Category: Uncategorized

  • Bari bamaranye imyaka 3! Mukamazimpaka yasoho… – #rwanda #RwOT

    Yamuritse iki gitabo mu muhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Gicurasi 2023, wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, witabiriwe na Visi- Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance wari umushyitsi Mukuru, abayobozi mu nzego zinyuranye nka Dr Karangwa Charles uyobora Rwanda Forensic Laboratory (RFL), abo mu muryango we, inshuti, abavandimwe n'abandi.

    Iki gitabo yacyanditse mu rurimi rw'Ikinyarwanda, kandi yagituye Abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, by'umwihariko imiryango yishwe umugenda, ikaba yarazimye;

    Ababyeyi b'intwaza bagizwe inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abiciwe abo bashakanye batari babasha kwibaruka abana ndetse n'abandi bose bahuye n'akarengane n'abaharanira iteka kukarwanya.

    Ni igitabo yanditse mu gihe cy'imyaka itanu. Kandi yagishyize hanze ku itariki imwe (Tariki 8 Gicurasi 1994) n'iyo umugabo we yiciweho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rwego rwo kumuzirikana no kumuha icyubahiro abicanyi bamwambuye.

    Asobanura iki gitabo, Me Mukamazimpaka yavuze ko yagize imbaraga zo kwandika inzira iruhije umutima we n'umugabo we banyuze muri Jenoside kubera urukundo yamukundaga ari narwo rwamuranze mu gihe yari akiriho.

    Uyu mubyeyi yavuze ko umugabo we 'Yari umuntu nyamuntu, agakunda imiryango yombi, ni umuntu wari ufite urukundo, muri Jenoside itangiye ubwo yari i Nyanza yagendaga ahamagara abantu bari i Kigali abasaba guhunga ngo bamusanga i Nyanza, ibyo byagaragazaga urukundo yari afitiye abantu”.

    Visi-Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance wari Umushyitsi Mukuru mu kumurika iki gitabo 'Ntuzazima', yavuze ko iki gitabo ari 'Umusanzu ukomeye Me Mukamazimpaka Hilarie atanze mu rugamba turimo rwo guhangana n'abahakana ndetse n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Nyirasafari yavuze ko ubuzima Mukamazimpaka yanyuranyemo n'umugabo we ari amasomo akomeye, kugeza ubwo yiyemeje no kubisangiza abandi kugira ngo bumve neza urugendo rw'urukundo yagendanye n'umugabo we wishwe afite imyaka 33.

    Yavuze ko 'Aron Rudahunga nk'uko wabitubwiye yishwe afite imyaka 33, yari muto, yari umusore wari ukwiriye kuba yishimira ubuzima, mukabwishimanamo ariko politiki mbi yivangura ntiyatumye abaho kimwe n'abatutsi benshi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994'.

    Akomeza ati 'Kugira igitaramo nk’iki, Me Hilarie ukagaragaza urukundo umugabo wawe yagukundaga n’urwo wamukundaga, harimo amasomo menshi yo gushyira hamwe, gukundana, gushyigikirana, no kugira ubumwe mu muryango, ndetse nk’Abanyarwanda. Ni nabyo twiyemeje nk’igihugu.'

    Nyisafari avuga ko izina ry'iki gitabo 'Ntuzazima' ari ryiza kuko 'hari ababashije kurokoka bakabara inkuru, abashoboye bakabyandika, abacu rero ntibazazima'. Ashimangira ko iki gitabo cyongeye gufasha 'mu kuzirikana abacu'.

    Muri iki gitabo, uyu mugore avugamo uburyo mu gihe cya Jenoside, umugabo we yamusabaga kujya ku ruhande kugirango aticwa, akanagaruka ku rukundo rwamuranze.

    Nyirasafari avuga ko igikorwa nk'iki kigaragaza urugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge u Rwanda rugezeho. Ati 'Biratanga icyizere cy'uko kwibuka no kwiyubakla tugenda tubigeraho.'

    Uyu muyobozi yasabye ko iki gitabo cyazashyirwa no mu zindi ndimi kugirango bifashe mu rugamba rwo guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside.

    Nyirasafari kandi yashimye Perezida Kagame n'Ingabo zari iza RPA yari ayoboye zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Perezida wa GAERG, Jean Pierre Nkuranga avuga ko gusohoka kw’iki gitabo cya Hilarie ari 'kimwe mu bikorwa GAERG iba yarateguye muri iyi minsi ijana yo Kwibuka'. Ati 'kuba cyasohotse ni umuhigo Hilarie yesheje kandi ni n’umuhigo GAERG yesheje.”

    Yavuze ko Mukamazimpaka ari inkoramutima ya GAERG, kandi ko bamenyanye ubwo bari muri Kaminuza y'u Rwanda i Huye. Yagaragaje uburyo Mukamazimpaka yababereye urufatiro rw'uyu muryango kuva ushinzwe kugeza n'uyu munsi.

    Nkuranga yavuze ko izina ry'iki gitabo 'ricecekesha' buri wese ugifite urwango, uhembera ingengabitekerezo ya Jenoside n'abandi bose biyemeje kutavuga ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Muri rusange iki gitabo kiri kuri paji 126 kivuga ku mugabo we, haba uko bamenyanye yiga mu mashuri yisumbuye i Gicumbi, uko baje gukundana ndetse n'inzira banyuranyemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza bamwishe.

    Bamwe mu batanze ibitekerezo nyuma y'imurikwa ry'iki gitabo, barimo Umushakashatsi akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Hon. Antoine Mugesera, bagaragaje ko iki gitabo gifite umwihariko, kuko bishoboka ko ari ubwa mbere hasohotse igitabo cyanditswe n'umugore ugaruka ku rukundo rw'uwo bari barashakanye.

    Abandi bashimye Me Mukamazimpaka kubera ubutwari yagize bwo kwandika iki gitabo, biba umukoro ku bandi benshi kugira ngo nabo bazandike kubo bashakanye, babyaye ndetse n’ibinndi.

    Dr Vincent Ntaganira avuga ko nyuma yo kunyuza amaso muri iki gitabo yabonye ibintu bikomeye birimo 'Ukwemera kutajegajega kwaranze Aaron kandi nabonyemo ubudaheranwa bw’abarokotse.”

    Mbere yuko yicwa yagize ati “Uzasigara ntazanakondane abishe kandi uzarokoka ntaziyahure.”       

    Uyu mugabo avuga ko impano ikomeye tugomba guha 'abatwiciye ni ugukomeza gutwaza' no gusiga amateka meza. Ati 'Twumve ko nyuma yo gupfa ubuzima burakomeza, ariko ni wowe bivaho.'


    Incamake y'ibikubiye muri iki gitabo 'Ntuzazima':

    Kuri Paji ya Gatandatu ijyanye no gushimira, avugamo uburyo abo mu muryango w'umugabo we barimo Esther Mukamurenzi na Jaël Nirere, bafatanyije n'abo bashakanye, Dr Kagame Abel na Hon. Nsabimana Emmanuel, bamubaye hafi iminsi yose kandi muri byose.

    Ati 'Iyo ntabagira nk'abavandimwe, mpamya ko ntari gushobora kwihanganira ubuzima bukomeye nasigayemo maze kubura Rudahunga twakundaga akanakunda. Mbashimira ko barenze isano yaduhuzaga nk'umukazana na muramukazi wabo, ahubwo bakamfata nk'umuvandimwe.'

    Mu ijambo ry'ibanze avugamo ko gikwiriye 'gusomwa n'umuntu wese kugira ngo yumve uburyo abashakanye batandukanywa n'urupfu ariko urukundo bagiranye rugahoraho'.

    N'ubwo uru rupfu rubi rwatwaye umugabo we nta nteguza, igihe gito yamaranye n'uwo yari yarihebeye cyamubereye impamba y'ubuzima nyuma y'aho arokokeye ku buryo butangaje nk'uko abigarukaho muri iki gitabo.

    Mukamazimpaka ajya guhitamo umutwe wacyo yarabyitondeye, ati: “Ntuzazima”. Yafashe inshinga kuzima ayishyira mu mpakanyi ayitondagura mu ntegeko abwira Rudahunga, ati : “Ntuzazima”. Yashoboroga no kuvuga ati : “Ntuzazime”, aho kuba itegeko bikaba icyifuzo.

    Ni ukuvuga ko Mukamazimpaka yihaye itegeko ryo kutazibagirwa umugabo igihe akiriho. Kandi n'igihe azaba atakiriho, iri tegeko rizashyirwa mu bikorwa n'iki gitabo binyuze mu bazagisoma, yaba ari abari bamuzi n'abatari bamuzi.

    Iki gitabo kandi cyanditse mu buryo bwiza, nk'aho Hilarie arimo kuganira na Aaron, bibukiranya ubuzima bwiza babayemo, amakuba yibasiye Abatutsi banyuzemo. Anamugezaho ubutumwa bw'abo mu muryango we babashije kurokoka.

    Muri iki gitabo, Mukamazimpaka ntahugira ku mugabo we gusa. Na we ubwe avuga uburyo yabayeho n'uko yatotejwe cyane cyane guhera mu Kwakira 1990, ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangizwaga na FPR-Inkotanyi.

    Yabonye akaga Abatutsi bahuye na ko, dore ko yakoraga aho baje kubabarizwa bikomeye. Mukamazimpaka aheraho agatanga ubuhamya ku itotezwa ry'abo Batutsi akanavuga ibyaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange.

    Iki gitabo kirimo amazina n'amafoto ya ba nyakwigendera n'ababo barokotse, ku buryo ugisoma abona ko na cyo ubwacyo ari urwibutso.

    Umwarimu n'Umushakashatsi ku Mateka, Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Uburezi, Dr Philbert Gakwenzire wanditse ijambo ry'ibanze ry'iki gitabo avuga ko 'kizabera impamba abazagisoma bakanagikundisha abandi mu rugendo rwo kubaka u Rwanda no kwereka ikiremwa muntu inzira iboneye yo kugera ku cyiza'.

    Mu iburiro rya mbere, Me Mukazimpaka avuga ko 'Ntekereza kwandika iki gitabo, nifuzaga gusigasira umurage w'urukundo nahawe na we, nyakwigendera Aaron Rudahunga. Twashakanye mu 1991 (Ubukwe bwabaye ku wa 25 Nzeri 1991), wicwa mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.'

    Avuga ko nyuma y'iminsi itatu gusa bakoze ubukwe, batangiye gutotezwa kugeza ubwo bimutse aho bari batuye batangira ubuzima bwo kwihisha mu bihuru, kuva tariki ya 21/04/1994 bakomezanya na Rudahunga Aaron kugeza yishwe tariki ya 8/05/1994. Avuga ko yasohotse mu gihuru ku ya 9/7/1994.

    Hari aho agira ati 'Mu gihe cya Rudahunga, twari dufite umugambi wo kutihisha kure y'inzira cyangwa kure y'umuhanda. Icyangombwa ni uko habaga hihishe kandi twari twarasezeranye ko batuvumbuye nta n'umwe muri twe uzahakana ko ari Umututsi.'

    Akungamo ati 'Yarinze apfa(Rudahunga) afite ikizere ko n'ubwo Abatutsi n'abandi bafite ibitekerezo bidashyigikiye kwica no gukandamiza bashira, nta kabuza ibintu bizahinduka mu Rwanda uko Imana izabigena. Ni ko byagenze.'

    Yihishe mu rutoki rwo kwa Sebanani Andre!

    Kuri Paji ya 86, Mukamazimpaka avuga ko tariki 8 Gicurasi 1994, ari nawo munsi umugabo we yiciweho mu rucyerera batewe n'igitero, binjira mu nzu bakingura icyumba bari bicayemo babasohora hanze bababwira amagambo mabi, banabatera ubwoba, bamukubita ikibatira cy'umuhoro, babangahisha kubatema.

    Avuga ako 'twari twicecekeye tureba ibyo barimo, nsenga mu mutima, Aaron ashobora kuba na we yarasengaga, n'ubwo tutari tucyemerewe kuvugana ngo umwe amenye icyo undi ariho atekereza.'

    Avuga ko uwitwa Munyamashara yaravuze ngo 'sha byamenyekanye ko muri hano tugende ujye kwisobanura.'

    Mukamazimpaka avuga ko yasohokanye na Aaron akomeza amukurikiye ubwo yari agiye kwisobanura. Munyamashara abwira Mukamazimpaka ati 'wowe turagusanga ukwawe, subirayo.' Ati 'nushaka usubire kwa mukecuru cyangwa ujye iwanjye, nava kwisobanura turaza tukubwire na we.'

    Mukamazimpaka avuga ko yibajije gato icyo ajya kwisobanura, asanga nta cyo ni ugushinyagura gusa barimo. Ati 'Ni bwo nabiyatse ndamukurikira aho bamujyanye. Aaron arahindukira andeba nabi nk'aho muhemukiye kutemera ibyo bambwiye, ati 'jyenda.' Nuko ndamanjirwa, ndasigara.'

    Avuga ko aho Munyamashara yamwohereje kwihisha atari ho yagiye, yaribajije ati ese 'abaye agiye kumwica akagaruka akansanga iwe kandi barahanyirukanye rugikubita nabyifatamo nte?'

    Bityo yaciye iy'umucyamo aho kujya kwa Munyamashara njya mu rutoki atari azi nyirarwo. Muri iki gitabo, avuga ko yaje kumenya ko rwari urwa nyina wa Sebanani Andereya, umuhanzi wari wishwe muri Jenoside na we i Kigali.

    Abahanga mu bumenyi berekana ko nta wubasha kuvuga kuri Jenoside akoresheje ubumenyi n'imitekerereze bisanzwe.

    Umudagekazi wafashe ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu gihe cy'Intambara ya kabiri y'Isi, Hannah Arendt, yaranditse ati 'Jenoside ni icyaha kidashobora guhanwa cyangwa ngo kibabarirwe.''

    Undi Umuhanga mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Faustin Rutembesa amwunganira agira ati 'impamvu tutabasha kumva no gusobanura ibya Jenoside, ni uko ibyayo byose ari bibi. Nta wabasha kumva ibibazo n'akababaro abishwe bajyanye, cyangwa ngo yumve agahinda abarokotse basigaranye.'' 

    Mukamazimpaka Hilarie, umunyamategeko wabigize umwuga yamuritse igitabo yise 'Ntuzazima' kigaruka ku rukundo n'ubwitange byaranze umugabo we Aaron wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 


    Visi-Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance yavuze ko iki gitabo ‘Ntuzazima’ ari intwaro ikomeye mu rugamba rwo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 

    Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), Ingabire Egidie Bibio wabazaga ibibazo Mukamazimpaka Hilarie bijyanye n'iki gitabo cyanditse kuri Paji 126 

    Umushakashatsi akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Hon. Antoine Mugesera yashimye Mukamazimpaka ku bw'ubutwari yagize bwo kwandika iki gitabo 


    Mukamurenzi Esther [Muramukazi wa Mukamazimpaa] yavuze ko Jenoside ikirangira, yahuye na Mukazimpaka muri Nyakanga 1994, icyo gihe ngo yari afite ibiro nka 30, kandi ni nawe wamubwiye ko musaza we yishwe 

    Dr Vincent Ntaganira yasabye buri wese gutekereza inkuru nziza azasiga imusozi nk'uko Aaron Rudahunga yabikoze, aharanira urukundo no kubana n'abandi neza 

    Umuyobozi wa Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (RFL), Dr Karangwa Charles [Uri iburyo] mu bitabiriye imurikwa ry'igitabo 'Ntuzazima' kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 

    Nyuma ya Jenoside, Mukamazimpaka yariyubatse- Ubu afite Impamyabumenyi ebyiri z'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, imwe mu bijyanye n'amategeko mpuzamahanga mu bukungu n'ubucuruzi indi mu bijyanye no kumenya Jenoside no kuyikumira 

    Muri iki gihe, Mukamazimpaka ni umwunganizi mu matageko, akaba anikorera 

    Mukamazimpaka yareze imfubyi z'abavandimwe be, zimaze gukura ndetse hafi yazose amaze kuzishyingira yongeye gushaka, arushinga na Ndaruhutse Janvier mu 2007 


    Perezida wa GAERG, Nkuranga Jean Pierre yagaragaje uburyo Mukamazimpaka yabaye urufatiro rw’uyu muryango, amushimira ubutwari yagize bwo kwandika iki gitabo

    Umwanditsi w'iki gitabo, avuga ko 'Aaron yamanuwe ahitwa i Shori akubitwa, arinda yicwa umubiri we wamaze kuba ibisebe'. Ati 'Ni aho twamukuye umubiri we waramaze kwangirika.' 

    Muri iki gitabo, Mukamazimpaka abwira urubyiruko ati 'Rubyiruko rw'u Rwanda muri rusange, 'utazi iyo ava ntamenya iyo ajya.' Uzabigisha, akababwira, akabatoza gukora ibyo mwumvise haruguru n'ibisa na byo muzange. 

    Umuhanzi JP Zed yaririmbye indirimbo igaruka ku budaheranwa bw'abanyarwanda 


    Visi-Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance asuhuzanya na Dr Vincent [Uri hagati ni Mukamazimpaka wamuritse igitabo ‘Ntuzazima’]

    Muri uyu mugoroba wo kumurika iki gitabo, hazirikanwa ubuzima buzima bwaranze Aaron





    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze kumurika igitabo ‘Ntuzazima’

    AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129120/bari-bamaranye-imyaka-3-mukamazimpaka-yasohoye-igitabo-ku-mugabo-we-wishwe-muri-jenoside-y-129120.html

  • Yaya Toure yitandukanyije n’ibyo kuba Abanyaf… – #rwanda #RwOT

    Ibi uyu mukinnyi ukomoka muri Cote D’Ivoire yabikoze nyuma y’uko uwahoze ashinzwe kumushakira amakipe witwa Dimistri Seluk atangaje ko umuvumo wari kuri Manchester City muri Champions League kubera abakinnyi bakomoka muri Afurika wakuweho.

    Yaya Toure abinyujije kuri Twiter yanditse ati “Uwahoze ashinzwe kunshakira amakipe numvise amvuga mu bijyanye n’umuvumo. Ntiyongere kumpuza n’iyi myumvire idafite ishingiro ku mivumo yo muri Afurika”.

    “Ninginze itangazamakuru bankure muri ibi bintu. Dimistri Seluk ntabwo ampagarariye mu buryo ubwo ari bwo bwose. Kongera iyi myumvire bishobora kugira icyo byangiza”.

    Ubundi iyi myimvure y’uko Pep Guardiola yaba yaravumwe muri Champions League yaje muri 2018. Ni bwo uyu mugabo wari ushinzwe gushakira amakipe Yaya Toure yatangaje ko umutoza wa Manchester City atazongera gutwara igikombe cya Champions League bitewe n’ukuntu afata nabi abakinnyi bakomoka muri Afurika.

    Byari nyuma yuko amaze kubikorera Yaya Toure muri Manchester City amwima umwanya wo gukina kandi ari umuhanga.

    Pep Guardiola aheruka gutwara igikombe cya Champions League agitoza FC Barcelona

    Kuva icyo gihe abantu batangiye gutekereza ko koko Pep Guardiola yaba yaravumwe bitewe n’ukuntu yagiye asezererwa mu buryo butumvikana kandi mu yandi marushanwa bari kwitwara neza. 

    Manchester City yatwawe igikombe cya Champions League mu 2021 na Chelsea mu buryo butumvikana ndetse no mu mwaka ushize yasezerewe na Real Madrid muri 1/2 nabwo mu buryo butumvikana.

    Mu gihe Manchester City yitegura gukina na Real Madrid uyu munsi muri 1/2, Dimistri Seluk ku munsi w’ejo aganira na The Mirror, yavuze ko noneho wa muvumo w’abakinnyi bakomoka muri Afurika wakuweho. 

    Yagize ati: “Ndashaka gusaba imbabazi kuri iki kibazo. Ndatekereza ko igihe kigeze kugira ngo uburakari buhagarare kandi nzi ko Yaya Toure abyumva nkanjye kuko nta kindi yifuza uretse gutsinda kwa Manchester City”. 

    “Ndashobora kuvuga ko ubu amarozi yakuweho kandi nibaza ko Manchester City iri kumwe na Pep Guardiola izatwara Champions League”.

    “Bafite amahirwe menshi yo kugitwara uyu mwaka. Uko byagenda kose n’iyo batagitwara ariko byanze bikunze mu myaka itatu iri imbere bazatwara Champions League”.  

    “Muribuka ko igihe nenga Manchester City byari ukubera ko batari bahaye Yaya Toure ‘Cake’ ku munsi w’amavuko? Ni byiza, umunsi wanjye w’amavuko uri muri uku kwezi, uruhare rwanjye mu kuvuma Manchester City rurarangiye. Mu by’ukuri, nizeye ko Manchester City izatsinda izatwara ibikombe 3 muri uyu mwaka w’imikino”.

    Uyu munsi Manchester City iresurana na Real Madrid 

    Dimistri Seluk avuga ko umuvumo wavuye kuri Manchester City


    Yaya Toure agikina muri Manchester City 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129126/yaya-toure-yitandukanyije-nibyo-kuba-abanyafurika-baravumye-manchester-city-muri-champions-129126.html

  • Ibitaravuzwe! Igisubizo gitangaje Pierre wa APR FC yasubije umuvandimwe we agiye kumwihanganisha (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Si ubwa mbere waba wumvise ko umunyezamu wa Police FC, Kwizera Janvier [Rihungu] avukana na Ishimwe Jean Pierre wa APR FC, gusa ubwo iyi kipe y’igisirikare yatsindwaga n’iy’igipolisi, uyu munyezamu yatunguwe n’amagambo murumuna we yamubwiye ubwo yari agiye kumwihamganisha.

    Hari tariki ya 22 Mata 2023 ubwo Police FC yari yakiriye APR FC mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona ya 2022-23.

    Uyu mukino warangiye Police FC itsinze APR FC 2 bya Mugisha Didier na Nshuti Dominique Savio kuri 1 cya APR FC cyatsinzwe na Ishimwe Fiston.

    APR FC gustindwa uyu mukino byatumye yisanga mu mibare ishobora gutuma bava ku gikombe, byababaje abakinnyi benshi ba APR FC.

    Ni umukino wari wahuje abavandimwe babiri, Kwizera Janvier [Rihungu] umunyezamu wa Police FC na Ishimwe Pierre umunyezamu wa APR FC.

    Nyuma y’uyu mukino, Ishimwe Pierre yagaragaje kubabara cyane bitewe n’uko ikipe ye yari yatakaje uyu mukino.

    Rihungu nta kindi yihutiye uretse kujya kwihanganisha umuvandimwe we, aho mubwiye ko agomba kwihangana ko ari ko umupira umera.

    Icyo gihe yagize ati “Naramubwiye nti ihangane mu mupira w’amaguru ni ko bigenda, hagati yacu hagombaga kugira ubabara gusa ukomere, ubyakire kandi wihangane ahubwo uharanire kuzatsinda umukino ukurikiraho ukwibagize agahinda k’uyu mukino.”

    Rihungu akaba yabwiye ISIMBI ko icyo gihe Pierre yari yarakaye ndetse atabasha kuvuga ibintu byinshi aho yamubwiye ko agomba kubyihorera bazaba bavugana.

    Ati “urumva yari yababaye atabasha kuvuga ibintu byinshi, yarambwiye ngo ibyo mwana byihorere tuzaba tuvugana.”

    Ishimwe Pierre ntabwo yashakaga kuvugana n’umuvandimwe we Rihungu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibitaravuzwe-igisubizo-gitangaje-pierre-wa-apr-fc-yasubije-umuvandimwe-we-agiye-kumwihanganisha-amafoto

  • Ibyo wamenya kuri Crimson Academy, ikigo cy’amashuri cyahinduye ubuzima n’imibereho ya benshi #rwanda #RwOT

    Crimson Academy, ni ikigo cyashinzwe mu mwaka wa 2011, gishingwa n’umunyamerika Dr Phillip Haynes abinyujije mu muryango ayobora witwa Crimson Foundation. giherereye mu kagari ka Kagina ko mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, kikaba gifite amashuri abanza n’ay’incuke. Ni kimwe mu bigo bya mbere bitsindisha neza mu karere ka Kamonyi, dore ko nko mu myaka iheruka abanyeshuri bose bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza batsinze neza bagahabwa imyanya mu mashuri yisumbuye mu bigo byiza bya Leta.

    Abanyeshuri bose batsinda ku kigero cyo hejuru mu bizamini bya Leta

    Ni ikigo ubusanzwe kitapfa kwigonderwa na buri wese mu babyeyi bagituriye, kuko amafaranga y’ishuri mu mashuri y’incuke n’abanza, harimo n’ifunguro rya saa sita bafata ku ishuri, usanga ari menshi ugereranyije n’ubushobozi bwa benshi mu baturage bo muri aka gace, cyane ko giherereye mu rusisiro rw’abasigajwe inyuma n’amateka batunzwe n’ububumbyi. Ibi ariko nta mpungenge biteye, kuko hari ababyeyi batishyuzwa ahubwo bakanafashwa mu buzima n’ibibereho yabo ya buri munsi.

    Iki kigo cyazanye muri aka gace iterambere rihambaye cyane ko n’abatuye kure y’aka kagari bajyana abana babo muri Crimson Academy kugirango babashe kwibonera uburezi bwiza buhava. Abo baturuka kure y’aka gace kandi bafite ubushobozi bwo kwirihira no kwishyura amafaranga y’imodoka ibajyana ku ishuri, bigana n’abana bo mu miryango itishoboye kandi bagahabwa amahirwe angana mu kubona uburezi butanga icyizere cy’ahazaza.

    Abaturage batuye muri aka gace by’umwihariko abasigajwe inyuma n’amateka, bavuga ko mbere abana babo babafashaga mu mwuga wo kubumba inkono, ibijyanye n’amashuri bakaba bataranabitekerezaga kuko uretse kubura ubushobozi bagiraga n’ikibazo cya bamwe babanenaga. Ibi ariko ngo bimaze kuba amateka, ibyo bagezeho byose bakavuga ko babikesha umuryango Crimson Foundation.

    Marie Claire Mukabirinda uyobora ikigo cy’amashuri cya Crimson Academy, avuga ko ababyeyi bo mu basigajwe inyuma n’amateka, uretse kubafasha mu kurihira abana babo, hari n’ababona ubundi bufasha butandukanye mu buzima bwabo bwa buri munsi. Avuga ko bahuza abana n’abaterankunga, hakaba ababona umuterankunga uzabarihira amashuri, akabagurira imyenda n’ibikoresho bakenera mu ngo, bakagerekaho no kubaha ibibatunga iwabo ndetse ngo hari n’abo bubakira inzu nziza zo guturamo.

    Marie Claire Mukabirinda uyobora ikigo cy’amashuri cya Crimson Academy, ku munsi wo guha abanyeshuri indangamanota

    Dr Phillip Haynes aha bahaga umubyeyi utishoboye inyunganizi y’ibyo kurya we n’umwana arerera muri Crimson Academy

    Uburyo iki kigo cyakomeje kwita ku buzima n’imibereho myiza y’abanyeshuri bakigana, byanatumye gitera imbere cyane mu ireme ry’uburezi nk’uko byemezwa na Nyirabucyeye Elizabeth wahize ubu akaba ari umwe mu barimu b’indashyikirwa bahigisha. Agira ati : “Uburezi nahawe na Crimson Academy bwamfashije gutegura ejo heza hanjye. Mu gihe twahigaga, wasanganga umwana ahagera nta cyongereza azi mu gihe gito agahita akimenya”

    Elizabeth akomeza agira ati : “Crimson yaduteye inkunga iturihira amashuri aho bamwe muri twe byari bigoye kwibonera amafaranga y’ishuri ariko nyuma yo kudufasha tukiga neza, kuko bari bazi ko twahakuye ubumenyi bw’ibanze tukagira n’uburere bwiza, bamwe muri twe baduhaye akazi, bintera ishema kandi bituma abo nigisha bibatera umuhate wo kumva ko nabo iki kigo kibumbatiye iterambere ryabo ry’ahazaza”

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Ubuzima/article/Ibyo-wamenya-kuri-Crimson-Academy-ikigo-cy-amashuri-cyahinduye-ubuzima-n-imibereho-ya-benshi

  • Meet Crimson Academy, the impactful school with amazing performance #rwanda #RwOT

    Founded in 2011, Crimson Academy is one of the highest performing schools in Kamonyi District on National Exams. The school is located in Kagina Cell, Runda Sector, Kamonyi District in the southern Province of Rwanda. Dr Phillip Haynes, The Executive Director of Crimson Foundation which owns the school, chose to build it in the cell where live the families categorised as historically marginalised groups Rwanda.

    Many years ago, families of those categorised as historically marginalised made a living through rudimental pottery, hunting and entertaining people in ceremonies through their exceptional dance moves. But as time went by, those past activities lost their appeal thus compelling them to resort to farming and animal husbandry in a society where land was scarce and precious. Due to limited access to land coupled with societal negligence, the historically marginalised found themselves between a rock and a hard place forcing many to sink deeper into poverty.

    The school founder along with the Head Mistress Marie Claire, PTA, Kominyi and Sector leaders wanted to empower communities to thrive with increased access to quality educational practitioners and facilities, the priority was those families of those categorised as historically marginalised groups, who could not afford school fees and materials.

    Since then, School leaders encouraged the community to bring their children to Crimson Academy and they started studying together with others from families that could afford school fees, materials and school buses facilities for those who come a bit far from the school.

    Crimson Academy was established with the aim of providing quality education for underserved populations. The school began with four classrooms educating 181 students. At that time, the school had no water nor electricity but worked tirelessly with community members to educate students. Since the school’s inception, Crimson Academy has grown and now has two full streams from Primary 1 through Primary 6 including nursery. The campus now has 15 classrooms, a library and computer lab. Some of the services the school offers now include transportation feeding, soccer, karate, and gymnastic programs. All facilities are equipped with water and electricity thanks to US donors and Rwandan municipality leaders.

    Crimson Academy has a long track record of helping students matriculate to top secondary schools within the country. The school has been the top performing primary school in the Southern Province for 10 consecutive years based on national exam results. The graduates have attended some of the best secondary schools in the country.

    Marie Claire Mukabirinda, the Head Mistress, stated that their hardworking and the quality of education provided by the school, can be well explained by the outcome.

    “Recently in 2022, sixty five percent of P6 students who took the national exam scored perfect marks. Another thirty two percent scored within three points of perfect marks. This is the best our students have performed thanks to the dedication for the teachers, parents and students. All P6 students were placed in secondary boarding schools”.

    Elizabeth Nyirabucyeye was one of the first students of Crimson Academy, and she is now a teacher in the same school. She praises the leadership of Crimson that enabled her to be successful while she was hopeless.

    “Some of us could not afford the fees and materials but the school helped a lot. I have now a brighter future, thanks to the education I got from my school and I am now committed to serve it as teacher using the basic skills they gave me. Being both a student and later a teacher in the same school make me proud, but also motivate my students”

    Crimson Foundation is committed to increasing access to quality education in marginalized regions and populations around the globe. The target areas of development are located in East Africa, Central America, and Southeast Asia. More specifically, they have existing projects in Rwanda, Uganda, Tanzania and Nicaragua.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Meet-Crimson-Academy-the-impactful-school-with-amazing-performance