Category: Uncategorized

  • Umunya-Espagne yegukanye isiganwa, Abanyarwandakazi batanga icyizere (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunya-Espagne, Paula Ostiz, ni we wegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare irimo kubera mu Rwanda mu gusiganwa mu muhanda mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 19, abanyarwanda basoza isiganwa.

    Kuri uyu wa Gatandatu hakinagwa umunsi wa 7 wa Shampiyona y’Isi y’Amagare aho hari hatahiwe icyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 19 na 23.

    Habanje abatarengeje 19 basiganwe ku ntera y’ibilometero 74 aho U Rwanda rwari ruhagrariwe na Masengesho Yvonne ari kumwe na Uwiringiyimana Liliane.

    Umunya-Espagne Paula Ostiz niwe waje kwambikwa umudali wa Zahabu nyuma yo gutsinda isiganwa ry’abangavu muri Shampiyona y’Amagare ya 2025 iri kubera i Kigali, aho yakoresheje amasaha abiri, iminota icyenda n’amasegonda 19.

    Yabigezeho anyonze igare n’imbaraga nyinshi kuko yari kumwe na Chantal Pegolo wo mu Butaliyani wabaye uwa kabiri ndetse na Anja Grossmann wo mu Busuwisi wabaye uwa gatatu.

    Ni mu gihe Umunya-Canada, Sidney Swierenga, nta mudali yabonye nubwo yakoresheje ibihe nk’iby’abakinnyi batatu bamutanze gukoza ipine mu murongo.

    Mu 2024, Paula Ostiz w’imyaka 18, yari yegukanye umudali w’umwanya wa kabiri mu isiganwa ry’abangavu ryabereye i Zurich.

    Uwiringiyimana Liliane na Masengesho Yvonne babaye Abanyarwandakazi ba mbere basoje isiganwa ry’abangavu batarengeje imyaka 19 muri Shampiyona y’Isi y’Amagare.

    Kuri uyu wa Gatandatu, Masengesho Yvonne yabaye uwa 48 naho Uwiringiyimana Liliane aba uwa 49, bombi basizwe iminota 12 n’amasegonda 20 na Paula Ostiz wegukanye umudali wa Zahabu.

    Umunya-Espagne yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu bakobwa batarengeje imyaka 19

    Abanyarwandakazi basoje

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11946

  • Ibikorwa by'ubwubatsi i Rutsiro byahagaritswe – #rwanda #RwOT

    Muri Mata 2025 ni bwo Akarere ka Rutsiro katangiye gukorwa igishushanyombonera cy'imikoreshereze y'ubutaka cyitezweho kunoza imiturire muri aka karere.

    Ubwo yaganiraga n'abaturage bo mu Kagari ka Mwendo, Umurenge wa Mukura, ahatangirijwe igihembwe cy'ihinga cya 2026A, Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rutsiro ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel yavuze ko imirimo yo gukora igishushanyombonera cy'imikoreshereze y'ubutaka iri kugana ku musozo ndetse ko bitarenze mu Ukuboza 2025 kizaba cyabonetse.

    Ati 'Nta muntu wemerewe kuzamura inyubako mbere y'amezi atatu mu gihe dutegereje ko haboneka igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka. Abasanzwe batuye ntibagire impungenge inzu zisanzwe zubatse turazizi, ariko abasore n'abandi bazubaka bushya tuzabereka aho muzajya mwubaka'.

    Visi Meya Uwizeyimana yabwiye abaturage ba Rutsiro ko uburenganzira bwo kwemerera umuntu kubaka busigaranywe n'Umuyobozi w'Akarere gusa.

    Ati 'Nidusanga wubatse, ntuzavuge ngo wavuganye na Mudugudu, na Gitifu, na Visi Meya cyangwa umukozi w'Akarere. Tuzaguha umunsi umwe wonyine wo kubyihirikira. Uwo munsi nutabihirika, akarere kazazana abantu babihirike ubishyure.'

    Rutsiro ni kamwe mu turere tw'u Rwanda dukunze kwibasirwa n'ibiza by'inkangu n'imyuzure bigahitana ubuzima bw'abaturage. Mu bitera ibyo biza harimo n'imiturire y'akajagari.

    Visi Meya Uwizeyimana ati 'Tumaze iminsi tubona abantu bafata ubutaka bwagenewe ubuhinzi, bakahatera amashyamba, cyangwa ukabona umuntu atuye mu manegeka, bwacya ukumva ngo inkangu yamujyanye. Abubatse nyine barubatse, abatarubaka mube mutwihanganiye gato.”

    Akarere ka Rutsiro gatuwe n'abaturage barenga ibihumbi 369 batuye mu ngo ibihumbi 86.

    Akarere ka Rutsiro gatuwe n'abaturage ibihumbi birenga 369


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikorwa-by-ubwubatsi-i-rutsiro-byahagaritswe

  • RFI igiye kujya ipima ADN z'abangavu bamaze ibyumweru bitandatu batwite mu kubaha ubutabera hakiri kare – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n'Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles mu bukangurambaga iki kigo cyari kiri gukorera mu turere dutanu two mu Ntara y'Iburasirazuba, bwiswe ''Sobanukirwa RFI 2025.''

    Muri ubu bukangurambaga RFI ihura n'abayobozi mu nzego zitandukanye mu karere bakabasobanurira serivisi batanga kugira ngo na bo bazisobanurire abaturage.

    Ubusanzwe iyo umwana asambanyijwe bikamuviramo gutwita, harindirwaga ko ibyumweru 12 bigera kugira ngo bashobore kuba bakuramo inda (iyo byemejwe n'inzego zibifitiye ububasha) cyangwa se bakazarindira ko uwo mwana azabyara hagapimwa uturemangingo ndangasano tw'umwana wavutse hakamenyekana uwamuteye inda.

    Dr. Karangwa yavuze ko muri gahunda ya Leta yo gushakisha uburyo yarwanya iki kibazo, hashakishijwe ikoranabuhanga rishya ryafasha kumenya umuntu wahohoteye umwana uri munsi y'imyaka 18.

    Yavuze ko iryo koranabuhanga rizajya rikoreshwa kuri aba bangavu mu gihe inda batwite zifite ibyumweru bitandatu. RFI izajya ibasha gupima uturemangingo ndangasano hakamenyekane se w'umwana bitume hatangwa ubutabera byihuse.

    Ati 'Mu ntangiriro z'umwaka utaha tuzaba twatangiye kurikoresha, tuzajya dupima uturemangingo ndangasano ku maraso y'umuntu utwite tumenye uwamuteye inda, rero bizafasha ubutabera kwihutishwa.''

    Dr. Karangwa yashimangiye ko RFI yifuza gufasha Abanyarwanda kubona ubutabera bwihuse, akanabasaba kujya bayigana bagakoresha serivisi zayo kuko zabafasha kwirinda gusiragira mu nkiko kandi bakanabafasha kubona ubutabera mu gihe babashije kubika neza ibimenyetso.

    Ibyo bijyanye n'imirongo migari RFI ifite yo kwagurira amashami y'iki kigo mu turere umunani mu rwego rwo kurushaho kwegera abaturage.

    Aya mashami azaba ari mu turere twa Nyagatare, Kirehe, Rwamagana, Huye, Rusizi, Rubavu na Musanze. I Rusizi hazajya amashami abiri kubera imiterere y'aka Karere aho rimwe rizajya Gihundwe.

    Haziyongeraho andi mashami abiri azashyirwa ku bibuga by'indege bibiri harimo icy'i Kanombe n'icy'i Bugesera mu rwego rwo kwagura ibikorwa.

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr Karangwa Charles yavuze ko guhera muri Mutarama 2026 bazatangira gupima ADN ku nda ziterwa abangavu zifite ibyumweru bitandatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rfi-igiye-kujya-ipima-adn-z-abangavu-bamaze-ibyumweru-bitandatu-batwite-mu

  • Huye: Impungenge ku bana 2000 batsinzwe ibizamini bya leta ntibagaruke mu ishuri – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho mu Nama Mpuzabikorwa y'Akarere ka Huye, yahuje abayobozi bose b'akarere kuva ku mudugudu kugera ku karere ndetse n'abafatanyabikorwa bako.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Kankesha Annonciatha, yavuze ubu akarere gahanganye n'ikibazo cy'abana bahuriye ku kuba batarabashije gutsinda ikizamini cya Leta kibemerera gukomeza mu byiciro byisumbuyeho, ariko bakaba barinangiye kugaruka kwiga.

    Uyu muyobozi yasabye umusanzu mu gukemura iki kibazo.

    Ati ''Ndagira ngo nsabe abayobozi bo mu nzego z'ibanze, badufashe gushakisha aba bana batsinzwe. Dufite abana 1358 basoje umwaka wa gatandatu [w'amashuri abanza] baratsindwa. Turajya kubareba mu rugo tukababura bamwe bagiye gukora akazi ko mu rugo, kandi abenshi batsindishwa no kuba baba mu miryango ifite amakimbirane.''

    Yakomeje ati ''Turimo turanashakisha abandi basaga 800 batsinzwe bo mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye bagomba kugaruka kwiga, ariko ikibabaje biruseho kuri bamwe muri bo b'abakobwa, harimo n'abarimo bashyingirwa.''

    Visi Meya Kankesha yagaragaje ko abagera 51% mu bagombaga kugaruka mu ishuri bo mu wa gatatu ari bo bagarutse gusa, mu gihe abo mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza basabwaga kugaruka, haje abagera ku kigero cya 68% gusa.

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, na we yasabye abayobozi bose kongera imbaraga mu kohereza abana bose ku ishuri kuko ubujiji bwangiza igihugu.

    Ati ''Abana bose bakwiye kuba mu ishuri, kubireba ukavuga ngo jyewe abanjye bararangije, si byo. Bariya urebera batiga, ni abajura b'ejo hazaza bazajya baza kwiba iwawe.''

    Guverineri Kayitesi yakomeje agaragaza ko abantu benshi bakunze gufatirwa mu byaha, usanga imibare myinshi ari iy'abataritabiriye ishuri, asaba kutarebera abana nk'abo batiga.

    Ati ''Nta banga ririmo, dusigaye dufata abanyabyaha, twareba amashuri bize, mu bantu 1700 bafunzwe na RIB ntushobora kubonamo abantu 50 barangije amashuri yisumbuye. Abenshi ni na bo dufite mu bigo ngororamuco. Iyo tuvuga ngo abantu bajye ku ishuri, tuba dushaka ko igihugu cy'ejo kitazagira umutwaro ukomeye w'ibibazo n'abaturage batumva.''

    Abayobozi bose batahanye umuhigo wo gusenyera umugozi umwe bakagarura abana bose ku ishuri mu maguru mashya, dore ko umwaka w'amashuri 2025/2026 ugiye kumara ukwezi utangiye.

    Visi Meya w’Akarere ka Huye ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage , Kankesha Annonciatha (uri hagati) yavuze ko bahangayikishijwe n’abana bataye ishuri bakaba bari kwishyingira

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange (uri iburyo), ashyira umukono ku mihigo n’abayobozi b’imirenge

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yasabye abayobozi kutarebera umwana wese uta ishuri, kuko ari aguhemukira igihugu

    Inzego zose z’ubuyobozi mu Karere ka Huye zatahanye umugambi wo gukora iyo bwabaga bagasubiza abana bose mu ishuri bidatinze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-impungenge-ku-bana-2000-batsinzwe-ibizamini-bya-leta-bakanga-gusibira

  • Chryso Ndasingwa yimuye amatariki y’ubukwe bwe na Sharon #rwanda #RwOT

    Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Chryso Ndasingwa na Gatete Sharon bimuye itariki y’ubukwe bwabo.

    Nyuma y’uko ku wa 25 Kamena 2025 Ndasingwa yambitse impeta Getete Sharon bakemeranya kurushinga, tariki ya 4 Nzeri 2025 basezeranye imbere y’amategeko.

    Akaba yarafashe irembo ku wa 22 Kamena 2025, ari nabwo benshi bamenye inkuru y’urukundo rwabo.

    Baheruka kwerekanwa mu rusengero tariki 29 Kamena 2025. Berekanywe mu rusengero rwa Newlife Bible Church Kicukiro ari naho Ndasingwa asanzwe asengera.

    Ubukwe bwa bo bukaba bwagombaga kuba tariki ya 22 Ugushyingo 2025 ariko amakuru avuga ko bahisemo kubukora mu Kwakira 2025 ku mpamvu bataratangaza.

    Si ubukwe gusa bimuye kuko n’Igitaramo bagombaga gukorera mu Bubiligi tariki ya 8 Ugushyinho kimuriwe tariki ya 23 Ugushyingo 2025.

    Bimuye ubukwe bwa bo

    Igitaramo bagomgaga gukorera mu Bubiligi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11947

  • Ni iki kihishe inyuma ya ‘Masks’ abakinnyi ba APR FC bambaye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu buryo busa n’ubutunguranye hagiye hanze amafoto y’abakinnyi ba APR FC bane bambaye ‘mask’ zirinze izuru benshi bibaza icyabaye.

    Ni abakinnyi barangajwe imbere na kapiteni Niyomugabo Claude, Myugariro Byiringiro Gilbert, Hakim Kiwanuka na Mugisha Gilbert.

    Nubwo ari bane bagaragaye bazambaye ariko ubundi izi ‘masks’ ni ebyiri gusa zakozwe zikorewe Niyomugabo Claude wagize cy’izuru ubwo Amavubi na Nigeria bakiniraga muri Nigeria akaba yaranagombaga gukina umukino wa Zimbabwe ayambaye ariko ntiyahita iboneka.

    Byiringiro Gilbert we ni ikibazo yagiriye muri CECAFA Kagame Cup, aho yagize ikibazo na we ku zuru, bakaba bamushakiye ‘mask’ yo kujya akinana.

    Aya mafoto akaba yafashwe mu bihe bitandukanye aho ejo hashize ku myitozo yabereye kuri Kigali Pelé Stadium ubwo abakinnyi bari bahageze Byiringirp Gilbert na Claude ni bo bari bazambaye.

    Batangiye kuzenguruka ikibuga bazikuramo maze Hakim Kiwanuka na Mugisha Gilbert barazambara.

    Nyuma nibwo Byiringiro Gilbert yongeye kuyambara ariko Niyomugabo Claude we akaba ntayo yigeze yongera kwambara.

    APR FC irimo kwitegura umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League izakiramo Pyramids FC yo mu Misiri tariki ya 1 Ukwakira 2025.

    Kapiteni Niyomugabo Claude na we afite ikibazo ku zuru nubwo yakoze imyitozo atambaye mask

    Byiringiro Gilbert yagize ikibazo ku zuru

    Hakim Kiwanuka na Mugisha Gilbert bazicotsemo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11943

  • Ndumva mfite isoni n’ikimwaro – Dj Brianne yasabye imbabazi nyuma yo gutukana #rwanda #RwOT

    Gateka Esther Brianne uzwi nka Dj Brianne yaciye bugufi asaba imbabazi nyuma yo kumvikana atukana ibitutsi bikomeye.

    Ni nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza DJ Brianne atukana n’umugabo utamenyekanye.

    Yifashishije amashusho n’ubundi, Dj Brianne yasabye imbabazi avuga ko yabitewe n’uburakari kuko uwo mugabo yari asagariye inshuti ye Tesha.

    Mutesi Sharon uzwi nka Tesha, inshuti magara ya Dj Brianne, yahise aza muri ayo mashusho maze asabira Brianne imbabazi avuga ko ari we wabiteye.

    Ati “mumubabarire ninjye wabimuteye. Yaje aje kundwanirira no kunkiza. Umugabo yankubise ndamureba umujinya uranyica, ngo ntabwo yasuzugurwa n’abantu ba… bicaye “

    Dj Brianne akaba yavuze ko yicuza ibyo yakoze bityo abantu bakwiye kumwumva bakamubabarira.

    Ati “Mumbabarire nanjye mfite isoni n’ikimwaro!'

    DJ Brianne ari kubarizwa i Kampala aho yaraye acurangiye abitabiriye igitaramo yatumiwemo cyabereye Paradigm Kampala akaba yataramanye n’abarimo Sheilah Gashumba ndetse na DJ Alisha.

    Dj Brianne yasabye imbabazi nyuma yo kumvikana atukana

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11944

  • Umutoza wa APR FC uhangayikishijwe no kubura Ouattara, ntatewe ubwoba na Pyramids #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim yavuze ko ari igihombo kubura rutahizamu we Cheikh Djibril Ouattara ku mukino wa Pyramids FC ariko na none ntabwo imuteye ubwoba.

    Yabigarutseho nyuma y’imyitozo y’ejo ikipe yakoreye kuri Kigali Pelé Stadium, aho yavuze ko ubu ikibazo kibahangayikishije ari ibura rya Cheikh Djibril Ouattara.

    Ati “Ikibazo dufite ubu ni uko tutari kumwe na Djibril Ouattara, kuko nk’uko mwabibonye ni umukinnyi uzana imbaraga n’umwuka mwiza mu ikipe. N’ubwo atari hano, ikipe yose ishyize hamwe kandi yiteguye uyu mukino n’ubwo tuzakina n’ikipe ikomeye.'

    Yavuze ko ariko na none afite abandi bakinnyi bazagerageza kuziba icyuho cy’uyu rutahizamu.

    Ati 'Mfite abandi bakinnyi b’abasore kandi bafite inyota yo kwigaragaza, nka William Togui na Mamadou Sy. Bari gukora cyane, kandi njyewe mbona ari imbaraga nshya mu ikipe.'

    Taleb yakomeje avuga ko ikipe ya Pyramids FC ayizi ari ikipe ikomeye, ifite abakinnyi yatoje bityo ntabwo imuteye ubwoba bazahangana na yo.

    Ati 'Ni ikipe nzi, hari abakinnyi bo muri Maroc harimo abo natoje hambere. Turabizi ko ari ikipe ikomeye ifite irushanwa riheruka ndetse iheruka no gutwara igikombe cya FIFA Africa-Asian-Pacific Cup.'

    APR FC izakira Pyramids FC tariki ya 1 Ukwakira kuri Kigali Pelé Stadium, umukino wo kwishyura uzabera mu Misiri tariki ya 5 Ukwakira, ni mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

    Cheikh Djibril Ouattara ntabwo azakina imikino ya Pyramids FC

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11945

  • Kirehe: GIZ yatangije icyiciro cya kabiri cyo guhuza abashaka akazi n'abagatanga – #rwanda #RwOT

    Job Fair ni urubuga ruhuza abatanga akazi n'abagashaka rugamije guteza imbere urubyiruko rw'impunzi mu nkambi n'abanyarwanda baturiye inkambi.

    Ni umushinga ugamije kubakira ubushobozi urwo rubyiruko, kwigira no kwishakamo ibisubizo.

    Dutere Intambwe Action iterwa inkunga n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, EU na Minisiteri y'Ubudage y'ubukungu n'iterambere BMZ, ugashyirwa mu bikorwa na GIZ mu kongera ubumenyi bugamije impinduka.

    Uyu mushinga uhura neza n'intego za EU mu Karere mu gutanga ibisubizo birambye ku mpunzi z'Abarundi ziri mu Karere k'Ibiyaga Bigari.

    Binahuye kandi n'ingamba zu Rwanda zikomatanyije zirimo Ingamba zigamije iterambere ridaheza mu nkambi n'abazituriye, NST2 na gahunda yo gufasha impunzi kwikura mu bukene.

    Inkambi ya Mahama iki gikorwa cyabereyemo kuri iyi nshuro ni yo ifite impunzi nyinshi zigera kuri 69158 zirimo Abarundi, Abanye-Congo, Sudan n'abaturutse mu bindi bihugu.

    Umwe mu banyuze muri Job Fair ni umunyarwanda w'imyaka 22 ukorana n'Umuryango wa APAD muri Afurika, Saidi Samuel, yavuze ko ari amahirwe akomeye kuko yamufunguriye amahirwe yo kugera ku isoko ry'umurimo.

    Ati 'Amahirwe yose nabonye navugaga ko yabonetse binyuze muri Job Fair, ubumenyi ndi kugenda ngira buzafasha mu gufasha abafata ibyemezo, kujya inama, mbese navuga ko bizangira umuntu utandukanye n'uwo nari ndi we nkirangiza amashuri yisumbuye.'

    Yavuze ko afite inzozi zo kuba rwiyemezamirimo kuko ubumenyi bahabwa binyuze muri Job fair harimo n'uburyo bakwiteza imbere binyuze mu guhanga imirimo kugira ngo abe yaha n'abandi akazi.

    Yerekanye ko hakwiye gushyirwaho uburyo bushya bwo gukurikirana abahawe amahugurwa na job fair mu rwego rwo kubafasha kwinjira ku isoko ry'umurimo kuko usanga bikiri ingorabahizi.

    Umukozi mu Karere ka Kirehe, Gatsinzi, yavuze ko iyi gahunda ifasha impunzi muri gahunda zo kwikura mu bukene kuko nubwo bakorana n'impunzi ariko na bo ari abantu.

    Ati 'Nubwo ari impunzi ariko ni abantu bacu. Kugira ngo babone ko ari nk'abandi tugomba kubaha aya mahirwe yo kubona akazi. Nyuma yo guhabwa ayo mahirwe bashobora kujya muri ibi bigo, bashobora kujya gukora mu nganda nto, hari inganda za hano ziha akazi abavuye muri iyi nkambi ariko dufite n'abari mu nkambi bashobora gutanga akazi kandi baha akazi n'Abanyarwanda. Ibyo bisobanuye ko Abanyarwanda n'impunzi bunga ubumwe kandi bakorera hamwe mu mahoro.'

    Yagaragaje ko mu nkambi hari impunzi zifite ibikorwa by'iterambere kandi bigira uruhare mu iterambere ry'akarere cyane ko usanga hari abatanga akazi haba ku mpunzi n'Abanyarwanda baturiye inkambi bafite ubumenyi bunyuranye.

    Ati 'Ntabwo ari umutwaro kuri twe nubwo ari impunzi kuko baratanga umusaruro ugaragara.'

    Umukozi ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'uwo mushinga mu Karere ka Kirehe, Ngarambe Bernard, yavuze ko uyu mushinga uteganya gufasha nibura abantu 500 barimo impunzi n'Abanyarwanda baturiye inkambi ukaba uzarangira muri Kanama 2026.

    Yagaragaje mu bashaka akazi bagiye bitabiriye iki gikorwa harimo ababonye akazi gahoraho, ababonye akazi kadahoraho n'ababonye imenyerezamwuga rishobora kubyara akazi.

    Ni umushinga watangiye muri Gashyantare 2024 ukaba uzamara amezi 31.
    Wibanda ku guteza imbere ishoramari, guhanga imirimo no kuyitanga ariko harimo igice cyo gufasha impunzi ku bijyanye n'amategeko, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukemura amakimbirane n'ibindi.

    Urubyiruko rufite ubumenyi ruhuzwa n’ibigo bitanga akazi

    Gahunda yo guhuza abatanga akazi n’abagasha ikomeje gutanga umusaruro

    Abo mu Nkambi ya Mahama n’abayituriye beretswe amahirwe y’akazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-giz-yatangije-icyiciro-cya-kabiri-cyo-guhuza-abashaka-akazi-n-abagatanga

  • Ngo ntashobora kugenda mu ndege: Impaka mu rukiko ku cyifuzo cyo kohereza Kabuga mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Urukiko rwagaragaje ko impuguke zagaragaje ko Kabuga adafite ubushobozi bwo gukora urugendo rurerure mu ndege.

    Umucamanza yavuze ko ku wa 22 Mata 2025 Dr. Ge Merling yasohoye raporo igaragaza ko bigendanye n'ibibazo by'ubuzima bwa Kabuga Felicien adashobora kugenda mu ndege.

    Ku wa 2 Kamena 2025 Urukiko rwasabye Dr. Ge Merling kugaragaza no gushyira umucyo kuri ayo makuru ndetse no anasubiza bimwe mu bibazo yabajijwe n'abacamanza.

    Yagaragaje ko ku wa 23 Kamena 2025, Dr Merling yatanze indi raporo, agaragaza ko nubwo hatabayeho ibizamini bigaragaza urwego rw'urugendo Kabuga ashobora kugenda n'indege, byashingiye ku ntege nke z'umubiri n'uruhurirane rw'indwara bityo ko urugendo rurerure byaba ari ugushyira mu kaga Kabuga.

    Ku wa 15 Kanama 2025, Umwanditsi w'urukiko yanditse raporo igaragaza hashyizweho izindi mpuguke zigenga batanga ibitekerezo bemeza ko Kabuga afite intege nke zo kuba yaburanishwa cyangwa yakora urugendo n'indege.

    Izo mpuguke ngo zagaragaje ko ubuzima bwo mu mutwe bwa Kabuga bukomeje kurushaho kumera nabi, ugereranyije n'uko yari ameze muri Gashyantare.

    Hagati ya 15 Kanama 2024 na 18 Nzeri 2025, hakiriwe raporo 14 zitanzwe n'abaganga bita ku bantu bafungiwe muri gereza ya Loni zirebana n'ubuzima bwa Kabuga.

    Umucamanza yagaragaje ko imbaraga zikomeje gushyirwamo ku ruhande rw'abunganizi ba Kabuga mu gushaka igihugu gishobora kumwakira kugira ngo afungurwe by'agateganyo, urukiko rwabemereye gusangiza inzego bireba ibirebana n'ubuzima bwa Kabuga kugira ngo ibihugu bibe byakwemera kumwakira.

    Rwibukije ko ku wa 9 Nzeri 2025, Ubushinjacyaha buyobowe na Serge Brammertz, bwagaragaje ko nubwo Kabuga yinubira gukomeza gufungwa avuga ko uburenganzira bwe butubahirizwa, ibihugu by'i Burayi yifuje ko bimwakira byamwanze.

    Bwagize buti 'Nyuma y'imyaka ibiri Kabuga aracyari mu rujijo, mu gihe yinuba ko gukomeza gufungwa birenga ku burenganzira bwe bw'ibanze. Ibihugu by'i Burayi yahisemo byagaragaje ko bitamwemera kandi igihugu arimo cyashimangiye ko Kabuga 'atafungurirwa ku butaka bwacyo'.'

    Abunganira Kabuga Felicien basubije ku cyifuzo cy'Ubushinjacyaha ku wa 22 Nzeri 2025 bavuga ko kohereza Kabuga mu Rwanda bidakwiye kuba amahitamo bigendanye na raporo zitandukanye zigaragaza ko ubuzima bwe butameze neza.

    Umucamanza yakomeje agaragaza ko ku bijyanye n'ubwo busabe, Urukiko rwasanze nta nyungu n'imwe iri mu kubisuzuma kuri iki cyiciro, kuko rijyanye no gusaba icyemezo cyerekeye ububasha bwo kuba yakora urugendo cyane cyane ko impande zombi zizi neza ko iki kibazo kiri gusuzumwa.

    Bityo ku buryo iri suzuma ryafatwa nk'ukwiregure bikaba byanzwe.

    Urukiko kandi rwibukije ko mu gika cya nyuma cy'inyandiko y'igisubizo cyatanzwe n'ubwunganizi, habonekamo icyifuzo cyerekeye igisubizo cy'agateganyo gishobora gushyirwa mu bikorwa muri iki kirego, mu gihe hagikomeza gushakishwa igihugu gishobora kwakira Kabuga ku mugabane w'i Burayi.

    Yavuze ko icyo gisubizo cyatanzwe n'uruhande rwa Kabuga kitatanzweho ibisobanuro bihagije, bityo ko urwo rukiko rutagiye kugisuzuma ahubwo mu gihe ubwuganizi bwabona ko ari cyo gisubizo gishoboka bushobora kuzatanga ibisobanuro birambuye mu nyandiko no kugaragaza izindi nzira zikwiye.

    Me Altit wunganira Kabuga yavuze ko ubusabe bwabo bohereje mu Bufaransa hari urugereko rwabwanze ruvuga budakwiye gutangwa n'umuntu ku giti cye ahubwo ko byatangwa n'Urukiko mu mikoranire rusanzwe rufitanye n'u Bufaransa.

    Yavuze ko urwo rukiko rwasabye ko IRMCT yakohereza ubusabe hakazategerezwa igisubizo cyatangwa na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga kandi ibyo bishobora kuzafata hagati y'amezi umunani n'icumi.

    Perezida w'Urukiko yabajije niba icyo cyemezo, kitazajuririrwa Me Altit azubiza ko byakozwe ku wa 2 Nzeri 2025.

    Ibisobanuro bya Altit ku ifungurwa ry'agateganyo byakunze gutangirwa mu muhezo ku buryo abatari mu cyumba cy'iburanisha batabashaga kumenya ibiri kuvugwa.

    Ubushinjacyaha bugaragaza ko nta kindi gihugu bushaka kuvugaho ko cyakoherezwamo Kabuga mu gihe hatarafatwa icyemezo ku kuba yakoherezwa mu Rwanda.

    Bugaragaza kandi ko muri raporo zatanzwe ku buzima bwa Kabuga zagaragaje ko hari ibishobora gukorwa mu kugabanya ingaruka zishobora guterwa n'urugendo bityo ko ari byo byakorwa mu gihe urukiko rwaba rutegetse ko yoherezwa mu Rwanda.

    Me Altit we yakomeje gutsimbarara agaragaza ko ibyatanzwe n'impuguke ari byo bakomeza kurebaho ngo kuko kohereza Kabuga byaba ari ugushyira ubuzima bwe mu kaga.

    Yibukije kandi ko umukiliya we akomeje gukomererwa n'ibibazo by'ubuzima aho afungiwe nubwo afashwe neza.

    Kabuga wari umushoramari ukomeye mu Rwanda, yabaye umwe mu baterankunga ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu byo yashinjwe harimo gutumiza mu mahanga toni nyinshi z'imihoro, yifashishijwe mu kwica Abatutsi.

    Inzego z'umutekano z'u Bufaransa zamutaye muri yombi tariki ya 16 Gicurasi 2020 nyuma y'imyaka 26 yihishe ubutabera. Mu Ukwakira uwo wo mwaka, yoherejwe i La Haye kugira ngo aburanishwe na IRMCT.

    Ibyaha yakurikiranyweho birimo gukora jenoside, kuba icyitso cy'abakoze jenoside, guhamagarira abantu gukora jenoside, ubwinjiracyaha bwa jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itsembatsemba n'itoteza.

    IRMCT yasobanuye ko icyemezo cyo guhagarika kumuburanisha kitamugira umwere, ariko ntinikamuhamya ibyaha yashinjwaga.

    Hakomeje kwibaza igihugu gishobora kwakira Kabuga Felicien


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-ko-adashobora-kugenda-mu-ndege-impaka-mu-rukiko-ku-cyifuzo-cyo