Aba bagabo batatu, ikiganiro cyabo cyafashwe amajwi n'amashusho ngo kize gutangarizwa rubanda none kuwa mbere nijoro kuri televiziyo y'u Burundi, nk'uko ibiro bya perezida bibivuga.
Baganiriye ku 'miyoborere myiza hamwe iterambere ry'abaturage'.
Urutonde rwa ONU rwa Human Development Index (HDI) rushyira u Burundi mu bihugu bitanu bya nyuma bikennye cyane ku isi, ariko ibi si ko bibonwa n'ubutegetsi buriho i Gitega.
Perezida Evariste Ndayishimiye aherutse kumvikana abwira abaturage ko 'u Burundi buri mu bihugu bitunze cyane ku isi', kandi ko abaturage 'ntibakeneye amadorari' (abarirwaho mu gukora ibipimo bimwe na bimwe) kugira ngo babeho.
Amashyaka atavugarumwe n'ubutegetsi anenga ubutegetsi bwa CNDD-FDD kutemera uko ibintu byifashe mu mibereho y'abaturage no gushaka kwerekana isura nziza.
Sylvestre Ntibantunganya wategetse u Burundi imyaka ibiri (1994 â” 1996) akavaho ahiritswe na Petero Buyoya, wapfuye, ni umwe mu bantu bubashywe mu Burundi no mu karere.
Mu 2019 Ntibantunganya yasohoye igitabo yise 'Burundi, démocratie piégée' avugamo ibyo azi ku mateka ya politiki y'iki gihugu.
Naho Domitien Ndayizeye, nawe wayoboye u Burundi imyaka ibiri (2003â”2005) agaha ubutegetsi CNDD-FDD ya Petero Nkurunziza, umwaka ushize yashyizwe mu itsinda (rya gatanu) ry'Ubumwe bwa Africa rya 'Panel of the Wise' ritanga inama ku mahoro n'umutekano muri Africa.
Ikiganiro cy'aba bagabo batatu kiraca kuri televiziyo y'u Burundi saa tatu z'ijoro ku isaha yaho nk'uko bivugwa n'ibiro bya perezida.
Amakipe akina shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda akomeje guhura n'ikibazo cy'amakiro ku buryo bigeze naho abatoza bataka Inzara mu makipe yabo.
Ibi byabaye mu mpera z'icyumweru gishize ubwo ikipe ya Etincelles yakinaga na Sunrise FC, Sunrise igatsinda ibitego bitatu ku busa.
Nyuma y'umukino umutoza wa Etincelles yavuze ko ubukene buri mu ikipe atoza bugeze ku rwego batabasha kubona ibibatunga. Bizumuremyi Radjab yagize ati' Abakinnyi bari mu buzima bubi ,no kujya gukina icyo twanga ni Ibihano bya FERWAFA. Uretse no kudahembwa no kurya ni ikibazo.
Umunyarwenya ukomeye cyane akaba n'umukinnyi wa filime wo mu gihugu cya Australia witwaga Barry Humphries yitabye Imana nyuma y'iminsi arembye.
Barry Humphries wabaye umukinnyi n'umwanditsi wa filime ndetse n'umunyarwenya ukomeye cyane ku Isi yitabye Imana tariki 22 Mata 2023 afite imyaka 89 y'amavuko akaba yitabye Imana nyuma y'iminsi arwariye mu bitaro biherereye mu rwa mukuru wa Australia Sydney akaba yari yarabazwe mwihuriro ry'amagufwa.
Mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata 2023, uhuza ikipe ya APR FC na Police FC, hagaragayemo ibintu byatunguye abantu benshi ubwo umusifuzi Abdul yisubiyeho maze yanga igitego cya Police FC kandi yari yacyemeje.
Mu kiganiro Urubuga rw'imikino kuri Radiyo Rwanda, umunyamakuru Axel Rugangura wogeje uyu mukino, yavuze ko Rutanga Eric yatangaje ko yumvise abasifuzi bavuga ngo bagerageze kuringanyiza umukino(bishatse kuvuga ngo bakore uko bashoboye batume ikipe zombi zinganya).
Rutanga Eric yatangaje ko aya majwi yayumvise avugirwa mu itumanaho abasifuzi baba bambaye(udukoresho bambara mu matwi), abasifuzi w'ungirije uwo hagati ngo nibo wavugaga ko bakora uko bashoboye maze izi kipe zombi zikanganya.
Ibi byatumye Rutanga Eric ajya kuburana maze ateza akavuyo ku musifuzi amubaza impamvu bavuze ngo bangaye umukino, akaba ari nayo mpamvu batigeze bamuhaye ikarita.
Umukamezi wa kamejeje Kadaffi Pro yagaragaye akama inka maze atangaza amagambo akomeje kuvugisha benshi.
Kadaffi Pro mu mafoto yanyujije kuri Instagram ye amugaragaza akama inka ndetse yambaye n'imyambaro ya Kinyarwanda maze arangije mutsi y'amafoto agira ati:' Amata aduhame, gusa sibivuze ko navuye ku nzoga'.
Aya niyo magambo akomeje kuvugisha benshi bitewe n'uburyo Kadafi yagaragaje urukundo rudadanzwe akunda inzoga kandi yari mbere y'amata.
Kadaffi n'umwe mubagize Rocky Entertainment ndetse ukunda kugaragaza ko yemera agatama cyane mu buzima bwe bwaburi munsi gusa n'umwe mubasore bakunda gutera urwenya nubwo atabigize umwuga.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, umuhanzi Bruce Melodie kuri ubu uri kubarizwa mu gihigu cya Nigeria yatangaje ko nyirakuru yamaze kwitaba Imana.
yagize ati rukuria mu mahoro nyogokuru, nzahora iteka nkukunda.
Igihe cy'imihango ni kimwe mu bihe bigora abantu b'igitsina gore kuko hari ubwo imubabaza cyane bikaba byatuma anegekara ndetse bikanamuviramo kuba yareka imirimo ye.
Mu nkuru zabanje twagarutse kuri zimwe mu mpamvu zishobora kuba zatera kuribwa n'imihango.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku byo kurya no kunywa byagufasha kugabanya uburibwe mu gihe ubabazwa n'imihango. Gusa ibi bitagufashishe wagana kwa muganga mu gihe bikomeje kugorana.
-Imineke :ni ikiribwa gikungahaye kuri vitamini B6, ari nayo ituma umubiri uhangana n'uburibwe. -Ibiribwa bikomoka ku ngano birimo Amakaroni( Spaghetti), imigati , anandazi ndetse n'igikoma cy'ifu y'ingano.
-Isosi y'Ibihwagari:izi mbuto nazo zifitemo vitamini zinyuranye nka B6, E, ndetse n'imyunyungugu. Kurya isosi yabyo rero ni umuti w'imihango ibabaza.
-Inanasi: Inanasi Ni urubuto rwifutemo vitamini n'imyunyungugu ifasha mu kuruhura inyama, Kandi kubabara mu gihe cy'imihango ni ikimenyetso cy'uko inyama z'umura ziba zirikwiyegeranya ngo amaraso asohoke.
-Seleri usibye guhumuza ibiryo yanafasha mu kugabanya uburibwe ku muntu uri mu mihango.