Category: Uncategorized

  • Sudan: Abadiplomate n'abanyamahanga bahungishijwe #rwanda #RwOT

    Urutonde rukomeje kwiyongera rw'ibihugu byahungishije abadiplomate n'abaturage babyo bibakura mu murwa mukuru wa Sudan, mu gihe imirwano ikaze ikomeje aho i Khartoum.

    Ku cyumweru Amerika n'Ubwongereza byatangaje ko byahungishije abadiplomate babyo bibakura muri icyo gihugu.

    Ubufaransa, Ubudage, Ubutaliyani na Espagne ni bimwe mu bindi bihugu na byo ku cyumweru byakoze ibikorwa byo guhungisha abadiplomate n'abaturage babyo.

    Urugamba rukaze rwo guhanganira ubutegetsi rushyamiranyije igisirikare cya Sudan n'umutwe witwara gisirikare witwa Rapid Support Forces (RSF), rwatumye haba urugomo mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Abategetsi bo muri Amerika bavuze ko mu gitondo cyo ku cyumweru bahungishije mu ndege abantu bari munsi ya 100 babatwaye muri kajugujugu eshatu za gisirikare zo mu bwoko bwa Chinook, mu gikorwa “cyihuse kandi cyagenze neza”.

    Ambasade y'Amerika i Khartoum ubu irafunze, ndetse ubutumwa bwo kuri Twitter bwayo buvuga ko nta mutekano uhari uhagije kugira ngo leta y'Amerika ishobore guhungisha Abanyamerika bandi bari muri Sudan.

    Leta y'Ubwongereza yashoboye guhungisha mu ndege abadiplomate bayo hamwe n'imiryango yabo ibakura muri icyo gihugu, mu cyo yise igikorwa “cy'urusobe kandi cyihuse”.

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubwongereza James Cleverly yavuze ko uburyo bushoboka bwo guhungisha abandi Bongereza basigaye muri Sudan ari “bucye cyane”.

    Ku cyumweru, ibindi bihugu byinshi byatangaje ko byari birimo gukora ibikorwa byo guhungisha abaturage babyo bibakura muri Sudan

    Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko imirwano yiciwemo abantu barenga 400 naho abandi babarirwa mu bihumbi barakomeretse.

    Ariko umubare w'abapfuye ucyekwa ko ari munini cyane kurushaho kuko abantu barimo kugorwa no kugera kwa muganga, mu gihe byinshi mu bitaro by'i Khartoum byabaye ngombwa ko bifunga imiryango kubera imirwano.

    Hamwe n'i Khartoum, akarere ka Darfur ko mu burengerazuba bw'igihugu, aho umutwe wa RSF watangiriye, na ko kagizweho ingaruka zikomeye n'iyi mirwano.

    ONU (UN) yaburiye ko abantu bagera ku 20,000 – biganjemo abagore n'abana – bahunze Sudan bajya gushaka ubuhungiro hakurya y'umupaka muri Tchad (Chad), bavuye i Darfur.
    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/sudan-abadiplomate-n-abanyamahanga-bahungishijwe

  • RIB yongeye gufunga abayobozi batanu bo muri Nyanza na Gisagara #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze abayobozi batanu bo mu Karere ka Nyanza na Gisagara bishingiye ku bimenyetso byabonetse bifitanye isano n'ibyaha byakozwe mu itangwa ry'amasoko muri utwo turere.

    Amakuru agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko aba mbere bari bafashwe bakurikiranyweho ibyaha birimo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko, hanyuma Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge ruza kubarekura ku wa 11 Mata 2023.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko aba bagabo uko ari batanu bongeye gufatwa bishingiye ku bimenyetso bishya byatahuwe ndetse ko bari batangiye kubisibanganya.

    Ati 'Ibyo bimenyetso bifitanye isano n'amasoko yatanzwe mu Karere ka Nyanza na Gisagara.'

    Abo bayobozi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyanza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gisagara, Ushinzwe imirimo rusange (Division manager) mu Karere ka Nyanza, Ushinzwe amasoko mu Karere ka Nyanza n'Ushinzwe imyubakire (Engineer) muri One Stop Center mu Karere ka Nyanza.

    Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Kimihurura, Kicukiro, Kimironko na Rwezamenyo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye yabo itunganywe yoherezwe mu Bushinjacyaha.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rib-yongeye-gufunga-abayobozi-batanu-bo-muri-nyanza-na-gisagara

  • Kenya: Imirambo 47 imaze gutabururwa bikekwa ko 'bishwe n'inzara babisabwe n'umukuru w'idini' #rwanda #RwOT

    Polisi ya Kenya imaze gutaburura imirambo y'abantu 47 hafi y'umujyi wa Malindi ku nyanja iburasirazuba, mu gihe hakomeje iperereza ku mukuru w'idini ushinjwa gukangurira aba bantu kutarya kugeza bapfuye.

    Mu bamaze gutabururwa harimo imibiri y'abana.

    Gushakisha indi mibiri birakomeje aho yahambwe mu buryo budakwiye mu ishyamba rya Shakahola.

    Mu cyumweru gishize abantu 15 bo muri iryo dini rya Good News International Church baratabawe ubwo polisi yabasangaga mu nzu barembejwe n'inzara.

    Umugore umwe mu batabawe wari umerewe nabi cyane byo gupfa yerekaga polisi ko adashaka ko hari umutabara, nk'uko ikinyamakuru Nation kibivuga.

    Umukuru w'iri dini Paul Mackenzie Nthenge arafunze mu gihe ategereje kugezwa imbere y'ubucamanza.

    Umwe mu myobo imaze gukurwamo imirambo basanzemo abantu batanu bo mu muryango umwe — abana batatu n'ababyeyi babo.

    Mackenzie Nthenge ahakana ko hari ikibi yakoze. Avuga ko yafunze urusengero rwe mu 2019.

    Ashinjwa gushishikariza abayoboke be ngo biyicishe inzara kugira ngo 'bahure na Yesu'.

    Polisi yafashe uyu mugabo tariki 15 z'uku kwezi kwa Mata nyuma y'uko hatahuwe imirambo y'abantu bane bikekwa ko bapfuye bazize inzara.

    Victor Kaudo, umukozi wa Malindi Social Justice Centre, yabwiye Citizen TV ati: 'Tugeze muri iri shyamba tukabona umusaraba munini kandi muremure, twamenye ko bivuze ko hari abantu benshi bahambye hano'.

    Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu wa Kenya, Kithure Kindiki, yavuze ko iri shyamba rya hegitari 320 ryahise rifungwa kandi rikaba ahantu hakorewe icyaha.

    Uriya munyedini bivugwa ko imidugudu itatu yayise Nazareti, Betelehemu na Yudeya maze akabatiza abayoboke mu kizenga mbere yo kubasaba kutarya, nk'uko ikinyamakuru Standard kibivuga.

    Hagati aho, aho Mackenzie Nthenge afungiye kuva kuwa gatandatu yatangiye kwigaragambya yanga kugira ikintu atamira, habe n'amazi yo kunywa, avuga ko ari kwibabaza no gusenga nk'uko polisi ibivuga.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenya-imirambo-47-imaze-gutabururwa-bikekwa-ko-bishwe-n-inzara-babisabwe-n

  • Inteko Ishinga Amategeko ya Australia yahindutse uruvugiro rw'Abajenosideri – #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda yavuze ko utaragera ibwami abeshywa byinshi! Kuva muri 2019 Inteko Ishinga Amategeko ya Australia yabaye ingoro yifashishwa mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Abagize iyi Nteko bahaye intebe Abanyarwanda bari mu ihuriro rya Queensland, RAQ mu bikorwa bavuga ko baba bagiye kwibuka 'Jenoside y'Abanyarwanda', imvugo ihakana byeruye ikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Ibi bikorwa biba ku wa 22 Mata buri mwaka mu Nteko Ishinga Amategeko ya Australia n'ubu byongeye kuba ndetse yaba bamwe mu bagize Inteko n'iri tsinda bose barinangiye, ntibakoresha inyito y'ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ibi bikorwa byuje ikinyoma byamaganwe n'abantu mu bice bitandukanye by'Isi, bagaragariza Inteko Ishinga Amategeko ya Australia ko ibikorwa byayo ari iby'ubugwari bishingiye guhakana amateka yemejwe n'Umuryango w'Abibumbye.

    Abanyarwanda mu bice bitandukanye by'Isi n'Umuryango uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bandikiye amabaruwa mu bihe bitandukanye Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya Australia bamusaba kudaha urubuga abo bantu bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ibisubizo benshi babonye bivuga ko ingoro y'Inteko Ishinga Amategeko iba ifunguye kuri buri muturage wa Australia uyikeneye mu gihe afite umwe mu bayigize umushyigikiye.

    Ikibabaje kandi giteye inkeke ni uko uko imyaka ishira, Australia ikomeza kurushaho guhagarara ku bahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse igaha urubuga mu ngoro y'Inteko Ishinga amategeko abantu bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu buryo bweruye banabiba ivangura mu Banyarwanda baba muri Australia.

    Ikindi giteye ikibazo ni uko usanga abahagarariye ibi iki gikorwa n'abandi bakiri inyuma biganjemo abagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hamwe n'ababakomokaho bihisha mu mutaka w'uwo muryango wa RAQ.

    Muri bo harimo Theogene Ngabo bivugwa ko yahoze ahagarariye impuzamashyaka MRCD-FLN muri Australia, inatera inkunga umutwe w'iterabwoba wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda.

    Akekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komini ya Muvumba, ahahoze ari perefegitura ya Byumba, ubu ni mu Karere ka Gicumbi.

    Iyi FDLR igizwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ifite amashami mu bihugu bitandukanye no muri Australia. Bitandukanye na bimwe bikwirakwizwa n'abasesenguzi hamwe n'ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavuga ko uyu mutwe warangiye ndetse nta kibazo ugiteje.

    Mu nama rusange y'Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano yiga ku mutekano mu Biyaga Bigari kuri uyu wa 19 Mata 2023, Amb. Gatete Claver yagaragaje ko FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ikomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ari na yo ntandaro y'urugomo n'ubwicanyi bimaze iminsi bigaragara mu karere.

    Ati 'FDLR ihabwa inkunga ikanakingirwa ikibaba muri politiki na Guverinoma ya RDC, yirengagije ibihano Loni yawufatiye. Kuva [uyu mutwe] wahungira muri RDC mu myaka 29 ishize, wakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside muri RDC, ari na yo ntandaro y'ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri RDC. Ibi kandi byiyongera ku bitero uyu mutwe wagiye ugaba k'u Rwanda.'

    U Rwanda rwahisemo ubutabera

    Kuva mu myaka myinshi ishize, u Rwanda rwahisemo inzira y'ubutabera n'ubwiyunge, ariko ntibikuraho ko uwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bagomba kubiryozwa.

    Australia isabwa kutemerera abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kwidegembya no kubaha ikiryamo gisusurutse, bakina ku mubyimba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'Abanyarwanda muri rusange.

    Mu bakekwaho uruhare muri Jenoside bari muri iki gihugu, harimo Amiel Nubaha, umuhungu wa Frodouard Rukeshangabo wari umugenzuzi mu mashuri. Uyu yari yarahimbwe 'Umuhigi kabuhariwe' kubera ibikorwa byo guhiga Abatutsi no kuyobora ibitero byiciwemo urw'agashinyaguro Abatutsi bo mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Frodouard Rukeshangabo yakatiwe imyaka 30 n'Inkiko Gacaca adahari, ndetse we n'umuhungu we ubu baridegembya muri Australia, banagaragara cyane muri ibi bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Kuba imyaka itanu yirenze guverinoma ya Australia n'Inteko Ishinga Amategeko yaho baha urubuga abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bifatwa nko ugusonga u Rwanda n'Isi muri rusange, kandi bikomeza kuba bibi cyane kuko ari umugambi bagikomeje.

    Ibi bikorwa bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bikanatiza umurindi ibyaha by'intambara n'ibyibasira inyoko muntu.

    Australia ikwiye kwisubiraho

    Guverinamo ya Australia ikwiye kumenya ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari kimwe mu bikorwa bikomeye kandi biteye ubwoba byakorewe ikiremwa muntu mu mateka y'Isi. Inteko yayo na yo ikwiye kwibuka ko ibikorwa bihakana Jenoside ari yo ntambwe isoza ibikorwa by'abakoze Jenoside, ikareka kubaha umwanya wo gukomeza gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Abagize Inteko ya Australia kandi bakwiriye kumenya ko guhakana Jenoside ari icyaha gifite ubukana nk'ubwa Jenoside ubwayo.

    Kuri ubu abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'abayipfobya biganje mu bihugu by'amahanga aho ibi bikorwa bidafite amategeko abihana.

    Guverinoma ya Australia ikwiye gushyira ingufu mu kurwanya imvugo zuje ingengabitekerezo ya Jenoside, imvugo zibiba urwango, n'izindi zishingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko zose zakurura ibyaha byibasira abantu.

    Abanyapolitiki muri Australia bagomba guhaguruka bakarwanya ibi byaha kandi bakirinda gutera icyuhagiro imvugo zihakana Jenoside yakorewe Abatutsi bazitirira uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.

    Mu bihugu byinshi byo mu Burengerazuba bw'Isi, guhakana Jenoside yakorewe Abayahudi ni icyaha gihanwa n'amategeko, bityo no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye gufatwa gutyo.

    Ibikorwa byo guhakana Jenoside bigirana isano ya hafi cyane n'abagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, hamwe n'abacuze uwo mugambi.

    Abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamaze imyaka barahawe icyicaro mu Nteko Ishinga Amategeko ya Australia


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inteko-ishinga-amategeko-ya-australia-yahindutse-uruvugiro-rw-abajenosideri

  • RIB yongeye guta muri yombi abayobozi batanu bo mu turere twa Gisagara na Nyanza – #rwanda #RwOT

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko aba mbere bari bafashwe bakurikiranyweho ibyaha birimo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko, hanyuma Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge ruza kubarekura ku wa 11 Mata 2023.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko aba bagabo uko ari batanu bongeye gufatwa bishingiye ku bimenyetso bishya byatahuwe ndetse ko bari batangiye kubisibanganya.

    Ati 'Ibyo bimenyetso bifitanye isano n'amasoko yatanzwe mu Karere ka Nyanza na Gisagara.'

    Abo bayobozi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyanza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gisagara, Ushinzwe imirimo rusange (Division manager) mu Karere ka Nyanza, Ushinzwe amasoko mu Karere ka Nyanza n'Ushinzwe imyubakire (Engineer) muri One Stop Center mu Karere ka Nyanza.

    Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Kimihurura, Kicukiro, Kimironko na Rwezamenyo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye yabo itunganywe yoherezwe mu Bushinjacyaha.

    Mu bafunzwe, harimo bane bo mu Karere ka Nyanza

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gisagara yatawe muri yombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yongeye-guta-muri-yombi-abayobozi-batanu-bo-mu-turere-twa-gisagara-na

  • Roslyn Morauta agiye gusimbura Dr. Donald Kaberuka ku buyobozi bw'Inama y'Ubutegetsi ya Global Fund – #rwanda #RwOT

    Bwabitangaje kuri uyu wa 21 Mata 2022 bugaragaza ko inama y'ubutegetsi yahisemo abo bagore babiri bijyanye n'ubunararibonye mpuzamahanga bamaze kugira mu bijyanye n'ubuyobozi.

    Mu 2019 nibwo Dr. Kaberuka wabaye Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi w'u Rwanda hagati ya 1997- 2005, ndetse na Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, hagati ya 2005-2015, yahawe inshingano zo kuba umuyobozi mukuru w'Inama y'Ubutegetsi ya Global Fund .

    Icyo gihe Dr Kaberuka yavuze ko Global Fund ari ubufatanye budasanzwe bwatanze impinduka mu mibereho y'ikiremwamuntu mu myaka isaga 20 ishize.

    Yagaragaje ko cyari igihe cyiza cyo guhangana n'imbogamizi zigenda zivuka no gusigasira ibyagezweho.

    Icyo gihe yagize ati 'Nizeye gukorana n'inama y'ubutegetsi hamwe n'abakozi hagamijwe kugera ku yindi ntera. Gushyira iherezo kuri ibyo byorezo bitatu ni urugamba rudutegereje kandi Global Fund yerekanye ko bishoboka.'

    Morauta wahawe izo nshingano uretse kuba yari amaze imyaka ine nk'umuyobozi w'inama y'ubutegetsi wungirije, yakoreye iki kigega mu bice bitandukanye, yaba muri Pacifique y'u Burengerazuba no muri Papua New Guinea nk'umuyobozi mukuru.

    Ubwo yemeraga izo nshingano, Roslyn Morauta yavuze ko Global Fund ifite uburyo bwo kuyobora budasanzwe kuko butuma abaturage bicarana n'abayobozi batandukanye baba abo muri za guverinoma, ibigo bitandukanye, sosiyete sivile n'abandi bafatanyabikorwa hagamijwe kurebera hamwe icyafasha mu guhangana n'ibyorezo..

    Ati 'Ibi bituma dukora amahitamo meza ku bagizweho ingaruka n'ibibazo by'indwara turi kugerageza kurandura. Byari byiza kuba umuyobozi mukuru w'inama yuibutegetsi wungirije kuva mu 2019, ndetse nashimiye icyizere nagiriwe cyo gukomeza kuyobora iyo nama nk'umuyobozi mukuru.'

    Morauta azwi cyane mu guhangana n'ibibazo bibangamiye ubuzima bw'ikiremwamuntu by'umwihariko mu kurwanya Virusi itera Sida, Igituntu na Malaria, guhangana n'ibibazo bishingiye ku buringanire n'ubwuzuzanye, kurengera uburenganzira bwa muntu n'izindi ndagagaciro za Global Fund.

    Donald Kaberuka na Roslyn Morauta batowe mu 2019 kuri manda y'imyaka ibiri, imyaka yongerewe kugeza mu 2022. Kuri ubu uzajya ahabwa bene izo nshingano azajya amara imyaka itatu ku buyobozi bitandukanye n'ibiri yari isanzwe.

    Ubwo hamenyekanaga ko agiye gusimburwa ku nshingano, Dr Kaberuka yavuze byari amahirwe akomeye kuyobora inama y'ubutegetsi ya Global Fund nubwo ngo byari mu bihe bigoye Isi yari ihanganye na Sida, Igitundu na Malaria.

    Ati 'Imbere haracyari ibihe bikomeye, birimo ingaruka za Covid-19, imihindagurikire y'ibihe, izamuka ry'ibiciro ku masoko, ubwiyongere bw'amakimbirane bituma izi nshingano zikomera kurusha uko byahoze.'

    Yakomeje avuga ko nubwo bimeze bityo imbaraga n'ubwitange by'ubufatanye bwa Global Fund ntagereranywa bizakomeza kugaragaza itandukaniro, yongeraho ku ngoma yaa Roslyn na Bience yizeye ko ibyo bihe bazabinyuramo neza.

    Yemera inshingano yahawe muri Global Fund, Bience Gawanas yavuze ko iki kigega ari umufatanyabikorwa udasanzwe, aho mu myaka 20 ishize cyatabaye abaturage barenga miliyoni 50 binyuze muri gahunda zitandukanye by'umwihariko izijyanye no guhangana n'ibyorezo.

    Ati 'Nishimiye kuba umwe mu barwana urugamba rwo gutuma buri wese aho ari ho hose agira uburenganzira ku buzima buzira umuze.'

    Morauta na Gawanas batoranyijwe n'inama y'ubutegetsi nyuma y'igihe hashakishwa abantu b'inararibonye bashingwa kuyobora iki kigega. Byagizwemo uruhare n'akanama kashinzwe uyu murimo ku bufatanye n'inama y'ubutegetsi, bemeranya ku mazina ya Morauta na Gawanas ku wa 20 Mata 2023.

    Biteganyijwe ko kuwa 11 Gicurasi 2023 ubwo hazaba hari gusozwa inama y'ubutegetsi ya 49 ya Global Fund izabera muri Viet Nam, ari bwo hazakorwa ihererekanyabubasha hagati ya Dr. Donald Kaberuka na Morauta na Gawanas nabo bagatangira manda yabo y'imyaka itatu.

    Roslyn Morauta yabaye ndetse anakorera mu gihugu cya Papua New Guinea kuva mu 1982. Mbere yaho yabaye mu Bwongereza. Yize ibijyanye na Politiki muri kaminuza zo muri Ghana na Australia yanakozemo.

    Ubwo yari Madamu wa Minisitiri w'Intebe (nta perezida bagira) Sir Mekere Morauta (Imana imwakire) hagati ya 1999-2002 yahanganye n'ibibazo byari bibabgamiye ikiremwamuntu birimo Virus itera Sida ndetse no kubahiriza ihame ry'uburinganire.

    Yabaye mu nama z'ubutegetsi mu miryango itandukanye nka Asia Pacific Leaders Malaria Alliance, APLMA, Anglicare (PNG), Pacific Friends of Global Health n'indi.

    Bience Gawanas wagizwe Umuyobozi Mukuru w'inama y'ibutegetsi Wungirije, ni inzobere mu bijyanye no guteza imbere ingamba zitandukanye mu nzego z'iterambere na politiki.

    Yakoze imirimo itandukanye irimo kuba umujyanama wihariye w'umunyamabanga w'Umuryango w'Abibumbye ku bijyanye na Afurika n'indi mirimo ijyanye no kubungabunga ubuzima bw'ikiremwamuntu.

    Afite uburambe bw'imyaka 30 akora mu mirimo itandukanye irimo gutanga ubutabera kuri rubanda, guharanira ihame ry'uburinganire, kubakira ubushobozi abagore, guharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu n'ibindi.

    Aherutse gushyirwa ku rutonde rw'Abanyafurika 100 bavuga rikumvikana.

    Yanakoze mu buyobozi bwa bukuru bwa Namibia zirimo Minisiteri ya y'Ubuzima ya Namibia, mu rukiko rukuru rw'icyo gihugu, muri Africa no mu yindi miryango mpuzamahanga.

    Yize ibijyanye n'amategeko akura impamyabushobozi zitandukanye muri urwo rwego mu Bwongereza, yiga ibijyanye n'ubuyobozi muri Kaminuza ya Cape Town muri Afurika y'Epfo ndetse n'Impamyabumenyi y'ikirenga muri Kaminuza ya Western Cape mu mategeko.

    Kuva mu 2003 Global Fund ni umuterankunga wa Leta y'u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by'ubuzima birimo ibyo kurwanya SIDA, Malariya n'Igituntu.

    Mu 2015, Ikigega Global Fund cyagabanyije inkunga cyahaga bimwe mu bihugu byiganjemo ibyo muri Afurika kuko ngo cyasubiyemo uburyo bw'imitangire yazo.

    By'umwihariko ku Rwanda, Global Fund yafashe icyemezo cyo kugabanya amafaranga yatangaga mu kurwanya icyorezo cya Sida ho 42%, imwe mu mpamvu ikaba ari uko mu myaka icumi Sida yagabanutse ikagera kuri 3% kandi hakaba nta bimenyetso byo kwiyongera bihari.

    Kugeza ubu Global Fund ikorera mu bihugu birenga 100 byo ku Isi, igashora arenga miliyari enye z'Amadorali ya Amerika mu mishinga irimo guhangana n'ibyorerozo ndetse no guhangana n'akarengane n'ubusumbane ibituma gahunda z'ubuvuzi zigera kuri bose.

    Roslyn Morauta wari wungirije Dr. Donald Kaberuka ni we ugiye kumusimbura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/roslyn-morauta-agiye-gusimbura-dr-donald-kaberuka-ku-buyobozi-bw-inama-y

  • “Mana warakoze kumpa impano y’umugabo mwiza” Umugore wa Junior Giti yikoze mu mutana atakagiza Umugabo we wari wavutse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muhoza Angel umugore wa Junior Giti yamutakagije ku isabukuru ye y'amavuko.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mama Bubuna yatakagije se w'abana be, Junior Giti.

    Mama Bubuna yishimiye Iminwa yamuhaye impano y'umugabo w'igikundiro.

    Akomeza avuga ukuntu yuzuye urukundo ndetse anamusabira imigisha ituruka ku Uwiteka kuko ari umugabo udasanzwe.

    Yasoje amubwira ko umuryango umuri inyuma ndetse aboneraho kumwifuriza isabukuru nziza y'amavuko, aho yanamwibukije ko amukunda cyane.

    Source : https://yegob.rw/mana-warakoze-kumpa-impano-yumugabo-mwiza-umugore-wa-junior-giti-yikoze-mu-mutana-atakagiza-umugabo-we-wari-wavutse/

  • Umunsi ubaye uwa 4 bataraboneka: Abantu batandatu bagwiriwe n’ikirombe harimo n’abanyeshuri 3 ibyabo bikomeje kuyoberana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunsi ubaye uwa 4 abantu bagera kuri batandatu bose bagwiriwe n'ikirombe cy'amabuye mu karere ka Huye mu murenge wa Kinazi.

    Abaturage batatu n'abanyeshuri babiri nibo bagwiriwe n'ikirombe cy'amabuye giherereye mu karere ka Huye bivugwa gusa nyiri kirombe ntaramenyekana, imashini eshatu nizo zirigukora ubutabazi ngo barebe ko basanga bagihumeka umwuka wabazima.

    Source : https://yegob.rw/umunsi-ubaye-uwa-4-bataraboneka-abantu-batandatu-bagwiriwe-nikirombe-harimo-nabanyeshuri-3-ibyobo-bikomeje-kuyoberana/

  • Niwe wizize! Umunyarwanda yashotaguye umushinwa bapfa ubwiyemezi yaramuzanyeho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho y'umushinwa wakubiswe n'umukozi akoresha bitewe n'ubwiyemezi yari amuzanyeho.

    Ubwo uyu mushinwa hari ibyo atumvikanaga ho na bagenzi be akoresha, yashatse gukubita urushyi uwari ubishinzwe gusa ku bwamahirwe make ntirwamufata.

    Uyu mugabo yahise yadukira wa mushinwa aramukubita birangira agiye kwitabaza igikoresho cyari kiri hafi aho. Gusa nabyo byabaye imfabusa kuko bakimukubitanye.

    Source : https://yegob.rw/niwe-wizize-umunyarwanda-yashotaguye-umushinwa-bapfa-ubwiyemezi-yaramuzanyeho/

  • Musore ntugasabe umukobwa imibonano mpuzabitsina! Menya uburyo bwo gutuma umugore cyangwa umukobwa ukunda atazigera atekereza kugusiga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urukundo ni ikintu gitangaje cyane utapfa kumenya ibyarwo, ni ikintu gihora gihindagurika cyane, rimwe ugasanga mwakundanye ubundi mwanganye,.. Ni ibintu biba birimo Amayobera menshi.

    Gusa bajya bavuga ngo aho yaciye ntihanyura urwango. Aha baba bavuga iminsi y'urukundo.

    Uyu munsi musore niwowe ubwirwa, ugomba gushaka ikintu gituma umukobwa akwiyumvamo ku buryo atazigera atekereza kugusiga.

    Musore menya ko umukobwa mukundana ari umuntu atari igipupe cyo gukoresha ibyo wishakiye, ugomba kujya umureka agakurikiza ibitekerezo bye ntago ari ngombwa ngo buri gihe ajye agendera kubyo umubwiye.

    Musore ntugafate iyambere mu gusaba imibonano mpuzabitsina umukobwa. imibonano mpuzabitsina ni ikintu kizana bitewe ni bihe murimo ndetse n'ibyishimo wamuhaye, rero singombwa kubimwaka kuko we ubwe biba bimurimo.

    Musore ntugacyurire umukobwa bitewe n'ibyo wamukoreye. Hari abasore baha abakobwa amafaranga hagira agakoma gato akaba atangiye kuyamucyurira, ibyo nabyo singombwa.

    Musore Jya umenya kuganiriza umukunzi wawe bitewe n'ibihe murimo, kandi ujye ushaka uburyo buri uko muri kumwe aseka, ntugatume arakara nagato igihe muri kumwe.

    Musore gabanya gufufa, singombwa ngo umuntu wese ubonye avugana nawe ngo umubaze uwo ariwe.

    Musore menya ibyo umukunzi wawe akunda, ubundi ujye ukunda kubimuhamo impano nka siripurize.

    Musore gabanya kubeshya umukunzi wawe kuko aba agufiteho amakuru ahagije wowe udacyeka, rero iyo umubeshye akenshi aba babizi.

    Musore niba ushaka kubaka umubano wawe n'umukobwa cyangwa umugore kurikiza ibyo ubwiwe hejuru bizagufasha cyane mu rukundo.

     

    Source : https://yegob.rw/musore-ntugasabe-umukobwa-imibonano-mpuzabitsina-menya-uburyo-bwo-gutuma-umugore-cyangwa-umukobwa-ukunda-atazigera-atekereza-kugusiga/