Category: Uncategorized

  • Bugesera: Umugabo yishe umugore we amukekaho kumuca inyuma ahita yishyikiriza Polisi – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu rukerera rwo ku wa 25 Nzeri 2025, bibera mu Mudugudu wa Cyaruhirira mu Kagari ka Mbyo mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera.

    Uyu muryango ubusanzwe wari ugizwe n'umugabo w'imyaka 27 wari usanzwe aragira inka z'abandi n'umugore w'imyaka 25 ndetse n'abana babiri, bakaba babanaga mu buryo butemewe n'amategeko.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mayange, Mukantwari Berthilde, yabwiye IGIHE ko urupfu rw'uwo mugore barumenye batabajwe n'abaturage, mu gihe bari gushakisha umugabo we wari wamwishe bumva ngo yageze kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata yijyanye.

    Yagize ati ''Uwo mugabo ubusanzwe akora akazi k'ubushumba, abaturage batubwiye ko yaje ajyana n'umugore we ku kabari bajya kunywa inzoga nta kibazo bari bafitanye. Baje kuva ku kabari barataha mu rukerera, ni bwo yishe umugore we, umugabo ahita ajya kwa nyina amubwira ko yishe umuntu ndetse ko yijyana kuri Polisi.''

    Gitifu Mukantwari yakomeje avuga umugabo yakekaga umugore we ko yasambanaga n'abandi bagabo, ati 'Dukeka ko yamwicishije umuhoro kuko yamukomerekeje inyuma mu mutwe, uwo mugabo ari mu maboko y'inzego z'umutekano. Umurambo twawujyanye ku bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma, tuwugarura mu muryango we kugira ngo ushyingurwe.''

    Uyu muyobozi yakebuye abaturage bagirana ibibazo ntibabibwire ubuyobozi, abasaba kujya babugana bukabafasha kubikemura aho kuvutsanya ubuzima.

    Ati ''Abantu nibirinde kuvutsanya ubuzima. Turagira inama abantu yo kubahana bakirinda gusagarirana, niba umuntu yaguhemukiye ubuyobozi tubereyeho kugufasha.''

    Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje. Itegeko rivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.

    Ibiro by’Akarere ka Bugesera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugabo-w-i-bugesera-wishe-umugore-amuziza-ku-muca-inyuma-yishyikirije-polisi

  • Ababyeyi b'i Rusizi batewe impungenge n'abiba amafaranga bakayashukisha abangavu bakabatera inda – #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Rusizi abangavu batewe inda kuva muri Mutarama 2025 ni 69. Mu 2024 bari 64.

    Aba batekamutswe bagaragara mu Karere ka Rusizi by'umwihariko mu mirenge ya Nkungu, Nyakarenzo na Gashonga.

    Ubasanga mu mashyamba bicaye mu matsinda bakora ibyo bita 'kuransa', aho bandika ubutumwa bugufi buvuga 'ngo ya mafaranga yohereze kuri iyo nimero'. Aba ni nabo bahamagara abaturage ku materefone bakabatekera umutwe.

    Icyimpaye Jacqueline wo mu Murenge wa Nkungu yabwiye IGIHE ko murumuna we yatewe inda n'abo batekamutwe bamushukishije amafaranga batuburiye abaturage none ngo byarangiye uwo mukobwa na we yinjiye muri iryo tsinda ry'abajura.

    Ati 'Igitiza umurindi inda ziterwa abangavu ni abatekamutwe. Iyo bamaze kubona amafaranga bashaka ba bana bacu bakiri bato bafite imyaka 14 na 15, bakabashukisha amafaranga babonye batavunitse, bakabashora mu mibonano mpuzabitsina'.

    Nyirahategekimana Jacqueline wo mu murenge wa Nyakarenzo ufite abana barimo umukobwa w'imyaka 14 avuga ko afite ubwoba ko ibyo bisambo bishobora kuzatera inda umwana we.

    Ati 'Abameni ni ikibazo kuko iyo bamaze gufatisha amafaranga bayashukisha abana b'abakobwa bakabasambanya, hakaba abatwita batarageza ku myaka y'ubukure'.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ruherutse kwereka itangazamakuru abagera kuri 26 biganjemo abo mu Murenge wa Nkungu bafatiwe mu bikorwa byo gutekera umutwe abaturage bakabiba arenga miliyoni 30Frw

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel mu kiganiro na IGIHE yibukije abasore n'inkumi bo mu Karere ka Rusizi ko ubu bujura ari icyaha gihanwa n'amategeko kuko kiri mu bwambuzi bushukana, abasaba kubireka bagakora imirimo n'akazi bibyara inyungu batishoye mu byaha.

    Ati 'Ntabwo tubihakana, abagaragaye koko ni urubyiruko rukomoka muri Rusizi ariko ntabwo ari bo bonyine hari n'ababikora bari mu tundi turere. Ruriya rubyiruko turwibutsa ko ubwenge n'amaboko bafite atari ibyo gukora ubwambuzi no gushaka gukira mu buryo bwo guhuguza. Tubagira inama kandi tubaba hafi kugira ngo bahinduke, ariko kandi dufite ingamba ko abatemera guhinduka dukomeza kubakurikirana mu rwego rw'ubutabera'.

    Umuntu ukoresha amayeri arimo kwiyita amazina atari aye, imirimo adafitiye ububasha agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, aba akoze icyaha cy'ubwambuzi bushukana.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n'ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw kugeza kuri miliyoni 5 Frw.

    Ibiro by’Akarere ka Rusizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababyeyi-b-i-rusizi-batewe-impungenge-n-abiba-amafaranga-bakayashukisha

  • Raphinha ntazagaragara mu kibuga mu byumweru bitanu biri imbere bitewe n'imvune ikomeye yagize #rwanda #RwOT

    Raphinha, umukinnyi mpuzamahanga w'umunya-Brazil ukinira FC Barcelona, ntazagaragara mu kibuga mu byumweru bitanu biri imbere bitewe n'imvune ikomeye yagize mu misokoro. Ibi byemejwe n'abaganga b'ikipe nyuma y'ibipimo by'imitsi byakozwe kuri uyu mukinnyi kuri uyu wa gatanu, aho basanze yagize ikibazo gikomeye gishobora kumusaba igihe gihagije cyo gusubira mu mwanya we usanzwe.

    Iyi nkuru yababaje abafana ba Barcelona, kuko Raphinha yari umwe mu bakinnyi bari barashyizeho itandukaniro mu mikino ya vuba aha.

    Uyu mukinnyi azabura mu mukino ukomeye cyane uzahuza Barça na Paris Saint-Germain mu irushanwa rya UEFA Champions League, ibintu bigiye kongera ingorane ku ikipe y'umutoza Hansi Flick wari usanzwe afite ikibazo cy'abakinnyi bake mu busatirizi.

    Raphinha amaze kwerekana ubuhanga buhambaye kuva yagera muri Barcelona avuye muri Leeds United, aho yagiye agaragaza imbaraga, guhanahana ndetse no kugaragaza ubuhanga mu gushakisha imipira ivamo ibitego. Imvune ye igiye gusiga icyuho mu busatirizi, bituma abandi bakinnyi nka Lamine Yamal na Ferran Torres basabwa kuziba icyo cyuho mu gihe cy'amezi atari make.

    Abafana benshi b'iyi kipe bakomeje kwifuriza uyu mukinnyi gukira vuba, kugira ngo asubire mu kibuga akomeze gufasha ikipe mu rugamba rwo gushaka ibikombe. Nubwo imvune ari igihombo gikomeye, hari icyizere ko azagaruka afite imbaraga nshya, kuko ubuzima bwe bw'imikino burangwa n'umurava agaragaza mu kibuga.

    Raphinha ntazagaragara mu kibuga mu byumweru bitanu biri imbere bitewe n'imvune ikomeye yagize

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/raphinha-ntazagaragara-mu-kibuga-mu-byumweru-bitanu-biri-imbere-bitewe-nimvune-ikomeye-yagize/

  • Ibiciro by'ingendo za RwandAir byagabanyijweho 50% kugeza mu 2026 – #rwanda #RwOT

    Sositeye y'u Rwanda itwara abantu n'ibintu yabitangaje binyuze mu butumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zayo ku wa 26 Nzeri 2025.

    Yagize iti 'Ishimire igabanyuka rya 50% ku biciro by'ingendo zacu mu bice bitandukanye kugeza ku wa 30 Kamena 2026. Kureba ubwiza bwa za pariki n'imijyi n'inkombe z'inyanjya, umwanya wawe ngo uzenguruke Isi kuri kimwe cya kabiri cya tike.'

    Iri tangazo risohotse nyuma y'ukwezi kumwe hasohotse irindi ryavugaga ko ibiciro byagabanyijweho 50%, bikaba byagombaga kurangirana na tariki 30 Ugushyingo 2025.

    Ryavugaga ko 'Niba wifuza kujya ku mucanga, kuruhukira mu mujyi cyangwa se ufite urugendo rutunguranye, twagabanyije 50% kuri tike zo ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru!'

    Indege za RwandAir zijya mu byerekezo birenga 23 hirya no hino ku Isi. Imibare igaragaza ko mu 2024 RwandAir yatwaye abagenzi barenga miliyoni 1, ikagira intego yo kuzatwara miliyoni 1,2 mu 2025/26

    RwandAir ifite intego yo kongera abagenzi itwara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiciro-by-ingendo-za-rwandair-byagabanyijweho-50-kugeza-mu-2026

  • Kamonyi: Umuntu yagaragaye muri Nyabarongo ari mu rwasaya rw'ingona – #rwanda #RwOT

    Iyi ngona yagaragaye ku wa 25 Nzeri 2025, mu gice cy'Umugezi wa Nyabarongo giherereye mu Mudugudu wa Kamuhoza, Akagari ka Kagina, Umurenge wa Runda.

    Abaturage babonye iyi ngona iri kugendana umuntu mu mazi, bahise batabaza inzego z'umutekano, baje ihita ibikanga yibira mu mazi ijyanye n'uwo murambo.

    Umuhuzabikorwa w'Urwego Rwunganira uturere mu Gucunga Umutekano (DASSO), mu Murenge wa Runda watabaye mu ba mbere, Nsanzamahoro Pierre, yavuze ko ubwo yageraga ahagaragaye iyi ngona, yavuze ko yiboneye iyo ngona mu mazi ifite umuntu mu rwasaya ariko igahita yibira mu mazi.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, na we yabwiye IGIHE ko bakibimenya, bahise batangira ibikorwa by'ubutabazi ngo bashakishe uyu murambo, utaramenyekana inkomoko n'imyirondoro.

    Ati 'Polisi na RIB bagiye ahabereye ibi byago, tugeze aho abaturage batweretse dusanga ingona imaze kumanukana uwo murambo mu mazi, twatangiye ibikorwa by'ubutabazi. Ntiturabasha kumenya niba ari umugabo cyangwa umugore, ibikorwa by'ubutabazi biracyakomeje, ngo hashakishwe niba yaza kuboneka.'

    Mu Mugezi wa Nyabarongo habonywemo ingona iri kurya umuntu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-umuntu-yagaragaye-muri-nyabarongo-ari-mu-rwasaya-rw-ingona

  • Ibitaro bya Kabgayi birishyuriza abakozi babyo ibirarane bya miliyoni 100 Frw – #rwanda #RwOT

    Abakozi bishyurizwa ni abagera ku 157 bakorera Ibitaro bya Kabgayi n'ibigo nderabuzima biyishamikiyeho 16 n'abo mu ivuriro riri mu Igororero rya Muhanga ibyo bitaro bireberera.

    Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Kabgayi, Dr. Muvunyi Jean Baptiste yabwiye IGIHE ko ibyo birarane ari iby'imyaka itandukanye yo mu gihe cya Covid-19.

    Bikubiyemo ariko n'andi mafaranga ashingiye ku makosa aba yarabayemo nk'abakozi bagiye batinda kuzamurwa mu ntera igihe kigeze kandi baba bagomba guhabwa amafaranga yabo kuva icyo gihe bari bujurije ibisabwa ariko na yo akaba ataratangwa.

    Yasobanuye ko ubusanzwe abakozi ba Leta muri rusange bongezwa buri nyuma y'imyaka itatu bizwi nka 'Horizontal Promotion' ariko ko mu gihe cya Covid-19 Leta yabihagaritse by'agateganyo no ku bakora kwa mu muganga.

    Nyuma y'uko icyo cyorezo kigenje make ariko Leta yaje gusubukura iyo gahunda ndetse igena ko abantu bari bagejeje igihe cyo kuzamurwa mu ntera muri Covid-19 ariko bigahagarikwa, amafaranga y'icyo gihe bazayahabwa ari yo abo bakozi bo mu Bitaro bya Kabgayi bishyuza.

    Dr. Muvunyi ati 'Iyo uzamuwe mu ntera hari amafaranga make wongerwa ku mushahara ariko ntiyagiriyeho igihe. Iyo tuyateranyije yose aba miliyoni 100 Frw. Twakoze ibisabwa byose byageze muri Minisiteri y'Imari n'Igemigambi (MINECOFIN) bireba ariko abakozi baba babigaragaje kuko babona biri gutinda. Twari tuzi ko bizakorwa mu ngengo y'imari y'umwaka ushize.'

    Dr. Muvunyi yongeyeho ko uretse ibyo birarane byo mu gihe cy'icyorezo ubu nta kibazo cy'amafaranga y'izamurwa mu ntera gihari kuko yaba abo bafitiwe ibirarane ubu bahabwa umushahara ugenwe ndetse n'abandi uko bagenda buzuza imyaka itatu barazamurwa.

    Uwo muyobozi yaboneyeho gusaba MINECOFIN ko yakemura icyo kibazo kuko nk'ubuyobozi bw'Ibitaro bya Kabgayi bwakoze ibyo bugomba kandi abakozi ayo mafaranga na bo bakaba bayategereje.

    Ibitaro bya Kabgayi birishyuriza abakozi babyo ibirarane bya miliyoni 100 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibitaro-bya-kabgayi-birishyuriza-abakozi-babyo-ibirarane-bya-miliyoni-100-frw

  • BNR yashimangiye ko abitabiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare bose bahawe serivisi z'imari bakeneye – #rwanda #RwOT

    Visi Guverineri wa BNR, Nick Barigye yabwiye RBA ko haba uburyo bw'amakarita ndetse n'ubundi bwo kwishyurana hifashishijwe ikorababuhanga, abitabiriye iri siganwa basanzwe bakoresha mu bihugu byabo, babashije kububona no mu Rwanda.

    Barigye yavuze ko irushwanwa nk'iri riba ririmo abantu baturutse mu bihugu bitandukanye kandi mu gihe bari mu Rwanda uburyo bwo guhererekanya amafaranga barabukenera.

    Ati 'Kubera uko twiteguye hamwe n'ishoramari rimaze gukorwa mu rwego rw'imari, ubu umuntu waje akoresha amakarita yo kwishyurana nka 'mastercard', 'visa card' n'andi akoreshwa ku Isi birashoboka ko yakwishyura, hoteli, restaurent n'indi serivise zose yakenera.'

    Barigye yongeyeho ko uretse gukoresha amakarita mu Rwanda hari n'ubundi buryo bunyuranye bwo guhererekanya amafaranga mu ikoranabuhanga buhari ku buryo abanyamahanga barugana bashobora kubona serivisi z'imari bakeneye nta nkomyi.

    Impuguke mu mikorere y'urwego rw'imari Rukesha Valens, yavuze ko guha serivisi z'imari abanyamahanga bari mu Rwanda binazamurira agaciro Amafaranga y'u Rwanda kuko kwishyurana hakoreshejwe amakarita bijyana no kuvunjisha amadovise mu Manyarwanda.

    Abakora akazi ko kuvunja amafaranga, na bo bavuga ko Shampiyona y'Isi y'Amagare iri kubera i Kigali yatumye bakorera kuko uretse abayavunjisha mu ikoranabuhanga, hari n'abayavunjisha ari amafaranga afatika bakabona kuyashyira ku makarita cyangwa bakayakoresha gutyo.

    Sangabandi Nadia ukorera mu nzu y'ivunjisha ya Shahashah Forex yagize ati 'Muri iyi minsi turi kuboba abakiliya benshi bavunjisha ubwoko bw'amamafaranga butandukanye bwo mu bihugu bakomokamo. Ubucuruzi bwacu buri gukora ku rwego rwo hejuru ruhambaye.'

    Shampiyona y'Isi y'Amagare iri kubera mu Mujyi wa Kigali kuva ku wa 21-28 Nzeri 2025, mu gihe aya mabwiriza mashya yo atangira gukurikizwa kuri uyu wa 19 Nzeri 2025.

    Ni shampiyona ubusanzwe ikunda kubera ku Mugabane w'i Burayi, aho mu nshuro imaze kuba, inshuro 11 ari zo zonyine yabereye hanze y'uyu mugabane, mu gihe Kigali izaba umujyi wa mbere wo ku Mugabane wa Afurika uzakira iri rushanwa rimaze imyaka 103 rikinirwa mu bihugu binyuranye.

    BNR yagaragaje ko abanyamahanga bari mu Rwanda kubera Shampiyona y’Isi y’Amagare babonye serivisi z’imari nk’izo basanzwe babona iwabo

    Irushanwa ry’amagare rimaze iminsi umunani ribera mu Rwanda

    Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera mu Rwanda ni ubwa mbere ibereye muri Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bnr-yashimangiye-ko-abitabiriye-shampiyona-y-isi-y-amagare-bose-bahawe-serivisi

  • Lamine Yamal yakize imvune yaramaranye iminsi #rwanda #RwOT

    Lamine Yamal, rutahizamu ukiri muto w'ikipe ya FC Barcelona, yongeye kugaruka mu kibuga nyuma yo kumara iminsi adakina bitewe n'imvune yaramaranye iminsi yamubuzaga gukina. Abakunzi b'ikipe ya FC Barcelona baraye bishimiye cyane kumva ko uyu musore w'imyaka 18 y'amavuko yakize neza kandi ko ategerejwe ku rutonde rw'abakinnyi bazakina umukino ukomeye wa shampiyona ya La Liga, uzahuza Barça na Real Sociedad mu mpera z'iki cyumweru.

    Yamal, umaze igihe yigaragaza nk'umukinnyi w'ahazaza ha Barcelona ndetse n'ikipe y'igihugu ya Espagne, yari amaze iminsi avurwa ku buryo bwihariye kugira ngo agaruke afite imbaraga.

    Abatoza n'abaganga b'ikipe batangaje ko yagaragaje ubushake n'imbaraga mu myitozo ya vuba aha, bigaragaza ko yiteguye gufasha ikipe muri uyu mukino ukomeye.

    Umutoza Xavi Hernández nawe ntiyigeze ahisha akamaro uyu musore afitiye ikipe, kuko ubuhanga bwe bwo kwihuta no gucenga, hamwe no gutanga imipira y'ingenzi, byafashije cyane Barcelona mu mikino myinshi yabanje.

    Abafana benshi bo bizera ko azongera akabaha ibyishimo mu kibuga, cyane cyane ko ikipe imaze iminsi ikora ibishoboka byose ngo igaruke mu mwanya mwiza ku rutonde rwa La Liga.

    Kugaruka kwa Yamal ni inkuru nziza ku bakunzi ba Barça, kuko mu mukino nk'uwo ukomeye uba ukenewe abakinnyi bafite ubuhanga n'ubushake bwo gutsinda. Uyu mukino uzahuza Barcelona na Real Sociedad uzaba umwe mu yitezwe cyane muri iki Cyumweru, kandi amaso menshi azaba ari kuri uyu musore muto ugaragazwa nk'icyizere cy'ejo hazaza h'umupira w'amaguru ku Isi.

    Lamine Yamal yakize imvune yaramaranye iminsi

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/lamine-yamal-yakize-imvune-yaramaranye-iminsi/

  • Nta w'uragira ikibazo gikomeye muri Shampiyona y'Isi y'Amagare: Umusaruro w'ingamba za MINISANTE – #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'Isi y'Amagare yatangiye kubera mu Mujyi wa Kigali ku wa 21-28 Nzeri 2025. Ni bwo bwa mbere iri kubera muri Afurika nyuma y'imyaka 103 rikinirwa mu bihugu binyuranye.

    Ni shampiyona ubusanzwe ikunda kubera i Burayi, aho mu nshuro imaze kuba, izigera kuri 11 ari zo zonyine yabereye hanze y'uyu mugabane.

    Mu rwego rwo gukomeza gutanga serivisi z'ubuvuzi ku bitabiriye iri rushanwa n'abafana bashobora kugira ikibazo, hashyizweho site ziriho amatsinda y'abaganga ari ahabera irushanwa kugira ngo bafashe abakenera izi serivisi.

    Mu buryo buri gukoreshwa harimo ivuriro ryimukanwa, imbangukiragutabara z'imodoka na moto, bigenda inyuma y'amagare kugira ngo ugira impanuka ahabwe ubutabazi bwihuse, na kajugujugu zifashishwa mu kugeza umurwayi ku bitaro.

    Dr. Ishema Leandre, yabwiye RBA ko serivisi ziri gutangwa ari iz'ubuzima rusage, kandi zitangwa ku bantu bose haba abaje mu isiganwa bashobora kugira ibibazo by'ubuzima cyangwa impanuka, n'abaje kubashyigikira.

    Ati 'Serivisi turi gutanga ni iz'ubuzima rusange, turi gukorana na polisi na Croix Rouge kugira ngo dutange serivisi nziza kuri buri wese witabiriye. Ntabwo ari ku Banyarwanda gusa ahubwo no ku banyamahanga baje gushyigikira abakinnyi babo.'

    Yashimangiye ko kuva iri siganwa ryatangira nta muntu wari wagira ikibazo gikomeye cy'ubuzima bari bakira, ariko ko n'iyo byaba biteguye neza gutanga ubufasha bukwiye.

    Ati 'Mu bantu tumaze kwakira harimo abantu bafite umuvuduko w'amaraso, abababara umutwe n'abafite umunaniro kubera kwirirwa bahagaze, nta bibazo bikomeye turakira kandi n'iyo twabigira turiteguye.'

    Umuyobozi Ushinzwe Serivisi z'Ubuvuzi n'Ubuzima Rusange muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Athanase Rukundo, yavuze ko bashyizeho gahunda z'imikoranire hagati y'ibigo byose by'ubuvuzi, birimo ibya leta n'ibyigenga kugira ngo abarwayi bakenera serivisi z'ubuvuzi buri munsi na bo bafashwe kuzibona nk'uko bisabwa.

    Ati 'Twateguye uburyo abarwayi bagomba kugera kwa muganga, mu Mujyi wa Kigali dufite ahantu 14 twashyize imbangukiragutabara, aho umuntu wese ushobora kugira ikibazo aho ziri zamugeraho kandi na wa wundi ukeneye kugera kwa muganga zikamugezayo.'

    MINISANTE igaragaza ko n'ubwo hari amatsinda y'abaganga ari ahari kubera irushanwa, abarwayi bakenera serivisi zisanzwe zitangirwa mu bigo by'ubuvuzi bakomeje kuzihabwa uko bisanzwe.

    U Rwanda rwashyizeho ingamba zitandukanye zifasha abitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare kubona serivisi z’ubuvuzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-w-uragira-ikibazo-gikomeye-muri-shampiyona-y-isi-y-amagare-umusaruro-w

  • Minisitiri Dr. Bizimana yanyomoje umuhungu wa Protais Zigiranyirazo wangiwe gushyingurwa mu Bufaransa – #rwanda #RwOT

    Yasubizaga umuhungu wa Zigiranyirazo, witwa Antoine Mukiza Zigiranyirazo wanditse ubutumwa agerageza gutera icyuhagiro se, amwita umwere, ahanini agashingira ku cyemezo cy'urukiko cyamufunguye.

    Minisitiri Dr. Bizimana abinyujije kuri konti ya X yatangaje ko Protais Zigiranyirazo yagizwe umwere mu bujurire n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda kubera amakosa y'uburyo urubanza rwaciwemo, bitandukanye no kuba yaba yari umwere.

    Yasobanuye ko umucamanza Theodor Meron wari muri TPIR yamenyekanye ku gushyigikira abaregwaga ibyaha bya Jenoside, bityo ko atagize Zigiranyirazo umwere mu nyungu z'ubutabera.

    Ati 'Protais Zigiranyirazo yapfuye ataburanishijwe ku byaha yakoze hagati ya 1990 na 1993 muri za komine nyinshi za perefegitura ya Ruhengeri [Musanze y'ubu], ibyo byaha byanditswe mu buryo burambuye muri raporo mpuzamahanga n'abashakashatsi, abanyamakuru, imiryango itari iya leta, ababikorewe ubwabo, abakoze ibyo byaha ndetse no mu makuru y'ibanga ya leta ku butegetsi bwa Habyarimana.'

    Dr. Bizimana yavuze ko TPIR yaburanishije ibyaha bya Jenoside byakozwe gusa mu 1994 itarebye ibyaha byakozwe mbere yaho.

    Ati 'Ibi bivuze ko Meya wa Orléans n'abo bakorana bujuje neza inshingano zabo z'ubumuntu, bahitamo kudaha icyubahiro umunyabyaha wamennye amaraso y'Abatutsi.'

    Yavuze ko icyemezo cyafashwe n'ubuyobozi bw'umujyi wa Orléans kijyanye n'Amasezerano ya Loni yo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside yashyizweho umukono ku wa 8 Ukuboza 1948.

    Ku wa 26 Kanama 2025, Meya Grouard yafashe icyemezo cyo kubuza ibikorwa byo gushyingura Zigiranyirazo mu mujyi ayobora ashingiye ku kuba uyu mugabo wamenyekanye nka 'Mr. Z' yaragize uruhare rukomeye kandi rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nk'umwe mu bari bagize 'Akazu'.

    Zigiranyirazo yapfiriye muri Niger tariki ya 3 Kanama 2025. Yabaga mu nyubako y'Umuryango w'Abibumbye kuko yari yarabuze igihugu kimwakira nyuma yo kurekurwa n'urukiko rw'uyu muryango rwabaga i Arusha muri Tanzania.

    Minisitiri Dr. Bizimana yashimangiye ko Zigiranyirazo yafunguwe atari uko ari umwere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-bizimana-yashyize-hanze-ibyaha-bya-zigiranyirazo-wangiwe