Category: Uncategorized

  • Nyaruguru: Cadette yatanze inka nibitenge by… – #rwanda #RwOT

    Cadette yakoze iki gikorwa gifite agaciro k'asaga Miliyoni 14 Frw kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mata 2023 abinyujije mu muryango yashinze yise 'Foundation Norah', cyabereye mu Murenge wa Kibeho, Akagari ka Mubuga mu Mudugudu wa Nyarusovu mu Karere ka Nyaruguru ho mu Majyepfo y'u Rwanda.

    Yatanze inka n'ibitenge nyuma y'uko we n'itsinda ryari rimuherekeje basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibeho ruruhukiyemo abasaga ibihumbi 30 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bunamira inzirakarengane zihashyinguye.

    Uru rwibutso ruherereye mu Murenge wa Kibeho mu Kagari ka Kibeho, Umudugudu wa Sinayi. Rwubatse muri Kiliziya mu rwego rwo kugaragaza uburyo Abatutsi bari bashakiye ubuhungiro muri iyi Kiliziya bicishijwe intwaro zinyuranye, banayitwikirwamo hakoreshejwe Lisansi ku wa 14 Mata 1994.

    Niyo mpamvu igice kimwe cya Kiliziya cyagizwe urwibutso rushyinguwemo imwe mu mibiri y'inzirikarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Cadette yavuze ko yatekereje gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri Aka Karere, bitewe n'uko ariho umuryango we ukomoka.

    Mu ijambo rye, yavuze ko igihe kimwe yagiranye ikiganiro kirambuye na Nyina amubaza inkomoko yabo na byinshi byerekeye abo mu muryango we atabona. Nyina amubwira ko ivuko ryabo ari Nyaruguru.

    Yagize ati 'Nabajije Mama ngo ubundi njye mvuka he? Ansobanurira ko mvuka muri Nyaruguru, ndongera ndamubaza ngo kuki abandi bana bagira ba Sekuru, ba Nyirakuru, ba Nyirasenge, ba Nyirarume…ansubiza ko abo bose nari mbafite ariko bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Yavuze ko kuba yagize amahirwe yo kongera gusubira ku ivuko byatumye aba babyeyi yahaye ubufasha ababonamo ba 'Nyogokuru, ba Sogokuru, ba Marume, ba Masenge ntabashije kubona'. Akomeza ati 'Nanjye rero mumfate nk'umwuzukuru wanyu.'

    Yakomeje avuga ko ubwo yaganiraga na Nyina yamubajije ngo 'iyo umwana agiye gusura ababyeyi yitwaza iki? Nyina amusubiza ko umwana ashyira ababyeyi imyambaro ndetse bakanasangira amata.'

    Cadette avuga ko mu bikorwa asanzwe akora binyuze muri Foundation Norah harimo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kurihira abanyeshuri amashuri n'ibindi binyuranye.

    Yashimye ubuyobozi bw'umuryango IBUKA bwamufashije muri iki gikorwa, Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru n'abandi bafatanyabikorwa.

    Ati 'Nzagerageza kujya nza kubana namwe haba muri ibi bihe byo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ndetse no muri gahunda zindi ziba zateguwe mu Karere kacu. Dukomeze kwibuka twiyubaka.'

    Akarere ka Nyaruguru kashimye Cadette, bamuha impano

    Visi Meya Ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage, Byukusenge Assoumpta yashimye Cadette watekereje ku barokotse Jenoside muri aka karere akabagenera inka n'ibitenge.

    Yavuze ko muri gahunda bafite nk'akarere ka Nyaruguru (2017-2024) ari uko buri wese utuye aka karere azaba afite ubushobozi bwo kwiteza imbere uko byagenda kose.

    Byukusenge yabwiye aba babyeyi ko ibitenge bahawe bisobanuye kubona icyo kwambara ariko ukakigirira isuku, naho inka bivuze kubona amata, ifumbire n'ibindi.

    Uyu muyobozi yanasabye aba babyeyi kuzagabira abandi igihe izi nka zizaba zororotse, nk'uko bigenda muri gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida Kagame.

    Byukusenge avuga ko abayobozi barajwe ishinga n'uko abaturage bagira ubuzima bwiza. Ati 'Natwe turifuza y'uko abacu bagabiwe n'abandi hirya no hino, izi nka zazababera imbarutso y'iterambere.' Yavuze ko nk'ubuyobozi bazakomeza gukurikirana imibereho y'izi nka zahawe abaturage.

    Uyu muyobozi yashimye Cadette kubera ko hari 'benshi bagera hanze bagasebya igihugu bakumva batazanahagaruka, ntibagire umutima wo gutekereza.'

    Akomeza ati 'Ariko ibyo ngibyo ni umuco mubi, ni n'indangagaciro mbi yo kwibagirwa isoko cyangwa igihugu cyakureze. Kandi, igihugu cy'u Rwanda ntawe giheza nta n'uwo gisubiza inyuma…'

    Avuga ko mu rwego rwo gushimira Cadette, Akarere ka Nyaruguru kamuteguriye impano yihariye mu rwego rwo kumushimira ineza ye, no gusaba Imana gusubiza aho yakuye.

    Uwari umusangiza w'amagambo yagize ati 'Nyaruguru tugira umuco mwiza turakira ariko natwe turanatanga…. Hari impano nk'Akarere twabageneye, ntimwaduha ngo ntitubereke y'uko natwe turi abantu tunyurwa…'

    Uretse Cadette wahawe impano, Akarere ka Nyaruguru kanahaye impano Umuyobozi w'Umuryango Zirikana, Mutiganda Innocent wagize uruhare mu gutuma Cadette ashyira mu bikorwa igitekerezo cyo gutanga inka n'ibitenge ku barokotse Jenoside.

    Umusangiza w'amagambo ati 'Iyo ufite umwana Mukuru ukamutuma ukabona agutumikira, ukabona agenda azana inshuti uramushimira kugira ngo azakomeze. Mutiganda nawe rero, so yakwise neza akwita Mutiganda ntujya wiganda mu bintu byose no gutuma abantu bagaruka iwabo, gushakira inshuti, rwose nawe turagushimiye…'

    Imbamutima z'ababyeyi bahawe inka n'ibitenge:

    Mukamabano Concessa uri mu bahawe inka, mu kiganiro yahaye InyaRwanda yatangiye ashima Imana kubera ko 'ndi ku butaka butagatifu 'i Kibeho kwa Nyina wa Jambo'. Uyu mubyeyi yasabiye umugisha Cadette, amwifuriza gukomeza ibikorwa byiza nk'ibi by'urukundo. Ati 'Namubwira gukomeza umurimo yashinzwe agakomeza ntatsitare.'

    Kayitesi Gloriose we utuye mu Kagari ka Coko yashimye Cadette kuba yarazirikanye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko iyi nka igiye kumufasha kunywa amata no kubona ifumbire azifashisha mu gihe cyo guhinga.

    Ati 'Nishimye cyane kubera bampaye inka nkaba ngiye kujya nywa amata nkabona n'ifumbire, none ubu ngubu nkaba nshimira uriya mwana waturutse muri Amerika ni umwana muto cyane ariko namukunze, kuko yazirikanye kuza akatwambika.'

    Nyirangabe Chantal avuga ko atoroherwaga no kubona amafaranga yo kugura igitenge, kuko byamusabaga kujya guhingira abandi akishyurwa 1300 Frw akagenda yongeranya amafaranga kugeza agwiriye akabafasha kugura igitenge. Ati 'None birandenze.' Aba bakecuru bahawe inkunga y'inka n'ibitenge ni abo mu Mirenge itanu yo mu Karere ka Nyaruguru.”     

    Cadette yashyikirije igitenge umwe mu babyeyi 300 bo muri Nyaruguru babihawe 

    Visi-Meya Byukusenge ashyikiriza igitenge umwe mu babyeyi, yabasabye gukomeza kwiyitaho 

    Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Nyaruguru, Captain Uwizeye Opetate yahuje urugwiro n’umwe mu babyeyi bahawe ibitenge 


    Mukamabano Concessa uri mu bahawe inka n’igitenge yavuze ko anezerewe 

    Kayitesi Gloriose we utuye mu Kagari ka Coko yashimye Cadette watekereje ku babyeyi barokotse Jenoside 


    Visi-Meya Byukusenge ari kumwe na Cadette muri iki gikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 

    Visi-Meya Byukusenge yashyikirije Cadette impano Akarere ka Nyaruguru kamugeneye 

    Captain Uwizeye yashyikirije Mutiganda Innocent impano Akarere kamugeneye 

    Cadette yagize n’umwanya wo gusabana na bamwe mu bakecuru bo mu Karere ka Nyaruguru 

    Ubwo Cadette ndetse na Captain Uwizeye bashyikirizaga inka ababyeyi batatu bazihawe

    Visi Meya Ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage, Byukusenge Assoumpta yashimye Cadette wahaye inka n’ibitenge abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

     

    Umuyobozi w'Umuryango Zirikana, Mutiganda Innocent yagarutse ku kuntu yahuye na Cadette 

    Umunyamakuru ‘Djihad’ yagarutse kuri bimwe mu bikorwa bya Foundation Norah 

    Cadette yavuze ko yatekereje gufasha abarokotse Jenoside nyuma y’uko Nyina amubwiye byinshi ku buzima bw’abo mu muryango we 

    Ingabire Diane, Mutangana Carine ‘Cadette’ ndetse na Inkindi Aisha-Aha Cadette yagezaga ijambo kubitabiriye iki gikorwa 

    Bwana Ntawukuriryayo Venuste, Visi Perezida wa kabiri w’Umuryango IBUKA, yavuze ko bazakomeza kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kubasubiza icyizere cy’ubuzima


     

    Mutangana Carine ‘Cadette’ yatanze inka eshatu kuri bamwe mu barokotse Jenoside bo mu Karere ka Nyaruguru 

    Mbere yo kwinjira mu rwibutso, basobanuriwe uburyo Abatutsi bahungiye muri Kiliziya bizeye kuharokokera ariko Interahamwe zabasanzemo zirabica 

    Hanze ya Kiliziya Gatolika bagiye berekwa inkuta Interahamwe zifashishije zohereza Lisansi ndetse n’amasasu imbere mu mugambi wo kurimbura Abatutsi 

    Umukinnyi wa filime Aisha Inkindi uzwi muri filime nka ‘Impanga’, ‘Nyaxo’ n’izindi 

    Izabayo Innocent [Dj Inno] ubwo yumvaga neza ukuntu Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubukana muri aka gace 

    Umunyamakuru uzwi cyane ku muyoboro wa Youtube 3D Tv ndetse no kuri Televiziyo Yongwe Tv, Uzabakiriho Cyprien [Djihad] ni umwe mu baherekeje Cadette ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyaruguru 

    Umunyamideli Rukundo Derrick ubwo yari kumwe n’abandi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyaruguru 


    Muhizi Bertin, Umukozi Ushinzwe inzibutso mu Karere ka Nyaruguru 

    Ingabire Diane, umuvandimwe wa Cadette ubwo yari imbere ya Kiliziya n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 

    Mukacyubahiro Pascaline, umwe mu bavandimwe ba Cadette bamuherekeje ku ivuko ry’abo mu muryango wabo 

    Umunyamakuru Ndahiro Valens wa BTN yafashe igihe cyo kwitegereza no kumenya uko Jenoside muri aka gace yateguwe 

    Imbere muri Kiliziya harimo Urwibutso rushyinguyemo inzirikarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 

    IBUKA ivuga ko iri guteganya gushaka Miliyoni 80 Frw zijyanye no kwita kuri iyi Kiliziya mu rwego rwo kubungabunga amateka 

    Dj Brianne yitegereza ikarita igaragaza uburyo muri Jenoside Kiliziya yatwitswe, hakabaho kuyisana hasigasirwa amateka

     

    Bashyize indabo ku mva bunamira inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso rwa Jenoside rwa Nyaruguru










     

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata1994

    AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128612/nyaruguru-cadette-yatanze-inka-nibitenge-byasaga-miliyoni-14-frw-ku-barokotse-jenoside-yak-128612.html

  • Umunyamideli Moses Turahirwa yitabye RIB – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yahaye InyaRwanda.com, Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, yagize ati: Yego, Turahirwa Moïse arimo kubazwa muri RIB ku nyandiko mpimbano; nyuma y'uko Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka rwemeje ko iyo pasiporo atari rwo rwayitanze.'

    Ku munsi w’ejo hashize, kuwa Gatatu tariki 26 Mata 2023, nibwo Umunyamideli Turahirwa Moses abinyujije kuri konti ye ya instagram yasangije abamukurikira urwandiko rw'inzira bigaragara ko rwatanzwe n'Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka mu Rwanda, ruriho ko Turahirwa usanzwe ari umusore, 'yahinduye igitsina' akaba ari umugore.

    Ubwo yasangizaga abamukurikira uru rupapuro yagize ati 'Finally officially female on my ID. How a fan. Thank You Kagame.' (bivuze mu Kinyarwanda ngo: Birabaye, byemewe, ku irangamuntu yange ndi UMUGORE. Birarenze. Ndashima Kagame)'

    Urupapuro Moses yasangije abamukurikira

    Moses yitabye RIB

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128615/umunyamideli-moses-turahirwa-yitabye-rib-128615.html

  • Twaganiriye: Sadate Munyakazi yasabye ubusoba… – #rwanda #RwOT

    Aganira na InyaRwanda.com, Sadate Munyakazi yasobanuye byimbitse ubutumwa yari yanyujije kuri konti ye ya Twitter.

    Ubutumwa bwe bwagiraga buti 'Ese birashoboka ko Leta y’u Rwanda yatanga amakuru atariyo ku mpapuro itanga? Cyangwa uyu Turahirwa Moses yaba yahimbye izi nyandiko yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga!?”

    yakomeje agira ati: “Passeport ni imwe mu nyandiko zikomeye kandi zihesha Igihugu icyubahiro, uru rwandiko rutangiye gukinishwa gutya byaba ari ikibazo gikomeye kuko bigira ingaruka ku Gihugu ndetse no kuri twe n'abarukoresha. Uko bimeze kose abanyarwanda dukwiye kumenya ukuri kuri iki gikorwa.'

    Ni ubutumwa bwaje bukurikira ubw'Umunyamideri Moses Turahirwa washinze inzu y’imideri ya Moshions yambika abakomeye, avuga ko yamaze kwihinduza igitsina ku mpapuro z’inzira [Passport] akoresha ndetse agashimira na perezida Kagame. 

    Abinyujije kuri Instagram, uyu muhanzi w’imideri yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda bwemeye guhindura igitsina akaba umugore [Female] yari umugabo [Male] kuri izi mpapuro akoresha.

    Ubu butumwa bwahise busamirwa hejuru kugeza no kuri Sadate wahoze ari Perezida wa Royon Sport, maze yerekana amarangamutima ye abinyujije ku InyaRwanda.

    Muri iki kiganiro, twatangiye tumubaza impamvu y'ubu butumwa yanditse abuherekeresha ubwo Moses Turahirwa yari yatanze.

    Ati: “Icyo bugamije ikinini ni ukuvuga ngo leta y'u Rwanda ibinyujije mu kigo kibishinzwe, ize gutanga ibisobanuro, niba koko bishoboka y’uko ishobora gutanga amakuru atariyo ikavuga niba umuntu ari umugabo, mu Rwandiko ikavuga niba ari umugore, cyangwa se byaba ariko byagenze tukamenya ko uriya Twahirwa byaba ari ukuri cyangwa yakoresheje inyandiko mpimbano kuri iriya nyandiko;

    Cyane y'uko mu mategeko mu Rwanda ahana umuntu ukoresha inyandiko mpimbano, ariko by’umwihariko ku itegeko rigenga passport rikaba ribuza umuntu wese kugira icyo yahindura, kugira icyo yagabanya,… kuri ruriya rwandiko rw'inzira. Nkurikije rero ibyo bintu bibiri tugasanga niba Moses yakoze ibinyuranyije n'amategeko y'u Rwanda, uretse kuba yabibazwa no kurwandiko yatesheje agaciro yakagombye kurwamburwa kubera kurukoresha nabi.”

    Sadate ntiyumva neza ibyo abashinzwe Passport bakoze

    Sadate afite impungenge ku rupapuro rw’inzira abanyarwanda bakoresha rusanzwe rwubashywe, uburyo ruzajya rwakirwa nyuma y’uko Moses ashyize hanze buriya butumwa.

    Ati: “Kurukoresha nabi kandi hakaza y’uko rugira ingaruka ku gihugu kuko ruriya rwandiko ntabwo rugarukira ahangaha mu Rwanda gusa. Rero kurutesha agaciro bigira ingaruka ku gihugu no kuri twebwe abarukoresha, kuko iyo tugiye mu mahanga usanga twubashwe kuko inyandiko zacu ari iz’agaciro. 

    Bibaye bihindutse y’uko abantu barukoresha uko babonye byaba ari ingaruka ku buryo twajya turutanga abantu bakabanza kurukemanga, bavuga ko ari za nyandiko zishobora kuba zivuga amakuru atariyo. Niyo mpamvu nakoze buriya butumwa ngira ngo nsabe ikigo kibishinzwe dusanzwe tuziho imikorere myiza, y'uko cyaza gutanga ibisobanuro kuri buriya butumwa.'

    Sadate abajijwe ku kuba Moses yabikoze ari gutwika nk'uko bisanzwe ku mbuga nkoranyambaga, asubiza ko yaba yarengereye.

    Moses yamaze kwenza ko ari ‘umukobwa’

    Yagize ati: Ntekereza y’uko bibaye ari byabindi urubyiruko cyangwa basigaye bakoresha ngo ni ugutwika, ntekereza ko Moses yaba ari kurengera kuko mu gihe gishize uziko yavuze ko yemerewe kunywa urumogi mu Rwanda mu muhanda uko abishaka, ibyo byagiye ntacyo bikozweho. Uyu munsi yadukiriye urupapuro twese dukoresha mu mahanga nabwo abigenje kuriya. Ntekereza ko yaba ari kurenga imirongo itukura ku buryo ababishinzwe batabifata gusa nk'agatwiko, ariko ni ikintu kigira ingaruka uretse ku barukoresha, no ku gihugu muri rusange.'


    Ubutumwa bwa Sadate

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128614/twaganiriye-sadate-munyakazi-yasabye-ubusobanuro-ku-bashinzwe-passport-nyuma-yuko-moses-tu-128614.html

  • Inkuru nziza ku bantu bakunze Soleil muri Filime ya Bamenya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwase Delphine wamenyekanye nka Soleil muri Filime ya Bamenya series yatangaje ko agiye kongera kugaruka muri iyi filime nyuma y'igihe kirekire atayigaragaramo.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sleil  yatangaje ko azagaragara mu gace gashya  k'iyi filime ya Bamenya series.

    Yagize ati 'Soleil wanyu yagarutse duhurire muri episode Itaha ya Bamenya series. Ndabakunda ashyiraho agatima.'

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-ku-bantu-bakunze-soleil-muri-filime-ya-bamenya/

  • Bigomba kumukoraho: Umugabo w’umwarimu akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana 10 b’abahungu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wo mu karere ka Bugesera wari umwarimu yatawe muri yombi n'urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB acyekwaho ibyaha byo gusambanya abana 10 bose b'abahungu.

    Uyu mwarimu arashinjwa gusambanya abana 10 b'abahungu bari hagati y'imyaka 14 na 18 y'amavuko mu bihe bitandukanye akaba yaratawe muri yombi n'urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB tariki 24 Mata 2023 ubu afungiye ku cyicaro cya RIB ya Nyamara hakaba hari gutunganywa dosiye yuzuye neza ngo ijyanwe mu bushinjacyaha.

    Mu iperereza rya kozwe na RIB rigaragaza ko uyu mugabo yakoreraga abana 10 yigishaga ibikorwa bigamije gushimisha umubiri nk'uko umuvugizi wa RIB Dr. Murangira Thierry  yabitangarije itangazamakuru.

    Source : https://yegob.rw/umwarimu-akurikiranyweho-gusambanya-abana-babahungu-bagera-10/

  • Amakuru atari meza atunguranye cyane asohotse nonaha ku bukwe bwa King James ndetse atashimishije bamwe  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hamaze iminsi havugwa amakuru ko umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James avugwa mu rukundo ndetse ayo makuru yavugaga ko uyu musore ashobora kuba afite ubukwe muri 2024.

    Gusa amakuru ari kuvugwa ubu, ari kuvuga ko uyu musore ashobora kuba yasubitse ubu bukwe akabwimurira igihe kitazwi.

    Amakuru akomeza avuga ko uyu musore hari ibyo agicyeneye kwiga bikaba bitamworohera gukora ubukwe vuba aha.

    Aya ni amakuru avugwa hirya no hino gusa nyirubwite ntacyo arabivugaho, ku yandi makuru yagaragara muzayamenyeshwa.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-atari-meza-atunguranye-cyane-asohotse-nonaha-ku-bukwe-bwa-king-james-ndetse-atashimishije-bamwe/

  • Umugabo wagaragaye ari gukoza intoki mu kibuno cy’umukobwa wari wambaye agakabutura kacitse akomeje kurikoroza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wagaragaye ari gukoza intoki mu kibuno cy'umukobwa wari wambaye agakabutura kacitse akomeje kurikoroza.

    Ku rubuga rwa twitter hakomeje gukwirakwizwa amashusho y'umugabo wari ari gukoza intoki mu kibuno cy'umukobwa wari wambaye agakabutura kacitse.

    Aya ni amashusho y'abantu bo mu gihugu cya Brazil nkuko byavuzwe n'uwasangije aya mashusho.

    Aya ni amashusho yafashwe n'abantu bari bari hasi yaho abantu bajya kwica bakaruhura mu mutwe.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-wagaragaye-ari-gukoza-intoki-mu-kibuno-cyumukobwa-wari-wambaye-agakabutura-kacitse-akomeje-kurikoroza/

  • Ni 150 mu Isi gusa! Umuhanzi Davido yaguze imodoka ifite agaciro ka 1/2 cya Miliyari Frw itunzwe n’abantu bake ku Isi – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Icyamamare muri muzika ya Nigeria ndetse no ku Isi muri rusange, Davido yaguze imodoka ifite agaciro ka miliyoni 500Frw

    Abinyujije kuri story ya Instergarm, Davido yasangije abamukurikira amashusho n'amafoto y'iyi modoka yo mu bwoko bwa 'Maybach X Virgil Abloh s680'. Nk'uko Wasafi media I bitangazwa, izi modoka ngo ni 150 ku Isi gusa.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/ni-150-mu-isi-gusa-umuhanzi-davido-yaguze-imodoka-ifite-agaciro-ka-1-2-cya-miliyari-frw-itunzwe-nabantu-bake-ku-isi-amafoto/

  • Abanyakigali ntibakina! Yolo The Queen yatobowe ikibuno n’abasore bakoresheje ipensi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yolo The Queen uzwiho kugira imiterere idasanzwe ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye yagize gutoborwa ikibuno ubwo yari yasohokeye mu kabari gahereye mu mugi wa Kigali.

    Nk'uko bitangazwa na InyaRwanda ngo Yolo The Queen yigeze gutoborwa ikibuno n'abasore bashakaga kumenya niba ikibuno ari icye cyangwa ari igiterano.

    Ibi byabereye mu kabari kamwe ko muri Kigali aho abasore baziranye na Yolo The Queen atari yagira amabuno manini, bamujombye ipensi maze akava amaraso.

    Ibyo byago yahuye nabyo byatumye atongera kugaragara mu ruhame ukundi.

    Source : https://yegob.rw/abanyakigali-ntibakina-yolo-the-queen-yatobowe-ikibuno-nabasore-bakoresheje-ipensi/