Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yashimiye abakinnyi n'Abanyarwanda batumye Shampiyona y'Isi y'Amagare yabereye i Kigali 'itazibagirana' – #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'Isi y'Amagare yakiniwe mu Rwanda kuva ku wa 21-28 Nzeri 2025, iba iya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika.

    Yegukanywe n'Umunya-Slovenia, Tadej Pogačar, akurikirwa n' Umubiligi Remco Evenepoel, uwa gatatu aba Umunya-Irlande, Ben Healy.

    Perezida Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yashimiye inzego zitandukanye zagize uruhare mu gutegura iri rushanwa kugeza ku wa 28 Nzeri 2025 risojwe.

    Ati 'U Rwanda rutewe ishema no kuba rwarakiriye Shampiona y'Isi y'Amagare. Ndashimira abakinnyi bose bahanganiye mu Murwa Mukuru wacu ku musaruro w'indashyikirwa bagezeho no kwihangana. Ndashimira byimazeyo inshuti yanjye, David Lappartient, abakozi ba UCI, abafatanyabikorwa bacu, inzego z'umutekano zafashije ngo irushanwa ribere mu mihanda itekanye, n'imbaraga z'Abanyarwanda barishyigikiye batuma Shampiyona y'Isi y'Amagare i Kigali koko itazibagirana.'

    Isiganwa ryo mu muhanda ryasojwe Shampiyona y'Isi y'Amagare ryatangiwe n'abakinnyi 165 hasoza 30 gusa ndetse nta Munyarwanda warisoje muri batandatu barikinnye.

    Impuzamashyirahamwe y'Umukino w'Amagare ku Isi (UCI), yatangaje ko abafana bagera kuri miliyoni ari bo barebeye ku muhanda isiganwa ry'abagabo ryasoje Shampiyona y'Isi yaberaga i Kigali.

    Perezida w'Impuzamashyirahamwe y'Imikino yo Gusiganwa ku Magare ku Isi, David Lappartient, na we abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko amagambo adashobora kugaragaza amarangamutima bafite nyuma y'uko irushanwa ryagenze neza kuruta uko babikekaga.

    Ati 'Mwakoze mwese ku bw'uyu munezero, wakoze Kigali, wakoze Rwanda. Mbega Kigali! Amagambo ntiyasobanura amarangamutima dufite uyu munsi. Mwakoze cyane ku rukundo mwagaragaje mu muhanda no hanze yawo, ubwo Tadej Pogačar yegukanaga umwambaro wa kabiri w'umukororombya, Remco Evenepoel akabona umudali wa Feza, na Ben Healy agatwara Umulinga.'

    Pogačar wisubije umudali wa zahabu mu gusiganwa mu muhanda bisanzwe [Road Race], yari yavuze ko yabonye isiganwa ryo mu Rwanda riteguye neza agereranyije n'iryo muri Australia.

    Ati 'Iri ni ryiza kurushaho. Mwihangane ariko imiterere y'inzira ziri aha ikubye inshuro 10 iyo muri Australia. Munyihanganire ni ko kuri, sinshaka kwibasira Abanya-Australia bashushanyije inzira zaho, ariko ntabwo nayisanzemo.'

    Shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2026 izabera i Montreal muri Canada.

    Tadej Pogačar yashimiye uko yashyigikiwe aho yanyuze hose

    Perezida Kagame ni umwe mu bakurikiye iri siganwa

    Kwa Mutwe ni hamwe mu hari abafana benshi cyane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimiye-abakinnyi-n-abanyarwanda-batumye-shampiyona-y-isi-y

  • Donald Kaberuka yagaragaje impungenge ku mabuye y'agaciro ya Afurika igurisha hanze yayo – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro za Nzeri 2025 Amerika yafashe icyemezo cyo gukura amabuye y'agaciro n'ibindi byuma mu bicuruzwa ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwazamuriye imisoro.

    Amerika icyo gihe yagaragaje ko icyo cyemezo gishingine ku kuba ibyuma n'amabuye y'agaciro ibikeneye mu buryo bwihutirwa.

    Gusa abasesenguzi mu by'ubukungu bagaragaje ko icyo cyemezo cya Amerika kigamije kuziba icyuho cy'inganda z'imbere mu gihugu no kureshya izindi nyuma y'uko izamuriye umusoro ibicuruzwa biva mu bihugu bitandukanye birimo n'u Bushinwa.

    Ibyo byatumye hari inganda muri Amerika zikora ibicuruzwa bikenera ibyuma n'amabuye y'agaciro zigorwa no kubibona ndetse n'ibiciro bitangira kuzamuka kuko ibyuma byinshi byifashishwa mu nganda byaturukaga mu Bushinwa.

    Afurika ihanzwe amaso ku mabuye y'agaciro kuko ibihugu biyafite bizayacuruza ku giciro cyiza kuko Amerika yoroheje uwo musoro.

    Donald Kaberuka yabwiye The East African ko Afurika idakwiye kugwa muri uwo mutego wa Amerika ngo yishinge ayo mafaranga imarireyo amabuye y'agaciro ifite kuko na yo iyakeneye mu guteza imbere inganda zayo.

    Yagize ati 'Amabuye y'agaciro y'ingenzi Afurika ifite akwiriye kuba abanza kuyifasha mu kuzamura urwego rw'ingufu zirengera ibidukikije no kubaka inganda. Impamvu dushaka gucuruza bikabije amabuye y'agaciro dufite ni uko tutari kubaka inganda ku rugero ruhagije ku buryo Abanyafurika bagera kuri miliyoni 800 bacyugarijwe no kutagira umuriro w'amashanyarazi.'

    Kaberuka yongeyeho ko nibikomeza gutyo igihe kizagera Afurika ikajya igura ku mafaranga menshi amabuye y'agaciro yagurishije mu mahanga kuko icyo gihe izaba ikeneye na yo kuyakoresha mu kwiyubaka ariko ko uyu munsi bisa nk'aho nta yandi mahitamo ifite mu gihe nta gihindutse.

    Donald Kaberuka yagaragaje impungenge ku mabuye y'agaciro ya Afurika agurishwa ku bwinshi hanze yayo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/donald-kaberuka-yagaragaje-impungenge-ku-mabuye-y-agaciro-ya-afurika-igurisha

  • Massad Boulos yaganiriye na Minisitiri Nduhungirehe ku masezerano y'u Rwanda na RDC – #rwanda #RwOT

    Ibi Boulos yabitangaje kuri uyu wa 28 Nzeri 2025, avuga ko ibiganiro byabo byagarutse ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro, harimo gukurikiza neza gahunda y'ingamba z'umutekano no gufata ibyemezo bigamije guhangana n'imitwe yitwaje intwaro.

    Yongeyeho ati “Twanaganiriye kandi ku gukemura ibibazo byihutirwa by'ubutabazi byugarije abaturage bagizweho ingaruka n'intambara, ndetse dusuzuma no kuri gahunda ihuriweho yo guteza imbere ubukungu mu Karere (REIF), irimo ibijyanye n'ingufu, ibikorwaremezo, uruhererekane rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubuzima rusange, ubukerarugendo n'ubucuruzi nyambukiranyamipaka, izaba umusingi w'amahoro binyuze mu kurema inyungu z'ubufatanye n'iterambere rirambye mu Karere k'Ibiyaga Bigari.”

    Inama iheruka guhuza urwego ruhuriweho rushinzwe gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry'aya masezerano yemeje ko ibikorwa bya gisirikare bigamije kurandura imitwe yitwaje intwaro bizatangira ku wa 1 Ukwakira 2025, umutwe w'iterabwoba wa FDLR ukazatangira kurandurwa hagati ya 21 na 30 Ukwakira 2025.

    Amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC agamije gushakira umuti ikibazo cy'umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC, yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena 2025 i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Amasezerano yasinywe arimo ingingo zigaruka ku kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane. Arimo kandi guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gushyira mu buzima busanzwe imitwe itari iya leta yitwaje intwaro.

    Arimo gushyiraho itsinda rihuriweho rigenzura ibijyanye n'umutekano, gufasha mu gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw'Ingabo za Loni ziri muri RDC [Monusco] no gushyiraho uburyo bw'imikoranire mu by'ubukungu mu karere.

    Aya masezerano kandi arimo inyandiko igaragaza ibikorwa bihuriweho mu gusenya umutwe wa FDLR.

    Nubwo bimeze bityo, u Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko RDC isa n'igenda biguru ntege mu gushyira mu bikorwa ibikubiye muri ayo masezerano, by'umwihariko gusenya umutwe wa FDLR yamaze kwinjiza mu gisirikare cyayo.

    Massad Boulos yaganiriye na Minisitiri Nduhungirehe ku masezerano y’u Rwanda na RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/massad-boulos-yaganiriye-na-minisitiri-nduhungirehe-ku-masezerano-y-u-rwanda-na

  • Abarenga 2000 barumwa n'inyamaswa ziganjemo imbwa buri mwaka mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    RBC yatangaje ayo makuru bijyanye n'iyi tariki ya 28 Nzeri 2025 yizihizwaho umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ibisazi by'imbwa.

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Agashami gashinzwe kurandura indwara zititaweho uko bikwiye muri RBC, Nshimiyimana Ladislas yagize ati 'Iyo turebye mu mibare ituruka mu mavuriro dusanga tugira abantu berenga 2000 buri mwaka [barumwa n'inyamaswa]. Muri abo hari umuntu umwe uhitanwa n'ibisazi by'imbwa kuko iyo ugize ibyago ukabyandura amahirwe yo kurokoka aba ri make birangira umuntu apfuye.'

    Nshimiyimana yavuze ko nubwo imibare igaragaza ko umuntu umwe ari we uhitanwa n'ibisazi by'imbwa ku mwaka mu Rwanda ari ikibazo kuko Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima riteganya ko nta muntu n'umwe ugomba guhitanwa na byo kuko bigaragaza ko haba hari imbwa zitandukanye zifite ibisazi.

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB giherutse gusohora itangazo risaba aboroye imbwa mu Rwanda kuzimenyekanisha no kizikingiza ibisazi.

    Dr. Ndayisenga Fabrice uyobora ishami ry'Ubworozi muri RAB yasabye Abanyarwanda kwita ku buzima bw'imbwa batunze kuko zishobora guteza ibyago byinshi.

    Ati 'Umuntu utunze imbwa mu Rwanda ategetswe kujya ku buyobozi bw'umudugudu akayimenyekanisha kandi akerekana n'ikarita yerekana ko buri mwaka ayikingiza. Akwiye kuba kandi afite ibyo bayambika ku mazuru biyibuza kurumana mu gihe isohotse kandi abatazabyubahiriza hari amategeko n'ibihano.'

    Dr. Nduwayezu Richard ukora mu kigo cyitwa Wag gikora ibikorwa byo gutabara no kwita ku mbwa abantu bagenda bajugunya ahataboneye yasabye abantu kuzitaho nk'andi matungo kuko inyinshi batoragura ziba zaratawe kandi ziteje ibyago umuryango mugari.

    Ati 'Nka 99% by'imbwa dufite aha usanga ari izagiraga ba nyirazo ariko bakazita. Imbwa dusanga ku mihanda akenshi ziba zidakingiye kandi ziba zishobora kuruma abantu zikabatera ibisazi cyangwa zikaruma izindi nyamaswa cyangwa andi matungo na yo akandura iyo ndwara.'

    RBC igaragaza ko indwara y'ibisazi by'imbwa iri mu icyenda zititiweho uko bikwiye kandi igomba kuba yaranduwe bitarenze mu 2030 binyuze mu kwita ku njangwe zo mu ngo no gukingiza imbwa kuri ubu byose hamwe birenga bihumbi 45 mu gihugu hose.

    Abarenga 2000 buri mwaka barumwa n’inyamaswa ziganjemo imbwa mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-2000-barumwa-n-inyamaswa-ziganjemo-imbwa-buri-mwaka-mu-rwanda

  • Tadej Pogačar yegukanye Shampiyona y’Isi yihorera kuri Remco, Abanyarwanda ntibasoza (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunya-Slovenia, Tadej Pogačar yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare, iba iya kabiri yikurikiranya ababaza Remco Evenepoel wamusize muri Individual Time Trial.

    Wari umunsi wa nyuma wa Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 imaze iminsi ibera mu Rwanda.

    Ryasojwe hakinwa isiganwa ryo mu muhanda “UCI Road World Championship”.

    Muri iri siganwa ry’abagabo, inzira zakoreshejwe ni: KCC – Gishushu-MTN-Mu Kabuga ka Nyarutarama- kuzenguruka Golf- SOS- MINAGRI- Ninzi-KABC- RIB- MediHeal- Women Foundation Ministries (Kwa Mignone)- Ku Muvunyi- KCC.

    Iyi ntera y’ibilometero 14,8 bayizengurutse inshuro icyenda.

    Izo nshuro zirangiye bafashe umuhanda wa: Kimihurura- Peyage- Rond-point Mu Mujyi- Ku Muhima- Nyabugogo- Kuri Ruliba- Karama ka Norvege- Nyamirambo Tapis Rouge- Kimisagara- Kwa Mutwe- Mu Biryogo- Gitega- Rond point mu Mujyi- Peyage- Mediheal- Ku Kabindi- KCC.

    Iyo ntera barayinyuzemo inshuro imwe.

    Nyuma yaho, barongeye bajya mu muhanda wa: KCC – Gishushu-MTN-Mu Kabuga ka Nyarutarama- kuzenguruka Golf- SOS- MINAGRI- Ninzi-KABC- RIB- MediHeal- Women Foundation Ministries (Kwa Mignone)- Ku Muvunyi- KCC.

    Aha na ho bahazengurutse inshuro esheshatu, ndetse ibilometero 267,5 byagombaga gusiganwa bina birangiye.

    U Rwanda rukaba rwari rufitemo abakinnyi 6 ari bo; Manizabayo Eric, Masengesho Vainqueur, Byukusenge Patrick, Muhoza Eric, Nkundabera Eric na Nsengiyumva Shemu.

    Uyu munsi hari hitezwe ihangana rikomeye Tadej Pogačar umunya-Slovenia ndetse n’Umubiligi Remco Evenepoel wamukoreye ibya mfura mbi akamutwara Individual Time Trial.

    Rero byari byitezwe Tadej Pogačar ko ari buze kumweza akegukana Road Race.

    Uyu munya-Slovenia, bamaze kwezenguruka za nshuro 8, bereke Nyabugogo bakomeza bajya kuzamuka Norvege, aha ni ho yatakiye ahita asiga igikundi aragicomoka kugeza isiganwa rirangiye.

    Tadej Pogačar ufite Shampiyona y’Isi y’Amagare iheruka, yaje kwegukana n’iya 2025 yasojwe kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Nzeri 2025 i Kigali akoresheje amasaha 6, iminota 20 n’amasegonda 21.

    Remco Evenepoel wegukanye Individual Time Trial yabaye uwa kabiri asizwe umunota n’amasegonda 26 ni mu gihe Umutaliyani, Healy yabaye uwa kane asizwe umunota n’amasegonda 50.

    Abanyarwanda uko ari batandatu nta n’umwe wigeze ubasha gusoza Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025.

    Mu bakinnyi 165 batangiye isiganwa, abakinnyi 30 bonyine ni bo babashije kurisoza.

    Remco Evenepoel yatahiye ITT muri Raod Race byanze

    Tadej Pogačar yisubije shampiyona y’Isi y’Amagare

    Nta munyarwanda wabashije gusoza

    Minisitiri wa Siporo mu bayobozi bitabiriye umuhango usoza Shampiyona y’Isi y’Amagare

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11950

  • U Rwanda na Misiri byakuriranyeho visa ku baturage babyo – #rwanda #RwOT

    Aya masezerano yashyiriweho umukono muri i New York ku wa 28 Nzeri 2025.

    Ubutumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda bugaragaza ko amasezerano yasinywe na ba Minisitiri ku mpande zombi bari mu Nteko Rusange ya Loni ya 80.

    Ni nyuma y'uko ku wa 23 Nzeri 2025, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw'akazi mu Misiri, agirana ibiganiro na mugenzi we Abdel Fattah Al-Sisi, bisiga hasinzwe amasezerano arimo ayo guteza imbere ishoramari hagati y'impande zombi, imicungire y'amazi, guhana ubutaka ku mpande zombi, no guteza imbere imijyi n'imiturire.

    U Rwanda na Misiri kandi muri Kanama 2024 byasinye amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubwikorezi, ubucuruzi n'andi yasinywe kuri uyu wa 12 Kanama 2024.

    U Rwanda rusanzwe rwarakuyeho kwaka visa Abanyafurika bose bashaka kurwinjiramo hagamijwe guteza imbere ubuhahirane no koroshya ingendo ku mugabane wose.

    Ibihugu byombi kandi bifitanye amasezerano atandukanye mu nzego zirimo tekiniki, iterambere ry'inganda n'ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, urubyiruko, ubuzima, ubutwererane mu bya gisirikare n'ibindi.

    Mu 2017, Perezida wa Misiri Abdel Fatah Al Sissi yasuye u Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije gutsura umubano w'ibihugu byombi.

    U Rwanda na Misiri kandi bihurira mu isoko rusange rihuza ibihugu byo mu Burasirazuba no mu Majyepfo ya Afurika (COMESA), ryemerera ibihugu birigize kohererezanya ibicuruzwa nta misoro.

    Ubutwererane bw'u Rwanda na Misiri ni ubw'igihe kirekire kuko icyo gihugu gifite ambasade yacyo i Kigali kuva mu 1976 mu gihe iy'u Rwanda i Cairo yongeye gufungurwa muri Werurwe 2015.

    U Rwanda kandi rwasinye amasezerano yo gufatanya mu byerekeye ingendo z'indege azwi nka 'Bilateral Air Service Agreement (BASA) na Trinidad et Tobago.

    U Rwanda na Misiri byakuriranyeho visa ku baturage b’ibihugu byombi

    U Rwanda na Trinidad et Tobago byasinye amasezerano y’ubufatanye mu by’ingendo zo mu kirere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-misiri-byakuriranyeho-visa-ku-baturage-babyo

  • Nyamasheke: Abanyerondo babiri bakurikiranyweho gusahura iduka – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu isantere y'ubucuruzi ya Banda, mu Mudugudu wa Gahira, Akagari ka Banda, Umurenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke.

    Bankundiye Odette, nyir'iryo duka ryasahuwe yabwiye IGIHE ko yari amaze iminsi asanga ibicuruzwa byagabanyutse yareba akabona nta rugi bishe nta n'aho batoboye bikamuyobera yataka bakamubwira ko nta kimenyetso.

    Tariki 25 Nzeri 2025, saa saba n'igice z'ijoro yahamagawe na Perezida w'abacuruzi bo mu isantere ya Banda amubwira ko hari ikibazo kibaye ku nzu ye, ahageze asanga ni abanyerondo babiri bafashwe na mugenzi wabo basohotse mu iduka rye.

    Ati 'Ni ubwa gatatu bari banyibye. Ibicuruzwa bagiye batwara nta bwo byose nabona uko mbibara kuko nasangaga byagabanutse, ariko mu byo banyibye harimo ibihumbi 330Frw na likeri eshanu za 7500Frw'.

    Yongeyeho ati “Icyifuzo cyanjye ni uko bandiha ibyo bibye, nkazabona uko nishyura ideni nafashe muri SACCO kugira ngo ntangire ubucuruzi”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rangiro, Uwizeyimana Emmanuel, yavuze ko abafashwe bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Kanjongo.

    Ati 'Birababaje kubona abanyerondo ari bo bahindukira bakiba aho barinze. Icyaha nikibahama bazariha ibyibwe byose banakurweho icyizere cyo kongera kuba abanyerondo b'umwuga'.

    Abanyerondo babiri bakurikiranyweho gusahura iduka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abanyerondo-babiri-bakurikiranyweho-gusahura-iduka

  • Inguzanyo zitangwa na SACCO ya Nyarugenge zageze kuri miliyoni 120 Frw – #rwanda #RwOT

    Kwihuza kw'iyo mirenge SACCO yo muri Nyarugenge ni gahunda iri gukorwa mu gihugu hose yahereye ku zo mu Mujyi wa Kigali.

    Guhuza izo SACCO ku rwego rw'uturere nibirangira zizahuzwa ku rwego rw'Igihugu zibyare ikigo cy'imari kimwe kizitwa Cooperative Bank noneho ibyari Imirenge SACCO bibe amashami yacyo na yo azaba ahurijwe ku rwego rwa buri karere.

    Icyerekezo SACCO Nyarugenge imaze amezi umunani ihujwe aho ibyari imirenge SACCO byitwa amashami yayo ubu byahurijwe mu ikoranabuhnga ku buryo abanyamuryango bahabwa serivisi ku ishami ribegereye aho kuba mu Murenge SACCO bafungurujemo konti honyine nk'uko byahoze.

    Ibyo byiyongeyeyo ko amafaranga y'inguzanyo yatangwaga muri SACCO zo muri ako karere yazamutse ndetse n'inyungu yabarwaga ku nguzanyo aragabanuka.

    Umucungamutungo wa SACCO Icyerekezo Nyarugenge ishami rya Nyakabanda, Uwangakurutwa Marie Thérèse, yabwiye RBA ko kuva iyo SACCO yahuzwa n'izindi amafaranga y'inguzanyo muri izo SACCO zose yahise azamurwa agera kuri miliyoni 120 Frw ndetse na serivisi zirushaho kwaguka.

    Ati 'Mbere hano ntitwatangaga inguzanyo irenze miliyoni 10 Frw ariko ubu turi gutanga miliyoni 120 Frw urumva ko ari inyungu ikomeye. Ikindi ni uko inyungu yagabanutse kuko mbere wasangaga ku nguzanyo twatangaga zose inyungu ari imwe kandi iri hejuru kuko twari dufite abantu bakeya ariko ubu bariyongeye n'amafaranga dutangaho ariyongera inyungu iragabanuka. Ubu inyungu iri hejuru ntirenga 20% ariko mbere tukiri Umurenge SACCO yashoboraga kugera kuri 30% ku mwaka.'

    Umuyobozi Ushinzwe Ubugenzuzi bw'Ibigo by'amari iciriritse muri Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR), Mushimirwa Clarisse, yavuze ko guhuza za SACCO ku rwego rw'uturere bizarangirana n'uyu mwaka w'ingengo y'imari.

    Ati 'Intara y'Amajyaruguru yararangiye ubu turi mu Burasirazuba nyuma tuzakurikizaho Amajyepfo dusoreze mu Burengerzazuba. Dukurikije uko twapanze turifuza ko uyu mwaka w'ingengo y'imari warangira byarangiye kandi bizasubiza ibibazo byinshi abanyamuryango bazo bafite.'

    Koperative Imirenge SACCO zatangiye gukora mu 2009. Mu 2008 mbere y'uko zijyaho Abanyarwanda bagerwagaho na serivisi z'imari bari ku gipimo cya 21% ariko byageze mu 2012 bamaze kugera kuri 42%.

    Ni mu gihe mu 2024 ubushakashatsi bwagaragaje ko Abanyarwanda bagerwaho na serivisi z'imari bikubye inshuro nyinshi baba 96%.

    Iyo mibare yagizwemo uruhare rukomeye n'Imirenga SACCO kuko kuri ubu abanyamuryango bazo bagera kuri miliyoni zirenga enye.

    Ni mu gihe ubwizigame bw'abo banyamurwano na bwo bazamutse buva kuri mliyari 23 Frw mu 2011 bugera kuri miliyari 164 mu 2025 ndetse n'inguzanyo bahabwaga mu 2011 ziva kuri miliyari 4.7 Frw zigera kuri miliyari 135 mu 2025.

    Inguzanyo zitangwa na SACCO zo muri Nyarugenge zigeze kuri miliyoni 120 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inguzanyo-zitangwa-na-sacco-ya-nyarugenge-zageze-kuri-miliyoni-120-frw

  • CPCR yamaganye icyifuzo cya Kabuga cyo kwakirwa n'u Bufaransa – #rwanda #RwOT

    Mu 2023, urugereko rw'ubujurire rwa IRMCT rwafashe icyemezo cyo guhagarika kuburanisha Kabuga, rusobanura ko adafite ubushobozi bwo kuburana bitewe n'impamvu z'uburwayi. Kuva icyo gihe kugeza ubu, aracyafungiwe i La Haye mu Buholandi kuko habuze igihugu cyemera kumwakira.

    Kabuga wari umushoramari ukomeye mu Rwanda, yabaye umwe mu baterankunga ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu byo yashinjwe harimo gutumiza mu mahanga toni nyinshi z'imihoro, yifashishijwe mu kwica Abatutsi.

    Umunyamategeko we Me Emmanuel Altit yagaragarije IRMCT ko uwo yunganira yifuza kwakirwa n'u Bufaransa nk'igihugu kirimo umuryango we kugira ngo amarane nawo iminsi ye ya nyuma cyane ko ageze mu zabukuru.

    Abavoka be batangiye inzira y'ubutabera aho basabye urukiko kuba rwakwemeza ko Kabuga yakirwa mu Bufaransa.

    Me Altit yavuze ko mu gihe byaba binemejwe n'urukiko hazakenerwa uruhushya rwa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga hamwe n'iy'ubutegetsi bw'Igihugu.

    Yagaragaje ko iyo nzira ishobora gufata amezi 8 kugeza ku 10.

    CPCR yamaganye bikomeye icyo cyifuzo cya Kabuga, igaragaza ko ari nko gutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'CPCR yamaganye bikomeye icyifuzo kidasobanutse kandi kidashobora kwihanganirwa cya Félicien Kabuga cyo kwiyitirira ko yatumijwe mu Bufaransa. Iki gikorwa ni ugutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ni igitutsi ku muntu wese wiyemeje gukurikiza ubutabera.'

    Yibukije ko kugeza ubu u Rwanda ari rwo rwonyine rwemeye kumwakira nubwo we akomeje kubyanga.

    IRMCT ku wa Gatanu tariki ya 28 Nzeri 2025 hagaragajwe ko hari raporo yerekana ko Kabuga adashobora gukora urugendo rurerure mu ndege.

    CPCR yongeye kugaragaza ko ubusabe bwa Kabuga buje nyuma y'ukwezi umuryango wa Zigiranyirazo Protais uheruka kugwa muri Niger utanze ikirego usaba ko yashyingurwa mu irimbi rya Orléans.

    Wakomeje ugaragaza ko iyo mpurirane atari impanuka ahubwo ko guhera mu 1994 u Bufaransa bwemeye kwakira bamwe mu bategetsi bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi n'imiryango yabo ndetse bagira n'icyizere cy'uko batazakurikiranwa n'ubutabera.

    Mu 2021, raporo y'abashakashatsi bayobowe na Vincent Duclert yagaragaje ko u Bufaransa bufite uruhare rukomeye kandi rudashidikanywaho mu byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    CPCR yagaragaje ko yicuza kuba iki kibazo kigikomeje kugaragara no mu rwego rw'ubutabera.

    Yerekanye kandi ko bidahagije kwanga ko Félicien Kabuga cyangwa abafatanyacyaha be basubira mu Bufaransa bidahagije, ahubwo no kuburanisha abakiri muri icyo gihugu bikwiye gushyirwamo imbaraga.

    Uyu muryango wongeye kwibutsa ko kuva uyu mwaka watangira nta rubanza rushya rw'umunyarwanda ukekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi rwatangijwe kandi hari abagera kuri 35 bakekwaho ibyaha bya Jenoside.

    Yakomeje ivuga ko yizeye ko guverinoma y'u Bufaransa izakora igikwiye kandi ko ari ngombwa ko hashyirwamo ubushobozi buhagije, haba mu bakozi ndetse no mu bikoresho, mu ishami ryihariye mu gukurikirana imanza za Jenoside kugira ngo abakekwaho ibyo byaha bya jenoside baburanishwe mbere y'uko bapfa cyangwa mbere y'uko basuzumwa bagasangwa barwaye indwara y'ubusaza, ikunze kuba intwaro yo guhunga ubutabera.

    CPCR yagaragaje ko uretse kutemerera Kabuga kongera kwinjira mu Bufaransa hakwiye no kwirindwa andi makosa nk'ayakozwe mbere ubwo icyo gihugu cyahaga ubwihisho abagize uruhare muri Jenoside.

    CPCR yamaganye icyifuzo cya Kabuga cyo kwakirwa n'u Bufaransa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cpcr-yamaganye-icyifuzo-cya-kabuga-cyo-kwakirwa-n-u-bufaransa

  • Ibyo ukwiriye kwirinda mu gihe ubonye umuntu wishwe cyangwa ugeze ahabaye ubujura – #rwanda #RwOT

    Akenshi iyo abantu babonye umuntu wishwe mbere yo guhuruza babanza gukorakora ku murambo bareba koko ko uwo muntu yapfuye, ni na ko bigenda iyo umuturanyi yapfumuriwe inzu, abaturanyi usanga bahagendagenda bareba ibyabaye.

    Ibi ntibikwiye nk'uko RFI ibigaragaza kuko uwakoze ku murambo aba ashobora kwisanga mu bakekwaho kugira uruhare mu kwica uwo muntu, ni kimwe n'iyo bafashe ibimenyetso by'ahabereye ibyaha by'ubujura, ushobora kwisanga mu bakekwaho icyo cyaha kuko nawe uba wahagendagenze ukahasiga ibimenyetso.

    Mu bukangurambaga RFI imaze icyumweru ikorera mu turere two mu Ntara y'Iburasirazuba bwiswe '' Sobanukirwa RFI 2025.', yagaragarije abayobozi uburyo babungabunga ibimenyetso by'ahabereye ibyaha harimo no kuzitira ahabereye ibyaha.

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles, yavuze ko iyo umuntu yishwe cyangwa se ahantu hakabera ibyaha, ikintu cya mbere cyihutirwa umuntu akwiriye gukora ari ukuhazitira kugira ngo abandi bantu batahegera bakangiza ibimenyetso.

    Ati ''Iyo umuntu yiyahuye rero kirazira kikaziririzwa no mu mahugurwa dutanga, mu biganiro dutanga, tubwira abantu ko ahabereye icyaha kirazira kuhagera, umuntu uhageze bwa mbere turasaba ko yahashyira ikimenyetso kerekana ko aho hantu habereye ibyaha kugira ngo ntihagire umuntu uhegera.''

    Yakomeje agira ati ''Tuvuge ko umuntu yapfuye, ugiye gukorakora n'impuhwe nyinshi Abanyarwanda tugira, uba ushyizeho ibimenyetso byawe, uwamwishe niba na we yamukozeho akamuniga, bazamupima babone ibimenyetso by'abantu barenga umwe, iperereze rigakorwa rigatinda bagishakisha amakuru ku muntu wishe uwo muntu nyawe.''

    Dr. Karangwa yasabye Abanyarwanda kureka gukorakora abantu bishwe kuko baba bashyira ibimenyetso kuri ba nyakwigendera kandi ko bituma ibimenyetso by'abakoze ibyaha bitinda kuboneka.

    Ati ''Turakangurira Abanyarwanda ko ahabereye icyaha kirazira ko hari umuntu uhakora kuko aba agiye kwangiza ibimenyetso byakoreshwa mu butabera, nimureke kwegera ahantu habereye icyaha, aho umuntu yapfiriye uhageze bwa mbere ahazitire nka kumwe Polisi ibigenza kugira ngo hatagira uwangiza umwimerere w'ibimenyetso.''

    Kuri ubu RFI igiye gushyiraho amashami mashya mu turere umunani mu rwego rwo kurushaho kwegera abaturage no kubaha serivisi nziza, uturere tuzashyirwamo aya mashami harimo Nyagatare, Kirehe, Rwamagana, Huye, Rubavu, Musanze na Rusizi ahazajya amashami abiri bitewe n'imiterere y'aka Karere.

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles yasabye Abanyarwanda kugira uruhare mu kubungabunga ibimenyetso byakwifashishwa mu butera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-ukwiriye-kwirinda-mu-gihe-ubonye-umuntu-wishwe-cyangwa-ugeze-ahabaye