
Category: Uncategorized
-
Bavuye kure! Reba ifoto y’abahanzi b’ibyamamare bo muri Tanzania igaragaza uko bari bameze bakirwana n’ubuzima – IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT
Mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Tanzania hakomeje kuzenguruka ifoto y'abahanzi b'ibyamamare muri iki gihugu no muri Africa, bagaragara uko batangiye umuziki bameze.
Ni ifoto iriho abahanzi batandukanye nka Alikiba, Diamond Platinumz, Harmonize ndetse na Rayvan gusa bombi bakirwana n'ubuzima.

-
Amakuru agezweho: Rutahizamu Lionel Messi yamaze kwemera gukinira mu keba w’ikipe y’umukinnyi bahora bahanganye mu Isi y’umupira w’amaguru – YEGOB #rwanda #RwOT
Ikipe ihora ihanganye n'ikipe ya Cristiano Ronaldo yo mu gihugu cya Saudi Arabia yari maze iminsi yifuza umukinnyi wa mbere ku Isi Lionel Messi yamaze kumutsindira.
Rutahizamu Lionel Messi usanzwe ukinira ikipe ya Paris Saint Germain yo mu cy'u Bufaransa akaba ari kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Argentina mu minsi yashije nibwo yahawe ibihano n'ikipe akinira ya PSG nyuma aza gusaba imbabazi gusa nubundi byari byaramenyekanye ko rutahizamu Lionel Messi umukinnyi wa mbere ufite amateka ahambaye kurusha abandi bose yamaze gufata umwanzuro wo kuva muri iyi kipe.
Lionel Messi byaravuzwe cyane ko ashobora kwerekeza mu gihugu cya Saudi Arabia cyangwa agasubira mu ikipe yibihe byose kuri we ya FC Barcelona gusa byamaze kumenyekana Lionel Messi yamaze gusinyira ikipe iyoboye urutonde rwagateganyo rwa shampiyona y'igihugu cya Saudi Arabia yitwa Al Hilal.
Bikaba bivugwa ko Lionel Messi yahawe miliyoni 500 kugira ngo asinyire iyi kipe bikaba biteganyijwe ko azayerekezamo amasezerano ye narangira yo mu ikipe ya Paris Saint Germain.
-
Urutonde rw’abakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda 2022-2023 – YEGOB #rwanda #RwOT
Mu gihe habura imikino 2 gusa ngo shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda mu kiciro cya mbere mu bagabo ngo igera ku musozo, rutahizamu uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi, afite ibitego 14.
Rutahizamu Hussein Shaban Tchabalala ukinira AS Kigali niwe uyoboye uru rutonde n'ibitego 14, aho arusha igitego 1 Mukoghotya wa Mukura VS na Onana wa Rayon Sports bombi bafite ibitego 13.

-
N’ingagari ntago akibasha kwifungurira umuryango w’imodoka, Amashusho y’umuhitinzi Bruce Melodie arinzwe n’umusore w’ibigango yaciye igikuba(Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT
N'ingagari ntago akibasha kwifungurira umuryango w'imodoka, Amashusho y'umuhitinzi Bruce Melodie arinzwe n'umusore w'ibigango yaciye igikuba(Videwo)
Umuhanzi umeze neza muri iyi minsi Bruce Melodie yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga nyuma y'amashusho ye arinzwe n'umusore w'ibigango.
Nyuma yo gushyira hanze aya mashusho Bruce Melodie yahise ateguza abakunzi be indirimbo nshya yakoranye na Harmonize yitwa 'Zanzibar' izasohoka muri iki cyumweru.
Reba video hasiâ¦
-
Yegamye mu bituza by’umugabo we: Junior Giti n’umugore we urukundo ruragurumana – Videwo – YEGOB #rwanda #RwOT
Umusobanuzi wa filime Bugingo Bonny wamamaye nka Junior Giti, yagaragaye ari kumwe n'umugore we Muhoza Angel wari umuryamye mu bituza.
Uyu mugore udakunze kugaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga, amaze kubyarana n'umugabo we Junior Giti abana babiri umukobwa n'umuhungu.
-
Cristiano Ronaldo yari yivuganye umutoza washatse kumwifotorezaho_ AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT
Ku munsi w'ejo shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Arabia Saudite yarakomezaga, ikipe ya Cristiano Ronaldo ya Al Nassr yongeye gutakaza amanota 3 banganya na Al-Khaleej igitego 1-1.
Igitego cya Al-Khaleej cyabonetse ku munota wa 4 gitsinzwe na Fabio Martins maze Al Nassr iza yishyura ku munota wa 17 gitsinzwe na Alvaro Gonzalez.
Cristiano Ronaldo utarahiriwe n'umukino kubera ko yatsinze n'igitego bakacyanga.Umukino urangiye, Cristiano Ronaldo yagiye kuramukanya n'abakinnyi ba Al-Khaleej ndetse banifotozanya.
Mu gihe akiri muri ibyo umutoza wungirije muri iyi kipe n'ubundi, yahise aza agiye kumwifotorezaho undi arabyanga akomeza guhatiriza birangira Ronaldo amusunitse mu gatuza ubona amubwira nabi.

Cristiano Ronaldo utashakaga ko umutoza amwifotorezaho 
Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-yari-yivuganye-umutoza-washatse-kumwifotorezaho_-amafoto/


