Category: Uncategorized

  • Rayon Sports isezerewe itarenze umutaru (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports isezerewe mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup na Singida Black Stars nyuma yo kubatsinda 2-1 biba 3-1 mu mikino yombi.

    Wari umukino wo kwishyura wabereye kuri Chamazi Azam Complex, Rayon Sports yari ibizi ko ari ugupfa no gukira kuko yari yatsindiwe i Kigali 1-0.

    Umutoza wa Rayon Sports yari yahisemo gukora impinduka aho atari afite Asman Ndikumana kubera imvune aho Tambwe (yari yabanjemo ubushize) ari we wahise ujya kwataka, Serumogo, Nshimimana Fabrice na Adama Bagayogo bavuyemo mu gihe Youssou Diagne, Musore Prince, Kitoga na Bigirimana Abedi babanjemo.

    Rayon Sports yatangiye ishaka igitego hakiri kuko yari ibizi ko nta yandi mahirwe ifite, yaje kubona igitego ku munota wa 39, nyuma yo gukinana neza Tambwe Gloire yatsindiye Rayon Sports igitego cya mbere.

    Ibi byishimo ntibyamaze kabiri kuko ku munota wa 44 Idriss Diomande yatsindiye Singida Black Stars igitego cya mbere ku mupira mwiza yari ahawe na Rupia.

    Ku munota wa 57 Singida Black Stars yaje kubona igitego cya kabiri ku makosa y’umunyezamu Pavelh Ndzila wagiye gufata umupira wasaga n’aho uri hanze ukamunanira akawugarura mu kibuga maze Anthony Tra Bi ahita ashyira mu izamu.

    Umukino warangiye ari 2-1 maze Singida Black Stars ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 3-1. Ikaba izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Al Akhdar yo muri Libya na Flambeau y’i Burundi.

    Tambwe Gloire ni we watsindiye Rayon Sports

    Ibyishimo bya Rayon Sports ntibyamaze kabiri

    Singida Black Stars yasezereye Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11949

  • Kamonyi: Polisi yataye muri yombi itsinda ry'abagizi ba nabi barimo abiyise'WAZARENDO' #rwanda #RwOT

    Operasiyo ya Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi, mu ijoro ryo kuwa 26 rishyira 27 Nzeri 2025 mu Murenge wa Kayenzi, Akagari ka Bugarama ku bufatanye n'inzego z'ibanze n'abaturage hafashe itsinda ry'abagabo 12 bakekwaho ibikorwa by'ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n'ituze ry'Abaturage. Bamwe mu batawe muri yombo bari mu biyise'WAZARENDO', bakora ibikorwa birimo; Ubujura, kwangiza ibikorwa remezo biba intsinga za mashanyarazi n'ibindi. Ni umukwabu wanageze mu Murenge wa Karama nk'uko abaturage babibwiye intyoza.com 

    Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage babonye ibikorwa bya Polisi byo gufata abakekwa mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi, babwiye Umunyamakuru ko ari Operasiyo yabaye mu masaha y'ijoro aho babonye Abapolisi, Inzego z'Ibanze, DASSO na Reserve Force (Inkeragutabara) mu bice bitandukanye by'imirenge ya Kayenzi na Karama.

    Bavuga ko mu bafashwe harimo abo nabo ubwabo nk'abaturage basanzwe bazi mu bikorwa bibi birimo; Gutegera abantu mu nzira bakabambura ndetse abandi bakabagirira nabi, harimo abateraga mu ngo z'abaturage, aho ngo bamwe babarizwa mu itsinda ry'abiyise' WAZARENDO'. Mu bafashwe kandi abaturage babwiye intyoza.com ko harimo abo bakeka mu guhohotera no gutema abaturage ahitwa ku Gatare.

    Itsinda ririmo abiyise WAZARENDO hamwe n'Umugore bivugwa ko ari indaya yabo, ariko kandi akaba anabacumbikira akanabika ibyabo.

    Muri iri tsinda ry'aba bakekwaho ubugizi bwa nabi, hafatiwemo Umugore abaturage bavuga ko ari indaya y'aba bose( Indaya ya WAZARENDO), aho ari nawe ngo ubacumbikira akanabika bimwe mu byo baba bibye. Yasanganywe terefone nyinshi ubwo basakaka iwe. Hanafashwe umugabo ukekwaho ubujura bw'intsinga z'amashanyarazi.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi yakoze Operasiyo(Umukwabo) yafatiwemo abantu 12 bakekwaho ibikorwa bitandukanye by'ubugizi bwa nabi bihungabanya Umutekano n'Ituze ry'Abaturage.

    Avuga ko Polisi y'u Rwanda ishimira abaturage bakomeje kwimakaza muribo umuco mwiza wo gutangira amakuru kugihe hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha. Ahamya ko abaturage barangwa n'imyumvire n'imigirire nk'iyo ari Abafatanyabikorwa by'Indashyikirwa ba Polisi y'u Rwanda mu kurwanya ibyaha n'ababikora.

    CIP Hassan Kamanzi, yabwiye intyoza.com ko abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Police ya Kayenzi(ari nayo ishinzwe Karama), ko kandi urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB rwamaze gutangira iperereza ku byaha abafashwe bakekwaho.

    Umugabo ukekwaho ubujura bw'intsinga z'amashanyarazi. Zimwe mu zo yafatanywe.

    CIP Hassan Kamanzi, avuga ko Polisi y'u Rwanda igaya bamwe mu bakomeje kugira imyumvire n'imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano w'Abaturage. Ahamya ko aba hamwe n'ababafasha mu bikorwa byabo bibi basabwa guhinduka bakarangwa no gukora ibikorwa byiza byubahirije amategeko kuko Polisi itazigera yihanganira uwo ariwe wese wishora mu bikorwa bihungabanya ituze ry'Abaturarwanda. Bibutswa ko uzajya afatwa azajya ashyikirizwa Ubugenzacyaha-RIB amategeko akamukanira urumukwiye.
    Munyaneza Théogène

    The post Kamonyi: Polisi yataye muri yombi itsinda ry'abagizi ba nabi barimo abiyise'WAZARENDO' first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi: Polisi yataye muri yombi itsinda ry'abagizi ba nabi barimo abiyise'WAZARENDO' appeared first on Intyoza.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/09/27/kamonyi-polisi-yataye-muri-yombi-itsinda-ryabagizi-ba-nabi-barimo-abiyisewazarendo/

  • Minisitiri Dr. Bizimana yanenze abaha ishingiro ubutegetsi bwashyize mu bikorwa Jenoside – #rwanda #RwOT

    Abamenyerewe mu bikorwa byo gushimagiza ubutegetsi bwa Repubulika ya mbere n'iya kabiri barimo Antoine Mukiza Zigiranyirazo, umuhungu wa Protais Zigiranyirazo, na Jean-Luc Habyarimana, umuhungu wa Juvenal Habyarimana wabaye Perezida w'u Rwanda kugeza mu 1994 n'abandi.

    Aba bagabo bakunda kugaragaza ko ababyeyi babo n'abandi bari kumwe ku butegetsi nta kibi bakoze, nubwo bizwi neza ko benshi bagize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Minisitiri Dr. Bizimana abinyujije kuri X yavuze ko uburyo bumwe bwifashishwa mu gusigasira amateka ari ukuvuguruza abakwirakwiza ibinyoma ku mateka y'igihugu.

    Ati 'Inzira yo kubaka ubumwe ihera ku kuri kw'amateka hagaragazwa uburyo ubumwe bwacu bwasenyutse kuko ubumwe bw'Abanyarwanda bwahozeho mu binyejana byinshi, buza kugira impamvu nyampamvu yabusenye yasojwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nkwibutse kandi ko Jenoside yateguwe mbere y'uwo mwaka, ndetse mu bice bimwe by'u Rwanda yaratangiye gukorwa mbere ya 1994 (Kibilira, Mutara, Nasho, Rwankuba ya Murambi, Mbogo ya Kigali, Shyorongi, Bugesera, Gisenyi, Kibuye, Ruhengeri…).'

    Yasobanuye ko impamvu nyakuri yasenye ubumwe bw'Abanyarwanda iri mu bakoloni b'Ababiligi, abamisiyoneri na Leta ya PARMEHUTU na MRND.

    Ati 'Guha ishingiro ubutegetsi bubi bwateguye bukanakora Jenoside ni ugukomeza gusenya ubumwe bw'Abanyarwanda kuko Jenoside n'ingengabitekerezo yayo yaranze ubutegetsi bwa Habyarimana ni byo byashegeshe ubumwe bw'Abanyarwanda. Ntabwo rero twabirebera twipfumbase. Ahubwo twese nidufatanye guharanira ko ukuri kuganza. Ni yo nzira yo gukomera ku bumwe bwacu, kubushyigikira no kuburinda ibyonnyi.'

    Imibare igaragaza ko igipimo cy'ubwiyunge mu Banyarwanda kigeze kuri 94,7%. Bisobanuye ko hakiri icyuho cya 5,3% cy'abakeneye kwigishwa ngo abantu barusheho kunga ubumwe.

    Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko abaha ishingiro ubutegetsi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi ari ugusenya ubumwe bw’Abanyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guha-ishingiro-ubutegetsi-bubi-bwateguye-bukanakora-jenoside-ni-ugukomeza

  • Inyandiko nshya zagaragaje umubano wa Epstein n'abarimo ba Elon Musk – #rwanda #RwOT

    Ni ibintu bikomeje kugaragaza uburyo Jeffrey Epstein yakoranaga n'abantu benshi ndetse bakomeye nubwo benshi bamwihakana.

    Jeffrey Epstein ukomeje guteza ibibazo muri politiki ya Amerika no mu bindi bihugu, yari umunyemari ukomeye watawe muri yombi mu 2019 akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo gucuruza abana bato hagambiriwe kubashora mu busambanyi, abifashijwemo na Ghislaine Maxwell bigeze gukundanaho na we wakatiwe igifungo cy'imyaka 20 mu 2022.

    Epstein yapfiriye muri gereza nyuma y'ukwezi bivugwa ko yiyahuye. Gusa benshi baracyemeza ko yishwe kugira ngo hatagira amabanga amuvamo, akandagaza bamwe mu bayobozi bakomeye ku Isi.

    Impamvu ni uko Epstein yari inshuti y'abanyapolitiki, abayobozi bakomeye ndetse n'abanyemari benshi harimo na Trump ubwe.

    Aba Ba-Democrates bashyize hanze inyandiko z'amapaji atandatu ku wa 27 Nzeri 2025. Ni inyandiko ziri mu zirenga 8500 zatanzwe n'abashinzwe gucunga umutungo wa Epstein.

    Muri izi nyandiko zagaragajwe urwashyizwe ku ngengabihe yo mu 2014 rwavugaga ruti 'Kwibutsa: Elon Musk kujya ku kirwa ku wa 6 Ukuboza (ese iyi gahunda iracyahari)?'

    Iyi nyandiko izimije igaragaza ko uyu wanditse iyi baruwa yabazaga niba Elon Musk agifite gahunda yo kujya ku kirwa runaka, bisa nk'aho bari bafitanye n'abandi bayobozi.

    Epstein yari afite ikirwa cyihariye mu Nyanja ya Caraïbes, mu ruhererekane rw'ibirwa bizwi nka 'U.S. Virgin Islands' bihabarizwa. Ni mu majyepfo y'u Burasirazuba hagati ya Florida na Puerto Rico. Iki kirwa cya Epstein cyitwa Little Saint James.

    Little Saint James ni ahantu hasohokeraga abanyemari n'abandi bayobozi bakomeye. Baganira ku mishinga yabo imyinshi y'ibanga. Nyuma abo bakire bagashyikirizwa abana bato bakabasambanya kakahava.

    Nyuma y'izo nyandiko Elon Musk yahakanye ibimuvugwaho, anyuze kuri X arandika ati 'Ibi si byo'. Yavuze ko atigeze ahasohokera na rimwe.

    Icyakora yemera ko rimwe yigeze guhura na Epstein mu rugo rwe rw'i New York mu myaka yashize ariko yanga gusohokera kuri iki kirwa kuko yakekaga ko Epstein yari umunyamabi.

    Muri izo nyandiko kandi harimo uburyo uwo bikekwa ko ari Epstein yari yateganyije ko gusangira na Peter Thiel mu 2017 na Steve Bannon mu 2019, ariko ntibizwi niba barahuye.

    Sara Guerrero usanzwe ari umuvugizi w'iyi komite y'Aba-Democrates bo mu Nteko Ishinga Amategeko yagize ati 'Ibi bigaragaza uburyo Epstein yari inshuti n'abakomeye ndetse n'abanyemari ku Isi.'

    Yavuze ko bazakomeza gushyira hanze inyandiko kuko 'buri rwandiko ruduha amakuru mashya mu murimo twiyemeje wo guha ubutabera abagizweho ingaruka n'ibi bikorwa.'

    Aba-Républicain bavuze ko Aba-Democrate bari gushyira hanze inyandiko baboganye bakagaragaza izishyira hanze abo batavuga rumwe, bagahisha iz'abo mu ishyaka ryabo. Aba-Républicain bavuze ko mu bihe biri imbere bazashyira hanze inyandiko zose nta kurobanura.

    Izi nyandiko zirimo Igikomangoma cy'u Bwongereza Andrew, ari ku mwe na Epstein bava i New Jersey bajya i Florida mu 2000. Zigaragaza ko kandi mu 2014 yagombaga gusangira na Bill Gates.

    Elon Musk yahakanye iby’umubano udasanzwe yagiranye na Epstein


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hashyizwe-hanze-inyandiko-zigaragaza-umubano-wihariye-wa-epstein-n-abarimo-ba

  • Ishimwe ry'ab'i Kayonza bagiye kwegerezwa serivisi za RFI – #rwanda #RwOT

    RFI igiye gushyira amashami atatu mu Ntara y'Iburasirazuba mu kurushaho kwegereza abaturage serivisi zayo. Ayo mashami azashyirwa mu turere twa Nyagatare, Kirehe na Rwamagana, ibizafasha n'abo mu tundi turere bihana imbibi kubonera hafi serivisi.

    Aba bayobozi bagaragaje imbamutima zabo ku wa 26 Nzeri 2025 mu bukangurambaga RFI yari iri gukorera mu turere two mu Ntara y'Iburasirazuba bwiswe ''Sobanukirwa RFI 2025'.

    Aba bayobozi basobanuriwe serivisi RFI itanga zirimo gupima uturemangingo ndangasano, gupima ibiyobyabwenge mu mubiri w'umuntu, gupima ibinyobwa n'imiti bitemewe, gupima imikono n'inyandiko hagamijwe kugaragaza umwimerere wabyo mu gukemura impaka n'izindi nyinshi.

    Bahawe umukoro wo gusobanurira abaturage serivisi zitangwa na RFI nyuma yo gusobanurirwa serivisi iki kigo gitanga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon, yavuze ko bari basanzwe bakorana na RFI cyane cyane ku basambanya abana bakabyihakana ariko ko hari serivisi nyinshi batari bazi ko bafite kandi bahura na zo umunsi ku munsi mu baturage.

    Ati 'Twishimiye ko badusangije amakuru menshi ya serivisi batanga, izo twari tuzi ni nke ariko ubu badusobanuriye byinshi, tugiye kugenda tubisangize abaturage bamenye ko byinshi kuri iki kigo ku buryo na bo ubwabo bazajya bakigana.''

    Musabyimana Rebecca usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza, yavuze ko hari serivisi nyinshi batari bazi ko bafatira ibimenyetso nk'abantu basambanyije abana, abibye n'abandi.

    Ati ''Ikindi kintu nungukiyemo ni uko kwa kundi umuntu ashobora kukwandikira inyandiko mpimbano bashobora kuzipima bakabimenya, hari ibibazo by'abantu baguze ubutaka ugasanga undi arabihinduye yanditsemo amafaranga menshi kugira ngo ananize uwo baguze, hari nko gukodesha umurima undi akiyitirira ko yawuguze, byose rero twamenye ko bapima ya nyandiko bakamenya ukuri kandi natwe tugiye kubisobanurira abaturage.''

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Charles Karangwa, yavuze ko bahisemo kwegereza serivisi zabo abaturage mu rwego rwo kubafasha kumenya uko bafata ibimenyetso byabafasha mu butabera.

    Ati ''Abaje hano bahagarariye izindi nzego, twifuza ko basobanurira abaturage serivisi zacu kugira ngo batazarenganywa ahubwo bazaziyambaze zibafashe kandi bakamenya cyane cyane kubungabunga ikimenyetso n'umwimerere wacyo.''

    Dr. Karangwa yavuze ko bishimiye ubwitabire bw'abayobozi b'inzego z'ibanze mu turere dutanu bakoreyemo, abasaba kurushaho gusobanurira abaturage uko serivisi za RFI zabafasha mu butabera.

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr Charles Karangwa, yasabye abayobozi bo mu Karere ka Kayonza kurushaho gusobanurira abaturage serivisi iki kigo gitanga

    Abakozi ba RFI bari biteguye gusobanurira ab’i Kayonza serivisi batanga

    Abayobozi b’i Kayonza basobanuriwe uburyo bafasha abaturage kubungabunga ibimenyetso

    Igikorwa cyo gusobanurira abayobozi b’i Kayonza serivisi RFI itanga cyitabiriwe n’abo mu nzego zitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-ry-aboyobozi-b-i-kayonza-bagiye-kwegerezwa-serivisi-za-rfi

  • Umunya-Espagne yegukanye isiganwa, Abanyarwandakazi batanga icyizere (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunya-Espagne, Paula Ostiz, ni we wegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare irimo kubera mu Rwanda mu gusiganwa mu muhanda mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 19, abanyarwanda basoza isiganwa.

    Kuri uyu wa Gatandatu hakinagwa umunsi wa 7 wa Shampiyona y’Isi y’Amagare aho hari hatahiwe icyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 19 na 23.

    Habanje abatarengeje 19 basiganwe ku ntera y’ibilometero 74 aho U Rwanda rwari ruhagrariwe na Masengesho Yvonne ari kumwe na Uwiringiyimana Liliane.

    Umunya-Espagne Paula Ostiz niwe waje kwambikwa umudali wa Zahabu nyuma yo gutsinda isiganwa ry’abangavu muri Shampiyona y’Amagare ya 2025 iri kubera i Kigali, aho yakoresheje amasaha abiri, iminota icyenda n’amasegonda 19.

    Yabigezeho anyonze igare n’imbaraga nyinshi kuko yari kumwe na Chantal Pegolo wo mu Butaliyani wabaye uwa kabiri ndetse na Anja Grossmann wo mu Busuwisi wabaye uwa gatatu.

    Ni mu gihe Umunya-Canada, Sidney Swierenga, nta mudali yabonye nubwo yakoresheje ibihe nk’iby’abakinnyi batatu bamutanze gukoza ipine mu murongo.

    Mu 2024, Paula Ostiz w’imyaka 18, yari yegukanye umudali w’umwanya wa kabiri mu isiganwa ry’abangavu ryabereye i Zurich.

    Uwiringiyimana Liliane na Masengesho Yvonne babaye Abanyarwandakazi ba mbere basoje isiganwa ry’abangavu batarengeje imyaka 19 muri Shampiyona y’Isi y’Amagare.

    Kuri uyu wa Gatandatu, Masengesho Yvonne yabaye uwa 48 naho Uwiringiyimana Liliane aba uwa 49, bombi basizwe iminota 12 n’amasegonda 20 na Paula Ostiz wegukanye umudali wa Zahabu.

    Umunya-Espagne yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu bakobwa batarengeje imyaka 19

    Abanyarwandakazi basoje

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11946

  • Ibikorwa by'ubwubatsi i Rutsiro byahagaritswe – #rwanda #RwOT

    Muri Mata 2025 ni bwo Akarere ka Rutsiro katangiye gukorwa igishushanyombonera cy'imikoreshereze y'ubutaka cyitezweho kunoza imiturire muri aka karere.

    Ubwo yaganiraga n'abaturage bo mu Kagari ka Mwendo, Umurenge wa Mukura, ahatangirijwe igihembwe cy'ihinga cya 2026A, Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rutsiro ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel yavuze ko imirimo yo gukora igishushanyombonera cy'imikoreshereze y'ubutaka iri kugana ku musozo ndetse ko bitarenze mu Ukuboza 2025 kizaba cyabonetse.

    Ati 'Nta muntu wemerewe kuzamura inyubako mbere y'amezi atatu mu gihe dutegereje ko haboneka igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka. Abasanzwe batuye ntibagire impungenge inzu zisanzwe zubatse turazizi, ariko abasore n'abandi bazubaka bushya tuzabereka aho muzajya mwubaka'.

    Visi Meya Uwizeyimana yabwiye abaturage ba Rutsiro ko uburenganzira bwo kwemerera umuntu kubaka busigaranywe n'Umuyobozi w'Akarere gusa.

    Ati 'Nidusanga wubatse, ntuzavuge ngo wavuganye na Mudugudu, na Gitifu, na Visi Meya cyangwa umukozi w'Akarere. Tuzaguha umunsi umwe wonyine wo kubyihirikira. Uwo munsi nutabihirika, akarere kazazana abantu babihirike ubishyure.'

    Rutsiro ni kamwe mu turere tw'u Rwanda dukunze kwibasirwa n'ibiza by'inkangu n'imyuzure bigahitana ubuzima bw'abaturage. Mu bitera ibyo biza harimo n'imiturire y'akajagari.

    Visi Meya Uwizeyimana ati 'Tumaze iminsi tubona abantu bafata ubutaka bwagenewe ubuhinzi, bakahatera amashyamba, cyangwa ukabona umuntu atuye mu manegeka, bwacya ukumva ngo inkangu yamujyanye. Abubatse nyine barubatse, abatarubaka mube mutwihanganiye gato.”

    Akarere ka Rutsiro gatuwe n'abaturage barenga ibihumbi 369 batuye mu ngo ibihumbi 86.

    Akarere ka Rutsiro gatuwe n'abaturage ibihumbi birenga 369


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikorwa-by-ubwubatsi-i-rutsiro-byahagaritswe

  • RFI igiye kujya ipima ADN z'abangavu bamaze ibyumweru bitandatu batwite mu kubaha ubutabera hakiri kare – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n'Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles mu bukangurambaga iki kigo cyari kiri gukorera mu turere dutanu two mu Ntara y'Iburasirazuba, bwiswe ''Sobanukirwa RFI 2025.''

    Muri ubu bukangurambaga RFI ihura n'abayobozi mu nzego zitandukanye mu karere bakabasobanurira serivisi batanga kugira ngo na bo bazisobanurire abaturage.

    Ubusanzwe iyo umwana asambanyijwe bikamuviramo gutwita, harindirwaga ko ibyumweru 12 bigera kugira ngo bashobore kuba bakuramo inda (iyo byemejwe n'inzego zibifitiye ububasha) cyangwa se bakazarindira ko uwo mwana azabyara hagapimwa uturemangingo ndangasano tw'umwana wavutse hakamenyekana uwamuteye inda.

    Dr. Karangwa yavuze ko muri gahunda ya Leta yo gushakisha uburyo yarwanya iki kibazo, hashakishijwe ikoranabuhanga rishya ryafasha kumenya umuntu wahohoteye umwana uri munsi y'imyaka 18.

    Yavuze ko iryo koranabuhanga rizajya rikoreshwa kuri aba bangavu mu gihe inda batwite zifite ibyumweru bitandatu. RFI izajya ibasha gupima uturemangingo ndangasano hakamenyekane se w'umwana bitume hatangwa ubutabera byihuse.

    Ati 'Mu ntangiriro z'umwaka utaha tuzaba twatangiye kurikoresha, tuzajya dupima uturemangingo ndangasano ku maraso y'umuntu utwite tumenye uwamuteye inda, rero bizafasha ubutabera kwihutishwa.''

    Dr. Karangwa yashimangiye ko RFI yifuza gufasha Abanyarwanda kubona ubutabera bwihuse, akanabasaba kujya bayigana bagakoresha serivisi zayo kuko zabafasha kwirinda gusiragira mu nkiko kandi bakanabafasha kubona ubutabera mu gihe babashije kubika neza ibimenyetso.

    Ibyo bijyanye n'imirongo migari RFI ifite yo kwagurira amashami y'iki kigo mu turere umunani mu rwego rwo kurushaho kwegera abaturage.

    Aya mashami azaba ari mu turere twa Nyagatare, Kirehe, Rwamagana, Huye, Rusizi, Rubavu na Musanze. I Rusizi hazajya amashami abiri kubera imiterere y'aka Karere aho rimwe rizajya Gihundwe.

    Haziyongeraho andi mashami abiri azashyirwa ku bibuga by'indege bibiri harimo icy'i Kanombe n'icy'i Bugesera mu rwego rwo kwagura ibikorwa.

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr Karangwa Charles yavuze ko guhera muri Mutarama 2026 bazatangira gupima ADN ku nda ziterwa abangavu zifite ibyumweru bitandatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rfi-igiye-kujya-ipima-adn-z-abangavu-bamaze-ibyumweru-bitandatu-batwite-mu

  • Huye: Impungenge ku bana 2000 batsinzwe ibizamini bya leta ntibagaruke mu ishuri – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho mu Nama Mpuzabikorwa y'Akarere ka Huye, yahuje abayobozi bose b'akarere kuva ku mudugudu kugera ku karere ndetse n'abafatanyabikorwa bako.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Kankesha Annonciatha, yavuze ubu akarere gahanganye n'ikibazo cy'abana bahuriye ku kuba batarabashije gutsinda ikizamini cya Leta kibemerera gukomeza mu byiciro byisumbuyeho, ariko bakaba barinangiye kugaruka kwiga.

    Uyu muyobozi yasabye umusanzu mu gukemura iki kibazo.

    Ati ''Ndagira ngo nsabe abayobozi bo mu nzego z'ibanze, badufashe gushakisha aba bana batsinzwe. Dufite abana 1358 basoje umwaka wa gatandatu [w'amashuri abanza] baratsindwa. Turajya kubareba mu rugo tukababura bamwe bagiye gukora akazi ko mu rugo, kandi abenshi batsindishwa no kuba baba mu miryango ifite amakimbirane.''

    Yakomeje ati ''Turimo turanashakisha abandi basaga 800 batsinzwe bo mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye bagomba kugaruka kwiga, ariko ikibabaje biruseho kuri bamwe muri bo b'abakobwa, harimo n'abarimo bashyingirwa.''

    Visi Meya Kankesha yagaragaje ko abagera 51% mu bagombaga kugaruka mu ishuri bo mu wa gatatu ari bo bagarutse gusa, mu gihe abo mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza basabwaga kugaruka, haje abagera ku kigero cya 68% gusa.

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, na we yasabye abayobozi bose kongera imbaraga mu kohereza abana bose ku ishuri kuko ubujiji bwangiza igihugu.

    Ati ''Abana bose bakwiye kuba mu ishuri, kubireba ukavuga ngo jyewe abanjye bararangije, si byo. Bariya urebera batiga, ni abajura b'ejo hazaza bazajya baza kwiba iwawe.''

    Guverineri Kayitesi yakomeje agaragaza ko abantu benshi bakunze gufatirwa mu byaha, usanga imibare myinshi ari iy'abataritabiriye ishuri, asaba kutarebera abana nk'abo batiga.

    Ati ''Nta banga ririmo, dusigaye dufata abanyabyaha, twareba amashuri bize, mu bantu 1700 bafunzwe na RIB ntushobora kubonamo abantu 50 barangije amashuri yisumbuye. Abenshi ni na bo dufite mu bigo ngororamuco. Iyo tuvuga ngo abantu bajye ku ishuri, tuba dushaka ko igihugu cy'ejo kitazagira umutwaro ukomeye w'ibibazo n'abaturage batumva.''

    Abayobozi bose batahanye umuhigo wo gusenyera umugozi umwe bakagarura abana bose ku ishuri mu maguru mashya, dore ko umwaka w'amashuri 2025/2026 ugiye kumara ukwezi utangiye.

    Visi Meya w’Akarere ka Huye ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage , Kankesha Annonciatha (uri hagati) yavuze ko bahangayikishijwe n’abana bataye ishuri bakaba bari kwishyingira

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange (uri iburyo), ashyira umukono ku mihigo n’abayobozi b’imirenge

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yasabye abayobozi kutarebera umwana wese uta ishuri, kuko ari aguhemukira igihugu

    Inzego zose z’ubuyobozi mu Karere ka Huye zatahanye umugambi wo gukora iyo bwabaga bagasubiza abana bose mu ishuri bidatinze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-impungenge-ku-bana-2000-batsinzwe-ibizamini-bya-leta-bakanga-gusibira

  • Chryso Ndasingwa yimuye amatariki y’ubukwe bwe na Sharon #rwanda #RwOT

    Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Chryso Ndasingwa na Gatete Sharon bimuye itariki y’ubukwe bwabo.

    Nyuma y’uko ku wa 25 Kamena 2025 Ndasingwa yambitse impeta Getete Sharon bakemeranya kurushinga, tariki ya 4 Nzeri 2025 basezeranye imbere y’amategeko.

    Akaba yarafashe irembo ku wa 22 Kamena 2025, ari nabwo benshi bamenye inkuru y’urukundo rwabo.

    Baheruka kwerekanwa mu rusengero tariki 29 Kamena 2025. Berekanywe mu rusengero rwa Newlife Bible Church Kicukiro ari naho Ndasingwa asanzwe asengera.

    Ubukwe bwa bo bukaba bwagombaga kuba tariki ya 22 Ugushyingo 2025 ariko amakuru avuga ko bahisemo kubukora mu Kwakira 2025 ku mpamvu bataratangaza.

    Si ubukwe gusa bimuye kuko n’Igitaramo bagombaga gukorera mu Bubiligi tariki ya 8 Ugushyinho kimuriwe tariki ya 23 Ugushyingo 2025.

    Bimuye ubukwe bwa bo

    Igitaramo bagomgaga gukorera mu Bubiligi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11947