Category: Uncategorized

  • “Ko urusenye se ugiye kumurongora?” Ibya Platin n’umugore we bivugwa ko yamwometseho inda, bijemo n’abakozi b’Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukozi w'Imana Antoine Rutayisire yifatiye ku gahanga umusore bivugwa ko yateye inda umugore wa Platin.

    Mu kiganiro uyu mushumba yagiranye na Max Tv ku muyoboro wa YouTube, yanenze bikomeye cyane umusore watwaye inda Olivia.

    Yavuze ko uyu musore yateye inda ni uko aza kuyihakana aho yatumye uwo yayiteye ajya kuyigereka ku w'undi mugabo.

    Antoine akomeza avuga ko uyu musore ari mbwa kuko yanze kwemera umwana abonye ko nyina w'umwana yiboneye umugabo ahitamo kujya kumusenyera.

    Rutayisire yabajije uyu musore bivugwa ko yateye inda umugore wa Platin ko asenyeye uwo yabenze azamurongora.

    Ati: 'Ko umusenyeye, uzamurongora?'

    Source : https://yegob.rw/ko-urusenye-se-ugiye-kumurongora-ibya-platin-numugore-we-bivugwa-ko-yamwometseho-inda-bijemo-nabakozi-bimana/

  • Abantu 10 batawe muri yombi bakekwaho ibyaha bifitanye isano n'ikirombe cyagwiriye batandatu – #rwanda #RwOT

    Abo bantu bacukuraga mu buryo bunyuranyije n'amategeko, amabuye, bitaramenyekana neza ubwoko bw'ayo. Ibi bikaba byarabereye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Kinazi, Akagari ka Gahana, Umudugudu wa Gasaka.

    Ubwo amakuru yamenyekanaga, RIB yahise irangira iperereza, tariki ya 25 Mata 2023, ifata abantu icumi ari bo; Rtd Maj. Paul Katabarwa, Maniraho Protais, wahoze ari umuyobozi w'imibereho myiza mu Kagari ka Gahana mu Murenge wa Kinazi mu karere ka Huye.

    Uwamariya Jacqueline, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Murenge wa Maraba, Gilbert Nkurunziza yahoze ari umuyobozi w'imibereho myiza mu Kagari ka Gahana, mu Murenge wa Kinazi, Akarere ka Huye, Hakizimana Erick, Umuyobozi w'Umudugudu.

    Abandi batawe muri yombi ni Nshimiyimana Faustin, Umuyobozi w'Umuduguduwa Gasaka, Iyakaremye Liberata, ashinzwe ubutaka muri Gasaka, Uwimana Mussa, yacukuraga muri icyo kirombe, Ndacyayisenga Emmanuel, yacukuraga muri icyo kirombe, Matebuka Jean wacukuraga muri icyo kirombe.

    RIB yatangaje ko bakurikiranyweho ibyaha bitatu; Ubwicanyi budaturutse ku bushake (Homicide involontaire), Gukoresha ububasha bahabwa ni itegeko mu nyungu bwite no gukora Ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro cyangwa Kariyeri nta ruhushya.

    Ipererereza ry'ibanze rigaragaza ko ibi byaha byatangiye gukorwa guhera muri 2019, biza gutahurwa tariki ya 19 Mata 2023 ubwo hari abantu batandatu bikekwa ko bagwiriwe n'icyo kirombe.

    Abafashwe bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Remera, Kicukiro na Kimironko, mu gihe iperereza rikomeje hashobora no kubonekamo ibindi byaha bakurikiranywaho kugira ngo bakorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Amategeko ateganya ko ubwicanyi budaturutse ku bushake gihanwa guhanwa n'ingingo ya 111 y'itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Rigena igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n'ihazabu y'amafaranga atari munsi y'ibihumbi magana atanu (500.000Frw) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 Frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Icyaha cyo gukoresha ububasha bahabwa n'Itegeko mu nyungu bwite gihanwa n'ingingo ya 15 y'itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya Ruswa.

    Gihanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 7 ariko kitarenze 10 n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi 5,000,000 Frw ariko atarenze 10, 000,000 Frw.

    Gukora ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro cyangwa Kariyeri nta uuhushya gihanwa n'ingingo ya 54 y'itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri.

    Uhamwe n'iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi 2 ariko kitarenze amezi 6 n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 1,000,000 Frw ariko atarenze 5,000,000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-10-batawe-muri-yombi-bakekwaho-ibyaha-bifitanye-isano-n-ikirombe

  • Rusororo: Yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica akanashyingura umukobwa we muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa Kabiri, tariki ya 25 Mata 2023, nyuma y'uko umukazana we atangiye amakuru y'uko yiyiciye umukobwa muri Jenoside akamwishyingurira mu rugo rwe amuhora ko yashatse umugabo w'Umututsi.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko umukobwa we yari yarashatse umugabo we ndetse bari batuye mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana ubwo Jenoside yakorwaga.

    Umunyamabanga w'Umurenge wa Rusoro, Nsabimana Matabishi Désiré, yabwiye IGIHE ko uwo mukobwa we nyuma yo kubona ko umutware amaze kwicwa muri Jenoside yahungiye iwabo mu Kagari ka Gisagara mu Murenge wa Rusororo.

    Ati 'Se afatanyije na nyina birukanye abana be batandatu bari bahunganye barangije baramwica bamushyingura aho batuye.''

    Yongeyeho ko nyuma baje gutaburura umurambo we bawushyira mu mufuka bawujugunya mu bwiherero kugira ngo ayo makuru atazamenyekana.

    Yagize ati 'Uko twamenye amakuru hari umwana washyingiwe muri urwo rugo wahashatse nyuma ariko baje gutaburura uwo murambo bawushyira mu mufuka bajugunya mu bwiherero areba ariko sebukwe amubwira ko umunsi azabivuga urugo ruzaba rwamunaniye.'

    Akomeza avuga ko aya makuru bayahawe n'umukazana w'uwo mugabo nyuma kubera ko yananiwe gukomeza guhishira ubwicanyi sebukwe yakoze anashimangira ko yababwiye ko umutima wahorahaga umurya.

    Umugabo watawe muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane iby'aya makuru.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko hari na bamwe mu baturage batangiye gutoroka nyuma yo kumenya ko aya makuru yamenyekanye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusororo-yatawe-muri-yombi-akurikiranyweho-kwica-akanashyingura-umukobwa-we

  • Abanye-Congo bari mu Rwanda batabarije benewabo bashobora gukorerwa Jenoside muri RDC – #rwanda #RwOT

    Abicwa muri RDC by'umwihariko mu Burasirazuba bwayo ni abavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw'Abatutsi, bashinjwa kuba ari Abanyarwanda cyangwa ibyitso bya M23, bigakongezwa n'imvugo z'urwango z'abanyapolitiki bo muri icyo gihugu.

    Ni ibikorwa ariko biba mu gihe muri icyo gihugu hariyo Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye, Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Ibihugu bitandukanye ku giti cyabo bifiteyo za Ambasaderi ndetse n'ibikorwa bitandukanye.

    N'ubwo abo bose bari muri Congo ku mpamvu zitandukanye, ntacyo bakora kugira ngo bakumire ubwicanyi na Jenoside irimo gututumba muri RDC by'umwihariko mu Burasirazuba bwayo.

    Mu ruzinduko abahagarariye ibihugu n'Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda bagiriye mu Nkambi ya Mahama, bagize umwanya wo kuganira n'abahagarariye izi mpunzi maze zibatura agahinda kazo.

    Mutijima Williams yavuze ko bamwe mu Banye-Congo bamaze imyaka irenga 26 barahungiye mu Rwanda aho bavukijwe uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyabo cya RDC.

    Ati “Dushobora gusa nk'abatekanye hano ariko ntabwo hano ari iwacu. Kuva mu 1996 ubu bamwe muri twe twahungiraga mu Rwanda, ikibazo cy'umutekano muke cyari cyafashe indi ntera.”

    “Benshi mu Batutsi b'Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda [Rwandaphone] barishwe abandi bavanwa mu byabo, bava ku butaka bwabo, bisanga ari impunzi.”

    Mutijima yibukije ko icyo gihe bacumbikiwe mu Nkambi za Nyabiheke, Kiziba, Gihembe, Kigeme, Mugombwa na Mahama.

    Ati “Muri iyi myaka 26 ishize n'ubwo twagaragaje icyifuzo cyo gutahuka mu gihugu cyacu, ku bw'amahirwe make ntacyo byatanze ku ruhande rwa Leta ya RDC ndetse n'Umuryango Mpuzamahanga mu kudufasha gutahuka mu gihugu cyacu.”

    Mutijima yavuze ko ibyabaye muri icyo gihe bahungaga biri kongera kuba kuko Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by'umwihariko abo mu bwoko bw'Abatutsi barimo kwicwa.

    Ati “Bakomeje kwicwa kandi nta butabera turimo guhabwa. Twebwe Abanye-Congo b'Abatutsi bahungiye mu Rwanda n'ubwo hari inama zagiye ziba hagati y'ibihugu byombi zigamije ko twatahuka mu gihugu cyacu.”

    Yakomeje agira ati “Dutewe impungenge n'ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Congo. Ubwiyongere bw'imvugo z'urwango zibibwa n'abahagarariye Sosiyete Sivile, amatsinda y'abaturage b'ishyaka riri ku butegetsi. Ni ibintu biduhangayikishije cyane.”

    “Turabasaba kwita kuri iki kibazo cy'ubwicanyi n'ifungwa rikorerwa Abatutsi b'Abanye-Congo. Imikoranire y'Inzego z'umutekano n'imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.”

    Mutijima yavuze ko bafite amakuru y'Abatutsi b'Abanye-Congo barenga 200 bafungiye muri gereza zirimo iya Munzenze i Goma.

    Ati “Abo bafunzwe kubera ko ari Abatutsi, babayeho mu buryo butabereye ikiremwamuntu. Ibi bigomba guhagarikwa. Abakora ibyo byose, leta ya Congo ikwiye kubiryozwa n'Umuryango Mpuzamahanga.”

    Abanye-Congo bahungiye mu Rwanda kandi basabye leta ya Congo guhagarika ubwicanyi bwibasira bene wabo b'Abatutsi nk'uko byagiye byemeranywaho mu nama n'amasezerano arimo ay'i Nairobi.

    Rwabukumba Songa François umaze igihe yarahungiye mu Rwanda wagejeje ikibazo cye kuri aba Badiplomate yavuze ko batewe impungenge n'ibiri kubera mu gihugu cyabo bikorerwa bagenzi babo basizeyo.

    Ati “Aha ngaha turi impunzi z'Abanye-Congo, ariko ikibazo kijya kidutangaza twumva buri gihe imiryango mpuzamahanga ivuga ngo 'ntibizongere, ntibizongere […] nta Jenoside izongera kubaho. Ariko muri Congo iwacu, uko yagiye itangira hano mu Rwanda, muri Congo niho ikomereje.”

    “Nonese abayikoze mu Rwanda nibo bari kuyikora muri Congo noneho EAC ikagenda ikajya mu gace kamwe akaba aribo iha umutekano, abandi bene wacu bari i Mulenge na za Ituri bagakomeza gupfa urubozo kandi iyo miryango niyo yari iri mu Rwanda [mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi] ni nayo iri muri Congo. Twagira ngo rwose mukomeze ubuvugizi.”

    Ikibazo kirazwi…

    Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague yagaragaje ko bazi kandi bakomeje gukurikiranira hafi ikibazo cy'Abanye-Congo barimo gukorerwa ubwicanyi ndetse n'itegurwa ry'umugambi wa Jenoside.

    Ambasaderi Johanna Teague yavuze kandi ko iki kibazo gikomeje gukorerwa ubuvugizi mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi.

    Ati “Iki ni ikibazo kitureba natwe kandi dukomeje gukora ubuvugizi ngo harebwe icyakorwa. Ejo hashize twagize ibiganiro aho twafashe umwanzuro wo gukomeza gukurikirana iki kibazo ndetse twatanze raporo i Bruxelles [ku cyiciro cya EU].”

    Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi, Kayisire Marie Solange yavuze ko kurwanya Jenoside ku Isi yose ari urugamba rwa bose.

    Ati ” Ni urugamba twese tugomba kujyaho nk'ibihugu kugira ngo aho tubona ibimenyetso bya Jenoside cyangwa ibindi byibasira abantu n'igice runaka, bihagarikwe hakiri kare tutarabona ibintu bitegurwa bikica abantu benshi kandi twese tubizi tubifiteho inshingano cyane cyane ibihugu biba byarasinye.”

    “Ni ibintu bikwiye kuvugwa ni na yo mpamvu twese turi hano, uyu munsi ni ukugira ngo dukomeze twerekane ubwo bushake no kugira ngo dukore ibyo dukwiye kuba dukora kugira ngo bidakomeza.”

    Imibare ya Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi [MINEMA] yo ku wa 31 Werurwe 2023, igaragaza ko u Rwanda rucumbikiye impunzi z'Abanye-Congo zigera kuri 75,541 [bangana na 59.35% ubaze impunzi zose ziri mu gihugu].

    Muri izi mpunzi, abagera kuri 88,6% ni abo muri Kivu y'Amajyaruguru, naho 8,3% ni abo muri Kivu y'Amajyepfo, mu gihe abandi bangana na 3,1% baturutse mu bindi bice bitandukanye bya RDC.

    Ni imibare igaragaza ko abenshi muri izi mpunzi ari abagore n'abana mu gihe kandi abenshi babarizwa mu nkambi zitandukanye kuko bangana na 98,7%.

    Ubwo ibibazo by'umutekano muri RDC byongeraga gukaza umurego, abasaba ubuhungiro mu Rwanda bakomeje kwiyongera aho kuva mu Ugushyingo 2022, kugeza ku wa 22 Mata 2023, abagera kuri 6,471 bari bamaze kuza mu Rwanda banyuze ku mipaka ya Rubavu.

    Muri bo, abagera kuri 1,760 bahise boherezwa mu Nkambi ya Mahama nao abandi 4,595 baracyacumbikiwe mu Kigo cya Nkamira mu Karere ka Rubavu, aho banyuzwa by'igihe gito.

    Muri Mutarama uyu mwaka, Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy'izi mpunzi z'Abanye-Congo ziri mu Rwanda yakigejeje kuri Perezida Félix Antoine Tshisekedi ubwo yari amaze igihe gito ageze ku buyobozi.

    Ati 'Ducumbikiye izi mpunzi zavuye muri RDC mu gihe kirenga imyaka 20, ndetse Perezida wa Congo uriho ubu ubwo twari tukiganira, iki kibazo nakimugejejeho ubwo yageraga ku butegetsi ndetse mubwira inkuru ndende y'ibi byose irimo n'ibyo twagiye tugerageza gukora mu gukemura iki kibazo.'

    Hashize igihe kandi impunzi z'Abanye-Congo ziri mu Rwanda no mu bindi bihugu zatangije ibikorwa byo kwamagana ihohoterwa rikomeje gukorerwa bagenzi babo ari nako zisaba amahanga kugira icyo akora kugira ngo zisubire iwabo kandi uburenganzira bwazo bwubahirizwe nk'uko bigenda ku bandi baturage b'igihugu.

    Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Anfré Antoine ari mu basuye izi mpunzi

    Abadipolomate bishimiye kwicara ku ntebe y’ishuri

    Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Amir Muhammad Khan yishimanye n’abanyeshuri b’i Mahama

    Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague yagaragaje ko Isi yose izi ikibazo cy’Abanye-Congo barimo gukorerwa Jenoside

    Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Amir Muhammad Khan na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun (iburyo) bari mu ishuri bakurikiye amasomo atangirwa mu Ishuri riri mu Nkambi ya Mahama

    Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Eduardo Filomeno Barber Leiro Octavio niwe wari uhagarariye Abadiplomate

    Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubunyanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Afurika, Shakillah Umutoni Kazimbaya

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe u Burayi, Amerika n'Imiryango Mpuzamahanga muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Kavaruganda Guillaume (ibumoso) ari kumwe n’umwe mu Badipolomate

    Mutijima Williams uhagarariye Impunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda yasabye ko bene wabo barengerwa

    Minisitiri Kayisire yavuze ko Jenoside ari ikintu gikwiye kwamaganwa n’Isi yose

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanye-congo-bari-mu-rwanda-batabarije-benewabo-bashobora-gukorerwa-jenoside

  • Ba gitifu babiri b'utugari barakekwaho kuzimiza imibiri y'abazize Jenoside – #rwanda #RwOT

    Dosiye ya Bizimana Innocent w'imyaka 30 wayoboraga akagali ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza n'iya Twizerimana Theodore w'imyaka 34 wahoze ayobora aka kagali zashyikirijwe ubushinjacyaha kuwa 24 Mata 2023.

    RIB yatangaje ko bafashwe tariki ya 21 Mata 2023, bakurikiranyweho icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside aho banze gutanga amakuru y'ahari imibiri icyenda y'abantu bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    Iyi mibiri ikaba yari iherereye mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza nyuma iza kuburirwa irengero.

    Bakurikiranyweho icyaha cyo kuzimiza cyanwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside gihanwa n'ingingo ya 8 y'itegeko No 59/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo.

    Iki cyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icyenda n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 500Frw ariko atarenze 1,000,000 Frw.

    RIB iributsa abantu bose ko uzafatwa ukora icyaha nkiki cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside yitwaje akazi akora azabihanirwa nk'uko amategeko abiteganya.

    Yibukije abantu bose ko bajya batangira amakuru kugihe ahaherereye imibiri yabishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ba-gitifu-babiri-b-utugari-barakekwaho-kuzimiza-imibiri-y-abazize-jenoside

  • Nyina ashobora kuba aroga! Umukobwa ugize imyaka 33 akiri isugi akomeje gushyira benshi mu rujijo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'uburanga akomeje gushyira benshi mu rujijo nyuma yo gutangaza ko agize imyaka 33 akiri isugi.

    Umukinnyikazi wa Filime mu gihugu cya Nigeria, Destiny Etiko yatangaje isi yose nyuma yo kuvuga ko akiri isugi.

    Uyu mukobwa uzwi cyane yatangaje ibi ubwo yaganiraga n'itangazamakuru gusa nyuma yaje kongera gushyira abantu mu rujijo ababaza uwababwiye ko ari isugi.

    Ukuri ni ukwanyirako, ubu biracyari urujijo mu bafana b'uyu mukobwa w'imiterere idasanzwe ukomeje kwemeza ko ari isugi akongera akabihakana.

    Source : https://yegob.rw/nyina-ashobora-kuba-aroga-umukobwa-ugize-imyaka-33-akiri-isugi-akomeje-gushyira-benshi-mu-rujijo/

  • Umuvandimwe we yasabwe! Miss Mutesi Jolly yatashye ubukwe bw’umuvandimwe we – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Mutesi Jolly wegukanye ikimba rya Nyampinga w'u Rwanda 2016, yagaragaye mu bukwe bw'umuvandimwe we wasabwe n'umugobo wo muri Uganda.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mutesi Jolly yasangije abamukurikira amafoto yambaye umukenyero, ndetse anashyiraho indi foto y'abageni maze aherekezaho amagambo y'akamuri ku mutima.

    Yagize ati 'Ntabwo ndi nyir'ibirori ariko ibi byari nka kimwe mu bitabo kandi birashoboka ko ari bumwe mu bukwe nitabiriye mu myaka 5 ishize.

    Ni iby'icyubahiro guherekeza murumuna wanjye n'inshuti @mmbidde gusaba umwamikazi wacu.'

    Source : https://yegob.rw/umuvandimwe-we-yasabwe-miss-mutesi-jolly-yatashye-ubukwe-bwumuvandimwe-we-amafoto/

  • Bamukatiye urumukwiriye: Umugore wagize uruhare mu kwica umugabo we yakatiwe urumukwiriye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore witwa Mutatsineza Assoumta yasabiwe n'urukiko guhanishwa igifungo cya burundu ari muri gereza kubera icyaha cy'ubwicanyi yakoreye umugabo we.

    Mu rubanza rwabereye muruhame rwaregwagamo Mutatsineza Assoumta hamwe n'abagabo bagera kuri bane bashinjwaga kwica umugabo wa Mutatsineza Assoumta basabiwe guhabwa igifungo cya burundu bitewe n'ubugome icyo cyaha cyakoranywe.

    Mutatsineza Assoumta yishe umugabo we witwa Twagirayezu Theogene abafanyije nabo bagabo bane urubanza rwabo rwabereye aho icyaha cyakorewe mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kanombe mu kagari ka Kabeza ari naho uyu muryango wari utuye.

    Source : https://yegob.rw/yakatiwe-urumukwiriye-umugore-wagize-uruhare-mu-kwica-umugabo-we-wahanishijwe-igihufungocya-burundu/

  • Yakubiswe nk’uwibye: Umwana w’umukobwa w’imyaka 15 yakubitiye mwarimu we imbere y’abanyeshuri aramwandagaza (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyeshuri w'imyaka 15 y'amavuko yakatiwe igifungo cy'umwaka umwe muri gereza y'abana nyuma yo gukubita mwarimu we wa literature akamwandagaza.

    Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye, yerekana umukobwa w'imyaka 15 ari gusagarira mwarimu we, aho birangira amakubitiye imbere y'abanyeshuri.

    Nk'uko bitangazwa na Fox 5 Atlanta uyu mukobwa yakatiwe gufungwa umwaka umwe muri gereza y'abana nyuma yo gukubita mwarimu we, Tiwana Turner ku ishuri rya Heritage High School i Conyers muri Georgia.

    VIDEWO

    Hoe trim at my school man pic.twitter.com/QWwCNWsmUL

    — BigJerm ひ (@trendingjerm) January 26, 2023

    Source : https://yegob.rw/yakubiswe-nkuwibye-umwana-wumukobwa-wimyaka-15-yakubitiye-mwarimu-we-imbere-yabanyeshuri-aramwandagaza/