi wa mbere wo mu Karere k’Uburasirazuba wujuje abamukurikira 'Subscribers' miliyoni 1 mu gihe gito aho mu mezi 11 yari amaze kubuzuza.

    Yaje no guca akandi gahigo ko kugira abarebye indirimbo ze inshuro zigera kuri miliyoni mu gihe gito, icyo gihe yabashije kubigeraho mu gihe cy'amasaha 22 ku ndirimbo ye yise 'Sukari'.

    Zuchu yinjiye muri WCB muri Mata 2020 nyuma ya Queen Darleen wari wayisinyemo mu mwaka wa 2016. Yari kandi ku rutonde rw'abahanzi batewe imboni na Grammy mu Ukwakira 2020.

    Zuchu yamaze kugura umuturika w'imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover

    Imodoka nshya ya Zuchu yayitashye ari kumwe na nyina Khadidja

    Zuchu ari mu bahanzikazi bakomeye mu Karere na Afurika muri rusange

    Yaguze umuturika w’imodoka yo mu bwoko bwa Range RoverAmaze kugira ubutunzi bwo hejuru bwose yakomoye mu muziki

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128046/zuchu-yaguze-igitonore-cyimodoka-yo-mu-bwoko-bwa-range-rover-128046.html

  • Sadio Mane yafatiwe ibihano nyuma yo gukubita mugenzi we bakinana igipfunsi mu maso #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Bayern Munich yahagaritse Sadio Mane nyuma yo gukubita igipfunsi mu maso Leroy Sane Ku wa kabiri, bakimara gutsindwa na Man City ibitego 3-0 muri UEFA Champions League.

    Mane yakubise mugenzi we Sane igipfunsi umunwa we uva amaraso nyuma y'uko ikipe yabo itsinzwe na Manchester City ibitego 3-0 mu mukino ubanza wa kimwe cya kane cy'irangiza muri Champions League wabereye kuri Etihad.

    Uyu kizigenza wo muri Senegal,yagaragaye agaruka mu myitozo ya Bayern mu gitondo cyo kuwa Kane hamwe na Sane.

    Bayern ntiyigeze yirukana uyu mukinnyi nkuko byari byitezwe ahubwo yamukuye mu ikipe izakoresha ku mukino ukomeye wa Bundesliga bazakina na Hoffenheim kuri Allianz Arena ku wa gatandatu.

    Iyi kipe yavuze kandi ko Mane uhembwa miliyoni 17 z'amapound ku mwaka – azacibwa amande ataramenyekana.

    Bayern yagize ati: 'Sadio Mané w'imyaka 31, ntabwo azaba ari mu ikipe ya FC Bayern mu mukino wo mu rugo na 1899 Hoffenheim ku wa gatandatu.

    Impamvu ni imyitwarire idahwitse ya Mané nyuma y'umukino wa Champions League wa FC Bayern na Manchester City. Byongeye kandi, Mané azacibwa amande.'

    Sane na Mane bagaragaye bashwana ubwo basohokaga mu kibuga kuri Stade Etihad maze bageze mu rwambariro bakozanyaho.

    Amakuru avuga ko Sadio Mane atishimiye amagambo Sane yamubwiye bari mu kibuga ndetse ngo bageze mu rwambariro barashwanye birangira amukubise icyo gipfunsi.

    Uyu Mane ngo yari yiteguye gukomeza kurwana n'uyu mugenzi we iyo bagenzi be batabajya hagati ndetse ngo byabaye ngombwa ko basohora Sane kugira ngo umwuka mwiza uboneke.

    Bayern iri kwitegura umukino wo kwishyura na Man City uzaba mu cyumweru gitaha kuwa Gatatu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sadio-mane-yafatiwe-ibihano-nyuma-yo-gukubita-mugenzi-we-bakinana-igipfunsi-mu

  • Uwubatse izina kubera gusakaza imyenda y’impenure ku bakobwa n’abagore yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwubatse izina kubera gusakaza imyenda y'impenure ku bakobwa n'abagore yitabye Imana.

    Mary Quant, Umwongerezakazi wagize uruhare mu guteza imbere imyambaro migufi izwi nka Miniskirts cyangwa impenure, yitabye Imana kuri uyu wa Kane.

    Mary Quant yitabye Imana mu rugo we i Surrey mu Bwongereza, azize izabukuru dore ko yari afite imyaka 93.

    Mary Quant azwiho kuba mu mideli yahangaga, yaribanze cyane ku myenda igera hejuru y'amavi ku bagore, ibintu bitari bimenyerewe cyane mu myaka ya 1960 ubwo yatangizaga iduka ry'imideli.

    Impamvu imyenda ye yigaruriye isi muri ibyo bihe ni uko igiciro cy'imyenda ye cyari hasi ugereranyije n'izindi nzu zihanga imideli z'icyo gihe.

    Source : https://yegob.rw/uwubatse-izina-kubera-gusakaza-imyenda-yimpenure-ku-bakobwa-nabagore-yitabye-imana/

  • RIB yatangiye ikirego cy’imodoka Bahavu yatsindiye muri Rwanda International Movie Awards – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB rwinjiye mu kibazo cy'imodoka Bahavu Jeannette aherutse gutsindira muri Rwanda International Movie Awards akaba agiye kumara ibyumweru bibiri atarayihabwa.

    Iyi modoka ifite agaciro ka miliyoni 13 Frw Bahavu yatsindiye tariki 1 Mata 2023, ijoro ryatanzwemo ibihembo bya 'Rwanda International Movie Awards'.

    Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Bahavu yavuganye na Ndoli Safaris umuterankunga wagombaga gutanga iyi modoka, amubwira ko imodoka ihari ahubwo ikibura ari ukuzuza ibyo bumvikanye n'abateguye irushanwa ikabona gutangwa.

    Amakuru avuga ko Bahavu yatanze ikirego muri RIB arega abateguye aya marushanwa kumuhuguza imodoka yatsindiye.

    Source : https://yegob.rw/rib-yatangiye-ikirego-cyimodoka-bagavu-yatsindiye-muri-rwanda-international-movie-awards/

  • Umuherwekazi Zari Hassan yagiriye inama abagore yogukorera abagabo babo igikorwa cyitari kiza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi w'umugande uba muri Afurika y'Epfo, Zari Hassan avuga ko ku mu gihe umugore aciye inyuma umugabo we ku bintu byamuhindurira ubuzima, yumva nta kibazo yabikora.

    Uyu mugore w'abana 5, avuga ko abagabo bo babikora nta n'icyo bibinjiriza ariko umugore we mu gihe byamuha inzu nta cyaha yaba akoze.

    Ati 'muce inyuma kubera inzu, muce inyuma ushaka ubataka, muce inyuma kubera imodoka y'inzozi za we. Ni ko bimeze. '

    Nyuma yo kotswa igitutu, Zari mu mashusho yashyize kuri Instagram Stories, yongeye kubishimangira avuga ko niba umugabo aca inyuma umugore kubera ikibuno kubera iki umugore atabikora kubera inzozi ze.

    Ati 'turi muri 2023 umugore ntabwo aguca inyuma, wowe umuciye inyuma kubera ikibuno kinini, kuki we ataguca inyuma kugira ngo abone inzu?'

    Avuga ko abagabo na bo bagomba kwiga kubabarira nk'uko abagore babababarira iyo babaciye inyuma.

    Zari kandi avuga ko guca inyuma atari ibintu umuntu abyuka ngo akore ahubwo bitangira gake gake, wemera kwakira ubushuti ku mbuga nkoranyambaga (friend request), ukora like ku mafoto ye kugeza mutangiye kohererezanya utuntu tuganisha ku rukundo.

    Zari Hassan muri 2018 yatandukanye na Diamond Platnumz bari bamaze kubyarana abana babiri, yashinjaga uyu mugabo kumuca inyuma.

    Source : https://yegob.rw/umuherwekazi-zari-hassan-yagiriye-inama-abagore-yogukorera-abagabo-babo-igikorwa-cyitari-kiza/