Category: Uncategorized

  • Kecapu wo muri Bamenya yibarutse 3 #rwanda #RwOT

    Mukayizere Jalia uzwi nka Kecapu muri filime y’uruhererekane ya Bamenya we n’umugabo we bari mu byishimo byo kwibaruka abana 3.

    Kecapu akaba yibarutse abahungu babiri ndetse n’umukobwa umwe, yabyaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mata 2023.

    Ni abana bavukiye mu bitaro byo kwa Nyirinkwaya (La Croix du Sud), yabyaye neza ndetse we n’abana be bakaba bameze neza ndetse nta kibazo bafite.

    Bibarutse nyuma y’uko muri Nyakanga 2023, Jean Luc na Kecapu bakoze ubukwe hari nyuma y’imyaka 10 bakundana.

    Kecapu na Jean Luc bibarutse abana 3

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/kecapu-wo-muri-bamenya-yibarutse-3

  • Zari yatunguranye avuga ko ashyigikiye abagore baca inyuma abagabo babo #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi w'abana batanu barimo babiri yabyaranye na Diamond avuga ko kuba umugore yaca umugabo inyuma kugira ngo abone inzu,imodoka cyangwa se ikindi yifuzaga mu nzozi ze ntacyaha aba akoze cyane ko abagabo bo babikora bakurikiye ikibuno gusa ntacyo biri bubinjirize.

    Ati “muce inyuma kubera inzu, muce inyuma ushaka ubataka, muce inyuma kubera imodoka y'inzozi za we. Ni ko bimeze. “

    Nyuma yo kotswa igitutu, Zari mu mashusho yashyize kuri Instagram Stories, yongeye kubishimangira avuga ko niba umugabo aca inyuma umugore kubera ikibuno kubera iki umugore atabikora kubera inzozi ze.

    Ati “turi muri 2023 umugore ntabwo aguca inyuma, wowe umuciye inyuma kubera ikibuno kinini, kuki we ataguca inyuma kugira ngo abone inzu?”

    Avuga ko abagabo na bo bagomba kwiga kubabarira nk'uko abagore babababarira iyo babaciye inyuma.

    Zari kandi avuga ko guca inyuma atari ibintu umuntu abyuka ngo akore ahubwo bitangira gake gake, wemera kwakira ubushuti ku mbuga nkoranyambaga (friend request), ukora like ku mafoto ye kugeza mutangiye kohererezanya utuntu tuganisha ku rukundo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/zari-yatunguranye-avuga-ko-ashyigikiye-abagore-baca-inyuma-abagabo-babo

  • Uwari umugore wa Hakimi yahawe gatanya yiteguye kugabana atungurwa no gusanga umugabo nta mutungo numwe yari afie #rwanda #RwOT

    Nyuma yo guhabwa gatanya nk'uko uyu mugore yari yayisabye, yegereye urukiko asaba ko yahabwa kimwe cya kabiri cy'imitungo ya Achraf Hakimi ariko aza gutungurwa nyuma y'uko bigaragaye ko Hakimi nta mitungo agira.

    Mu by'ukuri ntabwo Abouk yumvaga ukuntu Achraf Hakimi uhembwa asaga miliyoni y'amayelo ku kwezi, ko yaba nta mitungo agira ndetse nta na konti ya banki.

    Nyuma yo kujya mu nyandiko, ubushinjacyaha bwasanze imitungo umugore yari azi ko ari iya Achraf Hakimi yanditse kuri mama we witwa Sadia, bityo mu mategeko imitungo ni iya mama wa Hakimi si iya Hakimi.

    Hiba Abouk yerekeje mu rukiko yizeye ko agomba kubona kimwe cya kabiri cya miliyoni 70 z'amayelo yabariraga imitungo ya Hakimi, bivuze ko ari miliyoni 35 z'amayelo, ariko yatashye amara masa kuko mu mategeko byanditse ko iyo mitungo ari iya Sadia(Mama wa Hakimi).

    Achraf Hakimi w'imyaka 24 yari amaranye imyaka itandatu na Hiba Abouk w'imyaka 36 dore ko bahuye mu 2018 ubwo Hakimi yari afite imyaka 19 naho Abouk afite imyaka 31.

    Mu minsi ishize Achraf Hakimi yashinjwe gufata ku ngufu, ari nabyo umugore we yahise aheraho asaba iyo gatanya ndetse akayihabwa. Iperereza riracyakomeje kuri uyu mugabo, ari nako ibimenyetso byegeranywa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/uwari-umugore-wa-hakimi-yahawe-gatanya-yiteguye-kugabana-atungurwa-no-gusanga

  • Aho yaciye ntihaca urwango! Teta Sandra yongeye kugaragara mubihe byiza na Weasel [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'ibitangamakuru byo muri Uganda, Weasel yemeje ko Sandra Teta bongeye gusubirana ndetse ko yari amukumbuye cyane.

    Mu magambo ya Weasel ati: 'Ntabwo yari yaragiye bya nyabyo. Yari mu biruhuko by'igihe gito ariko twari dukumburanye ubu tumeranye neza.'

    Atanyuze ku ruhande ubwo yabazwaga ikintu yari akumbuye cyane kuri Sandra Teta yagize ati: 'Nari nkumbuye ibiryo byiza yateguye, ibindi bisigaye ndumva ntiteguye kuba nabishyira mu itangazamakuru.'

    Mu byishimo byinshi amwenyura bidahagarara, Weasel yashimangiye ko bombi bitegura kwereka abantu ibirori.

    Sandra ari mu banyarwandakazi bafite izina rihagaze neza mu myidagaduro nyarwanda kuva mu myaka itari micye ishize.

    Yanyuze mu marushanwa y'ubwiza anakundana n'ibyamamare bitandukanye.

    Kuri ubu afitanye abana 2 na Weasel nubwo uyu mugabo asanzwe afite abana bivugwa ko barenga 10, gusa we yemeza ko afite 4.

    Hasohotse amashusho ya Teta na Weasel basomana mu gihe amakuru yisubirana ryabo akomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga

    Akanyamuneza kongeye kuba kose nyuma y'amezi agera ku icyenda Weasel na Teta bafitanye ibibazoNubwo basanzwe babana banafitanye abana 2, Weasel yatangaje ko bitegura kwereka ababyeyi n'inshuti ibirori by'ubukwe bwabo

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/aho-yaciye-ntihaca-urwango-teta-sandra-yongeye-kugaragara-mubihe-byiza-na

  • Umuyobozi w'ikigo arashinjwa gusambanya umwana w'imyaka 13 nyuma akabura #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'ishuri ribanza rya Kiricha mu Ntara ya Bomet muri Kenya amaze iminsi itatu yaraburiwe irengero nyuma y'uko bivuzwe ko yasambanyije umunyeshuri w'imyaka 13 wiga mu mwaka wa gatandatu mu cyumweru gishize.

    Nk'uko byatangajwe n'umuyobozi wa polisi mu gace ka Sotik, Francis Ng'anga, ngo uyu ukekwaho icyaha yashutse uwo mwana amwinjiza mu biro bye saa kumi n'imwe z'umugoroba mu gihe abandi bana bari hanze mu murima.

    Ng'anga yavuze ko abapolisi be bakomeje kujya kuri iryo shuri mu rwego rwo gukora iperereza k'ukekwaho icyaha ariko kuva icyo gihe akaba atarongeye kugaragara.

    Ati: “Niba ari umwere, agomba kugaruka agakora imirimo ashinzwe nk'uko bisanzwe. Turimo gukorana n'abashinzwe uburezi mu ntara kugira ngo badufashe kumenya aho aherereye.”

    Ku wa gatatu, abanyeshuri basabwe kuguma mu rugo kugira ngo ababyeyi n'abashinzwe uburezi bashake igisubizo aho ababyeyi bakangishije ko biteguye gukura abana babo kuri iri shuri mu gihe ukekwaho icyaha yakwemererwa kongera kuriyobora.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umuyobozi-w-ikigo-arashinjwa-gusambanya-umwana-w-imyaka-13-nyuma-akabura

  • Ubutegetsi bwa Perezida Sassou-Nguesso bwugarijwe n' Amashyaka batavuga rumwe ashaka kumuhirika #rwanda #RwOT

    Ayo mashyaka yishyize hamwe ni Rassemblement pour la démocratie et le développement (RDD) rya Jacques Joachim Yhomby Opango wahoze ari Perezida, ishyaka Mouvement républicain (MR) ndetse n'ishyaka Parti du people.

    Iri huriro ry'aya mashya ryiswe 2AD2026, rikaba rishaka ko habaho ihererekanyabutegetsi rikozwe mu mahoro, nyuma y'imyaka isaga 20 Denis Sassou-Nguesso ayoboye Congo Brazzaville.

    Itegeko Nshinga Congo igenderaho ubu ryemerera Denis Sassou-Nguesso kongera kwiyamamariza manda ya gatanu aramutse abishatse.

    Ni ibintu bidakozwa abatavuga rumwe na Leta bamushinja gutegekesha igitugu no kuniga demokarasi.

    Visi Perezida w'ishyaka RDD, Jean-Jacques Serge Yhomby Opango yavuze ko intego yabo ari ugutsinda amatora ya 2026 ngo kuko babizi ko abaturage babashyigikiye.

    Bavuze ko bashaka mbere na mbere kugira uruhare mu itegurwa ry'amatora kugira ngo azagende neza kuko kuri ubu amatora yategurwaga bikozwe n'ishyaka riri ku butegetsi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ubutegetsi-bwa-perezida-sassou-nguesso-bwugarijwe-n-amashyaka-batavuga-rumwe

  • KENYA: Raila Odinga yahishuye igihe azagarurira imyigaragambyo #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku wa kane,tariki ya 13 Mata 2023, Raila Amolo Odinga, umuyobozi w'ishyaka rya Azimio la Umoja Kenya, yijeje abaturage ba Kenya ko imyigaragambyo yo kwamagana imibereho ihenze no kugwa k'ubukungu bwa Kenya izagaruka nyuma ya Ramadhan.

    Uyu muyobozi w'ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi muri Kenya, Azimio La Umoja yatangaje ko azagaruka mu myigaragambyo iba kabiri mu cyumweru, anashinja Kenya Kwanza kutaba inyangamugayo mu nzira ihuriweho kandi yizewe y'ibiganiro by'amashyaka abiri akomeye muri Kenya.

    Iyi myigaragambyo Raila Odinga yari yahagaritse mu byumweru bibiri bishize nyuma yo kwiyemeza kugirana ibiganiro na guverinoma izakomeza kuko umuyobozi wa Azimio la Umoja atekereza ko guverinoma itigeze ifatana uburemere ikibazo cy'ibiganiro kandi bigaragara ko idashobora kwemeranya n'urundi ruhande mu masezerano.

    Ku wa kane, tariki ya 13 Mata, Raila yavuze ko abamushyigikiye babonye ibimenyetso biteye impungenge byerekana ko nta buremere ubutegetsi bwa Kenya Kwanza bwahaye ibiganiro bigomba gukorwa n'amashyaka yombi.

    Odinga yagize ati “Tuzagira uruhare mu biganiro by'amashyaka yombi kuko twohereje abaduhagarariye bashoboye kandi babishoboye. Ariko abaturage ntibagomba gusigara inyuma cyangwa ngo birengagizwe. Ntabwo tuzajya muri ibi biganiro kugira ngo twumvikanire mu byumba byuzuye umwotsi. Tugiye muri ibi kugira ngo turinde kandi turinde ubuzima n'urupfu abaturage ndetse n'igihugu cyacu.”

    Yongeyeho ati: 'Tuzahangana na Goliyati kandi tuzi uko bizagendekera Goliyati. Twemeye ko ibiganiro bikomeza, ariko kandi nemeranya n'icyifuzo cyawe ko ibiganiro bikomeza icyarimwe n'imyigaragambyo. Dawa ya moto ni moto. Twe tuzakomeza.Turategereje ngo Ramazani irangire..Nirangira tuzatangaza.”

    Odinga yavuze ko nyuma y'igifungo cya Ramadhan ku bayisilamu azatangaza itariki nshya y'imyigaragambyo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenya-raila-odinga-yahishuye-igihe-azagarurira-imyigaragambyo

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESERA #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA KU NSHURO YA GATATU UMUTUNGO UTIMUKANWA WA YADUFASHIJE ALPHONSINE NA HITIMANA NOEL UGIZWE N'INZU IRI MU KIBANZA GIFITE UFITE UPI:5/07/07/03/2489 GIHEREREYE MU MUDUGUDU WA RUGAZI, AKAGALI KA RUGUNGA, UMURENGE WA MWOGO,AKARERE KA BUGESERA.

    IPIGANWA MU CYAMUNARA MU BURYO BW'IKORANABUHANGA RIZATANGIRA TARIKI YA 14/04/2023 I SAA TANU Z'AMANYWA (11H00) KUGEZA TARIKI YA 21/04/2023 I SAA TANU Z'AMANYWA(11H00).

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+250788734008.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-uherereye-bugesera-70690

  • Itangazo: MUHORAKEYE Uwimanzi Niwe yasabye guhindura amazina akitwa MUHORAKEYE Kevelyne #rwanda #RwOT

    Uwitwa MUHORAKEYE Uwimanzi Niwe yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa MUHORAKEYE Kevelyne mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amzina yakoreshaga kuva yatangira kwiga .

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-muhorakeye-uwimanzi-niwe-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-muhorakeye

  • Uganda: Abayobozi bakomeye batangiye kugarura amabati y'abatishoboye bari batwaye #rwanda #RwOT

    Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'Umuryango wa Afurika y'iburasirazuba, Rebecca Kadaga, yabwiye komite ishinzwe imirimo ya perezidansi ko atazasubiza amabati yanyerejwe yari yagenewe abakene ahubwo ko azishyura amafaranga ayaguze.

    Amabati 14.500 Perezida Museveni yageneye abantu batishoboye bo mu ntara ya Karamoja mu burasirazuba bwa Uganda akaburirwa irengero akomeje kurikoroza muri Uganda.

    Kadaga yabwiye iriya komite ishinzwe kureberera ibikorwa bya Perezidansi ko ishuri n'ikigo nderabuzima byasabye amabati 500 bayakeneye.

    Uyu Minisitiri yavuze ko ibiro bya Minisitiri w'intebe bigomba gushakira igisubizo ikibazo cy'ibiza cyangwa abakene bakeneye gufashwa.

    Madamu Anita Annet Among,ukuriye inteko ishinga amategeko ya Uganda yavuze ko itsinda rye ryagaruye amabati 500 yagenewe agace ka Karamoja akarigiswa, nyuma y'amabwiriza ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

    Iri tsinda ryagejeje aya mabati mu biro bya Minisitiri w'intebe (OPM) i Namanve ku wa kane, tariki ya 13 Mata 2023.

    Icyakora, abarinda amadepo ya leta ahitwa Namanve Industrial Area banze kwakira ayo mabati yaguzwe na Perezida w'Inteko ishinga amategeko ,bavuga ko batarabona amabwiriza ya Minisitiri w'intebe Robinah Nabbanja abemerera kwinjira muri depo.

    Ayo mabati yagaruwe nayo gusimbura andi 500 yari yarahawe inteko ngo ahabwe abantu batishoboye bo mu gace ka Karamoja, abategetsi bakayitwarira birangira ikibazo kikaba giteje impaka nyinshi.

    Minisitiri w'ibikorwa bya Karamoja, Mary Goretti Kitutu,wari ubishinzwe,yahaye amabati arenga 14,000 abaminisitiri n'abayobozi batandukanye ayo mabati aho kuyashyikiriza abayakeneye.

    Madame Kitutu arafunzwe kubera iki kibazo cy'amabati ndetse yangiwe kurekurwa kuwa Kane w'iki cyumweru kuko ingwate yatanze idahagije.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/uganda-abayobozi-bakomeye-batangiye-kugarura-amabati-y-abatishoboye-bari