Category: Uncategorized

  • “Ohh! Aho nyine, aho!” Umusore w’injajwa yatangaje benshi ubwo yasubiragamo ukuntu umukobwa baryamanye yatakaga ubwo bari mu gikorwa (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hakomeje gusakara amashusho y'umusore wasekeje abatari bake ubwo yihaga ibyo gusubiramo uko umukobwa baryamanye yatakaga ubwo bari bari mu gikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina.

    Ni amashusho ari gusetsa abatari bake hanze kubera ukuntu uyu musore yayasubiyemo mu buryo busekeje.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/ohh-aho-nyine-aho-umusore-winjajwa-yatangaje-benshi-ubwo-yasubiragamo-ukuntu-umukobwa-baryamanye-yatakaga-ubwo-bari-mu-gikorwa-videwo/

  • Moses washinze Moshions yatawe muri yombi aku… – #rwanda #RwOT

    Moses Turahirwa washinze inzu y'imideli ya Moshions, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) aho akurikiranyweho ibyaha by'inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yavuze ko nyuma y'uko Turahirwa atumijwe ngo yisobanure, hemejwe ko “iperereza ari gukorwaho rikomeza afunzwe”. 

    Yavuze kandi ko atari inyandiko mpimbano gusa akurikiranyweho. Ati “Ikindi kandi ni uko mu byaha yabazwagaho hiyongereyeho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge nk'uko ibipimo bya Rwanda Forensic Laboratory byabigaragaje.”

    Turahirwa aherutse kuvuga ko mu Rwanda ari ho honyine bamwemerera kunywa urumogi.

    Kuwa 27 Mata 2023, ni bwo Turahirwa yatumijweho kugira ngo abazwe ibya Passport yavugaga ko yihinduje igitsina akaba umugore, nyamara ababishinzwe bakabyamaganira kure.

    Moses aherutse kuvuga ko Passport ye yahinduwe

    Moses Turahirwa yatawe muri yombi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128632/moses-washinze-moshions-yatawe-muri-yombi-akurikiranyweho-inyandiko-mpimbano-no-gukoresha–128632.html

  • “Chr wanjye Niyo, ndagukunda Niyo” Urukundo rugeze aharyoshye hagati y’umuhanzi Bwiza na Niyo Bosco (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hakomeje gusakara amashusho y'abahanzi babiri aribo Niyo Bosco na Bwiza aho baba bari guterana imitoma.

    Umuhanzi Bwiza yifashisha indirimbo ya Chriss Eazy maze akaririmbira Niyo Bosco uba ara kumucurangira.

    AMASHUSHO

     

    Source : https://yegob.rw/chr-wanjye-niyo-ndagukunda-niyo-urukundo-rugeze-aharyoshye-hagati-yumuhanzi-bwiza-na-niyo-bosco-videwo/

  • Chiffa Marty wari umukunzi wa Buravan yishush… – #rwanda #RwOT

    Yvan Buravan yatabarutse afite umukunzi nubwo ntaho yari yarigeze amwerekana, ariko inshuti za hafi za zari zimuzi cyane.

    Barakundanaga ndetse kuva yakwitaba Imana, umukunzi we Chiffa yasigaranye igikomere mu mutima we adasiba kugaragaza uko bwije n'uko bukeye.

    Kuri ubu ubwo hizihizwaga isabukuru ya Nyakwigendera Yvan Buravan, uyu mukobwa yabonye nta yindi mpano yamuha usibye kumwiyandikaho.

    Abinyujie ku rubuga rwe rwa Snapchat, uyu mukobwa yasangije abamukurikira amashusho  amugaragaza yagiye aho baterera Tatuwaje, batangira kumutobora umubiri.

    Nyuma y'uburibwe budasanzwe, byarangiye uyu mukobwa yerekanye icyabumuteraga ko yari ari kwishyushanyaho amagambo abiri. Ayo magambo ni Y na B bivuze “Yvan Buravan” nk’uko uyu muhanzi yakundaga kwiyita YB nk’impine y’amazina ye.

    Aho yatereye iyi Tatuwaje

    Yanagaragaje uwamushyizeho iyi tatuwaje

    Nyuma yo kuyimushushanyaho bamushyizeho igituma ifata neza

    Iyi Tatuwaje iri mu mazina ya Yvan Buravan, yabikoze mu kumwifuriza isabukuru ye

    Yamusezeranyije ko azamukunda kugeza ku iherezo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128624/chiffa-marty-wari-umukunzi-wa-buravan-yishushanyije-ku-mubiri-we-amazina-ye-amafoto-128624.html

  • SKOL yashyize igorora abakiriya bayo mu gitar… – #rwanda #RwOT

    Iki igitaramo kizaba ku wa 6 Gicurasi 20223 muri 'Parking' ya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Abahanzi bamaze gutangazwa bazaririmba muri iki gitaramo cy'imbaturamugabo barimo Riderman, Bushali, Fireman, Danny Nanone, Papa Cyangwe, Logan Joe ndetse na Zeo Trap. Imiryango y'ahazabera iki gitaramo izafungurwa guhera saa cyenda z'amanywa.

    Ushinzwe imenyekanisha bikorwa muri Skol Rwanda, Tuyishime Karim, yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo bagiteguye mu rwego rwo gukomeza gufata neza abakiriya b'uru ruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye.

    Avuga ko muri iki gitaramo abantu bakwiye kwitega ibyishimo ndetse no gusabana banywa ibinyobwa bya Skol. Ati 'Abantu bitege kunyurwa n'ikirori giherekejwe na Skol Lager mu buryo batarigera babona kuva uyu mwaka watangira.'

    Tuyishimire avuga ko bahisemo abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo bashingiye ku 'bahanzi bazwiho gushimisha benshi no kwitwara neza ku rubyiniro iyo bari imbere y'abafana babo n'abakunzi b'umuziki muri rusange'.

    Avuga ko nka Skol 'turifuza ko buri muntu uri muri Kigali yabasha kumva ibyiza by'umuziki nyarwanda biherekejwe n'inzoga za Skol'.

    Tuyishimire avuga ko kwinjira muri iki gitaramo 'bigusaba kugura amacupa 2 ya Skol wihitiyemo ubundi ukabasha kwitabira igitaramo'.

    Ibi bitaramo bigamije guhuriza hamwe abakunzi ba Skol bikomereje i Kigali nyuma y'uko abahanzi batandukanye barimo Bushali, Marina, Mr Kagame bataramiye mu Karere ka Muhanga, mu Karere ka Musanze ndetse n'ahandi.


    Uruganda rwa Skol rwahuje abaraperi mu gitaramo ‘Nyega Nyega na Skol Lager’
    Riderman uzwi mu ndirimbo nka ‘Mambata’, ‘Inyuguti ya R’, ‘Icupa ry’imiti’ n’izindi ategerejwe muri iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali, ku wa 6 Gicurasi 2023 

    Umuraperi Bushali wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Kugasima’ agiye kongera gususurutsa abakunzi b’ibinyobwa bya SKOL 

    Fireman wongeye kwigaragaza kuva mu myaka ibiri ishize mu ndirimbo nka ‘Muzadukumbura’ yakoranye na Nel Ngabo, ‘Bafana Bafana’ na Knowless na Bull Dogg n’izindi 

    Umuraperi Danny Nanone ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo ‘Nasara’ yakoranye na Ariel Wayz, ‘Iminsi myinshi’ n’izindi 

    Papa Cyangwe uherutse gusohora indirimbo ‘We sha’, ‘Its’ okay’ yakoranye na Afrigue na Fireman n’izindi 

    Umuraperi Logan Joe uzwi mu ndirimbo nka ‘Njyewe utazi’, ‘Ndi Good’ yakoranye na B-Threy 

    Umuraperi Zoe Trap utanga icyizere muri Hip Hop, azwi mu ndirimbo nka ‘Umwanda’, ‘Naretse kubaya’, ‘Si sawa’ n’izindi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128633/skol-yashyize-igorora-abakiriya-bayo-mu-gitaramo-yahurijemo-abarimo-riderman-fireman-na-bu-128633.html

  • Soleil wamamaye muri Bamenya nyuma y’imyaka2 agiye kuyigarukamo #rwanda #RwOT

    Uwase Delphine wamamaye nka Soleil muri filime y’uruhererekane ya Bemenya, nyuma y’igihe kinini atagaragara muri iyi filime, yemeje ko agiye kongera kuyigaragaramo.

    Soleil ukina muri iyi filime ari umugore wa Kanimba bakoranye ubukwe, yari amaze imyaka 2 atagaragara muri iyi filime.

    Soleil ubu ukina ari umugore utavugirwamo, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko yagarutse muri iyi filime y’uruhererekane ndetse ko agace kazakurikiraho azaba akarimo.

    Ati “Soleil wanyu yagarutse duhurire mu gace [episode] gashya gataha ka Bamenya. Ndabakunda.”

    Agace gashya Soleil aheruka kugaragaramo kasohotse tariki ya 22 Nzeri 2020 akaba yaravuye mu rugo kwa Kanimba avuga ko afite urugendo agiyemo, kuva icyo gihe yari yongera kuyigaragaramo.

    Soleil ukina ari umugore wa Kanimba, agiye kongera kugaruka muri Bamenya

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/soleil-wamamaye-muri-bamenya-nyuma-y-imyaka2-agiye-kuyigarukamo

  • U Rwanda rwasubije Abongereza bafite impungenge ko abimukira bazicwa na malaria – #rwanda #RwOT

    Iby'uko abimukira bazoherezwa mu Rwanda bazicwa na malaria, ni ubutumwa bwatambukijwe n'umuganga w'inzobere mu bijyanye n'indwara z'abana, Prof Elspeth Webb, Umwongereza wigishije mu mashuri atandukanye y'ubuvuzi.

    Ni umwe mu badashaka ko u Rwanda n'u Bwongereza bishyira mu bikorwa amasezerano byasinye yo kwakira abimukira, aho u Rwanda rwemeye kubacumbikira, rugafatanya n'u Bwongereza mu guhangana n'ikibazo cy'abakomeje kwinjirayo mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Webb yabinyujije mu gitekerezo yatanze mu kinyamakuru The Guardian, aho yavugaga ko adashyigikiye ko u Bwongereza bwohereza abimukira mu Rwanda, ngo kuko bisa nko kubaroha kubera ubukana bwa malaria iba mu Rwanda.

    Yavuze ko u Rwanda nta bushobozi buhagije bwo guhangana na malaria rufite, bityo ko abimukira baturuka mu bihugu bitabamo malaria batakabaye boherezwa mu Rwanda.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, na we abinyujije muri The Guardian, yagaragaje ko isesengura rya Webb ku ngamba u Rwanda rwifashisha mu kurwanya malaria, ririmo kwibeshya cyane.

    Yagize ati ' Isesengura rya Prof Elspeth Webb ku kuba abimukira bazoherezwa mu Rwanda bashobora kurwara malaria, ririmo gukabya cyane. U Rwanda rufite gahunda idasanzwe yo kwirinda no guhangana na malaria, kikaba kimwe mu bihugu byagabanyije ku muvuduko mwinshi ubwandu bwa malaria, abarwayi bayo bavuye kuri 13.844 mu 2016 bakagera kuri 1.831 mu 2022. Ni igabanyuka rya 87%.'

    Dr Nsanzimana yagarutse kuri gahunda u Rwanda rwashyizeho zo guhashya malaria, zirimo no kwifashisha abajyanama b'ubuzima baboneka hose mu midugudu yo mu gihugu, mu gusuzuma no kuvura malaria kugeza aho ubu 70 % by'abarwaye iyo ndwara ariho bavurirwa.

    Ati 'Buri wese utuye mu Rwanda harimo n'abimukira, bagerwaho n'izi serivisi z'ubuzima ndetse n'imiti n'ibindi bifasha kwirinda malaria.'

    Minisitiri Nsanzimana kandi yavuze ko ibyakozwe n'u Rwanda mu guhangana na malaria, byanabonywe n'Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima.

    Ati 'Ingamba z'u Rwanda mu guhangana na malaria zagaragaje umwihariko ku buryo n'Ishami Mpuzamahanga ryita ku Buzima (OMS) muri raporo yaryo y'umwaka wa 2022 kuri malaria, ryavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu umunani bya Afurika bizagera ku ntego zo guhashya malaria ku rwego mpuzamahanga mu 2030.'

    Ingamba u Rwanda rwafashe mu guhangana na malaria zirimo gutanga inzitiramibu ku baturage bose, gutera imiti yica imibu, kwegereza abaturage ubuvuzi, gukangurira abaturage kurwanya no kwirinda malaria n'ibindi.

    Mu ntangiriro za 2020, Guverinoma y'u Rwanda yatangiye kwifashisha indege nto zitagira abapilote (Drones) mu bikorwa byo gutera imiti (Larvicide) yica imibu itera Malaria n'amagi yayo mu bishanga, mu bidendezi by'amazi n'ahandi ishobora kwihisha.

    Inzego z'ubuzima zasobanuye ko ibi byari bigamije kunganira gahunda isanzwe yo kurwanya imibu mu nzu z'abaturage kuko wasangaga hanze y'inzu aho imibu ituruka nta kintu cyakorwaga, cyane cyane mu bishanga aho imibu yororokera. Ubu ni uburyo bushya bwo kunganira ubusanzwe bwo gusanga imibu hanze itaragera mu nzu.

    U Rwanda rwagaragaje ko ingamba rwafashe mu guhangana na malaria zatanze umusaruro ku buryo nta mpungenge ku bimukira bazarwoherezwamo

    U Rwanda rukoresha drones mu gutera mu bishanga n’ahandi imiti yica imibu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasubije-abongereza-bafite-impungenge-ko-abimukira-bazicwa-na-malaria

  • Moses Turahirwa washinze Moshions yatawe muri yombi, urumogi rwiyongereye mu byo aregwa #rwanda #RwOT

    Moses Turahirwa washinze inzu y’imideli ya Moshions yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) aho akurikiranyweho impapuro mpimbano no gukoresha ikiyobyabwenge cy’Urumogi.

    Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kane, RIB yatumijeho Moses imubaza ku rupapuro rw’inzira rwe (Passport) hari nyuma y’uko ashyize hanze ifoto yarwo ashimira leta ko yemeye kumuhindurira igitsina igakuraho gabo igashyiraho gore.

    RIB yatangiye iri perereza nyuma y’uko Ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka bitangaje ko urwo rupapuro batigeze barutanga.

    Ibi kandi bikaba byarabaye nyuma y’iminsi mike, Moses ashimiye leta y’u Rwanda kuba yaramwemereye kunywa urumogi kumugaragaro.

    Icyo gihe yagize ati “Mu Rwanda ni cyo gihugu ku Isi kinyemerera kunywa umuti w’itabi ry’urumogi mu ruhame no mu busitani bwa Kigali nta nkomyi.”

    RIB nyuma yo kumutumaho ikaba yahisemo gukora iperereza afunzwe aho akurikiranyweho impapuro mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.

    Moses Turahirwa yatawe muri yombi

    Source : http://isimbi.rw/imideli/article/moses-turahirwa-washinze-moshions-yatawe-muri-yombi-urumogi-rwiyongereye-mu-byo-aregwa

  • Turahirwa Moses washinze Moshions yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Turahirwa yafunzwe nyuma y'uko kuri uyu wa Kane yatumijweho na RIB ngo yisobanure ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, hafatwa icyemezo ko iperereza ari gukorwaho rikomeza afunze.

    Ni icyaha yaketsweho nyuma yo gutangaza ifoto ya Pasiporo avuga ko yishimiye kwitwa umukobwa, mu gihe iyo pasiporo itari ukuri.

    Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry, yabwiye IGIHE ko nyuma y'uko Turahirwa Moïse atumijwe ngo yisobanure, hemejwe ko “iperereza ari gukorwaho rikomeza afunzwe” .

    Yakomeje ati “Ikindi kandi ni uko mu byaha yabwazwahaho hiyongereho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge nk'uko ibipimo bya Rwanda Forensic Laboratory byabigaragaje.”

    Iyi Laboratwari y'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, ishobora gupima niba mu mubiri w'umuntu harimo ibiyobyabwenge, n'ingano yabyo.

    Mu bihe bitandukanye, Turahirwa yakunze kuvuga ko mu Rwanda ariho honyine bamwemerera kunywa urumogi.

    Kuva muri Mutarama, Turahirwa ntatana n'inkuru zivugisha abantu, ku buryo hari n'abavuga ko icyo agamije ari uguteza ubwega no guhora mu matwi y'abantu ijoro n'amanywa.

    Byatangiye muri Mutarama ubwo hajyaga hanze amashusho n'amafoto amugaragaza ari gusambana n'abagabo bagenzi be. Ntiyigeze ayahakana ahubwo yavuze ibintu bidasobanutse, ko ari ibizagaragara muri filimi ivuga ku mideli, ariko ko uwo muntu usambana atari we, ko ari undi basa.

    Iminsi yagiye yisunika nabwo akavugisha benshi, bigera n'aho ashyira hanze amafoto ari i Paris, akavuga ko 'ari indaya'. Ibi byose byabanjirijwe n'amafoto yifotoreje i Musanze, yambaye ubusa buri buri.

    Aherutse nanone kwandika ku mbuga nkoranyambaga ze ko ashimira leta yamwereye kunywa urumogi. Ati 'Mu Rwanda ni cyo gihugu ku Isi kinyemerera kunywa umuti w'itabi ry'urumogi mu ruhame no mu busitani bwa Kigali nta nkomyi.''

    Mu butumwa amaze iminsi asakaza, yemera ko anywa urumogi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/turahirwa-moses-washinze-moshions-yatawe-muri-yombi