Category: Uncategorized

  • Bonse ibere rimwe: Ihere ijisho amafoto ya musaza wa Bwiza basa cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Bwiza Emerance uri kuzamuka neza mu Rwanda, yagaragaye ari kumwe na musaza we bavukana mu nda imwe.

    Uyu musore ukoresha amazi ya Manzi Chris ku rubuga rwa Instagram, akurikirwa n'abantu barengaho gato 1400 kuri uru rubuga nkoranyambaga.

    Bwiza ari kumwe na musaza we

    Source : https://yegob.rw/bonse-ibere-rimwe-ihere-ijisho-amafoto-ya-musaza-wa-bwiza-basa-cyane/

  • Mu ikanzu iciye hagati y’amaguru, Isimbi Model wo muri Kigali Boss Babies yateye ipfa abamukurikira kuri Instagram (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ikanzu iciye hagati y'amaguru, Isimbi Model wo muri Kigali Boss Babies yateye ipfa abamukurikira kuri Instagram.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, uyu umunyamideli yasohoye amafoto yambaye ikanzu ndende ariko iciye hagati y'amaguru.

    Uyu mugore ubarizwa mu itsinda rya Kigali Boss Babies, yasohoye ayo mafoto gusa abantu batunguwe no kubona ikanzu yari yambaye iciye hagati y'amaguru.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/mu-ikanzu-iciye-hagati-yamaguru-isimbi-model-wo-muri-kigali-boss-babies-yateye-ipfa-abamukurikira-kuri-instagram-amafoto/

  • Yamutaye ibishanga kandi ari inshuti kuva mu busore! Umuraperi Amag The Black yacunze Bruce Melodie nta mwanya afite, ahita umusiba mu ‘Ibishingwe’ – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperi Amag The Black yavuze ukuntu yasinye umuhanzi Bruce Melody kuri Alubumu  nshya agiye gushyira hanze vuba aha, akaba yarayise 'Ibishingwe.'

    Mu kiganiro Amag The Black yagiranye na IGIHE yakomoje ku mpamvu yasibye Bruce Melodie kuri album ye nshya yitegura gusohora mu mezi make ari imbere akamusimbuza Real Roddy, umusore mushya ari kugerageza kuzamura muri muzika.

    Uyu muraperi yagize ati 'Ngiye gusohora album yanjye ya gatanu nise 'Ibishingwe' mu minsi iri imbere. Nifuza kuyishyira hanze ku munsi wanjye w'amavuko.''

    Yasobanuye ko kuri iyi album hazagaragaraho abahanzi batandukanye barimo Yago, Roddy na Yampano.

    Ama G The Black yagaragaje ko mu bahanzi bakoranye, yasibyeho Bruce Melodie. Ati 'Ntabwo nzategereza ko Bruce Melodie abona umwanya kugira ngo nsohore indirimbo nshya. Namusibye kuko atari ahari.'

    Source : https://yegob.rw/yamutaye-ibishanga-kandi-ari-inshuti-kuva-mu-busore-umuraperi-amag-the-black-yacunze-bruce-melodie-nta-mwanya-afite-ahita-umusiba-mu-ibishingwe/

  • Arabihakanye: Papa wa Lionel Messi amaze gutangaza amakuru anyomoza ayari yatangajwe avuga ko umuhungu we Lionel Messi yamaze gusinyira ikipe ya Al-Hilal yo mu gihugu cya Saudi Arabia – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Lionel Messi hari amakuru yari yamaze gusakara ku Isi yose avuga ko uyu mukinnyi yamaze gusinyira ikipe yo mu gihugu cya Saudi Arabia gusa aya makuru amaze kunyomozwa na Papa wa Lionel Messi.

    Umukinnyi wa mbere ku Isi nk'uko ibihembo bitandukanye yagiye atwara bibyemeza Lionel Messi yari yamaze kwerekezwa mu ikipe ya Al-Hilal gusa Papa we umubyara witwa Jorge Messi yamaze gutangaza amakuru avuguraza ayamaze gusakara ku Isi yose avuga ko Lionel Messi yamaze gusinyira ikipe ya Al-Hilal yo mu gihugu cya Saudi Arabia.

    Jorge Messi ushinzwe gushakira Lionel Messi amakipe akaba na Papa we yatangaje ko umuhungu we Lionel Messi atarafata umwanzuro wo gusinyira ikipe ya Al-Hilal ahubwo ko umwanzuro uzafatwa umwaka w'imikino urangiye.

    Source : https://yegob.rw/arayanyomoje-papa-wa-lionel-messi-amaze-gutangaza-amakuru-anyomoza-ayari-yatangajwe-avuga-ko-lionel-messi-yamaze-gusinyira-ikipe-ya-al-hilal/

  • Wagira ngo ntabwo abyeye 5! Umushabitsi Zari Hassan akomeje kwigaraza nk’inkumi y’imyaka 20 – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umushabitsi Zari Hassan uherutse gusezerana n'umugabo we Shakib arusha imyaka 11, yongeye gutungurana, ashyira hanze amafoto ari imbere y'imodoka ye nziza cyane.

    Uyu mubyeyi w'abana 5 harimo babiri yabyaranye na Diamond Platinumz, akomeje kwigaragaza nk'umwana muto.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/wagira-ngo-ntabwo-abyeye-5-umushabitsi-zari-hassan-akomeje-kwigaraza-nkinkumi-yimyaka-20-amafoto/

  • Babikora nk’inkoko: Hamenyekanye igihugu cya mbere kibamo abanduye Sida kurusha ibindi byo muri Afurika – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu bushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko byibuze abaturage 27% banduye Sida mu gihugu cya Eswatini.

    Raporo y'Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikora Ibarura, World Population Review, igaragaza uko ibihugu bikurikirana mu kugira abaturage benshi banduye agakoko gatera SIDA, yashyize Eswatini ku mwanya wa mbere.

    World Population Review yagaragaje ko abafite agakoko gatera Sida muri Eswatini, mu 2020 bari bihariye 26.8% by'abaturage bose b'iki gihugu, ari naryo janisha riri hejuru ku isi.

    Ahanini igitera izamuka ry'iyi mibare ni ubukane bubarizwa muri iki gihugu aho abagore bisanga bagiye mu busambanyi.

    Umubare mwinshi w'abanduye ni abagore.

    Source : https://yegob.rw/babikora-nkinkoko-hamenyekanye-igihugu-cya-mbere-kibamo-abanduye-sida-kurusha-ibindi-byo-muri-afurika/

  • Biratangaje: Umusaza w’imyaka 63 yaturutse mu gihugu cy’u Bwongereza agera mu gihugu cya Uganda atwaye imodoka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusaza ukomoka mu gihugu cy'u Bwongereza yakoze amateka atarakorwa n'undi muntu wese wo ku Isi nyuma yo kuva ku mugabane w'i Burayi n'imodoka akagera ku mugabane w'Afurika n'imodoka.

    Umugabo ukuze w'umusaza witwa Briton Malkit Rapoorai yatangaje ko yaturutse mu gihugu cy'u Bwongereza tariki 06 Ukwakira 2022 akagera ku mugabane w'Afurika mu gihugu cya Uganda bikaba byaramusabye gutwara imodoka igihe cy'amezi agera kuri atandatu yose nta ndege akoresheje kandi uyu mugabo avuga ko yanyuze mu bihugu bigera kuri 30 byose muri urwo rugendo.

    Mu buzima busanzwe Briton Malkit Rapoorai ngo n'umugabo urangwa no kugira amatsiko cyane akaba asanzwe akora nk'umujyanama mukuru w'urujya n'uruza hagati y'igihugu cy'u Bwongereza na Kenya ( Kenya-British data migration consultant).

    Uyu mugabo abaye umuntu wa mbere ugerageje kuva ku mugabane w'i Burayi akagera muburengerazuba bw'Afurika akoresheje imodoka mbese nta ndege bimusabye ubu ari mu gihugu cya Uganda aho yamaze amezi atandatu atwara imodoka ashaka kugera.

    Source : https://yegob.rw/biratangaje-umusaza-wimyaka-63-yaturutse-mu-gihugu-cyu-bwongereza-agera-mu-gihugu-cya-uganda-atwaye-imodoka/

  • Iyo bamuvuzeho kugurisha imikino ahita yikoma abasifuzi, KNC yongeye kubwiza ukuri umuyobozi wo muri Ferwafa weguye akagarurwa igitaraganya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyo bamuvuzeho kugurisha imikino ahita yikoma abasifuzi, KNC yongeye kubwiza ukuri umuyobozi wo muri Ferwafa weguye akagarurwa igitaraganya.

    Umuyobozi w'ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yongeye kunenga imisifurire ndetse n'uyobora Komisiyo y'abasifuzi mu Rwanda, Rurangirwa Aaron.

    Ibi yabivuze nyuma y'uko atarishimiye imisifurire ku mukino ikipe ye, Gasogi United yatsinzwemo na AS Kigali ku munsi wa 28 wa shampiyona.

    Ubwo yari ari mu kiganiro Rirarashe yanenze bikomeye imisifurire.

    Yagize ati 'Ni uko Abanyarwanda tutagira umuco mwiza, wenda akaba yakwegura bitewe n'impamvu runaka. Nakifuje ko mu matora azabaho yaba umuntu wa mbere. Nibaza niba we [Rurangirwa] iyo arebye ibintu biba bitamutera isoni. Ameze nka wa Mugabekazi w'umutsindirano, niba ananiwe agende.

    Akomeza agira ati 'Turabivuga abantu bati 'Gasogi', ariko imikino ibera ku karubanda. Iyaba itarambuwe imikino ingana kuriya ni yo iba iyoboye Shampiyona. Ku giti cyanjye nta kibazo ngirana na Rurangirwa, ariko ibikorwa bye bifutamye. Turi inshuti ariko iyo unaniwe uba unaniwe. Umwaka utaha nibikomeza gutya ntibizakunda.'

    KNC akunze kuvugwaho kugurisha imikino imwe n'imwe mu gihe Rurangirwa Aaron aherutse kwegura ku mirimo ye gusa yagaruwe mu kazi nyuma yo kubisabwa n'abamukuriye.

    Source : https://yegob.rw/iyo-bamuvuzeho-kugurisha-imikino-ahita-yikoma-abasifuzi-knc-yongeye-kubwiza-ukuri-umuyobozi-wo-muri-ferwafa-weguye-akagarurwa-igitaraganya/

  • Ikipe Lionel Messi azakinira avuye muri PSG y… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi w’imyaka 35 ufatwa nk’umwe mu batazibagirana mu mateka y’umupira w’amaguru azajya gukina mu ikipe ya Al Hilal asinye amasezerano azatuma abona miliyoni 522 z’amayero ku mwaka. 

    Lionel Messi agiye kongera guhura na mukeba we w’ibihe byose, Cristiano Ronaldo nawe ukina muri Al Nassr yo muri Saudi Arabia.

    Nk’uko Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byabitangaje, ibiganiro bisa nk’aho byageze ku musozo mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, ndetse ngo Al Hilal yamaze Kwizera ko mu mwaka utaha izaba ifite Lionel Messi. 

    Mbere byari byavuzwe ko umugore wa Lionel Messi witwa Antonella Roccuzzo adashaka kujya kuba muri Saudi Arabia ndetse ngo n’abana b’uyu mukinnyi bashakaga kwigumira i Burayi . 

    Nibyo byari byatumye Lionel Messi ageza iki gihe atarafata umwanzuro waho azajya gukina kuko yarakibiganiraho n’umuryango we.

    Ariko kugeza ubu umwanzuro yamaze kuwufata ubuzima bwe agomba kubwimurira muri Saudi Arabia nk’uko ibinyamakuru bikomeje kubyandika.

    Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, L’Equipe gitangaza Messi azasinya amasezerano y’imyaka 2 ndetse harimo ko n’umwaka wa 3 yazawongera nyuma. Bivuze ko yazarangizanya na Al Hilal afite imyaka 38.

    Iki kinyamakuru kandi gikomeza kivuga ko Lionel Messi nawe yashakaga kwigumira i Burayi akina muri FC Barcelona ariko iyi kipe iracyafite ikibazo cy’ubukungu ariyo mpamvu kugeza ubu imiryango imusubiza muri Espagne yamaze kuyifunga.

    Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bagiye kongera gukina muri shampiyona imwe

    Lionel Messi usanzwe ari ambasaderi wa Saudi Arabia

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129129/ikipe-lionel-messi-azakinira-avuye-muri-psg-yamenyekanye-129129.html

  • MTN Rwanda yungutse Miliyari 27.0 Frw mu gihe… – #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Itumanaho rya telefoni cyabaye ubukombe mu Rwanda, MTN Rwandacell PLC, cyatangaje ko mu gihembwe cya mbere cyarangiye ku wa 31 Werurwe 2023, mbere yo kwishyura imisoro cyungutse Miliyari 27.0 Frw, bingana n'izamuka rya 9.4% ugereranyije n'igihe nk'icyo mu mwaka ushize.

    Ni igihembwe muri rusange iki kigo gikomeye mu by'itumanaho cyinjijemo Miliyari 58.4 Frw, zazamutseho 14.9% ugereranyije n'amezi atatu ya mbere ya 2022.

    Muri icyo gihembwe, MTN Rwanda, ivuga ko abafatabuguzi ba serivisi z'itumanaho rya telefoni biyongereyeho 451.000, ku buryo bageze kuri miliyoni 6,9.

    Ku rundi ruhande, Ikigo Mobile Money Rwanda Ltd (MMRL) kibarizwa muri MTN Rwanda, nacyo cyakomeje kongera uburyo abaturarwanda bagerwaho na serivisi z'imari.

    Abakoresha serivisi za Mobile Money (MoMo) biyongereyeho 646.000, ku buryo igihembwe cya mbere cyarangiye bageze kuri miliyoni 4.4.

    Ni izamuka MTN Rwanda ivuga ko rishimishije, kuko ryagezweho mu gihe ibiciro ku isoko bikomeje gutumbagira, cyane ko byageze kuri 19.3% ugereranyije na Werurwe 2022.

    Iyi mibare yerekana ko inyungu ya MTN Rwanda mbere yo kwishyura imisoro no kubara itakazagaciro ry'ifaranga (EBITDA) yageze kuri miliyari 27.0 Frw

    Amafaranga yinjijwe na serivisi za internet yo yazamutseho 22.2% naho ayavuye muri serivisi za Mobile Money azamuka kuri 43.3%, mu gihe ayinjijwe muri serivisi z'amajwi yo yamanutse kuri 1.0%.

    Umuyobozi Ushinzwe Imari muri MTN Rwanda, Mark Nkurunziza, yavuze ko iyi nyungu igaragaza izamuka rishimishije ry'ibikorwa by'iki kigo.

    Yakomeje ati 'Twiteze kongera inyungu yacu mu bihembwe biri imbere binyuze muri gahunda yo gukoresha neza umutungo ndetse no gutangiza umuyoboro wacu wa 4G.'

    Ubusanzwe ikigo kimwe mu Rwanda ni cyo cyari gifite uburenganzira bwo kuranguza umuyoboro wa 4G mu Rwanda, abandi bakayicuruzwa nk'abadandaza, ku buryo byazamuraga ikiguzi cyayo ku mukiliya.

    Icyakora, byavuguruwe muri politiki nshya y'ikoranabuhanga, yemereye abafite ubushobozi bose gushyiraho ibikorwaremezo byabo.

    Bigaragara ko izamuka rya 43.3% muri serivisi za Mobile Money ryashingiwe ahanini mu buryo abantu bitabiriye gukoresha izi serivisi, hakiyongeraho izikenerwa cyane ifasha abantu kwitiza ama-unite bakeneye, bakayishyura bashyizeho n'inyungu.

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yavuze ko bishimiye gutangaza urwunguko rwiza bagize mu gihembwe cya mbere. Yavuze ko ari ikimenyetso cy'uko bashobora kugera ku ntego z'igihe kirekire ikigo cyihaye. 

    Yakomeje ati:  'Nubwo hari ingorane z'ubukungu, twizera ko gahunda yacu igamije gutanga ibisubizo by'ikoranabuhanga mu iterambere ry'u Rwanda, kandi yubakiye ku myumvire yacu ko buri wese ashobora kungukira mu buzima bushingiye ku ikoranabuhanga, ijyanye na Politiki y'u Rwanda y'ikoranabuhanga yo mu 2022, twiteze ko izafungura amarembo y'icyiciro gitaha kugira ngo tubashe kugera ku ntego zacu z'icyekerezo 2050.'

    MTN Rwanda kandi uretse ubucuruzi, ikomeje kwifatanya n'abaturage mu iterambere ryabo, yifatanya nabo mu muganda n'izindi gahunda bafite, zirimo ijyanye no gushishikariza urubyiruko kwita ku bidukikije. Iki kigo kandi cyatanze inkunga ya miliyoni 50 Frw binyuze mu mushinga wiswe Green Rwanda.

    MTN igiye gutangiza 4G yayo

    Iki kigo kivuga ko gifite intego yo gutanga umuyoboro uhamye w'itumanaho ku bakiliya bacyo. Gikomeza kiti 'Intego dushyize imbere mu gihembwe kiri imbere ni ugutangiza umuyoboro wacu wa 4G mu gihugu. Nanone, gahunda duteganya yo kongera ishoramari mu kwagura umuyoboro wacu ishimangira ubushake dufite mu kurushaho kunoza serivisi dutanga no guha abakiliya umuyoboro ntagereranywa w'itumanaho.'

    Iki kigo kandi giteganya kurushaho kwagura uburyo abaturarwanda bagerwaho na serivisi z'imari, aho mu bihembwe biri imbere kizarushaho kubagezaho serivisi za banki ndetse n'ubwishingizi.

    MTN Rwandacell Plc yijeje ibyiza byinshi mu gihe kiri imbere, cyane ko umwaka wa 2023 uzaba wuzuza igera kuri 25 ikorera mu Rwanda. Ni cyo kigo cya mbere kinini cy'itumanaho mu Rwanda, aho gitanga serivisi kuva mu 1998.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129124/mtn-rwanda-yungutse-miliyari-270-frw-mu-gihembwe-cya-mbere-cya-2023-iteguza-umuyoboro-wa-4-129124.html