Category: Uncategorized

  • Ntaho umujura yatwihisha muri iki gihugu- CP Kabera – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hagaragara inkuru zivuga ku bantu bibasiwe n'abajura, bamwe bagaterwa mu nzu, abandi bagategerwa mu nzira n'ibindi nk'ibyo.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko urwego ayobora, rushyize imbere kurwanya ubujura n'ibindi bikorwa by'ubugizi bwa nabi.

    Ati 'Turwanya ubujura ku muntu ubikora cyangwa uwabukoze. Tuburwanya no mu bitekerezo byabo binyuze muri ubu butumwa: Ubitekereza nabireke kuko binyuranyije n'amategeko. Uzabikora bizamugiraho ingaruka.'

    CP Kabera yavuze ko kugira ngo iki kibazo gihashywe, abantu bakwiriye gutanga amakuru. Gusa ngo hari abandika ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko bibasiwe n'abajura, ariko ugasanga ibyo bari kuvuga ni ibintu bimaze amezi menshi.

    Ati 'Nk'uwo ntabwo aba atangiye amakuru ku gihe, n'iyo byaba byarabaye byagorana cyane. Undi agashyiraho amashusho y'abantu bigeze kumwiba, ndetse bagafatwa. Ariko yabona hari undi ubivuze na we akagarukana bya bindi nk'aho ari bwo bikiba.'

    Polisi ivuga ko iyo ihawe amakuru y'ahari ubujura ibikurikirana bwangu, kandi ababigizemo uruhare bagahita bafatwa.

    Yatanze urugero ku musore wo mu Murenge wa Kanombe winjiye mu rugo rw'abandi ku wa Kabiri tariki 11 Mata ashaka kwiba, agakubitana n'umwana waho.

    Uwo mujura ngo yahise akomeretsa uwo mwana mu ijosi no ku nda mu buryo bworoheje arangije ariruka. Uwakomeretse yajyanywe kwa muganga, ahabwa ubuvuzi bw'ibanze arataha.

    Polisi ivuga ko uwo mujura yafashwe ku bufatanye n'abaturage batanze amakuru kuko abaturanyi batabaye babonye imyenda yari yambaye akaza no gufatwa akiyambaye.

    Ati 'Mu gihe tubonye amakuru y'ako kanya, y'umugizi wa nabi cyangwa umujura, abaturage bakwiriye guhita babibwira polisi. Ntaho umuntu yatwihisha mu gihe akiri muri iki gihugu, ntibabireke ngo babigire ikiganiro, batumenyeshe isaha iyo ari yo yose kugira ngo bikurikiranwe mu maguru mashya.'

    CP Kabera yavuze ko muri Werurwe, Polisi y'Igihugu yabonye ubutumwa 30 kuri Twitter buvuga ibijyanye n'ubujura. Abari banditse ubwo butumwa, basabwe nimero kugira ngo batange amakuru arambuye ariko muri bo 11 nibo bazitanze. Ashishikariza n'abandi kugira uwo muco wo gutanga amakuru.

    CP John Bosco Kabera yahumurije abaturage bamaze iminsi bibasirwa n'abajura, abasaba kujya batanga amakuru kuko ntaho abajura bashobora kwihisha inzego z'umutekano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntaho-umujura-yatwihisha-muri-iki-gihugu-cp-kabera

  • Masaka: Abinangiye ku gutanga amakuru y'ahajugunywe imibiri y'Abatutsi basabwe kuva ku izima – #rwanda #RwOT

    Babisabwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabaye mu cyumweru gishize.

    Ni nyuma y'aho mu mwaka ushize wa 2022 ahitwa mu Gahoromani muri uyu Murenge wa Masaka mu rugo rw'umuturage hari ahagaragaye imibiri irenge ibihumbi umunani y'Abatutsi bishwe muri Jenoside.

    Amakuru avuga ko nta mubare nyir'izina uzwi w'abatutsi bo mu Murenge wa Masaka bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitewe n'uko hari abanangiye banga gutanga amakuru.

    Uwimana Ernestine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yabwiye IGIHE ko bifuza ko abafite amakuru y'ahiciwe Abatutsi bava ku izima bakayatanga kugira ngo imibiri yabo na yo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Ati 'Icyo dusaba ni uko buri muntu wese uzi ahagiye hicirwa Abatutsi yatanga amakuru kugira ngo imibiri yabo tuyishyingure mu cyubahiro ndetse n'inzira y'ubumwe n'ubwiyunge ibashe kugerwaho 100% kubera ko burya ntiwanabarira umuntu uguhisha aho uwawe yiciwe kandi iyo umushyinguye nawe uraruhuka.'

    Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Masaka, Karangwa Vedaste, na we avuga ko bigoye kumenya umubare nyirizina w'Abatutsi bo muri uyu Murenge bishwe muri Jenoside bitewe n'uko hari abantu banga gutanga amakuru y'aho ubwo bwicanyi bwakorewe kandi bayazi.

    Ati 'Turasaba ubuyobozi bwite bwa Leta n'inzego zitandukanye ko badufasha bakumvisha abakoze ariya mahano gutanga amakuru kugira ngo dushyingure imibiri y'abacu mu cyubahiro kuko hari benshi bakoze Jenoside batamenyekanye bagiye banga kuduha amakuru.'

    Yakomeje avuga ko bafite amakuru y'uko hari Abatutsi bo muri aka gace bicwaga bakajugunywa muri Nyabarongo ariko hari n'abandi baturage bazi ahagiye hatabwa imibiri yabo ariko abahazi ntibahagaragaze.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Masaka, Nduwayezu Alfred, na we yaboneyeho gusaba abazi ahiciwe izo nzirakarengane gutanga amakuru kugira ngo imibiri yabo na yo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Ubwo hafatwaga umunota wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu Murenge wa Masaka

    Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Masaka, Karangwa Vedaste na we yasabye ko abafite amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bakwiye kuyatanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/masaka-abinangiye-ku-gutanga-amakuru-y-ahajugunywe-imibiri-y-abatutsi-basabwe

  • Nyagatare: Abantu batatu baguye mu mpanuka y'imodoka – #rwanda #RwOT

    Iyi yari irimo abantu 44. Impanuka yabaye ahagana saa tatu z'ijoro zo ku wa Kane tariki 13 Mata 2023 mu Mudugudu wa Munini mu Kagari ka Kagitumba mu Murenge wa Matimba.

    Amakuru agera ku IGIHE avuga ko ubwo iyi bisi yageraga ku mupaka yasatswe maze umushoferi ayiha undi mukozi bakorana aba ari we uyitwarana umuvuduko mwinshi ahita agonga igiti cyari hafi y'umuhanda igenda yikuba hasi.

    Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Murekatete Juliet, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yahitanye abantu batatu abandi 29 bagakomereka.

    Yagize ati 'Impanuka ikimara kuba twajyanye abantu 34 ku Kigo Nderabuzima ariko nyuma 29 twahise tubohereza ku Bitaro bya Nyagatare.'

    Yakomeje avuga ko abapfiriye muri iyi mpanuka ari abagore batatu ndetse kugeza ubu batari bamenya niba bose ari Abanyarwanda kubera ko ibyangombwa byabo bitaraboneka. Imirambo yabo ngo iri mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Nyagatare.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-abantu-batatu-baguye-mu-mpanuka-y-imodoka

  • #Kwibuka29: Abiga muri IPRC Tumba bacaniye abarokotse Jenoside nk'ikimenyetso cy'icyizere – #rwanda #RwOT

    Imirasire y'izuba yashyizwe ku nzu z'imiryango 20 iri kumwe n'amatara atatu na Radiyo. Ni mu gihe indi miryango ibiri yahawe ibiribwa na matela.

    Ni igikorwa cyateguwe n'ubuyobozi bwa IPRC Tumba, gikorwa n'abanyeshuri biga ibijyanye n'ingufu zisubira.

    Umuyobozi wa IPRC Tumba Eng. Mutabazi Ritha, yatangaje ko intego nyamukuru ari ugufasha urubyiruko kumenya amateka y'ibyabaye mu Rwanda.

    Ati 'Kubacanira urumuri ntabwo ari igikorwa twahisemo gutyo gusa, mubona ko n'iyo twibuka ducana urumuri. Twabihisemo kugira ngo tujye twifatanya n'abacitse ku icumu tubafasha kongera kugira icyizere cyo kubaho ariko kandi tunigisha urubyiruko.'

    Abahawe iyi mirasire y'izuba ni abo mu mirenge ya Burega, Cyinzuzi na Tumba; batangaje ko kubona abaje babagana bw'umwihariko ababazaniye ibikorwa nk'ibi, bibasubizamo icyizere cy'ejo hazaza.

    Mukakamanzi Donatha utuye mu Murenge wa Burega yagize ati 'Ubu ndishimye cyane! Najyaga ntaha nkagwa ku gikuta, ubu ndumva umutima wanjye ucyeye! Ibi bindemyemo icyizere kuko nahoraga mfite umutima uhagaze ariko iyo ubonye abaza bagusura uba wumva wishimye'.

    Yakomeje avuga ko nubwo ashaje agifite icyizere cy'ejo hazaza, bitewe no kubona abamwitaho bikaba bimukura mu bihe by'icuraburindi yanyuzemo.

    Karasi Faustin w'imyaka 72, nyuma yo guhabwa amashanyarazi aturuka ku mirasire y'izuba yashimiye aba banyeshuri by'umwihariko Leta y'Ubumwe yabagaruriye icyizere cyo kubaho.

    Ati 'Nari aho ntacana ariko ubu ndatambuka nakanda ku rukuta inzu yose ikaka. Aba banyeshuri turabashimira'.

    Uyu musaza yishimiye ko yahawe na matola akaba aryama agasinzira neza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Burega, Kabayiza Arcade, yabwiye IGIHE ko ibikorwa nk'ibi byo gucanira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bibaha icyizere, bikanatanga igisubizo ku kibazo cy'umuriro w'amashanyarazi kikigaragara muri uyu murenge.

    Akomeza avuga ko kuba IPRC Tumba yaratekereje ibi bikorwa muri uyu murenge by'umwihariko udahana imbibi n'ishuri, ari iby'agaciro. Yasabye ko habaho kwagura umubano w'uyu murenge n'ishuri mu rwego kuzamura abaturage ndetse n'abayobozi mu bijyanye n'ikoranabuhanga.

    IPRC Tumba imaze imyaka 16 ishinzwe, kugeza ubu iri shuri rimaze gucanira abasaga 100, aho bahawe amashanyarazi aturuka ku mirasire y'izuba mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu bikoresho byatanzwe harimo na matola zo kuryamira

    Ibyishimo byari byose kuri Mukakamanzi wacaniwe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba

    Mukakamanzi arakora ku gikuta inzu yose ikaka

    Mu byo abanyeshuri ba IPRC Tumba bageneye abatishoboye harimo n’ibiribwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka29-abiga-iprc-tumba-bacaniye-abarokotse-jenoside-nk-ikimenyetso-cy

  • Umunyarwandakazi ntiyatinye kwambara bikini: Reba amafoto ya Ngabonziza Diane uhagarariye u Rwanda muri ‘Miss Supramodel Worldwide’ – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamideri Ngabonziza Diane uherutse gutorwa mu banyamideli batandatu mu Irushanwa 'Rwanda Top Model' nk'abahiga abandi yagaragaye yambaye Bikini aho ahagarariye u Rwanda muri 'Miss Supramodel Worldwide' .

    Diane yerekeje mu Buhinde tariki 5 Mata 2023, ahari kubera irushanwa rya 'Miss Suprasmodel Worldwide', ikamba riteganyijwe gutangwa ku wa 15 Mata 2023.

    Dore amafoto ya Ngabonziza Diane yambaye imyenda yo mu mazi(Bikini)

    Source : https://yegob.rw/umunyarwandakazi-ntiyatinye-kwambara-bikini-reba-amafoto-ya-ngabonziza-diane-uhagarariye-u-rwanda-muri-miss-supramodel-worldwide/

  • Inkuru y’akababaro: Umukinnyi wa Film Jung Chae-yul yasanzwe mu nzu iwe yapfuye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Film Jung Chae-yul ukomoka muri Korea y'amagepfo yasanzwe yitabye Imana mu rugo rwe.

    Jung Chae-yul wari umukinnyi muto wa Film ukomoka mu gihugu cya Korea y'amajyepfo yasanzwe mu rugo iwe yitabye Imana nkuko umureberera inyungu yabitangaje mu itangazo yashize hanze.

    Itangazo ry'uhagarariye inyungu za Jung Chae-yul, rigira riti: ' Umukinnyi wa Film Jung Chae-yul yitabye Imana none ku wa 11 mata 2023, dusengere Jung Chae-yul wakundaga gukina film aruhikire aheza no mu mahoro.'

    Muri iri tangazo kandi bongeyeho ko umuryango we wifuza kuzamushyingura wo ubwawo hatabayeho ko abakunzi be bose bitabira umuhango wo kumushyingura.

    Muri iri tangazo, icyamwishe cyagizwe ibanga ndetse nta namakuru ahagije ku rupfu rwe umuryango we watangaje.

    Jung Chae-yul apfuye afite imyaka 26 akaba yari akiri ingaragu yarihebeye umwuga wo guikina Film.

    Ikishe Jung Chae-yul w'imyaka 26, cyagizwe ubwiru.

    Jung Chae-yul yatangiye umwuga wo gukina film mu mwaka wa 2016 aho yahereye muri 'Devil's Runway', mu mwaka wa 2018 akina iyitwa deep.

    Mu mwaka wa 2020 nibwo yabaye ikirangirire mpuzamahanga ubwo yakinaga mu uruhererekane rwa Comedy izwi nka Zombie detective yanyuzwaga ku rubuga rwa Netflix.

    Apfuye arimo akora kuri film y'uruhererekane yitwa 'weeding impossible ' aho bari bagifata amashusho y'iyo film

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yakababaro-umukinnyi-wa-film-jung-chae-yul-yasanzwe-mu-nzu-iwe-yapfuye/

  • Kicukiro: Umuturage arasaba kurenganurwa nyuma yuko yabyutse asanga inzu yera – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku rukuta rwa Twitter, Umuturage wo mu karere ka Kicukiro, yasabye kurenganurwa nyuma yuko abajura bateye iwe maze batobora inzu batwara ibye.

    Uyu muturage ukoresha amazina ya Pace Transport kuri Twitter yasangije abamukurikira kuri uru rubuga amafoto y'inzu ye yatobowe maze avuga ko ari iwe

    Yagize ati 'Mwaramutse aha ni murugo, Akarere:Kicukiro, Umurenge:kanombe, Akagali:Busanza. Ndabyutse nsanga batateganyijwe badusuye banarenzaho kwitiza ibyanjye.'

    Yahise amenyesha Police y'igihugu ndetse na RIB, maze Police ihita imusaba nimero ze kugira ngo bamufasha.

    Source : https://yegob.rw/kicukiro-umuturage-arasaba-kurenganurwa-nyuma-yuko-yabyutse-asanga-inzu-yera-amafoto/

  • Umugisha: Impundu ni zose ku bakunzi ba Kecapu wibarutse abana batatu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru nziza ku muryango wa Mukayizere Jalia Nelly ukoresha izina rya Kecapu muri sinema, nyuma y'uko yibarutse abana batatu icyarimwe.

    Kecapu yemereye IGIHE  ko yibarutse mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Mata 2023, abyara abana batatu barimo abahungu babiri n'umukobwa umwe.

    Yabyariye mu bitaro by'ahazwi nko kwa Nyirinkwaya, akaba yibarutse nyuma y'igihe akoze ubukwe n'umugabo we Jean Luc.

    Source : https://yegob.rw/umugisha-impundu-ni-zose-ku-bakunzi-ba-kecapu-wibarutse-abana-batatu/

  • Hategekimana Hubert impuguke mu mibanire yahaye ubutumwa bukomeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Impuguke mu mibanire Hategekimana Sugira Hubert yabwiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ko kuba bakiriho hari byinshi bashoboye kandi igihugu cyibitezeho.

    Sugira Hubert avuga ko kuba umuntu yararokotse ari amahirwe akomeye kandi kuba acyiriho Imana imufiteho umugambi kandi kuba abashatse kumwica batarabigezeho nabyo biri mu bintu bikomeye bikwiye gutuma yigirira icyizere cy'ubuzima.

    Sugira

    Source : https://yegob.rw/hategekimana-hubert-impuguke-mu-mibanire-yahaye-ubutumwa-bukomeye-abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • URUKUNDO NI RWIZA KOKO : Tamma yagenze urugendo rurerure agiye gukora ubukwe n’umusore abyaye (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore w'Umunyamerikakazi  witwa Blessed Tamma, yagenze urugendo rurerure ava muri Leta Zunze Ubumwe za America yerekeza mu gihugu cya Nigeria agiye gukora ubukwe n'umusore abyaye .

    Nkuko byatangajwe n'uyu mugore avuga ko ubukwe bwabo bwabereye mu mujyi wa Imo State ,mu gihugu cya Nigeria  bukitabirwa n'inshuti n'abavandimwe ndetse n'imiryango ku mpande zombi.

    Kubakomeje kuvuga ko uyu mugore yaba aruta uyu musore ,aba bombi basubije ko urukundo ari nta mupaka rugira .

    Umusore washyingiranwe na Blessed Tamma akaba yitwa dannythamara5 .

     

    Source : https://yegob.rw/urukundo-ni-rwiza-koko-tamma-yagenze-urugendo-rurerure-agiye-gukora-ubukwe-numusore-abyaye-amafoto/